Category: Uncategorized

  • Abantu 5 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 415 barayandura #rwanda #RwOT

    Abantu bapfuye bahitanwe n'iki cyorezo ni 5, mu bitaro hasezererwa 7. Abakingiwe uyu munsi ni 31,949.Abantu bahawe urukingo rwa mbere mu Rwanda bamaze kurenga miliyoni.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, cyatangaje ko Abanyarwanda bafite imyaka iri hejuru ya 18, bemerewe guhabwa urukingo rwa Covid-19 kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kanama uyu mwaka.

    Ubusanzwe abantu bakuze n'abarwaye indwara zidakira, nibo bari bemerewe guhabwa urukingo rwa Covid-19 na cyane ko ibyo byiciro byombi biri mu bifite ibyago byo kuzahazwa n'icyorezo cya Covid-19.

    Kuba abantu bose barengeje imyaka 18 bemerewe kwikingiza, biratanga icyizere ko u Rwanda rushobora kugera ku ntego rwihaye y'uko ruzakingira 30% by'abaturage barwo bitarenze uyu mwaka.

    U Rwanda kandi rufite intego yo gukingira 60% by'abaturage barwo bitarenze Kamena umwaka utaha, ku buryo ibi bizaruha ubwirinzi bwo guhashya icyorezo cya Covid-19 burundu.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-5-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-415-barayandura

  • Umubiligi washatse kunganira Rusesabagina atabifitiye uburenganzira yirukanywe ku butaka bw'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Uyu munyamategeko,Me Lurquin yinjiye mu Rwanda ku wa 16 Kanama 2021 nyuma yo gusaba ndetse agahabwa viza y'iminsi 30 y'ubukerarugendo. Yahise ajya mu kazi k'ubwunganizi mu mategeko, adafite uruhushya rwo gukorera mu Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa kumi n'imwe nibwo yavanywe ku biro by'Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka aherekejwe n'abapolisi, ajyanwa igitaraganya ku Kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Kigali.

    Ibi byabaye nyuma y'aho ku wa ku wa Gatanu yagaragaye mu mwambaro w'abunganizi mu by'amategeko nk'umwe mu bahagarariye Paul Rusesabagina kandi atari mu banyamategeko bahawe ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda.

    Umuyobozi w'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka, Lt Col Regis Gatarayiha, yabwiye Yari televiziyo y'igihugu ko uriya mugabo atagombaga gukorera mu Rwanda kuko nta ruhushya yari yabiherewe.

    Yagize ati 'Nta masezerano bafitanye yo muri urwo rwego, ni nayo mpamvu natwe tubikurikirana, dufata iki cyemezo cyo gutesha agaciro uruhushya yahawe rwo gusura u Rwanda, twabanje no kubaza Urugaga rw'abavoka mu Rwanda kugira ngo tumenye niba yari yahawe uburenganzira bwo gukora umurimo w'abavoka, akaba wenda yabikoze atabanje gusaba uruhushya rwo gukorera mu Rwanda ariko afite uruhushya yahawe n'Urugaga rw'abavoka mu Rwanda.'

    'Ntarwo yahawe rero, kandi yagerageje kurusaba, baranarumwima bamubwira n'impamu barumwimye, ariko we abirengaho. Bigaragara ko yishe amategeko nkana.'

    Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda rubinyujije ku rukuta rwarwo rwa Twitter, rwatangaje amakuru y'uko Me Lurquin yagaragaye mu rukiko 'nk'umunyamategeko, yambaye umwambaro ubaranga kandi si umunyamuryango ndetse ntanemerewe gukora mu Rwanda.''

    Ruti 'Aracyabazwa impamvu yashatse kugaragara nkukora Akazi k'Abavoka mu Rwanda kandi atabyemerewe.'

    Ntabwo abavoka bo mu Rwanda bemerewe gukorera muri Bruxelles ari naho Vincent Lurquin abarizwa, bivuze ko na we atabona uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

    Urukiko ruburanisha Rusesabagina na bagenzi be 20 rwavuze ko urubanza rwabo ruzasomwa ku wa 20 Nzeli 2021.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umubiligi-washatse-kunganira-rusesabagina-atabifitiye-uburenganzira-yirukanywe

  • Bugesera: Batangiye gusoroma ku mbuto zeze mu butaka bwatanzwe na Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Ubu butaka babwerewe muri Rwanda Day yabereye i Toronto muri 2013 ubwo bagaragarizaga Umukuru w’Igihugu ko bakeneye aho bagurira ibikorwa by’Umuryango ‘Shelter Them Batarure’ wita ku bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage.

    Mu 2015 ni bwo aba bavandimwe baba muri Canada, baje guhabwa ubutaka bungana na hegitare 2.5 mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kabuye. Igice kimwe cyubatswemo Ikigo Mbonezamikurire, ikindi kigenerwa amacumbi y’abatishoboye mu gihe hari n’igikorerwamo ubuhinzi.

    Umuyobozi wa Shelter Them Batarure, Jules Higiro, yabwiye IGIHE ko bakimara guhabwa ubu butaka baganiriye n’abaturage bo muri uwo murenge kugira ngo barebere hamwe igikwiye gukorwa.

    Ati “Ubwo butaka abaturage basabye icyo bashaka ko tuhashyira. Mbere hari abana bigiraga hanze cyangwa mu rugo rw’umuturage, dusanga bakeneye ishuri. Ubwo ni cyo cya mbere twabanje gushyiraho.”

    Yavuze ko kugeza ubu Ikigo Mbonezamikurire gifite abana 87 bagabanyijwe mu matsinda hagendewe ku myaka bafite bahigishirizwa bahabwa ibyo bakeneye byose.

    Ati “Batoranywa bijyanye n’ibyiciro by’ubudehe kandi bikorwa na Komite y’Umudugudu. Ni ukuvuga ngo ni abakene batabasha kubona amafaranga yo kujyana abana babo mu mashuri y’incuke. Iyo bageze hariya rero tubaha byose, birimo impuzankano, imyenda n’inkweto, ibikoresho by’ishuri ndetse n’amafunguro.”

    Hari kandi ibindi bikorwa byakozwe byo kubakira abantu 11 zatujwemo abaturage Shelter Them Batarure yakodesherezaga mu Mujyi wa Kigali.

    Higiro yagaragaje ko uretse kwigisha abana hari na gahunda yo kwigisha ababyeyi buri cyumweru mu rwego rwo kubafasha kubongerera ubumenyi bubakangurira kwita ku bana babo.

    Abaturage bafite abana muri iki kigo bagaragaza ko iri shuri ryababereye igisubizo kuko batabashaga kubona uko babajyana mu mashuri y’incuke.

    Nyiranzajyirwanda Jacqueline yavuze ko ubumenyi abana bahabwa bubafasha nubwo bamaze igihe gito batangiye.

    Muhimpundu Christine yavuze ko kuba umwana we ari guhabwa uburere bwiza afite icyizere ko na we bizamugirira umumaro we ubwe ndetse n’abandi muri rusange.

    Josephine Murphy Bukuru ashimira cyane guverinoma y’u Rwanda yabahaye ubutaka bakoreraho ibikorwa byabo bemeza ko bazakomeza kwagura ibikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage.

    Ati “Dushimira cyane guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame waduhaye ubutaka abinyujije mu Kigo RDB. Byadufashije kubaka u Rwanda twita ku miryango yo mu karere ka Bugesera. Hashize umwaka twubatsemo inzu eshanu zatujwemo imiryango itishoboye. Turashimira kandi Abanyarwanda bose bakomeje kwifatanya natwe mu kubaka igihugu cyacu.”

    Mu rwego rwo kuzamura n’imibereho myiza y’abaturage kandi ubutaka bwasigaye butubatswemo, babugeneye abatishoboye babukoreraho ubuhinzi binyuze mu makoperative ngo babashe kwiteza imbere.

    Aba bana bafite ibikorwaremezo bibafasha kuruhuka no kwidagadura

    Ikigo Mbonezamikurire begerejwe cyafashije abana bo mu miryango ikennye batashoboraga kubona uko biga mu mashuri y’incuke

    Mu byo abana bagenerwa harimo n’amafunguro igihe bari ku ishuri

    Inzu zatujwemo abari basanzwe bakodesherezwa mu Mujyi wa Kigali

    Uretse Ikigo Mbonezamikurire y’abana bato hari n’abubakiwe inzu zo kubamo kuko batagiraga aho kuba

    source : https://ift.tt/3j4Kzq0

  • Abanyarwanda barengeje imyaka 18 bagiye gukingirwa Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abantu bakuze n’abarwaye indwara zidakira, nibo bari bemerewe guhabwa urukingo rwa Covid-19 na cyane ko ibyo byiciro byombi biri mu bifite ibyago byo kuzahazwa n’icyorezo cya Covid-19.

    Kuba abantu bose barengeje imyaka 18 bemerewe kwikingiza, biratanga icyizere ko u Rwanda rushobora kugera ku ntego rwihaye y’uko ruzakingira 30% by’abaturage barwo bitarenze uyu mwaka.

    U Rwanda kandi rufite intego yo gukingira 60% by’abaturage barwo bitarenze Kamena umwaka utaha, ku buryo ibi bizaruha ubwirinzi bwo guhashya icyorezo cya Covid-19 burundu.

    Abantu barenga ibihumbi 980 bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo, mu gihe abarenga ibihumbi 419 bamaze guhabwa dose ebyiri z’urukingo.

    Abanyarwanda barengeje imyaka 18 bagiye gutangira guhabwa urukingo

    source : https://ift.tt/3zb5kG4

  • Rutsiro: Yatawe muri yombi ari kumwe n’umwana w’imyaka 17 yateye inda – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku wa 10 Kanama 2021, ubwo uyu mugabo yajyanaga n’uwo mwana w’umukobwa (babyaranye) ufite imyaka 17 kwandikisha uwo bibarutse bikagaragara ko yamuteye inda afite imyaka 16.

    Umuyobozi w’Umurenge wa Musasa, Uwamariya Clemence, yemereye IGIHE ko ayo makuru ari impamo kandi ko bahisemo gufata uwo mugabo kugira ngo umwana w’umukobwa wahohotewe akiri muto abone ubutabera.

    Ati “Ayo makuru ni yo koko. Yagiye kwandikisha umwana dusanga yateye inda umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure. Ubwo yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe. Kuba yarateye inda umwana utarageza imyaka y’ubukure nicyo cyaha yakoze.”

    Uwamariya yavuze ko kuba byarafashe igihe bitaramenyekana byatewe n’uko umuryango w’umukobwa n’umukobwa ubwe batigeze batanga amakuru ku wa muteye inda.

    Ati “ Uko bimeze ni uko n’ubundi iyo abana b’abakobwa babyaye ntabwo bahita bagaragaza uwabateye inda, ni rwo ruhare rwacu nk’ubuyobozi rwo gukora ubukangurambaga kugira ngo bagaragaze ababahohoteye. Uwo yarabajijwe arabyemera ni yo mpamvu yahise afatwa kuko yanabyemeraga.”

    Yasabye urubyiruko gukomeza kwitwararirika ndetse ababyeyi abasaba gutanga amakuru ku ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

    Uyu mugabo w’imyaka 25 kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Gihango.
    Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n’ingingo ya 133, ivuga ko ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kandi kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha


    source : https://ift.tt/3j4ZKPW

  • Madamu Jeannette Kagame yayoboye Inama Ngishwanama ya mbere ya UGHE asaba impinduka mu rwego rw’ubuvuzi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 ubwo we na Prof. Senait Fisseha, Umuyobozi wa gahunda muri Susan Thompson Buffett Foundation bari bayoboye Inama Ngishwanama ya Kaminuza ya Global Health Equity.

    Ku wa 14 Kanama nibwo iyi Kaminuza yatangaje ko yashyizeho Inama Ngishwanama yayo ku mugabane wa Afurika, iyobowe na Madamu Jeannette Kagame na Prof. Senait Fisseha.

    Madamu Jeannette Kagame yasabye abari muri iyi nama gukomeza urugendo rugamije iterambere ry’urwego rw’ubuzima, hashingiwe ku masomo Isi yakuye ku mwaka wa 2020 wabayemo ikwirakwira rikabije rya Covid-19.

    Ati “Ntabwo twakomeza imikorere isanzwe.”

    UGHE ni Kaminuza yiyemeje guha ubumenyi bugezweho abanyafurika n’abaturuka mu bindi bihugu mu bijyanye n’ubuzima hagamijwe ko ubuvuzi bugera kuri bose by’umwihariko ab’amikoro make.

    Inama y’Ubutegetsi yayo yashyizweho hagamijwe guharanira ko iyo ntego igerwaho uko bikwiriye.

    Prof Senait Fisseha yatangaje ko kuba Global Health Equity yaratangiriye ibikorwa mu Rwanda atari impanuka, ahubwo bishingiye no ku buryo u Rwanda nk’igihugu rwabaye intangarugero ku mugabane no ku Isi muri rusange.

    Inama Ngishwanama y’iyi Kaminuza yiyemeje gukomeza kuyifasha mu gutanga uburezi ku rubyiruko hagamijwe kubaka urwego rw’ubuvuzi ruhamye nk’imwe mu nkingi z’iterambere n’umudendezo ku Isi by’umwihariko muri Afurika.

    Umuyobozi w’iyi Kaminuza, Prof. Agnes Binagwaho, yatangaje ko bazakomeza guteza imbere urwego rw’ubuvuzi binyuze mu burezi bufite ireme.

    Ati “Twizeye ko gutanga uburezi bufite ireme bizazamura urwego rw’ubuzima mu baturage b’Isi yose by’umwihariko abo mu miryango ikennye muri Afurika.”

    Mu bandi batanze ibitekerezo muri iyi nama harimo Prof. Paul Farmer, Umuyobozi w’Icyubahiro w’iyi Kaminuza, yavuze ko izakomeza gushingira ku bigwi by’u Rwanda ku buryo izahura urwego rw’ubuzima ku Isi.

    UGHE ubu iyobowe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Prof Agnes Binagwaho. Ni Kaminuza yatangiye mu 2018 itangijwe n’Umuryango udaharanira Inyungu wa Partners in Health ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, ndetse n’imiryango itandukanye nka Cummings Foundation, Bill & Melinda Gates Foundation, Kaminuza ya Havard ndetse n’iya Tufts iherereye i Boston muri Amerika.

    Madamu Jeannette Kagame yayoboye Inama Ngishwanama ya mbere ya UGHE asaba impinduka mu rwego rw’ubuvuzi

    source : https://ift.tt/3mj8153

  • Me Lurquin warenze ku mategeko akagaragara mu bunganira Rusesabagina yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Me Vincent Lurquin yinjiye ku butaka bw’u Rwanda ku wa 16 Kanama 2021 akoresheje visa y’ubukerarugendo imuhesha kumara iminsi 30 mu gihugu. Uwayihawe ntabwo aba yemerewe kugira imirimo ihemberwa akora mu gihugu.

    Gusa ahageze ku wa Gatanu yagaragaye mu mwambaro w’abunganizi mu by’amategeko nk’umwe mu bahagarariye Paul Rusesabagina kandi atari mu banyamategeko bahawe ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwamenyesheje Lurquin ko agomba kuva ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’uko akoresheje visa yahawe nabi.

    Abapolisi bamuherekeje kuva ku Kacyiru aho uru rwego rukorera, bamugeza ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ari mu modoka ya Polisi, asohoka mu gihugu.

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka, Lt. Col. Regis Gatarayiha, yatangaje ko Lurquin yinjiye mu rukiko abizi kandi abishaka, azi neza ko ibyo ari gukora binyuranyije n’amategeko, azi ko adafite uburenganzira bwo gukorera umwuga w’ubwunganizi mu mategeko mu Rwanda.

    Ati “Ntabwo ari umwavoka mu Rwanda kubera ko atanabyemerewe n’urugaga rw’abavoka mu Rwanda, ubundi akaba ari nacyo kintu kiba gisabwa kugira ngo ube wajya mu rukiko wunganire umuntu uwo ariwe wese.”

    “We rero yagaragaye ari mu kazi yambaye n’imyenda yabugenewe nk’iy’abunganizi bari mu ikipe yunganira uwo munyarwanda ukurikiranyweho ibyaha mu rukiko.”

    Lt Col Gatarayiha yavuze ko iyo ukora akazi udafite uruhushya rwo gukora, biba ari icyaha gihanwa n’amategeko.

    Ati “Ni byo rero byakozwe, turamuhamagara tumubaza impamvu yabikoze atubwira ko ngo yari azi ko kuba yemerewe kuza mu Rwanda ngo bimwemerera gukora ikintu cyose, tumubwira ko nk’umuntu wize amategeko ari kwirengagiza nkana kimwe n’uko iwabo mu Bubiligi nta munyarwanda wagenda ngo atangire gukora akazi atabyemerewe n’amategeko.”

    Mu bihano biteganywa ku muntu wakoze ibihabanye n’uruhushya yahawe rwo kuba mu Rwanda cyangwa kuhasura, yoherezwa mu gihugu cye yirukanywe.

    Ubusanzwe Itegeko rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo mu ngingo yaryo ya karindwi irebana n’abavoka bo mu mahanga, igena uburyo bashobora kwemererwa gukorera umwuga wabo mu gihugu.

    Ivuga ko “Mu gihe amategeko y’iwabo [aha ni u Bubiligi, igihugu cya Me Lurquin] atabuza Abanyarwanda bene ubwo burenganzira kandi bitanyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga, Abavoka bari mu rugaga mu mahanga bahabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda bibaye ngombwa, bagomba ariko kubaha amategeko agenga uwo mwuga mu Rwanda. Umukuru w’Urugaga atanga ubwo burenganzira bwo gukorera mu Rwanda.’’

    Nyuma yo kujya mu rukiko mu buryo bunyuranye n’amategeko, no kwambara impuzankano iranga abavoka kandi nta burenganzira abifitiye, Me Lurquin yanenzwe imyitwarire, anasabirwa gukurikiranwa.

    Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rubinyujije ku rukuta rwarwo rwa Twitter, rwatangaje amakuru y’uko Me Lurquin yagaragaye mu rukiko “nk’umunyamategeko, yambaye umwambaro ubaranga kandi si umunyamuryango ndetse ntanemerewe gukora mu Rwanda.’’

    Rwakomeje ruti “Yasabwe gusobanura imyitwarire ye.’’

    Rwanda Bar Association notes Me Vincent LURQUIN today appeared in court as a lawyer, in a lawyer’s gown, although he is not a member of the Rwanda Bar Association and he is not allowed to practice in Rwanda. He has been requested to explain his behaviour.

    — Rwanda Bar Association (@Rwanda_Bar) August 20, 2021

    Abapolisi baherekeje uyu mugabo bamugeza ku Kibuga cy’Indege i Kanombe yinjira mu ndege asubira mu Bubiligi

    Me Vincent Lurquin w’imyaka 62 asanzwe yunganira Paul Rusesabagina. Aha yaganiraga na Gatera Gashabana wari mu bunganizi be mu rubanza aregwamo iterabwoba

    source : https://ift.tt/3zbCdmi

  • Meddy, Minisitiri Bamporiki na Ally Soudy mu… – #rwanda #RwOT

    Abenshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda tugiye kugarukaho bagize ubutumwa batanga ndetse banifuriza iruhuko ridashira Ambasaderi Joe Habineza bavuga ko yari ayifatiye runini ndetse ko ari nawe watumye uru ruganda rushyuha na cyane ko yagiye azana mu Rwanda abafite aho bahuriye n'imyidagaduro kugira ngo basusurutse abakunzi bayo.

    Ishimwe Dieudonné ukuriye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, ni umwe mu bahuye kenshi na Amb. Habineza ndetse amufiteho urwibutso rwo kuba yaramubereye umugisha. Ati 'Namumenye agarutse kuba Minisitiri wa Siporo n'Umuco igihe twateguraga Miss Rwanda. Numvaga abantu bose bamukunze ariko ntaramenya uko bimeze, nyuma yaho rero twarakoranye, nza kubona uburyo ari umuntu wasabanaga n'abantu bose, akakira abantu bose.'

    Yakomeje agira ati 'Ikindi kintu gikomeye ariko, yari umuhanga cyane yakundaga guhanga ibishya cyane. Ndibuka hari ibintu twajyaga tuvuga ngo ibi ntabwo twabishobora, akanga ati 'mwabikora, mugende mugerageze kandi muzabishobora', kandi nyuma tukabikora bigakunda.'

    Ishimwe avuga ko mu by'ingenzi yibukira kuri Amb. Habineza harimo guca bugufi no kugirira akamaro umugezeho wese. Ati 'Ni umuntu utaracaga ku ruhande, yakubwizaga ukuri. Kwitaba Imana kwe na n'ubu sindabyumva. Icyo nzi cyo ni kimwe, umuntu wese wabashije kumugeraho, yamubereye umugisha kandi aba n'isomo kuri we.'

    Yakomeje agira ati 'Joe ntimwakwicarana iminota 10 nta somo uramukuraho, yageraga ku bato rero akatubwira ati 'iki kintu wagikora kandi wakigeraho', ni umuntu utanga ubufasha aho bishoboka hose. Nongere mbisubiremo yari umuntu w'umuhanga. Ni bya bindi buri wese agira umunsi we, naboneraho n'umwanya wo kwihanganisha abana n'umuryango we wose.'

    Ubutumwa bwa Safi Madiba wifurije Amba. Habineza iruhuka ridashira

    Mushyoma Joseph [Boubou] uyobora East African Promoters (EAP) itegura ibitaramo birimo East African Party, Iwacu Muzika Festival n'ibindi yavuze ko Amb. Habineza yari umuntu wumva neza ibijyanye n'umuziki kandi agahora aharanira kuwuteza imbere.

    Ati 'Murabizi kuva kera yari umugabo wabanye n'abahanzi cyane, yumvaga ibijyanye n'ubuhanzi n'ubugeni by'umwihariko, yarabyumvaga kandi ntiyasubizagayo umuntu umusanze, yakwakiraga neza cyane, agasabana akagira urugwiro.'

    Yakomeje agira ati 'Yari umugabo wumvikana, wumva ibitekerezo byawe akabiha agaciro, akakugira inama. Kuri EAP by'umwihariko igihe yari Umuyobozi Mukuru wa Radiant, twarakoranye aba umwe mu bafatanyabikorwa, twazengurukanye igihugu cyose. Tubuze umuntu wumvaga ibyo dukora cyane.'

    Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa Siporo, Urubyiruko n'Umuco mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi, Amakuru avuga ko yari ari kwivuriza i Nairobi muri Kenya, akaba yitabye Imana kuri uyu wa 20 Kanama 2021,

    Habineza Joseph yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. N’ubwo yamenyekanye muri Politiki, mbere yaho yabanje gukora mu bigo bitandukanye byigenga. Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

    The Ben yashyizeho umutima ucitsemo kabiri agaragaza ko yashenguwe

    Yatangiye imirimo ya politiki mu Rwanda mu mwaka wa 2004 ubwo yari avuye muri Nigeria, ahita agirwa Minisitiri w'Urubyiruko, Siporo n'Umuco icyo gihe bikaba byari bigikomatanyijwe.

    Muri 2008, igice cy'urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe Minisiteri ya Siporo n'Umuco kugeza muri 2011 ubwo yeguraga. Muri 2008, igice cy'urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe minisiteri y'Umuco na Siporo kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

    Ubutumwa bwa Meddy washenguwe n’itabaruka rya Ambasaderi Joseph Habineza

    Nyuma yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria na Ghana. Ku wa 24 Nyakanga 2014 yongeye kugaruka muri Guverinoma yari iyobowe na Anastase Murekezi nka Minisitiri w'Intebe; asubira na none ku kuba Ministeri w'Umuco na Siporo, umwanya yamazeho iminsi 183 kuko ku gicamunsi cyo ku wa 24 Gashyantare 2015 yasimbujwe.

    Ubutumwa bw’umuhanzikazi Queen Cha

    Mu Ugushyingo 2016, Ambasaderi Joe Habineza yatangiye kwikorera ku giti cye, akora ubucuruzi bwa makaroni yahaye izina rya 'Pasta Joe' zakorwaga n'uruganda rwo mu Misiri rwitwa 'Antoniou'. Mu 2019 yagizwe umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd, ikigo cy'ubwishingizi cyihaye intego yo gufasha n'ababukeneye ariko bafite amikoro aciriritse. Uwo mwanya yawuvuyeho muri Kanama 2020.

    Ally Soudy yahishuye ko yari afitanye ikiganiro na Amb. Joe Habineza mu mpera z’uku kwezi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108792/meddy-minisitiri-bamporiki-na-ally-soudy-mu-byamamare-byashavujwe-nurupfu-rwa-amb-joseph-h-108792.html

  • Video irimo ubukwe bwa Rocky yagiye hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minota mike ishize nibwo hamaze kujya hanze indirimbo ya Papa Cyangwe na Social Mula akaba ari indirimbo bise Bambe. Mu mashusho y'iyi ndirimbo harimo ubukwe bwa Rocky Kimomo buherutse kuvugisha abantu benshi mu minsi ishize.

    Papa Cyangwe — Bambe ft Social Mula (Official Video 2021)

    Source : https://yegob.rw/video-irimo-ubukwe-bwa-rocky-yagiye-hanze/