Category: Uncategorized
-
Icyanejeje mu myaka 26 maze nkijijwe-Ev. Adda Darlen Kiyange #rwanda #RwOT
Muri uru rugendo rujya mu ijuru, duhura na bynshi birushya ariko Imana igenda idushoboza. Mu ri ubu buhamya Umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Adda Darlen Kiyange ukorera umurimo w’Imana muri ADEPR, arasubiza ibibazo bya Pasiteri Habyarimana Desire, umutware we banafatanyije kandi umurimo w’Imana muri Agakiza corporation ( Seek and save humanity ministries/ www.agakiza.org/ Agakiza TV). Aragaruka ku ishimwe afite ku Mana yamubaye hafi muri byose mu myaka 26 amaze akijijwe.
Umaze imyaka 26, ni iki wigiye muri uru rugendo rw’agakiza?
Imana yanyigishije kuyikorera ntarebye ku kintu gifatika, ntarebye ngo Imana nibanze izane amafaranga nibwo nzayikorera. Ikindi Imana yanyigishije ubukene, inyigisha kubaho nta kintu mfite kandi ugatuza ugakomeza ugakorera Imana, utitotomba, unezerewe. Namenye kandi ko Imana ari umupapa mwiza, ntabwo Imana ari iyo kutwica!
Ni iki cyakunejeje muri iyi myaka 26 umaze ukijijwe?
Ikintu cyanejeje ni ukuzura Umwuka Wera. Yesu yanyujuje Umwuka Wera, kugeza ubu kuzura Umwuka Wera biracyanejeje kandi biramfasha mu bintu bikomeye: mu gihe haje icyaha gihagarara imbere yanjye Umwuka Wera aramfasha nkavuga ngo ' Hoya'. Umwuka Wera aramfasha mu bihe byo gusenga.
Wabwira iki abantu badukurikiye mu myaka 26 umaze ukijijwe?
Icyo nababwira ni uko Yesu ari mwiza, kandi akunda kutwigisha kugira ngo tube abantu bakuru. Ntabwo ari ukutwanga ahubwo ni ukugira ngo dukure, azadutume turi abantu bakuru.
Ni iki cyakugoye mu rugendo rw’agakiza?
Ibintu byangoye ni amashuri y’Imana. Hariho ibyangoye numva nsezeye Yesu nk’inshuro 3, nsezera ku ivugabutumwa, nsezera ku budiyakoni, ariko kubera Umwuka Wera ntabwo nabiretse ndacyabirimo.
Ev. Adda Darlen Kiyange yatura ishimwe rye mu myaka 26 ishize akijijwe. Kurikira hano ubuhamya bwe ndetse n’inyigisho yatanze.
Source : https://agakiza.org/Icyanejeje-mu-myaka-26-maze-nkijijwe-Ev-Adda-Darlen-Kiyange.html
-
Abantu 13 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 600 barayandura #rwanda #RwOT
Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, abantu 13 bishwe na COVID-19 mu Rwanda, bituma abamaze gupfa bagera kuri 911. Abapfuye n'abagore 8 n'abagabo 5.
Abarwayi bashya babonetse ni 600 bagejeje abamaze gutahurwa ku 77,245 guhera muri Werurwe 2020. Muri abo abamaze gukira barasaga 60,000.
Abasezerewe mu bitaro uyu munsi ni 22 mu gihe ababihawe ari 14.Abakingiwe ni 30,553 batumye abamaze gukingirwa mu Rwanda baba 680,470.
Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.
Ku munsi w'ejo, tariki ya 9 Kanama 2021, nibwo mu Mujyi wa Kigali bitabiriye bwa mbere igikorwa cyo kwipimisha Covid-19 mu buryo bwihuse (rapid test) mu mavuriro yigenga yo hirya no hino.
Ku wa 1 Kanama 2021 ni bwo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko igiciro cyo kwipimisha Covid-19 mu buryo bwihuse (rapid test) mu mavuriro cyagabanyijwe, kigashyirwa ku 5000 Frw kivuye ku 10.000 Frw.
Mu Rwanda kwipimisha Covid-19 bikorwa mu buryo bubiri. Hari ikizamini gifatwa cyihuta kizwi nka 'Antigen Covid-19 rapid test' ari nacyo cyashyizwe kuri 5000 Frw. Iki kiboneka umuntu apimwa mu mazuru ibisubizo bikaboneka mu minota itarenze 15.
Hari ikindi cyitwa 'PCR' gifatwa mu kanwa cyo kiba kigamije gucukumbura ngo kirebe ko umuntu adafite ubwandu bwa Covid-19, ibisubizo biboneka nyuma y'amasaha 24, umuntu akishyura 47.200 Frw.


-
ICI C'EST MESSI!!! PSG yatangaje ku mugaragaro Lionel Messi nk'umukinnyi wayo mushya inamuha nimero atazwiho [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Umunyabigwi Lionel Messi yamaze gusinyira ikipe ya PSG amasezerano y'imyaka 2 ashobora kwiyongeraho umwe ndetse azajya yambara No 30 mu mugongo nubwo yari amenyerewe kuri nimero 10.
Lionel Messi wari umaze imyaka 21 muri FC Barcelona,yerekeje i Paris uyu munsi aho yasinye amasezerano mashya ndetse ahita yambara umwambaro w'iyi kipe iyoboye izindi mu Bufaransa.
Akimara gusinya yagize ati “Mpanze amaso gutangira ubuzima bushya mu mwuga wanjye hano I Paris.Ikipe n'intego zayo bihuye neza cyane n'ibyanjye.Ndajwe ishinga no kubaka ikintu gikomeye kuri iyi kipe n'abafana bayo.Sinjye uzabona nteye intambwe yerekeza mu kibuga cya Parc des Princes.'
Messi w'imyaka 34 agiye kuzajya ahembwa miliyoni 35 z'amayero buri mwaka muri PSG ndetse azanwe kugira ngo aheshe iyi kipe igikombe cya UEFA Champions League itaratwara mu mateka yayo.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Lionel Messi arerekwa itangazamakuru ndetse ariganirize byinshi ku kazi ke muri PSG.
Messi na Neymar bagiye gukinana ku nshuro ya kabiri nyuma yo kubana muri FC Barcelona hagati ya 2013 na 2017, yagaragaye asa n'uwemeza ko byarangiye, aho yashyize hanze ifoto ari kumwe na Messi, ayikurikiza amagambo agira ati 'Turasubiranye'.
Ubwo bari kumwe i Camp Nou, batwaye ibikombe bibiri bya La Liga, Copa del Rey eshatu na UEFA Champions League.


-
Itangazo: Uwitwa NAKABONYE Sifa yasabye guhindura amazina akitwa UWINEZA Sifa #rwanda #RwOT
Uwitwa NAKABONYE Sifa yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa UWINEZA Sifa mu bitabo by'irangamimerere.
Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina riteye ipfunwe.
Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

-
Mu Rwanda abantu 911 bamaze kwicwa na #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abantu 13 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 911. Abitabye Imana ni bagore 8 n’abagabo 5.
Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko ku wa Kabiri abasezerewe mu bitaro ari 22 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 14, abarembye ni ni 41.


source : https://ift.tt/3s6Lw3X
-
Ikipe y'igihugu ya South Sudan yamaze gusesekara i kigali yitegura FIBA Afrobsaket 2021 #rwanda #RwOT
South Sudan  ni yo kipe ya mbere yageze mu Rwanda aho igomba kwitabira irushanwa rya afrobasket izabera muri Kigali kuva tariki 24 Kanama kugeza 5 Nzeri 2021. .Amavubi: U20 yabagore yahamagawe nyuma y'igihe kinini itagaragara Iyi kipe ikaba ariyo yambere isesekaye mu Rwanda kugira ibanze yitegure irushanwa neza, South Sudan mukarere ikaba arimwe mu makipe y'ibihugu [â¦]
The post Ikipe y'igihugu ya South Sudan yamaze gusesekara i kigali yitegura FIBA Afrobsaket 2021 appeared first on Kigalinews24.
-
Umugabo yarize ayo kwarika kubera pasiteri wamutwariye umugore avuga ko ari umwuka wera wabimutegetse #rwanda #RwOT
Umugabo witwa Bright Ben, ukomoka muri Nigeria,yarize amarira yo kwarika nyuma y'aho pasiteri we witwa Moses Adeeyo amutwariye umugore basezeranye mu mategeko witwa Tina Adeeyo,yitwaje ko ari umwuka wera wabimutegetse.
Uyu mugabo yavuze ko Pasiteri yabeshye ko yabwiwe n'Imana kwegukana Madamu Tina niko kumwegukana bajya kwibanira.
Abinyujije kuri Facebook yagize ati 'Umupasiteri wo ku rusengero rwacu yantwariye umugore abeshya ko ari umwuka wera wabimusabye.'
Yakomeje ati 'N'ubusambanyi.Nubwo biteye isoni kubivuga,ibi n'ukuri.Pasiteri wanjye yantwariye umugore.Nari maze imyaka 12 nshyingiranwe na Tina,dufitanye abana 2,umuhungu n'umukobwa.
Twashyingiranwe gakondo ni ibya kizungu hanyuma ndamutwara njya kumwereka pasiteri Moses Adeeyo.'
Uyu mugabo yavuze ko ubwo yari yagiye mu kazi,umugore we yafashe abana be arabatwara yisangira uyu mupasiteri byatumye ata umutwe ubwo yari agarutse mu rugo akabashaka akababura,bigatuma ashakira hose.
Ubwo yabonaga amafoto y'umugore we ari mu munyenga w'urukundo n'uyu mupasiteri,yamubajije impamvu yamutwariye umugore undi amusubiza ko umwuka wera ariwo wabimusabye.
Uyu mupasiteri n'uyu mugore w'abandi bakoze ubukwe kuwa 08 Kanama 2021.
Pasiteri Moses Adeeyo ni pasiteri mukuru wa Word Bank Assembly International Church.Yatandukanye n'umugore we kugeza ubwo yiyemeje kwitwarira Tina bashyingiranwe.

-
Mu mwambaro wa Visit Rwanda, Miss Sonia Rolland yagaragaje ko ari mu bari bategereje Messi i Paris(AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Mu mwambaro wa Visit Rwanda, Nyampinga w’u Bufaransa 2000, umunyarwandakazi Sonia Rolland yasabye abantu ko mu ihe bategereje Lionel Messi ugiye gusinyira ikipe ya Paris Saint Germain gusura u Rwanda.
Kuva k’umunsi w’ejo hashize ibihumbi by’abantu mu Bufaransa bari bategereje umunyabigwi muri ruhago ukomoka mu gihugu cya Argentine, Lionel Messi ni nyuma yo kwemeza ko nyuma yo gutandukana na FC Barcelona indi kipe ashobora gusinyira ari PSG.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Sonia Rolland yashyizeho amafoto abiri yambaye Jersey ya PSG yanditseho Visit Rwanda nk’umuterankunga w’iyi kipe, asaba abantu gusura u Rwanda.
Ati “mu gihe dutegereje Messi. Sura u Rwanda (Visit Rwanda).”
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021 nibwo Lionel Messi yafashe rutimikerere we n’umuryango we(Umugore n’abana) bava muri Espagne berekeza mu Bufaransa aho uyu mukinnyi agiye kurangizanya na Paris Saint Germain(PSG).
Messi yageze mu Mujyi wa Paris afotorwa yambaye umupira w’umweru wanditseho ‘Ici c’est Paris’.
Ni mu gihe ikipe ya Paris Saint Germain yashyize kuri Twitter yayo amashusho agaragaza Ballon d’Or 6 zimaze kwegukanwa n’uyu rutahizamu.
Ibi byose bikaba bigagaragaza ko bisa n’ibyarangiye uyu mukinnyi agiye gukinira PSG hasigaye gusinya gusa.
Bivugwa ko azahembwa miliyoni 53£ ku mwaka, bityo akazajya ahembwa miliyoni 1£ ku cyumweru. Azaba ari mu bishyura umusoro wa 45% mu Bufaransa, asigarane ibihumbi 550£ ku cyumweru.
Agiye muri FC Barcelona aho asanze Neymar Jr bakinanye muri FC Barcelona mbere y’uko ayivamo muri 2017.
â” Paris Saint-Germain (@PSG_inside) August 10, 2021
Mu mwambaro wa Visit Rwanda, Sonia Rolland yari ategereje Messi
Se wa Messi yari agoswe n’itangazamakuru rimubaza ahazaza ha Messi
Messi n’umugore we mu ndege berekeje i Paris
Messi n’umuryango we baraye i Paris
Yageze i Paris yambaye umupira wanditseho ‘Ici c’est Paris’
Hagati y’umwambaro wa Neymar na Mbappe haraburamo umwambaro, ni mu mashusho banyujije kuri Twitter yabo
Muri aya masuhusho kandi berekanyemo Ballon d’Or 6