Category: Uncategorized

  • Riderman yashimye Bagenzi Bernard wizihije is… – #rwanda #RwOT

    Riderman yinjira mu muziki, yatangiye kwamamara ubwo yari mu itsinda rya UTP Soldiers ryabiciye biracika, mu mazamuka y'injyana za kizungu mu Rwanda zirimo n'iya Hip Hop akora kugera n'ubu.

    Igihe cyaje kugera mu mwaka wa 2007 baza gutandukana, nyamara Bagenzi Bernard yamubaye hafi muri ibyo bihe bikomeye, atuma yongera kwigirira icyizere cyo gukomeza nk'umuhanzi wigenga.

    Ubu rero, uyu mugabo amenyerewe mu gutunganya umuziki ndetse no kurera impano z'abahanzi akabagira inama, dore ko kugeza ubu amaze kugira benshi bari mu biganza cyangwa babinyuzemo kandi bakomeye mu muziki nyarwanda.

    Uyu muhanzi yabivuze mu butumwa yanyujije kuri Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2021, ku munsi w'amavuko wa Bagenzi Bernard.

    Rideman abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati: 'Amashimwe menshi cyane ku ruhare rwawe mu kubaka muzika Nyarwanda. Sinzibagirwa mva muri UTP Soldiers nkumva ko byose birangiye, ukamfasha gukora 'Turi muri Party' na 'Ntagukwiye'. Ikirenze ibyo kandi, ni ukuntu wakomeje kunshyigikira ungaragariza ko nshoboye nkwiye kwigirira icyizere, mu gihe njye numvaga ndi gupacapaca.'

    'Turi Muri Party' ni imwe mu ndirimbo za Riderman zamufashije kwigwizaho abakunzi benshi cyane mu myaka yo hambere. Muyoboke Alex akimara kubona ubutumwa bwa Riderman, yagaragaje ko igikorwa cyo kuzirikana uwakugiriye neza ari ubutwari.

    Agira ati: 'Uwibuka akazirikana ineza yagiriwe akabishimira azagororerwa. Riderman ibyo uvuga ndabizi neza nari mpari. Bagenzi warakoze cyane kandi na n'ubu uracyakorera uruganda rw'umuziki.' Bagenzi nawe adatinze yagize ati: 'Muvandimwe wanjye Riderman, uri incuti nziza uretse ko twatangiranye mu muziki, ariko uri n'incuti nziza idahinduka, urakoze cyane ibi bivuze byinshi.'

    Bagenzi Bernard mbere yatunganyaga indirimbo mu buryo bw'amajwi ndetse ashinga inzu ifasha abahanzi batandukanye barimo Khizz, Active, Khalfan, Davis D, Kevin Kade, Danny Nanone n'abandi benshi.

    Bagenzi Bernard kandi ni umwe mu bahanga mu gutunganya amashusho bari mu Rwanda, indirimbo amaze gukora ni nyinshi cyane.

    Bagenzi Bernard na Riderman mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Bagenzi Bernard wizihiza isabukuru y’amavukoMuyoboke Alex wemeje ko gushima ari ubutwari 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108721/riderman-yashimye-bagenzi-bernard-wizihije-isabukuru-yamavuko-muyoboke-alex-abiha-umugisha-108721.html

  • Perezida wa Afghanistan yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya UAE, niyo yatangaje kuri uyu wa Gatatu ko Perezida Ashraf n’umuryango we bari muri icyo gihugu ndetse ivuga ko guverinoma imuhaye ikaze.

    Itangazo rya Guverinoma ya UAE rigira riti “UAE yakiriye Perezida Ashraf Ghani n’umuryango we binjiye mu gihugu ku mpamvu z’ubutabazi ”,

    Perezida Ashraf yahunze igihugu ku mugoroba wo ku Cyumweru ndetse agenda nta tangazo cyangwa ngo agire icyo avuga ku bijyanye n’ihunga rye cyangwa aho yaba agiye.

    Ambasade y’u Burusiya i Kabul yari yatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 72 y’amavuko, yahunganye imodoka enye zipakiyemo amafaranga ndetse n’indege yo mu bwoko bwa kajugujugu nk’uko byatangajwe na Reuters.

    Perezida Ashraf Ghani wahunze igihugu nyuma yo guhirikwa n’aba-Taliban yagaragaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

    source : https://ift.tt/2UA7wrS

  • Inguzanyo zitishyurwa neza mu bigo by’imari zikomeje gutumbagira – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Banki Nkuru y’u Rwanda itanga inama z’uko igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza kitagomba kurenga 5%, bisobanuye ko mu gihe ibi bipimo byakomeza kuzamuka, bishobora kugira ingaruka zitari nziza ku rwego rw’amabanki muri rusange, ibyanagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’u Rwanda muri rusange.

    Ku rundi ruhande, ibipimo by’inguzanyo zifite ibyago byo kwinjira mu cyiciro cy’izitishyurwa neza, bivuze ko zikeneye kwitabwaho by’umwihariko, cyarazamutse kiva kuri miliyari 157 Frw bingana na 6% by’inguzanyo zose mu mwaka ushize, kigera kuri miliyari 422 Frw, bingana na 13,2% by’inguzanyo zose muri Kamena uyu mwaka.

    Icyakora ibigo by’imari iciriritse byabashije kugabanya inguzanyo zitishyurwa neza, ziva ku kigero cya 12,8% mu mwaka ushize, zigera kuri 6,6% muri Kamena uyu mwaka, ahanini bitewe n’ubwiyongere bw’ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse burimo ubushingiye ku buhinzi, bwakomeje gukora no mu bihe bya Guma mu Rugo.

    Inzego zagaragayemo ibibazo byo kwishyura inguzanyo ziganjemo amahoteli na restaurant, urwego rw’uburezi ndetse n’urwego rw’ubwikorezi, nk’uko Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yabitangaje.

    Izamuka ry’inguzanyo zitishyurwa neza ariko ntiriratangira kugira ingaruka zikomeye ku rwego rw’amabanki, kuko umutungo warwo wazamutseho 20%, ugera kuri miliyari 4.624 Frw muri Kamena uyu mwaka, uvuye kuri miliyari 3.353 Frw.

    Urwego rw’imari iciriritse narwo rwazamutseho 16,8% muri Kamena uyu mwaka, ugereranyije na 5,4% rwari rwazamutseho muri Kamena umwaka ushize. Uyu mutungo wavuye kuri miliyari 330 Frw ugera kuri 386 Frw.

    Igipimo cy’ubwihaze bw’imari shingiro y’urwego rw’imari mu Rwanda kiri hejuru, kuko kiri kuri 22,5% ku mabanki na 35% ku bigo by’imari iciriritse, hejuru y’igipimo cya 15% kigaragazwa nk’ikitagomba kugibwa munsi.

    Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza cyageze kuri 5.7% kivuye kuri 5.4% mu mwaka ushize

    source : https://ift.tt/2Uxf9iI

  • Ruhango: Umugabo yateye icyuma undi amushinja kumusambanyiriza umugore – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Musenyi mu Kagari ka Cyirwa ahagana saa tatu z’umugoroba wo ku wa 16 Kanama 2021. Abaturanyi b’uwo muryango bavuga ko amakuru bamenye ari uko umugabo yatashye ageze mu rugo rwe asanga undi mugabo ari kumusambanyiriza umugore, barwana kugeza ubwo afashe icyuma arakimutera amukomeretsa ku izuru.

    Bavuga ko uwo mugabo akimara guterwa icyuma yahise ahunga bamuburira irengero.

    Umwe ati “Byabaye nijoro ariko twabimenye mu gitondo kare. Ni umugabo ngo wasanze umugore we ari gusambana n’undi mugabo aba ateye icyuma uwo yasanze amusambanya.”

    Bakomeza bavuga ko bageze aho yari aryamye bahasanga icyuma kiriho amaraso ndetse n’imyenda uwo mugabo yahasize.

    Umuturanyi ati “Ndetse twageze aho yari aryamye tuhasanga icyuma, amaraso, n’imyenda ye. Twasohotse dukurikira ibitonyanga by’amaraso inyuma y’inzu turamanuka turashaka hose turamubura ku buryo dukeka ko yaba yamwishe.”

    Aba baturage babanje gukeka ko yamwishe ariko ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbuye buvuga ko nyuma yaje kuboneka basanga yakomeretse.

    Abo baturage kandi banenga uwo mugore kuba yarabonye abo bagabo bombi bari kurwana agahita ahunga akabata mu nzu ntatabaze abaturanyi cyangwa ubuyobozi, bakavuga ko ashobora kuba yaranze kubivuga kubera icyaha yikekagaho cyo guca inyuma umugabo we bigateza amakimbirane.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Kayitare Wellars, yabwiye IGIHE ko bamubonye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yakomeretse bamujyana kwa muganga.

    Ati “Twageze aho turamubona yari yakometse tubanza kujya kumuvuza. We avuga ko atasambanyije umugore w’abandi ahubwo yasanze bari kurwana agiye kubakiza, umugabo amutera icyuma ahita amuhunga.”

    Akomeza avuga ko kugeza ubu umugabo ukekwaho gutera icyuma ndetse n’umugore we batawe muri yombi na RIB kugira ngo ipererereza rikorwe neza.

    Uwatewe icyuma yagiriwe inama yo gutanga ikirego niba yumva yarahohotewe, gusa abaturanyi bavuga ko hari imyenda ye yagaragaye ku buriri yari aryamanyeho n’uwo mugore w’abandi, bisobanuye ko yayihataye yirukanka yambaye ubusa.

    Gitifu Kayitare yagiriye inama abashakanye kwirinda ubusambanyi no gucana inyuma kandi abafitanye ibibazo bakiyambaza ubuyobozi aho kwihanira.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Ruhango

    [email protected]


    source : https://ift.tt/37SAeXJ

  • RwandAir igiye gutangira ingendo zijya Goma na Lubumbashi – #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru nziza yatangajwe na RwandAir kuri uyu wa 18 Kanama 2021, aho ku ikubitiro ingendo zijya muri iyi mijyi ibiri zizajya ziba nibura buri cyumweru.

    Muri Werurwe 2019, ni bwo u Rwanda na RDC, byasinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, byatumye RwandAir itangiza ingendo zerekeza i Kinshasa ndetse n’indege za Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda.

    Muri Mata uwo mwaka, RwandAir yahise itangira gukora ingendo eshatu mu Cyumweru za Kigali-Kinshasa, aho kuri ubu ijya cyangwa ikava ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’Djili kiri i Kinshasa.

    Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame aheruka kugirira muri Congo nyuma y’aho mugenzi we Félix Tshisekedi asuye u Rwanda ku wa 25 Kamena 2021, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atsura ubuhahirane arimo n’agena amahame yo gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa byambukiranya imipaka.

    RDC ni igihugu gikorana ubucuruzi n’u Rwanda. Nta gushidikanya ko kongera ingendo za RwandAir, mu bice bitandukanye bya RDC bizongera ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi bikagura n’urwego rw’ubucuruzi bubarurwa hagati yabyo.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa, yasabye abaturage b’ibihugu byombi gukomeza gufatanya mu rugamba rw’iterambere.

    Ati “Ndashishikariza Abanyarwanda baba muri RDC kimwe n’Abanye-Congo bahisemo u Rwanda nk’igihugu cyabo cya kabiri, kubahiriza amategeko y’aho baba.”

    Ku bijyanye n’ubucuruzi, Karega yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe menshi yabyazwa umusaruro n’Abanye-Congo, nko kuba ari inzira yakwifashishwa mu kwinjiza cyangwa kohereza mu mahanga ibicuruzwa binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam na Mombasa.

    RwandAir igiye gutangira ingendo zijya mu Mijyi ya Goma na Lubumbashi

    source : https://ift.tt/3ss8aE4

  • Kamonyi: Abasigajwe inyuma n’amateka bahawe ubufasha, basabwa kubuheraho bivana mu bukene – #rwanda #RwOT

    Ubwo bufashwa bwahawe imiryango yiganjemo ikennye yazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Bwatanzwe n’imiryango nterankunga itandukanye irimo Medicus Mundi, Fondo Alaves de Emergencia ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta, Arde Kubaho.

    Ubufasha bwatanzwe bugizwe n’amabati, matela, ibishyimbo, umuceri, isukari, ifu y’ibigori, amavuta, imisumari, ibigega by’amazi, imikeka, ibiringiti, udupfukamunwa n’amasabune.

    Meya w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée, yasabye abafashijwe kubungabunga ibikoresho bahawe kuko byagaragaye ko hari benshi babihabwa nyuma bakabigurisha hadateye kabiri.

    Yashimiye umuryango Arde Kubaho n’abafatanyabikorwa bibutse abasigajwe inyuma n’amateka muri Kamonyi, asaba abahawe ibikoresho kubibungabunga no kubyitaho.

    Umuyobozi wa Arde Kubaho, Augustin Bahati yabwiye abahawe ibikoresho ko hazabaho igenzura ku mikoreshereze yabyo, harebwe niba buri umwe wabihawe yarabibungabunze uko bikwiye.

    Yavuze ko bakwiriye kubikoresha biteza imbere, ibyo kurya bakabikoresha neza mu gihe bashakisha ubundi buryo bw’imibereho.

    Kalisa Rajab, umwe mu bahawe ibikoresho yavuze ko yari amaze igihe aryama habi, none ubu akaba agiye kuryama neza kuko yahawe matela.

    Ati “Naryamaga hasi, ntaho nari mfite ho guhengeka umusaya. Inzu yanjye nayo yavaga bikomeye ku buryo nijoro amazi yansangaga aho ndyama nkamera nk’utewe n’umwuzure. Ndashimira cyane Arde Kubaho n’abafatanyabikorwa bayo badutekerejeho.”

    Yavuze ko ibikoresho by’isuku bahawe bigiye kubafasha kwirinda indwara ziterwa n’umwanda na Covid-19.

    Kalisa kandi yavuze ko amabati yahawe n’imisumari azabyifashisha asana igisenge cy’inzu ye.

    Abahawe ubwo bufasha ni abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Mirenge ya Runda, Rukoma, Nyamiyaga, Rugalika na Nyarubaka.

    Hatanzwe ibigega by’amazi bizajya bifasha abaturage kwizigamira amazi no mu gihe cy’imvura

    Hatanzwe n’amabati kugira ngo abafite inzu ziva cyangwa abagiye kubaka bubake neza

    Mu bufasha bwatanzwe harimo matela n’ibiribwa

    Umuyobozi wa Arde Kubaho, Augustin Bahati yasabye abahawe ibikoresho kubifata neza

    Kalisa yavuze ko ubufasha bahawe bagiye kubukoresha neza, bikenura

    Meya Tuyizere yihanangirije abahawe ubufasha kutazagurisha ibyo bahawe, ahubwo ko bagomba kubikoresha biyubaka

    source : https://ift.tt/37UyJZb

  • Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 18 Kanama 2021 – #rwanda #RwOT

    1. lnama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe aho gahunda zo gukingira no gusuzuma icyorezo cya COVID-19 zigeze mu gihugu hose. Abamaze gukingirwa mu Rwanda bagera hafi kuri miliyoni imwe, muri bo, harimo abaza imbere mu kurwanya COVID-19 n’abafite ibyago byo kuzahazwa nayo kurusha abandi.

    Guverinoma y’u Rwanda irashima abafatanyabikorwa barimo ibihugu n’imiryango itandukanye batanze inkunga y’inkingo z’inyongera. Inama y’Abaminisitiri irashimira Abaturarwanda uruhare rwabo muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, ikaba ibasaba kwitabira kwikingiza kuko inkingo zigenda zirushaho kuboneka ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagabanye ikwirakwira rya COVID-19.

    Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki.

    2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibijyanye n’impapuro mpeshamwenda za Eurobond Guverinoma y’u Rwanda iherutse gushyira ku isoko ry’u Burayi zaguzwe miliyoni 620 z’Amadolari ya Amerika. Aya mafaranga azishyurwa mu gihe cy’imyaka 10 ku nyungu ya 5,5%.

    Izi mpapuro mpeshamwenda zitabiriwe n’abashoramari benshi kuko bagejeje kuri miliyari 1,6 z’Amadolari ya Amerika. Ibi bikaba bigaragaza icyizere abashoramari bafitiye ubukungu n’imiyoborere by’u Rwanda. Amafaranga yavuye muri izi mpapuro mpeshamwenda azakomeza gufasha mu kuzahura ubukungu no kubaka iterambere rirambye.

    3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho amakuru atandukanye, harimo n’iyoherezwa ry’Ingabo z’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique ariko by’umwihariko no muri Mozambique. Yamenyeshejwe ko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zateye intambwe ishimishije mu kwirukana inyeshyamba mu bice bitandukanye, ibyo bikaba byaratumye umutekano muri ako karere wiyongera.

    Ikindi ni uko mu rwego rw’ubufatanye bwa Afurika n’ubw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gufatanya na Guverinoma ya Mozambique n’abandi bafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano no kwiteza imbere.

    • Ikiruhuko cy’Abagize Guverinoma kizarangira ku itariki ya 31 Kanama 2021.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono na Dr. Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe


    source : https://ift.tt/3yZDYm9

  • RDF n’Ingabo za Mozambique bagabye igitero gikomeye ku nyeshyamba mu gace ka Mbau – #rwanda #RwOT

    Ibyumweru bibiri bishize byabaye iby’urugamba rukomeye kuri abo barwanyi dore ko aribwo batsimbuwe mu birindiro bikuru byabo mu gace ka Mocímboa da Praia.

    Ni nyuma y’urugamba rukomeye rwagabwe, Ingabo z’u Rwanda zimwe zinyuze mu gace k’Amajyaruguru izindi mu Burengerazuba. Zimwe zari ziyobowe na Brig Gen Pascal Muhizi zaturutse ahitwa Palma mu gihe izindi ziyobowe na Lt Col James Kayiranga zaturutse ahitwa Awasse.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique, zatangiye kugaba ibitero mu bice izo nyeshyamba zahungiyemo. Kamwe mu duce ni akitwa Mbau, kakaba kari mu duce tungana na 10% dusigaye mu maboko y’izo nyeshyamba nk’uko Gen Maj Innocent Kabandana aherutse kubibwira IGIHE.

    Bivugwa ko izo ngabo zijya gutera Mbau, zaturutse mu bice bya Mocímboa da Praia, izindi zituruka Mueda ahari ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda. Zose zaturutse mu mpande ebyiri ku buryo byazibashishije gutangatanga abo barwanyi.

    Agace kari kuberamo urugamba muri iki gihe ni ishyamba, bigoye kurigeramo na cyane ko risanzwe ribamo inyamaswa z’inkazi nk’uko bamwe mu baganiriye na IGIHE bamenyereye ako gace babitangaje.

    Bivugwa ko mbere y’igitero cyo kuri uyu wa Gatatu, habanje ibitero by’indege muri iryo shyamba bigamije gutatanya izo nyeshyamba ku buryo zitsinsurwa mu buryo bworoshye.

    Urufaya rw’amasasu rwarimishijwemo kuri abo barwanyi kuri uyu wa Kabiri.

    Usibye Mbau, akandi gace bivugwa ko gasigaye mu maboko y’izo nyeshyamba ni akitwa Siri I na Siri II.

    Muri uru rugamba, ahamaze kubohorwa hahita hasigara mu maboko y’abapolisi akaba aribo bahacungira umutekano mu gihe abasirikare bo bakomeza imbere barwana.

    Umutwe w’iterabwoba urwanira muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado witwa “Ahlu Sunnah Wa-Jama” gusa imbere mu gihugu abaturage bawita “Al Shabaab”.

    Bivugwa ko ujya gutangira, hari abantu baturutse mu mahanga [hatangwa urugero kuri Tanzania], bagatangira kujya baha abaturage amafaranga kugira ngo bikenure.

    Muri uko kubaha amafaranga, ni nako babigishaga ibijyanye n’idini ya Islam, intego ni uko intara ya Cabo Delgado yari guhinduka icyicaro gikuru cy’imitwe y’iterabwoba igendera ku matwara akaze y’idini ya Islam.

    Umuyobozi wawo ntazwi, gusa mu bantu benshi baganiriye na IGIHE bahuriza ku kuba ari “umunyamahanga” kandi ko “yahunze igihugu” kuva ubwo u Rwanda rwatangazaga ko rwohereje ingabo muri Mozambique.

    Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gutangaza umugabo witwa “Bonomade Machude Omar” uzwi nka “Abu Sulayfa Muhammad” na Ibn Omar nk’abayobozi b’uyu mutwe.

    Hari bamwe mu bashinzwe umutekano bo muri Mozambique babwiye IGIHE ko aba bantu atari bo bayobora iyi mitwe, ndetse hari n’umuturage wavuze ko umwe muri aba amuzi “kuko ari kavukire mu gace ka Palma” mu gihe abawutangije bo baturuka mu mahanga.

    Bamwe mu barwanyi bawo baba bavuga Igiswahili ndetse bafite n’inyandiko zo mu Giswahili. Iyo bica, baba bavuga ngo “Allah Akbar”, hanyuma bagakata abantu imitwe bakayimanika ahirengeye, abagabo bakabakata n’ubugabo bwabo.

    Bashimuta abagore n’abana bakajya kubatoza intambara, abandi bakabagira abagore babo n’abazajya babafasha imirimo cyangwa se babatwaza imizigo. Ku bagore, ubuhamya bwinshi IGIHE yabonye ni uko batwara “abeza ku isura” gusa.

    Ibitero byagabwe Mbau n’Ingabo ziturutse Mocimbao da Praia hamwe n’izari ziturutse Mueda

    source : https://ift.tt/3k4XqaX

  • UTB iraha impamyabumenyi abarangije kwiga ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba barangije mu bihe bishize
    Aba barangije mu bihe bishize

    Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi kuri abo banyeshuri kuri uyu wa kane tariki 19 Kanama 2021, UTB irahuriza hamwe abanyeshuri 200 muri abo 1,406, abandi bakurikirane ku mbuga nkoranyambaga nka youtube na facebook, ibirori biza kuba bibera muri Serena Hoteli.

    UTB irizeza abiga ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, ko n’ubwo ari urwego rwahuye n’igihombo gikabije kubera Covid-19, mu gihe gito bazaba babonye imirimo bose bitewe n’uko Leta irimo kubashakira inkingo.

    Umuyobozi wa UTB, Prof Dr Kabera Callixte ashingira icyo cyizere ku kuba ubukerarugendo bushyigikiwe kandi bukaba bumaze gusubukurwa, ari na ko gahunda yo kwikingiza Covid-19 irushaho kugera kuri benshi.

    Prof Kabera ati “Tubabwira ko bagomba kwigirira icyizere, ahari umwanya hose bakawupiganira kandi barabishoboye, n’ubu muri Covid-19 amahoteli menshi ari kunsaba abakozi kandi batari bake, uhereye kuri Marriot, hoteli yo mu Kinigi, iyo muri Nyungwe na Mantis, turaharangira abanyeshuri bacu”.

    Uyu muyobozi wa UTB uri mu bahagarariye abikorera mu bijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli, avuga ko mbere y’umwaduko w’icyorezo Covid-19 abarangizaga kuhiga bagahita babona akazi ngo batajyaga munsi ya 85%, kandi ko n’ubu bose batazamara umwaka bakiri abashomeri.

    Inyigo iheruka gukorwa n’Ikigo gikora ubushakashatsi kuri gahunda za Leta IPAR, igaragaza ko mu bihe bya Covid-19 ubushomeri mu Rwanda bwiyongereye kuva kuri 13% kugera kuri 22%.

    Prof Kabera avuga ko amabwiriza ahari ari uko abakozi bose bo mu bukerarugendo, amahoteli n’abacuruzi, bagomba kuba barakingiwe Covid-19, ndetse ko aba UTB bo iyo gahunda bayirangije.


    source : https://ift.tt/3z6mLrC

  • Kayonza: Ubuyobozi buvuga ko bimwe mu bikorwa byemerewe gukomeza byatumye COVID-19 yiyongera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imirenge ine mu Karere ka Kayonza ni imwe muri 10 yakomeje gahunda ya Guma mu Rugo mu minsi ishize ubwo indi mirenge 40 yakurwagamo, iyo 10 ikaba yaragumyemo kubera ubwiyongere bwa COVID-19.

    By’umwihariko Umurenge wa Mwili n’uwa Murundi irangwamo ubworozi bwinshi kandi yororewemo n’abantu baturuka mu turere dutandukanye mu gihugu.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, avuga ko kuba ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byarakomezaga mu gihe ibindi byose byahagaritswe biri mu byatumye COVID-19 itagabanuka muri utwo duce.

    Ati “Urumva mu gihe abantu twari muri Guma mu Rugo, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byarakomezaga, muri iyi mirenge rero, hari urujya n’uruza rw’aborozi baturuka Gatsibo, Nyagatare, i Kigali n’ahandi bahafite inka, ni yo mpamvu indwara yahageze kubera ibikorwa bihakorerwa.”

    Murenzi avuga ko bafashe ingamba zo kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo cyane cyane abarwayi ntibasohoke mu ngo zabo.

    Yagize ati “Ni ukubahiriza amabwiriza uko yakabaye cyane abarwariye mu ngo bakirinda kugendagenda ahubwo bagategereza iminsi 14 bagapimwa basanga barakize bakabona gukomeza imirimo yabo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yashishikarije abaturage bakora ibikorwa byemewe gukomeza kubahiriza ingamba zijyanye no kwirinda ndetse uwumva atameze neza akipimisha kugira ngo atazanduza abandi.

    Mu Karere ka Kayonza imirenge ya Mwili, Murundi, Rukara na Nyamirama ni yo yagumye muri gahunda ya Guma mu Rugo kugera tariki ya 31 Kanama 2021 nk’uko biri mu mabwiriza ya Leta yo ku itariki, icyo ihuriyeho ikaba ikorerwamo cyane ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi cyane.

    source : https://ift.tt/3j0OTXv