Category: Uncategorized

  • Umunyarwenya Nkusi Arthur yateranye imitoma n'umugore we Fiona Muthoni baheruka kurushinga #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi ine, Nkusi Arthur na Miss Muthoni Fiona barushinze,mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ni bwo bashyize hanze amafoto yabo ya mbere yaranze umunsi w'amateka mu buzima bwabo, ubwo bemeranyaga kubana akaramata.

    Aya mafoto y'ubukwe bw'aba bombi yashyizwe hanze bwa mbere n'umunyarwenya Nkusi Arthur ayaherekeza amagambo aryohereye cyane.

    Arthur yagize ati 'Nishimiye kumarana nawe igihe nsigaje ku isi. Ndi umugabo wishimye.Urugendo rushya ruratangije, warakoze kumpitamo rukundo rwanjye.'

    Fiona Muthoni na we yagize ati 'Siniyumvisha uko nari kuba ndiho mu myaka itandatu ishize ntagufite. Uri umuntu w'ingenzi kuri njye. Watumye buri kimwe kigira agaciro. Nk'uko dutangiye ubuzima turi kumwe, ngusezeranyije kuzakunezeza, kuzagukunda, kuzakubaha…'

    Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n'umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa wanabaye Igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w'u Rwanda 2015, akaba n'Igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

    Ubukwe bwabo bwabereye ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel, ku wa 14 Kanama 2021. Bwatashywe n'abantu bake b'inshuti z'abageni bombi.

    Buri wese wabwitabiriye yari yahawe amabwiriza ko nta foto cyangwa amashusho yabwo ari bugere hanze.

    Amafoto yashoboye kuboneka yerekanaga gusa aho ubukwe bwabereye, abantu bari mu busitani cyangwa hagafotorwa amaguru yabo gusa ariko nta yerekana isura yigeze atangazwa.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunyarwenya-nkusi-arthur-yateranye-imitoma-n-umugore-we-fiona-muthoni-baheruka

  • Afghanistan:Abakristo bafite ibyago byo kwicwa n’abatalibani #rwanda #RwOT

    Abatuye Afganistan bakekwaho kuba Abakristo bafite ibyago byo kwicwa “ako kanya” n’abatalibani mugihe banze kwihakana Kristo Yesu.

    Iyi miburo yaturutse ku muyoboro wa satellite wa gikirisitu SAT-7, uvuga ko hagaragaye umubare munini uhamagara umurongo wa telefoni w’ubujyanama uturuka muri Afuganisitani aho bifuza cyane gushyigikira ibyiringiro nyuma yo guhura n’ akaduruvayo katejwe n’Abatalibani.

    Perezida wa SAT-7 muri Amerika y’Amajyaruguru, Dr Rex Rogers, yagize ati: “Turimo kumva amakuru yizewe avuga ko Abatalibani basaba telefoni z’abantu, kandi iyo babonye Bibiliya yakuwe kuri murandasi (downloaded Bible) muri telephone cyangwa mudasobwa yawe, bahita bakwica.

    “Muri iki gihe ni akaga gakomeye ku batuye Afganistan kugira ikintu cyose cya gikristo kuri telefoni zabo. Abatalibani bafite abatasi n’abatanga amakuru ahantu hose.”

    Isi itangajwe kandi ihangayikishijwe n’umuvuduko abatalibani bigaruriye nyuma yuko ingabo za Amerika na Nato zimaze kuva.

    Mu bice byinshi by’igihugu, Abatalibani bigaruriye ubutegetsi nta bushobozi bwo kubarwanya buhari.

    SAT-7 PARS irimo gukwirakwiza porogaramu za gikirisitu mu gihugu muri Dari, rumwe mu ndimi ebyiri zemewe na Afuganisitani, na Farsi, ururimi rwumva n’ Abanyafganistan benshi.

    Uyu muyoboro wavuze ko uteganya ko telefoni zitanga inama ziyongera kuri 50% muri uyu mwaka biturutse ku kibazo cy’itotezwa rikorerwa Abakristo.

    Rogers yagize ati: “Kubera ko bitoroshye gushaka abandi bakristu, abizera benshi bo muri Afuganisitani bari bonyine rwose, nta n’undi mukristu n’umwe bavugana.”

    “Umuyobozi waho yagize ati:” Benshi ntibatinyuka kujya mu rusengero rwo mu rugo. Bari bonyine, bafite ubwoba, kandi baratureba. Turi inzira yabo ya nyuma yo kubarengera. “

    Source: www.christiantoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Afghanistan-Abakristo-bafite-ibyago-byo-kwicwa-n-abatalibani.html

  • Abanyarwanda bazajya kureba Afrobasket2021 muri Kigali Arena bose bagomba kuba barikingije COVID-19 #rwanda #RwOT

    Iri shyirahamwe ryashyize hanze itangazo rivuga ko ku bufatanye bwaryo na Minisiteri ya Siporo, bishimiye kumenyesha abakunzi ba Basketball ko bazajya kwihera ijisho imikino y’iki gikombe izatangira tariki 24 Kanama kugeza tariki 05 Nzeri 2021.

    Iri tangazo rivuga ko abazemererwa kureba iriya mikino bagomba kuba bisuzumishije COVID-19 bakoresheje uburyo bwihuse buzwi nka Rapid Test kandi igisubizo kigaragaza ko batanduye mu masaha atarenze 48.

    Iri tangazo rikomeza rigaragaza ingingo zisabwa, riti 'Kuba barakingiwe (nibura urukingo rwa mbere) rwo kwirinda COVID-19 ku Banyarwanda.'

    Rivuga kandi ko ku bantu batarahabwa urukingo na rumwe, hateganyijwe uburyo bazakingirwa mu gikorwa kizabera kuri Camp Kigali.

    Naho 'Kwipimisha COVID-19 bizabera kuri Sitade Amahoro i Remera ndetse no ku bitaro byigenga bibifitiye uburenganzira.'

    Iri tangazo rinagaragaza ibiciro by’amatike yo kureba umupira aho mu myanya y’icyubahiro VIP ari ibihumbi 15 Frw, mu cyiciro cy hasi bikazaba ari ibihumbi 10 Frw naho icyiciro cyo hejuru byo bikazaba ari 7 000 Frw.

    Rivuga ko ibi biciro byose birimo n’ikiguzi cyo kwipimisha ku bazipimishiriza kuri sitade Amahoro.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Abanyarwanda-bazajya-kureba-Afrobasket2021-muri-Kigali-Arena-bose-bagomba-kuba-barikingije-COVID-19

  • Mu minsi 2 u Rwanda rwakiriye inkingo 700.000 rwahawe n’ibihugu bya mbere by’Ibihangange ku Isi #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021, ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, Guverinoma y’u Rwanda yakiriye doze 489 060 z’inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bwa Phizer.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije wakiriye izi nkingo ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, yavuze ko iki gikorwa kigaragaza umubano mwiza uru hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America.

    Yagize ati 'Kuko Perezida Biden yemeye gutanga inkingo miliyoni 500 tukaba tubaye Igihugu cya mbere muri Africa kizakiriye.'

    Izi nkingo ziraza mu byiciro bibiri aho habanje kuza doze ibihumbi 188 mu gihe izindi zirenga ibihumbi 300 zigera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021 kandi u Rwanda rwakiriye izindi doze z’inkingo ibihumbi 200 zo mu bwoko bwa Sinopharm rwahawe n’u Bushinwa.

    Ni inkingo u Rwanda ruhawe n’ibihugu bibiri by’ibihangange bya mbere ku Isi, aho bamwe mu basesengura ibya dipolomasi, bemeza ko ibi bigaragaza imibanire myiza n’amahanga y’u Rwanda.

    Guverinoma y’u Rwanda kandi itangaza ko kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa Abaturarwanda bakabakaba Miliyoni imwe.

    Guverinoma y’u Rwanda ifite intego ko umwaka utaha wa 2022 uzarangira nibura hamaze gukingirwa umubare ukenewe wa 60% by’abaturarwanda mu gihe nibura hifuzwa ko uyu wa 2021 warangira hamaze gukingirwa 30% by’uriya mubare wifuzwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Mu-minsi-2-u-Rwanda-rwakiriye-inkingo-700-000-rwahawe-n-ibihugu-bya-mbere-by-Ibihangange-ku-Isi

  • Luvumbu wakunzwe cyane muri Rayon Sports yateye umugongo iyi kipe #rwanda #RwOT

    Mu mezi abiri yayikiniye, byari bihagije ngo yigarurire imitima y’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, Heritier Lumbuvu byari byitezwe ko ashobora kongera amasezerano muri iyi kipe arimo yamaze gusinyira ikipe ya Desportivo Huíla 1o de Agosto muri Angola.

    Muri Mata 2021 nibwo Heritier Luvumbu Nzinga yasinyiye Rayon Sports kuyikinira shampiyona y’umwaka w’imikino 2020-21 yakinwe mu gihe cy’amezi 2.

    Nyuma y’uko shampiyona irangiye, abakunzi b’iyi kipe bari bazi ko azongerera iyi kipe amasezerano cyane ko n’ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwatangiye ibiganiro na we.

    Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports aherutse gutangaza ko uyu mukinnyi arimo yifuza amfaranga menshi batabona.

    Heriter Nzinga Luvumbu akaba yamaze gusinya umwaka umwe w’amasezerano mu ikipe ya Desportivo Huíla 1o de Agosto.

    Luvumbu mu gihe gito yari amaze muri Rayon Sports, yigaruriye imitima y’abakunzi benshi

    Luvumbu yamaze gusinyira Desportivo Huíla 1o de Agosto

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/luvumbu-wakunzwe-cyane-muri-rayon-sports-yateye-umugongo-iyi-kipe

  • Nimubona ibi bibaye muzamenye ko ububyutse bwaje-Pst Emmanuel Uwambaje #rwanda #RwOT

    Ku ngingo ijyanye n’ububyutse buzaza ku Rwanda bukanakwira isi yose nk’uko ababitse ayo mateka mu buhanuzi babivuga, hatabayeho ibi bimenyetso tugiye kubabwira ubwo bubyutse tubuhebe! Muri iyi nyigisho ya kabiri, sobanukirwa ibiranga ububyutse, tunakwibutsa ko kandi nawe ubwawe bushobora kuguheraho bugakwira isi yose, cyangwa se bigaturuka mu itsinda iri n’iri.

    Ahari ububyutse abantu barihana

    Kwihana tuvuga aha kuri mu bice bitandukanye: Hari ukwihana kw’abizera bakakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza bwa mbere, kwihana kw’abaguye, kwihana kw’abari mu rusengero(binagoranye kuri bo!). Hari kandi no kwihana kw’abayobora abandi mu itorero, hanyuma kwihana kundi kuzanwa n’ububyutse, abadashaka kwihana bananiranye nabo bisanga bihannye bakijijwe!

    Ahantu hose habaye ububyutse, abantu bihannye ku mugaragaro(Hazalani) mu rurimi rw’igiswayire. Iyo nta bubyutse buhari habaho kwihana ku mibare: Ese abandi bambonye, ndi umuyobozi, njyewe narize, hari gurupe tubanamo na runaka, abo dukorana ku kazi babyumvise,… Ariko ububyutse bwaje kuri Zakayo yururuka mu giti vuba, aca bugufi atitaye kuri sosiyete abamo kandi Yesu amugejeje mu rugo ntiyemeye ko yarya atari yihana.

    Ububyutse kandi iyo buje bufata n’abadashaka gukizwa, abatabyumva. Ububyutse butuma umuntu yibonamo ko ari umunyabyaha akihana arira, nk’uko Yesaya byagenze. Kwa Eliya ajya kuzana ububyutse yarabanje asana igicaniro, Ezekiyeli hari ibyo yabanje gukora mbere yo guhanurira imirambo.

    Ububyutse kandi buza igihe abaguye bihannye: Hari ikiciro cy’abaguye bakajya hanze turanabazi, ariko kandi n’abaguye baba mu nsengero. Aba na bo barimo ibyiciro bibiri: Abaguye mu rusengero nk’abakristo baboshywe n’imigenzo y’amadini, hakaba n’abaguye mu nshingano nk’abayobozi.

    Kubatizwa mu Mwuka Wera no kuwuzura

    Iki na cyo ni ikiranga ububyutse, nk’uko twabibonye kubatizwa mu Mwuka Wera biba rimwe, naho kuwuzura biba igihe cyose.

    Kwiyegurira Imana

    Amateka y’Abasuweduwa muri Africa, bazanye ububyutse bariyeguriye Imana. Gute? Ku batega indege hariho amatike yo kujyenda no kugaruka, hakaba n’andi yo kugenda gusa(Oneway). Abasuweduwa nabo rero bitwaga aba Oneway, nta gahunda yo gusubira yo bari bafite! Hari n’abazanaga n’imbaho bazakoramo amasanduku yo kuzabahambamo kuko muri Africa nta mbaho zabonekaga. Ububyutse iyo bwaje abantu biyegurira Imana, ntibakora umurimo wayo babeshya. Ububyutse iyo bwaje bujyana abantu mu muhamagaro.

    Urukundo rutagira uburyarya

    Ububyutse iyo bwaje habaho urukundo ukuyemo uburyarya, abantu bagakunda Imana n’abantu. Ntihaba hakiriho urukundo rwo kurenzaho.

    Abantu basobanukirwa ijambo ry’Imana

    Ntihaba hakiriho gutumirirwa runaka ngo yigishe ubone gudashwa, ijambo ryose usomye rirakuryohera! Ntihaba hakiriho gucencura abigisha neza, abigisha nabi ahubwo habaho guhishurirwa.

    [email protected]

    .

    Source : https://agakiza.org/Nimubona-ibi-bibaye-muzamenye-ko-ububyutse-bwaje-Pst-Emmanuel-Uwambaje.html

  • AMAFOTO : Nishimiye kuzamarana nawe igihe nsigaje ku Isi, warakoze kumpitamo-Amagambo y’ikiryohera hagati ya Arthur na Fiona #rwanda #RwOT

    Aba bombi basanzwe bazwi mu ruganda rw’Itangazamakuru mu Rwanda, bamaze igihe bakundana urukundo ruzira uburyarya ndetse bakaba barabihamije mu mpera z’icyumweru gishize ubwo basezeraniraga ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro.

    Ubu bukwe bwatashywe n’inshuti n’imiryango, bwakozwe mu ibanga rikomeye ndetse icyo gihe ntihahise hagaragara amafoto yabo bariho basezerana.

    Gusa bagaragaje ko ntawuhisha ibyiza n’ibyishimo ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021 batangiraga gushyira hanze amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga zabo bombi.

    Nkusi Arthur watangiye ashyira hanze amafoto y’ubukwe bwe na Muthoni Fiona, yagaragaje akanyamuneza atewe no kuba agiye kwibanira n’uyu mugore bamaranye igihe bakundana.

    Aya mafoto bagiye bashyira ku mbuga nkoranyambaga, yabaga aherekejwe n’ubutumwa bugaragaza ibyishimo bisendereye mu mitima yabo, nk’aho Arthur yagize ati 'Nishimiye kumarana nawe igihe nsigaje ku isi. Ndi umugabo wishimye.'

    Yongeye yungamo ati 'Urugendo rushya ruratangije, warakoze kumpitamo rukundo rwanjye.'

    Fiona Muthoni na we yagize ati 'Siniyumvisha uko nari kuba ndiho mu myaka itandatu ishize ntagufite. Uri umuntu w’ingenzi kuri njye. Watumye buri kimwe kigira agaciro. Nk’uko dutangiye ubuzima turi kumwe, ngusezeranyije kuzakunezeza, kuzagukunda, kuzakubaha…'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Nishimiye-kuzamarana-nawe-igihe-nsigaje-ku-Isi-warakoze-kumpitamo-Amagambo-y-ikiryohera-hagati-ya-Arthur-na-Fiona

  • #Afrobasket2021: Abafana baremewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo izo nzego zasohoye, ryibutsa abantu ko iyo mikino izatangira ku itariki 24 Kanama ikazasozwa ku ya 5 Nzeri 2021, ibi bikaba ari bimwe mu byo uwifuza kuzareba iyo mikino azaba yujuje:

    - Umuntu azagomba kwerekana ko yipimishije Covid-19 (Rapid test) mu masaha 48 kandi bikagaragara ko adafite icyo cyorezo.

    - Agomba kuba yarakingiwe Covid-19 nibura doze ya mbere.

    - Ku bazaba batarakingirwa, bashyiriweho aho bazahita bakingirirwa muri Camp Kigali.

    source : https://ift.tt/3CTA80x

  • Ibikubiye mu butumwa Perezida Paul Kagame yoherereje Général Mahamat Idriss Déby – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa Umukuru w’Igihugu yabutanze binyuze mu ruzinduko rw’akazi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent yagiriye muri Tchad mu mpera z’icyumweru gishize.

    Muri urwo ruzinduko, Général Mahamat Idriss Déby, ku wa 15 Kanama 2021, yakiriye mu biro bye biherereye i N’Djamena, Minisitiri Dr Biruta wari wamushyiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame.

    Jeune Afrique yabashije kubona ibikubiye mu ibaruwa Perezida Kagame yandikiye mugenzi we wa Tchad, yatangaje ko bwari bukubiye mu ngingo eshatu z’ingenzi.

    Mbere na mbere, Perezida Kagame yamenyesheje mugenzi we ko ashaka kurushaho kunoza umubano mu nzego zose cyane cyane ubuhahirane n’ubukungu hagati ya Kigali na N’Djamena.

    U Rwanda rufite Ikigo cya Crystal Ventures Ltd, gihurije hamwe ibindi bigo bitandukanye bikora imirimo y’ubucuruzi, rukanagira Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir. Izi ngeri zose zagaragajwe nk’izabyarira umusaruro impande zombi.

    Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yabwiye mugenzi we wa Tchad ko yizeye ubufatanye bukomeye n’abayobozi b’iki gihugu ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika ya Centrafrique.

    U Rwanda ruherutse koherezayo abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse na Tchad ifite inyungu zikomeye mu kurinda imipaka yacyo n’iki gihugu cya Centrafrique giherereye mu Majyepfo ya Tchad.

    Perezida Kagame yasoje ubutumwa bwe muri rusange yizeza gufatanya na Mahamat Idriss Déby mu biganiro ku gushakira ibisubizo by’ibibazo bya Afurika ku bijyanye n’iterabwoba cyane cyane muri Afurika yo hagati no mu Majyepfo.

    U Rwanda ruherutse kandi kohereza abasirikare n’abapolisi muri Mozambique mu bikorwa byo kujya guhashya ibyihebe bigendera ku matwara akaze y’idini ya Islam, byazonze iki gihugu.

    Biteganyijwe ko kuva muri Nzeri 2021, Tchad ariyo izahabwa ubuyobozi bw’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano muri Afurika Yunze Ubumwe.

    Tchad ikomeje gutsura umubano n’u Rwanda

    Kuva Gen Mahamat Idriss Deby yatangira kuyobora Tchad ku butegetsi yakunze kugaragaza ubushake bwo gukomeza umubano ubutegetsi bwa se bwari bufitanye n’ibindi bihugu, birimo n’u Rwanda.

    Muri Gicurasi 2021, Gen Mahamat Idriss Deby yohereje mu Rwanda murumuna we akaba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida, Abdelkerim Déby Itno. Muri uru ruzinduko yabonanye na Perezida Kagame ndetse bagirana n’ibiganiro.

    Muri Nyakanga 2021 kandi Gen Mahamat Idriss Deby yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, [Francophonie], Louise Mushikiwabo wamugiriye inama y’uko yazategura amatora anyuze mu mucyo.

    Général Mahamat Idriss Déby Itno ni we uyoboye Tchad kuva se, Idriss Déby Itno yakwitaba Imana muri Mata 2021 biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe n’abarwanyi b’umutwe wa FACT utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe.

    Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Mahamat Idriss uyoboye Akanama ka Gisirikare kari ku butegetsi muri Tchad

    Perezida Kagame aherutse kwakira Abdelkerim Déby Itno, Intumwa yihariye akaba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida w’Inama y’Igisirikare y’Inzibacyuho muri Tchad

    source : https://ift.tt/3ghktyd

  • Rulindo: Abantu 17 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro binyuranyijwe n’amategeko – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu mirenge ya Murambi na Masoro yo mu Karere ka Rulindo.

    Iri tsinda rigizwe n’abantu biyise “Abapari” bafatanwe ibiro 8.5 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti, bayacukuraga mu mirima y’abaturage iri hafi y’ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bya Rutongo, mu Kagari ka Mugambazi, Umurenge wa Murambi no mu Kagari ka Kivugizi mu Murenge wa Masoro.

    Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Pacifique Semahame Gakwisi yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bangirijwe imirima.

    Yagize ati “Polisi yakiriye amakuru ava mu baturage bavuga ko hari abantu bigabiza imirima yabo bagacukuramo amabuye y’agaciro babangiriza imirima yegereye ikirombe cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Rutongo. Tumaze kubona ayo makuru twateguye igikorwa cyo gufata abo bantu hafatwa 17 barimo kugabana amabuye bari bamaze gucukura muri iryo joro, bafatanwe ibiro 8 n’igice.”

    CIP Semahame yakomeje avuga ko abo bantu 17 bagize itsinda ryiyise Abapari, aba inshuro nyinshi baba bari mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Yavuze ko abo bantu bangiza imirima y’abaturage n’ibindi bidukikije ndetse iyo bamenya ko hari umuturage wabibwiye Polisi bamugirira nabi.Ubwo bafatwaga bari bafite ibikoresho gakondo bifashisha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Rulindo yibukije abaturage ko usibye kuba biriya bikorwa byangiza imirima y’abaturage, ubundi bihabanye n’amategeko kuko bagomba gusaba ibyangombwa bibemerera gucukura amabuye y’agaciro.

    Ati” Kugira ngo ukucure amabuye y’agaciro ugomba kubanza gushaka ibyangombwa bitangwa n’inzego zibifitiye ububasha. Ibi biri mu rwego rwo kugira ngo hirinde ingaruka zose zaba igihe urimo gucukura amabuye kuko biriya bikorwa bikunze kubamo impanuka nyinshi. Uhabwa ibyangombwa hakagenzurwa ko ubishaka afite ubushobozi n’ibikoresho byo guckura amabuye y’agaciro.”

    CIP Semahame yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma bariya bantu bafatwa, yibutsa abakishora muri biriya bikorwa ko Polisi y’ Rwanda itazahwema kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

    Abafashwe ndetse n’ibyo bafatanwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa RIB

    source : https://ift.tt/2UAGj8s