Category: Uncategorized

  • Muhire warwaye impyiko akayihabwa n’umukobwa… – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’igikorwa cy’urukundo Marie Reine yakoreye Muhire cyakoze ku mitima ya benshi, bamushimira urukundo rutangaje yagaragarije Muhire. Mu gihe cyashize, Muhire n’uyu mukobwa bagaragaye mu itangazamakuru, umusore ashimira byimazeyo uyu mukobwa. Bari basanzwe baziranye bisanzwe, baririmbana muri korali ari naho bamenyaniye. Aba iyo muganira, bakubwira ko bari inshuti zisanzwe, maze urukundo rwabo rugenda rukura biva ku bucuti bigera ku kwiyemeza kubana akaramata.

    Iyo ubabajije igihe biyumviyemo ko bagomba kubana, bakubwira ko bigoye kubimenya kuko bisanze nabo ariko bimeze. Ubwo muhire yagiraga ikibazo cy'uburwayi bw'impyiko cyatangiye mu myaka yashize ariko kikaza gukomera cyane umwaka ushize wa 2020, byabaye urugamba rutari rworoshye kugira ngo abashe kubona uzamuha impyiko kugira ngo abashe kubaho kuko impyiko ze zose zari zarangiritse. 


    Ingabire Uwera Marie Reine yaje gufata icyemezo cyo kumuha impyiko, igikorwa bombi bakubwira cyo cyari urugamba rutoroshye, byaje kuba amahire kwa muganga basanga barahuje [compatible] mu buryo babipima bakamenya ko impyiko ye yabasha guterwa muri Muhire ikabasha gukora. 

    Muhire na Marie Reine basezeranye imbere y’amategeko 

    Mu mezi macye ashize batangaje byinshi ku rukundo rwabo rutangaje.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108545/muhire-warwaye-impyiko-akayihabwa-numukobwa-baje-gukundana-rugashora-imizi-basezeranye-imb-108545.html

  • Uko byari bimeze mu myitozo ya mbere ya Messi muri PSG – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021 nibwo Leo Messi yakoze imyitozo ya mbere muri Paris Saint-Germain (PSG) aho yari kumwe na bagenzi be. Kari akanyamuneza kenshi kuri bagenzi be barimo Kylian Mbappé, Sergio Ramos, Neymar, Di Maria ndetse n'abandi bakinnyi basanzwe bakinira PSG ubwo babonaga Messi bwa mbere mu myitozo.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/uko-byari-bimeze-mu-myitozo-ya-mbere-ya-messi-muri-psg/

  • Dore impamvu udakwiye kubabara mu gihe usanze umugore mwashakanye yararyamanye nabagabo benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo benshi iyo bamenye ko umugore bashakanye yaryamanye n'abagabo benshi, akenshi biba intandaro yo guca ukubiri cyangwa akaba yagira umujinya akamukubita akamwica, hari n'abananirwa kwiyakira kugeza ubwo bafashe icyemezo cyo kwiyahura ariko si ko byagakwiye ahubwo uzabanze umenye impamvu yatunye abikora.

    Iki ni igitekerezo cyatanzwe n'umusomyi wacu aho avuga ko kuba umusore yabanye n'umugore ku munsi wa mbere bagiye gutera akabariro agasanga yarasambanye n'abagabo benshi.

    Uyu musomyi agira ati 'Ntabwo ari ngombwa ko, iyo usanze yarasambanye na benshi ntabwo biba bivuze ko atabasha kubaka urugo, urugo ni rugari, ntabwo ruba rushingiye ku buriri gusa, ashobora kuba yarasambanye n'abagabo 1000 ariko ugasanga ari wowe ugomba kuba uwanyuma wa 1001, yarafashe icyemezo ko kutazongera.

    Uzagire ikibazo ahubwo ari uko usanzwe yaguciye inyuma mubana, kuko byo biba ari ikibazo gikomeye, ni n'ingaruka cyane kuko yakuzanira kabutindi ya Sida cyangwa izindi ndwara, akaba yabyara umwana ukamurera kandi atari uwawe, umutungo w'urugo rwawe akawusesagura,…

    Ubundi se usanzwe yarasambanye cyane, uretse kuba yabikwibwirira nta handi wabimenyera uretse kuba wasanga yaragutse, ariko se uramutse wijujuse ko usanga yarasambanye cyane akakubaza ikibikubwiye wamusibiza iki?

    Nta mugabo ushobora kumenya ko umukobwa atakiri isugi na we ataraciye ibintu ngo abe asanzwe yarakoze imibonano, ni ibintu byumvikana. Aha rero mugabo urihangana ukabyakira, ahubwo uzirinde ko umugore wawe aba yaguca inyuma.

    Hari indaya nyinshi zubaka ingo zigakomera, ntibe yatinyuka kuba yaca inyuma umugabo, kuko nta kintu na kimwe iba itazi, irubaka rugakomera. Ugendeye kuri ibyo rero, ntiwaba wubatse.

    Urugo rukomera kubera imbara za mwese, urugo ntiruzakomera muryana, nushwana n'umugore wawe ku munsi wa mbere, ruzaba rusenyutse pe, ahubwo ugerageza kwirengagiza abakobwa mwaryamanye mbere, nawe akirengagiza abasore bahuye, ubundi mukabwa umwe urugo mukarukomeza'.

    Source : https://yegob.rw/dore-impamvu-udakwiye-kubabara-mu-gihe-usanze-umugore-mwashakanye-yararyamanye-nabagabo-benshi/

  • Ibyo inzoga zakoreye uyu musore ku munsi w'ubukwe bwe birababaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yaravuze ngo ' uyikura mu gacuma ikagukura mu bagabo' ,ibi nibyo byabaye kuri uyu musore wari ugiye kurushinga bikarangira asebejwe n'inzoga imbere y'abatumirwa, dore ko bagiye bamurandase nk'umwana. Amashusho y'aba bombi, umukwe n'umugeni, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ,agaragaza uyu musore yasinze bikomeye.Amakuru avuga ko umugeni yaraye yiteguye ubukwe bw'igitangaza n'umukunzi we, umunsi ugeze umusore agera ahari kubera ubukwe bamurandase kubera gusinda bikomeye.

    Amakuru akomeza avuga ko umusore utatangajwe amazina n'igihugu akomokamo yari yaraye asangira inzoga n'abantu b'inshuti ze baranywa ijoro ryose karahava, bwakeye ari bwo atangiye gusinda bya nyabyo. Abantu babonye ko nta bundi buryo buhari usibye kuba yajya gushyingirwa n'ubwo yasinze hakitabazwa abasore bamutwara mu maboko bakamurandata. Imiryango yari mu bukwe yakozwe n'ikimwaro kubera ubusinzi bw'umukwe.

    Src: brief

    Source : https://yegob.rw/ibyo-inzoga-zakoreye-uyu-musore-ku-munsi-wubukwe-bwe-birababaje/

  • Muhanga: Ba banyeshuri biga mu ishuli rya Kabgayi A bifurije Perezida Kagame gupfa barekuwe by'agateganyo #rwanda #RwOT

    Abanyeshuli 3  biga mu ishuri ryisumbuye rya Kabgayi A bari bakurikiranyweho ibyaha bitanu basabiwe n'ubushinjacyaha gufungurwa by'agateganyo nyuma yaho ubunganira mu mategeko yari yajuririye icyemo kibafunga by'agateganyo.

    Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye rwafashe umwanzuro wo kubafungura nyuma yuko ubunganira yari yasabye ko bafungurwa bakaburana bari hanze kubera ko ibimenyetso byashingirwagaho byose bari babifite badashobora kugira ibyo bahisha.

    Aba banyeshuri 3 bakurikiranyweho ibyaha 5 birimo; Gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi no kuwujyamo, gukurura amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside, kwangiza cyangwa konona ikintu cy'undi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

    Ibi byaha biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya: 224, 164, 204 na 186 z'itegeko no 68/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Umunyamategeko, Me Tuyisenge Theophile wunganira bamwe muri aba banyeshuri mu iburana ry'ifunga n'ifungurwa, yaburanye avuga ko abakiriya be bakwiye kurekurwa kuko ibimenyetso byose ubushinjacyaha bukoresha bubashinja bubifite, bityo ntacyo bajya guhisha mu gihe baba barekuwe bagataha.

    Nubwo ubunganira mu mategeko yavugaga gutya, ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko hari ibindi bimenyetso bigishakishwa bityo bakomeza gufungwa by'agateganyo, ariko birangira icyemezo kibaye icy'urukiko mu gufata umwanzuro ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Ku wa 5 Kanama 2021 nibwo urukiko rwafashe umwanzuro wo kubafungura by'agateganyo ndetse binashingira kubimenyetso n'aho iperereza rigeze. Ubushinjacyaha nabwo bwasabye ko abakekwa barekurwa, kuko busanga hashingiwe ku byagezweho, ntacyo irekurwa ryabo ryabangamira iperereza, ahubwo bufatanyije n'izindi nzego bukaba ngo buzakomeza gukurikiranira hafi abo banyeshuri.

    Aba banyeshuri uko ari 3, abahise barekurwa ni; MUHIRWA Justin wavutse mu mwaka wa 2001, HARERIMANA Oscar wavutse muri 2002 na NIZEYIMANA Danny wavutse 2002. Aba bose bagomba gukomeza gucungirwa hafi n'inzego ndetse n'imiryango yabo nyuma yuko bose basabye imbabazi mu nyandiko, nyuma yo kwandika ku ifoto y'umukuru w'Igihugu Paul Kagame  amagambo asanzwe yandikwa ku misaraba abakirisitu bashyira ku mva z'abapfuye(RIP)ndetse nandi magambo y'urukozasoni banditse mu gitabo cy'ishuli cyo kwigiramo.

    Soma hano inkuru yabanje:Muhanga: Abanyeshuri 4 bivugwa ko bifurije Perezida Kagame gupfa baburanye ku ifungwa n'ifungurwa

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-ba-banyeshuri-biga-mu-ishuli-rya-kabgayi-a-bifurije-perezida-kagame-gupfa-barekuwe-byagateganyo/

  • Fiancée wa Emmy ntacyo asize inyuma yavuze imyato Emmy ku isabukuru ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhoza Joyce, fiancée w'umuhanzi Emmy yamuvuze imyato amurata ndetse anamushimira kuba yaremeye kumukunda. Aya magambo Joyce yayatangaje mu gihe Emmy yizihiza isabukuru ye y'amavuko akaba yanaboneyeho umwanya wo kumwifuriza isabukuru nziza.

    Joyce yanditse ibi bikurikira kuri story ya instagram ye:

    Source : https://yegob.rw/fiancee-wa-emmy-ntacyo-asize-inyuma-yavuze-imyato-emmy-ku-isabukuru-ye/

  • FERWAFA yatesheje agaciro ubusabe bwa Nishimwe Blaise n’ubwa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA, kanzuye ko ikirego cya Nishimwe Blaise wifuza gusesa amasezerano na Rayon Sports nta shingiro gifite, ni mu gihe n’ubusabe bw’iyi kipe yifuza indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo bwateshejwe agaciro.

    Tariki ya 4 Kanama umukinnyi wa Rayon Sports, Nishimwe Blaise yandikiye iyi kipe ayisaba ko yamufasha agasesa amasezerano na Rayon Sports kubera ko itubahirije ibyo bumvikanye mu masezerano y’imyaka 3 yayisinyiye muri Nzeri 2020.

    Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kakaba karahuje impande zombi ku munsi w’ejo hashize tariki ya 11 Kanama 2021.

    Icyo Blaise yaregaga ni uko iyi kipe imugura bumvikanye miliyoni 4, imuha miliyoni n’igice bumvikana ko andi mafaranga azayahabwa nyuma y’amezi 3(Ukuboza 2020), ntabwo byakozwe kugeza muri Nyakanga 2021 ubwo yandikiraga iyi kipe ayisaba ko bakora amasezerano mashya.

    Rayon Sports yo yavugaga ko kuba bitarakozwe byatewe n’impamvu zirimo icyorezo cya Coronavirus ariko bamwizeza ko nigicisha make bazamwishyura aho banamwishyuye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama.

    Akanama gashizwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA, nyuma yo kumva impande zombi, kanzuye ko ikirego Blaise wifuza gutandukana na Rayon Sports nta shingiro gifite ko hagomba gukurikizwa amasezerano basinyanye muri Nzeri 2020.

    Iki cyemezo kiravuga kiti 'ubusabe bwa Nishimwe Blaise nta shingiro bufite. Amasezerano ari hagati y’ikipe n’umukinnyi yo ku wa 8 Nzeri 2020, afite agaciro kandi nta mpamvu n’imwe ihari yumvikana yo kuyasesa.'

    Rayon Sports yari yasabye indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’umwavoka, aka kanama nabyo kabiteye utwatsi.

    Kagize kati 'ubusabe wa Rayon Sports bwo guhabwa indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka, nta shingiro bufite.'

    Muri Nzeri 2020 nibwo Rayon Sports yasinyishije Nishimwe Blaise imusinyisha imyaka 3 bumvikana miliyoni 4 aho yahise yishyurwa miliyoni n’igice hasigara 2 n’igice, andi bumvikana ko azayabona mu mezi atatu ari imbere(byari kuba mu Kuboza 2020).

    Aya mafaranga ntabwo yigeze yishyurwa kugeza Kamena 2021 ubwo bamwishyuraga miliyoni n’ibihumbi ijana hasigara miliyoni n’ibihumbi 400.

    Tariki ya 15 Nyakanga 2021, Nishimwe Blaise yanditse asaba iyi kipe ko bakwicara bakavugurura amasezerano bagiranye bitewe n’uko hari igice kitubahirijwe muri yo nko mu ngingo ya 6 yayo aho yavugaga ko agomba kuba yabonye amafaranga yaguzwe bitarenze mu mezi 3 bikaba bitarakozwe.

    Rayon Sports tariki ya 29 Nyakanga yandikiye uyu musore imubwira ko ibaruwa ye bayibonye kandi ko impamvu atabonye ibyo yari agenewe kubera icyorezo cya Coronavirus, ariko ko bazirikana uburenganzira bwe ndetse ko icyorezo n’igicisha make azahita ahabwa ibyo yemerewe.

    Tariki ya 2 Kanama 2021, amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yaraye ibonye aya mafaranga yo kwishyura uyu mukinnyi ndetse ihita inayishyira kuri konti aho binavugwa ko Blaise yayakuyeho.

    Tariki ya 4 Kanama 2021 nubwo yari yamaze kwishyurwa, Nishimwe Blaise yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’ iyisaba gukemura ikibazo cye na Rayon Sports, kuko atifuza gukomezanya n’iyi kipe kuko itubahirije amasezerano bagiranye kuko muri miliyoni 4 yaguzwe yakiriye miliyoni 2 na 500 hasigaye 1 na 500, bityo akaba ashaka gusesa amasezerano.

    Nishimwe Blaise yatsinzwe mu rubanza yarezemo Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yatesheje-agaciro-ubusabe-bwa-nishimwe-blaise-n-ubwa-rayon-sports

  • 'Uko bigenda kose ndava hano ukimpaye nutakimpa ndakuvana mu kazi kanjye.' – Umwe mu bakozi batswe ruswa y'igitsina n'umuyobozi wabo yavuze uko yabakaga #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakobwa bakora muri kompanyi icunga umutekano izwi nka High Sec ku bitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, basobanuye uburyo uwari umuyobozi wabo witwa Habimana Emmanuel yabakaga ruswa y'igitsina.

    Bamwe muri aba bakobwa, bavuga ko binjiye mu kazi babanje kwakwa ruswa y'igitsina mu gihe abandi bavuga ko hari abo yakaga iyo ruswa kugira ngo bahembwe.

    Umwe muri bo avuga ko ubusanzwe atuye mu bice bya Mahoko ariko ko uriya wari umuyobozi wabo yakunze kumusirisirimbaho amusaba ko baryamana kugira ngo azamwimurire hafi y'iwabo.

    Ati 'Yaraje arambwira ngo ntabwo ngomba kumuha kugira ngo anjyane hafi y'iwacu, nkavuga se ndaguha iki, akambwira ngo si igitsina se hari icyo utumva.'

    Ngo yamwizeje ko azamuha ariko akomeza kumurerega, ubundi aramunaniza amujyana ahantu hatandukanye ngo ashaka kumuhana ndetse biza no kumara amezi atatu adahembwa kimwe na bagenzi be baje kuganira bagasanga bose bahuriye ku kuba baranze ko baryamana.

    Undi mukobwa wari na mushya muri ako kazi na we ngo yamwatse ibihumbi 25 Frw by'impuzankano ndetse ngo aranayatanga ariko ngo akimara gutaha ahita amuhamagara amubwira ko akenewe ku kazi ariko ngo yasanze ari agatego.

    Ati 'Mpageze mbona ntakintu kizima ari kumbwira ahubwo akambwira ngo mwegere akajya mu bintu byo gukarisa, ari kumbwira ngo nimwegere musome…'

    Ngo yahise amubwira ko hari umumotari umuzanye kandi agomba kumusubizayo aramwemerera ariko amubwira ko mu gitondo cya kare agomba kuza kumuha ariko nabwo ntibyaba ariko aza kumuha nyirantarengwa ko bagomba kuryamana.

    Uyu mukobwa uvuga ko yumvaga atatakaza akazi, avuga ko yaje akabiganirizaho bagenzi be bakumvikana uburyo bazamufatisha ari na bwo yahitaga agenda akamwizeza ko azamuha.

    Ngo ku Cyumweru yaje kumukura ku kazi amujyana mu nzu yabagamo ariko asiga abibwiye umuyobozi, bakigerayo ngo bahita biyambura ariko bagiye kugera ku gikorwa nyirizina wa muyobozi aba arahageze.

    Avuga ko uwo muyobozi yababwiye ko batabajyana mu buyobozi bwisumbuyeho ahubwo ko bashakaga guca ku ngeso uwo mugabo.

    Ngo bwakeye ababwira ko agiye kubirukana ari na bwo bahise biyambaza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rugahita rumuta muri yombi.

    Undi mugore na we uvuga ko uriya muyobozi wabo yabarembeje abasaba ko baryamana, yavuze ko hari igihe imvura yaguye akajya kugama mu nzu ye agezeyo agatangira kumukorakora ariko icyo gihe ngo ntacyabaye.

    Ikindi gihe ngo yamusanze aho yakoreraga 'arambwira ngo noneho uyu munsi uko bigenda kose ndava hano ukimpaye nutakimpa ndakuvana mu kazi kanjye.'

    Uyu mugore uvuga ko na we yamaze igihe kinini adahembwa, avuga ko abandi bakobwa bemeye kuryamana na we, bo bahembwa.

    Nikuze Josiane usanzwe ari umugore w'uriya mugabo, avuga ko yatewe impungenge n'ibirego bishinjwa umugabo we kuko yari amaze igihe igitsina cye kidafata umurego ndetse ko banabishwaniye bigatuma ata urugo.

    Uyu mugore avuga ko umugabo we yagambaniwe n'umukuriye muri iriya Kompanyi icunga umutekano mu buryo bwigenga.

    Ivomo: Ukwezi

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/12/uko-bigenda-kose-ndava-hano-ukimpaye-nutakimpa-ndakuvana-mu-kazi-kanjye-umwe-mu-bakozi-batswe-ruswa-yigitsina-numuyobozi-wabo-yavuze-uko-yabakaga/

  • Kwizera Oliver yahamagawe mu Mavubi nyuma yo kwisubiraho, Abakinnyi 39 bahamagawe #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu Amavubi Stars, MASHAMI Vincent yahamagaye abakinnyi mirongo itatu n'icyenda (39) mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi kizabera muri Qatar 2022. Ikipe y'Igihugu igomba gukina imikino ibiri yo mu itsinda E aho rugomba gusura Ikipe y'Igihugu ya Mali hagati y'itariki ya 1 Nzeri 2021 n'itariki ya 3 Nzeri 2021 […]

    The post Kwizera Oliver yahamagawe mu Mavubi nyuma yo kwisubiraho, Abakinnyi 39 bahamagawe appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/12/kwizera-oliver-yahamagawe-mu-mavubi-nyuma-yo-kwisubiraho-abakinnyi-39-bahamagawe/

  • Ku nshuro ya mbere, Riderman yerekanye abana be b'impanga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Riderman bwa mbere yerekanye ifoto igaragaza abana be babiri b'impanga aherutse kwibaruka.

    Aba bana ba Riderman na Agasaro Nadia Farida bavutse tariki 14 Kamena 2021, ariko umubyeyi wabo yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021.

    Mu butumwa Riderman yacishije kuri Instagram, yavuze ko kuri we kubyara impanga ari ibitangaza kuko atigeze anabitekereza.

    Ati 'Mu buzima tugira inzozi tukifuza kuzigeraho, gusa hari n'ibitangaza Imana idukorera bigasa no kuzikabya nyamara ari ubuntu bw'Imana burenze ukwifuza kwa muntu.'

    Source : https://yegob.rw/ku-nshuro-ya-mbere-riderman-yerekanye-abana-be-bimpanga/