Category: Uncategorized

  • Umubiligi Me Vincent Lurquin yishoye murubanza ruregwamo Rusesabagina ahita ahambirizwa igitaraganya #rwanda #RwOT

    Uyu munyamategeko,Me Lurquin yinjiye mu Rwanda ku wa 16 Kanama 2021 nyuma yo gusaba ndetse agahabwa viza y’iminsi 30 y’ubukerarugendo. Yahise ajya mu kazi k’ubwunganizi mu mategeko, adafite uruhushya rwo gukorera mu Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa kumi n’imwe nibwo yavanywe ku biro by’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka aherekejwe n’abapolisi, ajyanwa igitaraganya ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

    Ibi byabaye nyuma y’aho ku wa ku wa Gatanu yagaragaye mu mwambaro w’abunganizi mu by’amategeko nk’umwe mu bahagarariye Paul Rusesabagina kandi atari mu banyamategeko bahawe ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda.

    Umuyobozi w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, Lt Col Regis Gatarayiha, yabwiye Yari televiziyo y’igihugu ko uriya mugabo atagombaga gukorera mu Rwanda kuko nta ruhushya yari yabiherewe.

    Yagize ati 'Nta masezerano bafitanye yo muri urwo rwego, ni nayo mpamvu natwe tubikurikirana, dufata iki cyemezo cyo gutesha agaciro uruhushya yahawe rwo gusura u Rwanda, twabanje no kubaza Urugaga rw’abavoka mu Rwanda kugira ngo tumenye niba yari yahawe uburenganzira bwo gukora umurimo w’abavoka, akaba wenda yabikoze atabanje gusaba uruhushya rwo gukorera mu Rwanda ariko afite uruhushya yahawe n’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda.'

    'Ntarwo yahawe rero, kandi yagerageje kurusaba, baranarumwima bamubwira n’impamu barumwimye, ariko we abirengaho. Bigaragara ko yishe amategeko nkana.'

    Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rubinyujije ku rukuta rwarwo rwa Twitter, rwatangaje amakuru y’uko Me Lurquin yagaragaye mu rukiko 'nk’umunyamategeko, yambaye umwambaro ubaranga kandi si umunyamuryango ndetse ntanemerewe gukora mu Rwanda.”

    Ruti 'Aracyabazwa impamvu yashatse kugaragara nkukora Akazi k’Abavoka mu Rwanda kandi atabyemerewe.'

    Ntabwo abavoka bo mu Rwanda bemerewe gukorera muri Bruxelles ari naho Vincent Lurquin abarizwa, bivuze ko na we atabona uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

    Urukiko ruburanisha Rusesabagina na bagenzi be 20 rwavuze ko urubanza rwabo ruzasomwa ku wa 20 Nzeli 2021.

    Source : https://imirasire.com/?Umubiligi-Me-Vincent-Lurquin-yishoye-murubanza-ruregwamo-Rusesabagina-ahita

  • AKARAYIFUMBWE EP#81: Abiyahura, Abapolisi barasa Abaturage n'Abayobozi babakubita!Byose kubera iki? #rwanda #RwOT

    Ikiganiro #AKARAYIFUMBWE EP#81: Haravugwa abiyahura bakiyambura ubuzima, Abapolisi barasa Abaturage n'Abayobozi babakubita, kuki buri umwe atita ku bihano? Kuki Abaturage bamwe bigomeka batitaye ku ngaruka? Ese hari ikibazo cy'imitekerereze no kubura amahoro yo mu mutwe muri Sosiyete Nyarwanda? Hakorwa iki? Tubane muri iki kiganiro

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/akarayifumbwe-ep-81-abiyahura-abapolisi-barasa-abaturage-n-abayobozi-babakubita

  • Umubiligi Vincent LURQUIN yirukanwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwirukanye mu gihugu, Umubiligi Vincent LURQUIN kubera kwiha uburenganzira bwo gukora umurimo w'ubwunganizi mu mategeko.

    Uyu mugabo yari yagaragaye mu Rukiko kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, yaje kunganira Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by'iterabwoba.

    Umuyobozi Mukuru rw'Urwego rw'Igihugu rushinzwe abinjira n'abasohoka Regis Gatarayiha avuga ko Vincent LURQUIN yinjiye mu Rwanda tariki 16 Kanama 2021, ahabwa visa yo gusura y'iminsi 30, ariko ku itariki ya 20 Kanama 2021, Lurquin agaragara mu rukiko nta burenganzira abifitiye ndetse nta n'icyangombwa (work permit) afite.

    The post Umubiligi Vincent LURQUIN yirukanwe mu Rwanda appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/21/umubiligi-vincent-lurquin-yirukanwe-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umubiligi-vincent-lurquin-yirukanwe-mu-rwanda

  • Rocky Kimomo nta bukwe yakoze! Indirimbo nshy… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo yakozwe na Element uri mu ba Producers bakunzwe cyane muri iyi minsi, ikaba yari itegerejwe n’abatari bacye kuko bari bashakaga kureba niba koko Rocky Kimomo yaradohotse agakora ubukwe na cyane ko amaze igihe yiharaje imvugo yise ‘Nta gikwe’ ndetse inshuro nyinshi akagenda atangaza ko adateze gukora ubukwe.

    Birangiye bigaragaye ko ari umukino w’urukundo bakinnye kuko Rocky nta bukwe yigeze akora bijyanye n’ingingo zinyuranye zigaragaza muri iyi ndirimbo. Mu mashusho y’iyi ndirimbo yayobowe akanatunganywa na Producer Eazy Cutz, hagaragaramo Savimbi ukina ari musaza w’umukobwa naho Microjeni akaba ariwe Pasiteri wasezeranije aba bombi, ibintu bigaragaza ko nta bukwe bwabaye ahubwo byari umukino no kwamamaza iyi ndirimbo ‘Bambe’ yagiye hanze kuri uyu wa 6.

    Iyi foto nayo yaba gihamya! Rocky na Carmene bagaragaye bahishe impeta

    Benshi bari baraheze mu rujijo bagaragaza ko bifurije urugo ruhire Rocky na Carmene, abandi nabo bati ‘ntibishoboka nta bukwe bwabaye’, none birangiye ukuri kugiye hanze. Riderman wari wabwiye Rocky Kimomo ko igikwe mu isi ari ngombwa kuri Rocky kandi ko ibyo kutabukora bizabera mu ijuru, bigaragaye ko hakiri urugendo kuri Rocky rwo gurushinga kuko magingo aya akiri ingaragu.

    Uwitwa Mucoma wari wiyemeje guhita atanga Miliyoni 5 Frw mu gihe Rocky yaba yakoze ubukwe zo gushyigikira uru rugo, nawe amafaranga ye ni ukuba ayabitse kuko ukuri kugiye hanze bikagaragara ko nta bukwe bwabaye. Mu gihe cy’isaha imwe iyi ndirimbo imaze isohotse imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi cumi na birindwi kuri Youtube ibigaragaza ko benshi bari bayifitiye amatsiko menshi cyane.

    Papa Cyangwe amenyerewe ‘gutegura’ no kwamamaza mu buryo bwihariye indirimbo ze

    Social Mula wakoranye indirimbo na Papa Cyangwe ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda

    KANDA HANO UREBE ‘BAMBE’ YARI ITEGEREJWE NA BENSHI YA PAPA CYANGWE NA SOCIAL MULA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108810/rocky-kimomo-nta-bukwe-yakoze-indirimbo-nshya-bambe-ya-papa-cyangwa-na-social-mulla-yageze-108810.html

  • Press Brief: UGHE Africa Advisory Board Meeti… – #rwanda #RwOT

    The board meeting was called by the co-chairs: the First Lady of the Republic of Rwanda, Her Excellency Jeannette Kagame, and Prof. Senait Fisseha, the Director of Global Programs at the Susan Thompson Buffett Foundation.

    “I am extending to you an invitation to keep trailblazing a new & health centered path forward, because 2020 taught us many lessons on how interconnected we are as a global community. We can no longer afford to maintain the status quo.”

    – H.E Mrs Jeannette Kagame, First Lady of the Republic of Rwanda, and Co-Chair of the African Advisory Board of the University of Global Health Equity.

    UGHE is an institution that strives to train the next generation of global health professionals committed to providing equitable healthcare for all in Africa and beyond, with a focus on the most vulnerable. The creation of the AAB is critical to ensuring that UGHE's work is informed by the local context vis-a-vis the wealth of knowledge and experience of African leaders on the continent.

    'It is no accident that the University of Global Health Equity was born in Rwanda, which has for so long been a beacon of hope and an inspiration not just for those of us on the continent, but globally. This is what resilience, perseverance, and the road map to equity looks like'.

    – Prof Senait Fisseha, Director Global Programs, Buffett Foundation, and Co-Chair of the African Advisory Board of the University of Global Health Equity.

    During the meeting, the board members pledged to support UGHE to educate young leaders to be able to strengthen health sectors as a pillar of economic development and stability worldwide, especially in Africa. With this far-reaching mission, they are ready to accompany UGHE as it implements flexible and innovative solutions to address complex global health issues on the African continent and beyond. They will also advise on the creation of research and the needed types of professionals, as well as the collaboration required for future self-reliance based on Africa’s health needs.

    'We look forward to continuing this dialogue that will provide invaluable recommendations to UGHE as it works to attain excellence in global health education. Ultimately, we hope that this provision of quality education will improve the health of the population worldwide, especially that of the most vulnerable in Africa.'

    – Prof. Agnes Binagwaho, Vice- Chancellor of the University of Global Health Equity.

    The conversation highlighted the importance of synergizing regional efforts and improving the quality and quantity of the healthcare workforce and delivery, to guide the way forward for the institution's strategic development to build healthcare systems in Africa and other parts of the world.

    Instead of trying to use the word 'sustainability' as a diagnosis, we must all work to sustain UGHE as one important legacy of the Rwandan renaissance. And that will be striking a blow for decolonizing global health.'

    – Prof. Paul Farmer, Chancellor of the University of Global Health Equity.

    This was a highly fruitful and forward looking meeting.

    UGHE Africa Advisory Board

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108809/press-brief-ughe-africa-advisory-board-meeting-108809.html

  • Abafana bo mu Rwanda bakomorewe bemererwa gus… – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020, ni bwo Abafana bakumiriwe kujya ku bibuga nyuma y’uko mu Rwanda hari hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus, kuva icyo gihe ibikorwa byinshi by'imikino byarahagaze, gusa bisubukurwa gake gake kugeza ubu ubwo hari imikino irimo Basketball na Volleyball yamaze kwemererwa kwakira abafana bake bipimishije.

    Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko bamaze kwemerera FERWAFA kugarura abafana kuri stade.

    Yagize ati 'Twatangiye kwakira ubusabe bwa za federasiyo, na federasiyo y'umupira w'amaguru (FERWAFA) na bo twabonye ubusabe bwaho hirya y'ejo, tubwigaho. Inama twabagiriye cyangwa se igisubizo twari twabahaye ni uko abafana bazaba bahari ariko ingamba twashyizeho ni izituma Abanyarwanda tubarinda, umutekano wabo cyane cyane n'ubuzima bwabo'.

    Minisitiri Munyangaju yashimangiye ko n’ubwo bamaze gutanga ubwo burenganzira bwo kugarura abafana ku kibuga, hakiri kwigwa uburyo bizakorwamo kuko bitandukanye no mu yindi mikino, aho Kigali Arena ifite uburyo bw'ikoranabuhanga bukoreshwa mu kugura amatike.

    Yagize ati 'Icyo tutararangiza kwigaho dufatanyije hamwe, iby'ibanze byaremewe, ariko tugomba gushyiraho izo ngamba tuziganiriye na bo, zo kumenya ngo harajyamo abafana bangana gute? Ese Stade yakira abantu bangana gute? Ese barakoresha ubuhe buryo kuko urugero nko muri Arena, barakoresha e-ticketing.

    'Ese noneho kuri stade tuzakoresha ubwo buryo? Niba buhari abe ari bwo dukoresha kugira ngo dushyireho ingamba zose zishobora gutuma nta muntu ushobora kwandurira kuri stade cyangwa abe yahagirira ikibazo. Kuba ufite urukingo ntibivuze ko utarwara, ntibivuze ko utakwanduza'.

    U Rwanda rugiye kwakira amarushanwa ya mbere akomeye muri Afurika mu mukino wa Volleyball na Basketball, abafana bemerewe kujya kureba iyi mikino muri Kigali Arena, ni abipimishije COVID-19 kandi bafite ibisubizo byo mu masaha 48 bigaragaza ko ari bazima.

    Ku Banyarwanda, basabwa kandi kuba barakingiwe nibura urukingo rwa mbere mu gihe abatarakingirwa, bashyiriweho uburyo bizakorwamo.

    U Rwanda ruzakira Kenya mu mukino w'umunsi wa kabiri wo mu itsinda E ry'ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, uzaba tariki ya 5 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Uretse uyu mukino, biteganyijwe ko mu mpera za Nzeri hazatangira Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri mu mwaka w'imikino wa 2021, mu gihe tariki ya 16 Ukwakira ari bwo hazatangira Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu bagabo mu mwaka w'imikino wa 2021/22.

    Abafana bakomorewe kugaruka ku bibuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108804/abafana-bo-mu-rwanda-bakomorewe-bemererwa-gusubira-ku-bibuga-nyuma-yiminsi-523-yubwigunge-108804.html

  • Inkuru nziza ku bafana b'umupira w'amaguru bose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo, Minisitiri wa Sports, Aurore Mimosa Munyangaju, yatangarije mu kiganiro RTV Sports ko Minisiteri ya Sports yemeye ubusabe bwa FERWAFA bw'uko abafana bagaruka ku kibuga.

    Ubu burenganzira Ferwafa yamaze guhabwa na Minisiteri ya Sports, ni ubwo kwemerera abafana kureba umukino uzahuza ikipe y'igihugu y'u Rwanda ndetse na Kenya mu gushaka itike y'igikombe kizabera muri Qatar.

    Mukiganiro #RTVSPORTS Min. @AuroreMimosa yavuze ko @Rwanda_Sports yamaze kwemerera @FERWAFA ko abafana bagaruka ku kibuga. pic.twitter.com/8GmFCya7zf

    — Rigoga Ruth (@rigogaruth) August 20, 2021

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bafana-bumupira-wamaguru-bose/

  • Abayobozi 2 bagereza barakekwaho gucuruza abagore n' abakobwa bafungiyemo #rwanda #RwOT

    Abayobozi babiri bagereza mu gihugu cya Mozambique, birukanwe ku mirimo nyuma y'iminsi 12 gusa bahawe inshingano zo kuyobora za gereza, bikaba byatewe n'ibibazo bitandukanye.

    Umwe muri bo ni Herminia Nhamundze, umuyobozi wa gereza ya Ndhlavela y'abagore, aho ngo wasangaga abagororwa baho bahatirwa gukora uburaya, undi akaba Ramos Zambuco wo muri gereza bivugwa ko irinzwe cyane ya Maputo.

    Nyuma gato yo kurahira kwabo mu ntangiriro z'uku kwezi, amakuru yagaragaye ko bombi bari bafite imanza bagomba kwitabira.

    Amakuru avuga ko aba bombi bafunzwe bazira uruhare bagize mu irekurwa ry'imfungwa izwi cyane Momade Abdul Satar, uzwi cyane ku izina rya Nini Satar ryabaye muri 2014.

    Mu Gushyingo 2000, Satar yari yakatiwe igifungo cy'imyaka 24 azira kwica umunyamakuru ukomeye wakoraga inkuru zicukumbuye muri Mozambike, Carlos Cardoso.

    Irekurwa rye ry'agateganyo nyuma ryavanyweho kuko icyemezo mpuzamahanga cyo kumuta muri yombi cyari gihari, yafatiwe muri Thailande yoherezwa muri Mozambike mu 2018.

    Minisitiri w'ubutabera, Helena Kida, na we yirukanye Alfredo Pires, uherutse kugirwa umuyobozi ushinzwe imiyoborere n'imari nk' uko BBC dukesha aya makuru yabivuze.

    Minisiteri yavuze ko Bwana Pires yirukanwe nyuma y'uko Minisitiri amenye ko arimo gukorerwa iperereza mu Ntara y'amajyepfo ya Inhambane, kubera icyaha cyo kunyereza amafaranga.

    Minisitiri w'ubutabera yavuze ko yagiriwe inama yo gushyiraho abayobozi basimbura abirukanywe n'ubwo atarabikora

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/21/abayobozi-2-bagereza-barakekwaho-gucuruza-abagore-n-abakobwa-bafungiyemo/

  • APR FC mu nzira yo kongera gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa APR FC Masabo Michel,yavuze ko ikipe bafite nigera mu kwezi kwa Mbere 2022 nta musaruro ugaragara itanze bazashakisha umukinnyi wese ufite ubushobozi yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.

    Mu kiganiro cyihariye yahaye B&B FM UMWEZI,Masabo Michel,yatangaje ko ubuyobozi bwa APR FC bwiyemeje kuzana abanyamahanga igihe ikipe bafite yaba idatanze umusaruro kugeza mu kwezi kwa mbere.

    SG Masabo yagize ati 'Yego ubuyobozi bukuru bwa APR FC bwemeje ko mu kwezi kwa mbere nitubona umusaruro udashimishije, tuzongeramo umukinnyi uwo ariwe wese tuzabonamo ubushobozi.

    Umunyamakuru yahise amubaza ati n'umunyamahanga se? undi “Yego ufite ubushobozi wese'.

    Yakomeje ko muri CAF boherejeyo urutonde rw' abakinnyi 28 kandi barahawe 40 ariyo mpamvu mu kwezi kwa mbere bazongeramo abandi.

    Bwana Masabo yavuze ko igihe umusaruro uzaba udashimishije,umukinnyi wese aho azaba aherereye hose bazamuzana mu rwego rwo kugarura igitinyiro cya APR FC ku ruhando mpuzamahanga.

    Uyu muyobozi yakomeje yemeza ko n'ikipe y'abagore ya APR FC yari yarasheshwe igiye kugaruka.Ati'Yego ikipe y'abagore ya APR FC turi tayari kuyitangiza cyane ko yahozeho rero ntakibazo biduteye tugiye kubikoraho rwose.'

    Kuva mu mwaka w'imikino 2012/2013, APR FC yatandukanye burundu no gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga bitewe n'uko iyi kipe yabatangagaho byinshi ariko ntibatange umusaruro ukwiye ndetse no gushaka kubakira ubushobozi ikipe y'igihugu.

    Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, iyi kipe y'ingabo z'igihugu yagiye yitwara neza imbere mu gihugu ariko yagera hanze mu mikino nyafurika ntirenge umutaru.

    Byaravuzwe mu minsi ishize ko kubera kutitwara neza mu mikino mpuzamahanga APR FC yatangiye gutekereza kuva kuri iyi politiki cyane ko nta gikombe cya CECAFA na kimwe yari yegukana, ndetse mu marushanwa nyafurika ikaba itarenga umutaru.

    APR FC uyu mwaka izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League nk'ikipe yatwaye igikombe, aho izabanza guhura Mogadishu yo muri Somalia hanyuma ikurikizeho Etoile du Sahel

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-mu-nzira-yo-kongera-gukinisha-abakinnyi-b-abanyamahanga