Category: Uncategorized

  • Gicumbi : Umugabo ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 9 yafatiwe icyemezo cyo gufungwa #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyasomwe n’urukiko rw’ibanze rwa Byumba kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021 rwemeje icyifuzo cy’Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uriya mugabo gufungwa by’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma hakekwa ko yakoze kiriya cyaha.

    Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru, buvuga uburyo uyu mugabo yisobanura ndetse n’uko yakanze umwana ngo atazabivuga bigaragaza ko icyo gikorwa yakoze abizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

    Icyo cyaha gikekwa kuri uyu mugabo, cyakozwe muri Gicurasi 2021, ubwo yasangaga umwana ari mu nzu aho nyirakuru yari yamukingiranye.

    Ngo icyo gihe uriya mugabo yuriye idirishya asangamo uriya mwana w’umuhungu ubundi amujyana iwe aramusambanya mu kibuno amutera ubwoba ko atagomba kuzabihingutsa.

    Umwana na we yumviye uwo mugabo akomeza kubigira ibanga ariko aza kugira uburwayi mu kibuno bituma umwana abivuga uko byagenze.

    Uyu mugabo aburana ahakana icyaha aho yemera ko yajyanye iwe uriya mwana ariko ko atigeze amusambanya ndetse akiyemerera ko ntakibazo afitanye n’uwo mwana cyangwa ababyeyi be.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

    Ingingo ya 133 : Gusambanya umwana

    Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha :

    1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana ;

    2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana ;

    3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite niburaimyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa. Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Umugabo-ukekwaho-gusambanya-umwana-w-umuhungu-w-imyaka-9-yafatiwe-icyemezo-cyo-gufungwa

  • Nyuma yo kwisubiraho, Kwizera Olivier yasabye imbabazi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umunyezamu Kwizera Olivier yisubiyeho ku cyemezo cyo guhagarika umupira w’amaguru yari yafashe, yasabye imbabazi abanyarwanda abizeza ko amakosa menshi yari amaze iminsi akora atazayasubira.

    Kwizera Olivier ni umukinnyi ufite impano idashidikanywaho, gusa na none ni umwe mu bakinnyi bakunze gukora amakosa menshi mu bihe bitandukanye, byatumye agenda atakarizwa icyezere.

    Uretse gukora amakosa atuma ikipe itsindwa, benshi bamukuyeho amaboko ubwo yafungwaga tariki ya 4 Kamena 2021 akurikiranyweho gukoresha urumogi.

    Yaje gufungurwa muri Nyakanga ari nabwo yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru burundu.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, nibwo yemereye ISIMBI ko yisubiyeho kuri iki cyemezo.

    Uyu munsi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye buri wese wamuhaye ubutumwa bumukomeza ndetse asaba imbabazi ku makosa amaze iminsi akora ko atazayasubira.

    Ati “nyuma yo kubitekerezaho, nafashe umwanzuro wo kugaruka mu kibuga nyuma gusezera. Nizera ko mfite byinshi byo gutanga yaba hanze y’ikibuga no mu kibuga, mu ikipe(club) ndetse no mu ikipe y’igihugu. Ndashimira buri wese wanyoherereje ubutumwa buntera imbaraga. Hari byinshi nakoze bitashimishije sosiyete nyarwanda, gusa ndabasezeranya ko bitazasubira ukundi, mwarakoze ku rukundo mwakomeje kungaragariza muri uri rugendo kuva ntangiye gukina umupira w’amaguru.”

    Nyuma yo kwisubiraho, bivugwa ko Kwizera Olivier ari ku rutonde rw’abakinnyi umutoza w’ikipe y’igihugu agomba kwifashisha mu mikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera Qatar, Amavubi azakina na Mali na Kenya mu kwezi gutaha.

    Kwizera Olivier asabye imbabazi, yizeza abanyarwanda ko atazasubiramo amakosa yakoze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-kwisubiraho-kwizera-olivier-yasabye-imbabazi

  • Inkuru nziza ku bakunzi b'Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'U Rwanda Amavubi yazamutseho imyaka 10 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA/Coca Cola.

    Kuri ubu Amavubi ari ku mwanya wa 127 ku isi izamutseho imyaka 10. Amavubi kandi kuri ubu ari ku mwanya wa 34 muri Africa.

    Amavubi ari ku mwanya wa 127 ku isi yose no ku mwanya wa 34 muri Africa

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bakunzi-bamavubi/

  • Abitegura gukora ubukwe vuba aha bararanye inkweto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafite ubukwe muri uku kwezi kwa Kanama 2021 ndetse n'abategura aho imihango y'ubukwe ibera bararanye inkweto.

    Ni nyuma yuko imyanzuro y'inama y'abaminisitiri yo ku munsi w'ejo tariki ya 11 Kanama 2021 yaraye isohotse harimo ingingo ivuga ko imihango y'ubukwe irimo gusaba ndetse n'ishyingirwa mu nsengero no mu mategeko yemerewe kwitabirwa n'abantu batarenze 50. Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori ntibagomba kurenga 30% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateraniye kandi abitabiriye ibi birori bagomba kwerekana ko bipimishije covid-19 mu masaha 72 mbere y'ibyo bikorwa.

    Ingingo ya n ireba imihango y'ubukwe harimo gusaba n'ishyingirwa rikorewe imbere y'ubuyobozi bwa Leta

    Iyi nkuru nziza yakiranywe ibyishimo byinshi n'abafite ubukwe vuba aha ndetse n'abategura aho imihango y'ubukwe ibera.

    Source : https://yegob.rw/abitegura-gukora-ubukwe-vuba-aha-bararanye-inkweto/

  • Myugariro wa Rayon Sports n'umugore we bari mu byishimo byinshi . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ibumoso Muvandimwe Jean Marie Vianey 'Kurzawa' uheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports, n'umugore we bari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka imfura yabo nyuma y'ukwezi kumwe barushinze.

    Muvandimwe yemeje aya makuru binyuze muri Status yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.Nko ku rubuga rwa Facebook, uyu mugabo ukomoka mu karere ka Gisagara yashyizeho amafoto arimo iya madamu we akuriwe n'indi acigatiye uruhinja yari yibarutse.

    Uyu musore yavuze ko yasabye Imana kumuha ubuzima bwuzuyemo urukundo n'ibyishimo, na yo imwoherereza umwana w'umuhungu.
    Mu kwezi gushize kwa Nyakanga ni bwo Muvandimwe n'umugore we Rurangwa Umwari Soleil barushinze, Mbere yo kwibaruka imfura yabo kuri uyu wa Gatatu.

    Source : https://yegob.rw/myugariro-wa-rayon-sports-numugore-we-bari-mu-byishimo-byinshi/

  • Kicukiro: Rutunga Venant yemereye Urukiko ko yazanye abajandarume muri ISAR Rubona #rwanda #RwOT

    Ubwo yatangiraga kuburana bwa mbere kuri uyu wa kabiri ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, Rutunga yasabye ko yaburanishirizwa ku rukiko kuko kuburanira kuri Skype bigorana kandi n'ibyuma bikaba bikunda gupfa.

    Rutunga yanavuze ko yifuza kuburanira mu rukiko kubera ko uburemere bw'ibyaha aregwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umucamanza yahise asubika iburanisha ategeka ko Rutunga agomba kuzanwa ku rukiko akaba ariho aburanira.

    Saa tatu zuzuye zo kuri uyu wa Kane nibwo inteko y'umucamanza umwe n'umwanditsi w'urukiko binjiye mu cyumba cy'iburanisha mu gihe Rutunga yari kumwe n'umunyamategeko we Me Sebaziga.

    Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n'abashinjacyaha babiri ku rukiko hari abanyamakuru benshi harimo n'abanyamakuru mpuzamahanga.

    Umucamanza yatangiye asoma umwirondoro wa Venant Rutunga,hanyuma yemera ko ari uwe hanyuma amwibutsa ko acyekwaho gukora icyaha cya Jenoside.

    Umucamnza yatangiye aha umwanya abaregwa ngo bagire icyo bavuga ku bijyanye n'icyaha cya Jenoside Rutunga acyekwaho, Me Sebaziga Sophonie yatangiye atanga inzitizi ku rubanza ari kuburana.

    Yagize ati “Nk'uko mubibona, uwo nunganira afungiye muri Gereza ya Nyarugenge kandi nta mpuzankano ziranga infungwa zo mu Rwanda yambaye.”

    Me Sebaziga yavuze ko Rutunga Venant afungiye aho adakwiye gufungirwa,ati”Umukiriya wange afunzwe mu buryo bunyuranije n'amatege.”

    Me Sebaziga yavuze ko muri Dosiye bafite irimo ko Rutunga yari yarakatiwe n'inkiko Gacaca agahabwa igihano cya burundu.

    Uyu munyamategeko ati “Umukiriya wange niba ari uko bimeze,yakagombye gufungirwa muri Gereza nko kurangiza igihano ariko adasubizwa mu inkiko kuburana.

    Umucamanza yabajije Rutunga niba azi ko yari yarakatiwe n'inkiko Gacaca mu Rwanda, amusubiza ati “ibyo bintu bya Gacaca ntabyo nzi, n'ibintu bafindafinze ntazi aho byavuye.”

    Urukiko rwahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo busobanure impamvu Rutunga afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwavuze ko nubwo afungiye muri Gereza ya Nyarugenge adafunganwe n'abandi.

    Rutunga yabwiye Urukiko ko abazwa bwa mbere yahawe imyenda y'imfungwa n'abagororwa akaza kuyakwa nyuma batazi impamvu bayimwatse.

    Ubushinjacyaha bwemeje ko Rutunga ari ahantu heza hatandukanye n'ahafungirwa abandi bafungwa hateganijwe kuva na mbere y'uko Rutunga aza.

    Ubushinjacyaha bwahise bubwira urukiko ko bataje kuburana aho Rutunga afungiye ko ahubwo baje gusaba urukiko ko Rutunga afungwa iminsi 30 y'agateganyo muri Gereza mu gihe Ipereza rigikomeje.

    Me Sebaziga yahise abwira urukiko ko nta heza ho muri Gereza ko nubwo wafungirwa muri Hotel ariko ufunzwe nta kiza kiba kirimo.

    Rutunga yahise yaka ijambo avuga ko ibyavuzwe n'ubushinjacyaha bwabeshye kuko azanwa mu Rwanda yahawe impuzankano y'abafungwa bo mu Rwanda ikabanza no kwanga kumukwira hanyuma ubuyobozi bwa Gereza bukamubwira ko buzamudodeshereza indi nyuma yo ku mupima.

    Rutunga ati “Nyuma nibwo bambwiye ko imyenda y'abafungwa idakenewe.”

    Umucamanza yahise avuga ko ibyagaragajwe n'uruhande ruregwa ndetse n'ibyavuzwe n'ubushinjacyaha byose bizasuzumwa mu cyemezo cy'urukiko ahita ategeka ko iburanisha rikomeza,

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Venant Rutunga yicishije abakozi b'Abatutsi bakoranaga mu gihe cya Jenoside muri ISAR Rubona,barimo Epaphrodite Kalisa na George Ndamage.Aba bishwe ku mabwiriza ya Rutunga Venant bo n'abatutsi bagera ku bihumbi 2000 bari bahungiye muri ISAR.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bishwe biturutse ku bajandarume bahurujwe na Rutunga Venant ubwe.

    Ubushinjacyaha buti “turasabira Dr Rutunga gufungirwa muri gereza by'agateganyo iminsi 30 kugira ngo dukomeze iperereza tunashake n'abandi batangabuhamya bagaragaza uruhare Dr Rutunga yagize muri Jenoside.”

    Dr Rutunga Venant yahise yemerera Urukiko ko koko yagiye I Butare guhuruza abajandarume kuko ikigo yari ayoboye cyari cyatewe n'abantu bari bavuye mu ma komine atandukanye.

    Umucamanza yahise abaza Dr Rutunga niba azi Uwitwa Epaphrodite Kalisa na Ndamage George,Ubushinjacyaha bwavuze ko bishwe ku mabwiriza ye.

    Rutunga yahise asubiza ko abo bagabo abazi ko kandi koko bari abakozi ba ISAR Rubona ko ariko ibyo ubushinjacyaha bwavuze ko bishwe ku mabwiriza ye bwabeshye kuko ababishe bahari kandi banabifungiwe.

    Dr Rutunga ati “Keretse niba barabafunguye ngo bazaze kunshinja wenda.”

    Ubushinjacyaha mu kwerekana imikorere y'icyaha cya Jenoside Dr Rutunga acyekwaho, bwavuze ko nyuma yo kuvumbura abo bakozi b'abatutsi bishwe bavumbuwe n'abajandarume ku mabwirizwa ye,ngo uyu Dr Rutunga yahise ahemba abishe Epaphrodite Kalisa na Ndamage George abaha inka ipima ibiri 400 nk'igihembo cy'igikorwa bari bamaze gukora.

    Dr Rutunga Venant yahise abwira urukiko ko ibyo gutanga inka y'abamaze kwicwa nabyo bitabayeho kuko n'ikimenyimenyi Ubushinjacyaha bunavuze ibiro inka yari ifite yahembwe abicanyi.

    Rutunga ati “Nyakubahwa iyo nka yagiye gutangwa ibanza gupimwa ibiro?.”

    Umucamanza yahaye umwanya abaregwa ngo bagire icyo bavuga ku busabe bw'ubushinjacyaha bwo gufungwa muri Gereza iminsi 30 y'agateganyo.

    Dr Rutunga Venant yahise abwira umucamanza ko ibyo ubushinjacyaha bwavuze ntacyo yabivugaho kuko byose biri mu mwanzuro Urukiko rufite.

    Me Sebaziga Sophonie yahise abwira urukiko ko ibyasabwe n'ubushinjacyaha bidakwiye guhabwa ishingiro kuko uwo yunganira atatoroka ubutabera .

    Me Sebaziga yanavuze ko uwo yunganira nta binyenyetso yasibanganya mu gihe yaba arekuwe.Ati “Venant ntabwo yasibanganya ibimenyetso adafite.”

    Me Sebaziga yasabye Urukiko ko uwo yunganira yarekurwa by'agateganyo ahubwo urukiko rugategeka ibyo Rutunga yazajya yubahiriza nk'uko biteganywa n'amategeko.

    Umucamanza yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo bugire icyo bwongeraho ku byasabwe n'abaregwa, buvuga ko Dr Rutunga Venant nta kuntu yarekurwa by'agateganyo n'abantu yasize yoretse mu Rwanda n'Ubuholandi yahungiyemo aribwo bwamufashe bukamushyikiriza inzego z'ubutabera z'u Rwanda.

    Ubushinjacyaha buti “Turagira ngo twibutse ko ibyakorewe byose Rutunga Venant byubahirije amategeko kuko yabarijwe ku gihe n'ubugenzacyaha, n'ubushinjacyaha bumubariza ku gihe kugeza hatangiye inzira zo kumuburanisha ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.Nta tegeko nari rimwe ryigeze ryicwa ibyakozwe byose bikurikije amategeko.”

    Umucamanza yumvishe impande zombi apfundikira iburanisha ategeka ko uru rubanza ku ifunga n'ifungurwa icyemezo cy'urukiko kizasomwa kuwa 17 Kanama 2021 Saa munani z'igicamunsi.

    Kuwa 26 Nyakanga 2021 nibwo Ubushinjacyaha bwatangaje ko Ubuholande bwohereje Venant Rutunga, Ucyekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Umwirondoro wa Venant Rutunga umwerekana nk'umuntu ukomoka mu cyahoze ari Peregitura ya,Ruhengeri Komine Gakenke ubu ni mu Karere ka Gakenke.

    Venant Rutunga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yari umuyobozi w'ikigo cy'ubushakashatsi mu by'ubuhinzi cya ISAR Rubona,uyu munsi ni mu Karere ka Huye.Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 hari muri Komine Ruhashya.

    Aha muri ISAR Rubona ni naho bicyekwa ko ariho yakoreye Jenoside.

    Venant Rutunga yatawe muri yombi muri 2019 afungirwa mu Buholandi aho yafashwe yari ahamaze imyaka isaga 10.Yafashwe kuko hari hashize igihe ashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n'ubushinjacyaha bw'u Rwanda.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/kicukiro-inkiko-gacaca-kuba-zarankatiye-ntabyo-nzi-rutunga

  • Riderman yerekanye isura y’impanga aherutse kwibaruka, ahishura n’amazina yazo #rwanda #RwOT

    Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman mu muziki, yerekanye isura y’impanga ze aherutse kwibaruka mu mezi abiri ashize.

    Mu mpera za Kamena nibwo Riderman yahishuye ko we n’umugore we Agasaro Nadia Farid tariki ya 14 Kamena 2021 bibarutse impanga z’abakobwa.

    Nyuma y’amezi abiri, uyu muraperi akaba yagagaragaje isura y’impanga zabo n’amazina babise, aho umwe yitwa Kamba undi akitwa Randa.

    Abinyujije kuri Instagram yashyizeho ifoto yabo iherekezwa n’amagambo agira ati “Abamalayika, Kamba na Randa.”

    Riderman ubwo yatangazaga inkuru nziza ko yibarutse impanga, yagize ati 'Mu buzima tugira inzozi tukifuza kuzigeraho, gusa hari n’ibitangaza Imana idukorera bigasa no kuzikabya nyamara ari ubuntu bw’Imana burenze ukwifuza kwacu, tariki ya 13 Kamena naryamye ndi umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu, tariki ya 14 Kamena mbyuka ndi umubyeyi w’abana batatu.'

    Yakomeje avuga ko atigeze na rimwe arota ari umubyeyi w’impanga ariko akaba ashimira Imana ko yabahaye abakobwa babiri beza.

    Ati 'Sinigeze na rimwe ndota ndi umubyeyi w’impanga, ariko Imana yangize we. Yaguye umuryango wacu, iduha abakobwa babiri beza kandi ndayishimira cyane.'

    Uyu muryango ufite abana batatu kuko wari usanzwe ufite umwana w’umuhungu witwa Rusangiza Eltad wavutse mu Kuboza 2015 ari na wo mwaka bakozemo ubukwe.

    Kamba na Randa, impanga za Nadia Agasaro na Riderman

    Riderman na Nadia Agasaro baheruka kwibaruka impanga

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/riderman-yerekanye-isura-y-impanga-aherutse-kwibaruka-ahishura-n-amazina-yazo

  • Ikorere umusaraba wawe! #rwanda #RwOT

    “Abwira bose ati 'Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose ankurikire, kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye ni we uzabukiza. 'Luka 9:23-24

    Aya ni amabwiriza asobanutse Yesu yaduhaye ku byo tugomba gukora, niba koko dushaka kumukurikira no kuba abigishwa be. Ariko se mu byukuri bisobanura iki “kwikorera umusaraba wanjye?”

    Duhereye kuri ibi, dushobora gusobanukirwa ko “Kwikorera umusaraba wanjye” ari ngombwa kugira ngo mbe umwigishwa wa Yesu, kandi bigomba kubaho buri munsi.

    Abantu ba mbere batumvira amategeko y’Imana, bazwi “Nk’abaguye”, kubera ko bari bafite “umubiri”, bituma barwanya Imana. Abantu bose barazwe uyu mubiri, kandi ugira ingaruka ku bitekerezo byacu, amagambo n’ibikorwa byacu.

    Uko wakwikorera umusaraba wawe, ni uko waha ubuzima bwawe Yesu ukiyemeza kureka gukora icyaha, no gukora ibyo nshaka, hanyuma utangire gukorera Imana. Hakanira kamere yawe ibyo ikwifuzamo, urwanye n’irari n’ibyifuzo bibi biva mu mubiri wawe byose.

    Kuba nahindura ibitekerezo byanjye bishya, ntabwo bivuze ko kamere yanjye yahindutse. Nahise mbona ko irari ryanjye rikiri rizima cyane, kandi ndacyageragezwa, iyi niyo mpamvu nkeneye kwikorera umusaraba wanjye buri munsi.

    Umusaraba wari uburyo busanzwe bwo guhanwa bwakoreshwaga n’abaroma bategekaga mu gihe cya Yesu. Nta muntu washoboraga kumanikwa ku musaraba ngo abeho. Nyuma yo kubabazwa igihe runaka, amaherezo birangira apfuye.

    None kwikorera umusaraba wanjye mu byukuri bivuze iki? “Kwikorera umusaraba wanjye” ni kintu kigomba kubaho mu bitekerezo byanjye. Iyo ibitekerezo bidashimisha Imana bije muri njye, ndabihakanira kandi “nkabica, nkabibamba” ku musaraba w’imbere muri njye .”Hanyuma rero noneho kwikorera umusaraba wanjye, ukuvuga “Oya!” ku bushake bwanjye, nkarwanya ukwifuza uko ari ko kose iyo ngeragejwe.

    Kamere irababara iyo mpakanye ibitekerezo by’icyaha nsanzwe nkunda gutekereza kuko binyuranyije n’ubushake bwImana. Nyamara ibyo bimpaho mu gihe mba nifuza gukora ibishimisha Imana. “Kwikorera umusaraba wanjye” bitera imibabaro kumubiri wanjye, kuko nywima icyo ushaka. Bibiliya yita ibi 'kubabaza kamere,' kandi Intumwa Petero yaranditse ati: “Nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri mube ari ko namwe mwambara uwo mutima we nk’intwaro, kuko ubabarizwa mu mubiri aba amaze kureka ibyaha”1 Petero 4:1

    Umwuka Wera ampa imbaraga zo gukomeza kubamba kamere yanjye ku musaraba, gukomeza kuvuga ngo 'Oya!' ku byo umubiri wanjye unsaba, kugeza irari ripfuye. Nibwo mba mbohowe rwose ingoyi z’icyaha.

    Nk’umuntu, umubiri wanjye wuzuye ukwikunda. Niyo mpamvu Yesu avuga ko ngomba kwiyanga no kwikorera umusaraba wanjye kandi buri munsi mu buzima bwanjye bwose. Uko mpora nikorera uyu musaraba wanjye umunsi kumunsi, buhoro buhoro, nzatsinda icyaha kandi nzasa na Yesu. Ubuzima buzagenda burushaho kuba bwiza mu gihe ntakitwara nk’uko nabimenyereye.

    Bible words explained: Take up your cross

    Source: Activechristianity.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ikorere-umusaraba-wawe.html

  • France: Sewabo wa Emmanuel Abayisenga ati: 'Ishyano yararikoze, ahasigaye ni ah'ubutabera' #rwanda #RwOT

    Ku wa mbere, Abayisenga yishyikirije polisi mu burengerazuba bw'Ubufaransa avuga ko yishe umupadiri witwa Olivier Maire wa paruwasi ya Nantes, impamvu zabimuteye ntiziramenyekana.

    Nyuma, mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga havuzwe amakuru menshi kuri Abayisenga no ku muryango we.

    Joseph Murasampongo utuye mu Bubiligi avuga ko ari murumuna wa se, yabwiye BBC ko ibi ari byo byatumye asohora itangazo kuko “nabonaga ko hari byinshi bari kwibeshyaho”.

    Kuri bimwe mu byavuzwe ahakana, agira ati: “We ku bimureba, ntabwo yigeze aba 'enfant soldat' [abazwi nka 'kadogo'] muri [ingabo za] FPR.”

    Ikinyamakuru La Croix cya kiriziya gatolika mu Bufaransa cyatangaje ko se wa Emmanuel Abayisenga yishwe mu buryo butazwi neza nyuma yo gukatirwa n'inkiko Gacaca ahamijwe uruhare muri jenoside.

    Murasampongo avuga ko uwo mukuru we Aloys Ndabakenga (se wa Abayisenga) atigeze aburanishwa cyangwa ngo akatirwe n'inkiko Gacaca.

    Ati: “Ntabwo ari ukuri, nta kintu cya Gacaca yigeze ajyamo, nta 'dossier' yigeze agira kugeza igihe yitabiye Imana, abavuga ibyo sinzi aho babivana.”

    Ahakana kandi ko nta bandi ba sewabo wa Abayisenge bakatiwe cyangwa bafunzwe mu Rwanda.

    Murasampongo avuga ko kuva Abayisenga yagera mu Bufaransa batigeze bavugana, ati: “…mbese nta byo gusabana byari bihari.”

    Avuga ko yumvise ko ubu yajyanywe mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe kuko bari bazi ko asanzwe agira ibyo bibazo.

    Abajijwe niba hari icyo bagiye gukora, ati: “Nta cyo twakora, ishyano yararikoze, ahasigaye ubu ikibazo kiri mu maboko y'ubutabera, ni ugutegereza uko bizagenda.”

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/france-sewabo-wa-emmanuel-abayisenga-ati-ishyano-yararikoze-ahasigaye-ni-ah

  • Akarere ka Musanze kahawe ibikoresho bya miliyoni 55 Frw byifashishwa mu gupima inyubako – #rwanda #RwOT

    Ibi bikoresho birimo ibyifashishwa mu gupima ubukomere bw’ubutaka bugiye kubakwaho, ubw’ibyuma byifashishwa mu bwubatsi, ubw’imvange ya sima n’umucanga byakoreshejwe ndetse n’ibipima urusaku cyane cyane urw’indangururamajwi, ibinyabiziga n’izindi mashini, byose byatanzwe n’Umuryango w’Ubutwererane Mpuzamahanga wa Leta y’u Bubiligi, Enabel ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire n’imiturire RHA.

    Uwihirwe Roseline, umukozi wa Enabel, yavuze ko byatanzwe bigamije gufasha Akarere ka Musanze kurushaho kugenzura inyubako zihubakwa mbere y’uko zubakwa na mbere y’uko zikoreshwa.

    Yagize ati “Twatanze ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu bugenzuzi bw’inyubako kuko hari ubwo zubakwaga zigahabwa ba nyirazo ariko ugasanga igenzura ritabayeho cyangwa rikagorana kugira ngo umenye niba ibyari biteganyijwe ari byo byakozwe, ibi rero bikunda no guteza impanuka ku myubakire kuko hari ubwo usanga ahubatswe hadakwiye cyangwa ibyakoreshejwe ari byo bidakwiye.”

    Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire n’Imiturire RHA, Rwigamba Vincent, yavuze ko ibi bikoresho bije kongera ubushobozi bw’ibyari bihari bike kandi ko bazabyifashisha no kongerera ubumenyi abakozi bo muri turere twabihawe.

    Yagize ati “Ubundi mbere y’uko batanga uruhushya rwo kubaka bagomba kubanza gusura bakareba ahazubakwa, muri ibi bikoresho harimo ibizabafasha kujya bareba ubutaka bugiye kubakwaho niba bukomeye ku buryo inyubako igiye kuhajya itazateza ikibazo. Hari n’ibigomba kwifashishwa mu gihe iri kubakwa harebwa niba na byo bikomenye.”

    “Hari n’igipima urusaku kuzadufasha kumenya ingano y’urusaku, ubundi abo muri one stop center bakubwiraga ngo muri gusakuza ariko ugasanga haribazwa ngo bashingiye kuki, ibi rero ni byo bigomba gukemuka. Akenshi hatangwaga ibikoresho bigahera mu makarito ariko ubu turi guhugura abazabikoresha ku buryo nta kibazo cyo kudakoreshwa kizagaragara.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Rucyahanampuhwe Andrew, yavuze ko kuba babonye ibikoresho bigezweho bizabafasha gutanga serivisi yihuse kandi inoze ku babagana nk’Akarere karimo umujyi wunganira uwa Kigali kandi ugenda utera imbere uko bwije n’uko bukeye.

    Yagize ati “Twari dufite icyuho mu bikoresho byaburaga muri One Stop Center y’Akarere n’ubumenyi mu kubikoresha, uyu munsi ni amahirwe kuko tubonye ibi bikoresho ariko tukaba tubonye n’abiteguye kuba badufasha mu kubikoresha. Abaturage bazarushaho kubona serivisi yihuse kandi inoze cyane cyane ko Musanze ari Umujyi uri gutera imbere umunsi ku wundi.”

    Ibikoresho biri gutangwa kuri iyi nshuro ni ibizifashishwa mu kugenzura inyubako n’urusaku byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 167,bikazahabwa Uturere twa Musanze, Rubavu na Rwamagana.

    Ubuyoboiz bw’Akarere ka Musanze, ubwo bwashyikirizwaga ibikoresho byifashishwa mu gupima inyubako

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Rucyahanampuhwe Andrew, yavuze ko kuba babonye ibikoresho bigezweho bizabafasha gutanga serivisi yihuse

    source : https://ift.tt/3Ayl2vp