Category: Uncategorized

  • Intumwa za Angola zasuye Polisi y’u Rwanda ziganirizwa uko u Rwanda rurwanya ruswa – #rwanda #RwOT

    Izi ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe Ubugenzuzi Bukuru bw’Imiyoborere y’Igihugu, Dr. Sebastiao Domingos Gunza, ari kumwe na Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, Eduardo Filomeno Leiro Octávio.

    Izi ntumwa zigizwe n’abakozi barindwi baturuka muri Minisiteri ifite mu nshingano zayo iterambere ry’igihugu, ibijyanye n’ingengo y’imari n’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari mu bigo bitandukanye bya Leta. Hari haje n’abakozi batanu baturutse muri Ambasade ya Angola mu Rwanda.

    Bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ari kumwe n’abandi bayobozi b’amashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda.

    Mu biganiro IGP Dan Munyuza yagiranye n’aba bashyitsi byibanze ku kugaragaza intambwe Leta y’u Rwanda imaze gutera mu kurwanya ruswa ariko cyane cyane uruhare rwa Polisi muri uru rugamba.

    Yabagaragarije uko Polisi y’u Rwanda ikorana n’izindi nzego za Leta mu kurwanya ruswa, yavuze Urwego rw’umuvunyi mukuru, Ibiro by’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’abandi batandukanye. Izi nzego zose intego ni imwe aho ruswa igomba kurwanywa kandi uyifatiwemo ntayahanirwe na gato mu cyitwa Zero Tolerance mu ndimi z’amahanga.

    IGP Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda ubwayo hari ingamba zitandukanye yashyizeho zijyanye no kurwanya ruswa mu bapolisi aho hashyizweho ishami ryihariye rishinzwe kurwanya ruswa.

    Yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ishyira ingufu mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi mu rwego rwo kwirinda ko umuturage ahura n’umupolisi bikaba byaba intandaro yo gusaba cyangwa gutanga ruswa.

    Yagize ati “Mu kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yo ubwayo yashyizeho ingamba zo kuyirwanya mu bapolisi mbere yo kuyirwanya ahandi mu zindi nzego. Twashyize umwihariko mu mashami nk’irishinzwe umutekano wo mu muhanda, ishami rishinzwe gukoresha ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, irishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga ndetse n’ahandi mu mashami ya Polisi mu Ntara.”

    IGP Munyuza yagaragaje ko ibihano bikarishye n’ikoranabuhanga biri mu byagabanyije cyane ruswa yajyaga ikunda kugaragara mu bapolisi.

    Ati “Muri Polisi y’u Rwanda dufite ishami rishinzwe kurwanya ruswa, abapolisi babifatiwemo birukanwa mu kazi. Twashyize imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga nko gushyira za Camera mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali no mu mihanda minini yo mu ntara, Camera umupolisi agendana ku mwambaro w’akazi, gusaba serivisi ukoreshe uburyo bw’Irembo aho umuntu ashobora gusaba serivisi cyangwa akishyura atagombye kuva aho ari ngo ajye guhura n’umupolisi. Ibi byose biri mu kurwanya ko umupolisi agira aho ahurira n’umuturage ngo habe habaho icyaha cya ruswa.”

    IGP Munyuza yashimiye Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza n’intumwa ayoboye kuba bahisemo gusura u Rwanda bakareba ibirimo gukorwa mu kurwanya ruswa.

    Yabasezeranyije ko Polisi y’u Rwanda yiteguye ubufatanye no gusangira ubunararibonye n’amakuru mu kurwanya ruswa n’ibindi byaha birimo ibyambukiranya imipaka, iterabwoba n’ahandi hafasha ibihugu byombi.

    Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza yavuze ko kuva mu 2017 Leta ya Angola yatangiye urugamba rwo kurwanya ruswa. Avuga ko uru ruzinduko mu Rwanda hari byinshi barwungukiramo kuko rwo rumaze igihe kinini muri uru rugamba.

    Yagize ati “Twaje hano gusura Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, badukinguriye imiryango, batweretse uburyo n’ibikoresho bifashisha mu kurwanya ruswa. Twasanze mufite umugambi wo kutihanganira uwariye ruswa kandi natwe turawufite iwacu.’’

    Yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarumvise ko ifite inshingano zo kurwanya ruswa igafata iya mbere muri urwo rugamba. Yanyuzwe n’uburyo Polisi y’u Rwanda igirira ibanga uwatanze amakuru kuri ruswa, avuga ko no muri Angola bari muri iyo nzira kandi bazakomeza kubikora.

    Minisitiri Sebastiao yongeye gushima uburyo mu Rwanda umuntu uwo ariwe wese wariye ruswa atihanganirwa ahubwa agezwa imbere y’ubutabera byamuhama akabihanirwa.

    IGP Dan Munyuza yasobanuriye Minisitiri Dr Sebastiao Domingos Gunza ko Polisi y’u Rwanda itihanganira umupolisi ukekwaho ruswa kandi yashyize imbere ikoranabuhanga mu kurwanya ibyuho byose yanyuzwamo

    Minisitiri Dr Sebastiao Domingos Gunza yandika mu gitabo cy’abashyitsi

    Uturutse ibumoso ni Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza, IGP Dan Munyuza na Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Leiro Octávio

    Ifoto y’urwibutso ubwo intumwa zavuye muri Angola zasuraga Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru

    source : https://ift.tt/2UiGp4s

  • Breaking News: Intwaro ikomeye yinjiye mu ikipe ya Chelsea FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Chelsea FC bwatangaje ko bwamaze gusinyisha umukinnyi Romelu Lukaku nyuma yo kumugura mu ikipe ya Inter de Milan yakinagamo kuri Miliyoni 97 z'ama pounds (£97 million). Lukaku yahawe ikaze muri Chelsea mu magambo yiganjemo Welcome Back Home kuko uyu musore w'imyaka 28 y'amavuko sibwo bwa mbere agiye gukinira iyi kipe y'i Londres kuko yari yayivuyemo muri Nyakanga 2014. Nyuma y'imyaka 7, Lukaku agiye kongera gukinira Chelsea FC.

    Romelu Lukaku ni intwaro ikomeye yinjijwe muri iyi kipe ya Chelsea FC akaba aje gufasha iyi kipe kwegukana ibikombe bitandukanye.


    Mu mwaka ushize w'imikino, ikipe ya Chelsea FC yegukanye igikombe cya UEFA Champions League n'icya UEFA Super Cup.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-intwaro-ikomeye-yinjiye-mu-ikipe-ya-chelsea-fc/

  • Umunyamakurukazi wa Sport mu Rwanda arashinjwa kwirengagiza urukundo umusore amukunda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Clarisse Uwimana ukorera B&B Fm Umwezi yashinjijwe kwirengagiza urukundo rw'umusore wamwandikiye umuzingo w'igitabo wizuyeml amagambo meza y'urukundo. Ni mu gihe uyu musore yari amaze kwandika aya magambo ataka anatomagiza Clarisse Uwimana abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

    Uyu musore yapostinze ifoto ya Clarisse maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Ese waramukanye amahoro @uwimaclarisse uwazonze benshi nanjye ntisize, bihogo byahogoje abashumba n'abakamyi rubanda barakwirahira pe, Ese ninde utarangara akubonye? Ntugatsikire uwanzonze. Gira igitondo cyiza n'umunsi mwiza🥰ubuganza turakuramutsa 👉❤️👈🏿 “. Clarisse akibona aya magambo yahise amusubiza agira ati ” Ako mana 😍😍so speechless “.

    Umwe mu babonye aya magambo uyu musore yanditse akabona n'ayo Clarisse yamusubije yateruye agira ati ” Uyu musore aragukunda Yanditse umuzingo wigitabo wo we wandika title.So speechless bivuze iki? ntacyo mvuze? cg mbuze icyo mvuga? Uyu musore musabiye  gukundwa. Jye izi quartiers nazivuyemo kera ubusigaye ndi umufana wa football nabayikoramo “.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakurukazi-wa-sport-mu-rwanda-arashinjwa-kwirengagiza-urukundo-umusore-amukunda/

  • Kwigira ku bahanga ariko ubigisha nikinyar… – #rwanda #RwOT

    Platini ukomeje kuryoherwa n'urugendo rwe muri Nigeria yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa instagram yahuje urugwiro n'icyamamare mu muziki D'Banj bahoberana ndetse bose bamwenyura berekana ko bishimiranye.

    Muri ayo mashusho yumvikanaga ari kwigisha uyu muhanzi w'icyamamare, ururimi rw'ikinyarwanda, amubwira amwe mu magabo yoroshye gufata yo gusuhuzanya. Yandika ku rubuga rwe rwa instagram ubutumwa, yakoresheje ururimi rw'icyongereza twagenekereje mu Kinyarwanda.


    DBanj ni umuhanzi ukomeye muri Afurika

    Muri ubwo butumwa yagize ati: 'Kwigira kubahanga ariko nanone ubigisha ku Kinyarwanda, nahuye n'umuvandimwe w'umunyabigwi D Banj kuva muri Nigeria, mumumbwirire ijambo rimwe.''

    Amashusho Platini ahoberana na DBanj

    Kuwa Kabiri tariki 3 Kanama 2021, nibwo byamenyekanye ko uyu muhanzi yasinyanye amasezerano na sosiyete yo muri iki gihugu ireberera inyungu ze yitwa 'One Percent Managers'.

    Igihe amasezerano azamara n'ibiyakubiyemo byagizwe ibanga, gusa hari amakuru yizewe avuga ko iyi sosiyete igiye gufasha Platini mu buryo bwo gukora indirimbo no kuzimenyekanisha mu ruhando mpuzamahanga.

    Platini ari gufatira amashusho mu gihugu cya Nigeria

    Byitezwe kandi ko Platini azava muri Nigeria akoreyeyo amashusho y'indirimbo kuko yahagurukanye i Kigali n'itsinda ry'abasanzwe bamufasha muri aka kazi, iyi ndirimbo ishobora gusohoka akiri i Lagos bityo akaboneraho no kuyamamaza mu bitangazamakuru bikomeye byo muri Nigeria.

    One Percent Managers igiye gukorana na Platini, yubatse izina muri Nigeria ndetse imaze kumenyerwa mu ruhando rw'imyidagaduro hano mu Rwanda kuko ariyo iherutse gusinyisha umukinnyi wa filime Isimbi Alliance, ikamuha miliyoni 24Frw.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108544/kwigira-ku-bahanga-ariko-ubigisha-nikinyarwandaplatini-yahuye-na-dbanj-muri-nigeria-108544.html

  • Miliyoni 1.5 Frw niyo umuntu asabwa akazabash… – #rwanda #RwOT

    Imyanya kugeza ubu ihari ni mbarwa kubifuza kuzabana na Bruce Melodie mu gihe kingana n'iminsi ine barya isi mu buryo butandukanye bateguriwe ndetse k'umunsi wa kabiri bakazabasha gususurutswa na Bruce Melodie ukunzwe n'abatari bacye mu Rwanda no mu karere.

    Ibikorwa birimo igitaramo, gutembera ahantu nyaburanga muri Dubai, kurya isi ku mazi, ku mucanga no mu butayu nibyo abanyamahirwe 154 bazajyana na Bruce Melodie ku mafaranga Miliyoni 1.5 Frw bateganyirijwe.

    Ibi bikaba byari bimaze iminsi binugwanugwa ariko ibijyanye n'amakuru y'amatike bitaramenyekana. Babinyujije k'urukuta rwabo rwa Instagram bigaragara ko ari rushya, bamwe mu bari gutegura iki gikorwa batangaje gahunda yose.

    Iki kiba ari kimwe mu bikorwa Bruce Melodie amaze iminsi yamamaza kinakubiyemo kimwe mu  bitaramo azakorera mu bihugu binyuranye by'isi harimo na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu 'United Arab Emirates' by'umwihariko mu gace ka Dubai azaba ari kuwa 30 Ukuboza 2021.

    Igitaramo cya Bruce Melodie cya Dubai cyo kuwa 30 Ukuboza 2021 kizabera mu bwato bwinyirukatsi bumenyerewe mu marushanwa bwo mu bwoko bwa 'Yatcht'.

    Mu gihe gahunda y'iminsi ine yose izatangirana n'uwa 29 Ukuboza 2021 ikarangirana n'uwa 01 Mutarama 2022, igitaramo kizaba kuwa 30 Ukuboza 2021 cyahawe izina rya 'Kigali Night Mega Yacht Party' cyateguwe na sosiyete ya 'Afro Asian Bridge'.

    'Kigali Night Mega Yacht Party' ugenecyereje mu kinyarwanda bivuze 'Igitaramo cyo mu bwato bunini cyagutse cya Kigali', Yacht ryonyinye ni ubwoko bw'ubwato bunini kukunze kenshi kwifashishwa mu marushanwa bivuze ko bwihuta cyane.

    Uretse iki gitaramo, byitezwe ko abazitabira uru rugendo ruteganyijwe ku wa 29 Ukuboza 2021 kugeza tariki 1 Mutarama 2022, bazanatemberezwa umujyi wa Dubai mu gihe cy'iminsi ine.

    Kurya isi bikaba bizabera mu bice binyuranye nyaburanga bigize agace gakurura ba mucyerarugendo benshi n'abaherwe ku isi, ka Dubai, nk'uko ibyaka gace kandi bizwi ishoramari ni ikintu cy'ingenzi.

    Bityo azaba ari amahirwe kubazitabira, yo kuba abazitabira uru rugendo ruzaberamo n'igitaramo bazahuzwa n'abacuruzi kabuhariwe b'abashoramari bakungurana ubumenyi binyuze mu bitecyerezo bw'uburyo bwo kwagura imirimo.

    Ibiteganijwe k'umunsi wa mbere w'iminsi ine ubwo ni kuwa 29 Ukuboza 2021; harimo kwitabira imurikagurisha, k'umunsi wa kabiri hazaba ari kuwa 30 Ukuboza 2021 abazitabira bazatembera ibice by'ingenzi bigize umujyi muri iryo joro basusurutswe mu gitaramo cya Bruce Melodie kimwe na Dj Marnaud nawe azagaragara k'urubyiniro.

    Dj Marnaud ni umwe mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira igitaramo cya Kigali Night Mega Yatcht mu mujyi wa Dubai

    Bukeye bwaho k'umunsi wa gatatu azaba ari n'umunsi wa nyuma w'umwaka kuwa 31 Ukuboza 2021 abantu bazasohokera ku mucanga, baharuhukire, mu gihe ni mugoroba bazatemberezwa Dubai ya nijoro. Muri  uwo mugoroba hazanaba  umusangiro rusange abantu bahure baganire.

    Ku munsi wa kane kuwa 01 Mutarama 2022, umunsi wa mbere w'umwaka wa 2022, hazaba gutemberezwa mu butayu bahafate amafoto y'urwibutso, uyu ukazaba ari na wo munsi wa nyuma w'uru rugendo.

    Umunsi wa mbere w’urugendo abazabasha kwishyura Miliyoni 1.5Frw bazitabira imurikagurisha ryagombaga kuba kuwa 2020 rigasubikwa kubera icyorezo cya COVID 19Hari gahunda yo gutembera ahantu h’ingenzi nyaburanga hagize umujyi wa Dubai ku manywa n’ijoro igitaramo cya Bruce Melodie na Dj MarnaudUmunsi wa gatatu abantu bitegura kuva mu mwaka bajya mu wundi bazarira isi k’umucanga, nijoro bahurize urugwiro mu musangiro rusangeUyu munsi uzabamo gutemberezwa mu butayu no gufata amafoto y’urwibutso uzaba ari nawo wa nyuma kimwe n'uko uzaba ariwo munsi wa mbere w’umwaka. 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108542/miliyoni-15-frw-niyo-umuntu-asabwa-akazabasha-kubana-na-bruce-melodie-mu-rugendo-nigitaram-108542.html

  • Nyanza: Bikingiraniye mu kabari mu masaha y’ijoro bahunga Polisi ibafata mu gitondo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bose uko ari 21 bafatiwe mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana wo mu Karere ka Nyanza, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire’ yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ndetse ko ubwo abapolisi bajyaga kubafata banze gukingura akabari biba ngombwa ko hakorerwa uburinzi kugeza mu gitondo.

    Yagize ati “Ubwo abaturage baduhaga amakuru saa tatu z’umugoroba abapolisi bamaze kugerayo bahita bikingiranira muri ako kabari uko ari 21 bakomeza kunywa inzoga. Hafashwe icyemezo cyo kubihorera bagumamo kugeza bucyeye babura uko babigenza barakingura. Si ubwa mbere muri ako kabari ka Ngiruwonsanga hafatirwa abantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, kuko mu minsi ishinze kari kafunzwe ariko yari yongeye kugafungura”.

    SP Kanamugire yavuze ko abo bantu bari banarenze ku masaha yo kuba buri muntu wese yageze aho ataha (Curfew), kuko bafashwe saa tatu za nijoro. Yongeye kwibutsa abaturarwanda ko amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 avuga ko utubari dukomeza gufunga.

    Ati “Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 amabwiriza avuga ko utubari dukomeza gufunga, ariko biratangaje kuba hakiri abantu nka Ngiruwonsenga babirengaho bakadufungura rwihishwa. Abo kimwe n’abandi bose bazajya bafatwa n’inzego zibishinzwe zibace amande”.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye abaturage kurushaho gutinya icyorezo kuruta gutinya ibihano cyangwa gutinya inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza, anibutsa abantu ko Covid-19 ikiriho kandi yica buri muntu”.

    Yakanguriye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 bubahiriza amabwiriza yose uko agenda atangwa n’inzego z’igihugu. Yabasabye gukomeza gutanga amakuru igihe hari abo babonye barenga ku mabwiriza.

    Abafashwe bahise bipimisha icyorezo cya Covid-19 ku kiguzi cyabo, ndetse inzego zibishinzwe zikaba zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza.

    source : https://ift.tt/3yHjui0

  • Ikiganiro cya #Messi na #Ramos mu rwambariro rwa #PSG – YEGOB #rwanda #RwOT

    Leo Messi na Sergio Ramos bari mu bahanzi bajyaga bahangana cyane mu minsi ishize ubwo aba bombi bakiniraga amakipe atandukanye. Nta numwe muri bo waruzi ko bashobora guhurira mu ikipe imwe bagasenyera umugozi umwe wo gushakira ibikombe ikipe ya PSG. Ibi byabaye impamo! Messi yasanze Ramos i Parc des Princes. Ese yamwakiriye ate, bavuganye iki? Nibyo tugiye kubabwira muri iyi nkuru.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021, Leo Messi na Sergio Ramos bahuriye i Parc des Princes mu rwambariro rw'ikipe ya PSG barasuhuzanya ndetse banajyana gukorana imyitozo muri gym ya PSG.

    Amakuru atugeraho avuga ko aba bombi buri umwe yishimiye kongera guhura na mugenzi we ndetse n'urukundi hagati y'aba bombi rwavuguruwe bundi bushya nk'uko amafoto yagiye hanze abigaragaza.

    Source : https://yegob.rw/ikiganiro-cya-messi-na-ramos-mu-rwambariro-rwa-psg/

  • Muhire warwaye impyiko akayihabwa n’umukobwa… – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’igikorwa cy’urukundo Marie Reine yakoreye Muhire cyakoze ku mitima ya benshi, bamushimira urukundo rutangaje yagaragarije Muhire. Mu gihe cyashize, Muhire n’uyu mukobwa bagaragaye mu itangazamakuru, umusore ashimira byimazeyo uyu mukobwa. Bari basanzwe baziranye bisanzwe, baririmbana muri korali ari naho bamenyaniye. Aba iyo muganira, bakubwira ko bari inshuti zisanzwe, baza kuba inshuti magara, maze urukundo rwabo rugenda rukura biva ku bucuti bigera ku kwiyemeza kubana akaramata.

    Iyo ubabajije igihe biyumviyemo ko bagomba kubana, bakubwira ko bigoye kubimenya kuko bisanze nabo ari ko bimeze. Ubwo Muhire yagiraga ikibazo cy'uburwayi bw'impyiko cyatangiye mu myaka yashize ariko kikaza gukomera cyane umwaka ushize wa 2020, byabaye urugamba rutari rworoshye kugira ngo abashe kubona uzamuha impyiko kugira ngo abashe kubaho kuko impyiko ze zose zari zarangiritse.

    Ingabire Uwera Marie Reine yaje gufata icyemezo cyo kumuha impyiko, igikorwa bombi bakubwira cyo cyari urugamba rutoroshye, byaje kuba amahire kwa muganga basanga barahuje [compatible] mu buryo babipima bakamenya ko impyiko ye yabasha guterwa muri Muhire ikabasha gukora.

    Ni inzira ndende ariko tugerageje kukunyuriramo muri make, twakubwira ko 'Urukundo rw’umujyano w’ubwitange' hagati ya Ingabire Uwera na Muhire, rwatangiye kujya mu itangazamakuru nyuma y'aho Muhire agiriye ikibazo cy’impyiko ze zari zarangiritse bigasaba ko 'nibura yabasha kubona impyiko imwe ngo abashe kubaho'.

    Icyo gihe hatangiye gukusanywa amafaranga yazafasha uyu musore mu kwivuza kuko byasabaga akayabo [byaje kurangira bitwaye akayabo ka miliyoni 40 z'amanyarwanda, byose hamwe] ariko asigarana ikibazo cy'aho azakura imbyiko.

    Ibihe byakomeje kugora Muhire wasabwaga kubaho ari uko abonye impyiko nzima kandi ivuye mu wundi muntu. Nyuma y’amezi 17 arwariye mu bitaro bya CHUK, ubwo byari Gicurasi 2020, uwari 'inshuti ye magara', Ingabire Uwera Marie Reine, yemeye kumwitangira amuha impyiko.

    Ni mu gihe benshi bamubwiraga 'ngo ni umusazi', 'ngo ibyo akoze ntibibaho', abandi bati 'ntuzabyara', abandi ndetse bakamubwira 'ko abikoze kubera ko yakunze umuhungu cyane' [bakabivuga mu buryo bwo kumuninura] nyamara we muganira, akubwira 'ko yabikoreye urukundo rwakagombye kuranga abana b'Imana bose': 'Kwitangira mugenzi wawe no kubasha kumva ububabare bwe'.

    Inkuru y'aba bombi yabaye ndende ariko igihe kiragera, amafaranga yari akenewe araboneka, ni uko bajyana mu gihugu cya Misiri aho uyu musore yagombaga kwivuriza. Ubuvuzi bwagenze neza, bagaruka mu Rwanda bakomeza ubuzima busanzwe.

    Mu rugendo rutoroshye rw'uburwayi, na nyuma yo kumuha impyiko, Marie Reine yakomeje kuba hafi Muhire kuko haba hari uko aba agomba kubaho nyuma y'uburwayi bitewe n'ibyo muganga aba yamusabye gukurikiza ndetse n'imiti agomba gufata. Marie Reine rero yakomeje kumuba hafi, maze biza kubaviramo urukundo rugurumana kugeza ubwo Muhire yiyemeza nawe gukunda atizigamye uyu mukobwa ‘wamuhaye ubuzima’.

    Muhire na Marie Reine basezeranye imbere y’amategeko

    Tariki ya mbere Mata 2021 ni bwo Muhire Jean Claude yatereye ivi Ingabire Uwera Marie Reine amusaba ko bakomezanya urugendo rw’ubuzima nk'uko batangiye, Ingabire na we aramwemerera.

    Kuri uyu wa kane tariki 12 Kanama nibwo urugendo rwabo rw’urukundo rwari rugeze ku kiciro cyo gusezerana mu murenge, aho basezeraniye mu murenge wa kimisagara ari naho umukobwa atuye. Ubukwe Buteganyijwe tariki 04 z’ukwa 12 ntagihindutse, abakundanye bakazatura Kacyiru.

    Muhire washize umuryango wa Save Kids Foundation ushinzwe gusubiza abana bo ku muhanda mu buzima busanzwe, azwiho kwandika ibitabo, ndetse akanakora filime.

    Mu mezi macye ashize batangaje byinshi ku rukundo rwabo rutangaje.

    Inkuru ya Ishimwe Olivier Ba & Mupende Gedeon Ndayishimiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108546/muhire-warwaye-impyiko-akayihabwa-numukobwa-baje-gukundana-rugashora-imizi-basezeranye-imb-108546.html

  • Qatar 2022: Kwizera Olivier umaze iminota 120… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021, ni bwo Mashami Vincent yashyize ahagaragara urutonde rw'abakinnyi 39 bazavamo abazakoreshwa mu mikino yo gusahaka itike y'igikombe cy'Isi 2022, barimo Kwizera Olivier umaze iminota micye agarutse mu mupira w’amaguru.

    Igitangaje ni uko mu bakinnyi 39 bahamagawe mu Amavubi, harimo umukinnyi umwe gusa wa Rayon Sports, ariwe Niyigena Clement ukina mu bwugarizi.

    Mu bakinnyi Mashami yahamagaye  harimo Nsengiyumva Isaac ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Express yo muri Uganda ndetse n'umunyezamu Kwizera Olivier watangaje ko yagarutse mu mupira w'amaguru nyuma y'iminsi 21 awusezeyeho.

    Abakinnyi bari Ngwabije Clovis wigaragaje cyane mu mikino ibiri ya gicuti Amavubi yakinnye na Central Africa, yongeye guhamagarwa ndetse n'umunyezamu Buhake.

    Uyu mutoza kandi yitabaje York Rafael ukina muri Sweden wahamagawe mu mikino ya gicuti ariko akaza kugira utubazo tutatumye yitabira ku munota wa nyuma.

    Abakinnyi bakuru muri iyi kipe barimo Haruna, Kagere, Ndayishimiye Eric Bakame, Rwatubyaye, Nirisarike Salomon, Tuyisenge Jacques na Djihad bongeye kwitabazwa nyuma yo kudahamagarwa mu mikino ya gicuti. 

    Muri rusange Mashami yahamagaye abakinnyi 12 bakina hanze y'u Rwanda na 27 bakina mu Rwanda.

    Mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022 kizabera muri Qatar, u Rwanda ruri mu itsinda E, aho ruri kumwe na Uganda, Kenya na Mali.

    Umukino wa mbere u Rwanda ruzakina muri iyi mikino, ruzacakirana na Mali iwayo mu kwezi gutaha kwa Nzeri.

    Urutonde rw’abakinnyi 39 Mashami Vincent yitabaje mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

    Amavubi azatangira iyi mikino akina na Mali i Bamako

    Niyigena Clement niwe mukinnyi wa Rayon Sports wenyine wahamagawe mu Mavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108543/qatar-2022-kwizera-olivier-umaze-iminota-120-agarutse-muri-ruhago-umwe-wa-rayon-sports-mu–108543.html

  • Nanjye nashakaga kuba Miss wumusaza, Miss w… – #rwanda #RwOT


    Yahishuye iby’ubuto bwa Sonia Rolland umunyarwandakazi wabaye Miss France 2000

    Kanyombya agaruka ku buto bwa Sonia Rolland waciye agahigo ko kuba umukobwa wa mbere ukomoka muri Africa wabaye Nyampinga w'u Bufaransa, yagize ati: 'Nonese ntiyavukiye mu Ruhengeri, bakubwiye ko yavukiye mu Bufaransa se? Ise yari ari ino hano hano Kimicanga niho yari ari cyera, ku ngoma za cyera niho yari ari, yakoraga mu Rwanda'. Yakomeje agira ati: 'Ntabwo ari igitangaza rero ntabwo afite nasiyonarite ebyiri, ni umunyarwandakazi w'umufaransakazi, na nyina ni umufaransakazi w'umunyarwandakazi'.

    Yavuze ko umuryango we wose uri mu Bufaransa, ahishura ko nyina wa Sonia Rolland yari amaze igihe arwaye cyakora ubu ngo ari koroherwa.

    Muri iki kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, twamubajije uko abona umuryango akomokamo cyane ko na none unaherutse kuvamo inkumi yitabiriye Miss Rwanda 2020 [Ingabire Gaudence], n'ubwo yagarukiye mu icumi banyuma. Aha niho yahise ahishura ko nawe n'ubwo ashaje uyu mwaka yagombaga kwitabira irushanwa rya Rudasumbwa ryagombaga kuba mu mpera z'uyu mwaka. Yagize ati: 'Nanjye nashatse gupositinga ngo mbe Miss w'umusaza, Miss w'abagabo mbona ntabwo biciyemo. Nagombaga kuba Miss 2021'.

    Yakomeje avuga ko aya marushanwa yagombaga kuba ariko akaba atazi aho byahereye ati: ' Yagombaga kubaho ariko sinzi aho byaciye kuko hari abanyamakuru bamwe na bamwe batazi ibyo bakora'. Ibi avuga ni ukuri, hari amarushanwa ya rudasumbwa yagombaga kuba ariko yaje kuburirwa irengero.

    Ingabire witabiriye Miss Rwanda 2020 akagarukira mw’icumi banyuma nawe ni umukobwa wa murumuna wa Kanyombya

    Ku kibazo twari twamubajije cy'uko abona umuryango uvamo ba nyampinga n'abanyempano, yavuze ko rwose ari umuryango w'abanyempano cyane, uvukamo abantu bafite ubuvanganzo yongera gutanga urugero rwa Rufendeke umuhungu wa murumuna we usobanura filime. Uyu akunze gukorana cyane na junior.

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KANYOMBYWA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108538/nanjye-nashakaga-kuba-miss-wumusaza-miss-wabagabo-kanyombya-yahishuye-ibyubuto-bwa-sonia-r-108538.html