Category: Uncategorized

  • Abapolisi b’u Rwanda 12 basoje amahugurwa abagira intyoza mu gucunga umutekano wo mu mazi – #rwanda #RwOT

    Mu byo bahaguwe harimo kwibira mu mazi byihuse bagiye gutabara umuntu uguye mu mazi, kwibira mu bujyakuzimu muri metero hagati ya 25 na 30 bagiye gushaka cyangwa gutabara ikintu cyacubiye mu kiyaga, banahuguwe ibijyanye no koga bisanzwe.

    Aya mahugurwa yatangwaga n’abarimu batatu bafite inararibonye ku mutekano wo mu mazi, bakomoka muri Isiraheli.

    Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza; yari ari kumwe n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ACP Elias Mwesigye, hari kandi n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CSP Edmond Kalisa.

    DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko inshingano nyamukuru za Polisi y’u Rwanda ari ukurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, yemeza ko uwo mutekano ugomba gucungirwa ahantu hose harimo no mu mazi.

    Yavuze ko aya mahugurwa yahawe abapolisi yaziye igihe kandi ari ingenzi. Ati “Ibikorwa by’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ni ingenzi kuko biri mu bifasha Polisi y’u Rwanda kuzuza inshingano zayo.”

    “Aya mahugurwa kimwe n’andi yose azakurikiraho ari mu murongo wo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi harimo nk ’ibi mumaze kutwereka bijyanye no gushakisha mu mazi no kurohora abantu cyangwa ibintu byarohamye.”

    Yakomeje agaragaza ko impanuka zikunze kubera mu mazi zigahitana ubuzima bw’abantu zikanangiza imitungo yabo zigomba gukumirwa ku rwego rwo hejuru.

    Ati “Hari impanuka n’ibindi byaha bikunze kubera mu mazi, tugomba gukoresha imbaraga zose zishoboka mu kubyirinda no kubirwanya kuko hari ibihitana ubuzima bw ’abantu cyangwa bikangiza imitungo yabo. Tugomba kubikumira bitaraba ndetse byanaba tukabirwanya, byose biri mu murongo wo kugeza ituze n’umutekano ku baturarwanda.”

    Umuyobozi wa Polisi wungirije yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi mu mashami yayo atandukanye kugira ngo barusheho gusohoza neza inshingano bafite kandi bakabikora kinyamwuga.

    Yasabye abapolisi barangije amahugurwa kuzakoresha neza ubumenyi bahawe kandi bakazakomeza kurushaho kwiyungura ubumenyi.

    ACP Elias Mwesigye yavuze ko mu gutoranya abapolisi 12 basoje amahugurwa hari ubushobozi n’ubumenyi bw ’ibanze byashingiweho. Ibi bikaba byabafashije kwitwara neza mu mahugurwa bari bamazemo ibyumweru bitandatu.

    Yagize ati” Aba bapolisi batoranyijwe hakurijwe ikinyabupfura no kuba bameze neza mu mutwe no ku mubiri. Bigishijwe ibintu bitandukanye birimo kwibira mu mazi nta bikoresho bifashishije bagiye gutabara umuntu byihuse, amayeri atandukanye ajyanye no koga, kwibira mu mazi ahantu harehare hagati ya metero 25 na metero 30 bagiye kurohora no gushaka ikintu cyangwa umuntu warohamye mu mazi, bigishijwe uburyo bwo gutwara ubwato n’ibindi bitandukanye.”

    ACP Mwesigye yashimiye abatoza n’abanyeshuri kubera ishyaka bagaragaje mu gihe cy ’ibyumweru bitandatu bari bamaze mu mahugurwa.

    Abanyeshuri yabasabye gukomeza kwiyungura ubumenyi bityo ibyo bigishijwe ntibazabyibagirwe ahubwo bajye bahora bashakashaka ibindi biyungura.

    Abarimu batanze aya mahugurwa bafite ikigo cyigenga gisanzwe gitanga amahugurwa nk ’aya mu bihugu bitandukanye ku Isi kitwa Galint Limited.

    Reuben Rosenblat, uwari uhagarariye bagenzi be yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba bwarabatumiye bakaza gutanga amahugurwa ku bapolisi, amahugurwa ajyanye n’umutekano wo mu mazi.

    Yavuze ko abahuguwe baranzwe n’ubushake n’umurava avuga ko yizera ko ibyo bigishijwe bizabagirira akamaro ndetse bikagirire n’abaturarwanda bakoresha ibiyaga n’inzuzi.

    PC Tuyizere Bosco umwe mu bapolisi 12 bahugurwaga, yashimangiye ko amasomo bigishijwe atazabapfira ubusa ko ahubwo azabafasha mu gutanga ubutabazi igihe hari impanuka ibereye mu mazi.

    We na bagenzi be bavuze ko ubumenyi bahawe bwaje bwiyongera ku bundi bari basanganwe kuko n’ubusanzwe bose basanzwe bakorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi.

    Abarangije amahugurwa bahamya ko ubumenyi bahawe ari ingirakamaro kuko bizabafasha gutabara byihuse

    Abapolisi bahuguwe basanzwe bafite ubumenyi bwo gucunga umutekano wo mu mazi

    Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza ni we wasoje aya mahugurwa

    source : https://ift.tt/3iGNvJu

  • Huye: Igihirahiro ku mwangavu w’imyaka 17 watewe inda n’umuhungu bangana akirukanwa iwabo – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo cyateje amakimbirane hagati y’imiryango yombi kuko uw’umuhungu ushinja se w’umukobwa kubafungishiriza umwana kandi bombi bararyamanye ari abana bataruzuza imyaka y’ubukure.

    Iyo miryango yombi ituye mu Mudugudu w’Ubwiyunge mu Kagari ka Cyimana mu Murenge wa Tumba.

    Uwo mukobwa avuga ko akimara kumenya ko atwite, se umubyara yamutegetse ko inda ayikuramo cyangwa akamuvira mu rugo. Yahise kujya kuba iwabo w’umuhungu babana nk’umugabo n’umugore ariko batarasezeranye.

    Ati “Njyewe narababwiraga ngo ‘bareke kumufunga’ maze arere umwana we kugeza igihe azakurira kuko njyewe nta bushobozi mfite bwo kumurera. Papa yaransabaga ngo nkuremo inda y’uyu mwana cyangwa se mfate inzira mujyane kwa mabukwe muteyo nsubire mu rugo, cyangwa mfungishe uwo muhungu cyangwa niba ibyo byose mbyanze nsohoke mu rugo rwe nigendere.”

    Nyina w’umuhugu avuga ko kuri ubu atunze umwuzukuru n’umukazana we kandi agowe no kubitaho wenyine kuko umuhungu we wamufashaga bamufunze.

    Ati “Icyo nasaba ni uko bamufungura agatunga umwana we n’umugore kuko njyewe nta bushobozi mfite mu gihe papa we atamushaka iwe. Umuhungu wanjye yakoraga agatunga umuryango. Ni abana nyine bakoze iby’abana, bose nta wujuje imyaka yo gushyingirwa.”

    Uyu mubyeyi akeka ko se w’umukobwa yaba yaratanze ruswa kugira ngo umuhungu we afungwe ataburanye mu rukiko bizarangire ajyanywe mu kigo cy’inzererezi nk’uko bijya bigenda ku bandi bafatirwa mu businzi n’ubujura.

    Ku rundi ruhande, se w’umukobwa ahakana amakuru y’uko ari we wafungishije umuhungu ko ahubwo ikirego kiri gukurikiranwa na RIB.

    Yagize ati “Nafatanyije n’ubugenzacyaha kugira ngo uyu muhungu abashe gufatwa, yarafashwe ngira ngo amaze icyumweru niba atari ibyumweru bibiri afunze. Byanze bikunze ubugenzacyaha ni cyo bubereyeho, buzagenza icyaha kandi bugaragaze uko giteye.”

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yemeza amakuru y’uko uwo muhungu yatawe muri yombi kandi dosiye ye yamaze kugezwa mu rukiko.

    Ati “Dosiye yageze mu rukiko ubwo ni ho wabariza. Akurikiranweho gusambanya umwana. Ikindi kandi uwo ukekwa afite imyaka 20 ntabwo ari 17.”

    Ababyeyi b’umuhungu bavuze ko umwana wabo atigeze agezwa mu rukiko ahubwo agifungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye kandi ahamaze ibyumweru bibiri kuko bakunze kujya kumusura bakamubona.

    Nyina avuga ko umuhungu we nta ndangamuntu arafata ngo igaragaze imyaka ye ariko hari ibindi bimenyetso bibigaragaza birimo indangamanota yigiyeho aho yatangiriye amashuri abanza ndetse n’aho yagiye yivuriza kwa muganga.

    Itegeko riteganya iki?

    Umwarimu w’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’inzobere mu ishami ry’imanza nshinjabyaha, Dr. Kayitana Evode, avuga ko iyo gusambana byabaye hagati y’abana babiri bari hagati y’imyaka 14 na 17 nta cyaha kiba cyabayeho.

    Ati “Ingingo ya 133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko iyo gusambana byabaye hagati y’abana babiri bafite imyaka 14 byibuze kugeza ku myaka 17 ko nta cyaha kiba cyabayeho. Ubwo rero niba barafunze umuhungu ngo ni uko ari umuhungu ngo yateye inda, baribeshye bakoze amakosa kuko nta cyaha cyo gutera inda kibaho, icyaha ni ugusambana ni abana babiri basambanye bombi, ntabwo wavuga ko umuhungu ari we wasambanyije umukobwa.”

    Kugeza ubu uwo mukobwa watewe inda imburagihe avuga ko adatuje kuko kuba mu muryango ushinja ababyeyi be gufungisha umwana wabo ari ukubura uko agira, kandi atasubira iwabo kuko bamwirukanye.

    Umujyi wa Huye ari nawo abafite ikibazo batuye

    [email protected]


    source : https://ift.tt/37BtCNt

  • Abanyamerika bagiye gutangira kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ubwo itsinda ry’abayobozi muri Kaminuza ya Kent basozaga urugendo rwabo rw’ibyumweru bibiri mu Rwanda, bagaragarizaga Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman ibikubiye mu masezerano bagiye kugirana na Kaminuza y’u Rwanda (UR).

    Bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano harimo guhererekanya abanyeshuri hagati ya Kaminuza zombi, aho Abanyarwanda bazajya boherezwayo ndetse n’Abanyamerika bakajya mu Rwanda kuhavoma ubumenyi.

    Umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya Kent ushinzwe Uburezi Mpuzamahanga, Dr Marcello Fantoni yavuze ko biteguye gutangira kohereza abanyeshuri mu Rwanda kandi ko biteze uburezi bufite ireme bazahakura.

    Yagize ati “Turifuza kugira ikigo aha ngaha twizeye ko Kaminuza izabyemeza kandi tuzagira gahunda y’uko abanyeshuri bacu bazajya boherezwa mu Rwanda, baje kuvoma ubumenyi no kwiga amateka y’iki gihugu. Kuri ubu imibare iragoye guhita umuntu ayivuga ariko twifuza gutangira mu mpeshyi ya 2022. Dusigaje kwicara tukaganira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

    “ Twifuza kohereza nibura abanyeshuri hagati ya 20-50 ku mwaka. Twamaze kuvugana n’ubuyobozi gushyiraho gahunda yo kwiga mu mpeshyi by’umwihariko ku banyeshuri bacu kandi barabyemeye.”

    Yavuze ko nta mpungenge bafite ku bumenyi abanyeshuri bavuye muri Amerika bazakura muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Ati “ Twizeye ko bazigishwa neza n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda kandi tuzahitamo amasomo bashobora kutwigisha ariko tuzibanda cyane ku mateka y’imbere mu gihugu. Twifuza ko babona igihugu kandi bakakigiraho bakumva uko ubuzima bumeze. Nizera ko kuba mukuru muri Amerika ari inshingano zo kumenya n’ubuzima bw’ab’ahandi.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ubushakashatsi n’imyigire muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Nosa Egiebor, yabwiye IGIHE ko Kaminuza y’u Rwanda yiteguye kwakira abanyeshuri baturutse muri Amerika no kubaha ubumenyi buhagije.

    Ati “Turiteguye neza. Ndabizi ibyo abantu batekereza kumva ngo umunyeshuri wo muri Amerika yaje kwiga mu Rwanda kandi Kaminuza y’u Rwanda iri kwitegura kubakira ndetse tuzakora ibishoboka byose. Icya mbere dufite ikirere kiberere kwiga n’ubushakashatsi kandi na Leta y’u Rwanda iri kudufasha cyane. Aya ni andi mahirwe akomeye tubonye y’imikoranire.”

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko nka Ambasade bazatanga umusanzu wo kuba umuhuza hagati ya Kaminuza zombi binyuze mu gufasha abanyeshuri boherezwa na zo.

    Yagize ati “Ubufatanye hagati ya Kaminuza zombi ni kimwe muri byinshi dukorana. Ni urugero rwiza, njyewe nka Ambasaderi natera inkunga. Icyo rero tuzakora nka ambasade ni ukuba ikiraro cyo gufasha ibigo byombi guhuza umurongo. Dusanzwe dufite n’izindi gahunda zitandukanye bityo dushobora no gutanga buruse ku banyeshuri b’impande zombi. Tuzafasha abanyeshuri bavuye mu Rwanda bagiye muri Amerika kandi kimwe n’abo Kent State izohereza bifuza kwigira mu bihugu by’amahanga nk’u Rwanda.”

    Kaminuza ya Kent n’iy’u Rwanda bigiye kugirana amasezerano anyuranye agamije guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda, harimo gutangiza amasomo mashya, kongera imbaraga mu masomo yari isanzwe ahari no gufatanya mu bushakashatsi.

    Pr Lyambabaje Alezandre yasabye ko ayo masezerano yashyirwamo imbaraga akava mu mpapuro

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ubushakashatsi n’imyigire muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Nosa Egiebor yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda yiteguye kwakira abanyeshuri b’Abanyamerika

    Ambasaderi Peter Vrooman yavuze ko biteguye kuba ikiraro gihuza Kaminuza Zombi

    Bagaragaje ko mu gihe bamaze mu Rwanda bamaze kubona ko UR yafasha abanyeshuri babo kumenya amateka y’u Rwanda

    Kaminuza y’u Rwanda yageneye impano Amabasaderi Peter Vrooman

    Kaminuza zombi zigiye kugirana amasezerano agamije guteza imbere uburezi mu Rwanda

    Amafoto: Ntabareshya Jean de Dieu


    source : https://ift.tt/3m13bZU

  • Venant Rutunga woherejwe n’u Buholandi yatangiye kuburanishwa ku byaha bya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Rutunga yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri urubanza rwe rwari rwasubitswe kuko uregwa yashakaga kuburana imbonakubone aho kwifashisha ikoranabuhanga.

    Venant Rutunga yahoze ari umuyobozi mu kigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi, ISAR Rubona, mbere ya Jenoside, uyu munsi ni mu Karere ka Huye.

    Muri icyo kigo bivugwa ko mu 1994 abatutsi barenga 1000 bari barahahungiye ari we wahamagaye Interahamwe bakahabicira.

    Ahagana saa tatu zuzuye kuri uyu wa Kane nibwo inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yinjiye mu cyumba cy’iburanisha. Rutunga yunganiwe mu mategeko na Me Sebaziga Sophonie mu gihe Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.

    Umucamanza yatangiye asoma umwirondoro wa Venant Rutunga, uregwa yemera ko umwirondoro ari uwe. Umucamanza yamwibukije ko akekwaho gukora icyaha cya Jenoside.

    Umucamanza yatangiye aha umwanya abaregwa ngo bagire icyo bavuga ku bijyanye n’icyaha cya Jenoside Rutunga acyekwaho maze Sebaziga Sophonie ahita ahera ku nzitizi mu rubanza ari kuburana.

    Yavuze ko uwo yunganira afunzwe binyuranyije n’amategeko kuko afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, yakabaye afungiye mu bugenzacyaha kuko atarakatirwa by’agateganyo.

    Me Sebaziga kandi yavuze ko muri dosiye y’uwo yunganira, harimo amakuru y’uko yakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cya burundu, bityo ko yakabaye ajya kurangiza igihano yakatiwe aho gusubizwa mu nkiko.

    Umucamanza yahaye umwanya Rutunga ngo agire icyo avuga ku gihano yahawe n’Inkiko Gacaca niba akizi, undi asubiza ko ntabyo azi.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye impamvu Rutunga adafungiye muri Gereza ya Nyarugenge ahubwo ahacumbikiwe kandi biri mu masezerano Leta y’u Rwanda yagiranye n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

    Bwavuze ko hari n’abandi bagiye boherezwa n’ibihugu by’amahanga bagacumbikirwa muri ubwo buryo. Ikindi ngo aho afungiye afashwe neza.

    Ku wa 26 Nyakanga 2021 nibwo ubutabera bw’u Buholandi bwohereje Venant Rutunga mu Rwanda. Venant Rutunga yatawe muri yombi mu 2019 afungirwa mu Buholandi aho yafashwe yari ahamaze imyaka isaga 10.

    Ubwo Rutunga yari ageze ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro

    Akigera mu cyumba cy’iburanisha, Rutunga yakuweho amapingu

    Aha Rutunga yaganiraga n’umunyamategeko we mbere yo gutangira iburanisha

    Amafoto: Nkundineza Jean Paul


    source : https://ift.tt/2U9AwX0

  • Didier Bizimana watoje APR FC yanyomoje uwamubitse – #rwanda #RwOT

    Ku wa 11 Kanama 2021 ni bwo umuntu witwa Muhoza Aline abinyujije kuri Facebook yashyize hanze ubutumwa buvuga ko se yitabye Imana. Ubu butumwa bwari buherekejwe n’ifoto ya Didier Bizimana.

    Yagize ati “ Papa ugiye nkigukeneye, gusa Imana ikwakire mu bayo.”

    Ibi byatumye IGIHE ihamagara Bizimana Didier kuri telefone ye ngendanwa, aritaba na we yemeza ko iyo nkuru yayimenye ndetse anashimangira ko byamubabaje.

    Yagize ati “Nanjye ni umuntu w’inshuti yanjye wanyandikiye kuri WhatsApp ndamusubiza ahita ambaza ngo ni Didier turi kuvugana ndemera, yahise ampamagara arambwira ngo hari umuntu yabonye yiyita ko ndi papa we avuga ko napfuye ngo kandi nduhuke neza ngo ngiye bakinkeneye.”

    Yavuze ko acyumva iyo nkuru byamutunguye cyane ndetse biranamubabaza.

    Ati “Nanjye byambabaje cyane kuko nahise nibaza ngo iyo mba mfite umurwayi mu bitaro akabyumva yari guhita apfa. Ariko nabibajije umuntu wo kuri RIB ambwira ko ari ba batekamutwe bagenda biyitirira abantu bashaka kwiba abantu”

    Yaboneyeho gusaba abantu batandukanye kutajya bifuriza abantu ibibi kuko ibintu byose bikorwa n’Uwiteka.

    Bizimana Didier, ni umugabo w’abana batandatu wakiniye APR FC imyaka 12 ayivamo ajya muri Kiyovu Sports nyuma yerekeza muri Mukura, aha akaba ariho yarangirije ibijyanye no gukina umupira w’amaguru atangira urugendo rwo gutoza.

    Didier Bizimana watoje APR FC yanyomoje aya makuru yavugaga ko yitabye Imana

    source : https://ift.tt/3CGBGuu

  • Inzitizi n’ibihombo mu ishyirwa mu bikorwa ry’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi mu mashuri – #rwanda #RwOT

    Mu 2015 Minisiteri y’Uburezi binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), yahinduye integanyanyigisho ishingiye ku bumenyi bw’umunyeshuri yagenderwagaho (Knowledge Based Curriculum: KBC) isimbuzwa igamije guha abanyeshuri ubushobozi (Competence Based Curriculum: CBC) uhereye mu cyiciro cy’incuke ukageza mu cy’ayisumbuye.

    Hashingiwe ku mwanzuro wa 13 w’Inama y’Umushyikirano yabaye mu 2015, wasabaga guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda mu mashuri yose, REB yashyizeho amabwiriza avuguruye agenga uko imfashanyagisho yagombaga gushyirwa mu bikorwa.

    Ayo mabwiriza yashyizweho umukono na Gasana Janvier wari Umuyobozi Mukuru wa REB icyo gihe, ku wa 8 Werurwe 2016, yagenaga ko Ururimi rwigishwamo ari Ikinyarwanda mu cyiciro cy’amashuri y’incuke; Ikinyarwanda kikigishwa nk’ururimi binyuze mu nkuru zisomwa na mwarimu, imivugo n’indirimbo hatezwa imbere ubushobozi bwo kumva, kuvuga no kwandika bibategura gukurikira integanyanyigisho y’Ikinyarwanda mu masomo yo mu mwaka wa mbere.

    Inyigisho zose uretse Icyongereza zagombaga gutangwa mu Kinyarwanda mu myaka yose y’icyiciro cya mbere cy’abanza.Ikinyarwanda cyari kigenewe amasomo umunani mu cyiciro cya mbere n’ane mu cyiciro cya kabiri mu cyumweru, n’ibindi.

    Aya mabwiriza kandi yavugaga ko integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi izagenda isimbura isanzwe ku buryo byagombaga kugeza mu 2018 imaze kugera mu myaka yose, kuva mu cyiciro cy’incuke, icy’abanza n’ayisumbuye.

    Nyamara muri Kanama 2020 guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro ko amasomo yose azajya yigishwa mu Cyongereza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza.

    Ni mu gihe REB yari yaramaze guha isoko sosiyete Printex ryo gucapa ibitabo bingana na 1.036.000 by’imibare byo mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza byari byanditse mu Kinyarwanda.

    Ibi bitabo [by’imfashanyigisho] byagombaga kwifashishwa mu ishyirwa mu bikora rya CBC, byari byaramaze kwishyurwa 1.871.888. 752 Frw bivuze cyabaye igihombo kuko byahise bita agaciro.

    Ikindi ikigo REB cyihaye gahunda yo gukwiza mu mashuri ibitabo byandikiwe imbere mu gihugu, yatangijwe mu 2017. Ibitabo byandikiwe mu gihugu byagombaga gutangira gukoreshwa mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2018.

    Nyamara Umugenzuzi w’Imari ya Leta mu 2020 yagaragaje ko kugeza mu Ukwakira 2020 byari bitaracapwa ngo bigezwe mu mashuri mu gihe iyi nteganyanyigisho nshya yari yaratangijwe mu 2015.

    Mu Ukwakira 2020, mu mashuri 38 yasuwe hirya no hino mu gihugu, 14 byagaragaye ko yari ataragezwamo igitabo na kimwe mu by’amasomo yigishwa.

    Umugenzuzi w’Imari ya Leta yavuze ko ibi bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi n’uburyo abanyeshuri bitwara mu bizamini bikaba biteye impungenge ko bizatuma intego za CBC zitagerwaho.

    Amasomo ateganyijwe mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ni Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare, amasomo mbonezamubano n’ubumenyi mu by’iyobokamana, ubumenyi n’ikoranabuhanga riciriritse, ubuhanzi n’ubugeni, igororangingo na siporo.

    Ikoranabuhanga rya ‘e-solution system’ ryaraguzwe ribura umumaro

    Ni ikoranabuhanga ryari rigenewe gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana (One Laptop per Child) ngo izi mudasobwa zibashe kwakira amasomo y’Imibare, Icyongereza na Siyansi ku banyeshuri biga kuva mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza.

    Muri Nzeri 2015, REB yasinyanye amasezerano na sosiyete Hicommands PVT Ltd, afite agaciro ka 1.084.963.955 Frw yagombaga gutanga serivisi za e-solution system. Amasezerano yagombaga kumara iminsi 120 y’akazi, ni ukuvuga amezi ane.

    Impungenge zishingiye ku kuba yarashyizweho umukono mu cyiciro cya nyuma cy’integanyanyigisho ishingiye ku bumenyi (KBC) yendaga kubererekera inshya (CBC).

    Ni ukuvuga ko iri koranabuhanga ryahise rita agaciro kuko ritari rigikenewe nyamara REB yaramaze kwishyura 99% by’agaciro k’amasezerano yarigengaga.

    Integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri (CBC), igena ko abanyeshuri bigira mu matsinda

    source : https://ift.tt/3gg07Wn

  • Umupasiteri yashatse kwigana Yesu Kiristo bimuviramo kubura ubuzima bwe #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Zambia, haravugwa inkuru y'umugabo witwa James Sakala w'imyaka 22 y'amavuko, wari usanzwe ari umuvugabutumwa mu idini rya Zion Church washatse kwigana ibyo Yesu umwana w'Imana yakoze ariko birangira uyu mugabo abuze ubuzima bwe.

    Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Zambia byakomeje kugenda bibyandika, uyu mugabo Sakala yafashe ikanzu y'umweru ndetse na rugabire arabyambara arangije abwira abayoboke yigishaga ko agiye gukora nk'ibyo Yesu Kiristo yakoze, Yahise asaba aba bayoboke be kumufata bakamuhamba ari muzima kuko nyuma y'iminsi itatu azahita azuka nkuko Yesu yazutse.

    Uyu muvugabutumwa Sakala mbere yo guhambwa ari muzima yabwiye abayoboke be kwegera hafi y'imva yari yicukuriye ubwe maze atangira kubigisha ijambo ry'Imana.

    Sakala yagize ati'Mwese mwegere hino kuko mufite ukwizera gucye mwe, ndifuza ko mumpamba ndi muzima kuko nyuma y'iminsi itatu yonyine nzahita nzuka nkava mu bapfuye nkagaruka ndi muzima nkuko Yesu Kiristo umwana w'Imana yagikoze ndetse nkazahita mba umuntu wa kabiri ubikoze nyuma ya Yesu'.

    Abayoboke be babanje kwanga ibyo abasabye ndetse bamwe muribo bagira ubwoba bwinshi, ariko nyuma baje kwemera ibyo abasabye maze baramuhamba, Uyu Sakala akaba yari asanzwe asanzwe ari umuyobozi mukuru w'urusengero Zion Church ndetse akaba yari n'umuvuzi wa gakondo ndetse n'umupfumu.

    Amakuru akaba avuga ko Sakala yakoze biriya agamije guhinduka umuyobozi mukuru w'abanyabitangaza ku isi, ndetse ngo yizeraga neza ko naramuka azutse akava mu bapfuye azaba abaye umwe rukumbi ubikoze nyuma ya yesu.

    Mbere yuko ahambwa yabajijwe ikimuteye gukora ibyo, avuga ko mbere yuko Yezu abambwa, yavuze ko abazizera izina rye nawe bakamwizera by'ukuri bazajya bakora ibyo yakoze nk'ikimenyetso cyo kumuzirikana.

    Akimara kuvuga ibyo yaragiye aryama mu mva maze bazana ibitiyo baramutaba neza bamurenzaho itaka rimurengaho ndetse abamushyinguye babikoze baririmba indirimbo nyinshi zo murusengero rwe, bavuga amasengesho menshi bategereje igitangaza cy'Imana ariko byose byaje gupfa ubusa kuko atigeze azuka.

    Hashize iminsi itatu Sakala atazutse, Abayoboke be bamwihambiye bihutiye kujya kumutaburura gutaburura kugira ngo barebe niba yaba akiri muzima gusa baje gusanga umugabo yarapfuye kera ndetse kuri ubu abashinzwe umutekano mu gihugu cya Zambia bakaba bakomeje guhiga bukware umuntu wari mu gikorwa cyo guhamba uyu muvugabutumwa wigereranyije na Yesu bikamuviramo urupfu.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/12/umupasiteri-yashatse-kwigana-yesu-kiristo-bimuviramo-kubura-ubuzima-bwe/

  • Rutunga yemeye ko yazanye Abajandarume muri ISAR-Rubona ngo kuko hari hatewe #rwanda #RwOT

    Muri iri buranisha ry’urubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasobanuye impamvu zikomeye busabira uregwa gufungwa by’agateganyo, aho bwagarutse kuri bimwe mu bikorwa bigize ibyaha akekwaho.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari abari abakozi ba ISAR-Rubona bitwa Epaphrodite Kalisa na George Ndamage bari Abatutsi bishwe ku mabwiriza ya Rutunga Venant.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko hari Abatusi bagera ku bihumbi bibiri (2 000) bari bahungiye muri ISAR-Rubona na bo bishwe n’Abajandarume nyuma y’uko bahamagajwe na Rutunga Venant wari umuyobozi muri kiriya kigo.

    Ubushinjacya buvuga kandi ko Dr Rutunga nyuma yo kwicisha bariya bahoze ari abakozi bo muri ISAR-Rubona bavumbuwe n’Abajandarume yari yahamagaje, yahise anabagororera akabaha inka y’ibilo 400 ngo kubera igikorwa bari bamaze gukora.

    Dr Rutunga wahawe umwanya ngo agire icyo avuga, yabwiye Urukiko ko koko yahamagaje Abajandarume ariko ngo yabatumijeho ngo babarinde ngo kuko kiriya kigo cya ISAR-Rubona cyari cyatewe.

    Dr Rutunga yavuze ko bariya bagabo bitwa Epaphrodite Kalisa na Ndamage George abazi ndetse ko bari abakozi ba ISAR-Rubona ariko ko batishwe ku mabwiriza ye ahubwo ko ngo hari ababishe kandi ko babifungiwe.

    Ati 'Keretse niba barabafunguye ngo bazaze kunshinja wenda.'
    Dr Rutunga Venant yanagarutse ku gihembo cy’inka avugwaho kuba yarahaye Abari bamaze kwica Abatutsi muri ISAR-Rubona, avuga ko biriya bitabayeho ndetse anagaruka ku bilo byayo byavuzwe n’Ubushinjacyaha.

    Ati 'Nyakubahwa iyo nka yagiye gutangwa ibanza gupimwa ibilo ?'

    Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko Dr Rutunga afungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo bukomeze iperereza ndetse bunashake abandi batangabuhamya.

    Me Sebaziga Sophonie wunganira uregwa yavuze ko uregwa adashobora gutoroka ubutabera bityo ko adakwiye gufungwa by’agateganyo.

    Me Sebaziga ati 'Venant ntabwo yasibanganya ibimenyetso adafite.'

    Me Sebaziga yasabye Urukiko ko uwo yunganira yarekurwa by’agateganyo ahubwo urukiko rugategeka ibyo Rutunga yazajya yubahiriza nk’uko biteganywa n’amategeko.

    Urubanza rwo ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo rwahise rupfundikirwa, urukiko rukazasoma umwanzuro tariki 17 Kanama 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rutunga-yemeye-ko-yazanye-Abajandarume-muri-ISAR-Rubona-ngo-kuko-hari-hatewe

  • Abanyarwanda 32 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri aba harimo abagore batanu, abagabo 24 n’abana batatu. Bafatiwe mu turere twegereye umupaka wa Uganda n’u Rwanda.

    Hari abari bamaze amezi abiri bafunze bakekwaho ibyaha bitandukanye, gusa harimo uwafunzwe amezi atatu n’iminsi 10.

    Bose bari bafungiye muri gereza ya Cyamugoranyi muri Mbarara, bamwe bakaba barakuwe muri Mbarara, Makenke, na Ibanda.

    source : https://ift.tt/3yGKYV7

  • Rwanda: Umugabo n'umugore bapfiriye rimwe mu gitanda uruhinja rurarokoka (Inkuru irambuye) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rutsiro, umwana w'uruhinja yarokotse inkuba yakubise ababyeyi be bombi bari bari kumwe mu buriri bagahita bitaba Imana.

    Amakuru dukesha iSano avuga ko iriya nkuba yakubise ahagana mu ma saa yine zo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 08 Kanama 2021. Muhawenimana Samuel w'imyaka 27 n'umugore we Nyiramasengesho Verene w'imyaka 25 bakubitiwe n'inkuba mu nzu iherereye mu mudugudu wa Gisunzu. Aba bombi bari baryamanye n'umwana wabo w'imyaka 2 ariko we ntabwo yigeze yitaba Imana ubwo iriya nkuba yakubitaga Se na Nyina.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umugabo-numugore-bapfiriye-rimwe-mu-gitanda-uruhinja-rurarokoka-inkuru-irambuye/