Category: Uncategorized

  • Jacques Tuyisenge yakoze ubukwe (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, Jacques Tuyisenge yakoze ubukwe n'umukunzi we, Musiime Recheal Jordin, mu bukwe bwabereye i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021.

    Mu magambo Jacques yatangaje kuri instagram ye yagaragaje ibyishimo atewe nuko we n'umukunzi we bakoze ubukwe. Yagize ati ” 21.08.2021 #wedding Jacques 💕 Jordin It was a great day, thanks Lord “.

    Uyu muhango wari wabanjirijwe n'uwo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021.

    Source : https://yegob.rw/jacques-tuyisenge-yakoze-ubukwe-amafoto/

  • Umurinzi w’Igihango Joseph Habineza yihanganishije umuryango wa bazina we witabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habineza waciwe akaguru arwana ku Batutsi, yababajwe n
    Habineza waciwe akaguru arwana ku Batutsi, yababajwe n’urupfu rwa bazina we

    Joseph Habineza avuga ko yamenye amakuru y’urupfu rw’inshuti ye Joseph Habineza mu ijoro ryo ku wa 20 Kanama 2021, maze atangira kubaririza kugeza ahamagaye umunyamakuru wa Kigali Today wanamuhamirije ayo makuru.

    Joseph Habineza ni umurinzi w’Igihango ku rwego rw’akarere wagize uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ubwo yemeye guhara ubuzi bwe akarwana ku Batutsi bo ku musozi w’iwabo ku Gasura, ari na ho abajandarume bamutemesheje ishoka agacika akaguru kubera kwanga gutanga Abatutsi yari ahishe.

    Icyo gihe ariko Joseph Habineza bahise bamwicira umugore n’abana, ariko nyuma yaje kwishumbusha undi ndetse babyarana abana.

    Joseph Habineza yashimiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, amwambika umudari w’ishimwe uhabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, akaba awambarana n’umudari w’umurinzi w’Igihango wambarwa n’abakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, bifitiye Abanyarwanda benshi akamaro.

    Habineza Joseph ufite ubumuga bw’ingingo kuko yacitse akaguru, avuga ko ubwo bamwambikaga uwo mudari ari na ho yamenyaniye na bazina we, Joseph Habineza wari Minisitiri icyo gihe, maze aramukunda ndetse amuha nomero ye ya telefone bajyaga bavuganiraho, akaba ngo yaranamufashaga mu buzima bwe.

    Ngo ntibyaciriye aho kuko Joseph Habineza yakomeje kujya afasha bazina we w’i Karongi aho yaherukaga no kumwoherereza inkunga y’amafaranga ibihumbi ijana (100.000frw), akaba yashenguwe no kumva mucuti we yitabye Imana.

    Agira ati “Nabyumvise ngira agahinda gakomeye, nashakishije amakuru nabyemeye ari uko umaze kubimpamiriza, yari inshuti yanjye kuko yanamfashaga muri ubu burwayi bwanjye. Namuherukaga anyambika umudari w’ubutwari we na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, ariko yajyaga amvugisha kuri telefone ntabwo nigeze menya ko yarwaye, Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze umuryango we”.

    Joseph Habineza uherutse kwitaba Imana
    Joseph Habineza uherutse kwitaba Imana

    Habineza avuga ko ari umukirisitu wa ADEPR akaba yiyemeje gusengera bazina we ngo Imana imwakire mu bayo, gusa ngo ntabwo azi niba bizamworohera gusura umuryango usigaye kubera amikoro make ariko ngo abafite ku mutima.

    Joseph Habineza kubera ubutwari yagaragaje muri Jneoside yakorewe Abatutsi, ubu ifoto ye igaragara mu nzu ndangamurage y’urugamba rwo kubohora Igihugu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, kugira ngo abasura iyo ngoro bage bamwigiraho.

    Nyakwigenedara Habineza Joseph yitabye Imana ari mu gihugu cya Kenya, kubera uburwayi atari amaranye igihe kuko yafashwe n’uburwayi arimo yerekeza ku mugabane w’u Burayi.


    source : https://ift.tt/3khbcr8

  • Jacques Tuyisenge yasezeranye n’umukunzi we Musiime Jordin (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, ni bwo Tuyisenge Jacques yasabye ndetse anakwa umukunzi we Musiime Recheal Jordin, bikaba byaraje bikurikira kuba aba bombi bari barasezeranye imbere y’amategeko taliki 19 Gashyantare 2021.

    Nyuma yo guhabwa umugeni, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gashyantare 2021 baje gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa EPR ruherereye mu mujyi wa Rubavu, nyuma haza gukurikiraho imihango yo kwakira abari batumiwe muri ibi birori byabereye nabyo i Rubavu.

    Tuyisenge Jacques n
    Tuyisenge Jacques n’umukunzi we Musiime Recheal Jordin

    Tuyisenge Jacques ni umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” iri kwitegura imikino ibiri irimo uwa Mali na Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar.

    Ku wa Gatanu hari habaye umuhango wo gusaba no gukwa

    source : https://ift.tt/3gpjzQh

  • Hari ubwo kwiyahura bijyana no kwigana – Impuguke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gushaka ibisobanuro kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Iyamuremye Jean Michel, Inzobere mu by’uburwayi bwo mu mutwe, Umuganga akaba n’Umuyobozi mu kigo gishamikiye kuri Caraes Ndera, cyitwa Icyizere Psychotherapeutic Center, adusobanurira ko kwiyahura bimaze kuba nk’igikorwa gisanzwe.

    Iyamuremye asobanura ko nta bushakashatsi bwakozwe bwatuma abantu bashimangira ko kwiyahura muri iyi minsi kwabaye kwinshi ugereranyije n’ubushakashatsi bwaba bwarakozwe mbere.

    Avuga ko nta mpamvu ikwiye gutuma abantu bumva ko umubare w’abiyahura wiyongereye cyane, ahubwo kubera ko amakuru yoroshye kumenyekana bitewe n’ikoranabuhanga, ni cyo gituma abantu bumva ko umubare w’abiyahura wiyongereye.

    Ikindi ngo kwiyahura akenshi kugaragara muri iyi minsi, ni uburyo bwo kwiganana ariyo mpamvu abenshi usanga babikorera ahantu hamwe.

    Iyamuremye asobanura ko impamvu itera umuntu kwiyahura ari uko aba ashaka kwihisha, gukwepa, gucika ibibazo bimwugarije ariko adashaka gupfa.

    Ati “Iyo umuntu arambiwe ibintu runaka bimuhangayikishije aba ashaka guhunga ibibazo maze agahitamo guhunga yiyahura cyangwa acika ibyo bibazo. Umuntu yiyahura bitewe n’uko afite uburwayi bwo mu mutwe, indwara y’agahinda gakabije, amarangamutima ahindagurika, indwara ituma ibitekerezo by’umuntu bihinduka ukundi, akagendera mu kintu kitari ukuri”.

    Asobanura imwe mu mpamvu ituma abantu biyahura ihindura ibitekerezo, ngo rimwe na rimwe hari igihe umuntu yumva amajwi amuhamagara ngo ngwino yewe, akanamubwira ngo ngwino wiyahure.

    Avuga kandi ko abiyahura barimo n’abantu bakoresha ibiyobyabwenge byinshi.

    Hari kandi igice cy’abantu biyahura babitewe n’uko bavutse bibarimo bitewe n’uko mu miryango bibarimo, mbese bikaba karande y’uruhererekane mu kwiyahura.

    Yongeraho ati “Kugira ngo umuntu agere ku rwego rw’umubabaro wo kwiyahura biterwa n’imiterere y’umubiri. Aho usanga umwe yakira vuba ibibazo undi kwihangana bikanga agashaka kwihorera cyangwa uburyo bumusenya kugera ubwo yiyahura”.

    Iyamuremye avuga ko mu barwayi bakira akenshi bamenyereye ko umurwayi cyangwa ubagana ashobora kwiyahura, agira ibimenyetso runaka agaragariza mu biganiro, cyane ko ari bumwe mu buryo bakoresha mu gusuzuma umurwayi.

    Ati “Akenshi umuntu ushobora kwiyahura agaragaza ko arambiwe n’ubuzima, akabyigamba ati nziyahura, kugura ibikoresho bitandukanye byamufasha kwiyahura, kwigunga n’ibindi. Twebwe iyo umurwayi atugezeho tukumva mu mitekerereze ye no mu mvugo ye harimo kwiyahura, turamuganiriza ku buryo bigera igihe bikamusohokamo ntiyiyahure”.

    Avuga ko hari n’ubwo muganga agenera umuti umurwayi wo kunywa utuma yongera kwishimira ubuzima.

    Uwo muganga agira abantu inama yo kwiga, gusoma no gusobanukirwa uburwayi bwo mu mutwe ubwo ari bwo. Mu gihe ubonye umuntu yarahinduye imyitwarire ye, kumufasha ukamenya ikibimutera kandi ukihutira kumushyikiriza muganga akamufasha.

    Asaba itangazamakuru na Lera muri rusange kongera gahunda zitandukanye zisobanurira abantu indwara zo mu mutwe n’uburyo byakwirindwa.

    Agira inama abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo umugoroba w’ababyeyi ndetse no kugira abo baganiriza mu gihe bahuye n’ibibazo runaka bibaremereye, kugira ngo hakumirwe impfu zitewe no kwiyahura.

    source : https://ift.tt/2WfE3Ej

  • Reba ibanga rikomeye ryihishe mu gusomana ku munwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byakunze kugaragazwa nka kimwe mu bimenyetso by'urukundo rukomeye hagati y'abakundana kuko bifatwa nk'ibidasanzwe. Ntibitangaje kuba uwo mukundana yakwemera kugusoma ku munwa nk'ikimeneyetso cy'urwo agufitiye cyangwa akabyanga ubishaka cyane ko no mu mico 168 ibarwa mu Isi, 46% ni yo ibyemera gusa.

    Abahanga mu by'imibereho ya muntu, imihindagurikire y'imico n'imibanire bemeza ko iminwa ari cyo gice kigaragaza cyane uko umuntu yiyumva by'umwihariho mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina, kidashobora guhishwa. Ibindi iyo yambaye imyenda irabikingiriza.

    Ibyo bituma iyo ari kumwe n'uwo afitiye amarangamutima ari yo akunze gukoresha, uko begerana umwe akarushaho gushaka gukoza iminwa ye ku y'undi bikarangira basomanye.

    Ni umwihariko ku bantu kuko nta zindi nyamaswa zibikora neza nkabo. Zo iyo zagiriranye amarangamutima hari ukuntu ziyegerezanya imwe igakurura impumuro y'indi ikoresheje amazuru gusa bikaba bihagije.

    Umwarimu muri Kaminuza ya Nevada, William Jankowiak, yabwiye BBC ko umuntu we adafite ububasha buhagije nk'ubw'inyamaswa bwamufasha gukurura ibyo byiyumviro bya mugenzi we, ikaba impamvu ituma iyo ashaka kubikurura amwegera bagasomana.

    Yakomeje agira ati 'Uko amwegera cyane ni ko arushaho gushaka kumusoma.'

    Jankowiak yasobanuye ko uko umuntu yambara imyenda myinshi bigira uruhare mu kuba uwo basomana yabishaka cyane. Ni mu gihe abari kumwe batambaye badakunze kugirirana irari ryo gusomana.

    Ati 'Itandukaniro ritangaje, wibutse ibyo navuze ukareba nk'abahigi n'abandi baba mu mashyamba batambara uzasanga badasomana.'

    Yavuze ko bituruka ku kuba ibice by'umubiri bigaragaza ibyiyumviro hafi ya byose biba biboneka, nyamara wakwambara hagasigara haboneka umunwa gusa.

    Hagaragazwa ko kuva mu myaka 3.500 ishize gusomana ku munwa byabagaho. Mu mico imwe n'imwe byagizwe ikizira ahandi bikemerwa bikazongera gucika bitewe n'abayoboye amatwara yaho.

    Source : https://yegob.rw/reba-ibanga-rikomeye-ryihishe-mu-gusomana-ku-munwa/

  • Abanyakigali bafite kuva ku myaka 18 bose barakingirwa COVID-19 #rwanda #RwOT

    gukomeza kwirinda ko COVID-19 ikomeza gutwara ubuzima bw’abaturarwanda.

    Iki kigo kigira kiti 'COVID-19 imaze kudutwara abantu benshi ariko Leta yazaniye abaturarwanda inkingo kugira ngo basubire mu buzima busanzwe. Guhera ku wa mbere tariki 23.08.2021, i Kigali hazatangira gahunda yo gukingira abantu bafite guhera ku myaka 18.'

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr Sabin Nsanzimana arahamagarira abantu kwitabira iyi gahunda by’umwihariko agasaba abagifite imyumvire yo kubicyerensa, kuyihindura.

    Yagize ati 'Kudafata urukingo kandi uri mu cyiciro cy’abarugenewe ni ukwiyima amahirwe. Kurufata nta kibazo kirimo, ahubwo ni ukwirinda.'

    Igikorwa cyo gutanga urukingo rwa COVID-19 cyatangiriye ku bafite amahirwe menshi yo kwandura iki cyorezo barimo abasanzwe bari mu rugamba rwo kukirwanya ndetse n’abageze mu zabukuru kimwe n’abafite indwara za karande.

    U Rwanda kandi rufite intego ko umwaka utahaza wazarangira nibura hamaze gukingirwa 60% by’abaturarwanda nk’umubare wifuzwa gukingirwa.

    Gusa nanone hari intego ko uyu mwaka wa 2021 wazarangira hamaze gukingirwa nibura 30% by’uriya mubare wifuzwa kandi ko hari icyizere ko iyi ntego izagerwaho.

    Muri iki cyumweru turi gusoza, u Rwanda rwakiriye inkunga ya doze ibihumbi 700 by’inkingo za COVID-19 zirimo ibihumbi 500 zatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’ibihumbi 200 zatanzwe n’u Bushinwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Abanyakigali-bafite-kuva-ku-myaka-18-bose-barakingirwa-COVID-19

  • Uganda: Umuyobozi wungirije wa Polisi yitabye Imana mu buryo butunguranye , inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wungirije wa polisi y'igihugu ya Uganda Deputy Inspector General of Police, Major General Paul Lokech yapfuye mu buryo butunguranye.

    Ibiro by'Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda nibyo byatangaje ko uyu muyobozi wayo wungirije yashizemo umwuka.

    Ni itangazo ryashyizweho umukono na Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda, IGP Okoth Ochola

    Ochola yavuze ko hatangijwe ibikorwa byo gusuzuma umurambo kugira ngo harebwe icyo Major Gen Lokech yazize.

    Deputy Inspector General of Police, Major General Paul Lokech yaguye iwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21, Kanama, 2021.

    Si ubwa mbere Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda apfuye bitunguranye kuko mu mwaka wa 2017 undi witwa Andrew Kaweesi nawe yapfuye ariko we yishwe n'amasasu.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/22/uganda-umuyobozi-wungirije-wa-polisi-yitabye-imana-mu-buryo-butunguranye-inkuru-irambuye/

  • Rutahizamu Jacques Tuyisenge yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC n'Amavubi, Jacques Tuyisenge yaraye akoze ubukwe n'umugore we Musiime Recheal Jordin bari basanzwe babana.

    Kuwa Kane w'iki cyumweru nibwo Tuyisenge Jacques, yavuye mu mwiherero w'Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya, kubera ubu bukwebwo gusezerana imbere y'Imana n'umufasha we Musiime Recheal Jordin.

    Tuyisenge na Musiime Recheal Jordin basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Kimihurura ku wa Kane, tariki ya 18 Gashyantare 2021.

    Ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021,habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Kicukiro mu murenge Ndera.

    Biteganyijwe ko Jacques Tuyisenge agaruka mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi, ku Cyumweru, akomezanye n'abandi kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi Amavubi azakinamo na Mali tariki ya 1 Nzeri na Kenya tariki ya 5 Nzeri.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/rutahizamu-jacques-tuyisenge-yakoze-ubukwe

  • Igitekerezo: Ukuntu ababyeyi banezezwa n’uko abakobwa babo bakora ubukwe ariko badashaka ko bateretwa biratangaje! #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kugira ngo umukobwa n’umuhungu bagere aho bategura umushinga wo gushyingirwa bagasezerana kubana akaramata, mpamya ko ari urugendo runini cyane ndetse ntatinya ko ruhera kuri zero. Ariko ikigaragara ubanza ababyeyi baba bifuza ko abana babo cyane cyane ab’abakobwa baza bababwira gusa ko bafite ubukwe ariko batirigeze bakora urwo rugendo rwose.

    Muri urwo rugendo rwo kumenyana kugera aho bazagera aho bemezanya kubana akaramata, habamo gusohoka bagasangira, gusurana, kujyana hirya no hino, guhamagarana no kwandikirana kenshi n’ubundi buryo butandukanye bw’itumanaho. Ariko ibi byose ubona bibangamira ababyeyi benshi, ku buryo babifata nko kunanirana cyangwa kugira umuco mubi.

    Bamwe ndetse banarenga ko bibabangamiye gusa bucece bakanavuga, bamwe biyama umukobwa wabo ku byo bise gukururana n’abasore. Ndetse abenshi bakanumvisha umukobwa wabo ko uwo musore ari kumushuka agira ngo amwangirize ubuzima, abandi bakamwereka ko ntakindi uwo musore agendereye uretse kumutera inda. Abandi bagafatirwa imyanzuro ikomeye mu gihe bamenye ko bari kumwe n’uwo musore.

    Ibi nkunda kubyibazaho bikanyobera kandi mu gihe uwo mubyeyi aba yifuza ko umukobwa we azazana inkuru ibabwira ko ku tariki runaka afite ubukwe. Yego kugira impungenge ku mubyeyi birumvikana. Ariko na bwo sinabishyigikira bigeze aho, buri musore wese uvugishije umukobwa wawe uba wumva ikimugenza ari ukumugirira nabi, akenshi utanamuzi, rimwe na rimwe wanasanga akomoka mu muryango barera neza no kurusha uwanyu cyangwa kimwe n’uwanyu.

    Numva umukobwa utari umwana wujuje imyaka y’ubukure, cyangwa nidushaka dufate imyaka 21 kuko mu Rwanda ariyo amategeko yemerera umuntu kuba yashinga urugo. Ariko na bwo nibaza uwaba yifuza kuzashinga urugo ku myaka 21, ubwo yaba yaratangiye urwo rugendo rw’urukundo mu myaka 18 nibura cyangwa wenda 19.

    Yaba ari umuntu mukuru rero, ku buryo umubyeyi cyangwa umurezi yaba yaramaze kumutegura akamubwira uburyo bwiza umukobwa yakwitwara ageze mu gihe cyo kurambagizwa, bityo bimurinda impungenge nyinshi no guhagarika umutima mu gihe abonye umukobwa we ari kumwe n’umuhungu, kandi nyamara akaba ategereje ko azaza kumubwira ko afite ubukwe.

    Mu ntambwe zo kurambagizanya kugira ngo umukobwa n’umuhungu bagere mu gihe cyo kujyanana kwerekana mu miryango yombi, ni uko baba bageze kure mu rukundo rwabo. None se babyeyi mwaretse abana banyu bakubaka urukundo rwabo ko umunsi nugera bazabagaragariza aho bigeze!

    Ikindi ibi njyewe mbifata nk’ikimenyetso cy’intege nkeya cyangwa gutsindwa, ko umubyeyi aba ataraganirije umwana we ngo amutegure mu buzima buri imbere cyane ko aba abizi neza ko ari ibihe azageramo. Yego hari igihe ubona ko umwana yaba ari kumwe n’umuntu ubona inzira barimo atari nziza ukaba wamwereka ingaruka ukaba wanamubuza gukomeza. Ariko ntimukumve ko abasore bose ari ibiremwa bibi bigambiriye kugirira abakobwa nabi.

    Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

    source : https://ift.tt/3mjNYn3

  • Gasabo: ‘Kurya Show’ mu byatumye abakobwa baterwa inda muri Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakobwa batuye Akagari ka Bibare muri Kimironko barimo gusobanurirwa uko bakwiye kwirinda guterwa inda batifuza
    Abakobwa batuye Akagari ka Bibare muri Kimironko barimo gusobanurirwa uko bakwiye kwirinda guterwa inda batifuza

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yabitangaje mu gusoza ubukangurambaga bwiswe “Operasiyo mu Mizi”, bari bamazemo ibyumweru bitatu bigisha abakobwa kwirinda gutwita batabigambiriye.

    Inyito “Operasiyo mu mizi,” Akarere ka Gasabo kayikomora mu biganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiye agirana n’Urubyiruko, arubwira ko abato ari imizi y’igiti cyose (u Rwanda), kandi ko mu gihe imizi yatemwa icyo giti cyagira ibibazo bikomeye.

    “Operasiyo mu Mizi” bikaba bisobanura ibikorwa mu rubyiruko rw’abangavu, bigamije kururinda guterwa inda rutiteguye, kwirinda ibiyobyabwenge hamwe n’icuruzwa ry’abantu.

    Mudaheranwa avuga ko muri Guma mu Rugo (ya mbere) bibwiraga ko abana bari mu rugo kandi barinzwe, ariko ngo amashuri yarafunguwe abagera kuri 23 ntibashobora gusubira kwiga kuko bari batewe inda.

    Akomeza agira ati “Hari uwavaga i Rusizi ari mubyara w’umuntu cyangwa se wabo, akaza agatera umwana inda, ni muri cya gihe cya Guma mu Rugo, byarabaye ku Gisozi na Rutunga n’ubwo ari mu cyaro”.

    Abangavu bo muri GS Kimironko II barimo kubwira Ubuyobozi bw
    Abangavu bo muri GS Kimironko II barimo kubwira Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ko bamenye kwirinda inda zidateganyijwe

    Avuga ko ibindi byatumye abana bagira imyifatire ituma baterwa inda, ari amashusho y’ibyo bareba mu byuma by’ikoranabuhanga cyangwa mu gihe bagiye gusura abahungu n’abagabo mu macumbi, bakifotozanya (icyo bita kurya show), nyuma bakaryamana na bo.

    Uwitwa Miriam Mukaruziga w’imyaka 21 utuye mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko, ashimangira ko abatera inda abangavu baba babatumiye aho bacumbitse mu mahoteli n’ahandi, bakabanza kubashukisha uduhendabana.

    Mukaruziga yagize ati “Mu mahoteli bajya badutumira nyine tukajyayo ariko nkanjye uzi kuvuga ‘oya’, ndabahakanira nkabakuzaho burundu”.

    N’ubwo imibare y’abatewe inda muri 2020/2021 yagabanutse ikagera kuri 423 ivuye kuri 750 muri 2019/2020, ndetse n’abihutira kumenyesha Ubugenzacyaha ko bahohotewe bakaba bagenda biyongera, Abayobozi ba Gasabo bavuga ko kubona n’umwe wahohotewe ari amahano.

    Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda (AEE) ufatanya n’Akarere ka Gasabo muri ubu bukangurambaga, uvuga ko mu byumweru bitatu bishize wahuye n’abakobwa 27,118 bafite imyaka kuva ku 10-24, ubagaragariza uburyo bugarijwe n’ingaruka zo gutwita batabiteganyije.

    Umuyobozi wungirije w
    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis avuga ko batishimiye imibare y’abangavu batewe inda muri uyu mwaka

    Umukozi wa AEE Rwanda Joseph Bigenimana avuga ko babigishije ibijyanye n’Ubuzima bw’imyororokere, ubumenyi mu buzima ndetse n’inyigisho zigamije kwiteza imbere, cyane cyane ibijyanye n’imyuga.

    AEE na Gasabo bavuga ko abakobwa barimo kugwa mu mutego wo guterwa inda batabizi, abenshi ari abafite imyaka y’ubukure kuva ku 10-17.

    Umuyobozi wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Kagari ka Bibare, Mukeshimana Consolé avuga ko n’ubwo gahunda ya ‘Operasiyo mu Mizi’ irangiye ku rwego rw’akarere, muri ako kagari bagiye kuyikomeza kugira ngo kurinda abana babigire umuco.

    Akarere ka Gasabo kakoze ‘Operasiyo mu Mizi’ nyuma y’ubukangurambaga bwabanje bwiswe ‘Sigaho’, bwo bwasabaga abagabo n’abahungu kurekeraho guhohotera abangavu.

    Icyo gihe abakobwa bahohoterwaga bakabibwira Ubugenzacyaha ngo bari 23%, ariko gahunda ya “Sigaho” ngo yarangiye abatinyuka kuvuga ikibazo bagize bageze kuri 69%.

    source : https://ift.tt/2XOedrt