Category: Uncategorized

  • Musanze: Abaturage barataka inkoni zikabije bari gukubitwa n'abayobozi babo #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuga ko bakubiswe by'indengakamere n'abo mu nzego z'ubuyobozi babaziza kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Munyazikwiye Jean Nepomuscene wigisha muri G.S Muko wagaragaje inguma yatewe n'inkoni yakubiswe, avuga ko yahuye n'abakorerabushake yasinze, ubundi bakamuhata igiti ubu akaba afite inguma mu mugongo wose.

    Uretse uyu muturage, hari kandi uwitwa Uwimana Florence n'umugabo we Mbitezimana Léonard n'umwana wabo w'umukobwa bakubiswe by'indengakamere.

    Aba baturage bavuga ko barambiwe inkoni z'aba bayobozi kuko n'iyo umuntu yaba ari mu makosa yahanishwa ibindi bitarimo inkoni kuko ubusanzwe inkoni ivuna igufwa itavura ingeso.

    Murekatete Thriphose uyobora Umurenge wa Muko,yatangaje ko atumva impamvu abaturage bahohoterwa bene kariya kageni ariko ntibitabaze inzego zisumbuyeho ngo zibarenganure.

    Yagize ati 'Sinibaza uburyo yakubitwa ntaze ku buyobozi ngo tumufashe kurenganurwa kuko uretse na we n'undi wese wahohotewe araza tugakurikirana ikibazo byaba ngombwa ko tugishyikiriza RIB tukabikora ku buryo mba nkeka ko byaba bimaze igihe.'

    Uyu muyobozi avuga ko ikibazo cya bariya baturage bakubiswe, yakimenye ari mu kiruhuko gusa yizeza ko agiye kugikurikirana kandi ko uzagaragara ko yakoze amakosa muri bariya bayobozi, azabiryozwa.

    Source: Ukwezi

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/musanze-abaturage-barataka-inkoni-zikabije-bari-gukubitwa-n-abayobozi-babo

  • Lionel Messi yamaze kumvikana na PSG yamuhaye akayabo #rwanda #RwOT

    Kuwa Kane w'icyumweru gishize,nibwo FC Barcelona yatangaje ko itanduknye na Lionel Messi kubera amategeko ya La Liga.

    Lionel Messi ategerejwe i Paris uyu munsi kuza gushira umukono ku masezerano y'imyaka 2 akinira PSG aho azajya ahembwa umushahara wa Miliyoni 35 z'amayero buri mwaka.

    Lionel Messi yashakag kuguma muri FC Barcelona ndetse yari yemeye amasezerano y'imyaka 5 yari yahawe no kugabanya umushahara we kugera kuri 50%.

    Messi umaze gutwara Ballon d'Or esheshatu,yari afite amakipe abiri yamwifuzaga ariko yahisemo kwerekeza muri PSG gukinana na Neymar Jr.

    Amakuru aravuga ko Messi w'imyaka 34 arakora ikizamini cy'ubuzima uyu munsi I Paris,hanyuma ku munsi w'ejo yerekwe itangazamakuru.

    Messi abaye umukinnyi wa 4 werekeje muri PSG ku buntu muri iyi mpeshyi nyuma ya Gianluigi Donnarumma, Sergio Ramos na Georginio Wijnaldum.Aba biyongera kuri Achraf Hakimi waguzwe akayabo akuwe muri Inter Milan.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yamaze-kumvikana-na-psg-yamuhaye-akayabo

  • Igihozo witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yarongowe (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igihozo Mireille witabiriye Miss Rwanda ndetse na Miss Career Africa mu 2019, yarushinze n'umukunzi we, Obey Gardens, bamaze igihe kinini bakundana.

    Uyu mukobwa w'imyaka 23 y'amavuko yakoze ubukwe mu mpera z'icyumweru cyashize n'umukunzi we w'igihe kirekire. Hari amakuru yizewe avuga ko uyu mukobwa yakoreye ubukwe muri Norvège aho amaze iminsi aba.

    Abinyujije kuri instagram ye, Igihozo yagaragaje ko yishimiye kuba yabaye umugore ashimira umugabo we.

    Ati 'Ndujujwe. Ndanyuze. Warakoze kungira umuntu ukunzwe, wishimirwa, witabwaho, uhabwa icyubahiro w'umunyamugisha nkaba umugenzi wagiriwe ubuntu ku mubumbe wose mwami wanjye.'

    Igihozo ubusanzwe yize Ubugenge, Imibare n'Ubumenyi bw'Isi muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux. Igihozo afite impano nyinshi zitandukanye zirimo kuririmba, kumurika imideli, kuyobora inama, guhanga imyenda, kwandika ndetse no gufotora.

    Igihozo yitabiriye Miss Rwanda ndetse na Miss Career Africa mu 2019 ariko hombi ntiyagize amahirwe yo kwegukana ikamba.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

     

    Source : https://yegob.rw/igihozo-witabiriye-irushanwa-rya-miss-rwanda-yarongowe-amafoto/

  • Dore uburyo 6 wamurikirwamo n’Itabaza (Ijambo ry’Imana)-Pst Habyarimana Desire #rwanda #RwOT

    “Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye.” Zaburi 119:105

    Iri tabaza iyo rikumurikiye bwa mbere usobanukirwa ko uri umunyabyaha

    Urasobanukirwa ukagira agahinda gatera kwihana kuticuzwa. Kuva Adamu akoze icyaha kugeza uyu munsi umuntu ni umunyabya, ni mubi kuva kuri Adamu. Yesu yaje ari itabaza rimurikira abari mu mwijima. Yona igice cya mbere haravuga ngo 'Yaje ari umucyo, ariko umwijima ntiwabasha kwakira uwo mucyo. Ngo Yaje mu be ntibamwakira'. Ariko abamwemeye, abamwizeye, abamwiringiye, yabahaye imbaraga zibahindura kuba abana b’Imana.

    Muri Kristo Yesu ni ho honyine umuntu ashobora kumurikirwa, akamenya ko ari umunyabyaha. Iyo umuntu ataramurikirwa ngo amenye ububi bwe akubwira ko ari umwere kandi ubuzima ariho ntacyo butwaye! Ariko iyo yamurikiwe n’iri tabaza, asobanukirwa ko ari umunyabyaha.

    Kwezwa no guhiduka ku ngeso

    Kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza, ntabwo bihagije. Abantu benshi barakijijwe ariko ntibarahinduka ku ngeso. Hari igihe idini ritubwira ko twera, rikatubwira ko turi abatagatifu, abapasiteri bo wagira ngo twungirije Imana! Ariko nagira ngo mbamenyeshe ko kwezwa biratureba twese, uhereye ku bashumba kugeza ku munyagice waje uwo munsi. Kuko umuririmbyi yararimbye ngo' Ngerageza uko nshoboye kwibuza inama mbi z’ibyaha nkajya mbyibonamo, aravuga ngo buri munsi jya umboneza. Ingeso za wa mubi zihora zishaka kubyuka uzirimbure uzice pe! Mpore nihariwe n’ibya Yesu.”Kwezwa nta muntu n’umwe bitareba.

    Iyo umuntu yinjiye mu nzira yo kwezwa no guhinduka, amenya ingeso ze zitari nziza akazibamba ku musaraba kugira ngo arusheho kugira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu. Aha hantu naho, ujye ubwira Yesu uti'Umurikire n’ahatabona, aho umwijima uba, umpe umutima ukangutse uzinutswe ibyaha'.

    Gukira imvune zo mu mutima

    Yesu ntakiza ibyaha gusa, avura n’imvune zo mu mutima! Mu yindi mvugo tubyita ibyumba by’umwijima. Nzi abantu benshi biyanga kubera ubuzima baciyemo: Hari abantu bambara ibijipo bikubura ukagira ngo ni uko Umwuka wabibategetse, ari uko bamubwiye ko utuguru twe tumeze nk’uduti. Hari abantu banga uko bateye bitewe n’ibikomere bakuye mu miryango no muri sosiyete, bakabaho baremerewe. Uzarebe abarokore benshi bafite ibyishimo bike mu maso, ukibaza ko twageze aho Imana itangira ibyishimo kuki tutishima?

    Barakijijwe yego, ariko hari ibyumba by’umwijima, hari ibintu bagendana kubera amateka banyuzemo. Hari inkuru nziza ko Yesu adakiza ibyaha gusa, ahubwo yaje no kuvura imvune zo mu mutima.

    Kumenya ko waremewe gukora imirimo myiza muri Kristo Yesu

    Hari abantu benshi babaho batazi ko Imana yabaremeye gukora imirimo myiza muri Kristo Yesu. Akabaho ubuzima bwe akubanganya no kunywa no kurya, kurongorwa, kurongora, no kubaka inzu gusa, ntamenye ko turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza yose kandi muri Kristo Yesu. Hari umunsi tuzahagarara imbere y’Idacurwakibera, itubaze icyo yadutumye gukora mu isi niba twaragikoze!

    Niba udasobanukiwe icyo Iman ayakuremeye ngo unagikore, uzaba uhombye cyane kuko uwo munsi nugera imbere y’Imana uzabibazwa. Iyo iri tabaza(Ijambo ry’Imana) rikumurikiye uhita usobanukirwa icyo waremewe kandi Imana ikaguha imbaraga zo kugikra. Ese waba warasobanukiwe icyo Imana yakuremeye? Niba utaragisobanukirwa Imana iguhe ubwo buntu uzaba ugiriwe neza.

    Imana itumurikira idukura mu bibazo, itujyana mu bisubizo

    Urugero: Abisiraheli bamaze imyaka 430 muri Egiputa, umunsi umwe irababwira iti 'Igihe cy’umubabaro wanyu kirarangiye, muzamuke mu gihugu cy’isezerano! Kumanywa yababereye inking y’igicu, nijoro ikababera inking y’umuriro, irabamurikira kugeza mu gihugu cy’isezerano. Hari umunsi umwe Petero yaraye aroba ijoro ryose ntiyagira icyo afata, hanyuma umucyo w’Itabaza Umwana w’Imana, Yesu araza arababaza ngo 'Bana hari icyo kurya mufite?' Arababwira ngo nibakure urushundura ibumoso, berekeze iburyo bararoba. Bararoba ifi nyinshi!

    Bwari bwo bwa mbere barobye amafi angana nk’ayo barobye. Igitangaje iyi nyanja ya Garilaya kuva umunsi Yesu avuga ngo barobe kumanywa, baracyaroba kubera ijambo Yesu yavuze! Iyo tumurikiwe n’ijambo rya Kristo Yesu, Imana idukura mu bibazo.

    Kumurikirwa kudukura mu bujiji, kutujyana mu bwenge

    Murabizi ko kubaha Uwiteka aribwo bwenge, ariko hari ubundi bujiji tubitse mu buzima bwacu, Yesu iyo atumurikiye tubuvamo. Abaroma 12:2 haravuga ngo'

    Ntimwishushanye n’abikigihe nyamara muhinduke rwose', izindi Bibiliya ziravuga ngo ' Muhindure imyumvire'. Kera muntu yajyaga kubwiriza yitwa misiyoneri, ari pastieri atwaye Bibiliya. Ariko nitudahindura imyumvire, ntabwo pastieri bikigezweho, no kuba misiyoneri ntabwo bikigezweho ahubwo ikigezweho ni ukugenda witwa dogiteri ugiye kuvura, ugatwara ijambo ry’Imana.

    Ni ukugenda uri umwubatsi, ukagenda uri umu misiyoneri wo mu mutima, ni bwo bazakwakira. Muri iki gihe isi iri ku muvuduko uri hejuru, biradusaba guhindura imyumvire.

    Wareba hano iyi nyigisho yose

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-uburyo-6-wamurikirwamo-n-Itabaza-Ijambo-ry-Imana-Pst-Habyarimana-Desire.html

  • Kamonyi: Abiyita ‘abahebyi’ 10 bafatiwe mu kabari banywa inzoga bakora n’inama #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko bariya bantu bafashwe barimo gukora inama binyuranyijwe n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ndetse bari mu kabari, banafashwe barimo kujya inama y’uko bakomeza ibikorwa byabo byo gucukura amabuye y’agaciro binyuranijwe n’amategeko.

    SP Kanamugire yagize ati “Twari dufite amakuru ko hari itsinda ry’abantu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko muri uriya Murenge wa Rukoma, abo bantu biyise abahebyi. Kuri iki cyumweru ni bwo umuturage yaduhaye amakuru ko abagize iryo tsinda cyane cyane abayobozi baryo bateraniye mu kabari k’uwitwa Ntwari Philbert barimo kunywa inzoga banajya inama y’uko bakomeza ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro. Abapolisi bahise bajyayo basanga koko abantu 10 bari mu kabari mu nama banywa inzoga”.

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko abo bantu bakimara gufatwa byagaragaye ko ari bo bari basanzwe bacukura amabuye y’agaciro muri uriya Murenge wa Rukoma ndetse na bo barabyiyemerera. Yakomeje avuga ko abo bantu bangiza ibidukikije ndetse bajya bakoresha abana imirimo ivunanye kandi bari munsi y’imyaka 18.

    Ati “Abaturage bagiye batwereka aho bacukura amabuye y’agaciro dusanga hari amashyamba ya Leta baranduye, imigezi bayungururiramo ayo mabuye yarakamye ndetse banangiza imirima y’abaturage iri hafi aho. Twari dufite n’amakuru ko bariya bantu bajya bakoresha abana bari munsi y’imyaka 18”.

    SP Kanamugire yakomeje agaragaza ko usibye no kuba bari basanzwe bakurikiranyweho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, abo bantu banafashwe baranze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 kuko bari mu kabari banywa inzoga kandi muri iki gihe utubari ntabwo twemewe.

    Yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru akangurira abantu bifuza kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kujya bagana inzego zibishinzwe zibahe ibyangombwa. Yabakanguriye kujya bakorera mu makoperative mu rwego rwo kwirinda akajagari.

    Ati “Ni kenshi usanga abantu baguye mu birombe barimo gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa, ni yo mpamvu tubagira inama yo kujya babanza kugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibahe ibyangombwa zinasuzume ko ahantu bagiye gukorera nta kibazo hazabateza. Tubibutsa ko ibyo bakora bitemewe n’amategeko kandi bazajya babihanirwa nibafatwa”.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hakorwe iperereza. Nyiri akabari we yajyanywe ku biro by’Umurenge wa Rukoma yibutswa amabwiriza yo kurwanya Covid-19 anacibwa amande yagenwe, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    source : https://ift.tt/3jBlfae

  • Urutonde rw’ibyamamare 15 byatumiwe mu birori… – #rwanda #RwOT

    Barack Obama uherutse kuzuza imyaka 60 y’amavuko yizihije ibirori by’isabukuru ye ku cyumweru muri ‘Weekend’ ishize byabereye mu gace ka Martha Vineyard ho mu mujyi wa Massachussets. Dore ibyamamare 15 byari byatumiwe:

    1.Opray Winfrey

    2.Jay Z na Beyonce

    3.John Legend n’umugore we Chrissy Teigen

    4.Larry David

    5.David Letterman

    6.Ava DuVernay

    7.Umuhanzikazi H.E.R

    8.Grabrielle Union n’umugabo we Dwyane Wade

    9.Tom Hanks

    10.Don Cheadle

    11.Alicia Keys n’umugabo we Swizz Beatz

    12.Bradley Cooper

    13.Erykah Badu

    14.Will Smith n’umugore we Jada Pinkett Smith

    15.Common

    Bamwe muri aba basitari bitabiriye ibi birori by’isabukuru ya Barack Obama babitangaje bakoresheje amwe mu mafoto bashyize ku mbuga nkoranyambaga.Muri rusange ibi birori byari byatumiwemo abantu benshi banyuranye ariko mu byamamare bizwi ni abo 15 bari batumiwe.

    Src:www.TheNewYorkTimes.com,www.USAToday.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108454/urutonde-rwibyamamare-15-byatumiwe-mu-birori-byo-kwizihiza-isabukuru-ya-barack-obama-108454.html

  • Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal ufite abayobozi bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bwana Patrick Karamaga ahererekanya ububasha na Dr Jovith Ndahinyuka
    Bwana Patrick Karamaga ahererekanya ububasha na Dr Jovith Ndahinyuka

    Ku mwanya wa Perezida wa Komite nyobozi y’Umuryango ACRS hatowe Dr Jovith NDAHINYUKA, ku mwanya wa Visi-Perezida hatorwa Antoinette HABINSHUTI, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru hatorwa Dr Bellancile MUSABYEMARIYA. Abandi babiri mu bagize Komite nyobozi bagumye mu myanya yabo aribo Yvette UWIMANA, Umubitsi na David KWIZERA wakomeje kuba Umunyamabanga Mukuru wungirije akaba anahagarariye urubyiruko muri Komite nyobozi. Abandi batowe ni Divine UMUHIRE ushinzwe Igicumbi cy’Umuco akaba yungirijwe na Dr Yves RWOGERA MUNANA.

    Uwari Perezida ya ACRS, Bwana Patrick Karamaga, yavuze ko bifuje ko abagize Komite nyobozi basimburwa kuko hari bamwe mu bari bayigize batazajya baboneka kenshi muri Senegal bityo kugirango imirimo y’Umuryango ACRS ikomeze nta nkomyi bikaba ari ngombwa ko basimburwa. Yasobanuye ko abagize Komite nyobozi y’agateganyo batowe b’abari basanzwe bahagarariye abanyamuryango mu nzego zitandukanye harimo abari basanzwe muri Komite, abagize Komite y’Urubyiruko, Igicumbi cy’Umuco n’izindi nzego kubera ibihe by’icyorezo cya COVID isi yose ihanganye nacyo, bigatuma abanyamuryango bose ba ACRS badashobora guhura.

    Yashimangiye ko abasimbuwe bazakomeza kunganira komite nyobozi nshya nk’uko nabo bafashijwe n’abo basimbuye kandi ko komite nshya abanyamuryango bayitezeho umusaruro mwinshi kuko n’ibindi bikorwa byose abayigize babaga babigizemo uruhare rukomeye.

    Perezida wa ACRS Dr Jovith NDAHINYUKA yagaragaje ko Komite ayoboye yiteguye gukomereza aho abababanjirije bari bageze, bagashyira imbaraga cyane mu bikorwa byubaka ubumwe bw’Abanyarwanda batuye muri Senegal, bagakora ibikorwa bishimangira iterambere ry’u Rwanda ndetse no kurushaho gushaka inshuti z’u Rwanda by’umwihariko ko Igicumbi cy’Umuco kizashyira imbaraga zihariye mu kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda indangagaciro z’umuco nyarwanda no kurushaho kwitabira gahunda z’Igihugu cyabo.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre KARABARANGA yashimye ibikorwa by’indashyikirwa Komite nyobozi icyuye igihe yakoze by’umwihariko uruhare ntagereranywa mu gutegura gahunda ngarukamwaka zirimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunsi wo Kwibohora, Umunsi w’Intwari z’Igihugu, Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, Umunsi w’Ururimi Kavukire, Umunsi w’Umuganura na gahunda zihariye z’urubyiruko. Yagaragarije abagize Komite nshya ko n’ubwo bamwe ari bashya muri Komite nyobozi ariko bagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye Ambasade ifatanyamo n’Umuryango w’Abanyarwanda.


    source : https://ift.tt/3CykJ5u

  • Muhanga: Hari abagitegereje ko bagobokwa kubera Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abagitekereje guhabwa ibiribwa
    Hari abagitekereje guhabwa ibiribwa

    Nsekanabanga Damascène avuga ko amaze imyaka itatu mu mujyi wa Muhanga aho yaje avuye mu Murenge wa Rugendabari, akaba avuga ko afite inzara kuko ubusanzwe arya ari uko yatoraguye ibintu ahajugunywa imyanda.

    Habimana Augustin na we amaze imyaka 20 atuye muri Rutenga akaba atunzwe no gukora ibiraka ubu kurya bikaba bimugoye, kuko ubuyobozi bwababwiye ko bakomeza gutegereza ariko barahebye.

    Umuyobozi w’umudugudu wa Rutenga avuga ko abantu 100 ari bo bahawe ibyo kurya hagendewe ku baturage bazwi batuye mu mudugudu wa Rutenga kandi bababaye cyane kurusha abandi, bikaba bishoboka ko hari abashonje batabonye ibyo kurya.

    Agira ati “Abaturage bahawe ibyo kurya ariko ntabwo bihagije abayifuzaga bose, buriya nta muntu wakwanga ibyo kurya ni yo mpamvu harebwe gusa ababaye cyane kurusha abandi ariko hari n’abasigaye ubuyobozi bw’akarere bwari bwavuze ko na bo bahabwa ibyo kurya. Gusa ntabwo byahise biboneka abantu basa nk’aho bigaragambije”.

    Ku kijyanye no kuba hari abavuga ko ibyo kurya byahawe abifite abashonje bakaviramo aho, uwo muyobozi avuga ko hari ibintu bikwiye kuba bititiranwa n’ibindi kuko hari igihe nk’umuhinzi wa hano mu mujyi yifuza ibyo kurya kandi akazi ke katarahagaze, umugore w’umushoferi yabihabwa bikitwa ko bihawe umuntu wishoboye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko buri wese ukeneye ibyo kurya bitamugeraho ariko ababaye cyane kurusha abandi byabagezeho.

    Avuga ko muri rusange imiryango yahawe ibyo kurya kubera ingaruka za Guma mu Rugo isaga 1000 kuko ari bo bari bababaye cyane kurusha abandi, icyakora ngo imiryango isaga 2000 ni yo yari ikeneye ibyo kurya kandi gahunda yo kubitanga iracyakomeje.

    Agira ati “Abantu bose ntabwo wabona ibyo kurya ubahaye ariko abababaye cyane kurusha abandi kubera ingaruka za Guma mu Rugo twabahaye ibyo kurya kandi gahunda irakomeje. Ntabwo ari byinshi ngo bigere kuri buri wese ariko ku bufatanya n’ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa ibyabonetse twabibagejejeho”.

    Nsekanabanga na Habimana bategereje ko bagobokwa
    Nsekanabanga na Habimana bategereje ko bagobokwa

    Ntivuguruzwa Landouard avuga ko ibyo kurya byahawe abishoboye abakene bagasigara akifuza ko hakwirindwa amarangamutima mu kugoboka abashoje, kuko na we ubwe yiboneye ko hari ababihabwa bitanyuze mu mucyo.

    Agira ati “Biragaragara ko ibyo kurya bitangwa twese ni Guma mu Rugo, ariko hari ababiha abo bafite ibyo bahuriyeho, iyaba byatangwagwa hakoreshejwe uko umuntu ameze n’uko ateye kuko harimo ibitameze neza”.

    Harabura umunsi umwe ngo ingamba zo gushyira muri Guma mu Rugo imirenge irindwi y’Akarere ka Muhanga irangire, hakaba hategerejwe kureba niba iminsi yiyongera cyangwa Guma mu Rugo ikurwaho ubuzima bukongera gusubira nka mbere.

    source : https://ift.tt/37vSI09

  • FERWAFA yatumijeho Rayon Sports na Blaise #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutumizaho Rayon Sports ku kibazo cy’umukinnyi Nishimwe Blaise wayireze ashaka gutandukana n’iyi kipe.

    Tariki ya 4 Kanama 2021 Nishimwe Blaise yandikiye FERWAFA ayisaba ko yamufasha Rayon Sports ikamurekura kuko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye.

    Binyuze mu kanama Nkemurampaka mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) katumiye ubuyobozi bwa Rayon Sports na Nishimwe Blaise ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021 kugira ngo bahuze impande zombi.

    Muri Nzeri 2020 nibwo Rayon Sports yasinyishije Nishimwe Blaise imusinyisha imyaka 3 bumvikana miliyoni 4 aho yahise yishyurwa miliyoni n’igice hasigara 2 n’igice, andi bumvikana ko azayabona mu mezi atatu ari imbere(byari kuba mu Kuboza 2020).

    Aya mafaranga ntabwo yigeze yishyurwa kugeza Kamena 2021 ubwo bamwishyuraga miliyoni n’ibihumbi ijana hasigara miliyoni n’ibihumbi 400.

    Tariki ya 15 Nyakanga 2021, Nishimwe Blaise yanditse asaba iyi kipe ko bakwicara bakavugurura amasezerano bagiranye bitewe n’uko hari igice kitubahirijwe muri yo nko mu ngingo ya 6 yayo aho yavugaga ko agomba kuba yabonye amafaranga yaguzwe bitarenze mu mezi 3 bikaba bitarakozwe.

    Nishimwe Blaise umaze umwaka umwe akinira Rayon Sports nyuma yo kuva muri Marines FC, yandikiye FERWAFA ku wa 4 Kanama, avuga ko itubahirije ibyo bumvikanye.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana na APR FC ari nayo mpamvu yifuza gutandukana na APR FC.

    Uwayezu Jean Fidele aherutse gutangaza ko yamaze kwishyura ideni ry’uyu mukinnyi ndetse ko ari umukinnyi wabo kandi ko n’ikipe yagerageje kubegera ngo bamugure batumvikanye.

    Nishimwe Blaise arifuza gutandukana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yatumijeho-rayon-sports-na-blaise