Category: Uncategorized

  • Ubufaransa:Ibivugwa ku munyarwanda waketsweho gutwika kiliziya ya Nantes uri no gushinjwa kwica padiri #rwanda #RwOT

    Umurambo wa Padiri Olivier Maire wabonetse mu cyaro cya Saint-Laurent-sur-Sèvre mu gitondo cyo ku wa mbere.

    Kuri Twitter, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu w'Ubufaransa Gérald Darmanin yanditse ati:

    “Nifatanyije n'abagatolika bose bo mu gihugu cyacu nyuma y'iyicwa ridasanzwe rya padiri mu karere ka Vendée”, avuga ko yerekejeyo.

    Umuntu uri bugufi y'abakora iperereza, utashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko mbere yaho umugabo yari yagiye kuri polisi ikorera mu mujyi wa Mortagne-sur-Sèvre akavuga ko yishe padiri.

    Yongeyeho ko uwo mugabo yari asanzwe akurikiranirwa hafi n'ubucamanza ku bijyanye n'inkongi yibasiye Katederali ya Nantes mu kwezi kwa karindwi mu 2020.

    Kuri Twitter, Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko no mu maso ya Padiri Olivier hagaragaragamo “kugira ubuntu no gukunda mugenzi wawe”, avuga ko yifatanyije n'abanyagatolika bose bo mu Bufaransa.

    Uwo muntu uri bugufi y'iperereza yavuze ko uwo padiri, wari ufite imyaka 60, hari hashize amezi menshi aha ikaze uwo mugabo muri Kiliziya ye.

    Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko uwo mugabo w'imyaka 40 ucyekwaho kwica Padiri, yitwa Emmanuel Abayisenga.

    Bivugwa ko yemeye ko ari we watwitse Kiliziya ya Nantes iri hafi aho, yubatse mu buryo bw'inyubako ndende z'ibirahure byijimye zo mu kinyejana cya 12 – buzwi nka 'gothic' (gothique).

    Itwikwa ryayo ku itariki ya 18 y'ukwezi kwa karindwi mu 2020 ryatumye Ubufaransa bushya ubwoba.

    Mbere yari yabaye afunzwe, nyuma aza kurekurwa akajya akurikiranirwa hafi n'ubucamanza.

    Marine Le Pen, umunyapolitiki w'ibitekerezo bikarishye, yashinje leta kugira intege nke ku bijyanye n'abimukira, ashaka gufatirana ibyo byabaye, avuga ko mu Bufaransa “ushobora kubaho rwihishwa, ugatwika katederali, ntiwigere na rimwe wirukanwa mu gihugu, ugakora ubusubiracyaha wica padiri”.

    Minisitiri Darmanin yahise amushinja “guteza impaka atazi ibyabaye”, avuga ko uwo mugabo atashoboraga kwirukanwa mu Bufaransa mu gihe cyose yari agikurikiraniwe hafi n'ubucamanza.

    Ikibazo kijyanye n'abimukira cyitezweho kuba ingingo ikomeye izagarukwaho ubwo mu matora yo mu mwaka utaha Le Pen azaba ahatanye na Perezida Macron wo mu murongo wa politiki w'ibitekerezo byo hagati na hagati.

    Ishya rya Katederali ya Nantes ryabaye hashize amezi 15 umuriro wibasiye Katederali ya Notre-Dame i Paris mu 2019, bituma habaho kwibaza ku mpungenge ku mutekano w'izindi Kiliziya zo mu Bufaransa zibumbatiye amateka ya kera.

    Nubwo abazimya inkongi bashoboye guhagarika umuriro kuri Kiliziya ya Nantes hashize amasaha abiri gusa bakarokora igice cy'ingenzi cyayo, igice kizwi cyane cyayo cyo guhera mu mwaka wa 1621 cyari cyararokotse impinduramatwara yo mu Bufaransa n'ibisasu byo mu ntambara ya kabiri y'isi, cyo cyarasenyutse.

    Ibindi byangijwe n'iyo nkongi birimo imitako y'agaciro kanini n'amarangi yayo, harimo n'igishushanyo cyakozwe n'umunyabugeni Jean-Hippolyte Flandrin wo mu kinyejana cya 19, n'amadirishya yijimye yari afite ibisigarira byo mu kinyejana cya 16. Byitezwe ko gusana iyo Kiliziya bizamara imyaka myinshi.

    Uwo mugabo, Umunyarwanda usaba ubuhungiro wari umaze imyaka myinshi aba mu Bufaransa, yari asanzwe akora nk'umukorerabushake kuri iyo Kiliziya.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ubufaransa-ibivugwa-ku-munyarwanda-waketsweho-gutwika-kiliziya-ya-nantes-uri-no

  • Umubiri wose ni inguma : Umwe mu b’i Musanze bavuga ko barembejwe n’inkoni z’abayobozi #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuga ko yaba abanyerongo, abayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake, bose bari kubayoboza inkoni mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Munyazikwiye Jean Nepomuscene wigisha muri G.S Muko ugaragaza inguma yatewe n’inkoni yakubiswe, avuga ko yahuye n’abakorerabushake yasinze, ubundi bakamuhata igiti ubu akaba fite inguma mu mugongo wose.

    Uretse uyu muturage, hari kandi uwitwa Uwimana Florence n’umugabo we Mbitezimana Léonard n’umwana wabo w’umukobwa bakubiswe by’indengakamere.

    Aba baturage bavuga ko barambiwe inkoni z’aba bayobozi kuko n’iyo umuntu yaba ari mu makosa yahanishwa ibindi bitarimo inkoni kuko ubusanzwe inkoni ivuna igufwa itavura ingeso.

    Murekatete Thriphose uyobora Umurenge wa Muko, avuga ko atumva impamvu abaturage bahohoterwa bene kariya kageni ariko ntibitabaze inzego zisumbuyeho ngo zibarenganure.

    Yagize ati 'Sinibaza uburyo yakubitwa ntaze ku buyobozi ngo tumufashe kurenganurwa kuko uretse na we n’undi wese wahohotewe araza tugakurikirana ikibazo byaba ngombwa ko tugishyikiriza RIB tukabikora ku buryo mba nkeka ko byaba bimaze igihe.'

    Uyu muyobozi avuga ko ikibazo cya bariya baturage bakubiswe, yakimenye ari mu kiruhuko gusa yizeza ko agiye kugikurikirana kandi ko uzagaragara ko yakoze amakosa muri bariya bayobozi, azabiryozwa.

    Mu ntangiro z’ukwezi gushize kwa Nyakanga, mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gekenke hagaragaye Umumotari wakubiswe n’abarimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya Murenge bariho bakubita umumotari wari ujyanye imizigo mu Mujyi wa Kigali, bamuziza kurenga ku mabwiriza yari yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise ruta muri yombi uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa Hakuzimana Valens n’abandi bari kumwe bagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga bakubita uwo mumotari.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umubiri-wose-ni-inguma-Umwe-mu-b-i-Musanze-bavuga-ko-barembejwe-n-inkoni-z-abayobozi

  • Menya umuhanzi Kayitare Gaetan waririmbye ‘Gakoni k’abakobwa’ mbere ya Mavenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kayitare Gaetan ari kumwe n
    Kayitare Gaetan ari kumwe n’umukobwa bakundanaga

    Nk’uko bitangazwa n’umwe wo mu muryango we, Shumbusho Michel, Kayitare yavukiye mu yahoze ari Komini Kigoma ubu ni mu Murenge wa Ruhango mu Kagari ka Rwoga mu 1957 atabaruka mu 1994 azize Jenoside yakorewe.

    Kayitare Gaetan yavutse mu bavandimwe batandatu, inganzo ye yayikuye kuri mukuru we witwa Kimenyi, yize amashuri abanza gusa kuko ataje gukomeza amashuri yisumbuye ahubwo yagiye mu myuga akaba yarakoraga umwuga w’ubudozi, indirimbo ze zikaba zitarigeze zitambuka kuri radiyo.

    Shumbusho avuga ko Kayitare Gaetan yigiye kudoda mu kigo cyafashaga abafite ubumuga cya Gatagara, akaba ngo yari umusore w’urubavu ruto wirabura gake, wari uzi kwambara neza ugira isuku.

    Shumbusho avuga ko kugira ngo ibihangano bye bigere ku bantu yifashishaga radiyo kasete za kera ari na zo yafatiragaho amajwi, noneho indirimbo akazibika kuri izo kasete ari nazo yagendaga ahereza abantu bazimusabye cyangwa b’inshuti ze.

    Agira ati “Byasabaga gushaka umuntu umukandira ku ri kasete noneho agatangira gucuranga indirimbo yose yarangira bagahagarika agatangira iyindi bityo bityo, ariko ubu twarazishatse tuzishyira mu buryo bugezweho ni yo mpamvu zumvikana neza nta makaraza arimo ariko ni uko yakoraga izo ndirimbo ze”.

    Yitabye Imana atarashinga urugo, ariko yari afite abana batanu barimo abahungu batatu n’abakobwa babiri kandi ubu baracyariho, ariko ntabwo bakora ubuhanzi bwo kuririmba.

    Kayitare Gaetan yaje gufungwa igihe cy’ibyitso ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangizwaga n’ingabo zari iza RPF Inkotanyi, ari na bwo yaje guhurira na Mavenge Sudi aza no kuwmigisha gucuranga gitari, ari na bwo bakundanye baba inshuti kugeza amuhaye ku bihano bye.

    Shumbusho avuga ko Mavenge Sudi yakomeje gukunda ibihangano bya Kayitare maze arabisohora ariko atabanje gusaba uburenganizra cyangwa ngo amenyekanishe ko ibyo bihangano atari ibye, ibyo bikaba binyuranyije n’amabwiriza yo kwigana ibihango by’undi.

    Shumbusho asaba ko abakunzi ba muzika Nyarwanda baba bafite amakasete ariho izo ndirimbo za Kayitare ko bazegeranya bakazikora mu buryo bugezweho kugira ngo zibe zafasha abantu mu kwidagadura kandi ikivuyemo gitunge abana yasize.

    Agira ati “Ndasaba buri wese waba yarakundanye na Kayitare Gaetan n’abo yahaye ku ndirimbo ze kuzigeza ku muryango we kugira ngo zikorwe neza, zibe zavamo icyatunga abana be batanu yasize”.

    Nyuma y’uko Shumbusho amaze kugaragaza ko ibihangano bya Kayitare byaje gutwarwa na Mavenge Sudi, uyu nawe yaganiriye na KT Radio maze yemera ko ibyo bihangano ari ibya Kayitare Gaetan koko.


  • Rayon Sports iritaba Ferwafa kubera ikirego cya Nishimwe Blaise #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’aho hashize iminsi havugwa ko Nishimwe Blaise usanzwe ari umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports yaba yifuzwa n’ikipe ya APR FC, ubu uyu mukinnyi yaje gufata umwanzuro wo kurega Rayon Sports muri Ferwafa.

    Nyuma yo gutanga ikirego, Ferwafa yamaze gutumira impande zose zirebwa n’iki kibazo zirimo ikipe ya Rayon Sports uyu mukinnyi asanzwe afitiye aya masezerano, ndetse na Nishimwe Blaise by’umwihariko watanze iki kirego, aho bitaba Ferwafa kuri uyu wa Gatatu.

    Nishimwe Blaise yitwaye neza muri uyu mwaka w
    Nishimwe Blaise yitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino

    Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko biteguye kujya kugaragaza ibikubiye mu masezerano ye kuko bibemerera kuba Nishimwe Blaise ari umukinnyi wabo mu gihe cy’imyaka ibiri isigaye.

    Yagize ati “Yasinye amasezerano y’imyaka itatu, mu kwezi kwa karindwi ni bwo yatubwiye ko hari ikipe imushaka tumwereka ko afite amasezerano muri Rayon Sporta ariko agaragaza ubushake bwo kugenda, ndetse n’umubyeyi we araza tubereka amasezerano.”

    “Yakomeje kugaragaza gushaka kugenda, tumubwira ko angenda atyo azaba yishe amasezerano kandi bizakemurwa n’inzego zibishinzwe, nyuma tuza kumworohereza tumubwira ko abwira iyo kipe ibyo twifuza, ikipe iraza iduha amafaranga make cyane ntibyakunda.”

    “Ibyo asaba muri Ferwafa ni uburenganzira bwe, ejo tuzajya muri Ferwafa turebe ibyo avuga natwe tubereke amasezerano maze turebe umwanzuro”

    Nishimwe Blaise mu nzira zisohoka muri Rayon Sports
    Nishimwe Blaise mu nzira zisohoka muri Rayon Sports

    Mu minsi yashize byavugwa ko ikipe ya APR FC yifuzaga guha Rayon Sports amafaranga abarirwa hagati ya Miliyoni 20 na 30 Frws, mu gihe Rayon Sports yo yifuzaga Miliyoni 50 Frws ariko APR FC ikanga kuyatanga.


  • Ikipe y’igihugu igiye gukina imikino itatu ya gicuti muri Senegal #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera taliki 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021 mu Rwanda muri Kigali Arena hazabera imikino y’igikombe cya Afurika muri Basketball “FIBA Afrobasket Rwanda 2021” izabera mu Rwanda, aho ibihugu bitandukanye bikomeje imyiteguro.

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu ya Basketball ubwo yerekezaga muri Senegal

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru yerekeje mu mujyi wa Dakar muri Senegal aho igiye gukina imikino itatu ya gicuti izahuza iyi kipe y’u Rwanda n’ikipe y’igihugu ya Senegal na Guinea zizakina nazo imikino y’Afurika ndetse n’ikipe y’abakinnyi bakina imbere muri Senegal batoranyijwe “Local Players”.

    Gahunda yose y’imikino izabera muri Dakar Arena guhera kuri uyu wa Kabiri

    Taliki 10-08-2021

    Senegal (Local Players)-Rwanda (Dakar Arena-18h00)

    Senegal-Guinea (Dakar Arena-20h30)

    Taliki 11-08-2021

    Senegal (Local Players)-Guinea (Dakar Arena-18h00

    Rwanda-Senegal (20h30)

    Taliki 12-08-2021

    Guinea-Rwanda (Dakar Arena-18h00)

    Senegal (Local Players) -Senegal (20h30)

    Urutonde rw’abakinnyi bari muri Senegal

    Gasana Kenneth Wilson Herbert, Nkusi Arnaud, Hagumintwari Steven, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Ibeh Prince Chinenye, Ntore Habimana, Kaje Elie, Ntwari Marius Trésor, Kazeneza Emile Galois, Sagamba Sedar, Sangwe Armel, Mpoyo Axel Olenga, Shyaka Olivier, Mugabe Aristide, Williams Robeyns na Ndizeye Ndayisaba Dieudonné.

    Muri iyi mikino y’Afurika “FIBA Afrobasket Rwanda 2021”, ikipe y’u Rwanda izaba iri mu itsinda A hamwe na Angola, RDC na Cap Vert. Itsinda B ririmo Tunizia, Misiri, Central African Republic na Guinea. Itsinda C ririmo Nigeria, Cote d’Ivoire, Mali na Kenya naho itsinda D rikabamo Senegal, Cameroun, Sudani y’Amajyepfo na Uganda.

  • Kamonyi: Abiyita abahebyi bafatiwe mu kabari bari mu nama yo gucukura amabuye y’agaciro – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Bugoba Umudugudu wa Nyarurama.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Théobald Kanamugire yavuze ko abo bantu bafashwe barimo gukora inama binyuranijwe n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ndetse bari mu kabari, banafashwe barimo kujya inama y’uko bakomeza ibikorwa byabo byo gucukura amabuye y’agaciro binyuranijwe n’amategeko.

    SP Kanamugire yagize ati” Twari dufite amakuru ko hari itsinda ry’abantu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko muri uriya murenge wa Rukoma, abo bantu biyise abahebyi. Kuri iki cyumweru nibwo umuturage yaduhaye amakuru ko abagize iryo tsinda cyane cyane abayobozi baryo bateraniye mu kabari k’uwitwa Ntwari Philbert barimo kunywa inzoga barimo kujya inama y’uko bakomeza ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro. Abapolisi bahise bajyayo basanga koko abantu 10 bari mu kabari mu nama banywa inzoga.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko bariya bantu bakimara gufatwa byagaragaye ko aribo bari basanzwe bacukura amabuye y’agaciro muri uwo Murenge wa Rukoma ndetse nabo barabyiyemerera. Yakomeje avuga ko bangiza ibidukikije ndetse bajya bakoresha abana imirimo ivunanye kandi bari munsi y’imyaka 18.

    Ati “Abaturage bagiye batwereka aho bacukura amabuye y’agaciro dusanga hari amashyamba ya Leta baranduye, imigezi bayungururiramo ayo mabuye yarakamye ndetse banangiza imirima y’abaturage iri hafi aho. Twari dufite n’amakuru ko bariya bantu bajya bakoresha abana bari munsi y’imyaka 18.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje agaragaza ko usibye no kuba bari basanzwe bakurikiranweho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, banafashwe baranze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko bari mu kabari banywa inzoga kandi muri iki gihe utubari dufunze.

    Yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru akangurira abantu bifuza kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kujya bagana inzego zibishinzwe zibahe ibyangombwa. Yabakanguriye kujya bakorera mu makoperative mu rwego rwo kwirinda akajagari.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hakorwe iperereza.

    Nyiri akabari we yajyanywe ku biro by’Umurenge wa Rukoma yibutswa amabwiriza yo kurwanya COVID-19 anacibwa amande yagenwe yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


  • Abayisenga Emmanuel wivuganye umupadiri mu Bufaransa,yari yarahawe umugisha na Papa Francis mu 2016 – #rwanda #RwOT

    Yitwa Abayisenga Emmanuel, afite imyaka 40 y’amavuko akaba ari na we ukekwaho kuba yaratwitse Cathédrale ya Nantes, iherereye mu Majayaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bufaransa, muri Nyakanga 2020.

    Umupadiri wishwe yitwa Fr. Olivier Maire w’imyaka 61 y’amavuko akaba ari we wari uhagarariye umuryango w’abihayimana b’abamisiyoneri ba Montfort.

    Urupfu rwe rwatangajwe kuri uyu wa 9 Kanama 2021 na Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, Gérald Darmanin.

    Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Bufaransa, yasohoye itangazo rivuga ko Abayisenga yabanaga na Fr. Olivier Maire muri komine ya Saint-Laurent-sur-Sèvre ihereye mu Karere ka Vendée aho yiciwe.

    Ifoto yagiye ahagaragara, yafashwe ku ya 11 Ugushyingo 2016, yatangajwe bwa mbere n’Ikinyamakuru La Croix cya Kiliziya Gatolika, yerekana umugabo witwa Abayisenga asuhuza Papa Francis, ubwo yagiranaga umubonano n’abantu bo mu cyiciro giciriritse i Vatican.

    Iki kinyamakuru kigaruka ku rupfu rwa Fr. Maire, cyemeje ko Abayisenga ari we wabonanye na Papa nk’uko agaragara muri iyo foto, mu 2016.

    Hari mu muhuro w’abantu badakunda guhabwa agaciro wari wateguwe n’umuryango witwa Fratello, ubwo hizihizwaga Yubile y’umwaka w’impuhwe muri Kiliziya Gatolika, witabiriwe n’abo mu Bufaransa, Poland na Roma.

    Ikinyamakuru la Croix gikomeza kivuga ko icyo gihe Abayisenga yitabiriye uyu muhango avuye i Nantes ari kumwe n’itsinda ry’abandi bantu.

    Uy mupadiri yari yaramugiriye neza kuko nyuma y’aho Abayisenga afunzwe akekwaho gutwika kiliziya ya Nantes akaza gufungurwa kuko inzego z’ubutabera zasanze atari mutaraga mu mutwe, Padiri Olivier Maire yamwakiranye yombi ndetse anamuha icumbi mu nyubako z’umuryango yayoboraga. Nyuma y’ineza yamugiriye, yahisemo kumwivugana mu buryo bwa kinyamaswa.

    Abayisenga Emmanuel ubwo yahuraga na Papa Francis i Roma mu 2016

  • Musanze: Abaturage barashinja abayobozi kubakubita bazizwa ko batirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi abaturage babitangaje nyuma y’uko umwarimu witwa Munyazikwiye Jean Népomuscène wigisha mu Rwunge rw’amashuri rwa Muko, umuturage witwa Uwimana Florence n’umugabo we Mbitezimana Léonard n’umwana wabo w’umukobwa bakubiswe mu buryo bukomeye.

    Bamwe mu batuye muri aka gace babwiye itangazamakuru ko bugarijwe n’inkoni bakubitwa n’abayobozi n’urubyiruko rw’abakorerabushake bazira ubusa cyane ko uwitwa Munyazikwiye Jean Népomucsène we yakubiswe akanacibwa amande azira ko yahuye n’abakorerabushake [Youth Volunteers] ngo yanyoye inzoga.

    Umwe mu baturage uvuga ko yakubiswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamegeri n’abanyerondo.

    Ati “ Nari mu rugo iwanjye n’abana mbona abantu barahaje barambwira ngo mbarangire Usengimana, mbabwira ko ntawe uhari barambwira ngo nintamubereka barankubita. Nibwo batangiye kunkubita n’umukobwa wanjye n’abanyerondo bari kumwe na Gitifu w’akagari.”

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Thriphose yabwiye IGIHE ko atiyumvisha impamvu aba baturage bahohotewe ntibihutire kubimenyesha ubuyobozi cyangwa ngo bajye gutanga ikirego kuri RIB.

    Ati “Mu by’ukuri rero nk’uwo muturage wavuze ngo yakubiswe n’urubyiruko rw’abakorerabushake sinibaza uburyo yakubitwa ntaze ku buyobozi ngo tumufashe kurenganurwa kuko uretse nawe n’undi wese wahohotewe araza tugakurikirana ikibazo byaba ngombwa ko tugishyikiriza RIB tukabikora ku buryo mba nkeka ko byaba bimaze igihe. Sinumva uko yakubitwa kuriya ngo ntaze kubimenyesha ubuyobozi niba koko atarakubitiwe mu tubari kuko hari n’abakubitirwa mu tubari.”

    Yakomeje avuga ko iki kibazo cy’abaturage bavuga ko bahohotewe barimo n’uyu mwarimu yakimenye ubwo yari mu kiruhuko. Yavuze ko agiye kugikurikirana anaboneraho kuvuga ko n’ibigaragara ko aba baturage bahohotewe n’abakorerabushake nabo bazahanwa nk’uko n’abandi bose bahanwa iyo bakoze ibyaha.

    Gusa n’ubwo abaturage bo mu bice bitandukanye bakomeje kugaragaza ko bahohoterwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi zirimo n’abanyerondo rimwe na rimwe na za DASSO, Hashize igihe gito Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yihanangirije inzego zitandukanye ku bijyanye no gukubita no guhohotera abaturage.

    Yavuze ko nta muturage ukwiye kuyobozwa inkoni cyane ko ngo n’inka zitagikubitwa.

    Munyazikwiye Jean Népomucsène avuga ko yakubiswe ahowe kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

  • ActionAid Rwanda yasabiye ubutabera umugabo w’i Huye wagaragaye akubitwa n’umugore we – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa washyize kuri Twitter buherekejwe n’amashusho agaragaza uwo mugore uzwi ku izina rya “Nyirambegeti” akubita umugabo we, uwo muryango watangaje ko ubyamaganye kuko ari ihohoterwa.

    Bagize bati “Twamaganye ihohoterwa rikorerwa ikiremwamuntu, cyaba umugore cyangwa umugabo. Uyu mugore agomba kugezwa imbere y’ubutabera. Uyu mugabo akwiye guhabwa uburenganzira bwe kandi akarindwa uyu mugore umuhohotera. Dukeneye umuryango uzira ihohoterwa.”

    Amashusho ya Nyirambegeti akubita umugabo we yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru ku wa 9 Kanama 2021. Byavuzwe ko yamukubitaga kuko yavuye mu rugo atabimuhereye uburenganzira kandi yari amaze iminsi amwihanangiriza.

    Umwe mu bazi iby’uwo muryango yavuze ko “bahora barwana ariko umugore akarusha umugabo ingufu maze akamunesha.”

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bidakwiye, basaba inzego zibishinzwe ko uwo mugabo yarenganurwa.

    Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 bakorewe ihohoterwa mu gihugu cyose.

    Inkuru bifitanye isano: Umugore yakubitiye umugabo we mu nzira amuziza ko yagiye atamusabye uruhushya

    Abagabo bahohoterwa n’abagore babo kuri uru rwego mu ruhame barenganurwa nande? Ibi byabereye mu Murenge wa #Huye, Umudugudu wa #Kubutare. @rwamrec, @IngabireIm, @oswaki, @mutesi_lydie, @HuyeDistrict, @A_sebutege, @AngelMutabaruka, @Rwandapolice, @RIB_Rw, @rwandanews24 pic.twitter.com/2JVaNH7Dyn

    — Annonciata BYUKUSENGE (@AnnonciataB) August 9, 2021

    Nyirambegeti yakubise umugabo we amuziza ko yavuye mu rugo atamusabye uruhushya

  • Msiogope! Ikiganiro cy’Umusirikare wa RDF n’umuturage w’i Mute muri Cabo Delgado (Video) – #rwanda #RwOT

    Abaturage bo muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado ntawo bafite, babayeho mu bwigunge. Ibaze nawe kuba mu gace karuta u Rwanda inshuro eshatu [kuko iyi ntara ifite ubuso 82.625] ariko nta rugo ugira, ufite ubwoba ko ushobora kutaramuka, nta tumanaho ngo uvugane n’abavandimwe bawe n’ibindi nk’ibyo.

    Mbere y’uko tugera ku kiganiro natangiye mvuga, Cabo Delgado ubusanzwe yari ituwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri, yari ifite ibikorwaremezo byinshi biteye imbere, ifite umutungo kamere mu Rwanda twumva nk’inzozi [ndisegura ku bwo kugereranya ibi bintu mwa bantu mwe], kuko hari gaz nyinshi.

    Ikindi kandi ni agace kari ku nkombe z’Inyanja y’Abahinde ku buryo ibicuruzwa bishobora koherezwa mu mahanga byoroshye, abahaturiye kandi ntibicwe n’inzara kuko buri wese yajya asimbuka akirobera agafi ke.

    Mu rugendo rurerure twakoze dusubiye i Mocimboa da Praia nyuma y’uko ako gace kari icyicaro cy’imitwe y’iterabwoba kabohowe n’Ingabo z’u Rwanda, iza Mozambique na Polisi y’u Rwanda; twabonye abaturage bake mu Karere ka Palma.

    Abo baturage ubu bari kuba ahantu hitwa Mute, ni imiryango itarenze 10 yiganjemo abana kuko abagabo baho usanga umwe afite abagore benshi.

    Bari muri ako gace kuva mu minsi mike ishize, bavuga ko urugendo ruhabageza rwatangiye mu mezi abiri ashize, nubwo bahamaze iminsi mike. Bari batuye mu gace ka Mocimboa da Praia ahari icyicaro cy’imitwe y’iterabwoba.

    Muri uwo mujyi, mu mwaka ushize mu kwezi nk’uku, iyo mitwe y’iterabwoba yishe abaturage barenga 50 bakaswe imitwe na mbere y’aho muri Mata hari habaye igitero nk’icyo.

    Aho bari ubu muri Werurwe 2020 higaruriwe n’imitwe y’iterabwoba, ikura mu byabo abaturage bose, inatwika inzu zabo.

    Muri urwo rugendo twarimo, twasanze abo baturage bari gusekura ibigori kugira ngo babone uko barya umutsima. Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda babegereye, batangira kubaganiriza, mu kubagarurira icyizere.

    Abo baturage iyo muganira ku byababayeho n’umugabo araturika akarira. Saidi Amri, twamusanze mu mbuga iri imbere y’inzu ya nyakatsi, yasobanuye ko nyuma yo kwica, abo barwanyi bafataga n’inkoko z’abo baturage bakazitwara.

    Ati “Ntabwo tuzi impamvu bishe bunyamaswa buri wese babonaga mu nzira. Ntabwo tuzi impamvu barwana.”

    Abasirikare b’u Rwanda mu Giswahili cyumutse, babahumurije, bababwira ko ubuzima bwagarutse, ko mu minsi mike baba bitegura gusubira mu ngo zabo i Mocimboa de Praia.

    Ikiganiro umuturage yagiranye n’umusirikare

    Niba ari na bya bindi bavuga ngo by’Igipindi cy’Ingabo, aha nabonye iki cyakoze “umuti” wa mugani wa ba basore. Aba baturage kimwe mu bintu bakeneye ni ukugaragarizwa icyizere.

    Kuganiriza aba baturage ni ikintu cy’ingenzi kigamije kububakamo icyizere, bakisanga ku bashinzwe umutekano na cyane ko ari iturufu ikomeye mu kurwanya imitwe y’iterabwoba nk’iyi. Bategerejweho kuzajya batanga amakuru mu gihe hari umuntu babonye batazi.

    Ababyeyi batatu bari bari gusekura ibigori, bari kumwe n’abagabo babiri bari bicaye hasi ku butaka, babwiye umusirikare w’u Rwanda uburyo bahunze n’amaguru bakagera muri Tanzania. Mu minota nk’itanu yari yacecetse abateze amatwi, nyuma atangira kubahumuriza.

    Yababwiye ko bazongera gusubira Mocímboa da Praia, bagahura n’imiryango yabo, bakongera gukora n’akazi ndetse bagasinzira nta nkomyi. Akanyamuneza katangiye kuza ku maso yabo, barasabana, baganira bishimye nk’abantu baziranye.

    Umubyeyi umwe wari ufite umwana yonsa, yatangiye guseka, bigaragara, akajya abaza umusirikare ati “uravugisha ukuri”, undi nawe ati “ntimugire ubwoba”.

    Umusirikare wa RDF: Ni byo muzagera Mocímboa, muzajya muryama muruhuke. Mu gitondo mukore imirimo yanyu, nta kibazo na kimwe mufite.

    Umuturage: Abana baradusize kera barigendeye hirya iriya.

    Umusirikare wa RDF: Abana bazasubira mu ishuri bige. Ni byo rwose.

    Umuturage: Murakoze cyane mubyeyi. Muri iyi minsi turabashimiye. Twari twugarijwe n’ibibazo. Tugiye gusubira Kiwia, kugera hafi ya Tanzania. Twari tunaniwe rwose. Aha twaratsinzwe muri byose.

    Umusirikare wa RDF: Ntimugire ikibazo ariko.

    Undi muturage: Twari hafi yo kwambuka tujya Ruvuma muri Tanzania.

    Umusirikare wa RDF: Kuri ubu muratekanye, nta muntu uzongera kubakoraho cyangwa kubabuza amahwemo. Ibintu by’ubuhunzi byararangiye.

    Umuturage: Birangire rwose, twararushye. [Aseka] ari gusekura [avuga umupolisi w’u Rwanda wafashaga umuturage mugenzi we gusekura]

    Undi musirikare wa RDF: [Yegera umuturage uri gusekura] Ngufashe? Reka nkwakire!

    Undi muturage: Ufite umugisha ukomeye.

    Umusirikare wa RDF: Ubwo abana bari bamaze icyo gihe cyose badakandagira ku ishuri, bari bamaze iminsi ingahe batiga?

    Umuturage: Umwaka wose.

    Undi muturage: Bari bagejeje imyaka itanu.

    Umusirikare wa RDF: Mu 2018 ni bwo izo mvururu zatangiye? Ubwo bamaze imyaka itatu batiga? Ntimugire ikibazo bazasubirayo.

    Umuturage: N’imyaka itanu izagera batarasubira ku ishuri.

    Umusirikare wa RDF: Amahoro yamaze kugaruka, muri mu rugendo, muzasubira Mocímboa, abana bajye kwiga. N’ejo mu gitondo mwagenda, bagahita batangira kwiga. Ntimugire impungenge. Ntimugire ikibazo.

    Umuturage: Nta bwoba, tugiye gusubira ku ishuri.

    Umusirikare wa RDF: Ntimugire ikibazo rwose.

    Umuturage: Turabona imodoka, zirerekeza iwacu.

    Umusirikare wa RDF: Nimubona ziriya modoka, muzabahagarike mubavugishe, bazaba bagiye iriya iwanyu. Muzadusangayo. Tuzajya tubonana buri munsi.

    Umuturage: Tuba dufite ubwoba.

    Umusirikare wa RDF: Ufite ubwoba bw’iki, ntituri kumwe?

    Umuturage: Simbizi. Ntabwo turizera kuva kera.

    Umusirikare wa RDF: Nimugire icyizere. Twerekeje Mocímboa. Amahoro arahari, muri ku rugendo, nimuhagera abana bazasubira ku ishuri, namwe mukomeze akazi kanyu ka buri munsi. Ntimugire ikibazo rwose.

    Umuturage: Imana ibagirire neza.

    Umusirikare wa RDF: Mwakoze urugendo kuva Mocimboa kugera hano. Ubu rero mugiye gusubira iwanyu. Mwavuye Palma muruhukira hano. Mumaze iminsi ingahe hano?

    Umuturage: Amezi atatu arashize.

    Umusirikare wa RDF: Mwanyuze muri iyi nzira [atunga agatoki ahari umuhanda]?

    Umuturage: Twanyuze hano, turaharara. Mu gitondo dukomeza urugendo n’amaguru, tugera Palma saa Munani.

    Umusirikare wa RDF: Kuki mwavuye Palma mukagaruka hano?

    Umuturage: Kubera imvururu za hariya. Aha twahabonye amahoro.

    Umusirikare wa RDF: Ntimuzongera guhunga.

    Umuturage: Twahunze imvururu zaho, twagize amahirwe turaruhuka gato, turavuga tuti dutegure inzira tuzanyuramo hamwe n’umutware wacu. Abantu benshi bavuye hano, bahungira ahandi.

    Nyuma yo gusoza ikiganiro bagiranaga, aba baturage basuhuzanyije n’ingabo na polisi y’u Rwanda basezeranaho. Ku maso basaga nk’abafite akanyamuneza ku buryo budasanzwe ku buryo utashidikanya ko bafite icyizere ko ahazaza ari heza.

    AMASHUSHO: Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda basanze abaturage batuye ahitwa i Mute muri Mozambique bari gusekura ibigori, barabafasha, barasabana ubona ko icyizere cy’ubuzima kuri bo cyagarutse.

    Ni nyuma y’aho Ingabo z’u Rwanda zibohoye ako gace.

    🎥 @PGirinema pic.twitter.com/uxvH2nMPzW

    — IGIHE (@IGIHE) August 9, 2021

    Umusirikare w’u Rwanda asezera umuturage nyuma y’umwanya munini baganira

    Akanyamuneza kari kose yaba ku basirikare no ku baturage bo muri ako gace

    Abapolisi b’u Rwanda basabanye n’abaturage batuye ahitwa Mute, babafasha gusekura ibigori

    Aba baturage bari bishimye ku buryo bugaragara, baseka mu gihe ngo igitwenge bagiherukaga kera

    Bumvaga ari nk’igitangaza kuganira n’ingabo, icyo bari bamenyereye ni ukurara rwantambi kubera inyeshyamba

    Icyizere ni cyose ko abana bazongera gusubira kwiga, aho kwirirwa biruka bacengana n’amasasu

    Aba baturage bagaragaje ko banyotewe n’amahoro nyuma y’igihe kinini basembera

    Basabanye biratinda