Category: Uncategorized

  • Muhanga: Hari utugari abaturage bavuga ko bagowe no kubona amazi meza #rwanda #RwOT

    Abatuye mu tugari twa Rwasare na Rwigerero two mu Murenge wa Mushishiro barasaba ubuyobozi ko bwabagezaho amazi meza. Bavuga ko kubona amazi meza bibagora, ko bibasaba urugendo rurerure, ko bihenze cyane bityo bagahitamo gukoresha amabi bavoma hafi.

    Nzayambaza Florent, utuye mu kagali ka Rwigerero avuga ko kutagira amazi meza bibateye impungenge. Ahamya ko batabasha kubona uko bita ku isuku yabo cyane cyane muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya covidi-19 kuko kubona amazi meza yo gukaraba bibagora.

    Yagize ati' Kwirinda COVID-19 kwacu hano biragoye kuko nta mazi tugira hano, nugiye kuyashaka ayabona mu birometero bisaga 3 nabwo kandi si amazi wahita unywa kuko haba harimo iminyorogoto, nayo kuyabona birakomeye bitewe n'ababa bagiye kuhavoma, ariko baduhaye amazi meza byadufasha tukabasha kugira isuku'.

    Niyogisubizo Esther, we yagize ati' Ubusanzwe hari ahantu hari amavomo ariko kuri ya masoko ya cyera cyane nayo haza agatonyanga, nugiyeyo ku igare tumwishyura hagati y'amafaranga 150 — 200 ku ijerikani imwe. Ibaze ku miryango migari ikenera amazi menshi kuvomesha nibura kabiri ku munsi 400″.

    Nsengiyaremye Emmanuel, avuga ko hashize igihe babwirwa na bamwe mu bayobozi ko mu gihe kidatinze bagomba kubona amazi bakareka gukoresha amazi mabi, ariko amaso ngo yaheze mu kirere nubwo barimo kubona hari abarimo gucukurira amatiyo yayo.

    Yagize ati' Dukunze kumva abayobozi batwizeza ko natwe tuzagerwaho tukabona amazi meza yo kunywa no gukoresha, gusa nubwo babivuga turabireba rimwe na rimwe bakatubeshya bikazajya kuza amaso yaraheze mu kirere. Gusa hano dufite icyizere cy'uko twabonye abarimo gucukura wenda barayaduha vuba'.

    Ibi bibazo byombi nibyo baheraho basaba ubuyobozi kubafasha, imiyoboro y'amazi yatangiye gucukurwa muri utwo tugari igakorwa vuba ikarangira bityo bakagezwaho amazi meza nkuko bahawe umuriro w'amashanyarazi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko aba baturage bakwiye kuba bihanganye kuko hari imiyoboro irimo gucukurwa hagamijwe kubegereza amazi meza bityo bakareka kunywa amabi. Akomeza abasaba gukomeza kwitwararika bakirinda icyorezo cya COVID-19. Yizeza kandi ko hari abashinwa bafite akazi ko kuyabaha, ko kandi hari umushinga muri kiriya gice wagombaga kugera kuri 30% mu mwaka w'ingengo y'Imari wa 2020 -2021, aho ubu ugeze kuri 46% ariko ngo hari abaturage basaga 9,000 bazaba barahawe amazi mu mpera z'uyu mwaka wa 2021.

    Si ubwa mbere havugwa ko hari ibikorwa birimo gukorerwa abaturage byo kwegerezwa ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi n'amazi ariko bikabageraho barabyibagiwe. Gusa kuri aba, bafite icyizere ko bazabibona vuba banarebeye ku muriro w'amashanyarazi bahawe, ngo n'ibi bizaba vuba.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-hari-utugari-abaturage-bavuga-ko-bagowe-no-kubona-amazi-meza/

  • Islamic State iratunga agatoki u Rwanda ngo RDF yarababangamiye muri Mozambique #rwanda #RwOT

    Uyu mutwe wiyita Leta ya Kisilamu uherutse gusohora inyandiko yo mu kinyamakuru cyawo gisohoka buri cyumweru, ivuga ko wamaganye ibikorwa bibangamira ibyawo by’intambara bita ntagatifu by’umwihari ko ngo muri Mozambique.

    Iyi nyandiko yasohotse nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, ku bufatanye n’iza kiriya gihugu zifashe ahari ibirindiro by’ibyihebe by’uyu mutwe i Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Inyandiko n’ubutumwa bishya by’abashyigikiye IS byabonetse kuri porogaramu y’itumanaho hifashijwe interineti yitwa Telegram ku itariki ya 11 z’ukwa munani. Bifata u Rwanda nk’igihugu cy’umwanzi cy’abakirisitu kirimo guhohotera abaturage b’abayisilamu.

    Ubu butumwa ariko ntaho butera ubwoba u Rwanda ku buryo bugaragara kandi nta n’amabwiriza butanga ku bayoboke ba IS.

    BBC Monitoring yakurikiranye inyandiko zo kuri interineti zirwanya u Rwanda z’ibitangazamakuru bimwe bishyigikiye umutwe wa IS birimo Hadm al-Aswar, al-Battar, al-Adiyat, al-Dir al-Sunni, al-Murhafat na Talae al-Ansar.

    Inyandiko n’ubutumwa bishya byashyizwe kuri Telegram n’igitangazamakuru gihuriza inkuru hamwe gishyigikiye IS cya Nashir al Kabar News, gisanzwe gihuriza hamwe propagande za IS.

    Ubwo butumwa muri rusange bwibanze ku butumwa buherutse gutangwa n’umutwe wiyita Leta ya Kiyisilamu kuri Afurika.

    Ubutumwa bumwe buravuga ngo : “O Bakirisitu b’u Rwanda, ibikorwa by’urugomo byanyu ku Bayisilamu b’inzirakarengane n’ibyo bituma Abayisilamu babarwanya.”

    Gusa nta butumwa na bumwe muri ubwo bushyigikiye IS busobanura neza aho u Rwanda rwaba rwariciye abayisilamu.

    Igitangazamakuru Bariqa gishyigikiye IS cyatangaje kuri Telegram video idafite itariki y’igihe yafatiweho yerekana abagabo benshi b’abirabura bakatwa amajoshi mbere yo kujugunwa mu mwobo. Kivuga ko abo bagabo ari abaturage b’abasivile bo muri Afurika y’uburengerazuba n’iyo hagati.

    Ivomo : BBC

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Islamic-State-iratunga-agatoki-u-Rwanda-ngo-RDF-yarababangamiye-muri-Mozambique

  • RIB yafunze 11 barimo abapolisi n’abagenzacyaha bakekwaho uruhare mu gukubita imfungwa bikayiviramo urupfu – #rwanda #RwOT

    Abatawe muri yombi barimo barindwi bakurikiranweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, mu gihe abandi bakurikiranweho ubufatanyacyaha.

    Abapolisi bakekwaho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa naho abagenzacyaha bakurikiranweho kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

    Ntabajyana Laurent wakubiswe bikanamuviramo urupfu, yari afungiye icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, aho yatawe muri yombi ku wa 2 Kanama 2021.

    Uyu muturage w’imyaka 48 ni uwo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama, Akagari ka Matare, Umudugudu wa Rebero yafashwe nk’uko n’abandi bakurikiranweho ibyaha bafatwa.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko yafashwe na RIB ifatanyije na Polisi, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rugarama, bishingiye ku kirego cyari cyatanzwe n’umugore we, waregaga ko amuhoza ku nkeke.

    Bivugwa ko ku wa 6 Kanama 2021, ahagana saa 4h40 z’urukerera, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Rugarama wari waraye ijoro yabwiwe ko hari umufungwa urembye cyane, hanyuma ajyanwa ku Bitaro bya Kiziguro, agezeyo yitaba Imana.

    Amakuru avuga ko RIB imaze kumenya ko Ntabajyana yitabye Imana mu buryo buteye urujijo, yatangije iperereza ndetse umurambo wa nyakwigendera uhita ujyanwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).

    Ibyavuye mu iperereza…

    IGIHE yabashije kubona raporo ya muganga yakozwe n’abahanga aho igaragaza ko uyu mugabo yapfuye azize gukubitwa.

    Ibi kandi byemezwa n’abatangabuhamya bari bafunganywe na Ntabajyana Laurent, bavuga ko mu ijoro ryo ku wa 5 Kanama, yasakuje cyane, hanyuma abafungwa bakabwira Komanda wa Sitasiyo ya Polisi ya Rugarama, IP Jean Claude Mukomeza ko ari kubasakuriza.

    Uyu mupolisi ngo yabasubije ko umuntu umwe atabananira kumucecekesha. Guhera ubwo batangiye kumukubita ngo aceceke.

    Guhera ubwo ngo bamwe mu bafungwa bahise bazirika Ntabajyana, bakoresheje ishati ye, batangira kumukubita ngo naceceke, uko asakuza na bo bagakomeza, baje kubireka aho baboneye ko bamunegekaje.

    Nyuma yaje kuremba ni bwo baje kumenyesha Komanda wa Sitasiyo ya Rugarama amujyana mu Bitaro bya Kiziguro apfira kwa muganga.

    RIB yatangaje ko kugeza ubu abapolisi babiri barimo Komanda wa Sitasiyo ya Rugarama n’uwari urinze sitasiyo iryo joro ndetse n’abagenzacyaha bahishiriye uko gukubitwa bamaze gutabwa muri yombi ndetse hakaba hakurikiranwe n’abandi barindwi bivugwa ko ari bo bamukubise.

    Mu byaha bitatu bakurikiranweho, igito gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw. Mu gihe igihano kinini ari ugufungwa imyaka iri hagati ya 15 na 20 ndetse n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw ariko zitarenze miliyoni 7 Frw.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze abantu 11 barimo abapolisi n’abagenzacyaha bakurikiranyweho uruhare mu gukubita imfungwa bikayiviramo urupfu

    source : https://ift.tt/3CGCxLQ

  • Ubuzima bwatangiye kugaruka: Amarangamutima y’ab’i Kigali ku munsi w’iyubahirizwa ry’ingamba nshya (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Hari hashize igihe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yemeza ko ingendo zibujijwe guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera saa Kumi za mu gitondo.

    Nyuma yo kugenzura imiterere ya Covid-19 mu Rwanda, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Kanama 2021, yanzuye ko ingendo zibujijwe guhera saa Mbili z’umugoroba kugera saa Kumi z’igitondo.

    Ibi byatumye kandi ibikorwa byemerewe gukomeza gukora bisabwa gufungwa saa Moya. Ku masaha abiri yongereweho, abashabitsi bakorera muri Kigali batangarije IGIHE ko ari ikintu gikomeye kandi ko kigiye gutuma bongera gukora batuje.

    Musoni Slyvin yavuze ko kongerwa kw’amasaha y’ingendo n’imirimo byamusubije agatima impembero.

    Yagize ati “Kongeraho aya masaha bigiye gutuma ibyo nakoraga byiyongera kandi nzajya nkora ntuje kuko mbere saa Kumi zageraga umuntu agatangira kurwana no gutaha kandi akazi gakunze kuboneka muri ayo masaha.”

    Yavuze ko kuri we abona ubuzima bwagarutse ariko agasaba bagenzi be kudateshuka ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 ngo hato bidasubira irudubi.

    Ati “Mu by’ukuri navuga ko ubuzima bwagarutse kandi rwose bwagarutse cyane. Icyo nasaba bagenzi banjye ni uko bakomeza guhangana n’icyorezo bitatuviramo gusubira kuri ya masaha cyangwa ngo tujye muri guma mu rugo.”

    Umucuruzi ukorera mu Isoko rya Nyabugongo wari muri Gare aho ategera imodoka, Uwimana Clarisse, yavuze ko kuri we amasaha abiri afite byinshi avuze cyane ko abakiriya bakunze kuboneka bavuye mu kazi.

    Ati “Nkatwe ducuruza ibiribwa, ubusanzwe tubona abakiriya ari uko abakozi bari gutaha mu masaha y’umugoroba. Ibi byadushimishije kubera ko ayo masaha agiye kudufasha kubona abakiriya tukongera kwiyubaka. Urebye ubuzima bwatangiye kugaruka kuko umuntu ari kubasha kubona icyashara.”

    Ku ruhande rw’abamotari bo basaga n’abagaragaza akababaro cyane ko muri ayo masaha byari bigoye kubona abagenzi.

    Ndayizeye Emmanuel yagize ati “Ni byo bongereye amasaha, ariko nawe urabibona ko nta bagenzi bahari. Ahubwo navuga ko byanatugoye cyane. Buriya twebwe ariya masaha ya mbere yaduhaga amafaranga menshi ariko ubu abantu bari kubona igihe cyo kwitegura bigatuma batega imodoka twebwe dusa n’abari kubihomberamo. Icyo nakubwira ni uko wenda bizagenda biza ariko abamotari tubona bizongera kuduhira ari uko turi amasaha yose.”

    -  Ntabyera ngo nde!

    Tariki ya 12 Kanama 2021 ni bwo amabwiriz mashya yatangiye kubahirizwa. Birumvikana ko umuntu watahaga saa Kumi n’ebyiri kumwongerera amasaha abiri byari kumufasha kwitegura neza akagerera mu rugo ku gihe.

    Ariko hari abantu ku munsi wa mbere bagaragaye barengeje amasaha ariko biganjemo abakoresha ibinyabiziga.

    Saa Mbili zuzuye, umunyamakuru wa IGIHE yari ageze i Remera ku Gisimenti. Mu muhanda wabonaga hari imodoka zitari nyinshi na moto mbarwa abagenda n’amaguru bo ntawe wari guca iryera.

    Inzego z’umutekano zari zabukereye bituma abantu barenze ku mabwiriza bahagarikwaga buri wese hakumvwa impamvu ye basanga yumvikana bakamureka agakomeza urugendo.

    Ibi ni nako byari bimeze mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sonatube aho saa Mbili n’iminota mike, buri modoka yatambukaga yabanzagaguhagarikwa ngo uyitwaye abazwe impamvu zamuteye kurenga ku mabwiriza.

    Ingamba zafashwe ziri kubahirizwa mu gihugu hose uretse imirenge 10 yiganjemo iyo mu Ntara y’Amajyepfo yashyizwe muri guma mu rugo.

    Abacuruzi bo bishimiye igihe bongererewe ku masaha y’akazi n’icyo bafungiraho

    Abamotari bo bavuga ko ku munsi wa mbere bahahombeye

    Abapolisi bari babukereye ubwo saa Mbili zuzuraga batangiye kubaza abatawaye ibinyabiziga impamvu barengeje amasaha

    Abashabitsi bishimiye ko bongerewe amasaha yo gukora bemeza ko bishobora kubabera imbarutso yo kongera kuzahura ubukungu

    Abenshi bahisemo kwigendera n’amaguru kugira ngo bagere mu rugo hakiri kare

    Amarangamutima yari yose kubona abantu bongeye kugeza amasaha y’ijoro bari mu muhanda

    Benshi bishimiye ko bongerewe igihe bagaragaza ko bigiye kubafasha kujya bakora batuje

    Imodoka ni zo zari ziganje mu mihanda ubwo haburaga iminota mike ngo isaha ntarengwa z’ingendo zigere

    Ahagana saa Moya n’igice i Nyabugogo hari hakiri abantu bagendagenda

    Umuvundo w’imodoka n’abantu byagaragaye cyane mu masaha ya saa Moya

    Ishusho igaragaza Rond Point ya Sonatube uko yari imeze

    Mu mihanda ya Kicukiro, nta n’inyoni yarimo ubwo saa Mbili zuzuraga

    Kubona umugenzi ugenda n’amaguru hejuru ya Saa mbili byari kukugora cyane

    Amafoto: Igiribuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3g1pdbj

  • Bakiri abana! Ihere ijisho bamwe mu bakinnyi ba ruhago n’abahanzi mu bwana bwabo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Imikino n’imyidagaduro ni bimwe mu bintu bikunzwe cyane n’abatuye Isi, by’umwihariko mu Rwanda, abakinnyi hirya no hino mu gihugu abafana biyita amazina yabo bitewe n’urukundo babakunda kimwe no mu miziki benshi biyitirira abahanzi, bamwe banonwa barakuze, muri iyi nkuru turagusubiza mu myaka yashize wihere ijisho bamwe mu bakinnyi ba ruhago n’ahanzi nyarwanda uko bari bameze mu bwana bwabo.

    Umuntu kugera akuze anyura mu bihe bitandukanye, hari abavukiye mu buzima bwiza, hari n’abavukiye mu buzima busharira ariko uyu bakaba munsi bakaba bameze neza, tugiye kurebera hamwe bamwe mu byamamare muri muzika na ruhago uko bari bameze mu bwana bwabo n’uko basa uyu munsi babikesha umupira ibyo bakora.

    Rwatubyaye Abdul (FC Shkupi, Macedonia )

    Umusore w’ibigango wavukiye mu mujyi wa Kigali mu 1996, ni myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi mu ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia, n’ubwo ameze neza kubera ruahgo n’ubndi uyu musore yavukiye mu muryango wifite utagize ikintu ubuze.

    Iyi foto ye yafashwe muri 2010 ubwo yarakijya mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, urabona ko yarakiri umwana ndetse akaba yarakuze cyane utatekereza ko yaba afite ibingango nk’ibyo afite uyu munsi, gusa inseko yo ni mwe.

    Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)

    Ni umukinnyi w’umunyarwanda ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, yavukiye i Bujumbura mu Burundi mu 1995, yaje kuza mu Rwanda aho yanatangiye kwiga umupira mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, iyi foto ye na we yafashwe mu 2010 akijya muri iri rerero. Yaje kuzamurwa muri APR FC nkuru muri 2013 akaba yarayivuyemo muri 2017 ahita yerekeza muri Rayon Sports yavuyemo 2019 yerekeza muri Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 muri Sweden.

    Iradukunda Jean Bertrand (Gasogi United, Rwanda)

    Uyu musore ni umukinnyi w’ikipe ya Gasogi United, usatira izamu anyuze ku mpande, yavutse mu 1996 avukira Kimihurura mu mujyi wa Kigali, akaba yaravukiye mu muryango udasaba umunyu dore ko mama we yakuze abona akora akazi k’ubucuruzi.

    Ifoto twabashije kubona si iya kera cyane ariko si n’iya vuba kuko uyu munsi Bertrand afite imyaka 25, iyi foto yafashwe 2009 ubwo yari afite imyaka 13.

    Ndayishimiye Celestin (nta kipe afite ubu)

    Uyu mugabo ukina mu bwugarizi ku ruhande rw’ibumoso, aheruka gutandukana na Sunrise FC, yabonye izuba mu 1994. Yavukiye mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, yakuze mama we akora akazi k’ubuhinzi kugira ngo abone ikimutunga. Ni umwe mu bakinnyi bameze neza uyu munsi nubwo yavukiye mu muryango udakize.

    Ntibyadukundiye kumenya imyaka yari afite ubwo iyi foto yafatwaga ariko umwe mubamuzi yatubwiye ko yari hagati y’imyaka 10 na 13.

    Rutanga Eric (Police FC, Rwanda)

    Uyu musore yabonye izuba mu 1994 avukira i Remera mu mujyi wa Kigali. Nyuma yo kumara imyaka myinshi muri APR FC, 2017 yagiye muri Rayon Sports batandukana muri 2020 ajya muri Police FC.

    Uyu na we ntiyavukiye mu muryango ukennye, kuri iyo foto ureba yari afite imyaka 14 ni mu gihe kuri ubu afite imyaka 27. N’ubwo yavukiye mu muryango udasaba umunyu, asa n’uwakabije inzozi ze kuko na we uyu munsi aritunze 100% abikesha ruhago, aho afite umuryango we yubatse(umugore n’umwana).

    Rugwiro Herve (AS Kigali, Rwanda)

    Uyu mugabo w’ibigango ukina mu mutima w’ubwugarizi, mu kwezi gushize yatandukanye na Rayon Sports nyuma y’imyaka 2 ayikinira avuye muri APR FC, ubu ari muri AS Kigali, yavutse mu 1994 avukira mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.
    Rugwiro Herve n’ubwo ari umwe mu bakinnyi bake b’abanyarwanda bafite ibigango, kuri iyi foto akiri umwana bigaragara ko yari ahorose, ushobora gusanga ataratekerezaga ko azakina umupira ku rwego rwo hejuru n’ubwo ari wo umutunze we n’umuryango we.

    Sugira Ernest (nta kipe afite)

    Mu 1991 mu karere ka Muhanga ahitwa i Shyogwe ni bwo uyu rutahizamu wigaruriye imitima ya benshi wakiniye APR FC, AS Kigali, Rayon Sports ubu udafie ikipe, Sugira Ernest yabonye izuba, yavukiye mu muryango udakennye kandi udakize kuba ataragize amahirwe yo kubona se umubyara ni kimwe mu bimushengura umutima kuko yapfuye akiri uruhinja.

    Sugira ni umwe mu bahiriwe na ruhago kuko yabaye umunyarwanda wa mbere waguzwe amafaranga menshi ubwo yerekezaga muri Vita Club. Kuri iyi foto ye yari afite imyaka 6 y’amavuko aha niyo muganira akubwira ko kuri iyi myaka, ibyo kuba igihangange muri ruhago atabitekerezaga.

    Hakizimana Muhadjiri (Police FC, Rwanda)

    Hakizimana Muhadjiri, ubu ni umukinnyi wa Police FC, yavukiye I Gisenyi mu 1994 kandi avuka mu muryango w’abakinnyi ba ruhago nka Sibo Abdoul na Haruna Niyonzima.

    Kuba yaravukiye muri uyu muryango agakura abona mukuru we Haruna ari umukinnyi ukomeye byaramufashije, gusa nk’uko agaragara kuri iyi foto ku myaka ye itarenze 2 n’ubwo uyu munsi yakijijwe n’akaguru ke ariko bigaragara ko bari babayeho mu buzima budahambaye ariko na none bakaba bari bishoboye.

    The Ben

    Umuhanzi nyarwanda, Mugisha Benjamin, wamamaye mu muziki nka The Ben, yavutse tariki ya 9 Mutarama 1988. Yavukiye i Kampala muri Uganda. Ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’indirimbo ze z’urukundo zinyura benshi, ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niho akorera umuziki we, akaba uretse kuririmba RnB, ari umwana wakuze aririmba muri Chorale. Ni umwe mu bahiriwe n’umuziki.

    Meddy

    Ngabo Medard wamamaye nka Meddy mu muziki, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bahiriwe n’umuziki watumye afata rutimikerere akajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari n’aho ubu akorera umuziki we, byanatumye ahura n’umugore we baheruka kurushinga, Mimi. Yavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989.

    Safi na Queen Cha

    Safi Niyibikora, ni umwe mu basore batatu bari bagize itsinda rya Urban Boys mbere y’uko risenyuka, ubu aba muri Canada, uwo bari kumwe kuri iyi foto ni mubyara we Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha, akaba umuhanzi mu njyana ya RnB ni n’umukobwa wa Mugemana Charles umuganga w’ikipe ya Rayon Sports.

    Oda Paccy

    Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda yavutse taliki 6 Werurwe 1990, avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, mu Gatsata. Ni impfura mu muryango w’abana babiri.

    Ni umkobwa uzwiho kuba yaratangije Hip Hop mu Rwanda mu bagore, kuri iyi foto bigagragara ko yakuriye mu buzima bushaririye.

    Bruce Melodie

    Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody ni mwene Ntibihangana Gervais na Verène Muteteri. Yavutse muri 1992. Ni ubuheta mu muryango w’abana bane barimo abahungu 2 n’abakobwa 2. Avuka mu Kagali ka Kamashahi, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, afite umugore.

    Ni umuhanzi ubu umaze kuba umugwizatunga abikesha ijwi rye ryatumye amenyekana hakurya y’inkiko z’u Rwanda nubwo yakuriye mu muryango utishoboye.

    Young Grace

    Umuraperikazi Nyarwanda, Abayizera Grace wamamaye nka Young Grace, ni umwe mu bahanzi bakize babikesha umuziki, gusa n’ubundi uyu mugore w’umwana umwe wavukiye mu Ntara y’Iburengerazuba, yavutse mu muryango wishashije ugize icyo ubuze.

    Juno Kizigenza

    Izina Juno Kizigenza, ni rimwe mu mazina arimo kuvugwa cyane mu muziki nyarwanda, akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi bitewe n’indirimbo asohora zikora ku mitima ya benshi.

    Juno Kizigenza ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko wavukiye mu Karere ka Kicukiro mu Kagarama mu Mujyi wa Kigali. Avuka mu muryango w’abana barindwi.

    Yarangije amashuri yisumbiye muri Agahozo Shalom Youth Villages (ASYV) mu 2019, aho yasoje amasomo mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

    Ifoto ye yo mu bwana bwe yagaragaye, igaragaza ko ari umusore wakuriye mu buzima butari bwiza kandi butari na bubi.

    Nel Ngabo

    Rwangabo Byusa Nelson wazanye mu muziki amazina ya Nel Ngabo, ni umusore w’imyaka 23 yatangiye umuziki mu 2017, ubu akaba abarizwa muri Kina Music imwe mu nzu zitunganya umuziki zikomeye hano mu Rwanda, ni umusore bitasabye igihe kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika nyarwanda, ifoto ye yo mu bwana igaragaza ko nubwo amaze kugira agatubutse abikesha umuziki n’ubundi atakuriye mu muryango usaba umunyu.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bakiri-abana-ihere-ijisho-bamwe-mu-bakinnyi-ba-ruhago-n-abahanzi-mu-bwana-bwabo-amafoto

  • Sergio Ramos yahaye impano y'agaciro Lionel Messi bahanganye cyane muri EL CLASICO #rwanda #RwOT

    Muri iyi mpeshyi,ikipe ya PSG yakoze agashya kadasanzwe isinyisha uwari kapiteni wa FC Barcelona umwaka ushize,Lionel Messi, n'uwa Real Madrid,Sergio Ramos.

    Aba bakinnyi b'abanyabigwi mu mupira w'amaguru no mu makipe baturutsemo ntibigeze bacana uwaka kuko bagiye bashwana mu kibuga by'umwihariko Ramos wagiye ushaka kuvuna bikomeye Messi akabihanirwa dore ko hari n'aho yahawe ikarita itukura.

    Bakimara guhurira muri PSG,Ramos yakiriye neza gukinana na Messi ndetse ahita anamubwira ko niba adakunda kuba muri hoteli ye I Paris,yaza akamutiza inzu afite muri uyu mujyi akayibanamo n'umuryango we.

    Ubwo Messi yari amaze gusinya muri PSG,Ramos yagiye kuri Instagram ashyiraho ifoto y'umupira we wegeranye n'uwa Messi yandikaho ati 'Ninde watekereje ko ibi bizaba Leo?.'

    Muri 2010 na 2017,Ramos yahawe amakarita 2 y'umutuku kubera gukinira nabi Lionel Messi wamuzengerezaga bahuriye muri El Clasico.

    Ikinyamakuru El Pais cyavuze ko uyu myugariro w'imyaka 35 yasabye Messi ko niba abishaka yaza gutura mu nzu ye I Paris.Ati 'Niba mwakwishimira kuba mu nzu yanjye n'umuryango wanyu kurusha kuba muri Hoteli,mwaza mukayibamo.'

    Messi ubu arajwe ishinga no kumenyana n'abo bagiye gukinana aho hari amashusho yagiye hanze ari gusuhuzanya na Georginio Wijnaldum na Achraf Hakimi nabo bashya muri PSG.Aba bakinnyi bose bahuriye muri restaurant.

    Messi kandi yahuye na Mbappe barasuhuzanya ndetse banamara umwanya munini baganira.


    Messi yahuye na Mbappe bahuza urugwiro

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sergio-ramos-yahaye-impano-y-agaciro-lionel-messi-bahanganye-cyane-muri-el

  • Mashami Vincent yahamagaye Kwizera mu bakinnyi bagiye kwitegura amajonjora y'igikombe cy'isi 2022 #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru w'Amavubi,Mashami Vincent, yahamagaye Abakinnyi bazamufasha kwitegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi kizabera muri Qatar 2022.

    Ikipe y'Igihugu igomba gukina imikino ibiri yo mu itsinda E aho rugomba gusura Ikipe y'Igihugu ya Mali,I Agadir muri Maroc tariki ya 1 Nzeri 2021,nyuma rukakira Ikipe y'Igihugu ya Kenya tariki ya 5 Nzeri 2021 I Kigali.

    Umwiherero w'Ikipe y'Igihugu uzatangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Kanama 2021. Amavubi Stars azacumbika kuri Sainte Famille Hotel mu gihe azajya akora imyitozo ibiri (2) ku munsi ikazajya ikorerwa kuri Stade Amahoro ndetse na Stade ya Kigali.

    Abakinnyi bahamagawe:

    ABANYEZAMU

    MVUYEKURE Emery (Tusker FC)
    BUHAKE TWIZERE Clément (Strømmen IF)
    NDAYISHIMIYE Eric (Unattached)
    KWIZERA Olivier (Unattached)
    NTWALI Fiacre (AS Kigali)

    AB'INYUMA

    OMBORENGA Fitina (APR FC)
    RUKUNDO Denis (As Kigali)
    IMANISHIMWE Emmanuel (FAR Rabat)
    RUTANGA Eric (Police FC)
    RWATUBYAYE Abdul (FK Shkupi, Macedonia)
    MUTSINZI Ange
    NIRISARIKE Salomon (Urartu FC, Armenia)
    NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)
    MANZI Thierry (FC Dila Gori, Georgia)
    ISHIMWE Christian (AS Kigali)
    BAYISENGE Emery (AS Kigali)
    KARERA Hassan (APR FC)
    USENGIMANA Faustin (Police FC)
    NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)

    ABO HAGATI

    BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze)
    MUHIRE Kevin (Unattached)
    RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)
    NSENGIYUMVA Isaac (Express FC, Uganda)
    MUKUNZI Yannick (Sandvikens IF, Sweden)
    NIYONZIMA Olivier (Unattached)
    TWIZEYIMANA Martin Fabrice (Police FC)
    NSABIMANA Eric (Police FC)
    NIYONZIMA Haruna (As Kigali)
    MANISHIMWE Djabel (APR FC)

    AB'IMBERE

    KAGERE Medie (SIMBA SC)
    TUYISENGE Jacques (APR FC)
    BYIRINGIRO Lague (APR FC)
    IRADUKUNDA Jean Bertrand (GASOGI UNITED)
    MUGUNGA Yves (APR FC)
    HAKIZIMANA Muhadjir (POLICE FC)
    TWIZERIMANA Onesme (MUSANZE FC)
    NSHUTI Dominique Savio (Police FC)
    KWITONDA Alain (APR FC)
    NSHUTI Innocent (APR FC)

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mashami-vincent-yahamagaye-abakinnyi-bagiye-kwitegura-amajonjora-y-igikombe-cy

  • FERWAFA yakemuye ikibazo Nishimwe Blaise yari afitanye na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Aka kanama kanzuye ko gusaba gusesa amasezerano Nishimwe yari yakoze, nta gaciro bifite, amasezerano yasinye agifite agaciro, akaba ari umukozi wa Rayon Sports kugeza 2023.

    Aka kanama kandi katesheje agaciro ubusabe bw'ikipe ya Rayon Sports bwo guhabwa indishyi z'ikurikiranarubanza n'igihembo.

    Tariki ya 4 Kanama 2021,umukinnyi wa Rayon Sports, Nishimwe Blaise yandikiye aka kanama asaba ko kamufasha agasesa amasezerano na Rayon Sports kubera ko itubahirije ibyo bumvikanye mu masezerano y'imyaka 3 yayisinyiye muri Nzeri 2020.

    Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kakaba karahuje impande zombi ku munsi w'ejo hashize tariki ya 11 Kanama 2021.

    Kuri uyu wa Kane kasohoye umwanzuro utesha agaciro ubusabe bw'uyu mukinnyi wifuza kwerekeza muri APR FC ishaka kumuha akayabo.

    Muri Nzeri 2020 nibwo Rayon Sports yasinyishije Nishimwe Blaise imusinyisha imyaka 3 bumvikana miliyoni 4 aho yahise yishyurwa miliyoni n'igice hasigara 2 n'igice, andi bumvikana ko azayabona mu mezi atatu ari imbere(byari kuba mu Kuboza 2020).

    Aya mafaranga ntabwo yigeze yishyurwa kugeza Kamena 2021 ubwo bamwishyuraga miliyoni n'ibihumbi ijana hasigara miliyoni n'ibihumbi 400.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle aherutse kwemerera Flash FM ko Blaise yabasabye kugenda ariko ikipe imwifuza igatanga amafaranga make kuyo bashaka.

    Ati ” Mu kwezi kwa 7 nibwo yatubwiye ko hari ikipe imushaka, yifuza kugenda, tumwereka ko afite amasezerano muri Rayon sports, ariko agaragaza ubushake bwo kugenda ndetse n'umubyeyi we yaraje , tubiganiraho, tubereka ko contract ari contract, amategeko yubahirizwa , atakubahirizwa n'uruhande rumwe, hari uko biteganyijwe mu masezerano ko bizakemuka……”

    Yunzemo ati ” Blaise rero yakomeje kugaragaza ugushaka kugenda , hanyuma tumubwira ko nagenda atyo araba yishe amasezerano kandi inzego zibishinzwe zizabikemura…. ariko twanageze aho turamubwira tuti ugende uvugane n'iyo kipe ko dushaka amafaranga aya n'aya ndetse baje no kutureba , tubabwira ayo dushaka, batubwira make cyane, tubabwira ko bidashoboka , n'umwana tumubwira ko bidashoboka kuko amafaranga bashaka kuduha tutayashima kandi nabo ayo tubaka badashaka kuyaduha, dusezeranaho, turagenda, baragenda.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ferwafa-yakemuye-ikibazo-nishimwe-blaise-yari-afitanye-na-rayon-sports

  • Umunyarwanda uzasimbura Christian Eriksen – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'umunyarwanda witwq Sanders Ngabo yasinye amasezerano y'imyaka 3 n'ikipe ya Lyngby Boldklub yo mu gihugu cya Danemark.

    Uyu musore w'imyaka 17 y'amavuko gusa yakoze amateka akomeye yo gusinyishwa muri iyi kipe iri mu zikomeye mu kiciro cya 2 mu gihugu cya Danemark ndetse kubera ubuhanga bwe byitezwe ko ashobora kuba umusimbura mwiza wa Christian Eriksen, umwe mu bakinnyi bakomeye b'ikipe y'igihugu ya Danemark.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwanda-uzasimbura-christian-eriksen/