Category: Uncategorized

  • Dore uko umwe mu bunganira Rusesabagina yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu munyamategeko w’imyaka 62 yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’aho arenze ku mategeko akajya mu rukiko kunganira Paul Rusesabagina kandi nta burenganzira abifitiye.

    Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka Lt. Col Regis Gatarayiha avuga ko Vincent LURQUIN yinjiye mu Rwanda tariki 16 Kanama ahabwa visa yo gusura y’iminsi 30, ariko ku itariki ya 20, Lurquin agaragara mu rukiko nta burenganzira abifitiye ndetse nta n’icyangombwa (work permit) afite.

    Irebere muri iyi video uko yurijwe indege agasubizwa iwabo:

    source : https://ift.tt/3y8JGBc

  • Ibintu bitanu (5/10) bigaragaza ko umukobwa agukunda (IGICE CYA KABIRI) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari n’uwo uzasanga akora uko ashoboye agakora ku muhungu cyangwa agahora ashaka kuba hafi y’aho umuhungu ari. Kandi n’ubwo atari we ufata iya mbere ngo akubwire ko yagukunze, agerageza kubikwereka ashyira ikiganza cye hafi y’icyawe kugira ngo nawe utinyuke ufate ikiganza cye. Iyo uri ikigwari ni hahandi usanga igitima kidundaguza wibaza uti se nimufata ikiganza akanyiyama!

    Niba umukobwa agukunda, iyo umwegereye cyangwa ukamufata ku rutugu cyangwa ku kuboko ntabwo aguhunga. Icyitonderwa! Nubona bimeze bityo, ntuzashyekerwe ngo urengere usange utangiye kumubuza uburyo, kuko ibintu bishobora kuguhindukana ukumirwa.

    2. Ntajya yibagirwa ibyo muganira

    Iyo umukobwa akunda umuhungu, usanga anezezwa no kumutega amatwi kandi akabyerekana agarura ibiganiro bagiranye mu minsi yatambutse; hari n’igihe agenda ashyiramo utugambo dusekeje agendeye ku bintu mwaganiriyeho bimwerekeyeho. N’utuntu tw’amafuti mwaganiriye usanga atuzirikana kuko iyo agukunda, ibyawe byose biramushishikaza.

    Ahora iteka atekereza kuri gahunda zawe. Niba se hari umukino ukomeye witegura, cyangwa se ufite akazi kihutirwa ugomba kurangiza ku gihe ntarengwa, ibyo byose arabizirikana kandi akibuka kukwifuriza gutsinda. Hari n’igihe yemera akirinda kukurogoya akaguha umwanya wo kwitegura neza.

    3. Uzamutungura kenshi arimo kukureba utabizi

    Iyo uri kumwe na bagenzi bawe, umukobwa ugukunda na we ari hafi aho, usanga anyuzamo akagutereraho akajisho mu buryo butunguranye, ibi kandi abikora azi neza ko wowe utaribumubone, kandi iyo muhuje amaso, ahita yirebera hirya hato utagira ngo ni wowe yarebaga, icyo gihe ukamenya ko yakwihebeye ariko bikamutera isoni kubishyira ku mugaragaro. Muri make iyo umukobwa akwemera, usanga aho uri hose yifuza kukureba, yaba abigambiriye cyangwa bikikora.

    4. Agushakira umwanya

    Ikimenyetso simusiga kikwereka ko umukobwa akwiyumvamo: Akora uko ashoboye akakubonera umwanya muri gahunda ze zihutirwa” nk’uko byemezwa na Margot Schulman, wanditse igitabo kitwa Choose Love: A Simple Path to Healthy, Joyful Relationships. Mu Kinyarwanda: Hitamo urukundo: Inzira yoroshye igana ku rukundo ruzira amakemwa.

    Kuba umukobwa akubonera umwanya muri gahunda ze, hari abantu babifata nk’ibisanzwe, nyamara ni bwo buryo bwa mbere mu bundi bwose bwerekana ko umukobwa akwiyumvamo.

    Indi mpuguke mu birebana n’umubano, Bonnie Winston nawe arabyemeza agira ati “Iyo umukobwa akubonera umwanya kenshi, ni ikimenyetso cy’uko agukunda, kwaba ari ukubonana imbonankubone, kuvugana kuri telefone, cyangwa mu butumwa bugufi kandi bushimishije. “Ese ubundi atagukunda, ibyo byose yaba abikorera iki?”

    5. Akora uko ashoboye ngo umenye ko nta wundi bakundana

    Igihe murimo kuganira, umukobwa wifuza ko mucudika ntagira isoni zo kukubwira ko nta nshuti y’umuhungu afite. Ariko ibyo byonyine ntibihagije, na we ugomba gukoresha uwo mwanya ukahava umenye ko agufitiye ubwuzu. Naramuka avuze ko akeneye umuntu umuherekeza mu birori runaka cyangwa gusohokana mugasangira, uzahite ufatiraho wigeragereze amahirwe kuko ni bwo buryo azaba abonye bwo kukwisanzuraho.

    Uwaba yaracikanywe, yasura umurongo wa KT Radio kuri youtube (https://www.youtube.com/channel/UCoTgDGyQpkDyL_eUKtt9q7g), aho mushobora gukurikira ibiganiro byinshi biba byaratambutse kuri KT Radio nka: Ubyumva ute, Inyanja twogamo, Nyiringanzo, Nyiringanzo, inama z’ubuzima n’ubumenyi rusange ndetse n’ibindi.
    …

    source : https://ift.tt/3za6QIv

  • Aristide Mugabe na Sagamba Sedar ntibazakinira u Rwanda muri Afrobasket 2021 #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Basketball, Dr Cheikh Sarr,yatangaje abakinnyi 12 azakoresha mu mikino ya Afrobasketball 2021, batarimo abafite ubunararibonye nka Mugabe Aristide na Sagamba Sedar bombi bigaragaje cyane muri BAL iheruka kubera mu Rwanda.

    Imikino ya Afrobasket2021 izatangira kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Kanama 2021 kugeza 05-09-2021 muri Kigali Arena .

    U Rwanda rugiye kwitabira Afrobasket ku nshuro 6,ruri mu itsinda A hamwe na Angola ifite iki gikombe inshuro 11, DR Congo🇨🇩 na Cape Verde.

    Mu bakinnyi bashya bahamagawe harimo Robeyns William Gerald usanzwe ukinira VOO Liège mu Bubiligi ndetse ni bwo bwa mbere agiye gukinira u Rwanda nk'uko bimeze no kuri Sangwe Armel ukinira APR BBC.

    Robeyns w'imyaka 25, yavukiye i Verviers mu Bubiligi, akaba afite ubwenegihugu bw'u Rwanda n'ubw'u Bubiligi kuko nyina ari Umunyarwandakazi.

    Umukino wa mbere w'u Rwanda uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021, aho ruzahura na Repubulika Demokarasi ya Congo guhera saa saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Abakinnyi 12 b'u Rwanda muri Afrobasket 2021

    Habimana Ntore
    Nshobozwabyosenumukiza Wilson
    Sangwe Armel
    Gasana Wilson Kenneth
    Robeyns William Gerald
    Hagumintwari Steven
    Kazeneza Galois Emile
    Ndizeye Ndayisaba Dieudonné
    Shyaka Olivier
    Mpoyo Olenga Axel
    Prince Ibeh
    Kaje Elie

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/aristide-mugabe-na-sagamba-sedar-ntibazakinira-u-rwanda-muri-afrobasket-2021

  • Rubavu : Yagiye gupakurura umucanga muri DRC agarukana imifuka 7 ya Caguwa afatirwa ku mupaka #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yafashwe n’Abapolisi b’u Rwanda bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) n’abo mu ishami rishinzwe umutekano wo ku mipaka (BSU) ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021.

    Ndayizeye yafatanwe imifuka 7 irimo imyenda ya caguwa ya magendu ayikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Yafashwe yayihishe mu ikamyo inyuma ahapakirwa imizigo, iyi kamyo yari ivuye gupakurura umucanga muri Congo.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro babonye amakuru avuga ko Ndayizeye afite ibintu agiye kwinjiza mu Rwanda mu buryo wa magendu abikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yagize ati 'Abapolisi bamenya ko iyo kamyo ivuye gupakurura umucanga muri Congo Ndayizeye yayipakiyemo imyenda ya caguwa idasoze. Iyo kamyo yaraje igera ku mupaka barayisaka, basabye Ndayizeye gufungura inyuma basanga harimo imifuka 7 y’imyenda ya caguwa.'

    Ndayizeye amaze gufatwa yavuze ko yari yahawe akazi n’uwitwa Patrick kugira ngo amushyire iyo myenda. CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru yafashije inzego z’umutekano gutahura uwari ugiye kwinjiza magendu mu Rwanda. Yaburiye abantu ko ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha byambukiranya umupaka ari icyaha, yabasabye kubyirinda bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo hakumirwe ibyo byaha.

    Ndayizeye yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza, ni mu gihe imyenda yari afite yashyikirijwe ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro.

    ICYO AMATEGEKO AVUGA

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

    Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Yagiye-gupakurura-umucanga-muri-DRC-agarukana-imifuka-7-ya-Caguwa-afatirwa-ku-mupaka

  • #AfroBasket2021: Mugabe Aristide ntari mu bakinnyi 12 umutoza yasigaranye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 kugera tariki 05 Nzeli mu Rwanda by’umwihariko muri Kigali Arena harabera igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu mukino wa Basketball “FIBA AFROBASKET 2021”.

    Mugabe Aristide ntari mu bakinnyi bazakina AfroBasket
    Mugabe Aristide ntari mu bakinnyi bazakina AfroBasket

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Dr Cheikh Sarr yamaze gutangaza urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi 12 bazaba bahagarariye u Rwanda, aho hatagaragayemo kapiteni w’ikipe y’igihugu Mugabe Aristide, ndetse na Sagamba Sedar.

    Mu bakinnyi bagaragaye muri uru rutonde rwa nyuma harimo Robeyns William Gerald w’imyaka 25 usanzwe ukinira VOO Liège yo mu Bubiligi, uyu mukinnyi ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda kubera nyina w’umunyarwandakazi akaba ari ubwa mbere ahamagawe.

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu ya Basketball ni ubwa gatandatu igiye gukina AfroBasket kuva 2007 aho yitabiraga bwa mbere

    Muri aya marushanwa u Rwanda rugiye kwitabira ku nshuro ya gatandatu kuva 2007, ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Angola, Cape Verde ndetse na Republika iharanira Demokarasi ya Congo bazanakina umukino wa mbere kuri uyu wa Kabiri i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

    Urutonde rw’abakinnyi 12 u Rwanda ruizifashisha muri Afrobasket 2021

    1. Habimana Ntore
    2. Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson
    3. Sangwe Armel
    4. Gasana Wilson Kenneth
    5. Robeyns William Gerald
    6. Hagumintwari Steven
    7. Kazeneza Galois Emile
    8. Ndizeye Ndayisaba Dieudonné
    9. Shyaka Olivier
    10. Mpoyo Olenga Axel
    11. Prince Ibeh
    12. Kaje Elie

    Umutoza w
    Umutoza w’ikipe y’igihugu Dr Cheikh Sarr

    Mu marushanwa ya AfroBasket aheruka yabaye mu mwaka wa 2017, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze umukino umwe itsindwwa ibiri, isoza iri ku mwanya wa 10. Ikipe y’u Rwanda kandi umwanya mwiza yabashije kugira muri aya marushanwa ni uwa 10 mu mwaka wa 2009 i Tripoli, Libya.


    source : https://ift.tt/3827RX8

  • Rutsiro : Umugabo yagiye kwandikisha umwana ku Murenge ahita afungwa kuko yamubyaranye n’utaruzuza 18 #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Niyobuhungiro Félix yafashwe itariki 10 Kanama 2021 ubwo yajyaga kwandikisha umwana wavutse, barebye mu irangamimerere ubuyobozi busanga uwo babyaranye yaratewe inda atarageza imyaka y’ubukure.

    Amategeko y’u Rwanda agena ko ukoze imibonano mpuzabitsina n’umwana utaruzuza imyaka 18, aba amusambanyije ndetse ugakurikiranwa n’amategeko.

    Niyobuhungiro akurikiranyweho gutera inda umwana w’imyaka 16 agahita amugira umugore.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, Uwamariya Clemence, avuga ko Niyobuhungiro yatawe muri yombi kubera gusambanya umwana akanamutera inda.

    Ati 'Afunzwe kubera ko yaje kwandikisha umwana kandi yarateye inda umwangavu utagejeje ku myaka y’ubukure'.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musasa buvuga ko umwana na nyina basubiye iwabo mu gihe amategeko agomba gukurikirana Niyobuhungiro, kuko yateye inda umukobwa ufite imyaka 16.

    Ikibazo cyo gusambanya no gutera inda abakobwa b’abangavu, kimaze igihe kivugwa mu Rwanda kandi bikagira ingaruka ku bana basambanywa harimo no gutwara inda z’imburagihe.

    Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imibare y’abangavu baterwa inda z’imburagihe igenda izamuka uko imyaka ishira.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rutsiro-Umugabo-yagiye-kwandikisha-umwana-ku-Murenge-ahita-afungwa-kuko-yamubyaranye-n-utaruzuza-18

  • Betting Tips: Arsenal vs Chelsea , Wolves vs Spurs kuri unomugoroba #rwanda #RwOT

    Arsenal vs Chelsea. Kuri uyu mugoroba ndabona biza kuba bitoroshe gusa aya makipe yombi araza kwinjizanya nubwo ikipe ya chelsea isa nikomeye kuri bamyugariro bayo gusa ikipe ya Arsenal ikunze gushobora ikipe ya Chelsea muri bamyugariro bayo. Nkaba nabwira abantu kugura (Yes) or over 2.5 Imikino 9 kumunsi wo kuwagatandatu twatanze umukino umwe niwo watwiciye […]

    The post Betting Tips: Arsenal vs Chelsea , Wolves vs Spurs kuri unomugoroba appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/22/betting-tips-arsenal-vs-chelsea-wolves-vs-spurs-kuri-unomugoroba/

  • Umuhanzikazi Fille Mutoni yarwanye inkundura n'umukoresha we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni, yarwanye na bosi wa Martin Entertainment rubura gica mu bikekwa ko yaba yabitewe no kuba ibiyobyabwenge yigeze gukoresha, byaba byongeye kumugaruka.

    Ugblizz ivuga ko Fille yigeze gukoreshaho ibiyobyabwenge, ajya muri rihabu (Rehab) bamufasha kubirwanya gusa ngo ' Biherutse kongera kumugaruka, afata bosi wa Martin Entertainment, bararwana rubura gica.'

    Uru rubuga ko ruvuga ko Fille yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge, 'Yarwanye na bosi we ubu kontaro ye ikaba yamaze guseswa.'
    Hari amakuru ko Fille wari waramaze gutandukana na manaja we wari n'umugabo we, Edwin Katamba, yaba yarasubiye mu biyobyabwenge.
    Ibi bivuze ko imwe mu mishinga y'uyu mugore yari yatangiye gukora ngo yongere kuboneka mu ruhando rwa muzika, igihe kuba ihagaze muri ibi bihe.

    Fille abinyujije kuri instagram ye akaba yahakanye ko yaba yasubijwe mu kigo ngororamuco kubera ibiyobyabwenge nkuko byahwihwiswaga.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-fille-mutoni-yarwanye-inkundura-numukoresha-we/

  • Umunyarwandakazi yatashye amara masa muri Miss Supranational #rwanda #RwOT

    Umuratwa Kate Anitha wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational International 2021, yatashye amara masa mu irushanwa ryegukanywe n’umunya-Namibia, Chanique Rabe.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu nibwo habaye umuhango wo gutoranya Nyampinga wahize abandi muri Miss Supranational International 2021 yaberaga muri Pologne kuva tariki ya 5 Kanama.

    Ntabwo umunyarwandakazi Umuratwa Kate Anitha yahiriwe kuko atigeze anagera mu cyiciro cya nyuma.

    Iri rushanwa ry’ubwiza ryari ryitabiriwe n’abakobwa bagera kuri 60 muri rusange bavuye mu bihugu bitandukanye, babanje gutoranyamo abakobwa 24 mbere yo gutoranyamo 12 nabo bagombaga kuvamo batanu bahatanira ikamba.

    Umuratwa Kate Anitha akaba atigeze agira amahirwe yo kuza mu bakobwa 24 bakomeje mu kindi cyiciro.

    Abakobwa 5 bageze kuri final harimo Umunya-Afurika y’Epfo, Namibia, Puerto Rico, Venezuela n’uwo muri Repubulika y’Abadominikani.

    Chanique Rabe akaba yaje kwegukana iri kamba ahigitse bagenzi be.

    Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 12, aho ryaherukaga muri 2019 rikegukanwa n’Umunya-Thailand, Antonia Porsild, umwaka ushize ntiryabaye kubera icyorezo cya COVID-19.

    Umuratwa Kate Anitha ntabwo yahiriwe n’irushanwa

    Chanique Rabe wegukanye Miss Supranational International 2021

    24 bageze ku cyiciro cya nyuma

    12 basigayemo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwandakazi-yatashye-amara-masa-muri-miss-supranational

  • Chanique Rabe wo muri Namibia yegukanye ikamb… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, mu gihugu cya Pologne hasojwe irushanwa ry'ubwiza rya Miss Supranational ryabaga ku nshuro ya 12.

    Miss Umuratwa Anitha Kate wari uhagaririye u Rwanda ntiyigeze abasha kugera muri 24 beza b'irushanwa.

    Irushanwa kandi wabonaga ko amahirwe yose ari mu ruhande rw’abakobwa bo muri Afurika ykuko nko mu gihe bari bageze kuri 24 beza b'irushanwa harimo batatu bo muri Africa.

    Barimo umukobwa wari uhagaririye Kenya, Africa y’Epfo na Namibia. Kugeza muri batanu ba mbere umugabane w’Afurika wari ugifitemo babiri aribo uwo muri Africa y’Epfo na Namibia, byagaragaraga ko ikamba rigenda rigana kuri uyu mugabane.

    Ni nako byaje gusoza kuko Chanique Rabe yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2021. Uyu mukobwa yagaragiwe n'umukobwa wo muri Puerto Rico wabaye igisonga cya mbere na Thato Moshele wo muri Africa y’Epfo wabaye igisonga cya kabiri.


    Chanique Rabe abaye umukobwa wa mbere wegukanye ikamba rya Miss Supranational avuye ku mugabane w'Africa.

     

    Umunya-Namibia Chanique Rabe yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2021


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108817/chanique-rabe-wo-muri-namibia-yabaye-miss-supranational-2021-108817.html