Category: Uncategorized

  • Umunsi twahurijeho imitima yacu- Akanyamuneza ka Jacques Tuyisenge wakoze ubukwe bw’akataraboneka #rwanda #RwOT

    Ubu bukwe bwabaye ubw’ibyishimo, bwabaye kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, hari habaye imihango yo gusaba no gukwa byabereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

    Abitabiriye ibi birori babanje kwipimisha COVID-19 mu gihe nyuma yabyo, bafashe imodoka berekeza mu Karere ka Rubavu ahabereye igikorwa cyo gusezerana mu rusengero.

    Ni ibirori byabaye muri Gorilla Hotel aho bamwe mu babitashye batangaje ko byari byuzuye byishimo n’umunezero.

    Nyuma y’amasaga macye abaye umwe n’umukunzi we, Jacques Tuyisenge yagaragaje akanyamuneza atewe no kuba arushinze n’uwo yeguriye umutima we.

    Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, buherekejwe n’ifoto yabo bamaze gusezerana, Jacques Tuyisenge yagize ati “Tariki 21 Kanama 2021, Jacques na Jordin bahurijeho imitima. Ni umunsi w’amateka. Urakoze Mana.”

    Tuyisenge Jacques yari mu bakinnyi bari mu mwiherero w’Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2021.

    Gusa, yawuvuyemo ku wa Kane nyuma ya saa sita kugira ngo yitegure ubu bukwe ndetse byitezwe ko nyuma yabwo azahita asanga bagenzi be gukomeza umwiherero.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Umunsi-twahurijeho-imitima-yacu-Akanyamuneza-ka-Jacques-Tuyisenge-wakoze-ubukwe-bw-akataraboneka

  • Rutahizamu Jacques Tuyisenge yarongoye(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Mavubi ba APR FC, Jacques Tuyisenge yaraye akoze ubukwe na Musiime Recheal Jordin bari badanzwe banana.

    Ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021 nibwo basezeranye imbere y’Imana muri EPR Gisenyi.

    Nyuma y’iyi mihango abatumiwe bakiriwe muri Gorilla Hotel i Rubavu.

    Bakoze ubukwe nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 ubera mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Ndera.

    Tariki ya 18 Gashyantare 2021, Jacques Tuyisenge na Jordon bari basezeranye imbere y’amategeko, ndetse ubukwe bwabo buba bwarabaye muri Gashyantare uyu mwaka ariko kubera icyorezo cya Coronavirus leta yahise ihagarika ubukwe ntibwaba.

    Nyuma yo gukora ubukwe, bitetanganyijwe ko Jacques Tuyisenge uyu munsi ku Cyumweru arara mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi akomezanye n’abandi kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi Amavubi azakinamo na Mali tariki ya 1 Nzeri na Kenya tariki ya 5 Nzeri.

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Jacques Tuyisenge na Jordin

    Ubukwe bwabo bwabereye i Rubavu

    Jordin na Jacques bari basanzwe babana

    Jordin areba Jacques Tuyisenge mu maso ati “ubu uri uwanjye ntawe tukurwanira”

    Urukundo ni rwose

    Jacques Tuyisenge yahise amushyira mu modoka barigendera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-jacques-tuyisenge-yarongoye-amafoto

  • Rubavu: Yafashwe yinjiza mu Rwanda magendu y’imyenda ya caguwa – #rwanda #RwOT

    Bamufatiye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoye ku mupaka bakunze kwita kuri La Corniche.

    Uyu mugabo yafatanwe imifuka irindwi irimo imyenda ya caguwa ya magendu ayikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Yafashwe yayihishe mu ikamyo inyuma ahapakirwa imizigo, iyi kamyo yari ivuye gupakurura umucanga muri Congo.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro babonye amakuru avuga ko uwo mugabo afite ibintu agiye kwinjiza mu Rwanda mu buryo wa magendu abikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yagize ati “Abapolisi bamenya ko iyo kamyo ivuye gupakurura umucanga muri Congo yayipakiyemo imyenda ya caguwa idasoze. Iyo kamyo yaraje igera ku mupaka barayisaka, basabye uwo mugabo gufungura inyuma basanga harimo imifuka irindwi y’imyenda ya caguwa.”

    Amaze gufatwa, yavuze ko yari yahawe akazi n’undi muntu kugira ngo amushyire iyo myenda.

    CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru yafashije inzego z’umutekano gutahura uwari ugiye kwinjiza magendu mu Rwanda.

    Yaburiye abantu ko ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha byambukiranya umupaka ari icyaha, yabasabye kubyirinda bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo hakumirwe ibyo byaha.

    Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza, ni mugihe imyenda yari afite yashyikirijwe ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

    Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

    Uyu mugabo yafatiwe ku mupaka mu karere ka Rubavu akuye imyenda ya caguwa muri RDC

    source : https://ift.tt/3yiz7f3

  • Gisagara: Imiryango 16 imaze igihe mu bukene yagaragaje ko igiye kubukurwamo n’inka yahawe – #rwanda #RwOT

    Abatuye mu mirenge ya Gikonko, Mamba na Musha babivuze ubwo imiryango 16 yahabwaga inka kugira ngo ibashe kubona ifumbire n’amata yo kunywa.

    Ni inka bahawe n’itorero ADEPR Paruwasi ya Gikonko, Umudugudu wa Gahabwa mu gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda.

    Bamwe mu bagize imiryango yahawe inka bavuze ko bagiye kuzifata neza kugira ngo zibakure mu bukene bamazemo igihe kirekire.

    Mukeshimana Philomène ati “Mba mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe; iyi nka bayimpaye nyikeneye kuko nzabona ifumbire yo guhingisha n’amata yo kunywa. Iyi nka ngiye kuyifata neza inkure mu cyiciro cya kabiri nibura njye mu cya gatatu kuko ntabwo nakomeza guke kanandi mfite inka.”

    Niyonsenga Donatha na we yavuze ko yahingaga ntiyeze kubera kutagira ifumbire kuko kuva mu 2018 yashinga urugo, nta nka yigeze yorora.

    Ati “Rwose ntuye ahantu hatera ariko nahoranaga icyifuzo cyo kubona inka, none ndayibonye kubera ubuyobozi bwiza. Nzayifata neza kuko nyitezeho kunkura mu bukene.”

    Umuyobozi w’umushinga watanze izo nka uterwa inkunga na Compassion International, Nyirandagijimana Marie Josée, yavuze ko bahisemo guha inka imiryango ikennye kuko babonye ko ari itungo rizayifasha kuva mu bukene.

    Ati “Ni igikorwa twakoze tugamije gufasha abaturage batuye mu mirenge dukoreramo kuva mu bukene kuko bari baragaragaje ko bazikeneye kugira ngo babone amata n’ifumbire.

    Yakomeje avuga ko usibye izi nka 16 batanze, mu bihe bishize boroje abaturage izindi nka 11, inkoko 295, ihene 482 n’ingurube 195.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémence, yashimiye ADEPR uruhare igira mu guteza imbere abaturage.

    Ati “Turabashimira ku bw’ibikorwa mukora bigamije gukura abaturage mu bukene. Abahawe inka turabasaba kuzifata neza kugira ngo imibereho yabo ihinduke myiza.”

    Akarere ka Gisagara kihaye umuhigo w’uko mu Ukuboza 2022 buri rugo ruzaba rworoye inka kuko basanze ari itungo rifasha umuryango gutera imbere ukava mu cyiciro kimwe ukajya mu kindi. Ni gahunda aka karere kazafatanya n’abaturage bako ndetse n’abafatanyabikorwa kugira ngo igerweho.

    Kugeza ubu abaturage bose boroye inka muri aka karere barenga 45,813 bangana na 52%.

    Bahawe inka z’imbyeyi kandi zose zifite ubwishingizi

    Inka bahawe bazitezeho kubakura mu bukene

    Gasengayire yasabye abahawe inka kuzifata neza kugira ngo zibakure mu bukene

    Umuyobozi w’umushinga watanze izo nka uterwa inkunga na Compassion International, Nyirandagijimana Marie Josée, yavuze ko bahisemo guha inka imiryango ikennye kuko babonye ko ari itungo rizayifasha kuva mu bukene

    Bahawe inka z’imbyeyi kandi zose zifite ubwishingizi

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3B1OhHb

  • Bumbogo: Muri Guma mu rugo abana b’abakobwa 23 batewe inda – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021, ubwo mu Mu Karere ka Gasabo hasozwagwa ubukangurambaga bwiswe “Operation mu mizi” bugamije kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu.

    Muri ubu bukangurambaga, abana biga mu mashuri yisumbuye n’abanza bamaze ibyumweru bitatu bahabwa amasomo atandukanye ajyanye n’uko bakwiye kwitwara no kwirinda ibishuko by’ababa bashaka kubasambanya no kubaha ibiyobyabwenge.

    Ubwo ubu bukangurambaga, hagaragajwe ko mu Murenge wa Bumbogo hari abana b’abakobwa 23 batewe inda muri gahunda ya Guma mu rugo zagiye zibaho kuva uyu mwaka watangira, ku buryo batasubiye ku ishuri.

    Umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Bumbogo, Ingabire Fidele, yabwiye IGIHE ko aba bana batewe inda ubwo Kigali yari muri Gahunda ya Guma mu rugo.

    Ati “Iki cyorezo cya Coronavirus cyatumye imyigire ihagarara ku buryo hano hari abana 23 batewe inda muri guma mu rugo kubera ibibazo bitandukanye bahuriye nabyo aho batuye ntibagaruka mu ishuri.”

    Yavuze ko muri rusange hari abana 187 batagarutse ku ishuri, bituma bashyiraho amasibo yo kugenda ashakisha icyabibateye ku buryo ubu abagera ku 120 bamaze kugaruka bari kwiga.

    Depite Murumunawabo Cécile yasabye ababyeyi kudahishira abantu basambanyije abana kuko bihanwa n’amategeko.

    Ati “Ababyeyi bakwiye kumenya ko uko barinda abana babo ariko bagomba no kurinda abandi bana buri Munyarwanda wese akabigira ku mutima kuko ndahamya ko nta mubyeyi wasanga umwana we bari kumwangiza ngo atuze. Ikindi hari abadatanga amakuru y’abangije abana ngo baranga ipfunwe mu muryango, nta makimbirane aruta umwana w’Umunyarwanda nta n’ikizira kindi kirenze kwangiza umwana w’Umunyarwanda.”

    Yakomeje yibutsa ababyeyi ko guhisha amakuru y’uwasambanyije umwana ari icyaha ndetse ari n’ubufatanyacyaha buhanwa n’amategeko.

    Umwana watewe inda afite imyaka 16,utuye mu Kagari ka Ngara mu Murenge wa bumbogo yavuze ko inyigisho bahawe mu byumweru bitatu zizabafasha cyane mu kwirinda abasore baba bashaka kubasambanya.

    Ati “ Nkajye banteye inda nkiri muto kubera ubwana no kutajijuka ngo menye ingaruka nshobora guhura nazo ariko ubu bukangurambaga batwigishije byinshi birimo kumenya uko umuntu aba ashaka ku gushuka no kumwirinda ku buryo nkanjye ubu nta muntu uzongera kumbeshya ngo ankoreshe imibonano mpuzabitsina ntarashaka umugabo wanjye.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwemeza ko abana b’abakobwa 420 aribo batewe inda zitateganyijwe ndetse bugashimangira ko ubu bukangurambaga buzatanga umusaruro ku buryo iyi mibare izagenda igabanuka.

    Operation mu muzi ni ubukangurambaga bwitabiriwe n’abana benshi muri Gasabo

    Abana b’abakobwa bagiye batanga ubuhamya bw’uko bashutswe bagaterwa inda

    Depite Murumunawabo Cécile yasabye ababyeyi kudahishira abantu basambanyije abana

    source : https://ift.tt/2XNpQyX

  • Nyabihu: Mezi abiri, inka eshanu zimaze kwibwa zikabagirwa muri Gishwati – #rwanda #RwOT

    Ibi ubuyobozi bubitangaza nyuma y’uko hari inka 5 zimaze kubura bagasanga zabagiwe mu ishyamba aho bikekwa ko ari abashumba bakora uru rugomo.

    Umuturage wo mu karere ka Nyabihu wabuze inka kuwa 17 Kanama 2021 agasanga bayibaze, yasabye ko bakaza umutekano.

    Ati “Inka yarabuze tuhageze dusanga barangije kuyibaga, umushumba niwe wabitubwiye. Njyewe mbona hakazwa umutekano kuko birababaje kubona umuntu yorora abandi bakaza bakabaga inka ze. N’ubu turacyafite ubwoba ko bagaruka’’.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe, Gahutu Tebuka Jean Paul yavuze bafashe ingamba zikomeye zirimo gucungira hafi abashumba.

    Ati “Ejobundi batemye inka mu kagari ka Muhe kandi ababikoze ntabwo bamenyekanye. Aho baturage batuye kugira ngo ugere mu nzuri haciyemo ishyamba niryo bajyanamo inka bakazibaga, ubu bamaze kubaga inka 5 mu mezi abiri.”

    “Ejobundi twakoze inama y’umutekano yaguye n’umuyobozi w’akarere yari ayirimo, dufata ingamba ko dukaza amarondo ku midugudu ikikije ishyamba. Twasabye ba nyirinka kujya bakoresha abashumba bazwi naho abadafite ibyangombwa bakabasezerera’’.

    Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko iki kibazo bakizi ko baganiriye n’inzego bireba ndetse n’abaturage.

    Ati “Habaye inama tubiganiraho n’inzego zitandukanye biba ngombwa ko tujya kuganira n’abaturage harimo n’aborozi bororera muri ibyo bice hafatwa ingamba ku ruhande rw’ubuyobozi dufata gahunda yo kurara amarondo ndetse agakurikiranwa cyane’’.

    Si ubwa mbere hagaragaye ubujura bw’inka muri izi nzuri zikikije ishyamba rya Gishwati kuko no mu myaka yashize hagiye humvikana ubujura bw’inka muri izi nzuri.

    Inka eshanu zimaze kubagirwa muri Gishwati nyuma yo kwibwa mu baturage

    source : https://ift.tt/3yb7ap8

  • Dipolomasi y’ikimwaro; Museveni ari kwitanguranwa nyuma yo kuburira amajyo ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bimaze kumenyerwa, Perezida Museveni yakoresheje iki kiganiro nk’andi mahirwe yo kugaruka ku butwari yakunze kwirata mu bihe by’intambara yabohoye Uganda, nubwo igice kinini cyayo yakimaze yibereye muri Suede na Kenya mu gihe abandi biganjemo Abanyarwanda, bari ku mirongo y’imbere ku rugamba rwahiritse ku butegetsi Idi Amin Dada na Milton Obote, rukimika Museveni ukiburiho kuva mu 1986.

    Museveni yivuze ibigwi karahava asobanura ubutwari bwamuranze ’n’abasore be ku rugamba’ ahera aho akomoza ku ngingo ubusanzwe adakunze kugarukaho cyane, zirimo imyitwarire y’inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cya Uganda.

    Uyu muyobozi yavuze ko inzego zishinzwe umutekano za Uganda zidakwiye kubangamira uburenganzira bwa muntu mu gihe iyi mpamvu ari imwe mu zatumye uyu mugabo yegura intwaro akayobora urugamba rwakuyeho ’Leta y’igitugu’ ya Obote’.

    Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi no guhohotera abaturage si bishya cyane ku nzego z’umutekano za Uganda, kuko bikunze kugaragara mu bihe bitandukanye, urugero ruheruka akaba ari ibikorwa byazo mu bihe by’amatora ya Perezida aherutse kuba muri icyo gihugu, ndetse n’ibikorwa byo kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Muri ibyo bihe, abapolisi n’abasirikare ba Uganda bagaragaye barimo kurasa abaturage ku buryo hari ababiguyemo, abandi babikomerekeramo. Izi nzego kandi zagaragaye zishushubikanya abaturage bashyigikiye uruhande rwa Bobi Wine rutavuga rumwe n’ubutegetsi, rimwe zikabakubita ubundi zikabacucura utwabo, nk’uko byakunze kugarukwaho mu itangazamakuru.

    Museveni ari gukama ikimasa

    Muri iki kiganiro, Perezida Museveni yumvikanye asa nk’unenga imyitwarire y’inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cye, akavuga ko ‘imyitwarire yo kubwira nabi abaturage, kubakubita no kubambura uburenganzira bwabo idakwiriye’, mu gihugu kigendera ku mahame yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

    Ati “Ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu bw’abaturage ba Uganda, iyi ni imwe mu mpamvu NRM yagiye mu ishyamba ikarwana iriya myaka yose kuva mu 1971. Twigisha igisirikare cyacu kugira imyitwarire myiza.”

    Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki yo mu karere yavuze ko ibyo Perezida Museveni asaba inzego z’umutekano, ari nko “Gukama ikimasa” kuko azisaba kugira ubushobozi atazishoyemo.

    Yagize ati “Biriya ni ugukama ikimasa. Ntabwo bishoboka ko inzego z’umutekano zagira ubushobozi n’imyitwarire myiza zitarabitojwe, cyangwa ngo zihabwe ibyo zikeneye byose kugira ngo zikore akazi kazo. Niba inzego z’umutekano zidafite ibyo zikeneye, zizakoresha imbaraga zahawe kugira ngo ziheshe ibyo zikeneye, wibuke ko baba bafite intwaro. Biriya byose byerekana ko nta gitsure bariya basore [abari mu nzego z’umutekano] baba bashyirwaho.”

    Perezida Museveni na we ubwe ntahakana ko igitsure mu nzego zishinzwe umutekano kiri ku rwego rwo hasi, kuko ngo‘abayobozi bo mu nzego zo hejuru mu nzego zishinzwe umutekano, badatanga amabwiriza akwiye ku bakozi bo mu nzego zo hasi.’

    Umusesenguzi yavuze ko imyitwarire mibi y’inzego z’umutekano za Uganda ari karande, ati “Ni ko bakora ibintu byabo, ntabwo bazi ikinyabupfura rwose. Uzarebe uburyo bitwaye ejo bundi mu bihe byo gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya Covid-19. Birukankanye ababyeyi babakubita inkoni izuba riva, bateye hejuru ibicuruzwa by’ababyeyi bahetse abana mu buryo buteye agahinda, rero mu gihe utatoje inzego z’umutekano neza, ntushobora kuzisaba kugira imyitwarire myiza ngo bishoboke, ntabwo ari ibintu byikora.”

    Ushobora kwibwira ko imyitwarire igayitse iranga inzego z’umutekano imbere muri Uganda, ariko wenda zagera ku ruhando mpuzamahanga, zigapfa agasoni zikigana abandi, mu gihe wenda zitabonye amahirwe yo kwigishwa neza iwabo.

    Icyakora siko bigenda, aka wa mwera uturuka ibukuru ugakwira hose. Urugero ruherutse ni urw’ingabo za Uganda ziri mu bikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byo kugarura amahoro muri Somalia, mu butumwa buzwi nka AMISOM.

    Kimwe n’izindi ngabo z’ibindi bihugu ziri muri ubwo butumwa, ingabo za Uganda ziri ku rugamba kandi zihanganye n’umwanzi utoroshye kuko yananiye ingabo z’igihugu cya Somalia ubwazo, ku buryo hitabazwa iz’ibindi bihugu.

    Ejo bundi rero itsinda ry’ingabo za Uganda ziri muri AMISOM zagabweho igitero n’umwanzi azita mu mutego ibintu biradogera. Nyuma y’ibi bitero, ingabo za Uganda zararakaye cyane, zirangije zishora mu baturage zibashoramo urufaya rw’amasasu zicamo bamwe.

    Biragoye kwiyumvisha uburyo izi ngabo zitatuye umujinya wazo umwanzi, ibintu biterwa na ya myitwarire mibi yoretse ingabo za Uganda.

    Perezida Museveni yabisobanuye agira ati “Duherutse kugira ikibazo cy’ubwicanyi bwakorewe muri Somalia. Itsinda ry’abasirikare bacu ryishe abaturage. Ngo [abasirikare] bari barakaye kuko bari bafatiwe mu mutego, [bagakwiye kumenya ko bari mu ntambara] niba ushyizwe mu mutego, wakamenye ko ushobora gufatwa igihe uri mu ntambara.”

    Uyu muyobozi yavuze ko abasirikare bagaragaweho iyi myitwarire bamaze gufatwa bagafungwa, ndetse bakaba bategereje gushyikirizwa ubutabera.

    Abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda bahagamye Museveni

    Mu buryo buziguye, Perezida Museveni yagarutse ku bikorwa byo guhohotera Abanyarwanda bimaze imyaka myinshi bikorwa n’inzego z’umutekano muri Uganda.

    Ntabwo Museveni yeruye ngo avuge Abanyarwanda mu buryo butomoye, ariko ntawashidikanya ko bagize igice kinini cy’abanyamahanga yavuze kuko hashize igihe kinini Abanyarwanda batuye muri Uganda bahura n’ibibazo birimo gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagera muri gereza bagakorerwa iyica rubozo, bagakubitirwamo ku buryo benshi bagwayo, abarokotse ku bw’amahirwe bakoherezwa mu Rwanda bamwe ari intere, imitungo yabo n’ubuzima bwose baruhiye imyaka myinshi bikagenda nka Nyomberi.

    Iki kibazo cyarakomeye bigera ubwo Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda kureka kujya muri Uganda, bitewe n’uko iyo bageze muri icyo gihugu idashobora kugira icyo ikora kugira ngo ibarengere, bityo bakwiye kwirinda kujyayo.

    Perezida Museveni yavuze ko ibikorwa nk’ibyo bihohotera abanyamahanga bidakwiye, ati “Gufungira abantu muri gereza igihe kirekire nta rubanza rubaho, ibyo ntabwo byemewe. Gufunga abantu gutyo gusa, gereza ntabwo ari ubuhunikiro bw’abantu.”

    “Kwirukana abanyamahanga nta rubanza bakorewe, bigomba guhagarikwa, buri wese, kimwe n’abo banyamahanga, agomba gufatwa neza hakurikijwe uko amategeko abigena. Uretse kuba icyo cyuho cyakoreshwa mu kwica uburenganzira bwa muntu, gishobora no gusubiza inyuma igihugu.”

    Umusesenguzo twaganiriye yavuze ko amagambo ya Museveni adasobanuwe ko atewe ipfunwe n’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda, ahubwo ari uburyo bwo kwitanguranwa kuko ibi bikorwa bishobora gukurura imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu, ikanenga ubutegetsi bwe kuri ibi bikorwa, bityo bikaba byagira ingaruka mbi ku ishusho y’igihugu ayoboye.

    Ati “Buri muntu wese ureba ibikorerwa Abanyarwanda muri Uganda, arabibona neza ko iki gihugu gifite ukuboko mu biri kuba. Ntabwo bishoboka ko abantu benshi kuriya bakorerwa ibikorwa nka biriya igihe kirekire nta kuboko kw’abayobozi kurimo. Rero ibyo Museveni ari gukora ni ukwitanguranwa, aragira ngo umunsi azabibazwa azabone ubusobanuro, avuge ko ‘ibyabaga atari abifitemo uruhare’ kuko yanabyamaganye ku mugaragaro. Ariko icyo twakwibaza, ni impamvu abikoze ubu, kuko iki kibazo kimaze imyaka myinshi, none kuki abivuze ubu?”

    Perezida Museveni ntarya iminwa kuri ibi bibazo yemera ko byugarije igihugu cye, ndetse agashimangira ko byenyegezwa na ruswa yemera ko yamunze inzego ze z’umutekano, dore ko iki gihugu kiri ku mwanya wa 38 mu bihugu 180 mu kugarizwa na ruswa kurusha ibindi, nk’uko ubushakashatsi bwa Transparency International bwo mu mwaka ushize bubyerekana.

    Ati “Nk’ibi byo gusubiza abanyamahanga mu bihugu byabo badaciriwe imanza, numvise ko bishoreshwa na bamwe mu banyabyaha baturimo bifuza kwikubira umutungo w’abo banyamahanga bakorana ubucuruzi. Bafata amafaranga y’abo banyamahanga, ubundi bagakorana n’inzego z’umutekano zamunzwe na ruswa mu kubasubiza mu bihugu byabo, kugira ngo bave mu nzira ntibabangamire ubucuruzi bwabo.”

    Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aherutse kugirana n’abanyamakuru, yavuze ko umubano w’u Rwanda na Uganda ukirimo agatotsi, ndetse ko nta kintu kinini kirahinduka kuva ibiganiro byari bigamije kuzahura umubano hagati y’impande zombi byahagarikwa.

    Perezida Museveni aherutse kugaruka ku bikorwa bihohotera abanyamahanga batuye mu gihugu cye, biganjemo Abanyarwanda bamaze imyaka bameneshwa muri icyo gihugu

    Bamwe mu Banyarwanda baberutse kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka

    source : https://ift.tt/3ml4sLF

  • Hakuweho ikiguzi ku bohereza amafaranga hagati ya konti zabo za banki n’iza Mobile Money – #rwanda #RwOT

    Umwanzuro wo gukuraho aya mafaranga ukubiye mu mabwiriza mashya ya BNR. Iki cyemezo kirahita gitangira kubahirizwa, ariko kikaba kireba gusa amafaranga yajyaga acibwa kuri konti ebyiri (iya mobile money n’iya banki) ariko z’umuntu umwe.

    Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’impungenge zari zimaze iminsi zigaragazwa n’abantu bavuga ko kuba umuntu acibwa amafaranga igihe yohereje amafaranga kuri konti ye yo muri banki ayakuye kuri telefone, bishobora gutuma intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no kudahererekanya amafaranga mu ntoki rusubira inyuma.

    Muri Gicurasi uyu mwaka, BNR yari yatangaje ko iri kwiga kuri iki kibazo kijyanye no gushyiraho ibiciro kuri serivisi z’imari zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Aya mabwiriza mashya yashyizweho umukono na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko “amafaranga acibwa igihe habayeho ihererekanya ry’amafaranga hagati ya konti ya mobile money na konti ya banki zose z’umuntu umwe abujijwe.”

    Uretse aya mafaranga, BNR yanakuyeho inyungu amabanki yajyaga yishyura ibigo by’itumanaho binyuze muri konti bifite mu mabanki atandukanye zishyirwaho aya mafaranga abakiliya baba babikije kuri telefone.

    Mu busanzwe banki zajyaga zishyura inyungu iyo umukiliya yakuraga amafaranga kuri konti ye akayashyira kuri konti ikigo runaka cy’itumanaho gisanzwe gishyiraho amafaranga abakiliya babikije kuri mobile money.

    Iyi nyungu ya 6% amabanki yishyura yakunze kuvuga ko ariyo ntandaro y’amafaranga umukiliya yacibwaga igihe yohereza amafaranga kuri konti ye yo muri banki ayakuye kuri telefone.

    BNR yakuyeho amafaranga yacibwaga umuntu uhererekanya amafaranga hagati ya konti ye yo muri banki y’iya mobile money

    source : https://ift.tt/3j6TB61

  • VIDEO : Abishimiye urupfu rwa Joe Habineza ni abagome wagira ngo baritswemo n’amashitani-Mugwiza yababaye #rwanda #RwOT

    Yabivuze mu kiganiro n’amashusho yagiranye na UKWEZI TV, aho yavuze ko atari aziranye na nyakwigendera uretse kumubona mu bitangazamakuru agaragaza ibitekerezo bye byari byiza.

    Uyu mugore ukunze kuvuga ibitekerezo bye yatuye, yavuze ko mu buzima busanzwe akunda Abanyarwanda ku buryo yababajwe n’urupfu rwa Joseph Habineza kuko atanamenye iby’uburwayi bwe.

    Ati 'Nakunze uburyo yari cool [aca bugufi], nkunda uburyo yasobanukirwaga ubuzima, nkunda uburyo yasobanukirwaga imibanire abantu bakagombye kugirana, nkunda uburyo yasubizanyaga n’abantu bamwifurizaga ibintu bibi.'

    Ambasaderi Joseph Habineza wamaze kuva mu mwuka w’abazima, yagiye agira imyanya ikomeye mu buyobozi bw’u Rwanda gusa rimwe na rimwe yakurwagaho mu buryo butunguranye.

    Gerry Mugwiza wagarutse kuri ibi byagiye bimubaho, avuga ko hari abishimiraga ko yakuwe mu mwanya runaka ariko ko ibyo nta bumuntu burimo kuko nta muntu ukwiye kwishimira ikibi cyabaye kuri mugenzi we.

    Anenga kandi abantu bishimiye ko Joseph Habineza yitabye Imana. Ati 'Wabanje ukamenya ko nawe ejobundi uzajyayo kandi ko ushobora kuzahurirayo na we yaramaze kuhamenyera wenda…Ntabwo kwishimira ko umuntu yapfuye ari byo.'

    Mugwiza avuga ko kuba Joseph Habineza yapfuye ku myaka 57 ari igihombo gikomeye ku gihugu kuko yari agifite imbaraga zo gukora ku buryo impamvu zo kubabazwa no kuba yapfuye zihari nyinshi.

    Gerry Mugwiza wagarutse ku bishimiye urupfu rwa Joseph Habineza biganjemo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ngo bamuziza ko yakoranye n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

    Ati 'Ariya ni amakosa ntajya mbasha kwihanganira nkumva ndihebye nkavuga nti ubu amaherezo ni ayahe, ese tuzahora muri ruri hasi ruri hejuru kugeza ryari.'

    Avuga ko abishimiye urupfu rwa Joseph Habineza nibura batababazwa no kuba Umunyafurika mugenzi wabo yitabye Imana kabone nubwo batababazwa no kuba ari Umunyarwanda basangiye igihugu cy’amavuko.

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/VIDEO-Abishimiye-urupfu-rwa-Joe-Habineza-ni-abagome-wagira-ngo-baritswemo-n-amashitani-Mugwiza-yababaye

  • Rutsiro: Umugabo yagiye kwandikisha umwana yabyaranye n'umukobwa utarageza ku myaka y'ubukure ahita atabwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 25 wo mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana utaruzuza imyaka y'ubukure.

    Ibi byabaye ku wa 10 Kanama 2021, ubwo uyu mugabo yajyanaga n'uwo mwana w'umukobwa (babyaranye) ufite imyaka 17 kwandikisha uwo bibarutse bikagaragara ko yamuteye inda afite imyaka 16.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Musasa, Uwamariya Clemence, yemereye IGIHE ko ayo makuru ari impamo kandi ko bahisemo gufata uwo mugabo kugira ngo umwana w'umukobwa wahohotewe akiri muto abone ubutabera.

    Ati 'Ayo makuru ni yo koko. Yagiye kwandikisha umwana dusanga yateye inda umwana w'umukobwa utarageza imyaka y'ubukure. Ubwo yahise ashyikirizwa urwego rw'ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe. Kuba yarateye inda umwana utarageza imyaka y'ubukure nicyo cyaha yakoze.'

    Uwamariya yavuze ko kuba byarafashe igihe bitaramenyekana byatewe n'uko umuryango w'umukobwa n'umukobwa ubwe batigeze batanga amakuru ku wa muteye inda.

    Ati ' Uko bimeze ni uko n'ubundi iyo abana b'abakobwa babyaye ntabwo bahita bagaragaza uwabateye inda, ni rwo ruhare rwacu nk'ubuyobozi rwo gukora ubukangurambaga kugira ngo bagaragaze ababahohoteye. Uwo yarabajijwe arabyemera ni yo mpamvu yahise afatwa kuko yanabyemeraga.'

    Yasabye urubyiruko gukomeza kwitwararirika ndetse ababyeyi abasaba gutanga amakuru ku ihohoterwa rikorerwa abana b'abakobwa.

    Uyu mugabo w'imyaka 25 kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Gihango.
    Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n'ingingo ya 133, ivuga ko ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kandi kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rutsiro-umugabo-yagiye-kwandikisha-umwana-yabyaranye-n-umukobwa-utarageza-ku