Category: Uncategorized

  • Ntibisanzwe, umusore yabaye nk' umusazi ubwo yatahanaga umukobwa wo kwisana #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Kenya, mu gace ka Navakholo mu cyaro cyitwa Mayuge, hakomeje kuvugwa inkuru iteye ubwoba cyane ndetse inateye urujijo, aho umusore yatahanye n'umukobwa maze bagera mu buriri uwo mukobwa agahita ahinduka ihene.

    Ibi byabaye ubwo uyu musore witwa Namasaka yatahanaga umukobwa wo kuryamana nawe yari akuye ahantu kw'isoko maze bagera mu rugo bakajya mu buriri ariko akazi gutungurwa nuko uwo mukobwa yaje guhita ahinduka ihene byatumye uyu musore amera nk'umusazi.

    Uyu musore witwa Namasaka usanzwe akora akazi ko gusukura busitani, yatangarije ibinyamakuru mu gihugu cya Kenya ukuntu yahuye n'ibibazo ubwo yahuraga n'umukobwa mwiza ku isoko rya Soi maze akamusaba ko yamubera umukunzi ndetse bakanatahana.

    Namasaka yagize ati 'Nahuye n'ibibazo bikomeye cyane ubwo nahuraga n'umukobwa mwiza ku isoko rya Soi ubwo nari ndimo gusubira ku kazi aho nkorera, tugaganira ku byo gukundana'.

    Kuri ubu uyu mugabo ufite amakaburo nk'uko iyi nkuru ikomeza ivuga, uwo mukobwa yemeye kuba umukunzi we gusa ngo bageze mu gipangu cya bosi we, abona ibintu bitangiye guhinduka mu buryo budasanzwe.

    Namasaka yakomeje agira ati: 'Uyu mukobwa yemeye kumbera umukunzi. Namusabye ko yamperekeza tukagerana aho mba, arabyemera. Ibintu byari bimeze neza kugeza ubwo twageraga mu buriri. Uwo mukobwa yahise ahinduka ihene nini, ifite amahembe maremare agizwe n'icupa rya soda twari tumaze kunywa'.

    Uyu musore avuga ko yahise yiruka, asohoka mu cyumba ndetse ubuzima bwe bwahise buhinduka, yagize ati' Nkimara kubona ahindutse ihene, Nahise ntangira kurya mu buryo budasanzwe, nkubita abantu mbese ibintu byahise bihinduka cyane kuri njyewe'.

    Se wa Namasaka, Peter Wawire, avuga ko umuhungu we iyo abonye umugore, akuramo ipantaro ndetse agakubita abantu.

    Ati: 'Naratunguwe mbonye umuhungu wanjye aje mu rugo avanwe Kakamega n'umumotari. Akihagera, yatangiye kwitwara nk'uwahanzweho. Yatwikaga imyenda, akubita abantu, byabaye ngombwa ko tumufungirana'.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/19/ntibisanzwe-umusore-yabaye-nk-umusazi-ubwo-yatahanaga-umukobwa-wo-kwisana/

  • Umunyamakuru Chita yasobanuye uko byari bimeze mu ijoro rya mbere ry’ubukwe(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuu Niyitegeka Jules William uzwi nka Chita, akaba na MC w’ubukwe avuga ko byari umunezero ku munsi w’ubukwe bwe ariko byari ibintu bikomeye kuko ubukwe ari ikintu kiba kidasanzwe.

    Ku wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021 nibwo Chita na Batamuriza Yvette bakoze ubukwe, aho basezeranye imbere y’Imana muri Kiliziya Gatolika muri Regina Pacis i Remera.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Chita yavuze ko ubundi yakuze yumva azaba umupadiri ariko bikaba bitagishobotse kuko Imana yamuhitiyemo indi nzira.

    Agaruka kucyo yakundiye umugore we, yavuze ko ari uko yihariye kandi ari mwiza, bakaba babanye nyuma y’imyaka irenga 3 bakundana.

    Agaruka ku ijoro ry’ubukwe bwe, yavuze ko byari ibintu bikomeye kuko ari ikintu gikomeye mu buzima.

    Ati 'Nagize umunsi w’umunezero, by’umwihariko na ririya joro. Ntekereza ko byari ibihe bikomeye, ntabwo ari ugukomera byo gukomera, ni uko ari ibintu bivuze ikintu gikomeye cyane, twarasenze ubundi turaryama turaruhuka.'

    Agaruka ku bana yumva azabyara yavuze ko abo Imana izamuha azabakirana amaboko yombi kuko abana ari umugisha.

    Tariki ya 3 Kamena 2021 bemeranyije kubana akaramata basezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

    Chita na Yvette bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 3 bakundana. Urukundo rwabo rukaba rutaravuzwe cyane mu itangazamakuru ariko inshuti zabo za hafi zari zizi iby’uru rukundo rwabo.

    Chita akaba ari umuyobozi wa Chita Magic TV, uretse ibi kandi akaba azwi cyane mu kuyobora ubukwe ari umusangiza w’amagambo.

    Chita avuga ko umunsi w’ubukwe bwe wari umunsi udasanzwe mu buzima bwe

    Nyuma yo gukora ubukwe ngo ubuzima bwarahindutse kuko ubu atakitekerezaho wenyine ahubwo atekereza no ku muryango we yubatse

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-chita-yasobanuye-uko-byari-bimeze-mu-ijoro-rya-mbere-ry-ubukwe-video

  • Papa Francis yasabye buri muntu kwikingiza Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yatanze ubutumwa busaba abantu kwikingiza Covid-19 avuga ko inkingo zishobora kurangiza iki cyorezo, ariko mu gihe zigeze kuri bose.

    Papa Francis yatanze ubu butumwa bushishikariza abantu kwikingiza Covid mu gihe hari bamwe mu bakristu Gatolika bashidikanya izi nkingo. Mu butumwa bw'amashusho burimo n'abandi basenyeri Gatolika bo ku mugabane wa America, Papa Francis yagize ati: 'Ku bw'impuhwe z'Imana n'akazi ka benshi, ubu dufite inkingo zo kudukingira Covid-19. Ziduha icyizere cyo kurangira kw'iki cyorezo, ariko mu gihe zibonetse kuri bose kandi dufatanyije'.

    Papa Francis nkuko BBC ibitangaza, yatanze ubu butumwa mu izina ry'imiryango itegamiye kuri Leta yo muri Amerika ya Ad Council n'ihuriro ry'ubuvuzi COVID Collaborative.

    Inkingo za Covid ziraboneka ku bwinshi mu bihugu bikize byazigwijeho mu gihe ibihugu bikennye bikiri inyuma mu kuzibona, ibyo OMS/WHO yise 'icyago cyo kubura ubumuntu'.

    Hari benshi ariko bagishidikanya ubushobozi bw'izi nkingo zakozwe mu gihe gito ugereranyije n'igisanzwe, n'abemera amakuru amwe ayobya azivugwaho.

    Ibihugu byinshi ku isi ubu byugarijwe n'ubwoko bushya bw'iyi virus bwa Delta bwandura vuba kandi bwica kurusha ubusanzwe.

    Inzobere mu buvuzi ziburira ko hashobora kuza andi moko arushijeho ubukana niba iyi virus ibashije gukomeza gutembera mu bantu benshi batakingiwe.

    Papa Francis ubwe yakingiwe Covid mu kwezi kwa gatatu, avuga ko icyo gihe byari inshingano ikwiriye.

    Muri ubu butumwa bushya yatanze yagize ati: 'Kwikingiza biroroshye, ariko ni uburyo bwo guteza imbere icyiza rusange no kwita ku bandi, cyane cyane abageramiwe kurusha abandi.

    Yongeraho ati: 'Ndasenga Imana ngo buri wese atange uruhare rwe rutoya, igikorwa cye gito cy'urukundo ku bantu bose'. Ibigo bya Ad Council na COVID Collaborative byatangiye ubukangurambaga ku nkingo muri Amerika mu kwezi kwa mbere, nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.

    Itangazo ryasohowe na Ad Council, rivuga ko ubu butumwa Papa yatanze ari ubukangurambaga bwabo bwa mbere bakoze bugenewe abatuye isi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/papa-francis-yasabye-buri-muntu-kwikingiza-covid-19/

  • Sobanukirwa ingaruka zo kuryamira cyane. #rwanda #RwOT

    Ariko se nibyo? Ababivuga babikomora he? Bisanzwe bizwi ko kutaryama igihe gihagije bibyara ingaruka zitari nziza ku mubiri, ariko se no kuryama igihe kirekire niko bimeze? Iki ni ikibazo twabajijwe n'umukunzi wacu, ariko reka twifashishe ubushakashatsi mu kugisubiza. Ubwa mbere ni ubushakashatsi 74 bwakorewe ku bantu barenga miliyoni 3 (ushobora kubusoma aha https://www.ahajournals.org/doi/10.1161/JAHA.118.008552) Ubwa 2, bwakorewe […]

    The post Sobanukirwa ingaruka zo kuryamira cyane. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/19/sobanukirwa-ingaruka-zo-kuryamira-cyane/

  • Amafoto mutabonye y'ubukwe bwa Arthur Nkusi na Fiona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Umunyarwenya Arthur Nkusi yakoze ubukwe n'umukunzi we, Fiona Muthoni. Ni ubukwe bwabaye mu ibanga bubera mu mahumbezi y'ikiyagacya Kivu.

    Dore amafoto y'ubukwe bwa Arthur na Fiona:

    Source : https://yegob.rw/amafoto-mutabonye-yubukwe-bwa-arthur-nkusi-na-fiona/

  • U Rwanda rwakiriye inkingo za Covid-19 zatanz… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije yagize ati 'turashima Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bw'izi nkingo. Mu gihe gahunda y'ikingira ikomeje hirya no hino mu gihugu, kugira ngo duhangane n'iki cyorezo, izi nkingo zije zikenewe kandi zigiye guhita zitangwa'.

    U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyakiriye izi nkingo muri gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kugeza inkingo mu bindi bihugu, zibinyujije mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse no mu bufatanye bw'ibihugu bugamije gukwirakwiza no gusaranganya inkingo za Covid 19 mu bihugu byose, buzwi nka COVAX.

    Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter H. Vrooman yagize ati 'Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinejejwe cyane no gufata iya mbere mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya Covid-19. Ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu, kandi ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu'

    Uretse kuba u Rwanda rwarakingiye abafata iya mbere mu guhangana n'iki cyorezo kugera ku bajyanama b'ubuzima, ubu gahunda y'ikingira yagejejwe no ku bafite imyaka 40 ndetse no ku bandi bantu bashobora kuzahazwa na Covid-19 barimo n'abagore batwite, abafite uburwayi budakira ndetse n'abageze mu za bukuru basangishwa inkingo aho batuye. Kugeza uyu munsi abarenga 950,000 bamaze gukingirwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108728/u-rwanda-rwakiriye-inkingo-za-covid-19-zatanzwe-na-amerika-108728.html

  • Sobanukirwa igisobanuro cy’umunezero mu buzim… – #rwanda #RwOT

    Iminsi ibaye ibiri Rocky Kimomo arushinze, ibintu benshi batari bizera koko ko yaba yarabikoze, bitewe n’imvugo yari yarashyize muri rubanda ivuga ko nta gikwe nyamara kuwa 16 Kanama 2021 ibyasaga nk’ibidashoboka byabaye bisa nk'ibyabaye impamo.

    Ndetse, bamwe mu bantu banyuranye bamuvugiraho ko ibyo yavugaga bishobora kuba bizashoboka mu ijuru, kuko mu isi ho ubukwe buba bucyenewe. Umwe muri abo ni umuraperi Riderman.

    Yagize ati:”Nkurase amashimwe muntu wanjye, ubwo nta 'gikwe' tuzayiririmba mu ijuru kuko mu isi 'igikwe' ni ngombwa.” Maze nyirubwite Rocky amusubiza agira ati:”Umugore mwiza umuhabwa n’Imana muvandi.”

    Mu minota micye ishize, Rocky Kimomo akaba afashe umwanya atomora Ishimwe Carmene mu magambo akora ku mutima nyuma yo kumwambika impeta apfukamye, ibyo yumvaga mu buzima atakora akarengaho agakuramo n’inkweto.

    Maze agira ati:”Kugira ngo ubone umunezero wuzuye mu buzima, ni ngombwa kugira uwo muwusangira.” Maze yongeraho izina rya Carmene agaragaza ko ariwe yahisemo.

    Kugeza ubu, biragenda bigaragara ko koko Rocky Kimomo yaba yarakoze ubukwe, n'ubwo bitewe n'uko muri iyi minsi 'yaba ibihiye nibidahiye byose byabaye hahiye kandi hareke hashye'.

    Umwe mu babonye iyi foto, yagaragaje ko ubukwe bwa Rocky Kimomo ari ikinyoma cyambaye ubusa ati: 'Umugeni utambaye impeta y’ubukwe” kuko habaho iyo gusaba kubana n'iy'urudashira


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108726/sobanukirwa-igisobanuro-cyumunezero-mu-buzima-bwa-rocky-kimomo-binyuze-mu-mitoma-yateye-ca-108726.html

  • UTB igiye guha impamyabumenyi abanyeshuri 140… – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gutanga impamyabumenyi n'impamyabushobozi ku banyeshuri basoje amasomo mu 2020 n'abasoje amasomo yabo mu 2021 uzabera muri Kigali Serena Hotel, kuri uyu wa 19 Kanama 2021.

    Ni ku nshuro ya munani, iyi Kaminuza igiye gushyira ku isoko abanyeshuri bayirangijemo. Kuri iyi nshuro, yakoresheje miliyoni 6 Frw igurira internet abanyeshuri kugira ngo bazakurikirane uyu muhango.

    Buri munyeshuri yafashwe amafoto n'amashusho azerekanwa mu muhango. Uzitabirwa na 200 bahagarariye abandi barimo, abazahembwa bahize abandi n'abanyamabahanga bayirangijemo.

    Abazahabwa impamyabumenyi barimo abasoje icyiciro Kabiri cya Kaminuza (A0), abazahabwa impamyabumenyi mu gihe cy'umwaka n'igice na Diploma y'imyaka ibiri (A1).

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, kuri uyu wa Gatatu, Prof.Dr. Kabera Callixte, Ph. D Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTB, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyadutse mu Rwanda muri Werurwe 2020 muri Gicurasi 2020 bitegura gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bari basoje amasomo, bituma basubika uwo muhango.

    Avuga ko byasabye ko bategereza kugira ngo bazakore uyu muhango bashingiye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuyobozi w'iyi Kaminuza yavuze ko ubushakashatsi baherukaga gukora mbere ya Covid-19 bugaragara ko 85% by'abarangiza amasomo yabo babona akazi.

    Akomeza ati 'Amakuru dufite ni amakuru ya mbere ya Covid-19 nabyo bigiye bitandukana. Iyo ufashe abiga 'Degree Program' muri aya mashami yose usanga abarenga 85% baba bafite akazi. Iyo ni imibare ya mbere ya Covid-19.'

    'Naho abiga muri gahunda y'Imyuga n'Ubumenyingiro barengaho gato 95% baba bafite akazi bakora.'

    Yavuze ko uretse ababona akazi, mu 2018 UTB yari ifite abanyeshuri 46 bashinze kompanyi bikorera ku giti cyabo. Avuga ko muri kompanyi 10 zikomeye mu Rwanda harimo ebyiri z'abanyeshuri bize muri UTB.

    Avuga ko imyigishiririze yo muri iyi Kaminuza, ariyo ituma umunyeshuri asoza amasomo ye azi neza kwiyandikira umushinga ubyara inyungu kandi akanawubonera abaterankunga.

    Uyu muyobozi yavuze ko ubukerarugendo ari kimwe mu byakomwe mu nkokora na Covid-19, ariko ko ashingiye ku ngamba ziri gufatwa bafite icyizere cy'uko abanyeshuri babo bazaba mu ba mbere bazahabwa akazi ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Uko ubukungu bugenda bwisubiranya butezwa imbere, izi ngamba zo guhashya icyorezo zishyirwa mu bikorwa turizera y'uko nanone abanyeshuri bacu bazaba mu ba mbere bazabona akazi ugereranyije n'izindi 'sector' cyane cyane ko ari imwe muri 'sector' Leta y'u Rwanda yagiye itera inkunga no muri iki gihe cya Covid-19.'

    Mu Ishami ry'Amahoteli n'Ubukerarugendo no muri 'Vocation Traing Program' abakobwa basoje amasomo barangana na 62% n'aho abahungu ni 38%.

    Mu ishami rya Ikoranabuhanga n'Ubucuruzi harangije abakobwa 28% n'aho 72% ni abahangu.

    Kaminuza ya UTB yatangiye mu 2006 itangira itanga amasomo y'igihe gito yamaraga igihe cy'umwaka, ikanatanga amahugurwa nk'ay'icyumweru kimwe.

    Mu 2007, yakoze ubushakashatsi ireba niba ishobora gufungura Kaminuza, bugaragaza ko hakenewe Kaminuza yigisha abantu uburyo bakira abantu, abashinzwe kureberera ibigo n'ibindi.

    Mu 2008, ni bwo UTB yemewe nka Kaminuza itangira itanga amasomo ajyanye n'Ubukerarugendo, ndetse mu 2009 hiyongeremo amasomo ajyanye n'ubucuruzi n'ikoranabuhanga n'andi masomo afasha Igihugu kubona abakozi bakora mu kibuga cy'indege n'ibindi bifitanye isano.

    Mu 2008, iyi Kaminuza yatangiranye abanyeshuri 450, uko imyaka ishira bagenda biyongera. Bituma muri Mutarama 2010, bafungura irindi shami muri Rubavu.

    Mu kwiyubakwa kwa Kaminuza mu ireme ry'uburezi, abarimu, abanyeshuri n'ibindi, UTB yubatse inyubako yayo muri Rubavu ndetse mu minsi iri imbere iyi Kaminuza izataha ku mugaragaro inyubako yayo muri Kigali izajya yigishirizamo.

    Inyubako ya Rubavu yuzuye itwaye arenga miliyari 1,800 Frw n'aho iya Kigali yuzuye itwaye miliyari 3 Frw.

    UTB ifitanye imikoranire na Kaminuza zo mu Rwanda, izo mu mahanga, ibigo bikomeye ku Isi n'abandi. Iyi Kaminuza imaze gushyira ku isoko abanyeshuri barenga 5000, kandi ngo bose ku isoko bitwara neza.

    Prof.Dr. Kabera Callixte, Ph. D Umuyobozi wa Kaminuza y'Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n'Ubucuruzi (UTB) yavuze ko bafite icyizere cy'uko abanyeshuri 1406 bagiye guha impamyabumenyi bazaba aba mbere bazabona akazi ku isoko ry'umurimo  Uhereye iburyo: Dr Liliane Umutesi Umuyobozi wungirije Ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi muri UTB, Prof.Dr. Kabera Callixte, Ph. D Umuyobozi wa Kaminuza y'Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n'Ubucuruzi (UTB), Jean Bosco Rurangirwa Ushinzwe Imari n'Ubutegetsi muri UTB

    Rugamba Egide Umuyobozi Mukuru w'Ishami rya Kaminuza ya UTB i Rubavu yigisha iby'Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n'Ubucuruzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108723/utb-igiye-guha-impamyabumenyi-abanyeshuri-1406-mu-birori-bizaha-hifashishije-murandasi-bag-108723.html

  • Kanye West yatangaje igihe album ‘Donda’ izas… – #rwanda #RwOT

    Umuherwe akaba n’umuraperi kabuhariwe Kanye West uhorana udushya amaze gutangaza igihe azasohorera album ye 'Donda' itegerejwe n’abatari bacye by'umwihariko abafana be n’abakunda injyana ya Hip Hop/Rap dore ko uyu muraperi azwiho gukorana ubuhanga album ze, aribyo bituma zikundwa zikamuhesha n’ibihembo.

    Mu minota 30 ishize, Kanye West akoresheje urukuta rwe rwa Instagram, yatangaje itariki album Donda izashokera, ku itariki 26/08/2021 akaba aribwo izagera ku isoko no ku mbuga zindi zicuruza umuziki zirimo Spotify, Apple Music n’izindi. Kanye West akaba atangaje ibi hashize iminsi abafana be bamwinuba ko yatinze kuyisohora, nyuma yo kuyibasezeranya akayisubika inshuro 3 zose.

    Mu binubiraga itinda ry'iyi album Donda harimo umuherwe Jack Dorsey uyobora urubuga rwa Twitter, aho aherutse gusaba Kanye West gusohora iyi album mu gihe cya vuba, cyangwa se akaba asohora zimwe mu ndirimbo zarangiye kuri iyi album kugira ngo abafana be babe bazumva; nyamara ibi ntacyo Kanye West yabikozeho kugeza uyu munsi atangarije itariki izasohokeraho.

    Kanye West utangaje igihe album Donda izagerera hanze abakunzi be bakayumva, yari amaze kubisubika inshuro 3 dore ko ubwa mbere yavuze ko azayisohora ku itariki 20/07/2021 ntiyayisohora, akabishyira ku itariki 27/07/2021 nabwo akabisubika maze akabyimurira ku itariki 06/08/2021 nabwo ntayisohore, kugeza ubu atangarije itariki 26/08/2021.

    Album Donda ikaba imaze guca agahigo ko kuba album itunganyirijwe muri sitade ya 'Mercedes Benz Stadium' iherereye mu mujyi wa Atlanta muri Amerika. Ibi bikaba byaratumye abantu benshi bayitegerezanya amashyushyu menshi yo kuyumva. Ikindi kihariye kuri iyi album, ni uko izina ryayo ari irya nyina wa Kanye West witwa Donda West, wapfuye muri 2009. Iyi akaba ari album uyu muraperi yatuye umubyeyi we.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108725/kanye-west-yatangaje-igihe-album-donda-izasohokera-nyuma-yo-gusubikwa-inshuro-eshatu-108725.html

  • Abantu 3 bahitanwe na covid-19 mu Rwanda abandi 635 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu,abantu 3 bahitanwe na Covid-19 bituma abamaze gupfa bagera kuri 980.Abapfuye n''abagore 2 n'umugabo 1 .

    Uyu munsi kandi abantu 635 batahuweho icyorezo cya COVID-19 mu #Rwanda babonetse mu bipimo 10,299.

    Abakingiwe uyu munsi ni 9,768 bagejeje abamaze gukingirwa ku 961,563 barimo 397,500 bahawe doze 2.

    Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 18 Kanama 2021, Minisiteri y'Ubuzima yakiriye doze 489,060 z'urukingo rwa COVID-19 rwo mu bwoko bwa Pfizer zatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA) muri gahunda ziyemeje yo gufatanya n'isi guhangana n'iki cyorezo.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yashimiye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zihaye u Rwanda inkingo mu gihe zikenewe, ashimangira ko zihita zitangira gukoreshwa.

    Yagize ati: 'Turashimira Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe zAmerika (USA) ku bw'izi nkingo. Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo gukingira mu gihugu hose hagamijwe gutabara ubuzima no kugabahnya ingaruka zibabaje z'icyorezo cya COVID-19, izi doze zije zikenewe cyane ndetse zirahita zitangwa.'

    U Rwanda rubaye Igihugu cya mbere cyakiriye inkunga y'inkingo itanzwe na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri doze zisaga miliyoni 500 icyo Gihugu cyiyemeje gutanga ku Isi yose, kikaba cyarakoranye n'Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse no mu bufatanye bw'ibihugu bugamije gukwirakwiza no gusaranganya inkingo za COVID-19 mu bihugu byose buzwi nka COVAX.

    Ambasaderi Peter H. Vrooman wahagarariye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu Rwanda mu gihe cy'imyaka ine, akaba aheruka guhabwa inshingano nshya muri Mozambique ni we waherekeje izo nkingo.

    Yagize ati: 'Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zinejejwe cyane no gufata iya mbere mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya COVID-19. Ubuzima ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu, kandi ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu.'

    Nyuma yo gukingira abari ku ruhembe rw'imbere mu guhangana n'iki cyorezo barimo n'Abajyanama b'Ubuzima mu Gihugu hose, u Rwanda rwatangiye gukingira Abanyarwanda n'Abanyamahanga batuye mu Rwanda bafite imyaka iri hejuru ya 40 ndetse n'ibyiciro by'abari mu byago byo kwibasirwa n'iki cyorezo.

    Ibyo byiciro birimo abagore batwite n'abonsa, abafite ibibazo by'ubuzima bitandukanye, n'abageze mu zabukuru bacikanwe kuri ubu bakaba basangwa aho bari mu ngo zabo.

    Kugeza ubu mu rwanda hamaze gukingirwa abakabakaba miliyoni imwe, igikorwa kikaba gikomeje ku buryo mu 2022 hazaba hamaze gukingirwa abasaga 60% by'abaturarwanda.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-3-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-635-barayandura