Category: Uncategorized

  • Kwiyunga k’u Rwanda n’u Burundi, umunsi mubi ku barwanya ubuyobozi bwarwo – #rwanda #RwOT

    Abenshi mu bakurikiranira hafi politike yo mu karere bavuga ko kuba u Rwanda n’u Burundi byakwiyunga bivuze ibintu bitatu: Kongera guhahirana mu buryo busesuye, kugenderana kw’abaturage b’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu bya gisirikare hagamijwe kubungabunga umudendezo w’ibihugu byombi.

    Kuba u Rwanda rwari rumaze iminsi rudacana uwaka n’u Burundi byagiye byuririrwaho n’abarwanya ubuyobozi bwarwo, ugasanga baragaba ibitero bitandukanye baturutse ku butaka bw’iki gihugu. Ibi bitero birimo icyagabwe muri Gicurasi 2021 i Bweyeye muri Rusizi.

    Muri Kamena 2020 na bwo abarwanyi nk’aba baturutse i Burundi bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

    Bane muri izo nyeshyamba barishwe. Aho barasiwe kandi habonetse ibisigazwa by’amasasu byinshi na zimwe mu ntwaro bahataye zirimo imbunda, grenade n’amasasu.

    Umuntu yavuga ko guhera mu 2018 u Rwanda rutigeze rubona agahenge biturutse ku nyeshyamba za FLN zagiye zitera ziturutse mu Burundi. Ibi bitero byibasiraga mu bice bihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu Rwanda.

    Kuba u Burundi bwarakunze kuba icyanzu ku bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda binemezwa n’umusesenguzi muri politike akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ismael Buchanan.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ibihugu byombi biramutse byiyunze byaba bivuze ko bigiye kurandura iki kibazo.

    Ati “Mu rwego rw’umutekano twavuga ko hari ibintu bishobora kuba byahinduka kubera ko twaba tugiye mu mibanire myiza kandi ntabwo wabana n’igihugu kigufitiye umwanzi. Numva ko u Burundi ku ruhande rwabwo hari ibyo busabwa gukora kugira ngo ayo mahoro abe yasubira mu bikorwa.”

    “U Burundi bwagiye buba indiri y’abantu banyuraga hariya bakanyura ku mupaka ari mu ishyamba rya Nyungwe n’ahandi bakaza gutera u Rwanda n’u Burundi kandi ntibwabihakanaga ko abantu bari kubutaka bwabwo nubwo bakundaga kuvuga ko babatorotse abatazi aho banyuze. Ibyo rero mu mibanire bizatuma u Rwanda rwongera kubana n’u Burundi ku buryo bashobora gukorera hamwe bakaba bahangana n’ibyo bintu kuko ari ku Burundi bitera ibibazo ari no ku Rwanda bitera ibibazo.”

    Dr Ismael Buchanan yakomeje avuga ko ikibazo cy’abagaba ibitero mu Rwanda baturutse mu Burundi gikomeye kuko u Rwanda rudashobora kubakurikirana.

    Ati “Ntabwo ari ukuvuga ko ari ikibazo gikomeye cyangwa cyoroshye. Iyo tugeze ku busugire bw’Igihugu ureba ubutaka bwawe ntabwo ureba ubutaka bwo hanze. Ni ikibazo gikomeye kuba umuntu yagutera ntushobore kuba wamukomezanya cyangwa ngo ube wamutera aho ari.”

    “Uko byagenda kose n’iyo yaba abuza umutekano ku mupaka gusa yinjira agasubirayo cyangwa se hari abaturage bagenda baburirwa irengero, ni ikibazo gikomeye ku gihugu.”

    Yavuze ko mu gihe ibihugu byombi bizaba byiyunze neza hashobora kuzabaho ubufatanye mu byagisirikare bugamije guhashya aba barwanyi.

    Indi nyungu iri mu kwiyunga kw’ibi bihugu byombi mu mboni za Dr Ismael Buchanan, ni uko impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zizarushaho gutahuka bityo n’ababa bazivamo bakiyemeza kurwanya Leta y’u Burundi bakabura icyanzu.

    Uretse ibijyanye n’umutekano, Dr Buchanan yavuze ko kwiyunga k’u Rwanda n’u Burundi kuzatuma abaturage b’ibihugu byombi bongera kugenderanirana ndetse n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bukongera kuzamuka.

    Kwiyunga k’u Rwanda n’u Burundi bifatwa nk’undi munsi mubi ku barwanya Leta y’u Rwanda kuko uwa mbere wo bawugiyemo ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyobowe na Félix Antoine Tshisekedi yiyemezaga kubarwanya yivuye inyuma bamwe baricwa, abandi barafatwa ku buryo n’abasigaye babayeho bihishahisha.

    Ese hari icyizere cyo kwiyunga koko ?

    Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi mu 2015 ubwo ibihugu byombi byatangiraga gushinjanya gucumbikira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwabyo.

    Kuva iki gihe, nta mwaka wigeze ukorwamo ibikorwa cyangwa ngo uvugwemo imbwirwaruhame n’impande zombi zigaragaza ko hari icyizere cy’uko ibibazo byaba bigiye gukemuka nk’uyu mwaka wa 2021.

    Icyezere cy’uko ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi byaba bigiye gukemuka cyatangiye kuzamuka ku wa 1 Gicurasi 2021 ubwo hateranaga Inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

    Perezida Kagame wari uyiyoboye yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uri kugenda ujya mu buryo nubwo hari hashize igihe ibi bihugu bidacana uwaka.

    Yagize ati “Abaturanyi bacu, ni bane gusa tumeranye neza usibye wenda nk’umuturanyi umwe gusa. Kera bari babiri, uwa kabiri navuga igihugu cy’amajyepfo, u Burundi ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana ariko ngira ngo ubu twe n’Abarundi turashaka kubana kandi nabo bamaze kwerekana iyo nzira.”

    Umuntu yavuga ko kuva Evariste Ndayishimiye yatorerwa kuyobora u Burundi ibintu byatangiye kujya mu buryo ugereranyije n’uko byari bimeze ku butegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza.

    Byagiye bigaragara haba mu biganiro hagati y’ibihugu byombi, yaba ibyahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ibyahuje abakuru b’inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare bigamije guhanahana amakuru mu guhashya umwanzi washaka guhungabanya umutekano.

    Iri jambo ritanga icyizere rya Perezida Kagame ryaje rikurikira iryo mugenzi we yavuze mu ntangiriro z’uyu mwaka agaragaza ko afite icyizere cy’uko umubano w’ibihugu byombi uzongera ukaba mwiza.

    Iki cyizere cyarushijeho kwiyongera ku wa 1 Nyakanga 2021 ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yagaragaraga mu mubare w’abashyitsi benshi bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge.

    Mu mbwirwaruhame Perezida Ndayishimiye yatanze uyu munsi yavuze ko ko hagiye gufungurwa “igitabo gishya” mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi.

    Yavuze ko kuba u Rwanda rwifatanyije n’u Burundi mu kwizihiza ubwigenge ari akanyamuneza ku Barundi. Ati “Nagira ngo mbamenyeshe ko uyu munsi ari uw’akanyamuneza ku Burundi, ndabizi ko nta Murundi n’umwe utanezerewe kuri uyu munsi kuko na bene wacu bo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda baje aha kudushyigikira.”

    “Twizeye neza ko kuva ubu hari igitabo u Burundi n’u Rwanda twari tumaze imyaka twandika ubu tugiye kugisoma kugira ngo dutangire igice gishyashya. Iki ni icyizere cy’uko kiriya gitabo twari tumaze iminsi twandika tugifunguye ngo tugisomere hamwe, hanyuma tugifunge ubundi dutangire igice kindi cy’icyo gitabo twavuga ko ari ubucuti bushya. Twizeye ko ibya kera turi kubisoza hagiye kuza ibishya.”

    Uretse gushimira Edouard Ngirente, Perezida Ndayishimiye yanavuze ko amuhaye ubutumwa bw’ishimwe agomba kumugereza kuri Perezida Kagame n’Abanyarwanda.

    Umuhate ibihugu byombi bishyira mu kongera kubana ugaragazwa kandi n’uko ku wa 30 Nyakanga 2021, u Rwanda rwashyikirije Leta y’u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara bafatiwe muri Nyungwe muri Nzeri 2020. Ni abarwanyi u Burundi bwari bumaze iminsi busaba kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera kubera ibyaha batandukanye bashinjwa kuba barakorewe ku butaka bw’iki gihugu.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Perezida Ndayishimiye, yashimye u Rwanda rwamushyikirije abo barwanyi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

    Ikindi kimenyetso cyiza cyabonetse kuwa Gatanu tariki 6 Kanama ubwo Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi yahuraga na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, bagahurira mu murenge wa Ruheru muri Nyaruguru, bakaganira ku mubano w’intara zombi ndetse u Burundi bugashyikiriza u Rwanda abaturage barindwi bari bamaze iminsi bafatiweyo kuko bambutse binyuranyije n’amategeko.

    Icyo gihe Guverineri wa Kayanza, Cishahayo Remy, yijeje u Rwanda ko nta muturage we cyangwa undi wese uzava mu Burundi agiye kugirira nabi u Rwanda.

    Yagize ati “Abanyarwanda twabizeza ko nta nkozi y’ibibi izava mu Burundi ngo ize gutera u Rwanda, uwo ntituzamwihanganira kandi natwe twizeye ko nta nkozi y’ikibi izava mu Rwanda ngo ize gutera u Burundi.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko ibyakozwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza, ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza wahoze uranga ibihugu byombi uri kuzahuka.

    Yavuze ko imibanire myiza by’umwihariko hagati y’Intara ayoboye n’iya Kayanza, ari ingenzi kuko bizatuma abayobozi b’inzego z’ibanze ku mpande zombi babasha kujya bakemura ibibazo byoroheje bidasaba imbaraga nyinshi kandi bagahanahana amakuru

    Uwo munsi kandi, intumwa z’u Burundi zaje mu Rwanda zizanye ibinyobwa mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi w’Umuganura.

    Umwaka ushize ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yahuriraga na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro ku mupaka wa Nemba mu Bugesera

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente aganira na mugenzi we w’u Burundi, Alain-Guillaume Bunyoni mu birori byo kwizihiza ubwigenge bw’u Burundi

    Hashize igihe hari ibimenyetso ko umubano w’ibihugu byombi ushobora kongera kuba mwiza, aha Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yaganiraga na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente

    Abayobozi ku mpande zombi bagiye bagirana ibiganiro mu bihe bitandukanye, aha Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yari yahuye na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro

    Guverineri Kayitesi aganira na Cishahayo ubwo bari bageze mu murenge wa Ruheru

    Guverineri Cishahayo na Kayitesi biyemeje gukomeza guhanahana amakuru ku nyungu z’umutekano n’iterambere ry’ibihugu byombi

    Abanyarwanda barindwi bafatiwe i Burundi bambutse binyuranyije n’amategeko, basubijwe mu gihugu cyabo

    Abaturage basabwe kwirinda kwambuka mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe imipaka itarafungurwa

    Mukamisha Verediana, ni umuturage washyikirijwe inka ye yari yafatiwe i Burundi

    Mu kwifatanya n’Abanyarwanda ku munsi w’Umuganura, Abarundi baje bazanye icyo kunywa

    U Rwanda narwo rwakirije Abarundi ibinyobwa bitandukanye mu kwifatanya nabo kwizihiza Umuganura

    Guverineri Kayitesi na Cishahayo basezeranyeho biyemeje gukomeza guhanahana amakuru arimo n’ay’umutekano

    Guverineri Cishahayo Remy yijeje ko nta muturage we cyangwa undi wese mu Burundi uzava muri icyo gihugu agiye kugirira nabi u Rwanda

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibyakozwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza, ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza wahoze uranga ibihugu byombi uri kuzahuka

    U Rwanda rwagiye rugabwaho ibitero bitandukanye n’abarwanyi baturutse i Burundi, uyu ni umwe mu bari bagize itsinda ryagabye igitero i Bweyeye, akaraswa n’Ingabo z’u Rwanda

    U Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa Red Tabara biba ikindi kimenyetso cy’uko umubano w’ibihugu byombi ugana aheza

    source : https://ift.tt/3xz79uP

  • U Bufaransa bugiye gushyiraho intumwa yihariye mu gushakisha uruhindu abajenosideri babwihishemo – #rwanda #RwOT

    U Bufaransa buri mu bihugu bishinjwa uruhare rukomeye mu kureberera itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100.

    Iki gihugu cyagize ijambo rikomeye cyane mu Rwanda ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal. Muri icyo gihe bwatanze inkunga ikomeye haba mu by’ubukungu n’ibya gisirikare.

    Guhera mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kwibohora, u Bufaransa bwakomeje gutanga inkunga ya gisirikare n’imyitozo ku Ngabo z’u Rwanda n’Umutwe w’Interahamwe, byagize uruhare rukomeye muri Jenoside.

    Nyuma ya Jenoside kandi iki gihugu ntabwo kitandukanyije na bamwe mu bakoze Jenoside kuko cyakomeje kubacumbikira, bo kimwe n’abayipfobya, bakanayihakana.

    Nyuma y’imyaka 27 ishize ariko umubano w’ibihugu byombi usa n’ugana mu cyerekezo kizima. Ibi byanashimangiwe n’urugendo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron aheruka kugirira mu Rwanda.

    Uru rugendo rwakozwe nyuma y’ishyirwa hanze rya Raporo Duclert igaragaza neza ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye ‘buhumyi’ umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Iyi raporo yakozwe na Komisiyo yashyizweho na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw’iki gihugu hagati ya 1990 na 1994.

    Indi gihamya ku mubano ugana aheza hagati y’ibihugu byombi, ni ishyirwaho rya Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré.

    U Bufaransa bwaherukaga kugira ubuhagararira ku rwego rwa Ambasaderi mu 2015. Guhera icyo gihe ibikorwa bya Ambasade yabwo mu Rwanda byakurikiranwaga na Chargé d’affaires.

    Nubwo umubano ukomeje kugana aheza, haracyatungwa agatoki kuba ntacyo u Bufaransa bukora mu guta muri yombi abakekwaho Jenoside bari ku butaka bwayo.

    Ambasaderi Antoine Anfré mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko umubano uri mu nzira nziza kuko Perezida Kagame na mugenzi we Emmanuel Macron batanze icyerekezo kizima ahanini bishingiye ku byatangajwe muri “raporo Duclert” yatumye ibikorwa bishingira ku nyandiko zemewe.

    Yashimangiye ko hari intambwe yatewe mu kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside.

    Ati “Hashyizweho abakozi bashya b’inzobere, hanongerwa ubushobozi buzabafasha kwihutisha dosiye z’abajenosideri kandi kuri ubu ziri gukorwaho.’’

    Yanavuze ko u Bufaransa bugiye kohereza mu Rwanda, intumwa yihariye izajya ikurikirana abajenosideri.

    Yakomeje ati “Turagerageza kubyihutisha kuko twizeye ko tuzakora ibirenzeho ndetse tukabona umusaruro.’’

    Biteganyijwe ko Intumwa y’u Bufaransa kuri dosiye zihariye zo gukurikirana abajenosideri izaba ifite ibiro muri Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, aho azagera ku wa 20 Nzeri 2021. Izajya ikorana umunsi ku wundi n’ubutabera bw’u Rwanda no kubuhuza n’urundi ruhande rw’u Bufaransa.

    Ambasaderi Antoine Anfré yavuze no ku bapfobya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga, ashimangira ko “intwaro y’ubutabera yo kubohereza bakaburanishwa ari ingenzi kuko kurwanya abahakana n’abapfobya ari urugamba ruhoraho.’’

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda busanganywe ingamba zashyizweho mu gukurikirana abajenosideri bihishahisha mu mahanga. Bwashyizeho itsinda rishinzwe ako kazi ari na ryo ritegura impapuro zohererezwa ibihugu by’amahanga zisaba ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa.

    Kuva iri tsinda rishyizweho mu 2007, impapuro zigera ku 1146 ni zo zimaze koherezwa mu bihugu 33 birimo ibituranye n’u Rwanda n’ibya kure.

    Muri Afurika, igihugu cyoherejwemo impapuro nyinshi zisaba ko abakekwaho uruhare muri Jenoside bafatwa ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yoherejwemo izigera kuri 408. Muri Uganda hoherejweyo 277 mu gihe ibihugu bimaze koherezwamo nke ari Ghana na Benin, rumwe kuri rumwe.

    Ku Mugabane w’u Burayi igihugu kirimo impapuro nyinshi ni u Bufaransa bwohererejwe 47 ku barimo Agatha Kanziga, umugore w’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu, Habyarimana Juvénal. U Bubiligi bwoherejwemo impapuro 40, u Buholandi 26, Canada 14 n’ahandi.

    Muri rusange aboherejwe bavuye mu mahanga ni 24. Nko ku Bufaransa by’umwihariko Umunyemari Kabuga Félicien, umwe mu bashakishwaga cyane kubera ibyaha bya Jenoside akekwaho, ni ho yafatiwe mu 2020.

    Ambasaderi Antoine Anfré mu kiganiro cye cya mbere ahaye itangazamakuru, yavuze ko Ambasade ayoboye igiye gushyiraho umukozi wihariye uzaba ashinzwe gukurikirana dosiye z’abakekwaho Jenoside bihishe mu Bufaransa

    source : https://ift.tt/2VCrkLM

  • Abagabo bifuza ko abagore bajya bagaragaza imitungo basize iwabo mbere yo gusezerana ivangamutungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa mbere tariki ya 09 Kanama 2021, mu kiganiro Ubyumva Ute, gitambuka kuri KT Radio, cyavugaga ku burenganzira bw’umugore ku butaka.

    Umukozi w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imiyoborere myiza, Raphaël Uwimana, avuga ko Nyaruguru nk’akarere k’icyaro hakunze kugaragara amakimbirane ashingiye ku mutungo w’ubutaka.

    Avuga ko ahanini biterwa no kutandikisha ubutaka cyangwa rimwe na rimwe bukaba bwanditse kuri umwe mu bashakanye.

    Ati “Niba ari umugabo ugasanga batandikishije ubutaka yenda bwanditse ku mugabo, umugore akaba azi ko ari umutungo bahuriyeho, iyo havutse uburyo bwo kugurisha nyine ihererekanya usanga havutse impaka zivuga ngo umugabo yagurishije ubutaka ntabizi”.

    Uwimana avuga ko ariko ikibazo gikomeye gikunze kugaragara ku babana mu buryo budakurikije amategeko kuko babura uburenganzira ku mutungo bagizemo uruhare mu guhahana n’umugabo.

    Agira ati “Cyane cyane bituruka ku bagabo, ugize gutya agashaka kugurisha wa mutungo, atagishije inama uwo bashakanye, bigakurura ya makimbirane, akavuga ati jyewe iyi mitungo yose dufite, nayishakanye n’umugabo, dore tumaranye imyaka runaka, abana ni bakuru ariko agurishije atambajije”.

    Akomeza agira ati “Urumva ubwo burenganzira bw’umugore, burasigaye we yiyumva nk’umugore mu rugo, akiyumva nk’umugore mu muryango ariko hari ikindi kiba kibuze kubera ko rya sezerano cyangwa kuba babana mu buryo butemewe n’amategeko, bimubuza uburenganzira ku mutungo”.

    Uwimana yongeraho ko ari imyumvire micye cyangwa kutamenya ibikubiye mu masezerano abashakanye bagirana, aho usanga hari abavuga ko umugore adafite uburenganzira ku mutungo yasanganye umugabo.

    Ati “Kenshi uzasanga nk’umugabo arambagiza bakaba mu mitungo umugabo yari afite cyangwa se yakomoye kuri gakondo k’iwabo, akumva ko awufitiho uburenganzira ko wenda yamuzanye mu mitungo y’iwabo ariko akirengagiza na we ko bagisezerana ivangamutungo risesuye, uwo mutungo wose baba bawuhuriyeho”.

    Akomeza agira ati “Yajya ku kugurisha ati ariko jyewe namugisha inama gute ko iyi sambu nyikomora ku babyeyi banjye, ntiyaje ayisanga aha? Kenshi iyo myumvire ituma bibaza ko uburenganzira bw’umwe mu bashakanye budahari”.

    Avuga ko iyo myumvire idaha umugore uburenganzira busesuye ku mitungo nyamara abufite.

    Ikindi ngo uburenganzira n’amategeko arengera umugore birahari ariko hari abagabo bitwaza ko ari bo bayobozi b’urugo bakaba bakwima abagore uburenganzira ku mitungo rimwe na rimwe bafatanyije guhaha.

    Ashishikariza abagiye kubana cyangwa n’ababana, gushyingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko kuko bitanga uburenganzira bungana ku mutungo.

    Nyamara ariko umwe mu baturage witwa Ahorukundiye, avuga ko ikibazo kinini ahanini gishingiye ku kuba abagabo bagaragaza imitungo yabo nyamara umugore ntagaragaze iyo bafite iwabo bigakurura amakimbirane.

    Ati “Iyo mumaze gukora ivangamutungo, umugore ntagaragaza imirima yahawe n’iwabo, akayigurisha rwihishwa ukavuga uti ndajya kuburana kwa databukwe? Abayobozi bahaguruke babigishe ko ivangamutungo iyo umuntu aryishe ahanwa n’amategeko, n’umugabo agahabwa uburenganzira bwo kurega umugore kutagaragaza ibyo iwabo bamuhaye”.

    source : https://ift.tt/3iwlp3j

  • Barifuza ibitaro bya Ruhengeri bijyanye n’igihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibitaro bikuru bya Ruhengeri bimaze imyaka isaga 80 byubatswe
    Ibitaro bikuru bya Ruhengeri bimaze imyaka isaga 80 byubatswe

    Ni bimwe mu bitaro bishaje, aho byubatswe mu myaka ya 1939-1940, bikaba byakira by’umwihariko abaturuka mu duce tunyuranye, turimo akarere ka Musanze, Nyabihu n’ahandi.

    Ni kenshi ubuyobozi bwakunze kugaragaza ko ibyo bitaro biri mu mushinga wo kubakwa, guhera mu mwaka wa 2017, uko ubuyobozi bw’ako karere bwagiye busimburana, muri gahunda yabwo hagiye hagaragaramo umushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri.

    Ni ikibazo abaturage bo mu karere ka Musanze bakunze kugaragaza, kugeza n’ubwo bakigejeje ku mukuru w’igihugu Paul Kagame ubwo yabasuraga muri 2019, bamubwira ko serivise zitangirwa muri ibyo bitaro ziganjemo iz’isuku zitanoze uko bikwiye, kubera ubuto bwabyo n’ubwinshi bw’ababigana.

    Icyo gihe Umukuru w’igihugu yatinze kuri icyo kibazo, asaba ko ibyo bitaro byubakwa neza mu buryo bujyanye n’igihe, kandi bigakorwa vuba.

    Ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille yasuraga Akarere ka Musanze, akagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na bamwe mu bafatanyabikorwa bako mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2021, mu bikorwa Nuwumuremyi Jeannine Umuyobozi w’ako karere yagaragaje, harimo umushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri.

    Ni nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2019, ubuyobozi bw’Akarere mu nama y’abaturage bwari bwemeje ko, mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, ibitaro bizaba byuzuye aho bwagaragaje ko inyigo yamaze gukorwa ndetse ko n’amafaranga azagenda kuri iyo nyubako yamaze kuboneka.

    Nyuma y’icyo cyizere cyakomeje guhabwa abaturage, byagaragaye ko gikomeje kuraza amasinde, aho kugeza na n’ubu abaturage bahora bishyuza ubuyobozi ibyo bitaro, mu gihe bigaragara ko nta kimenyetso na kimwe wabona cyerekana ko ibitaro bya Ruhengeri biri mu nzira zo kubakwa.

    Mu kumenya uko uwo mushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri uhagaze muri iki gihe, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Andrew Rucyahana Mpuhwe, agaragaza gahunda ubuyobozi bufitiye ibyo bitaro, aho yemeza ko ari umushinga usaba ingengo y’imari itajyanye n’ubushobozi bw’akarere.

    Yagize ati “Ibitaro bya Ruhengeri, ni ibitaro dukomeje gukorera ubuvugizi nk’akarere kugira ngo bibe byakubakwa, ariko ni n’ibitaro bisaba ingengo y’imari nini, kandi nk’uko mubizi, n’ubushize Umukuru w’Igihugu aza kudusura hano mu karere ka Musanze i Nyakinama, icyo kibazo kiri mu bintu yakomojeho, ko azirikana kandi kigiye guhabwa umurongo”.

    Arongera ati “Dukomeje kubikurikirana nk’akarere ka Musanze no gukora ubuvugizi, ni ibitaro bikenewe, ni ibitaro bimaze gusaza, ni ibitaro bigera ku baturage benshi, ni ibitaro biri ahantu hari ubukerarugendo, ku buryo tubonye ibitaro biri ku rwego rushimishije byadufasha n’uburyo twakira ba mu bukerarugendo, ikibazo tukirimo bizubakwa”.

    Nk’uko ubuyobozi bw’akarere bubiteganya, ngo ni ibitaro bizubakwa mu byiciro mu rwego rwo kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zidahagarara, mu gihe gahunda yo kubaka yaba itangiye ubwubatsi bw’ibitaro bishya bukazakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri.


    source : https://ift.tt/3CDxsUm

  • Nyuma y'igihe gito Bijoux wo muri 'Bamenya' asubije impeta Benjamin yerekanye umuhanzi yamusimbuje [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu kwezi kwa Kanama nibwo Aline Bijoux yambitswe impeta n'umusore witwa Abijuru Benjamin amusaba kuzamubera umugore ,gusa nyuma biza kurangira bidakunze ko babana.

    Bijoux yaje gushyira kumugaragaro avuga ko yasubije impeta umusore wari wayimwambitse kuko hari ibyo basanze bitakunda.

    Muri iyi minsi , Bijoux ari guca amarenga ko ari murukundo n'umuhanzi Lionel Sentore usanzwe atuye i Burayi.

    Atangira gushyira uyu musore ku mbuga nkoranyambaga, Munezero yagize ati 'Ni rutikanga igikomye ntatinya itabaro!' amagambo yakurikije udutima tugaragaza amarangamutima y'abakundana.

    Inshuro nyinshi uyu mukobwa akunze gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n'uyu musore.

    Kuri uyu wa 10 Kanama 2021, uyu mukobwa yatunguranye avuga amagambo akomeye agaragaza ko ari mu munyenga w'urukundo n'uyu muhanzi.

    Ati 'Gukunda ntacyo bimaze, igifite umumaro ni ugukundwa. Ariko ikiruta byose ni ugukunda ukanakundwa. Ndagukunda Lionel Sentore.'

    Lionel Sentore atangiye kuvugwa mu nkuru z'urukundo na Bijoux, mu gihe uyu musore uririmba umuziki gakondo yari aherutse nawe kwambika impeta inkumi yitwa Mahoro Anesie.

    Uyu mukobwa wambitswe impeta na Lionel Sentore yamenyakanye ubwo yiyamamarizaga muri Miss Rwanda 2014.

    Ni impeta uyu musore yambikiye umukunzi mu Bubiligi muri Gashyantare 2020, icyakora kuva icyo gihe nta yandi makuru y'urukundo rwabo yongeye kuvugwa.

    Inshuro nyinshi twabajije Bijoux ibijyanye n'urukundo rwe na Lionel Sentore, uyu mukobwa yakunze kuvuga ko nta bidasanzwe bibahuza ahubwo ari inshuti zisanzwe.


    Uyu muhanzi Lionel Sentore yari aherutse kwambika impeta inkumi bamenyanye mu 2017

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-igihe-gito-bijoux-wo-muri-bamenya-asubije-impeta-benjamin-yerekanye

  • Kicukiro: Urubanza rwa Venant Rutunga woherejwe mu Rwanda n'Ubuholandi rwasubitswe #rwanda #RwOT

    Urubanza rwa Venant Rutunga uburanishwa ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, ariko rurasubikwa kubera ko uregwa yatinze kubona dosiye.

    Kuwa 26 Nyakanga 2021 nibwo Ubushinjacyaha bwatangaje ko Ubutabera bw'Ubuholande bwohereje Venant Rutunga, Ucyekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

    Umwirondoro wa Venant Rutunga Umwerekana nk'umuntu ukomoka mu cyahoze ari Peregitura ya Ruhengeri Komine Gakenke ubu ni Mu Karere Ka Gakenke.

    Venant Rutunga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari umuyobozi w'ikigo cy'ubushakashatsi mu by'ubuhinzi cya ISAR Rubona uyu munsi ni mu Karere ka Huye,muri 1994 hari muri Komine Ruhashya.

    Aha muri ISAR Rubona ninaho bicyekwa ko ariho yakoreye Jenoside.

    Venant Rutunga yatawe muri yombi muri 2019 afungirwa mu Buholandi aho yafashwe yari ahamaze imyaka isaga 10 yafashwe kuko hari hashize igihe ashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n'ubushinjacyaha bw'u Rwanda .

    Venant Rutunga ubwo yari umuyobozi wa ISAR Rubona muri 1994 Abatutsi barenga 1000 bari barahungiye muri icyo kigo yari ayoboye bivugwa ko ariwe wahamagaye Interahamwe bakabicira muri ISAR Rubona.

    Venant Rutunga mbere y'uko Ubuhandi bumworereza mu Rwanda yari yarwanije icyemezo cy'inkiko zo mu buholandi cyo kumwohoreza mu Rwanda aho yavugaga ko atizeye ubutabera bw'u Rwanda, ariko yigizaga nkana kuko si we wambere igihugu cy'Ubuharandi cyohereje mu Rwanda kuko muri 2016 Ubuholandi bwohereje Jean Baptiste Mugimba, ndetse na Iyamuremye Jean Claude bose boherejwe n'Ubuhorande aho baregwaga icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

    Urubanza rwa Venant Rutunga rwatangiye kuburanishwa ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo Saa yine n'igice Inteko y'umucamanza umwe n'mwanditsi w'urukiko.

    Uru rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype murwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Ubushinjacyaha bwashinje buri ku bushinjacyaha bukuru mu gihe Venant Rutunga yaburanye ari kuri Gereza ya Nyarugenge ni Ubwambere kuri Gereza haburanishirijwe ifunga n'ifungura umufungwa atambaye impuzangano iranga ifungwa n'abagororwa.

    Umucamanza yatangiye asoma umwirondoro w'uregwa Venant Rutunga w'imyaka 72 ahita abwira urukiko ko Umwirondoro we ari Uwe koko.

    Umucamanza yamumenyesheje icyaha acyekwaho cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 aho yamumenyesheje ko acyekwaho gukora Jenosise no gushishikariza abandi kuyikora ndetse no kurimbura Abatutsi.

    Umucamanza yamwibukije ko asanzwe yarahamijwe icyaha cya Jenoside n'inkiko Gacaca

    Venant Rutunga yahise abwira urukiko ko atiteguye kuburana kuko Ubushinjacyaha bwatinze kumuha Dosiye yibyo aregwa,asaba Urukiko ko yasubikirwa iburanisha rigashyirwa ikindi gihe akabanza agasoma ibyo aregwa neza.

    Venant Rutunga yabwiye urukiko ko atumva ibivugwa n'ubushinjacyaha kubera ikibazo cy'ibyuma by'ikoranabuhanga.

    Me Sebaziga Sephonie wunganira Rutunga yabwiye urukiko ko ibivuzwe n'umukiriya we ariko nawe abibona ko kandi ibyasanzwe na Venant Rutunga biteganywa n'amategeko y' U Rwanda mungingo ya 75.

    Me Sebaziga yasabye Urukiko ko mu gihe Urubanza rwaba rusubitswe ubutaha rwaburanishirizwa mu rukiko kuko aribwo buryo bwiza yizeye ko uwo yunganira yabona Ubutabera ko kandi n'ikibazo cy'ibyuma by'ikoranabuhanga bikunda gupfa bigatinza urubanza.

    Umucamanza yahaye Umwanya Ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ku byavuzwe na Rutunga ndetse n'umwunganira mu mategeko,buvuga ko ibyo Rutunga yavuze atari byo kuko Dossien yayiboneye ku gihe. Ubushinjacyaha bwavuze ko Dosiye yamugezeho kuwa 05 Knama 2021 kandi byakorewe ku gihe.

    Ubushinjacyaha bwagarutse ku busabe by'umunyamategeko wa Rutunga wasabye ko urubanza rwabera mu rukiko,ko bwo nta kibazo bufite ku byerekeye aho urubanza rwabera.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko aho urubanza rwabera ubutaha byo byagenwa n'urukiko kuko impamvu rubera kuri SKYPE ari ukubera icyorezo cya COVID-19.

    Umucanzanza yumvishe Impande zombi apfundikira iburanisha ategeka ko Venant Rutunga agomba kuzanwa mu rukiko akaburana ari mu rukiko kubera ko Dosiye ye ari nini ko kandi byanasabwe n'abaregwa ubwabo.

    Umucamanza yanavuze ko Urubanza rwimurwa uregwa akabanza agasoma Dosiye neza kuko ibyo yasabye abyemererwa n'amategeko.

    Umucamanza yavuze ko urubanza kuzakomeza kuwa 12 Knama 2021 Saatatu za mu gitondo.Iburanisha Rya None ryamaze iminota 40.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/kicukiro-urubanza-rwa-venant-rutunga-woherejwe-mu-rwanda-n-ubuholandi

  • Gasabo-Kinyinya: Abimuwe mu bishanga bategereje ingurane amaso ahera mu kirere #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage basenyewe kuko bari batuye mu bishanga baravuga ko bategereje ingurane bizejwe n'ubuyobozi bw'Umurenge amaso ahera mu kirere. Ni mu Mudugudu wa Kadobogo, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

    Itangazamakuru rya Flash ryasanze aba baturage mu matongo basenyewe muri 2019, muri gahunda yo kuvana abantu mu gishanga ku mpamvu yo gukiza ubuzima bwabo.

    Aba baturage bavuga ko muri uwo mwaka ubuyobozi bw'Umurenge bwaje bugasenya amazu yabo bubabwira ko batuye mu gishanga.

    Icyo gihe uwasenyewe wese yahawe amafaranga yo gukodesha amezi abiri, bizezwa ko bazabaha ingurane, ariko ngo barategereje amaso yaheze mu kirere.

    Baganira n'umunyamakuru wa Flash, bamubwiye ko nyuma yo gusenyerwa ubuzima bwahindutse.

    Martha Akimanaati 'Nari mfite inzu y'imiryango 27 yakodeshwaga n'indi y'ibyumba birindwi nabanagamo n'abana banjye, ariko ubu ndi muy'icyumba kimwe n'uruganiriro kandi nayo tudakwirwamo.'

    Ndayisaba Martinyagize ati 'Namaze imyaka myinshi ntunda imicanga nza kugura ikibanza ndubaka. Nyuma y'igihe gito baraza baradusenyera baduha ibihumbi mirongo ine byo gukodesha amezi abiri, batwizeza ko bazaduha ingurane, none dore imyaka ibaye ibiri.'

    Iki kibazo abaturage bavuga ko gifitwe n'imiryango 7 nk'uko umunyamakuru yayisuye.

    Iyi miryango yavanwe mu gishanga bakodesha n'ubundi muri uyu mudugudu wa Kadobogo, ariko bagira ubwo baza gusura aho bahoze.

    Buri muryango utuye mu nzu y'icyumba kimwe n'uruganiriro.

     Hari abagaragaza ko badakwirwamo, ariko abandi barimutse bajya gushaka aho baba nko mu Ntara.

    Barasaba Leta ko yabafasha ikabaha ingurane bijejwe cyangwa se bagasubizwa ibyabo byangijwe.

    Martha Akimana ati 'Ndasaba ngo mutuvuganire kuko mbayeho ubuzima bubi ku buryo n'abana bamwe bavuye mu ishuri.'

    Martin Ndayisaba aragira ati 'Ndumva bansubiza ikibanza cyanjye bakanyemerera ko nubaka, kuko mbayeho nabi simfite aho mba n'abana banjye uko ari bane.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinyinya, Nduwayezu Alfred, yagaragaje ko iki kibazo cyarenze ubushobozi bw'Umurenge ubu kikaba kiri mu maboko y'Akarere ndetse n'umujyi wa Kigali.

    Ariko ngo uwaba afite ikibazo cy'amashuri y'abana yabegera bakumufasha kumushakira ishuri.

    Nduwayezu yagize ati 'Iki kibazo inzego zituyoboye zirakizi kandi bazaduha umurongo wacyo. Nta mwana wari ukwiye kuba atiga, hari abo twafashije babona amashuri n'abandi rero bafite ikibazo baza ku murenge tukabafasha.'

    Aba baturage bavuga ko nubwo basenyewe kuko bari batuye mu gishanga ibyangombwa bafite byanditseho ko ari mu miturire.

    Ikindi kibatera urujijo ariko ni uko bavuga ko hari abandi bantu bari kubaka aho bo basenyewe babwirwa ko ari mu gishanga.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Gasabo-Kinyinya: Abimuwe mu bishanga bategereje ingurane amaso ahera mu kirere appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/10/gasabo-kinyinya-abimuwe-mu-bishanga-betegereje-ingurane-amaso-ahera-mu-kirere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gasabo-kinyinya-abimuwe-mu-bishanga-betegereje-ingurane-amaso-ahera-mu-kirere

  • Afurika ishobora gucikamo ibice kubera Isiraheli #rwanda #RwOT

    Impuguke muri Politiki Mpuzamahanga zisanga mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU) hashobora kuvuka umwuka mubi wa Politiki, biturutse ku bwumvikane bucye hagati y'ibihugu binyamuryango, ku ngingo yo kwinjiza Isiraheli muri AU nk'indorerezi.

    Amahari mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe yazamutse muri Nyakanga  ubwo Komisiyo y'uyu muryango  yemezaga ko nyuma y'imyaka 20, Isiraheli igiye kugaruka mu muryango nk'indorerezi.

    Ibihugu Botswana, Afurika y'Epfo, Namibia n'ibindi, ni bimwe mu byikomye  Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, bimushinja gufata icyemezo cyo kwakira Isiraheli nk'indorerezi mu muryango, nta we agishije inama.

    Imyitwarire ya Isiraheli ku gihugu gituranyi cya Palestine ni imwe mu mpamvu igaragazwa nk'ituma hari ibihugu bya Afurika  bitifuza  kubona Isiraheli iba indorerezi mu Muryango wa  Afurika yunze Ubumwe.

    Dr Ismael BUCHANAN ni mpuguke muri Politiki mpuzamahanga yagize ati'Indorerezi ntabwo ari ikibazo ni itegeko riteganwa rirahari, ariko  ugasanga abenshi ntibabivugaho rumwe  bakurikije nuko bavuga ko Isiraheli kuba isa nk'itsikamira Palestine biragaragaza ko  kuyizana muri Afurika, itari n'igihigu cyo muri Afurika, ni ukuvuga ngo ntabwo yubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, ntabwo yubahiriza ihame rya demokarasi, ni byinshi cyane bagenda barega.'

    Dr. Buchanan yakomeje agira ati 'Nibyo wenda bashingiraho bavuga ko hari itegeko yishe (Perezida wa AU). Kubera ko indorerezi iyo ufite ikibazo mu gihugu cyawe, tuvuge warahiritse ubutegetsi cyangwa se hari ikibazo cy'umutekano mucye, ntabwo bashobora kukwemerera kuba indorerezi kubera ko  hari amahame uba utujuje.'

    Ubusanzwe igihugu cya Isiraheli cyahoranye umwanya w'indorerezi muri AU ariko kiza kuwutakaza muri muri 2002, ubwo icyitwaga Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika (OUA) cyasenyukaga, gisimburwa na Afurika yunze Ubumwe (AU).

    Tariki 22 Nyakanga 2021, ni bwo Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Aleligne Admasu, yatanze ubusabe bw'igihugu cye bwo kongera kwinjira muri AU nk'indorerezi.

    Flash yabajije impuguke mubabanyi n'Amahanga icyo Afurika yunze Ubumwe yungukira  mu kugira Isiraheli mu muryango nk'indorerezi.

    Dr. Buchanan yagize ati 'Isi ni ubufatanye nicyo ibereyeho. Si no muri AU, no mu muryango mukuru tujya twumva wa UN, harimo naho ibihugu by'indorerezi. Na Palestine mujya mwumva buriya nayo iri muri biriya, Vatican nayo irimo. Nkumva rero atari muri Afurika bibaye  ahubwo no ku Isi hose  bigenda biba.'

    'Ariko  rero ikigaragara ni uko icyo gihugu  kiza kubana n'uwo muryango  kubera inyungu bagikuraho, kubera ibitekerezo n'ubunararibonye  icyo gihugu kiba gifite  kugira ngo gifashe iyo miryango  kiba kigiyemo.' Dr. Buchanan niwe ukomeza

    Abanditsi batandukanye bagaragaza ko Isiraheli isanzwe ifitanye umubano mu bya diplomasi n'ibihugu 46 bya Afurika, ndetse bikaba bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye z'iterambere n'ubucuruzi.

    Kubw'ibyo hari abanga ibihugu bigize Afurika yunze Ubumwe bikwiye kwicarana bikaganira bikumva kimwe inyungu iri mu kugira Isiraheli mu muryango nk'indorerezi.

    Dr. Ismael Buchanan impuguke muri Politiki mpuzamahanga arakomeza abisobanura 'Bishobora guteza ikibazo kuko bishobora gucamo ibice ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ahubwo nibarebe ibiganiro byahaba  mu kumvisha ibi bihugu  inyungu Isiraheli  ifite atari inyungu y'Ibihugu bimwe mu muryango wa AU ku buryo byabangamira  ibindi bisigaye.'

    Dr. Buchanan akomeza agira ati' Ubwo rero bitangiye kugenda biba 7,8,9,10 bikazamuka, hari ikibazo bagomba kwicara bagacyemura nk'umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Batarebye inyungu za buri gihugu ahubwo barebye  inyungu rusange icyo Isiraheli  mu kuza muri AU icyo bivuze ku Banyafurika no ku mugabane wa Afurika.'

    Umubano wa Isiraheli na Afurika wakunze gukomwa mu nkkora n'agatotsi kakunze kuvuga mu mubano wayo n'ibihugu bya Afurika bituwe ahanini n'Abayisilamu benshi.

    Icyakora mu myaka yashize, Isiraheli yagiye ivugurura umubano wayo n'ibihugu bya Chad, Guinea, na Sudani kuri ubu byanamaze kwinjira mu masezerano yitiriwe 'Abraham Accords' mu mezi macye ashize, ndetse bitangaza ko byavuguruye umubano wabyo n'iki gihugu.

    Guha ikaze Isiraheli muri AU nk'indorerezi  bigaragzwa nkibizafasha impande zombi, mu gufatanya mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya Covid-19, ndetse n'intambara z'iterabwoba zugarije umugabane wa Afurika.

    Daniel Hakizimana

    The post Afurika ishobora gucikamo ibice kubera Isiraheli appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/10/afurika-ishobora-gucikamo-ibice-kubera-isiraheli/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=afurika-ishobora-gucikamo-ibice-kubera-isiraheli

  • Nyamasheke: Hashize imyaka 7 batarahabwa ibyangombwa by'ubutaka basigiwe n'Abasekuruza #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu mu Murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko ubuyobozi bw'aka Karere bwabimye ibyangombwa by'ubutaka basigiwe na besekuruza, Akarere ngo kabwita ubwako kandi babufitiye ibyangombwa byo hambere kuko kuva ku nzego z'Umudugudu kugera ku Murenge zemeza ko ari ubwabo.

    Ni abaturage 39 basanzwe batuye mu Kagari ka Kabuga, bavuga ko aya masambu bayarazwe na basekuru babo mu myaka yo mu gihe cy'ubwami bwa Rudahigwa (1957) ariko mu gihe cy'ibarura ry'ubutaka, bagahabwa ibyemezo byabwo kuva ku mudugudu kugera ku Murenge ariko bagera ku rwego rw'Akarere ntibabihabwe, imyaka irindwi ikaba yihiritse.

    Sarathiel Munyentama yagize ati 'Rudahigwa yapfuye muri 57 nararebaga icyo gihe, twari dutuye muri aya masambu nyuma baza kutubwira ngo tujye ku midugudu, maze duteraho amashyamba. None Akarere katwimye ibyangombwa.'

    Damien Nsengimana yunzemo ati 'Twashatse kugira ngo tugurishe ubutaka, tujya ku Kagari baradusinyira na njyanama kugera ku Murenge, tugeze ku Karere biradindira. Dutegereza ko baduha igisubizo turaheba.'

    Kubura ubu butaka ngo byabateje igihombo mu mibereho yabo ya buri munsi, bakaba basaba ko barenganurwa bagahabwa ibyangombwa by'ubutaka bwabo nk'uko Zacharie Ntamakiriro umwe muri bo abyemeza.

    Yagize ati 'Twarahingaga ishyamba tukiteza imbere, ndetse hari naho twari dufite ibiti bya kawa n'iby'imyumbati, ariko urumva ko twahombye cyane, kuko uruganda rwari rugiye kutugurira ariko tubura ibyangombwa.'

    Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko muri uriya Murenge hari ibibazo by'abaturage bagiye batwara ubutaka bwa Leta ariko ko aho bigaragaye ko umuturage afite ibyangombwa by'isambu ye yo mu gihe cy'amakomine, aza agahabwa icyemezo nk'uko byemezwa n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Ntaganira Josue Michael.

    Ati 'Benshi hariya bagiye biha ubutaka kandi ari ubutaka bwa Leta. Ariko abafite ibyemezo by'ubucyebe, ubucyebe bwatanzwe mu gihe cy'Amakomine, bazana ubwo bucyebe bwabo noneho tukabusuzuma. Hanyuma ubutaka bwabo burashakwa bakabusubizwa kuko ubundi buba bugihari.'

    Ubu butaka busaga hegitare 46 bwagize agaciro cyane ubwo uruganda rw'icyayi rwa Gatare Tea Company bwatangiraga kugura ubutaka bwo guteraho amashyamba n'ubuhinzi bw'icyayi, bukagurira abandi baturage bwagera kuri aba bugasanga nta byangombwa bafite, bukabagurira ibyo bahinzeho gusa birimo amashyamba n'ikawa.

     Sitio NDOLI

    The post Nyamasheke: Hashize imyaka 7 batarahabwa ibyangombwa by'ubutaka basigiwe n'Abasekuruza appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/10/nyamasheke-hashize-imyaka-7-batarahabwa-ibyangombwa-byubutaka-basigiwe-na-basekuruza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamasheke-hashize-imyaka-7-batarahabwa-ibyangombwa-byubutaka-basigiwe-na-basekuruza

  • Raporo ya LONI ijyanye n’igipimo cy’ubushyuhe ivuze iki ku Rwanda? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo teganyagihe rishingiye ku kuba igipimo cy’ubushyuhe ku isi gishobora kurenga 1.5 cyangwa se 2 (degrees Celsius) mu kinyejana cya 21, keretse habayeho igabanuka rikomeye kandi ryihuse ry’ikoreshwa ry’ibyuka bihumanya ikirere mu myaka iri imbere.

    Ibyo ni ibivugwa muri Raporo ya LONI ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere (UN Intergovernmental Panel on Climate Change ‘IPCC’).

    Mu masezerano ya isi yari yihaye intego yo kutazarenza igipimo cy’ubushyuhe ku isi cya 1.5 mu 2040 na 2 ‘degrees Celsius’ mu kinyejana cya 21.

    Muri iyo Raporo ya ‘IPCC’ bavuga ko iyo ntego itazashobora kuzagerwaho mu myaka 20 nk’uko ibihugu byari byiyemeje muri ayo masezerano y’i Paris, niba hatagize igikorwa byihuse mu bijyanye no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

    Inzobere mu bijyanye n’ikirere zivuga ko igipimo cy’ubushyuhe ku isi nigikomeza kuzamuka, bizagira ingaruka no ku batuye mu Mijyi yo mu Rwanda, igashyuha cyane ndetse abayituye bakagira ingaruka ziterwa n’ubwo bushyuhe bukabije.

    Impuzandengo y’igipimo cy’ubushyuhe mu Rwanda igeze kuri 1.4 ‘Degrees Celsius’ guhera mu 1970, ibyo bivuze ko igipimo cy’ubushyuhe ku isi nikigera kuri 1.5 ‘degrees celsius’, bizagira ingaruka no ku gipimo cy’ubushyuhe mu Rwanda, hagashyuha cyane nk’uko bisobanurwa n’inzobere.

    Nk’ uko bivugwa na Karere Patrick, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibidukikije, amakuru akubiye muri Raporo ya ‘IPCC’ yibutsa buri wese kugira icyo akora ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

    Yagize ati “By’amahirwe, icyerekezo cy’u Rwanda cyo muri 2050 (vision 2050), harimo ibiteganyijwe gukorwa mu rwego rwo guhangana n’ imihindagurikire y’ ikirere. Ariko kubikora ku buryo bwihuse, ubu ni byo bikenewe kurushaho”.

    Yavuze ko intego u Rwanda rwihaye zizwi nka ‘Nationally Determined Contributions'(NDCs), ari zo zizafasha u Rwanda rugana k’ugukoresha ibintu bitangiza ikirere.

    Gahunda y’imyaka 10 u Rwanda rwihaye mu bijyanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, harimo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bigera kuri Toni Miliyoni 4.6 bitarenze umwaka 2030.

    Kugira ngo u Rwanda rushobore gushyira mu bikorwa iyo gahunda rwihaye, rukanayishyikiriza LONI (United Nations Framework convention on Climate Change ‘UNFCC’), hakenewe Miliyari 11 z’Amadolari ya Amerika. Kugeza ubu, u Rwanda rumaze kubona agera kuri Miliyoni 216 z’Amadolari.

    Iyo Raporo ya 6 ku mihindagurikire y’ikirere, isohotse hasigaye igihe gito mbere y’uko inama ya LONI ku mihindagurikire y’ikirere iterana. Iyo nama iteganyijwe kubera mu Bwongereza ku itariki 31 Ukwakira kugeza ku itariki 12 Ugushyingo 2021.

    Tariki 9 Kanama 2021, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guteres, yavuze ko gukwirakwiza ibyuka bihumanya ikirere ndetse no kwangiza amashyamba biri mu bihungabanya Isi, bigashyira ubuzima bw’abantu bagera kuri za Miliyari mu kaga.

    Yongeraho ko hakenewe kugira igikorwa mu buryo bwihuse, kugira ngo isi itagera ku gipimo cy’ubushyuhe cya 1.5 kuko ubu ngo kigeze kuri 1.2 ‘Degrees Celsius’. Ubu nihatagira igikorwa byihuse, ngo na 1.5 ‘Degrees Celsius’ izarenga mu gihe kiri imbere.

    source : https://ift.tt/2VH3LBo