Category: Uncategorized

  • Umunyezamu Kimenyi Yves n’abo bafatanwe baricuza amakosa bakoze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP Kabera arababaza impamvu bagenzi babo batarimo gushaka kwishyikiriza polisi ngo bisobanure
    CP Kabera arababaza impamvu bagenzi babo batarimo gushaka kwishyikiriza polisi ngo bisobanure

    Kimenyi yabitangarije kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, ubwo we na bagenzi be barimo Ingabire Habiba wigeze kuba miss supernatural 2017, Mutesi Fiona, Umutoni Deborah hamwe na Manzi Yvette berekagwa itangazamakuru.

    Kimenyi yafashwe ku itariki 18 Kamana 2021 nyuma y’amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yeberekanaga bari mu birori bavuga ko byari ibyo kwitegura umwana wabo w’imfura na Muyango Claudine (Baby Shower), ariko bikaba byarakozwe mu buryo butubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Uyu munyezamu w’ikipe y’igihugu ndetse na Kiyovu sports, avuga ko yicuza kuba yagaragaye imbere y’itangazamakuru yambaye amapingu.

    Ati “Ndicuza kuba ndi imbere yanyu nambaye amapingu, ntanga ubutumwa nk’ubungubu. Ntabwo ari ikintu cyiza kandi nakabaye ntanga ubundi butumwa buri ‘positive’, urumva ko ari ikintu kibi ntagombye kuba ngaragaramo”.

    Kimenyi umaze kumenyekana cyane muri ruhago yo mu Rwanda avuga ko kuba yagaragara mu bikorwa bigayitse byo kutubahiriza gahunda za Leta, ari urucantege ku bijyanye n’umwuga we, gusa ngo nyuma yabyo agomba guhinduka.

    Ati “Ntibyabura kugira ngo ufate iminsi itanu ufunze umere gutya hanyuma utange indi shusho hanze, uko biri kose hari ikigabanuka ariko umuntu aba agomba guhita yegura umutwe nyine agashaka uko azongera gutanga ubutumwa bwiza no kwereka abantu ko yahindutse”.

    Ingabire Habiba wabaye miss supernatural 2017, avuga ko bakoresheje ibirori by’inshuti yabo yitegura kubyara batazi ko bitemewe.

    Ati “Nicuza ko nagiye mu birori ntazi neza ko bitemewe, ntabwo bizongera. Ubutumwa binsigiye kandi byasigira n’abandi ni uko dukwiye gukurikiza amabwiriza abayobozi bacu batubwira kandi tukirinda kugwa mu ikosa”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jonh Bosco Kabera, avuga ko abafashwe bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko ngo hari n’abandi bataraboneka.

    Ati “Murabona ko hari batanu, hari batatu bakomeje kwihisha ariko icyo twavuga ni uko iyo wiyemeje kwica amabwiriza ukica amategeko uba wiyemeje nta mpamvu yo kwihisha polisi cyangwa gutinya y’uko igufata kubera ko ni byo uba wahisemo, kuko ubizi neza ko polisi ari urwego rushinzwe kugenzura iyubahiriza ry’ayo mabwiriza no gucunga umutekano w’abantu ndetse no kubahiriza amategeko”.

    Ati “Aba batatu batari baboneka tuzi amazina yabo, tuzi n’aho batuye kuhihisha cyangwa kwihisha ahandi ntabwo bibakuraho amakosa bakoze, twabagira inama y’uko baza bakisobanura”.

    Uretse kuba Kimenyi Yves ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu na Kiyovu sports, yanakiniye amakipe nka APR FC na Rayon Sports.


    source : https://ift.tt/2Wawo9V

  • Kurya inzara bifitanye isano n’uburwayi bwo mu mutwe – Impuguke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigaragara akenshi ni uko umuntu ufite icyo kibazo ahorana ubwoba, ari byo mu Gifaransa bita ‘Anxiété’.

    Jean Michel Iyamuremye, inzobere mu buvuzi bwo mu mutwe bukoresheje ibiganiro, avuga ko ubwo bwoba akenshi butuma umuntu agira ibintu runaka akora iyo ubwo bwoba bumurimo.

    Ati “Iyo umuntu afite ubwoba atazi ikibutera akora byinshi birimo kurya inzara, guhekenya amenyo, kwipfura imisatsi, guca imyenda n’ibindi”.

    Iyamuremye avuga ko iyo umuntu arimo kurya inzara akenshi bituma asa nk’aho arimo kurwanya bwa bwoba bikagera ubwo yica ibisebe.

    Uko byorohera umuntu kurya inzara rimwe na rimwe hari ighe bitangira akiri umwana akabikurana cyangwa se bikaza akuze. Akenshi bigirana isano n’uburyo umuntu yabayeho akiri umwana.

    Ati “Uburyo umwana abaho akiri muto bugira ibice bitandukanye, aho ashyira byose mu kanwa, hakaba igice umwana yibanda ku isuku, igice gikuru umwana atangira kwita ku gitsina nk’abantu bakuru nyuma akaza kujya mu gice cyo gukina. Iyo umwana yabaye mu gice cyo gushyira byose mu kanwa ababyeyi babanye nabi, umuryango ufite ibibazo, umwana ntibimugwa neza. Iyo amaze kuba ingimbi cyangwa umwangavu ashaka kongera kuba muri bya bice by’ubwana ariko nk’umuntu mukuru, aho usanga ashaka kunywa itabi, inzoga n’ibindi mbese ashaka ibyo ashyira mu kanwa”.
    Iyamuremye akomeza avuga ko uwaciye muri cya gice neza cy’ubwana akura neza bisanzwe, ariko uwanyuze muri icyo gihe nabi usanga ashaka ibyo ashyira mu kanwa birimo n’inzara arimo guhangana n’ubwoba buri muri we atazi aho buturuka, maze agahitamo guhangana na bwo ashyira intoki mu kanwa.

    Kurya inzara bigira ingaruka zirimo kwica ibisebe, kwigaya, kugira indwara z’agahinda bitewe n’uko abona adasanzwe no kugira indwara runaka bitewe n’ibisebe (Infection) mu nzara.

    Iyamuremye Jean Michel avuga ko kurya inzara ari uburwayi bugereranywa n’ubwo mu mutwe, buvurwa na muganga mu buryo butandukanye.

    Kurya inzara bigera aho umuntu acika ibisebe ku ntoki
    Kurya inzara bigera aho umuntu acika ibisebe ku ntoki

    Avuga ko ubuvuzi bwa mbere ari ukumenya icyo kibazo, nko gusiga inzara irangi ryabugenewe (verini) kuko iyo agiye kuzirya ahita abona ko atari inzara nyazo akabireka.

    Avuga kandi ko hari abo bagira inama yo kwambara akantu mu ntoki ku buryo kamutangira igihe ashatse gushyira inzara mu kanwa.

    Iyamuremye asaba abantu babana n’abafite ibyo bibazo byo kurya inzara, kutabaha akato cyangwa ngo bababwire nabi kuko na bo ubwabo baba batazi gitera ikibimutera.

    Yongeraho ko n’ubwo akenshi abarya inzara bakamira zikajya mu nda nta bushakashatsi na bumwe buragaragaza ko izo nzara zatera ikibazo mu nda no ku buzima bwa muntu muri rusange, bitewe na aside ibamo.


    source : https://ift.tt/3j21sBQ

  • Dore ubundi buzima muri Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu aratera umuti inyanya ahinga
    Uyu aratera umuti inyanya ahinga

    Umudugudu wa Kanyinya mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, uri ahegereye igishanga cya Nyabugogo bakunze kwita ku Isiyacyenda, bitewe no kugira abaturage bamwe bifata nk’abatuye ku yindi si kuko bicuruza cyangwa bakoresha ibiyobyabwenge.

    Muri rusange ariko umwihariko wa Kanyinya (Isiyacyenda), ni uko nta modoka cyangwa moto zigerayo, ubuzima bwaho bukaba buteye nk’ubwo mu cyaro kuko batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

    Ahinga imboga agahaza umuryango akanagurisha zikamwinjiriza
    Ahinga imboga agahaza umuryango akanagurisha zikamwinjiriza

    Hari abadashobora kubona ifunguro bakwiririrwa cyangwa bararira mu gihe baba batagiye kuvoma mu kabande, gutashya inkwi, guhinga, kwahira ubwatsi bw’amatungo cyangwa kujya kuyaragira.

    Uretse ibisheke usanga benshi bagenda bavovorera mu nzira, abatuye ku Isiyacyenda ntabwo bahaha imineke, imboga cyangwa ngo barye mushikaki (brochette) z’ihene bavuye kugura ahandi, kuko ibyinshi barabyifitiye.

    Ushaka gusura Isiyacyenda agenda ku manywa kugira ngo yirinde abambuzi bitwa Abamarine, akanyura mu Gatsata hafi yo ku magaraji akambuka igishanga cya Nyabugogo, agahingukira ku mirima y’ibisheke, imboga n’urutoki mbere yo kugera mu ngo z’abaturage ku musozi uhanamye wa Gisozi.

    Muri Kigali borora amatungo magufi
    Muri Kigali borora amatungo magufi

    Udukunda Angelique w’imyaka 50 watuye ku Isiyacyenda mu myaka 23 ishize, avuga ko atunzwe n’ubuhinzi bw’imboga bumuhesha ibyo bafungura mu rugo, ariko akabasha no gusagurira isoko, ndetse akaba ari n’umworozi w’amatungo magufi.

    Udukunda agira ati “Abafite ubushobozi borora amatungo nk’ihene, inkoko, inkwavu, bakanahinga urutoki rw’imineke aho ushobora kugura ine ku mafaranga 100, bayiranguza abazunguzayi, ariko n’ibishyimbo, ibigori n’ibisheke turabihinga, ndetse n’izo mboga ziboneka hafi bakazigurisha zikabaviramo umusaruro”.

    Uwitwa Musabyimana Pauline twasanze ahetse ipompo arimo gutera umuti wica udukoko mu murima w’inyanya, avuga ko ubuhinzi ari umwuga utanga umusaruro kurusha myinshi imenyerewe muri uyu Mujyi wa Kigali.

    Mu murima we w’intambwe 15 kuri 25 yahinzemo inyanya zimuhesha amafaranga arenze ibihumbi 150 mu mezi atatu zimara kugira ngo zere, umuntu akaba yabigereranya n’igihembo cy’amafaranga nibura 1,000 ku munsi kandi aba yavanyemo izo bafungura mu rugo.

    Hirya gato na ho ahafite akarima k’idodo ahora asaruramo buri cyumweru izo agurisha nyuma yo kugaburira abagize urugo rwe.

    Musabyimana agira ati “Nirirwa mu murima nta kandi kazi mfite, kandi muri dodo nsaruramo nibura amafaranga ibihumbi birindwi buri cyumweru mu gihe cy’amezi atatu, nkongera guhinga izindi ngategereza ko zera nyuma y’ukwezi kumwe. I Kigali turahinga, uwifuza akazi araza akirirwa ahinga kugera saa sita agacyura amafaranga 1,500Frw”.

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI ivuga ko mu bishanga by’i Kigali bitegereye imigezi minini abaturage bemerewe guhingamo, harimo icya Kabuye-Nyacyonga, Nyabugogo (mu gice cyo haruguru), UTEXRWA, Kami, Masaka na Nyandungu (kuva ruguru kugera kuri Hotel La Palisse).

    Umuyobozi mu Kigo giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe ishami rya Ruburizi, Norbert Sendege agira ati “Umusaruro w’imboga uva muri biriya bishanga (by’i Kigali) ushobora guhaza abatuye uyu mujyi ku rugero rwa 55-60%”.

    Hari ahameze nko mu cyaro
    Hari ahameze nko mu cyaro

    Sendege avuga ko hari amahirwe y’ishoramari mu by’imboga abaturage b’i Kigali batangiye kungukira ku bantu bava hanze y’Igihugu baje kubafasha guhinga ibyoherezwa mu mahanga, cyangwa ibigurishwa ku masoko y’i Kigali.

    source : https://ift.tt/3kc8CCN

  • Ndicuza kuba ndi imbere yanyu nambaye amapingu – Kimenyi Yves weretswe itangazamakuru ari kumwe na Ingabire Habibah #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves nyuma gufatwa na polisi akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza ya Coronavirus n’abandi bantu batanu bari mu birori byo kwitegura umwana we n’umukunzi we bagiye kwibaruka(Baby Shower), beretswe itangazamakuru.

    Ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama nibwo hagiye hanze amashusho y’iki kirori cyari cyakorewe Kimenyi Yves n’umukunzi we Uwase Muyango Claudine bitegura kwibaruka imfura yabo.

    Ni ikirori byagaragaraga ko kirimo abantu benshi mu gihe gukoresha ibirori bitemewe muri iki gihe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Nyuma y’uko amashusho agiye hanze, Polisi ikaba yarabakurikiranye maze tariki ya 19 Kanama yemeza ko yafashe Kimenyi Yves ariko n’abandi bagishakishwa.

    Mu bandi bafashwe harimo na Ingabire Habibah witabiriye Miss Rwanda 2017 na Miss Supranational 2018.

    Abafashwe bose bagera kuri 5 Polisi ikaba ivuga ko hasigaye abandi 3 kuko bose bageraga ku 8.

    Kimenyi Yves akaba yabwiye itangazamakuru ko yicuza kuba ari imbere y’itangazamakuru yambaye amapingu atanga ubutumwa bw’uko yananiranye yakabaye atanga ubundi bwubaka sosiyete nyarwanda.

    Ati “ni surprise ya Baby Shower bakoreye Muyango yo kugira ngo twitegura umwana wacu, twisanga twarenze ku mabwiriza haje abantu. Ndicuza kuba ndi imbere yanyu nambaye amapingu ntanga ubutumwa nk’ubu ng’ubu nakabaye hari ubundi butumwa bwiza nakabaye ntanga.”

    Ingabire Habibah yavuze ko yishe amategeko atabizi kuko yari azi ko ingamba zorohejwe hakaba hari ibirori byemewe, rero akaba yaraje gusanga yaribeshye, gusa ngo we yari afite icyemeo cy’uko yipimishije Coronavirus.

    Umuvugizi wa polisi wa y’u Rwanda, CP John Bosco yasabye urubyiruko kwirinda kugwa mu mutego bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Ibi birori bikaba byarabereye Kicukiro i Kanombe aho Kimenyi Yves na Muyango Claudine.

    Kimenyi Yves ngo aricuza ibyabaye byose

    Ingabire Habibah yavuze ko yari azi ko amabwiriza yorohejwe

    Uko ari batanu beretswe itangazamakuru

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ndicuza-kuba-ndi-imbere-yanyu-nambaye-amapingu-kimenyi-yves-weretswe-itangazamakuru-ari-kumwe-na-ingabire-habibah

  • Christopher yahishuye uko KNC yamukubitiye urushyi mu modoka #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Muneza Christopher uzwi nka Christopher yavuze ko akiri muri Kina Music yakubiswe na nyiri Radio&TV1 ,Kakooza Nkuriza Charles uzwi cyane nka KNC amuziza kumusuhuza atamureba.

    Mu kiganiro uyu muhanzi yahaye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru, Christopher yavuze ko atari azi KNC, yamusanganye na Patrick Nyamitari amushyiriye Flash, amusuhuza atamureba undi ahita amukubita urushyi.

    Ati 'KNC ambabarire nta kintu mpfa na we nta n'ubwo nari muzi, ubundi uko byagenze, nari nk'iri muri Kina Music hari ibibazo twari turimo gukemura hano UTC.

    Patrick Nyamitari yari yaragiye muri Tusker Project Fame, sinibuka ibintu ukuntu byagenze gusa ntabwo nari ntwaye imodoka yanjye nari ntwaye imodoka ya Clement, arampamagara ambwira ko hari flash iri mu modoka Patrick Nyamitari aje kuyifata aho nari ndi UTC, njya mu modoka njya gufata flash nyishyira Patrick Nyamitari.'

    'Nsanga ari kumwe n'umutipe w'umupapa ntazii, yambaye aga t-shirt k'icyatsi, ndaza nsuhuza uwo mutipe ariko mfite ibintu byinshi cyane byo kubwira Patrick Nyamitari, uburyo yaririmbye, noneho uwo mutipe musuhuza ntamureba, ewana yahise ankubita urushyi ku kaboko, ndumirwa.Akimara kunkubita, naramubwiye nti hari ukuntu ibi bintu wari kubimbwira nkakumva.Sinabigira birebire.Byarambabaje.'

    Yakomeje ati 'Nahise nsubira mu nama nsanga abandi,nonehoTom[Close] andebye abona habyimbye arambaza ubaye iki? Nti hari umutipe unkubise, ati tugende umunyereke, Tom na Clement baba barahagurutse ngo bagiye kureba umuntu ukubise umwana, tuba turagiye na TMC na Platini.Tom arambaza ngo ni inde, nti ni uriya wambaye t-shirt y'icyatsi, bati ni KNC ntumuzi, bahita bamubaza kuki ukubita umwana, aho niho yankoreye mu mutwe,avuga ati ” Ndabizi ko namukubise, nakongera nkanamukubita, noneho aba ankoze mu mutwe numva namurya igipfunsi, David Bayingana aramfata bahita banyinjiza mu modoka,bati “genda”.'

    Umuhanzi Christopher yahakanye ko atigeze akundana na Miss Akiwacu Colombe gusa ngo basanzwe ari inshuti cyane kugeza ubwo bananirwa guhakana ibyavugwaga hanze.

    Umuhanzi Muneza Christopher wari umaze umwaka adasohora indirimbo yashyize hanze iyitwa Mi Casa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/christopher-yahishuye-uko-knc-yamukubitiye-urushyi-mu-modoka

  • AMAKURU MASHYA : Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zifashe akandi gace kari ibirindiro by’ibyihebe #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’igihe gito, ziriya nyeshyamba zikuwe mu birindo byazo muri kariya gace ka Mocimboa da Praia aho zahise zihungira hariya Mbau.

    Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru nibwo igikorwa cyo gufata ako gace cyagezweho nyuma y’imirwano yari ihamaze iminsi. Yahereye mu bice bya Chinda n’ahandi.

    Ingabo z’u Rwanda zateye muri ako gace ziturutse Mocimboa da Praia izindi ziturutse Mueda.

    Kuri uyu wa Gatanu mbere y’uko zinjira Mbau, mu bilometero bitanu ni ho zatangiriye imirwano, zihahura n’ibyihebe biri hagati ya 80 na 100 habera imirwano ikomeye yarangiye ibyo byihebe bikubiswe inshuro, byinshi biricwa, nyuma imirambo 11 ni yo yagaragaye.

    Bivugwa ko hari n’abandi bapfuye nubwo imirambo yabo itagaragaye aho kuko ngo yatwawe n’abo barwanyi, bamwe bagendaga bayikurura n’imigozi.

    Mu bikoresho byafashwe harimo imbunda zo mu bwoko bwa SMG n’ibindi.

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Rwivanga Ronald, yatangaje ko nubwo bamaze gufata kariya gace ariko akazi kagikomeje.

    Ati 'Twahafashe kandi twabakuye muri ako gace, ariko ntibivuze ko ibikorwa birangiye, birakomeje.'

    Ingabo z’u Rwanda zatangiye kurwana ku wa Kabiri, mu nzira zigenda zikabona ahantu abo barwanyi bagiye banyuza imodoka nyinshi bari bafite ubwo bahungaga bava Mocimboa da Praia.

    Mu birometero bitanu utarinjira Mbau, ingabo z’u Rwanda zasakiranye n’umutwe w’ibyihebe biri hagati ya 80-100, habera imirwano ikomeye yarangiye ibyihebe bikubiswe inshuro ndetse bihatakariza abarwanyi 11 n’ibikoresho birimo imbunda za SMG n’ibindi bikoresho.

    RDF yifashishaga imodoka nini z’intambara mu gukura ibyo biti mu muhanda, ahandi ikifashisha imashini mu kubikata. Kamwe mu duce twarimo ibiti byinshi ni ahitwa Naquitengue.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/AMAKURU-MASHYA-Ingabo-z-u-Rwanda-ziri-muri-Mozambique-zifashe-akandi-gace-kari-ibirindiro-by-ibyihebe

  • Kayumba Nyamwasa yihimuye kuri Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya ahagarikisha SWI Umuryango bashakiragamo amaramuko #rwanda #RwOT

    Self-Worth Initiative-SWI, ni umuryango washinzwe na Sula Nuwamanya afatanyije na Prossy Bonabana ariko mu izina rya Kayumba Nyamwasa (RNC) kugirango babone uko bashakisha abayoboke n'abarwanyi ba RNC.

    Nyuma yaho Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bahisemo kuva muri RNC kubera ko Frank Ntwali na Kayumba Nyamwasa babasoromagaho amafaranga bakusanyije mu banyamuryango bakishyirira mubifu byabo, bahisemo gushyira imbaraga muri uwo muryango bitaga ko utegamiye kuri Leta Self-worth Initiative kugirango barusheho kubona imibereho.

    Inkuru yabaye kimomo nuko uwo muryango uri kurutonde rw'imiryango 54 yahagaritswe na Leta ya Museveni ariko bikaba byakozwe na Kayumba Nyamwasa yihimura kuri Prossy na Sula kuko bavuye muri RNC igahombya uwo muryango.

    Icyo Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya batamenye nuko Kayumba Nyamwasa avuga rikijyana muri Uganda; bo bagize Imana babahagarikira umuryango gusa kuko utavuze rumwe na Kayumba rimwe na rimwe ahasiga ubuzima; aha twavuga nka Ben Rutabana

    Gusa nanone Kayumba ntiyakwizera Museveni kuko uyu muryango ushobora guhindurirwa izina nkuko bari babikoze bakawita Self Worth development initiative.

    Mu nkuru yacu y'ubushize twabagejejeho uburyo ba Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, bakusanije imikono ya baringa y'abiyita abapfakazi b'Abanyarwanda bafashwa n'uyu muryango kugirango udafungwa, abo ngo nibo bazajya kuvuga ko uriya muryango ubafasha ko abenshi muribo ari abapfakazi, abantu babo bashimuswe n'u Rwanda bari muri Uganda, nyamara ataribyo kuko abo babashije gusinyisha bose bafite imiryango. Gusa babahuma amaso bakabaha udushilingi two kurya kugirango babakoreshe muri izi gahunda za RNC. Ibi byakorewe I Bugolobi muri Kampala ku itariki 9/03/2020 :

    Dore urutode Rushyashya yabashije gutahura

    Ngabirano Gadiyani

    Uwimana Jowani

    Byamugisha Gadi

    Ingabire faina

    Mugisha Rewo

    Niragire Storage

    Nzabandora Muhammad

    Mukagatare Mariyamu

    Mudaheranwa Rajabu

    Nyirandimubanzi Asiya

    Nsegiyumva Abuba

    Mukandayisenga

    Ntirenganya Rewonari

    Mukeshimana Marine

    Mugisha Ibulahimu

    Mbabazi Donata.

    The post Kayumba Nyamwasa yihimuye kuri Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya ahagarikisha SWI Umuryango bashakiragamo amaramuko appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kayumba-nyamwasa-yihimuye-kuri-prossy-bonabana-na-sula-nuwamanya-ahagarikisha-swi-umuryango-bashakiragamo-amaramuko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayumba-nyamwasa-yihimuye-kuri-prossy-bonabana-na-sula-nuwamanya-ahagarikisha-swi-umuryango-bashakiragamo-amaramuko

  • Ba ofisiye bato 39 basoje amasomo bari bamazemo iminsi ajyanye n’imiyoborere – #rwanda #RwOT

    Abasoje amasomo ni icyciro cya munani (Intake08/2021), batangiye tariki ya 16 Mata 2021, barimo abapolisi 31, abacungagereza 3 n’abakozi bo mu rwego rushinzwe ubugenzacyaha 5.

    Umuhango wo gusoza aya masomo wayobowe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza.

    Yashimiye abitabiriye aya masomo ku murava, umwete n’ikinyabufpura bagaragaje akaba ari byo byabafashije gusoza neza amasomo yabo. Yabasabye kuzakoresha neza ibyo bigishijwe.

    Yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bw’iri shuri bakoze uko bashoboye kugira ngo aya mahugurwa agende neza, ariko kugenda neza kose ni uko habayemo uruhare rwanyu abanyeshuri, mwaranzwe n’ikinyabupfura no kwita ku cyabazanye muharanira gusoza neza. Ndizera ko aya masomo azabafasha kunoza neza inshingano zanyu mu kazi kanyu ka buri munsi, si uko mutazikoraga neza ahubwo aya masomo agamije kubongerera ubumenyi n’ireme rya serivisi nziza zitangwa n’inzego z’umutekano mukorera.”

    DIGP/AP Ujeneza yakomeje agira ati “Kuri mwe mwahawe aya mahugurwa murabizi ko ajyanye n’imiyoborere, tubizeyeho kuzayobora neza abo mushinzwe mu nzego zanyu, mukanoza neza izindi nshingano zo gucunga umutekano nk’akazi kanyu ka buri munsi. Abakora mu biro mwahawe amasomo ajyane no gutegura amadosiye ajyanye n’akazi kanyu, tubitezeho itandukaniro mu kunoza neza akazi bitandukanye n’uko mwagakoraga mbere yo kuza hano.”

    Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) Rafiki Mujiji, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatanze ibikenewe kugirango aya masomo agende neza anashimira abayitabiriye uburyo baranzwe n’ikinyabupfura. Yabasabye kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga nk’uko bisanzwe bibaranga.

    CP Mujiji yabasabye ko amasomo bahawe yazababera impamba mu kuzuza inshingano zabo za buri munsi.

    Ati “Aya masomo yabaye mu bihe bigoye byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ariko turabashimira uko mwabyitwayemo. Muzakomeze kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga byose bijyanye n’indangagaciro nyarwanda.”

    Chief Inspector of Police (CIP) Florent Niyongira wanabaye uwa mbere mu gutsinda neza kurusha abandi yavuzeko nyuma yo guhamagarirwa kwitabira aya masomo yahise yiha umugambi wo kuzakorana imbaraga n’umwete kandi yiteguye kuzashyira mu bikorwa ibyo yigishijwe.

    Ati “Ngihamagarirwa kwitabira aya mahugurwa nahise mbigira intego ko ngomba kuzayakorana umwete n’umurava akaba ari cyo gihembo ngenera ubuyobozi bwangiriye icyizere nkoherezwa muri aya mahugurwa. Nahungukiye kurushaho kumenya uburyo nzanoza akazi kaba ako mu biro ntegura amadosiye, kuyobora abapolisi nkuriye ndetse no gucunga umutekano w’abantu n’ibintu.”

    Usibye amasomo atangirwa mu ishuri, aba banyeshuri banagize igihe cyo gukora ingendoshuri bahuza ibyo bigishijwe mu ishuri n’ibiri hanze.


    source : https://ift.tt/37Zi06X

  • Rwamagana: Urubyiruko rwigishijwe imyuga ku buntu rwasabwe kwiteza imbere – #rwanda #RwOT

    Aya masomo yatangiwe mu kigo cya ‘Ukwigira Center’ giherereye mu Murenge wa Kigabiro. Mu myuga bigishijwe harimo ijyanye no gukora amashanyarazi, amazi, guteka no kudoda mu gihe cy’amezi 12.

    Sheikh Habimana Saleh uri mu bashinze iki Kigo yavuze ko kwigisha iyi myuga uru rubyiruko bikorwa ku buntu mu kunganira Leta mu kwigisha abakiri bato.

    Ati “Mu myaka irindwi tumaze dukora nibura 80% by’abana bacu bari ku isoko ry’umurimo; ubu hari n’abana bane bari gukora muri Zambia bagiyeyo gukora iby’amashanyarazi, uru ni urugendo twatangiye akenshi twifuza ko abana babona cyangwa batunga amafaranga bakiri bato.”

    Sheikh Habimana yavuze ko abize kudoda bahawe imashini zizabafasha mu kwiteza imbere, bakaba bagiye kubafasha mu gushinga Koperative bazakoreramo.

    Irimaso Ally wize ibijyanye no kudoda yavuze ko bashimira ubuyobozi bwabafashije kwiga avuga ko intego bajyanye ku isoko ry’umurimo ari ugukora neza no kwiteza imbere.

    Ati “ Ndashimira abayobozi bacu badahwema kudutekerereza kuba twagira icyo twigezaho, nize ibijyanye no kudoda, rero ni umurimo mwiza, ibyo twize tugiye kubishyira mu bikorwa twiteze imbere kandi dufashe n’abandi nk’uko natwe twafashijwe.”

    Mutuyimana Amina we yavuze ko intego afite ari ukwiteza imbere no gufasha umuryango we mu buryo bugaragara.

    Ati “ Ndishimye cyane kuba mbashije kwiga nkanahabwa imashini yo kudoda igiye kumfasha mu gukorera amafaranga niteze imbere nteze imbere n’umuryango wanjye.”

    Ikigo Ukwigira Center cyashinzwe n’Umuryango Umbrella for Vurnerable umaze imyaka irindwi ukaba waratewe inkunga n’Abayisilamu bo mu Budage.

    Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo y’imyuga basabwe kuzayifashisha biteza imbere ubwabo n’imiryango bakomokamo

    Sheikh Habimana Saleh uri mu bashinze iki Kigo yavuze ko kwigisha iyi myuga uru rubyiruko bikorwa ku buntu mu kunganira Leta mu kwigisha abakiri bato

    Abasoje amasomo mu budozi bahawe n’imashini bazifashisha mu mwuga wabo

    source : https://ift.tt/3D51QaD

  • Kigali: Umubyeyi yabyaye abana batanu, bane barapfa – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kaama 2021, ni bwo uyu mubyeyi yabyariye abana batanu mu Bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe.

    Uyu mubyeyi wibarutse abana batanu yakoraga akazi ko gutunganya inzara muri Saloon de Coifure Kimimironko mu gihe umugabo we yakoraga ako kogosha.

    Umwe barwaje uyu mubyeyi yabwiye IGIHE ko abana uyu mubyeyi yabyaye bavukiye ku mezi atanu.

    Yagize ati “Yabyaye abana batanu bavutse igihe kitageze bavukiye ku mezi atanu ariko hashize akanya umwe arapfa n’ubu undi w’umuhungu yamaze gupfa.”

    Ubwo IGIHE yateguraga iyi nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, umurwaza w’uyu mubyeyi yatangaje ko n’abandi bana babiri bamaze gupfa hasigaye umwe.

    Yakomeje avuga ko umuryango wabyaye aba bana ukeneye ubufasha kugira ngo ubashe gushyingura izi mpinja bitewe n’uko utishoboye.

    Ati “ Ubu hamaze gupfa abana bane undi mwana we ari muri couveuse ariko umubyeyi we ameze neza ariko nyine urabyumva umuryango wabo ukeneye ubufasha kuko ntiwishoboye byibuze kugira ngo unabone uko ushyingura abo bana cyane ko n’uyu mubyeyi yari amaze hafi ibyumweru bibiri ari mu Bitaro I Kanombe akoresha amafaranga.”

    Kugeza ubu uyu mubyeyi wabyaye aba bana batanu aracyari mu Bitaro bya Kanombe aho we n’umwana we usigaye barimo kwitabwaho n’abaganga.


    source : https://ift.tt/3AXuDMs