Category: Uncategorized

  • Goma: Abasirikare babiri bakuru barwanye bakatiwe gufungwa burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo basirikare ni Maj Rimeze Kangongo Bisimwa na Cap Mukando Muzito Paulin, barwaniye ku kibuga cy’indege cya Goma ku ya 3 Kanama, Urukiko rwa gisirikare rwo muri Nord Kivu, rukaba rwarabakatiye icyo gihano ku wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021.

    Abo basirikare bombi bashinjwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no gutukana mu ruhame, cyane ko muri iyo video byagaragaye bakubitana ingumi ndetse Major Rimeze yagaragaye akubutwa hasi akongera agahaguruka bagakomeza kurwana, ari na ko batukana mu Ringala no mu Gifaransa.

    Iyo video yerekanye kandi bagenzi babo bagerageza kubakiza ariko baranga bakomeza kurwana, kuko imirwano yamaze umwanya utari muto.

    Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru RFI, umwunganizi w’abaregwa, Me Ruffin Lukoo, nyuma yo kumva umwanzuro w’urukiko, yavuze ko igihano gihawe abo basirikare gikabije akurikije icyaha bakoze cyo kurwana gusa, ahita avuga ko bagiye kujurira mu Rukiko rw’ikirenga rwa gisirikare rwa Kinshasa.

    source : https://ift.tt/3lSbYNH

  • Kigali: Hoteli ebyiri ziragurishwa mu cyamunara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hotel Villa Portofino Kigali
    Hotel Villa Portofino Kigali

    Izo Hoteli ni Hotel Villa Portofino Kigali iherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, na The Mirror Hotel iherereye i Remera muri Gasabo.

    Itangazo riteza cyamunara izo Hoteli rivuga ko cyamunara izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga guhera tariki 09 Kanama 2021 kugeza tariki 16 Kanama 2021.

    The Mirror Hotel
    The Mirror Hotel


    source : https://ift.tt/3jO00Cl

  • Hoteli 2 zikomeye i Kigali ziri gutezwa Cyamunara #rwanda #RwOT

    Ni itangazo ryatangiye gutambuka mu bitangazamakuru binyuranye rimenyesha abifuza gupiganirwa izi hoteli kuba bakwinjira ku isoko ry’icyamunara uburi riri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    The Mirror Hotel iherereye i Remera ndetse na Portofino Hotel iri i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Itangazo rihamagarira abantu gupiganira izi hoteli rivuga The Mirror Hotel izagurishwa ku wa 16 Kanama 2021, ikaba ifite agaciro ka miliyari 3.9 Frw.

    Uwifuza kugura iyi hoteli muri cyamunara asabwa kuzatanga ingwate ingana na 5%. Ni ukuvuga miliyoni 198 Frw.

    Naho Villa Portofino Hotel iherereye i Nyarutarama, babereyemo umwenda Banque de l’Afrique de l’Est et de l’Afrique Australe pour le Commerce et le Développement (Banque de la ZEP) ndetse na Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere , BRD.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hoteli-2-zikomeye-i-Kigali-ziri-gutezwa-Cyamunara

  • Hafashwe litiro 202 za Kanyanga, bamwe mu bari bazikoreye bazikubita hasi bakizwa n’amaguru #rwanda #RwOT

    Izi kanyanga zafashwe ku wa Mbere tariki 09 Kanama na tariki 10 Kanama, zafashwe mu mukwabu w’abapolisi bakorera muri turiya Turere uko ari dutatu.

    Mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe uwitwa Ingabire Honorine w’imyaka 23 yafatanywe litiro 4 naho mu Karere ka Burera mu Murenge wa Cyanika hafatiwe litiro 60 uwari uzikoreye aracika.

    Mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karama na Kiyombe niho hafatiwe kanyanga nyinshi kuko hafatiwe litiro 162. Uwitwa Ndarifite Celestin w’imyaka 30 yafatanwe litiro 36 naho abari bafite litiro 102 bo mu Murenge wa Kiyombe bazikubise hasi bariruka.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ngabo yavuze ko abantu binjiza mu Rwanda kanyanga baba bazikuye mu gihugu cya Uganda. Abo mu turere twa Gicumbi, Burera na Musanze bazwi ku izina ry’abarembetsi naho abo mu Karere ka Nyagatare bazwi ku izina ry’ Abafutuzi, ibikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda babikora nijoro.

    SP Ngabo yavuze ko mu mikoranire myiza n’abaturage bifasha inzego z’umutekano gufata bariya bantu, yabasabye gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo kwicungira umutekano.

    Ati 'Turashimira abaturage bagenda baduha amakuru adufasha gufata bariya bantu binjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge, turasaba n’abandi gukomeza ubwo bufatanye. Biri mu rwego rwo kwicungira umutekano kuko biriya biyobyabwenge nibyo usanga biteza umutekano mucye kuko iyo bamaze kubihaga bakora ibyaha bitandukanye bigatuma bamwe bafungwa.'

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare yongeye gukangurira abakijandika mu bikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu kubireka kuko ni ibyaha. Yagaragaje ko harimo gukorwa ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya biriya bikorwa.

    Ati 'Nka Polisi y’u Rwanda tuzakomeza ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge (Operations), dukora ubukangurambaga mu baturage tubakangurira kwirinda kwijandika mu biyobyabwenge ndetse n’abo babonye bakihutira gutanga amakuru. Leta yashyizeho imirimo yo kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda bityo abajyaga mu bikorwa byo gutunda ibiyobyabwenge bahabwa akazi.'

    SP Ngabo yavuze ko izo ngamba zose zigamije gushakira umuti urambye kubinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda kandi avuga ko mu Karere ka Nyagatare abona bigenda bitanga umusaruro kuko bigenda bigabanuka ugereranije n’imyaka yatambutse.

    Yibukije abakijandika mu biyobyabwenge ko amategeko y’u Rwanda ahana umuntu wese uhamijwe n’ibyaha byo kwijandika mu biyobyabwenge. Usibye n’ibyo yabibukije ko nta muntu wemerewe kwambuka umupaka mu buryo bwa rwihishwa kuko ashobora kuhaburira ubuzima ndetse akaba yakwandura icyorezo cya COVID-19 akanacyanduza n’abandi.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama 2021 Polisi y’U Rwanda ifatanije n’izindi nzego bakoze igikorwa cyo gutwika bime mu biyobyabwenge byafashwe byinjizwa mu Rwanda bivuye mu gihugu cya Uganda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hafashwe-litiro-202-za-Kanyanga-bamwe-mu-bari-bazikoreye-bazikubita-hasi-bakizwa-n-amaguru

  • Santrafurika: Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bwa UN arashima imyitwarire y’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU MINUSCA) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri uru ruzinduko CP Bizimungu yakiriwe n’umuyobozi w’iryo tsinda, CSP Claude Bizimana, yamweretse imbago zose z’ikigo areba imibereho y’abo bapolisi n’uko bakora akazi bashinzwe muri icyo gihugu.

    CP Bizimungu yashimye uko yasanze aba bapolisi babayeho. Mu ijambo rye yagarutse ku kinyabupfura n’uko basohoza inshingano zabo, yabasabye gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru ndetse no gukomeza kurangwa n’indangagaciro.

    Yagize ati “Murasabwa gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga kuko ni byo bizabafasha gusohoza neza ubutumwa mwoherejwemo n’umuryango w’abibumbye. Bagenzi banyu bababanjirije bitwaye neza namwe murasabwa kugera ikirenge mu cyabo ndetse mukaba mwanabarusha”.

    Uwo muyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santrafurika yasezeranyije iryo tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ubufasha bwose bazakenera kugira ngo basohoze neza inshingano barimo.

    CP Bizimungu ku itariki ya 27 Kamena 2021, ni bwo yatangiye inshingano zo kuyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL), igizwe n’abapolisi baturuka mu mahanga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA), umwanya ukunze kwitwa Police Commissioner (D-2), uwo mwanya CP Bizimungu yawusimbuyeho Umufaransa, Gen Pascal Champion wari uwumazeho imyaka ibiri.

    Iryo tsinda CP Christophe Bizimungu yasuye ryageze muri icyo gihugu ku itariki ya 15 Mata uyu mwaka, rigizwe n’abapolisi 140 barimo abagore 30 n’abagabo 110.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abapolisi benshi muri kiriya gihugu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, hariyo amatsinda 3 agizwe n’abapolisi 460 (FPUs) n’abandi 29 bajyayo mu butumwa bwihariye bw’umuryango w’abibumbye (IPOs).

    source : https://ift.tt/3ABtYAf

  • #VisitRwanda: Amafoto ya mbere ya Lionel Messi muri Paris Saint-Germain #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ifoto ya mbere ya Lionel Messi mu mwambaro wa Visit Rwanda
    Ifoto ya mbere ya Lionel Messi mu mwambaro wa Visit Rwanda

    Nyuma y’imyaka 21 mu ikipe ya FC Barcelone, umukinnyi Lionel Messi ubu yamaze kuba umukinnyi wa Paris Saint-Germain aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri ndetse n’undi umwe ushobora kwiyongeraho.

    Nyuma y’iminsi ibiri ategerejwe i Paris, ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021 ahagana saa cyenda ni bwo rutahizamu ukomoka muri Argentine yari amaze gusesekara i Paris aho yakiriwe n’amagana y’abafana, abanza gufata umwanya wo kubasuhuza.

    Nyuma yaho Lionel Messi yaje guhita ajya gukora ikizamini cy’ubuzima mu bitaro by’Abanyamerika byitwa Neuilly-sur-Seine, nyuma ikipe ya Paris Saint-Germain iza guhita itangaza ko ari umukinnyi wayo mushya uzajya yambara nimero 30.

    Lionel Messi agera i Paris

    Akora ikizamini cy’ubuzima

    Lionel Messi azambara no 30 muri Paris Saint-Germain, ari na yo yahereyeho mu ikipe ya FC Barcelone

    Amafoto: Getty Images/Paris Saint-Germain

    source : https://ift.tt/3s5RvpV

  • France: Menya byinshi ku munyarwanda Emmanuel abayisenga ukekwaho kwica padiri no gutwika katedirale ya Nante nimuntu ki? #rwanda #RwOT

    Umurambo wa Padiri Olivier wasanzwe hano mu cyaro cya Saint-Laurent-sur-Sèvre mu burengerazuba bw'ubufaransa Umwaka umwe nyuma yo kwemera ko yatwitse Katederali, nyuma y'uko kandi tariki 29 z'ukwezi gushize avuye mu bitaro by'indwara zo mu mutwe, ku wa mbere yishyikirije polisi yemera ko amaze kwica Padiri Olivier Maire. Ikinyamakuru La Croix cya Kiliziya Gatolika kivuga ko […]

    The post France: Menya byinshi ku munyarwanda Emmanuel abayisenga ukekwaho kwica padiri no gutwika katedirale ya Nante nimuntu ki? appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/11/france-menya-byinshi-ku-munyarwanda-emmanuel-abayisenga-ukekwaho-kwica-padiri-no-gutwika-katedirale-ya-nante-nimuntu-ki/

  • Igiciro cy'umwenda #Messi azambara muri #PSG cyamenyekanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Messi agiye muri PSG agahabwa nimero 30 ari nayo azajya yambara mu mugongo ndetse no ku ikabutura, igiciro cy'uyu mwenda we cyamaze gushyirwa ahagaragara.

    Nkuko tubikesha urubuga store.psg.fr, umwenda Messi azajya yambara urimo kugurisha 107.99€ akaba ari amafaranga y'U Rwanda asaga ibihumbi ijana na cumi.

    Source : https://yegob.rw/igiciro-cyumwenda-messi-azambara-muri-psg-cyamenyekanye/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Butera Knowless n'umugabo we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye maze tubategurira ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo ni iya Butera Knowless n'umugabo we bizihije isabukuru y'imyaka 5 bamaze barushinze.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-butera-knowless-numugabo-we/

  • Ingaruka ikipe ya PSG yahuye nazo ubwo Messi yayigeragamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama nibwo inkuru yabaye kimomo ko Lionel Messi yageze mu ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa.

    Iyi nkuru yagize ingaruka zikomeye kuri konti z'imbuga nkoranyambaga za PSG cyane dore ko umubare w'abazikurikira wahise wiyongeraho abantu basaga ama miliyoni. Konti ya Twitter ya PSG (@psg_inside) yakurikirwagwa n'abasaga Miliyoni 7 kuri ubu irimo gukurikirwa n'abakabakaba Miliyoni 10 naho konti ya Instagram ya PSG yakurikiranwagwa n'abantu miliyoni 39 mbere yuko inkuru yuko Messi agiye muri PSG ivugwa. Kuri ubu Konti ya instagram ya PSG irakurikirwa n'abantu basaga Miliyoni 41.

    Source : https://yegob.rw/ingaruka-ikipe-ya-psg-yahuye-nazo-ubwo-messi-yayigeragamo/