Category: Uncategorized

  • Umwarimu yateye inda abakobwa 3 bo mu ishuri rimwe yigisha #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Ghana haravugwa inkuru y'umwarimu wakoze amahano atera inda abakobwa 3 yigisha mu ishuri rimwe ndetse ngo uyu mwarimu yamaze kugezwa mu butabera kugira ngo aryozwe ibyo yakoreye aba bakobwa bakiri bato.

    Dr Kyeremeh yahishuriye ibi mu kigo kigira inama abana ndetse kikanabereka icyerekezo giherereye muri Ghana Education Service I Kwadaso mu karere ka Ashanti.

    Uyu Dr Kyeremeh,yasabye abarimu kwegera abanyeshuri batewe inda bakabagira inama ndetse no kurushaho kubitaho.

    Uretse aba bakobwa 3 batewe inda na mwarimu,ngo hari abandi bana 7 bo muri icyo kigo batewe inda n'ababegereye mu gace bavukamo.

    Abakobwa biga muri kiriya kiriya kigo cya GES ngo bashobora kuzagorwa no kwakira ibyabaye kuri bagenzi babo ubwo amashuri azaba afunguye.

    Dr Kyeremeh yavuze ko gahunda ya Guma mu rugo yatumye bamwe mu bana b'abakobwa bahohoterwa kurusha uko byari bisanzwe ndetse bamwe bashobora kuba baragize ibibazo byo mu mutwe.

    Uwitwa Stephen Asare Brew,ushinzwe uburezi muri Kwadaso yavuze ko abana bahohotewe bagomba kugirwa inama cyane ndetse ko gusambanya abanyeshuri bikozwe n'abarimu ari icyaha gikomeye gihanwa bikomeye.

    Nta byinshi byavuzwe kuri uyu mwarimu wateye inda aba bakobwa ndetse n'icyo yabashukishije ngo abasambanye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwarimu-yateye-inda-abakobwa-3-bo-mu-ishuri-rimwe-yigisha

  • Burundi: Abakozi 8 bo mu biro bya Prezida ndayishimiye bahagaristwe mu kazi #rwanda #RwOT

    Abakozi bakuru 8 bo mu biro by'umukuru w'igihugu cy'Uburundi bahagaritswe mu kazi mu gihe cy'iminsi 15

    Abahagaritswe barimo abashinzwe gutangaza amakuru n'abandi, bashinjwa amakosa arimo gukererwa ku kazi.

    Amakuru ava mu biro by'umukuru w'igihugu avuga ko ibiro by'abo bifunze. Icyemezo cyo kubahagarika cyafashwe n'umukuru w'igihugu,Evariste Ndayishimiye.

    Uwabonye n'amaso ye ibiro by'abakozi bamwe na bamwe muri Prezidansi, yavuze ko ushinzwe gutangaza amakuru Willy Nyamitwe, umujyanama mukuru Charles Nkusi, ushinzwe iby'ingendo Godefroid Bizimana, uwahoze ari umuvugizi w'umukuru w'igihugu J.Claude Karerwa Ndenzako n'abandi, yabwiye Ijwi ry'Amerika ko ku miryango y'ibyo biro hamanitse itangazo ryanditseho ko 'abo bakozi bazagaruka ku kazi nyuma y'iminsi 15, uhereye kuri uyu wa mbere tariki 16 Kanama'.

    Abandi barebwa n'iyi ngingo nk'uko amakuru yo kwizerwa abivuga ni Albert Nasasagare, yahoze ari umukuru w'abashinzwe kugenderera umukuru w'igihugu, Jean Marie Rurimirije, Pascal Barandagiye, wahoze ari minisitiri w'ubutabera na colonel Firmin Mukwaya. Abo bose uko ari 8 itegeko ry'umukuru w'igihugu ryerekana ko ari abakozi mu bisata bitandukanye mu biro kwa Prezida Evariste Ndayishimiye.

    Umwe mu bari kuri urwo rutonde yabwiye Ijwi ry'Amerika ko intandaro y'ibihano bahawe ari ugusiba cyangwa gukererwa ku kazi.

    Kuwa gatanu ushize, hakiri kare mu gitondo, uwo mutegetsi yabwiye Ijwi ry'Amerika ko umuyobozi mukuru mu bya gisivile ( Chef de Cabinet civile) mu biro by'umukuru w'igihugu, Gabriel Nizigama, yasuye ibiro bitandukanye mu ngoro y'umukuru w'igihugu yitiriwe Ntare Rushatsi iri mu mujyi wa Bujumbura.

    Amakuru Ijwi ry'Amerika dukesha iyi nkuru ryabonye yemeza ko Gabriel Nizigama atari yateguje abakorera muri ibyo biro. Icyo gihe umukuru w'igihugu yari mu rugendo rw'akazi mu Ntara za Gitega, Mwaro, Bururi n'ahandi.

    Umwe mu bahawe ibyo bihano akeka ko umukuru w'igihugu ari we watumwe umuyobozi mukuru mu bya gisivire 'kureba uko abakozi batandukanye bakora akazi iyo umukuru w'igihugu adahari'.

    Ibihano aba bategetsi bahawe bizarangirakuwa 2 Nzeri nk'uko itangazo 'Note circulaire' mu rurimi rw'igifaransa riri ku miryango bakoreramo ribivuga.

    Uwabonye iri tangazo yemeje ko bose bahawe urupapuro rubahana rusinyweho n'umunyamabanga mu biro by'umukuru w'igihugu.

    Ijwi ry'Amerika ryashatse kumenya byinshi kuri iyi nkuru maze ribaza umuvugizi w'umukuru w'igihugu,Madamu Evelyne Butoyi ariko ntacyo yashatse kubivugaho kuko n'ubutumwa yahawe n'umunyamakuru w'iki gitangazamakuru ntiyabusubije.

    Uwavuganye n'Ijwi ry'Amerika ni Jean Claude Karerwa Ndenzako, wahoze ari umuvugizi w'umukuru w'igihugu ubu wahinduriwe imirimo.

    Mu magambo make yagize ati : 'Mwiriwe, Ibijyanye n'abakozi bo muri Présidence bibazwa Umuvugizi wa Présidence. Yitwa Evelyne Butoyi'. Twamubajije amakuru avuga ko na we ari kuri urwo rutonde rw'abahanwe,asubiza ati : 'Kubyemeza cyangawa kubihakana, naba ninjiye mu kazi k'umuvuzi w'ibiro by'umukuru w'igihugu'.

    Ingendo umukuru w'igihugu amaze iminsi akorera I Bujumbura, i Gitega ku murwa mukuru wa politike n'ahandi,akunda gushinja abakozi ba leta kudakora neza akazi kabo.

    Yaherukaga guhana ku mugaragaro bamwe mu bakozi ba leta,aho mu kwezi kwa gatandatu yirukanye ku kazi umuyobozi w'ikigo OTRACO gisuzuma kikanatanga ibyangombwa by'imodoka.

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko yirukanye umuyobozi w'iki kigo, Albert Maniratanga kuko yari yemeye gukwirakwiza amashami y'icyo kigo mu ntara zitandukanye z'igihugu ariko ntibikorwe.

    Inyuma y'iibyumweru bibiri akuweho, amashani y'icyo kigo cya OTRACO yahise akwirakwizwa mu ntara zitandukanye nka Gitega.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/burundi-abakozi-8-bo-mu-biro-bya-prezida-ndayishimiye-bahagaristwe-mu-kazi

  • Ruhango:Umugabo yatewe icyuma ubwo yafatwaga ari gusambanya umugore w'abandi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 16 Kanama 2021 ahagana saa tatu z'ijoro mu murenge wa Mbuye,mu karere ka Ruhango umugabo witwa Dushime yatashye mu rugo rwe asanga umugabo witwa Ubarijoro ari kumusambanyiriza umugore we witwa Batamuriza ahita yenda icyuma aracyimutera.

    Mu gitondo aho ibi byabereye bahasanze imyenda Ubarijoro yari yambaye iriho amaraso ndetse n'icyuma cyakoreshejwe ,gusa Ubarijoro we akaba yaburiwe irengero igikomeje kwibazwa niba agihumeka umwuka w'abazima.

    Abaturage babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kumenya amakuru mu gitondo bakurikiranye amaraso ya Ubarijoro ngo barebe ko bamubona ariko baraheba.

    Inzego z'umutekano zo zamaze guta muri yombi Dushime wateye icyuma ndetse na Batamuriza wasambanywaga.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mbuye ,Kayitare Wellars yavuze ko aya makuru bayamenye,aho aya makimbirane yakomotse ku busambanyi ndetse ko bakomeje gushakisha amakuru ngo ukuri nyako kuri iki kibazo kumenyekane.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ruhango-umugabo-yatewe-icyuma-ubwo-yafatwaga-ari-gusambanya-umugore-w-abandi

  • Miss Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro na Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Miss Jolly Mutesi wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016, uri mu gihugu cya Tanzania yahuye n'Umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya 'pop' Diamond Platnumz.

    Mutesi Jolly yasuye ibiro bya Wasafi yakirwa n'umuyobozi wa Wasafi records Diamond Platnmuz wubashywe mu muziki muri Afurika.

    Miss Jolly Mutesi n'umwe mu bahawe inshingano zo gutegura irushanwa rya Miss East Africa, ndetse we na bagenzi be bafatanyije, kuwa 16 Kamena uyu mwaka, bakiriwe mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania aho bagiranyeibiganiro n'abayobozi batandukanye.

    Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2016 yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye aho yavuze ko yagiranye ibiganiro na kiriya cyamamare gikomeye.

    Yagize ati 'Kuri iki gicamunsi twagize uruzinduko mu biro by'umuhanzi mpuzamahanga akaba n'Umuyobozi mukuru wa Wasafi Media Diamond Platnamz.Twaganiriye ku mikoranire muri Miss East Africa ya 2021-2022.Twishimiye ko mwaduhaye ikaze kandi twiteguye imikoranire inoze.'

    Miss Jolly Mutesi akomeje kwerekeza muri Tanzania, aho ari mu bikorwa bitandukanye byo gutegura iri rushanwa rya Miss East Africa. Amatariki rizatangiriraho ntabwo aratangazwa.

    Miss Jolly Mutesi ni Umuyobozi wungirije w'iri rushanwa unakurikiranira hafi ibikorwa byaryo.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-mutesi-jolly-yagiranye-ibiganiro-na-diamond-platnumz

  • Undi mugabo yiyahuriye ku nyubako y'Inkundamahoro arakomereka cyane #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo uri mu kigero cy'imyaka 35 wakoraga akazi k'ubukarani, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yiyahuriye ku nyubako izwi nk'Inkundamahoro iherereye Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara.

    Amakuru dukesha IGIHE,avuga ko uwo mugabo yamanutse ku igorofa ya kabiri ariko atahise apfa ahubwo yakomeretse cyane. Inzego zishinzwe umutekano zahise zimujyana kwa muganga.

    Ababonye uwo mugabo kuva kare, bavuze ko ashobora kuba yari yasinze kuko mbere bamubonye kuri iyo gorofa ari gusakuza cyane anabyina.

    Iyi nyubako mu minsi itanu ishize hari undi mugabo w'imyaka 40 wahiyahuriye ahita apfa.

    Ahagana saa yine z'igitondo kuwa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, nibwo umugabo witwa Twibanire Emmanuel w'imyaka 40 y'amavuko yagiye mu igorofa rya Gatandatu y'nyubako y'inkundamahoro arurira ahita asimbuka arapfa.

    Kuwa gatatu taliki 02/06/2021 nanone kuri iyi nyubako y'ubucuruzi ya Koperative Inkundamahoro i Nyabugogo hatoraguwe umurambo wa Me Bukuru Ntwali, Umunyamulenge wigeze no gukora umwuga w'itangazamakuru hano mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/undi-mugabo-yiyahuriye-ku-nyubako-y-inkundamahoro-arakomereka-cyane

  • Côte d’Ivoire: Hamaze kuboneka abantu babiri barwaye Ebola #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu wa kabiri wagaragayeho Ebola ni umunya Guineyakazi w’imyaka 18 wabonetse mu mujyi wa Abidjan, wageze muri Côte d’Ivoire ku itariki ya 11 kanama 2021.

    Abo barwayi barimo kwitabwaho kwa muganga mu gihe gahunda yo gukingira Ebola abakora mu rwego rw’ubuzima muri icyo gihugu yatangiye ku wa mbere.

    AFP dukesha iyi nkuru iravuga ko abatuye mu gace k’ubucuruzi uyu munyagineyakazi yashyikiyemo, bose bahise bahabwa urukingo rwa Ebola ejo ku wa kabiri.

    Ni mu gihe kandi mu gihugu uyu mugore yaturutsemo cya Guineya, na ho harimo gushakishwa abantu bose baba barahuye na we mbere y’uko yerekeza muri Côte d’Ivoire.

    Ebola yibasiye ibihugu bya Afrika y’Iburengerazuba guhera mu mpera z’umwaka wa 2013 kugera muri 2016, ikaba yarahitanye abantu basaga 11.300, Guineya ubwayo ikaba yari yihariye 2.500 by’abishwe na Ebola.

    source : https://ift.tt/2W4JtC0

  • Abitabiriye Itorero Indahangarwa biyemeje kubyaza umusaruro ibyo bigiyemo #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rushoje itorero ry'igihugu mu kiciro cy'Indahangarwa ruvuga ko rugiye gukoresha ibyo rwize rurushaho kunoza umurimo ndetse no guharanira inyungu z'igihugu.

    Ubwo hasozwaga itorero ry'igihugu ikiciro cy'indahangarwa, rumwe mu rubyiruko rwitabiriye iri torero rwavuze ko rwishimiye kumenya amateka n'umuco by'igihugu.

    Izi ntore zivuga ko zigiye gukoresha ibyo zatojwe mu mirimo yabo ya buri munsi ruhangana n'abashaka guhungabanya umutekano n'ubusugire by'u Rwanda.

    Holy Irasubiza usanzwe ari umukozi muri Banki Nkuru y'u Rwanda yagize ati 'Nkaba nzagerageza gushyira ibyo nize mu itorero muri porogaramu dusanganywe nka Banki nkuru y'u Rwanda, kugira ngo abinjira muri Banki bashyashya n'abari basanzwe bibutswe indangagaciro ziranga umunyarwanda naho igihugu cyacu cyerekeza.'

    Ange Sonia Umubyeyi asanzwe ari urubyiruko rukorera ubushake ati 'Tubinyujije mu bikorwa byacu bya buri munsi nko ku muhanda aho tuba turi tubwiriza abanyarwanda gukaraba intoki, ni ukubashishikariza isuku nk'uko twahize kugira ngo igihugu cyacu gkomeze gitere imbere, hakabamo n'imiganda tugenda dukora mu baturage. Kuba twari dusanzwe tubikora bigiye kuduha umwimerere  n'imbaraga  kugira ngo noneho  turusheho kubinoza.'

    Visi perezida wa komisiyo y'itorero ry'igihugu Lt. Col Migambi Desire yabwiye itangazamakuru rya Flash ko biteze umusaruro muri uru rubyiruko rusoje ikiciro cy'indahangarwa, kuko nta mbogamizi nyinshi bahuye nazo kandi ngo iki kiciro ni intangiriro y'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga no mu bindi byiciro.

     
    Yagize ati 'Hari ababyeyi benshi, Abanyarwanda bari hanze ndetse n'abana batazi ikinyarwanda badusaba gutozwa. Ubwo rero tuzajya dukomatanya rimwe na rimwe dutoze hifashishijwe ikoranabuhanga ariko dukomeze n'uburyo busanzwe bwo gutoza imbonankubone twubahiriza imitoreze y'uko dutoza.'

    Minisitiri w'Urubyiruko Rosemary Mbabazi yabwiye urubyiruko rushoje ikiciro cy'Indahangarwa kurinda igihango no gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n'abashaka gusiga igihugu icyasha, barushaho kurengera inyungu rusange z'abanyarwanda.

    Aganira n'uru Rubyiruko mu buryo bw'ikoranabuhanga Minisitiri Mbabazi yagize ati 'Iyo ukunda igihugu cyawe uharanira ishema ryacyo, agaciro kacyo, iterambere ryacyo, umutekano n'ubusugire bwacyo. Uhora ugaragaza isura yacyo nyayo y'ukuri mu ruhando mpuzamahanga, ndetse niyo bibaye ngombwa uhora witeguye kukirwanirira no guhangana n'abagoreka amateka yacyo bakagisiga isura mbi. Ni ngombwa ko mwe nk'indahangarwa mukomera kuri izi ndangagaciro mugatumwa ku rugerero kujya kuzishyira mu bikorwa bikaba ubuzima bwanyu bwa buri munsi.'

    Ikiciro cy'indahangarwa cyiswe e-itorero Indahangarwa kuko ryakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, byari byitezwe ko rizitabirwa n'abagera ku 3,000 ariko kubera impamvu zitandukanye hitabiriye abagera ku 2,500.

    Muri abo, abitabiriye bari mu gihugu bari 2,000 mu gihe abagera kuri 500 bari hanze y'igihugu.

     Uyu muhango wo gusoza iki kiciro nawo wabaye mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    • Izi Ntore ziyemeje kubyaza umusaruro ibyo zigiye mu Itorero zaharanira inyungu z'igihugu
    • Visi perezida wa komisiyo y'itorero ry'igihugu Lt. Col Migambi Desire avuga ko biteze umusaruro muri uru Rubyiruko

    • Minisitiri w'Urubyiruko Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko rwitabiriye itorero guhangana n'abaharabik au Rwanda bifashishije ikoranabuhanga

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Abitabiriye Itorero Indahangarwa biyemeje kubyaza umusaruro ibyo bigiyemo appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/18/abitabiriye-itorero-indahangarwa-biyemeje-kubyaza-umusaruro-ibyo-bigiyemo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abitabiriye-itorero-indahangarwa-biyemeje-kubyaza-umusaruro-ibyo-bigiyemo

  • Afghanistan: Benshi bahanutse baturutse mu kirere barapfa nyuma yo kurira amapine y'indege igiye guhaguruka [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu mashusho ateye ubwoba yakwirakwijwe hose,yagaragagaje abantu benshi cyane bari ku kibuga cy'I Kabul hanyuma indege y'ingabo ya USA ihagurutse bayitendekaho kugeza igeze mu kirere bamwe batangira guhanuka.

    Ubwo indege yari igeze muri metero 100,abari bayitendetseho batangiye guhanuka bakikubita hasi bagapfa.

    Abaturage bamwe bagaragaye mu mashusho aheruka bitendetse ku ndege barangije batangira kwifotora bafunze igipfunsi bazamura igikumwe nk'ikimenyetso cyerekana ko bameze neza.

    Abari bitendetse ku ipine ry'iyi ndege ya USA ntabwo bizwi niba babashije kubaho kuko yahagurutse bakiyiriho igera mu kirere gusa hari abahanutse bari bayitendetseho.

    Aya mashusho yagaragaje neza ukuntu abaturage benshi b'Abasivile batewe ubwoba no kuba mu gihugu kiyobowe n'Abatalibani.

    Abari batwaye iyi ndege bavuze ko babonye umurambo w'umugabo wafatiwe ku ipine ryayo riyifasha guparika kuko bashatse kuryinjiza imbere indege igeze mu kirere birangira bamukanze arapfa.

    Ubwo abapilote bamenyaga ko iri pine ridashobora kwinjira mu ndege,bahise bajya guparika mu buryo budasanzwe ahitwa Washington.Abagabo 20 nibo bagaragaye baparamiye iyi ndege ndetse bari gusezera abaturage bari birunze ku kibuga cy'indege cya Kabul.

    Mu mashusho BBC yashyize hanze agaragaza abaturage bari kuva muri Afghanistan bahungira muri Turkia,benshi bavuze ko batifuza kuguma muri iki gihugu kuko bazi ubugome bw'abatalibani.

    Umwe yavuze ko Abatalibani batangiye kwica abantu ndetse abandi babaha imbunda ngo bajye kurwana ariyo mpamvu we yahisemo kugenda.

    Amakuru aravuga ko Abatalibani bamaze kuzuza hirya no hino bariyeri nta muntu wemerewe kujya ku kibuga cy'indege uretse abanyamahanga gusa.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/afghanistan-benshi-bahanutse-baturutse-mu-kirere-barapfa-nyuma-yo-kurira

  • Umugeni wari wakodesheje imodoka y'akataraboneka ku munsi w'ubukwe bwe yamutengushye bikomeye #rwanda #RwOT

    Shenice w'imyaka 28 n'umuvandimwe we Siobhan Ellis w'imyaka 31 bahuriye n'uruva gusenya ubwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Ford bari bakodesheje kugira ngo izabatware ku munsi w'ubukwe yabapfiragaho bigatuma basaba lifuti ba mukerarugendo bari bibereye muri Mercedes yabo.

    Shenice washyingiranwe n'umugabo we Sean w'imyaka 28 basezeraniye ahitwa Gloucester.

    Uyu mugeni yagize ati 'Cyari ikintu kigoye kumva ko cyabaho.Twari twiteguye kwerekeza Upton-on-Severn mu gitondo,turi mu modoka nziza cyane vintage Ford yagombaga kutugeza ku rusengero I Gloucester.

    Kubera ko twari mu modoka nziza cyane,cyahisemo kugenda mu muhanda udakunze gucamo abantu.Hadashize umwanya duhagurutse,twumvise urusaku rudasanzwe ku modoka yacu duhita twibaza tuti 'ibaze iramutse ikwamye.Yahise ihagarara yanga kugenda.Umushoferi yakoze ibishoboka byose kugira ngo igenda biranga.'

    Abari baherekeje uyu mugeni bari inyuma gato bababwiye ko bagomba kubanza kumutwara bakagaruka ariko ba mukerarugendo Matt na Michelle Moore bahise biyemeza gusubika gahunda barimo babanza kubageza ku rusengero.

    Uyu mugeni avuga ko yashimishijwe nuko atataye umutwe kubera ibyari bibaye ndetse ngo ntiyakererewe kugera mu bukwe bwe.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugeni-wari-wakodesheje-imodoka-y-akataraboneka-ku-munsi-w-ubukwe-bwe

  • Miss Mutesi Jolly yishimiye kuganira na Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz bijyanye n’ubufatanye bw’irushanwa rya Miss East Africa 2021.

    Uyu Nyampinga umaze iminsi muri Tanzania, kuri iki gicamunsi nibwo yahuye n’uyu muhanzi akaba nyiri inzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby(WSB) ndetse na Wasafi TV.

    Miss Mutesi Jolly abinyujije kuri Instagram, yavuze ko yishimiye guhura n’uyu mugabo w’amateka mu muziki aho baganiriye ku bufatanye bwa Wasafi Media n’irushanwa rya Miss East Africa 2021 ririmo gutegurwa akaba yaratowe nka visi perezida wa Miss East Africa.

    Ati “kuri iki gicamunsi twishimiye gusura ibiro by’umuhanzi mpuzamahanga akaba n’umuyobozi wa Wasafi TV na Wasafi FM, Diamond Platnumz tuganira k’ubufatanye muri Miss East Africa 2021, wakoze kutwizeza ko bizakurikiranwa, dutegereje ubufatanye bwiza.”

    Iri rushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa rizaba mu kwezi gutaha kwa Nzeri, rikaba rizitabirwa n’ibihugu bigera kuri 16.

    Miss Mutesi Jolly yishimiye guhura na Diamond Platnumz

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-mutesi-jolly-yishimiye-kuganira-na-diamond-platnumz