Category: Uncategorized

  • “Mwunamuye Intwaza zibona icyoko cy’ineza”- M… – #rwanda #RwOT

    Itariki nk’iyi ni umunsi udasanzwe kuri Madamu Jeannette Kagame ubwo bamwibarukaga akaza kuba umugisha ku babyeyi, ku bana no ku miryango nk'uko abantu benshi bahamya ubugwaneza bwe. Iyi sabukuru y'imyaka 59, ni isabukuru iya kabiri Madamu Jeannette Kagame yizihije afite umwuzukuru, umukobwa we Ange Ingabire Kagame yibarutse n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco Hon.Edouard Bamporiki yabyutse yandika amagambo yashimwe na benshi yifuriza umunsi mwiza w'amavuko Madamu Jeannette Kagame. Muri ayo magamo arimo ubwenge bwinshi n'ikinyarwanda cy'umwimerere Hon. Bamporiki yakoresheje, yavuzemo intwaza anashimira Madamu Jeannette Kagame uburyo aramutswa ubumwe no kuramira ukuri.

    Minisitiri Bamporiki yagize ati “Ni mwe muramutswa Ubumwe no kuramira ukuri… Mwunamuye Intwaza zibona icyoko cy’ineza. Mwacyashye urwango mu barwo. Abashibutse kurya na kuno muti: “Muri Imbuto zizarubyarira Ingabo” Mwahamije ko Umutwaza w’Umutware ari Umumaragishyika ITEKA. Isabukuru nziza.''

    Ubuzima n'amateka ya Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y'imyaka 59

    Intwaza zivuga ko zitewe ishema no kwitwa abana ba Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame (Foto: KT Press)

    Jeannette Nyiramongi niyo mazina yiswe n'ababyeyi be, akaba yaravutse tariki 10 Kanama 1962 nyuma y'igihe gito cyane u Rwanda rubonye ubwigenge rukava mu maboko y'abakiloni b'Ababiligi. Kubera amateka mabi yaranze u Rwanda ashingiye ahanini ku ivanguramoko, Jeannette n'umuryango we babaye mu buhungiro ari naho yize amashuri ye mu bihugu nk'u Burundi na Kenya.

    Tariki 10 Kamena 1989, Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n'umuryango we yashakanye na Paul Kagame ari nabwo yafashe izina ry'umugabo we, kuva ubwo yitwa Jeannette Kagame. Bakoreye ubukwe mu gihugu cya Uganda. Kagame yari yarasabye abo mu muryango we kumurangira umugore ukwiriye, baza kumurangira Jeannette maze ajya kumusura muri Kenya, nawe amusaba kuzamusura muri Uganda. 

    Jeannette Kagame yakunze cyane gahunda ya RPF yo gushaka uko impunzi zazatahuka zigasubira mu Rwanda, bakomeza umubano wabo igihe kiragera bararushinga. Ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n'umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n'umuhererezi Brian Kagame.

    Nyuma yo gusezerana kubana, batangiranye urugendo rurerure rw'ubuzima ndetse bombi bongera gutahuka mu gihugu cyabo cy’u Rwanda mu 1994 nyuma y’urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru rugamba rwari ruyobowe na Paul Kagame nyuma y'uko Fred Rwigema yitabye Imana mu ntangiriro y'uru rugendo rurerure. Nyuma yo gutahuka mu gihugu cyababyaye, bakomeje gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyari kimaze kuzahazwa n'intambara, politike mbi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abarenga miliyoni.

    Mu gihe Nyakubahwa Paul Kagame yari akomeje ibikorwa byo kugarura umutekano mu gihugu no guharanira ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda, ku rundi ruhande Jeannette Kagame nawe yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha birimo guteza imbere uburenganzira bw'umugore, uburezi, imibereho myiza y'abaturage cyane cyane imfubyi n'abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuva tariki ya 24 Werurwe 2000, Jeannette Kagame yinjiye mu mateka y'u Rwanda n'isi muri rusange nka 'First lady' cyangwa se 'Première Dame', nyuma y'uko umugabo we Perezida Paul Kagame abaye Perezida wa Gatandatu w'u Rwanda.

    Mu mwaka wa 2002 yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation, anabereye umuyobozi kugeza ubu, uyu ukaba ari umuryango wagize uruhare runini mu gushyira imbaraga mu buzima n'uburezi bw'abana b'abanyarwanda by'umwihariko abana b'abakobwa batishoboye.

    Jeannette Kagame yagiye ayobora imiryango mpuzamahanga itandukanye igamije ibikorwa bitandukanye twagiye tugarukaho tutibagiwe no gukumira icyorezo cya SIDA ku mugabane wa Afurika no gutanga ubufasha bw'ibanze ku bagezweho n'icyo cyorezo. Mu Ukuboza 2011 yafashije mu itangizwa ry'ihuriro ry'abafasha b'abakuru b'ibihugu muri Africa rigamije guhuriza hamwe imbaraga mu gukemura ibyo bibazo twavuze haruguru.

    Jeannette Kagame afite impamyabumenyi mu bigendanye n'ubukungu n'icungamutungo, akaba yaragiye atanga ibitekerezo n'ibiganiro mbwirwaruhame byaba ibyo ku rwego rw'igihugu cyangwa se mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye harimo ibijyanye n'Imiyoborere myiza, Ubukungu, ubuzima, imibereho myiza y'umwana n'umugore ndetse n'umuryango muri rusange.

    Muri 2010, Madame Jeannette Kagame yabonye impamyabumenyi y'icyubahiro y'ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera SIDA no kurwanya ubukene, muri uwo mwaka ahita anashingwa guhagararira ibikorwa by'imirire ku bana muri gahunda y'ibiribwa (PAM cyangwa WFP) mu muryango mpuzamahanga w'ibihugu ku isi (ONU).

    Muri 2009, UNICEF yahaye Perezida Paul Kagame n'umufasha we Jeannette Kagame igihembo cyitwa 'Children's Champions Award' mu rwego rwo kubashimira ku murava n'umuhate bagize mu kuzamura no guteza imbere ubuzima bw'abana mu Rwanda. Muri 2007 Umuryango Mpuzamahanga witwa ku buzima (OMS cyangwa WHO mu ndimi z'amahanga) wagejeje kuri Madame wa Perezida Kagame izindi nshingano, agirwa umuyobozi w'ikirenga w'ibikorwa by'Afrika bya gahunda yo gushaka urukingo rwa SIDA mu rwego rwo gukaza ibikorwa by'ubushakashatsi kuri uru rukingo rwa SIDA.

    Umuryango wa Perezida Paul Kagame ku munsi w’ubukwe bwa Ange Kagame

    Umuryango wa Perezida Kagame mu byishimo byinshi by’umwuzukuru we na Madamu Jeannette Kagame

    Madamu Jeannette Kagame ni inshuti y’abana ndetse buri mwaka asangira nabo iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108458/mwunamuye-intwaza-zibona-icyoko-cyineza-minisitiri-bamporiki-yifurije-isabukuru-nziza-mada-108458.html

  • Breaking news!Messi yamaze gusinyira PSG imyaka 2. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Argentine Lionel Messi wari umaze imyaka igera kuri 21 mu ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Espagne, yamaze gusesekara mu gihugu cy'Ubufaransa aho agiye gushyira umukono ku masezerano yo gukinira ikipe ya Paris Saint-Germain.

    Nkuko ibinyamakuru bitandukanye bikomeje kugenda bibyandika, biravuga ko Lionel Messi w'imyaka 34 y'amavuko yamaze kugera mu gihugu cy'ubufaransa, aho bivugwa ko agiye gusinyira ikipe ya Paris Saint-Geramain amasezerano y'imyaka ibiri azamugeza mu mwaka wa 2023 ariko ashobora kuziyongeraho undi mwaka umwe akaba yazageza mu mwaka wa 2024 agikinira iyi kipe.

    Uyu rutahizamu Lionel Messi aheruka gutandukana n'ikipe ya FC Barcelona yamureze ikamugira uwo ariwe uyu munsi, bakaba baratandukanye nyuma yaho iyi kipe inaniwe kugumana uyu mukinnyi bijyanye n'ibibazo by'amafaranga bikomeje kuyigaragaramo ndetse n'ibijyanye n'ubwumvikane butigeze bugenda neza hagati y'iyi kipe ndetse n'ubuyobozi bwa shampiyona y'igihugu cya Espagne (La Liga Santander).

    Lionel Messi akaba yamaze gushyika mu gihugu cy'ubufaransa ari kumwe n'umuryango we ndetse na papa we umubyara witwa Jorge Messi usanzwe ari nawe umureberera inyungu, ibi bibaye nyuma yaho ku munsi wejo hashize tariki ya 9 Kanama 2021 abafana ibihumbi bari bagiye ku kibuga cy'indege gutegereza uyu rutahizamu ariko amaso yabo agahera mu kirere kuko uyu mukinnyi atigeze ava mu gihugu cya Espagne mu ntara ya Catalogna.

    Amakuru akomeza ko ikipe ya Paris Saint-Germain yamaze kumvikana ibintu byose na rutahizamu Lionel Messi ndetse kuba yamaze kugera mu gihugu cy'Ubufaransa ibintu byose bigiye guhita birangira agashyira umukono ku masezerano, aho bivugwa ko azajya ahembwa amafaranga arenga miliyoni 35 z'amayero buri mwaka ndetse akazaba ari mukinnyi uhembwa amafaranga menshi muri iyi kipe.

    Mbere y'uko Lionel Messi yerekeza mu gihugu cy'Ubufaransa, hari amakuru yavugaga ko ubuyobozi bw'ikipe ya FC Barcelona bwegereye uyu mukinnyi ndetse na papa we Jorge Messi kugira ngo baganire niba Lionel Mesi yaguma I Catalogna gusa ngo yabahakaniye ababwira ko yamaze kwemeranya n'ikipe ya Paris Saint-Germain kuyerekezamo kandi adashobora kurenga kubyo bemeranyije.

    Source : https://yegob.rw/breaking-newsmessi-yageze-i-paris/

  • Abakinnyi 39 b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'Abagore bari munsi y'imyaka 20, yatangiye umwiherero mu rwego rwo guhatanira itike y'igikombe cy'isi cya 2022 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere nibwo ikipe y'igihugu y'abakobwa bari munsi y'imyaka 20 y'amavuko yatangiye umwiherero wo guhatanira itike y'igikombe cy'isi kizaba umwaka utaha muri 2022, muri urwo rwego ikipe y'igihugu iritegura gukina na Ethiopia mu mikino ibiri iteganyikwe mu kwezi gutaha kwa Nzeri.

    Kugeza ubu iyi kipe iri gutozwa na Nyinawumuntu Grace, yahamagaye abakinnyi 39 batangiranye umwiherero kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Kanama 2021 igizwe n'abakinnyi biganje mu makipe yo mu cyiciro cya mbere mu bagore giheruka gukinwa muri Werurwe 2020.

    Igikombe cy'isi kirimo gutegurwa kizabera mu gihugu cya Costa Rica muri Kanama 2022, kizitabirwa n'amakipe 16 avuye ku migabane itandukanye y'isi.

    Igikombe cy'isi giheruka cyegukanywe n'ikipe y'igihugu y'u Buyapani.
    Abakinnyi 39 batangiye umwiherero ukorerwa kuri Sitade Amahoro i Remera :

    Abanyezamu :

    1.Mutuyimana Elizabeth (APAER WFC)
    2.Uwase Béatrice (APAER WFC)
    3.Ufitimana Diane (Rambura WFC)
    4.Uwineza Belise (Rugende WFC)

    Ba myugariro :
    1.Uzayisenga Lydia (APAER WFC)
    2.Niyonsaba Diane (APAER FC)
    3.Umurerwa Nadège (APAER WFC)
    4.Giribanga Niwe Rosine (Rambura WFC)
    5.Mukamukama Jeannette (Les Lionnes WFC)
    6.Muhawenimana Olive (Fatima)
    7.Mukaruziga Jeannette (AS Kigali WFC)
    8.Iragena Dativa (Nasho WFC)
    9.Dukorerimana M Catherine (Fatima)

    Abakina hagati:
    1.Gikundiro Solange (APAER WFC)
    2.Nyirabeza M Chantal (APAER WFC)
    3.Ntakobatagira Nelly Salam (APAER FC)
    4.Niyonshuti Emérance (Kamonyi WFC)
    5.Ukwishaka Zawadi (Kamonyi WFC)
    6.Mwinyi Céline Sirleaf (Rambura WFC)
    7.Mushimiyimana Thacienne (Les Lionnes WFC)
    8.Tuyishimire Sami Albine (Les Lionnes WFC)
    9.Umwariwase Dudja (Fatima)
    10.Izabayo Clémence (IPM)
    11.Mutesiwase Latifa (Rugende WFC)
    12.Kampire Médiatrice (Gakenke WFC)
    13.Nyirarukundo (Gakenke WFC)

    Ba rutahizamu :
    1.Irumva Adelphine (Kamonyi WFC)
    2.Ingabire Aline (Kamonyi WFC)
    3.Umutuza Justine (Kamonyi WFC)
    4.Usanase Zawadi (Scandinavia)
    5.Ntakirutimana Belinda (Les Lionnes WFC)
    6.Nyirandagijimana Diane (AS Kigali WFC)
    7.KamikazI Yvonne (IPM)
    8.Iranzi Benitha (IPM)
    9.Uwituze Janvière (IPM)
    10.Uwimana Francine (Nasho WFC)
    11.Mushimiyimana Julienne (Nasho WFC)
    12.Uwimbabazi Fidelité (IPM)
    13.Mukandayisenga Jeannine (Inyemera WFC)

    The post Abakinnyi 39 b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'Abagore bari munsi y'imyaka 20, yatangiye umwiherero mu rwego rwo guhatanira itike y'igikombe cy'isi cya 2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abakinnyi-39-bikipe-yigihugu-yu-rwanda-yabagore-bari-munsi-yimyaka-20-yatangiye-umwiherero-mu-rwego-rwo-guhatanira-itike-yigikombe-cyisi-cya-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abakinnyi-39-bikipe-yigihugu-yu-rwanda-yabagore-bari-munsi-yimyaka-20-yatangiye-umwiherero-mu-rwego-rwo-guhatanira-itike-yigikombe-cyisi-cya-2022

  • Menya impamvu 5 abagore baramba cyane ku isi kurusha abagabo_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Ese waruziko mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagore babaho igihe kirekire kurusha abagabo? Ese waruziko abagore hari uburyo babigiramo uruhare cyangwa ntibabigiremo uruhare kugirango barambe kuruta abagabo? Reka tubiganireho mu nkuru yacu.

    Abagore bakunze kuramba kurusha abagabo yaba mu bihugu byateye imbere n'ibihugu bikiri mu nzira y'iterambere. Mu bihugu byateye imbere cyane, impuzandengo yo kubaho igihe kirekire (life expectancy) ni imyaka 79 ku bagore, n'imyaka 72 ku bagabo, naho mu bihugu bikiri mu nzira y'iterambere harimo ibihugu byinshi byo muri Afurika, haboneka impfu nyinshi z'ababyeyi bapfa babyara ibi bikagabanya ikigero cyo kuramba, aho abagore babaho nibura imyaka 66, naho abagabo bakabaho nibura imyaka 63.

    Dore zimwe mu mpamvu abagore baramba kurusha abagabo.

    1. Abagabo ntibita ku buzima bwabo cyane nk'abagore.

    Kimwe mu bintu bituma abagabo bataramba ni uko bakunze kugaragara bannywa itabi, nk'uko Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ribitangaza, 40% by'abagabo ni abanywi b'itabi ugereranije na 9% by'abagore bannywa itabi. Nanone kandi, abagore bake nibo bannywa inzoga ugereranije n'abagabo, abahanga bemeza ko izo ngeso zituma abagabo bakunze kwibasirwa n'indwara zidakira zifata ibihaha nka kanseri y'ibihaha, indwara z'umutima, ibibazo by'igifu, n'indwara y'umwijima, Ubushakashatsi kandi bwerekanye kandi ko ugereranije n'abagore, abagabo bafite ibyago byinshi byo kwandura diyabete ibyo rero bikaba bituma abagabo batabaho igihe kinini nk'abagore.

    2.Ese waruziko umutima w'umugore utera ku kigero cyo hejuru cyane iyo ari mu mihango.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya BBC, Burya umugore wese iyo ari mu mihango umutima we ntutera nk'ibisanzwe kuko wongera ikigero utereraho ibi bigatanga inyungu nkiy'imyitozo ngororamubiri kuko amaraso aba ari gutembera neza mu mubiri ibi bigatuma abagore badakunze kwibasirwa n'indwara z'umutima, ibi rero bigatuma baramba kurusha abagabo.

    3. Imisemburo ya kigabo ariyo bita Testosterone igabanya ubudahangarwa bw'umubiri w'abagabo.

     Abahanga mu by'Ubuzima bavuga ko testosterone ishobora kugabanya igihe cyo kubaho k'umugabo(Lifespan). Kyung-Jin Min, umwarimu w'ubumenyi bw'ibinyabuzima muri kaminuza ya Inha muri Koreya yepfo agira ati: 'Imisemburo ya testosterone ku bagabo igabanya ubudahangarwa bw'umubiri w'umugabo kandi ikongera ibyago byo kwandura indwara zibasira umutima byoroshye.' Ni mu gihe imisemburo ya kigore ariyo yitwa Estrogen iha inyungu umugore kubaho igihe kirekire kuko ikora nk'urukingo ku mugore.

    4. Abagabo bafata ibyemezo bikomeye mu buzima kuruta abagore.

    Akenshi dukunze kubibona hari nk'ibintu umugabo aba ashobora gukora ariko umugore adashobora gupfa gukora kuko bishobora kuvamo ibyago byinshi ariko ugasanga umugabo afashe iya mbere arabikoze wenda kubw' amahirwe make bikamutwara ubuzima, ibyo rero nabyo biri mu bituma abagabo bataramba cyane nk'abagore.

    5. Abagore benshi bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse no gusabana n'inshuti zabo kurusha abagabo.

    Kugira inshuti nyanshuti ni umuti mwiza, abantu bafite inshuti nziza bakunze kugira amahirwe yo kudapfa ku kigero cya 50% ugereranije n'abadafite inshuti , nk'uko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 bwabereye muri kaminuza ya Brigham Young. Dr. Legato abisobanura agira ati: 'Abagabo benshi iyo bahuye n'ikibazo ntibakunda kubisangiza abandi cyangwa se ngo babe babivuga baruhuke, mu gihe abagore bakunda kwegera inshuti zabo bakaziganiriza ibyababayeho bitabashimishije.' bikaba ariyo mpamvu abagabo bubatse bakunda kubaho igihe kirekire kuruta abasore batararushinga, kuko abagabo bubatse iyo bahuye n'ikibazo bakunda kubisangiza abagore babo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/10/menya-impamvu-5-abagore-baramba-cyane-ku-isi-kurusha-abagabo_-inkuru-irambuye/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Messi yakiriwe nka Mesiya ubwo yari ageze I Paris #rwanda #RwOT

    Lionel Messi bidasubirwaho yamaze kuba umukinnyi wa Paris Saint-Germain aho arasinya amasezerano yo gukinira iyi kipe mu gihe cy'imyaka ibiri, gishobora no kongerwa kugeza mu 2024.

    Ku kibuga cy'indege cya Bourget Airport mu mujyi wa Paris,Messi yakiriwe n'abafana benshi ba PSG bamuhaye impundu ubwo yabapeperaga yambaye agapira kanditseho ngo aha ni I Paris 'ICI C'EST PARIS'.

    Ikipe ya PSG nayo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yemeje ko yumvikanye na Lionel Messi kuzayikinira muri uyu mwaka w'imikino ugiye gutangira.

    Messi w'imyaka 34 agiye kuzajya ahembwa miliyoni 35 z'amayero buri mwaka muri PSG ndetse azanwe kugira ngo aheshe iyi kipe igikombe cya UEFA Champions League itaratwara mu mateka yayo.

    Neymar Jr usanzwe ari inshuti ya Messi nawe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yahise yandika ati 'Bwa nyuma turahuye.'

    Ku kibuga Parc des Princes no hirya no hino mu mujyi wa Paris, abafana ni benshi bose baje kureba kizigenza Messi watwaye Ballon d'Or 6.

    Messi n'umuryango we ndetse na se bagaragaye ku kibuga cya El Prat I Barcelona bagiye kurira indege ibazana I Paris.

    Hari indi foto yakwiriye hose Messi ari mu ndege ari kwifata selfie n'umugore Antonela Roccuzzo wahise wandikaho ati 'Tugana mu bihe bishya.'

    Hari hashize iminsi 2 abafana ba PSG birirwa ku kibuga cy'indege I Paris bategereje Messi ariko ntahagere.

    Messi wari umaze imyaka 21 muri FC Barcelona,azerekwa abanyamakuru ku munsi w'ejo ariko arara asinye amasezerano anakoze ikizamini cy'ubuzima.





    Umwami wa ruhago yageze I Paris!

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ifoto-y-umunsi-messi-yakiriwe-nka-mesiya-ubwo-yari-ageze-i-paris

  • Houssina Urujeni uri i Kigali uhatanye muri Miss AfricaFrance, yavuze nyampinga w’u Rwanda akunda kurusha abandi(AMAFOTO+VIDEO) #rwanda #RwOT

    Sinderibuye Urujeni Houssina umunyarwandakazi uhataniye ikamba rya Miss Africa France 2021 avuga ko akunda cyane Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie bitewe n’ibyo yakoze, akaba na we akunda amarushanwa y’ubwiza ari nayo mpamvu yahisemo kujya muri iri rushanwa.

    Urujeni Houssina ni umunyarwandakazi w’imyaka 21 uba mu Bufaransa aho yagiye afite imyaka 2 ajyanye n’ababyeyi be ubu niho baba, akaba avuka mu karere ka Musanze.

    Uyu munyarwandakazi waherukaga mu Rwanda muri 2017, ari mu irushanwa ngarukamwaka ritora umukobwa uhiga abandi uburanga mu Banyafurika batuye mu Bufaransa(Miss Africa France).

    Avuga ko yabigiyemo kubera ko akunda ibintu by’ubwiza ndetse ko akunda kureba n’andi marushanwa arimo na Miss Rwanda.

    Ati 'nkunda amarushanwa y’ubwiza, ndavuga nti kubera iki njyewe ntajyayo ko ari ibintu nkunda, ndeba Miss Rwanda, Miss France ndavuga ngo reka njyeyo.'

    Agaruka kuri Miss Rwanda yavuze ko muri ba Nyampinga bose bagiye babaho uwo yakunze ari Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020.

    Ati 'By’umwihariko nkunda Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie ndamukunda cyane, kubera ni mwiza, ibintu yakoze, ibitekerezo yatanze narabikunze.'

    Ngo inzozi afite ni ukwegukana iri kamba ubundi akagaragaza u Rwanda mu Bufaransa kuko hari ibintu byinshi batazi ku Rwanda.

    Ati 'Inzozi zanjye nifuza ko nazaba Nyampinga wa Africa France 2021 kugira ngo ngaragaze igihugu cyanje kuko nasanze mu Bufaransa hari ibintu byinshi batazi ku Rwanda (…) u Rwanda ni igihugu cyiza dufite ingagi, imisozi, abakobwa beza, umuco…'

    Urujeni ufite nimero 9 muri iri rushanwa rigeze muri ½ aho bazanyura imbere y’akanama nkemurampaka tariki ya 9 Ukwakira 2021 i Paris, ahanganye n’abakobwa barimo abo muri Mali, Tchad, Côte d’Ivoire, Guinée-Bissau, Cameroun, Cap Vert na Nigeria

    Urujeni Houssina ahatanye mu irushanwa rya Miss Africa France 2021

    Yavuye mu Rwanda afite imyaka 2

    Ngo yagombaga guhagararira u Rwanda kuko ari nkomoko ye

    Ngo yakuze akunda amarushanwa y’ubwiza

    Urujeni Houssina ubu ari mu Rwanda

    Ngo ashaka kwegukana iri kamba akagaragaza u Rwanda mu Bufaransa

    Nishimwe Naomie ngo ni we Housina yemera muri ba Nyampinga b’u Rwanda babayeho

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/houssina-urujeni-uri-i-kigali-uhatanye-muri-miss-africafrance-yavuze-nyampinga-w-u-rwanda-akunda-kurusha-abandi-amafoto-video

  • Perezida wa Rayon Sports yavuze ku rubanza rwayo na Nishimwe Blaise ruri muri FERWAFA #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 10 Kanama 2021,ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Radio Flash muri Porogaramu Umufana,Bwana Uwayezu yavuze ko bazitaba FERWAFA ku munsi w'ejo bagasubiza kuri iki kirego cya Blaise.

    Yagize ati ” Nibyo Ferwafa yaradutumiye, ejo tuzitaba. Muziko umukinnyi aba afite amasezerano n'ikipe nakwita umukoresha…, umwaka ushize Blaise yasinyeamasezerano y'imyaka imyaka 3 muri Rayon Sports.Ubu ngubu yari arangije umwaka umwe, yari asigaje imyaka ibiri.

    Mu rwego rw'amategeko twebwe ku ruhande rwa Rayon Sports dufata ko Blaise ari umukinnyi wa Rayon Sports. Ibyo asaba muri FERWAFA ni uburenganzira bwe, kuvuga ngo dusubiremo amasezerano …ejo tuzagenda twumve icyo abisobanuraho, natwe twerekane ko ari umukinnyi wacu dushingiye ku mategeko, hanyuma Ferwafa izafata umwanzuro…”

    Perezida wa Rayon Sports yavuze ko Ikipe yifuza Blaise Nishimwe [Bivugwa ko ari APR FC] yaje kureba Rayon Sports ibabwira ko imushaka ariko ntibumvikanye ku giciro imutangaho.

    Perezida Uwayezu yavuze ko iyi kipe yifuza uyu mukinnyi yanze gutanga amafaranga yaciwe ariyo mpamvu bagomba kumugumana cyane ko n'amafaranga yari aberewemo yayishyuwe.

    FERWAFA yamenyesheje Rayon Sports na Nishimwe Blaise ko bagomba kwitaba Akanama Nkemurampaka kayo ku wa Gatatu, tariki ya 11 Kanama 2021 saa Munani ndetse bakabanza kwipimisha COVID-19.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-wa-rayon-sports-yavuze-ku-rubanza-rwayo-na-nishimwe-blaise-ruri-muri

  • Urubanza rwa Gisupusupu rwasubitswe – #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva yafunzwe ashinjwa icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 13 wabaga iwe, ndetse bikavugwa ko yamwanduje indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Uyu mugabo w’imyaka 45 yafunzwe kuwa 30 Kamena uyu mwaka. Agifatwa yafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi mbere yo koherezwa muri gereza ya Rwamagana.

    Isubikwa ry’urubanza ryatewe n’uko Nsengiyumva akiri mu kato yashyizwemo na Gereza ya Rwamagana mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Uyu mugabo ahakana ibyaha byose aregwa, akavuga ko abeshyerwa n’ababyeyi b’umwana.

    Urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 24 Kanama.

    Inkuru bijyanye: Nsengiyumva François “Igisupusupu” yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo

    Nsengiyumva wabiciye bigacika mu ndirimbo nka Rwagitima ari mu maboko y’ubutabera ashinjwa icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 13

    source : https://ift.tt/3yAW1za

  • Nyarugenge: Ihurizo ku bana bo mu muhanda bagowe no kwandikisha abo babyaye mu bitabo by’irangamimerere – #rwanda #RwOT

    Bamwe muri aba bana b’abakobwa baba mu muhanda banawubyariyemo, babwiye IGIHE, ko batewe impungenge cyane n’abana babo kubera kubura uko babandikisha mu bitabo by’irangamimerere, buvuze ko ntaho bazwi mu igenamigambi rya Leta.

    Ibyo kandi bigira ingaruka ku kubona izindi serivisi nko kwishyura Mutuelle de santé n’ibindi.

    Uwase watewe inda afite imyaka 16 y’amavuko n’umusore bararanaga mu muhanda hafi y’inyubako ya CHIC mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye IGIHE ko ahangayishijwe cyane n’uko umwana we atanditse mu gitabo cy’irangamimerere n’umwana we.

    Ati “ Ibibazo byo ni byinshi ariko njye ikimbangamiye cyane n’uko umwana wanjye ataba mu gitabo cy’irangamimerere. Nanjye ntacyo mbamo ariko wenda njye ndakuze, uyu mwana se we azaba uwa nde? Ndagenda bakansaba kuzana se, bakanansaba icyangombwa bagasanga ntabyo mfite.”

    Yongeyeho ko kuba umwana we atanditse mu gitabo cy’irangamimerere byamugizeho ingaruka zirimo kubura mituweli kuko nta cyiciro cy’ubudehe agira.

    Mugenzi we w’imyaka 17 na we ufite uruhinja yagize ati “ Badufashije natwe tukabona ibyo byangombwa by’irangamimerere n’abana bacu byadufasha kuko nk’ubunjye rwose umbajije irangamuntu cyangwa mituweli ntiwabibona, ibyo rero byose usanga ingaruka zose ziza kuri aba bana bacu kuko ararwara ukabura uko umuvuza keretse iyo uhuye n’umugiraneza akakugirira impuhwe akamukuvuriza.”

    Ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge, Serugendo Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko aba bana batewe inda batari buzuza imyaka y’ubukure bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha kubera ko kwandika umwana mu gitabo cy’irangamimerere bidasaba ko aba ari kumwe na se.

    Ati “ Ntabwo aribyo uko umwana udafite se bitabuza nyina kumujyana bakamwandika cyane ko noneho abana bavuka ako kanya ikigo nderabuzima cyemerewe kubandika, abatamwandikishije ku kigo Nderabuzima bakwegera Umurenge kuko icy’ingenzi ni umwana n’aho yavukiye ikibazo cy’ababyeyi ubundi ntabwo cyizamo.”

    Guhera umwaka ushize u Rwanda rwatangije uburyo bwo kwandika abana bakivuka mu gihe bavukiye kwa muganga, cyangwa se bakandikirwa mu tugali twabo mu gihe batavukiye kwa muganga cyangwa hari ikindi kibazo cyabayeho.

    Ubuyobozi bwa Nyarugenge bwashishikarije abana bo mu muhanda bagowe no kwandikisha abo babyaye mu irangamimerere, kwegera ubuyobozi bukabafasha

    source : https://ift.tt/3ApCv98