Category: Uncategorized

  • Ntihazagire uwizera amareshyamugeni ya Perezida Yoweri K. Museveni , asaba guhagarika iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda, Burya abeshya kurusha uko ahumeka #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize Perezida Yoweri K. Museveni yavuze ijambo ryateye benshi kwibaza niba yararikuye ku mutima, icyakora abenshi bakaba basanga ari ibinyoma asanganywe, byo kuvuga ibihabanye n'ibyo atekereza.

    Kimwe mu byo Perezida Museveni yagarutseho, ni uburenganzira bw'abanyamahanga baba muri Uganda, dore ko abantu n'imiryango mpuzamahanga bakomeje kwamagana ihohoterwa baborerwa muri Uganda. Abakunze kwibasirwa n'iyicarubozo bakorerwa n'urwego rw'ubutasi rwa Uganda, CMI, ni Abanyarwanda batabarika bicwa, bagakubitwa, bagafungirwa ahantu hatazwi, bagacuzwa utwabo, mbere yo kuvugunywa ku mupaka wa Uganda n'uRwanda. Aba banyarwanda bashinjwa kuba intasi z'uRwanda, nyamara ntawe urashyikirizwa ubucamanza ngo aburanishwe ku byaha aregwa

    Mu ijambo rye, Perezida Museveni 'yamaganye' ako karengane, karimo gufunga no guhambiriza Abanyamahanga mu buryo butemewe n'amategeko. Aha rero niho benshi batangiye gukeka ko ibyo yavuze atabitewe n'umutimanama, ko ahubwo ashobora kuba amaze kuganzwa n'amajwi menshi amusaba guhagarika ubugome akorera Abanyarwanda.

    Icyakora abasobanukiwe imikorere ya Perezida Museveni, bavuga n'iyo byaba ari ugutinya icyo gitutu, bitamubuza kuvuga ibinyuranye n'ibyo akora, cyane cyane ko ubugome bwa Gen Abel Kandiho utegeka CMI, bujyanye n'amawiriza ya shebuja Museveni.

    Ikinyoma cya Perezida Museveni si icya none. Abamuzi neza bemeza ako ari umuntu ugira amarira y'ingona, ku buryo adatinya kuririra umuntu yishe ubwe, ndetse akanatabara umuryanyo we. Ibi byarabaye ubwo uwari umuvugizi wa Polisi, Andrew Felix KAWEESI yahitanwaga n'ibyegera bya Museveni, biraba ubwo Gen WAMALA KATATUMBA yarusimbukaga agiye kwicwa n'abatumwe na Museveni ndetse umukobwa we akahasiga ubuzima.

    Museveni yasutse amarira ubwo umunyapolitiki ukomeye, Ibrahim KABIRIGA, yicwaga n' inkoramaraso za Museveni, n'ahandi n'ahandi abantu bahitanywe n'inzego za Museveni, ntibimubuze gusuka marira y'ingona, ati : 'Nashenguwe bikomeye n'urupfu rw'intwari yabohoye Uganda, kandi iperereza rikomeye rizagaragaza abicanyi, bahanwe b'intangarugero'.

    Byahe byo kajya! Kandi birumvikana, uperereza ni we mwicanyi.
    N'ubu rero ntihagire Umunyarwanda wirara ngo Perezida Museveni yamaganye akarengane bakorerwa muri Uganda.

    Inama ni ukugabanya ingendo muri icyo gihugu, kuko Umunyarwanda wese uzanga kujya mu mitwe y'itrabwoba nka RNC, FDLR n'indi ishyigikiwe n'ubutegetsi bwa Uganda, nta kabuza azagirirwa nabi. Ururimi rwa Perezida Museveni ntacyo rupfana n'ubwonko bwe, kuko ibyo avuga bihabaye kure n'ibyo akora.

    The post Ntihazagire uwizera amareshyamugeni ya Perezida Yoweri K. Museveni , asaba guhagarika iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda, Burya abeshya kurusha uko ahumeka appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/55808-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=55808-2

  • Ibintu 7 ugomba kwirinda nyuma yo kurya – #rwanda #RwOT

    Ibyo ugomba kwirinda nyuma yo kurya

    1.Irinde koga nyuma yo kurya

    Iyo ukimara kurya, igogorwa rikenera imbaraga zihagije ndetse n'amaraso aba atembera mu bice by'urwungano ngogozi.

    Iyo woze, cyane cyane amazi ashyushye, amaraso atemberera mu bice by'inyuma (ahagana ku ruhu) mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe, bityo igogorwa rikagenda nabi.

    Ugomba gutegereza byibuze iminota 30 nyuma yo kurya, ukabona koga.

    2.Irinde kunywa icyayi gishyushye

    Icyayi kibonekamo ibinyabutabire byitwa tannin, bishobora kubuza proteyine wariye kwinjira mu mubiri. Iyo unyweye icyayi nyuma yo kurya, bishobora kubuza kandi umubiri kwinjiza ubutare (iron/fer) bityo ukaba wagira ikibazo cyo kugira ubutare bucye mu maraso (anemia)

    3.Gukora siporo

    Umubiri ukenera umwanya uhagije wo gukora igogorwa ry'ibyo wariye mbere yo gukora imyitozo ngorora mubiri kabone naho byaba ari ukugenda (walking). Iyo ukoze siporo ukimara kurya, igogorwa rigenda nabi, bikaba byatera gutumba inda, kugaruka kw'aside yo mu gifu, kuruka ndetse no kubuza umubiri kwinjiza intungamubiri.

    Ni ngombwa gutegereza byibuze amasaha macye nyuma yo kurya, ukabona gukora sport.

    4.Kuryama ukimara kurya

    Kuryama ukimara kurya bishobora gutera ibibazo bitandukanye mu gifu. Ibikunze kugaragara ni ugutumba, kumva ibintu bivuga mu nda cyangwa se no gusinzira nabi.

    Ni byiza gutegereza byibuze amasaha 2 nyuma yo kurya, ukabona kuryama.

    5.Kwirinda kunywa amazi akonje

    Amazi akonje abangamira bikomeye ndetse agacamo hagati igogorwa cyangwa se icagagurwa ry'ibyo uba wariye, bihinduka uduce duto dushobora kwinjira mu maraso (intungamubiri) kugira ngo bijye gutunga ingirangingo n'uturemangingo dutandukanye.

    Niba ufite inyota mu gihe uri kurya, wanywa amazi ashyushye (y'akazuyazi) kuko yo afasha mu igogorwa.

    6.Kunywa itabi

    Hari abantu bakunda itabi, yamara kurya akumva ashatse kurenzaho itabi. Ibi ni amakosa akomeye, kuko iyo unyweye itabi ukimara kurya, nicotine iboneka mu itabi ihura n'umwuka wa oxygen uba ukenewe ari mwinshi nyuma yo kurya. Bikaba byakora uburozi bukomeye kurusha mu bihe bisanzwe, ari nabwo buvamo kanseri zitandukanye.

    7.Kurya imbuto ukimara kurya

    Bimenyerewe mu mico itandukanye, ko barya imbuto bakimara kurya. Nyamara nubwo bikorwa na benshi, ntibikuraho ko ari ikosa. Imbuto zikenera enzymes (ibi ni ibinyabutabire byitabazwa mu igogorwa) zazo zihariye, iyo uziriye ukimara kurya, bitera igifu kutabasha gukamura neza intungamubiri mubyo uba wariye.

    Ni byiza kurya imbuto igihe mu gifu nta kindi kintu kirimo, nibwo intungamubiri zinjira neza.

    Src:www.healthline.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108734/ibintu-7-ugomba-kwirinda-nyuma-yo-kurya-108734.html

  • Dore ibiribwa birwanya umunaniro #rwanda #RwOT

    Umubiri wawe ukoreshwa n’ibyo uwugaburira. Inzira nziza yo kubona imbaraga nyinshi mu mubiri ni ukureba neza ko ufata ibiryo byiza bishoboka.

    Ibyo urya ni byo bigena ingufu umubiri ugomba kugira.Ese wabonye ukuntu uhita unanirwa nyuma yo gufata ifunguro rinini rya saa sita cyangwa nimugoroba? Biterwa n’uko umubiri wawe uba urimo gukoresha ingufu nyinshi mu kugogora ibyo wariye.

    Inzira yoroshye yo kwirinda umunaniro nyuma y’ifunguro ni ukurya amafunguro mato mato umunsi wose. Ibi bizagumisha umubiri wawe kuri gahunda buri gihe.

    Ibiribwa bitanyujijwe mu nganda

    Ibiribwa byanyujijwe mu nganda bikongerwamo amasukari, ibiribwa bifunze mu makarito n’inyama zibikwa igihe kirekire n’ibindi biribwa bimeze bityo, bishobora kubangamira imbaraga z’umubiri wawe.

    Imbuto n’imboga zikiri nshyashya

    Ibiribwa bishya, ni isoko y’intungamubiri nyinshi. Bitandukanye n’ibiribwa bitunganirizwa mu nganada kuko bishobora kwamburwa intungamubiri zigufasha kugira ngo ubeho igihe kirekire, ibiryo bishya mu bisanzwe birimo intungamubiri nyinshi. Ni byiza kurya imbuto n’imboga bikiri bishyashya.

    Ibinyobwa bitarimo caffeine

    Cafeine ni nziza mu rugero, kandi byagaragaye ko ifite inyungu mu buzima. Nubwo itanga imbaraga z’igihe gito, ntabwo iha umubiri imbaraga z’igihe kirekire.

    Niba ushaka kugira ibyo ukosora, hitamo nibura ikawa y’umukara. Soda n’ibinyobwa bitera imbaraga bishobora kuba byuzuyemo isukari itunganijwe bishobora kugutera guhanuka, kandi biganisha ku bindi bibazo by’ubuzima iyo urengeje urugero.

    Amazi:

    Kunywa amazi ni ngombwa kugira ngo habeho imikorere myiza y’umubiri. Nubwo amazi adatanga ingufu mu buryo bwa karori, bifasha koroshya inzira z’ingufu mu mubiri, ni zo zongera imbaraga ubwazo.

    Kunywa amazi umunsi wose, ukareka soda, ikawa, n’ibindi binyobwa. Niwimenyereza ibi, uzabona impinduka nziza ku buryo bwihuse.

    Imineke

    Imineke yuzuyemo umunyu ngugu wa potasiyumu, fibre, vitamins n’ibindi byinshi byagufasha kongera ingufu karemano (natural energy)

    Source: www.healthline.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-ibiribwa-birwanya-umunaniro.html

  • Abantu babiri bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi yagaragaje ubutumwa uwitwa Chris Adams yashyize ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari mugenzi we wafashwe na Polisi amaze kugura agapfukamunwa arimo kukambara ngo agasimbuze akandi.

    Polisi ngo yafashe uwo muntu imujyana kuri sitade, abajije impamvu arenganye, umupolisi ngo amubwira ko impamvu amurenganyije ari uko ngo yashakaga kumutura ibibazo yakuye mu rugo.

    Uwo muntu witwa Chris Adams mu butumwa bwe, yibaza niba abaturage bakwiye kuzira ibibazo byo hanze y’akazi.

    Icyakora Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko ibi ari ibihuha, yibutsa abaturarwanda bose ko ari icyaha gihanirwa n’amategeko gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse Polisi isaba abantu kubyirinda.

    Mwiriwe,

    Twafashe Nsabimana Alphonse na Kwizera Adams bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga.

    Tuributsa abaturarwanda bose ko ari icyaha gihanirwa n’amategeko gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse tubasaba kubyirinda…. pic.twitter.com/tH8OqqCqpy

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) August 18, 2021

    source : https://ift.tt/3AS4NcI

  • Rubavu: Abazarusha abandi kurwanya umwanda bashyiriweho igihembo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Utugari twabaye indashyikirwa twarahembwe, hagezweho irushanwa ry
    Utugari twabaye indashyikirwa twarahembwe, hagezweho irushanwa ry’imirenge

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bushyizeho icyo gihembo nyuma yo guhemba utugari twa Karambo mu Murenge wa Kanama, na Nsherima mu Murenge wa Bugeshi twabaye indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye.

    Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu akaba avuga ko Karambo yabaye iya mbere mu gukusanya ubwisungane mu kwivuza mu Karere no mu Ntara y’Iburengerazuba, na ho Nsherima ni akagari gafite umudugudu utarangwamo ibyaha.

    Akarere ka Rubavu kishimira kuba mu turere twa mbere twakusanyije amafaranga menshi muri gahunda yo kwizigama ya Ejoheza, kihaye umukoro wo kurwanya umwanda muri ako Karere uhavuzwe igihe kinini.

    Umujyi wa Rubavu wunganira umujyi wa Kigali, ariko iyo uwugezemo usanga warasigaye inyuma, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François, avuga ko nta cyabuze ngo uyu mujyi utere imbere.

    Guverineri Habitegeko avuga ko abaturage bakora ibyo basabwe ariko ibibazo bafite ni abayobozi bariho badahuza imbaraga mu gukemura ibibazo abaturage bahura nabyo no kubaba hafi.

    Agira ati ” Akarere keza keza gafite byose kunganira umujyi wa Kigali, karabikwiriye ariko habura ubushake no gushyirahamwe.”

    Bimwe Ubuyobozi buvuga ko bigomba kuva mu nzira ni umwanda uboneka mu mujyi wa Gisenyi, abana bataye ishuri babaye inzererezi bazwi nka ‘Abazukuru ba shitani’, abakora ubucuruzi bw’Akajagari buzenguruka mu mujyi, ibi bikiyongeraho ibibanza bitubatse birimo ibihuru n’inyubako zishaje.

    N’ubwo Akarere ka Rubavu gafite amahirwe yo gusa neza kubera ibyiza gafite, ikibazo cy’umwanda kiraboneka, Umuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi Tuyishime Jean Bosco, avuga ko bagiye kongera ubukangurambaga ku bafite inyubako n’ibibanza kugira ngo byubakwe.

    Ati “Twamaze kubarura ibibanza bitubatse kandi turi tegura guhura nabo kugira ngo niyo batabyubake babikorere isuku.”

    Ibyinshi mu bibanza n’inyubako bitubatse mu mujyi wa Gisenyi n’ibya karere na RSSB, abaturage bakavuga ko bagombye guhabwa urugero rwiza n’ubuyobozi.

    Indi mbogamizi yo gusukura umujyi wa Gisenyi harimo imitingito iheruka kwangiza uyu mujyi, nubwo benshi bashoboye gusanura amazu hari inyubako zitasanzwe kubera kubura ubushobozi bwo kuzisana.

    Hari abacuruzi bafite inzu bakoreramo badashobora gusana kubera batabona ahandi bakorera, bakaba bategereje ko isoko ririmo kubakwa nyuma y’imyaka 11 ryakuzura abakorera mu nyubako z’ubucuruzi bakabona aho gukorera inyubako zisanzwe zikavugururwa.

    Habitegeko yabwiye abayobozi b’aka karere ko bitumvikana ukuntu kunganira Kigali kakabaye kagaragaramo umwanda, abasaba gushyira hamwe ngo bakemure iki kibazo.

    Ati “Uyu mujyi wahawe amahirwe yo kuba wakunganira Kigali ariko iyo urebye muri rusange ubona hari byinshi byo gukora cyane cyane mu bijyanye no kunoza umuco w’isuku muri uyu”.

    Bimwe mu bizagenderwaho kugenzura isuku mu mujyi ni ukureba isuku mu mihanda, ibibanza bitubatse bigakorwa neza hamwe n’isuku mu ngo, mu gihe mu mirenge y’icyaro hazarebwa isuku mu ngo no ku mubiri.


    source : https://ift.tt/3st6D0C

  • Abantu 17 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro batabyemerewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo tsinda rigizwe n’abantu biyise “Abapari” bafatanwe ibiro 8.5 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti, bayacukuraga mu mirima y’abaturage iri hafi y’ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bya Rutongo, mu Kagari ka Mugambazi, Umurenge wa Murambi no mu Kagari ka Kivugizi mu Murenge wa Masoro.

    Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Rulindo, CIP Pacifique Semahame Gakwisi, yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bangirijwe imirima.

    Yagize ati “Polisi yakiriye amakuru ava mu baturage bavuga ko hari abantu bigabiza imirima yabo bagacukuramo amabuye y’agaciro babangiriza imirima yegereye ikirombe cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Rutongo. Tumaze kubona ayo makuru twateguye igikorwa cyo gufata abo bantu hafatwa 17 barimo kugabana amabuye bari bamaze gucukura muri iryo joro, bafatanwe ibiro 8 n’igice”.

    CIP Semahame yakomeje avuga ko abo bantu 17 bagize itsinda ryiyise Abapari, aba inshuro nyinshi baba bari mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

    Yavuze ko abo bantu bangiza imirima y’abaturage n’ibindi bidukikije ndetse iyo bamenye ko hari umuturage wabibwiye Polisi bamugirira nabi. Ubwo bafatwaga bari bafite ibikoresho gakondo bifashisha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    CIP Semahame yibukije abaturage ko usibye kuba ibyo bikorwa byangiza imirima y’abaturage, ubundi bihabanye n’amategeko kuko bagomba gusaba ibyangombwa bibemerera gucukura amabuye y’agaciro.

    Ati “Kugira ngo ukucure amabuye y’agaciro ugomba kubanza gushaka ibyangombwa bitangwa n’inzego zibifitiye ububasha. Ibi biri mu rwego rwo kugira ngo hirinde ingaruka zose zaba igihe urimo gucukura amabuye kuko biriya bikorwa bikunze kubamo impanuka nyinshi. Uhabwa ibyangombwa hakagenzurwa ko ubishaka afite ubushobozi n’ibikoresho byo guckura amabuye y’agaciro”.

    Uwo muyobozi yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma bariya bantu bafatwa, yibutsa abakishora muri ibyo bikorwa ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

    Abafashwe ndetse n’ibyo bafatanwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    source : https://ift.tt/3mfEWaH

  • #AfroBasket2021: Tunisia ibitse igikombe giheruka yageze mu Rwanda (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire igikombe cya Afurika mu mukino wa Basketball “FIBA AFROBASKET 2021”, ibihugu bitanu ubu bimaze kugera mu Rwanda.

    Ku gicamunsi cy’ejo ikipe y’igihugu ya Uganda yari yabanje kuvugwaho ikibazo cy’amikoro yageze mu Rwanda, aho yaje ikurikiwe n’ikipe y’igihugu ya Tunisia inafite igikombe cya AfroBasket giheruka.

    Tunisia igera mu Rwanda…..

    Iyi Tunisia ifite igikombe giheruka, iri mu itsinda B hamwe na Central African Republic (CAF), Misiri (izo zombi nazo zageze i Kigali) ndetse na Guinea itaragera mu Rwanda.

    Kugeza ubu ibihugu bimaze kugera mu Rwanda ni Sudan y’Amajyepfo, Republika ya Centrafrika, Misiri, Uganda yaje ejo ku manywa ndetse,Tunisia ndetse n’u Rwanda ruzaba rwakira aya amrushanwa.

    Imikino ya AfroBasket 2021 izabera muri Kigali Arena, izatangira guhera taliki 24 Kanama kugeza taliki 05 Nzeri 2021, aho ku munsi wa mbere ruzakina na Republika Iharanira Demokarasi ya Congo ku i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

    AMAFOTO: Muzogeye Plaisir

    source : https://ift.tt/3j06vTf

  • Héritier Luvumbu wakiniraga Rayon Sports yasinye umwaka muri Angola #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi yari yarasinyiye ikipe ya Rayon Sports akayikinira imikino ya shampiyona yakinwe mu buryo bw’amatsinda, Héritier Nzinga Luvumbu ntiyabashije gukomezanya n’iyi kipe yifuzaga kuba yamwongerera amasezerano.

    Héritier Luvumbu wigaruriye abakunzi ba Rayon Sports mu minsi mike yabakiniye, ubu yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Clube Desportivo Primeiro de Agosto ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Angola.

    Luvumbu yahawe numero 9 mu ikipe ye nshya

    Luvumbu yahawe numero 9 mu ikipe ye nshya

    Uyu mukinnyi ushobora gukina aca ku ruhande cyangwa inyuma ya rutahizamu yakinnye mu makipe arimo Royale Union saint-gilloise yo mu Bubiligi, akinira AS FAR Rabat ndetse na Athletic Youssoufia Berrechid zo muri Maroc, ubu akaba yakiniraga Rayon Sports yo mu Rwanda.

    Héritier Luvumbu yari amaze iminsi akinira Rayon Sports
    Héritier Luvumbu yari amaze iminsi akinira Rayon Sports

    source : https://ift.tt/37Y7xsK

  • Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu igiye gutahwa ku mugaragaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Pariki ya Nyandungu ubu yaruzuye, igiye gutangira gufungurwa ku mugaragaro
    Pariki ya Nyandungu ubu yaruzuye, igiye gutangira gufungurwa ku mugaragaro

    Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’ibidukikije (REMA) butangaza ko gahunda yo gutaha iyo Pariki irimo gutegurwa.

    Kabera Juliet, Umuyobozi mukuru wa REMA ati “Kubaka Pariki byararangiye, ubu turimo gutegura igikorwa cyo kuyitaha ku mugaragaro”.

    Itariki nyayo yo gutaha iyo Pariki, cyangwa se igihe abantu bazatangirira kuyisura, ntibiratangazwa.

    Umushinga wo gutunganya iyo Pariki watewe inkunga n’ikigega cy’u Rwanda cyo kwita ku bidukikije ‘FONERWA’, aho umushinga watwaye agera kuri Miliyari 5.4 z’Amahanga y’u Rwanda.

    Umushinga wo gutunganya Pariki ya Nyandungu wabayeho guhera mu 2015, ariko utangira gushyirwa mu bikorwa mu 2016.

    Ibikorwa byo gutunganya iyo Pariki byagombaga gukorwa mu byiciro bibiri, ariko byose bikaba byarangiye mu 2020.

    Gusa REMA ivuga ko habayeho gukererwa k’uwo mushinga, kuko byasabye kongera kuwiga ndetse no guhindura Rwiyemezamirimo, ariko ubu umushinga wararangiye, kandi n’abantu bagiye kujya basura ibyiza bigize iyo Pariki.

    Abashinzwe ibyo kwita ku bidukikije, bashimye cyane uwo mushinga, bavuga ko ufasha mu kubungabunga ibidukikije mu Mujyi ukura vuba nka Kigali.

    Nkuranga Egide, umwe mu bantu bita ku bidukikije ati” Kubaka Pariki ibungabunga ibidukikije ‘eco-park’ mu Mujyi wa Kigali byari ngombwa, bitewe n’iterambere ryawo ryihuta”.

    Yongeyeho ko uretse kuba iyo Pariki yigisha abaturage kurinda ibidukikije, izaba yiyongereye ku byiza nyaburanga bisurwa n’abakerarugendo muri Kigali.

    Nkuranga ati “Imijyi myinshi iteye imbere, igira ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije ‘eco-tourism’, ibi byerekana uko igihugu cyacu cyateye imbere mu bukerarugendo ndetse no mu kwita ku bidukikije.

    Biteganyijwe ko iyo Pariki nitangira gukora, izajya ibyara inyungu zigera no ku baturage bayituriye.

    Iyo Pariki nifungura kandi, abantu bayisuye bazajya babona ibyiza bitandukanye, kandi hazaba harimo na Interineti ‘Wi-fi’, ndetse na za camera zifasha mu gucunga umutekano muri iyo Pariki, nk’uko byatangarijwe The New Times.

    REMA itangaza ko uretse iyo Pariki ya Nyandungu imaze gutunganywa, hari n’ibindi bishanga bizatunganywa muri Kigali.

    Kabera Juliet ati “Umushinga wo gutunganya ibishanga ntuzarangirira ku gishanga cya Nyandungu gusa, tuzakomereza no ku bindi bishanga”.

    source : https://ift.tt/37Xh4Ag

  • Ibizakwereka ko uri mu rukundo rudashinga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigaragaza urukundo rudafatika ni uko uyu munsi ruba rushyushye ariko umunsi ukurikiyeho ugasanga byahinduye isura ndetse rusa n'uratarigeze kubaho. Urukundo rudafatika kandi ni rwarundi rutabasha kwihanganira ibigeragezo. Ikindi kiruranga ni uko nta gitekerezo cyo gushinga urugo umusore n'inkumi bakundana baba bafite.

    Ibimenyetso biranga urukundo rudafatika :

    1.Ntiwizera umukunzi wawe/Ntumwiyumvamo

    Icyizere no kwiyumvanamo hagati y'abakundana n'ibintu by'ingenzi cyane mu rukundo. Kuba rero utazi neza niba umukunzi wawe agukunda by'ukuri, kuba utazi neza uko agufata, kuba ushidikanya niba ari wowe wenyine akunda, n'ibindi bisa nabyo bishobora kukwereka ko urukundo mukundana rudafashije.

    2.Nawe ubwawe ntuzi niba ukunda umukunzi wawe

    Hari igihe bibaho ko umusore cyangwa umukobwa yibaza niba amarangamutima agaragariza mugenzi we niba ari urukundo cyangwa ari agahararo bikamuyobera. Niba rero nawe ubwawe utazi ibyo urimo ni uko urukundo mukundana rudafatika.

    3.Nta bihe byiza mugirana

    Biragoye ko abantu bakundana urukundo rudafatika bagirana ibihe byiza . Aha ndashaka gusobanura byabihe bitibagirana, wicara ukibuka ukumva uhise ukumbura umukunzi wawe, byabihe bituma urukundo rwanyu rurushaho kugira ingufu.

    4.Ntahazaza

    Urukundo rufatika rugira icyerekezo n'intego. Abantu bakundana urukundo nyarukundo bagaragarizanya amarangamurima nta mbereka, hejuru y'uko bakundana, baba bafitanye ubushuti bufatika,…Mugihe mu rukundo rudafatika abakundana bagaragarizanya amarangamutima gake gashoboka , nta hazaza, nta ntego bafite cyangwa icyerekezo cy'urukundo rwabo.

    5.Guhora mushwana

    Kutumvikana mu rukundo cyangwa mu mubano ni ibintu bibaho kandi ntakabuza bigomba kubaho kuko ntabwo iteka abantu bahuza byose. Ikigaragaza ko muri mu rukundo nyarukundo ni uko iyo hari icyo mutumvikanyeho cyangwa hari aho mugonganye, mugira uko mukemura ibibazo vuba kandi mu mutuzo. Ariko niba wowe n'umukunzi wawe muhora mushwana bihoraho kandi bikagorana kwiyunga ni uko urukundo rwanyu rudafatika.

    Niba ufite umusore cyangwa umukobwa mukundana, uyu munsi urukundo rukaba rushyushye ariko ejo rukazima kandi iteka mugapfa udukosa duto , menya ko urukundo rwanyu ntaho rugana. Binabayeho mukabana, urugo rwanyu ntirwazamara kabiri cyangwa mukajya muhora mu ntonganya.

    6.Kuvugana gake/kubonana inshuro nke zishoboka

    Mu bintu biranga urukundo nyarukundo, kuvugana no kumenya uko mugenzi wawe ameze n'ingenzi. Mu ndimi z'amahanga nibyo bita communication. Niba rero mutagira igihe gihoraho cyo kuganira no kumenya amakuru ya buri umwe, urukundo rwanyu tangira urugireho amakenga. Ntiwambwira uburyo bwakwira cyangwa igihe runaka kigashira utazi amakuru n'uko umukunzi wawe amerewe ngo nurangiza unyemeze uburyo icyo murimo ari urukundo.

    Hambere iterambere ritaraza nibwo byagoranaga ariko nabwo abakundana bohererezanyaga amabaruwa cyangwa bagasurana uko babishobojwe. Kuri ubu communication yaroroshye kuburyo bitagoranye kurara umenye uko umukunzi yiriwe yemwe mukaba mwagirana n'ikiganiro n'ubwo mutandukanyijwe n'intera ndende. Niba biba rimwe na rimwe, harimo ikibazo.

    Source : https://yegob.rw/ibizakwereka-ko-uri-mu-rukundo-rudashinga/