Category: Uncategorized

  • Umudozi wigwijeho amakamba! Ibyo wamenya kuri… – #rwanda #RwOT

    Ni mu birori bikomeye byabereye mu nyubako yitwa Strzelecki Park Ampitheater mu Mujyi wa Malopolska muri Poland mu ijoro ry'uyu wa 22 Kanama 2021, aho yahigitse abakobwa 58 bari bahatanye bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

    Chanique yaranzwe n'ibinezaneza ku maso! Yabwiye itangazamakuru ko atabasha kubona uburyo asobanura umunezero yagize nyuma yo gutangazwa ko ari we wegukanye ikamba rya Miss Supranational; aba umukobwa wa mbere wo muri Afurika uryambitswe.

    Uyu mukobwa yavuze ko atigeze arota yambikwa ikamba rya Miss Supranational ariko 'Imana yambashishije kubigeraho'. Avuga ko yari ahatanye n'abakobwa beza b'abahanga, ku buryo ubwo yari asigaranye ku rubyiniro n'umunya-Puerto Rico yumvaga ko ari we ugiye kwegukana ikamba.

    Chanique Rabe yashimye abamushyigikiye muri uru rugendo, asezeranya kuzakoresha neza iri kamba yambitswe. Yabaye umukobwa wa mbere mu bihugu 57 byo muri Afurika byitabira Miss Supranational, ubashije kwegukana iri kamba aturuka kuri uyu mugabane.

    Nyina w'uyu mukobwa, Natasha Rabe wari witabiriye ibirori umukobwa we yambikiwe ikamba, yabwiye itangazamakuru ko atewe ishema n'umwana we.

    Avuga ko atari afite icyizere cy'uko atsinda. Yavuze ko umwana we atumye Namibia yongera kwisanga ku ikarita y'ibihugu bikomeye mu marushanwa y'ubwiza.

    Uyu mubyeyi yavuze ko, aho yari yicaye, yari yegeranye na Nyina wa Anntonia wari umaze umwaka urenga yambaye ikamba rya Miss Supranational 2019.

    Avuga ko abantu bakwiye kumenya ko amarushanwa y'ubwiza atandukanye n'uko abantu bayatekereza.

    Miss Chanique yagaragiwe na Karla Acevedo wo muri Puerto Rico wabaye igisonga cya Mbere, Thato Mosehle wo muri Afurika y'Epfo wabaye igisonga cya kabiri, Valentina Sanchez wo muri Venezuela wabaye igisonga cya Gatatu na Eoanna Constanz wo muri Dominican Republic wabaye igisonga cya kane.

    Mu cyiciro cyo kugaragaza umwambaro w'Igihugu [National Costume], Jihanne Almira Chedid wo muri Indonesia ni we wegukanye ikamba naho Louise-Marie Losfeld wo mu Bubiligi yegukanye ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photogenic].

    Jihanne Almira Chedid wo muri Indonesia yegukanye ikamba rya Supra Fan Vote; Darelys Santos wo muri Panama yabaye Top Model, Verónica Sarfo Adu Nti wo muri Ghana yabaye Miss Talent, Karla Guilfú Acevedo wo muri Puerto Rico naho Phidelia Mutunga wo muri Kenya yabaye Supra Influencer.

    Chanique Rabe wabaye Miss Supranational 2021 yavukiye mu Mujyi wa Windhoek muri Namibia. Ni Ambasaderi w’Umuryango witwa Village Orphanage.

    Abinyujije mu muryango udaharanira inyungu witwa The Mending yigisha abana kudoda. Guhera 2003 kugeza 2005 yigaga muri Windhoek Afrikaanse Privateskool aho yanambitswe ikamba ry'icyo kigo.

    Uyu mukobwa ureshya na 1.75m mu 2013, yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusura ahantu nyaburanga, ahera ku kiyaga Buena Vista, akomereza mu Mujyi Florida, ajya i Los Angeles ndetse no muri California.

    Yigwijeho amakamba! Yambitswe ikamba rya Miss Teen Namibia 2014; Yegukanye Queen Spark 2015, muri 2015 kandi yongera kwegukana Miss Teen Continents mu birori byabereye mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu 2016 no mu 2017, uyu mukobwa yagendereye mu bihe bitandukanye Afurika y'Epfo. Mu 2018 avugwa mu rukundo n'umusore witwa Kyle Honeyborne.

    Mu 2018 kugeza 2019 yakurikiranye amasomo muri Fedisa yo muri Capetown ahakura impamyabumenyi.

    Tariki 14 Ukwakira 2020, uyu mukobwa yambitswe ikamba rya Miss Supranational Namibia 2020 mu birori byabereye ahitwa Droombos muri Windhoek, aho yahigitse abakobwa 12 bageranye mu cyiciro cya nyuma.

    Uyu mukobwa afite impamyabumemyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye no guhanga no kumurika imideli. Afite 'Brand' ye y'imyambaro ku isoko, ndetse afite mu biganza ishuri ryitwa Junior Sewing School.

    Miss Supranational ni ngaruka mwaka, ryabaga ku nshuro ya 12. Iri rushanwa ryatangiye mu 2009, mu 2020 ryarasubitswe kubera Covid-19.

    Chanique Rabe Miss Supranational 2021 n'ibisonga bye

    Chanique Rabe yavuze ko yumvaga muri we Umunya-Puerto Rico ari we wegukana ikamba rya Miss Supranational

    Anntonia Porsild wo muri Thailand wari umaze umwaka yambaye ikamba yaritanze

    Ibyishimo ku mukobwa wo muri Namibia wanditse amateka mashya muri Miss Supranational Abakobwa batanu begukanye amakamba muri Miss Supranational 2021 Karla Acevedo wo muri Puerto Rico wabaye igisonga cya Mbere

    Thato Mosehle wo muri Afurika y'Epfo wabaye igisonga cya kabiri

    Valentina Sanchez wo muri Venezuela wabaye igisonga cya Gatatu

    Chanique w'imyaka 24 y'amavuko, asanzwe ari umunyamideli ukomeye muri Namibia

    Eoanna Constanz wo muri Dominican Republic wabaye igisonga cya kane

    Anntonia Porsild wo muri Thailand yavuze ko kuba yari amaze umwaka urenga afite ikamba rya Miss Supranational byamufunguye amasomo n'umutima


    Abakobwa 58 bari bamaze ibyumweru birenga bibiri muri Poland bahataniye ikamba rya Miss Supranational

    Umunya-Namibia Chanique yakoze amateka atari yakozwe n’abakobwa bo muri Afurika bitabiriye Miss Supranational

    Miss Chanique yahemwe amadorali 35.000

    Sarfo wo muri Ghana yahize abandi mu kugaragaza impano yambikwa ikamba rya Miss Talent

    Miss Umuratwa Kate Anitha wari uhagarariye u Rwanda ntiyabashije gutsinda [Aragaragara inyuma y’abakobwa babiri babanza ibumoso]

    REBA INCAMAKE Y’UBUZIMA BWA MISS CHANIQUE RABE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108829/umudozi-wigwijeho-amakamba-ibyo-wamenya-kuri-chanique-umunyafurika-wanditse-amateka-wabaye-108829.html

  • Indirimbo ‘Tuzatsinda’ [Covid-19] yahuriyemo… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo igaruka ku buzima bwa COVID-19 yitwa ‘Tuzatsinda’ yahuriyemo abahanzi batandukanye bagera kuri 13 bose baririmba mu njyana zinyuranye, yageze ahanze ikaba yashyizwe kuri shene y’umuhanzi uzwi nka Andy Bumuntu.

    Nk'uko bigaragazwa, ikaba yarakozwe hagamijwe guhuza abantu mu bumwe, icyizere, no kugira imbaraga kandi ko mu bufatanye igihe kizagera ibintu bikongera gusubira uko byahoze.

    Abahanzi bari muri iyi ndirimbo ni Andy Bumuntu, Yvan Buravan, Peace Jolis, Mani Martin, Masamba, Kivumbi, Niyo Bosco, Mike Kayihura, Clarisse Karasira, Israel Mbonyi, Jules Sentore, Mucyosounds na Alynsano.

    Iyi ndirimbo yatunganijwe mu buryo bw’amajwi na Bob Pro, iyoborwa na Cedrick Gitego ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) na Mastercard Foundation.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA ‘TUZATSINDA’ YAHURIYEMO IBYAMAMARE MU MUZIKI NYARWANDA

    Andy Bumuntu, Niyo Bosco, na Masamba IntoreAlyn Sano ubwo hafatwaga amajwi y’indirimbo muri StudioYvan BuravanAndy BumuntuKivumbi, Mucyo Sound na Peace JolisClarisse Karasira na Niyo BoscoAndy Bumuntu, Israel Mbonyi na Mike KayihuraMucyo Sound, Peace Jolis, Mani Martin, Alyn SanoIsrael Mbonyi, Clarisse Karasira na Andy Bumuntu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108826/indirimbo-tuzatsinda-covid-yahuriyemo-abahanzi-13-bibyamamare-mu-rwanda-yageze-hanze-video-108826.html

  • Abakobwa gusa: Niba umusore mukundana akunda… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kumenya aya magambo umusore mukundana akoresha akaba yakwereka ko vuba muratana , uhite wiga uko wakomeza kumubanira neza cyangwa nawe uhindukire umwandikire urwandiko rumusezerera mbere ye. Nusanga uwo mukundana ayakoresha wifatire umwanzuro.

    1.'Ntuzategereze ko nkusobanurira buri kimwe ariko'.

    Urukundo ni ukwihangana. Kwihangana ni ryo shingiro ry'urukundo rw'ukuri, niyo mpamvu rero bigora iyo utari kumwe n'umukunzi wihangana ngo abe yagusobanurira buri kimwe. Niba uwo mukundana akunda kukubwira ngo 'Erega ntugategereze ko nkusobanurira buri kimwe', menya ko atakiri uwawe.

    2.'Erega ibibazo byawe , si ibyanjye'' (Menya ibyawe).

    Buri mubano wose, wubakira ku cyizere, kubaha no gukundana, hagomba iteka kubaho gufashanya no kuzuzanya. Niyo mpmavu abantu bakundana by'ukuri , basangira ibyiza n'ibibi, inyungu n'ibihombo. Insinzi y'umwe muri bo , ikaba insinzi y'urukundo rwabo.

    3.'Niba udakunze ibyo ubona , shaka undi'.

    Niba uwo musore atangiye kujya agutera ubwoba ngo shaka undi, icyo ni ikimenyetso cyumvikana cyane. Ubwo yumva ko nta gitekerezo wowe wagira. Uyu musore rero yamaze kukuvamo kera.

    Umusore ugukunda iteka azahora yumva mwaganira kandi azajya agutega amatwi, natemeranya n'ibyo uvuga azajya abyivugira we ubwe.

    4.'Sinkwizera erega'.

    Ntuzigera uba mu rukundo n'umusore utakwizera. Ukwiriye kuba murukundo n'umusore ukwizera, umusore uguha umutima we, akaba azi neza ko uko byagenda kose na we umukunda .

    5.'Simbizi, bikore uko ubyumva'

    Ntabwo akwiyumvamo. Ibi bizatuma numubaza akantu yanga kugusubiza, akwihorere cyangwa akubwire ngo rero , bikore uko ushaka. Umusore iyo atemeranya nawe aba agukundaa, ariko iyo ataguha umwanya , nta n'icyo mwavugana.

    6.Rekera gutekereza byinshi ariko'

    Iyo ugerageje kwiga ku kantu gashya mu rukundo rwanyu, arakubwira ngo 'Rekera aho gutekereza byinshi'. Nubibona rero uzamenye ko hari ikitajya mbere.

    7.'Sinkigukunda'

    Niba uri umunyamahirwe, uzagira umukunzi uzashikama akakubwira ko atakigukunda. Ni amakuru mabi kuyumva ariko uzamenye ko uri umunyamahirwe. Biba byiza kugira umukunzi uzakubwiza ukuri kurenza uko wagira wa musore uzakubabaza gusa.

    Inkomoko: Relrules

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108827/abakobwa-gusa-niba-umusore-mukundana-akunda-gukoresha-aya-magambo-vuba-aragusezerera-108827.html

  • Musore, niba utiyizeye ku ikofi ntuzirushye utereta umukobwa nk'uyu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore benshi usanga bipasa muremure mu gihe cyo gutereta inkumi, akenshi bakurikiye ubwiza bw'umukobwa nyamara ahenze ndetse akeneye ibyo umusore atabonera ubushozi,ibi bigatuma bamwe bagashaka kuba aka ya mvugo ngo ' umusore utirariye ntarongora inkumi'.

    Ibi tugiye kukwereka ushobora kubisuzugura bitewe nibyo ubayemo uyu munsi ariko niwegera abagabo benshi bazaguha ukuri gusesuye ndetse wige byinshi.

    Dore bamwe mu bakobwa udakwiye kwiteza mugihe utiyizeye ku ikofi muburyo buhagije.

    1.Umukobwa ukunda impano cyane

    Uyu impamvu udakwiye kumuzana nuko agatima ke gahira gakeneye kwakira atitaye ibyo yakira aho bivuye. Uyu numuzana agasanga ibyo ufite murugo byose nawe arabifite azakenera ibindi bishya kandi wowe udafitiye ubushobozi. Mu gihe rero uzaba udashoboye kumuha byose ashaka n'ubundi birangira asubiye hanze gushaka za mpano akeneye. Ukwiye kwitonda.

    2.Umukobwa ugira ubugambo bwinshi

    Nubwo bavuga ngo abagore bagira amagambo ariko burya sibose ndetse n'amagambo bagira ntahura. Hari bamwe bakunda ibihuha uko byaba bimeze kose mwene uyu rero bisaba ngo niba umuzanye ube ufite amafaranga kuburyo ujya kumutuza aha wenyine adahura n'abanyamagambo benshi.
    Nukubera iyo aba mu kajagari ahura n'abandi bagore buri munsi wisanga ugomba gukemura amatiku bitabaye ibyo birangira nawe umutwe bawumennye.

    3.Abakobwa bafite ikimero gikurura abagabo

    Umukobwa (umugore) ashobora kuba adafite isura ikurura abagabo ariko akaba afite imiterere ibakurura, mwene uyu uko asohotse azunguza ikibuno ku muhanda, abagabo benshi bava mubyabo, mwene uyu iyo umufite umutima wawe uhora uhagaze igihe cyose atari murugo, ibi rero bigora benshi kubana nabyo ndetse bikagera aho na wa mugore akakwinubira ko umufuhira bikabije kandi udafite ibyo akeneye byose.

    4.Umukobwa w'uburanga buhebuje cyane

    Igihe cyose uzanye umugore w'uburanga buhebuje kandi udafite amafaranga ahagije yo kumwitaho, uzamenye ko wikururiye indwara y'umutima. Uko ageze hanze abagabo bamukanuriye baramwifuza bikomeye ndetse abafite ku ikofi bagatangira gushaka kumuha ibyo adafite, uwo mugore nawe iyo adafite umutima ukomeye agatangira kwemera izo mpano uzamenye ko kakubayeho bamujyanye birangiye.

    Mwene aba bagore (abakobwa) bahora bakeneye byinshi bwo kwiyitaho nko gukomeza uruhu rwabo ngo rukomeze kubengerana mugihe udafite ibyo akeneye ntabwo azemera gusa nabi ahubwo azafata bimwe abagabo bo hanze bamuha.

    Source : https://yegob.rw/musore-niba-utiyizeye-ku-ikofi-ntuzirushye-utereta-umukobwa-nkuyu/

  • Chelsea yihanije Arsenal ishyira Arteta mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa na Brentford ibitego 2-0,kuri iki cyumweru yatsindiwe ku kibuga cyayo na Chelsea ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya mbere.

    Romelu Lukaku wakinnye umukino we wa mbere muri Chelsea nyuma yo kugurwa miliyoni 97 z'amapawundi, niwe watsinze igitego cya mbere ku munota wa 15 ku mupira mwiza yahawe na Reece James.

    Lukaku w'imyaka 28,yari amaze imyaka 9 n'iminsi 360 akinnye umukino we wa mbere muri Chelsea ariyo mpamvu yakoze cyane kugira ngo yigarurire imitima y'abafana.

    Ku munota wa 35,Chelsea yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Reece James nyuma y'umupira mwiza yahawe na Mason Mount agaca mu rihumye ba myugariro ba Arsenal bari barangaye.

    Lukaku wabyigaga cyane ba myugariro ba Arsenal,yabonye amahirwe menshi yo kubona ibitego byinshi ariko umunyezamu Leno amubera ibamba.

    Arsenal itakigira umukino wubakitse kubera urwego rwo hasi rwa bamwe mu bakinnyi bayo,niyo kipe imaze gutanga amafaranga menshi mu kugura abakinnyi muri iyi mpeshyi ariko nta n'umwe wakora ikinyuranyo mu bo yaguze.

    Umutoza Arteta utaramara imyaka 2 muri Arsenal,amaze gutsindirwa mu rugo imikino myinshi kurusha iyo Arsene Wenger yatsinzwe mu myaka 6.

    Arsenal iri mu mazi abira kuko ku mukino w'umunsi wa 3 izasura Manchester City imaze iminsi iyitsinda iyo bahuye.

    Umutoza Mikel Arteta yatangaje ko gutsindwa uyu mukino byatewe nuko yabuze abakinnyi 9 bakomeye ndetse ngo nibaba bagarutse azitwara neza gusa yijeje abafana ko azatsinda umukino wo hagati mu cyumweru azakina na West Bromwich muri Carabao Cup.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chelsea-yihanije-arsenal-ishyira-arteta-mu-mazi-abira

  • Ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone buri mu mazi abira. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Uganda, Jose Chameleone akomeje kurembera mu bitaro, nyuma yo kujyanwa kwa muganga atameze neza.Ikinyamakuru the Standard media cyatangaje ko umuhanzi Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Jose Chameleone arembye cyane kandi akaba aryamye mu bitaro bya Nakasero i Kampala.

    Nk'uko byatangajwe n'umwe mu batwara Chameleon witwa Stuart Kagolo ko yinjiye mu bitaro byo mu gace ka Seguku ku wa kane, tariki ya 19 Kanama 2021, mbere yo kujyanwa mu bitaro bya Nakasero i Kampala.

    Nkuko kandi byatangajwe na Dembe FM mu kiganiro cya mu gitondo nuko Chameleone ashobora kuba arwana n'indwara ijyanye n'umwijima kubera kunywa cyane ibinyobwa bisindisha no kunywa itabi.

    Source : https://yegob.rw/ubuzima-bwumuhanzi-jose-chameleone-buri-mu-mazi-abira/

  • Ingeso zitari nziza zishobora gushyira iherezo ku rukundo rw'abashakanye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dr. John Gottman ; umuhanga mu bijyanye n'umubano n'imiryango, mu bushakashatsi yakoze yagaragaje ko ku isi hose abashakanye bagera kuri 91 ku ijana (91%) mu myaka 40 baba bakeneye gatanya n'ubwo bose atari ko bayibona n'ubwo baba barashakanye bagaragaza ko bakundana. Mu bushakashatsi bwe yerekana impamvu zishobora kugeza abantu ku kumva ko batagishaka kubana bagahitamo gutandukana.

    1.Kubwirana ibyo bakoze mu busore bwabo

    Kubwira uwo mubana imico itari myiza waba waragiraga mutarabana si byiza kuko iyo ubimubwiye ntabyibagirwa ahubwo ahora akubonamo ya sura mbi, mwavugana nabi gato akagira ngo usubiye mu byo wahozemo rimwe na rimwe akanabigucyurira bikaba byateza amakimbirane mu rugo arimo no gutanduakana. Aha ariko bisaba kwitonda kuko mu gihe utekereza ko ashobora kuzamenya ayo mafuti wakoze mu buto bwawe, ibyiza ni uko wakwitanguranwa ukayamubwira ugahita utakamba ukamusaba imbabazi unamubwira ko wahindutse kandi ubyicuza, kuko ayamenye warayamuhishe yarushaho kubibona nabi.

    2.Kutajya inama mu rugo

    Iyo abantu babana batajya inama mu rugo rwabo ngo bafate ingamba zo kurwubaka rugakomera ahubwo ibyemezo byose bigafatwa n'umuntu umwe, usanga hari ubangamiwe bigasa nk'aho we ntacyo amaze mu rugo maze akaba yatekereza gutandukana n'uwo bashakanye kuko aba abona nta bufatanye buri mu rugo.

    3.Kumva amabwire

    Amagambo ashobora kwinjira mu rugo rw'abashakanye bakayaha umwanya ajya atuma umwe yumva azinutswe undi kubera ibyo abwirwa bitari byiza k'uwo babana.umuntu ukeneye kubakana n'uwo bashakanye kandi bakabana akaramata ntaba agomba kumva amabwire ngo ayahe agaciro.

    4.Guhorana intonganya

    Kutavugana neza mu rugo rw'abashakanye ni kimwe mu bituma umwe mu bashakanye afata icyemezo cyo gutana n'uwo babanaga kuko nta muntu wapfa kwihanganira mugenzi we babana mu rugo uhora avuga nabi kuko iyo abantu bashakanye, baba bakeneye kugira ibyishimo mu rugo rwabo. Iyo umwe mu bashakanye akomeje kwihanganira intonganya zihora mu rugo, igihe kiragera kwa kwihangana kugashira akumva batandukana.

    5.Kumena amabanga y'urugo

    Akenshi iyo umwe mu bashakanye agiye avuga mugenzi we cyangwa amena amabanga y'urugo ntibyorohera undi kubyihanganira kuko ahita yumva ko uwo yita ko bajya inama nta banga agira bigatuma yahitamo gutandukana nawe.

    6.Ibibazo byo mu buriri

    Iyo abantu babana ntibashimishanye uko bikwiye mu buriri abenshi ntibabasha kubyihanganira kuko ibyo byishimo biba biri mu nkingi urugo ruba rwubakiyeho, niyo mpamvu biba byiza kurushaho iyo buri wese mu bashakanye yuzuza inshingano zo mu buriri.

    Source : https://yegob.rw/ingeso-zitari-nziza-zishobora-gushyira-iherezo-ku-rukundo-rwabashakanye/

  • Undi mukinnyi avuye mu mwiherero w'Amavubi igitaraganya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Manishimwe Djabel ukinira ikipe y'igihugu Amavubi ntagikinnye umukino uzabahuza na Mali bitewe n'ikibazo cy'uburwayi, aho biteganyijwe ko amavubi azahaguruka taliki 28/8/2021 umukino ukazaba taliki ya 1/9/2021 .

    Manishimwe Djabel yavuye mu mwiherere w'ikipe y'igihugu bitewe n'ikibazo yagize, aho yanduye Covid-19 akigera mu mavubi, ikindi kandi ntiyigeze akora umwitozo n'umwe. Akaba atazajyana n'Amavubi.

    Manishimwe Djabel ni umukinnyi wa kane uvuye mu mwiherero w'ikipe y'igihugu nyuma yaho birukanye Kwizera Olivier, Muhadjir wagiye gushaka ikipe, Tuyisenge Jacques wahawe agahushya agiye gukora ubukwe.

    Source : https://yegob.rw/undi-mukinnyi-avuye-mu-mwiherero-wamavubi-igitaraganya/

  • Nyuma y'ibyumweru bike batandukanye, Grand P na ya nkumi y'ikizungerezi bongeye gutungurana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amakuruu yavugaga ko umuhanzi akaba n'umuherwe ufite uburwayi bw'ubugufi bukabije, Grand P yatandukanye n'umukobwa ubyibushye bitangaje Eudoxie, kuri ubu bongeye gutungurana maze bariyunga .

    Mu byumweru bicye bishize,nibwo uyu muhanzi mugufi cyane ukomoka muri Gineya, Grand P, yatandukanye n'umukunzi we Eudoxie Yao ahita abona undi mukobwa mushya bakundana, ariko ubu yagarutse mu rukundo rwe nyarwo na Eudoxie nk'uko ikinyamakuru Nairobian cyabyanditse.

    Uyu mukobwa Eudoxie Yao, niwe wabanje kuba imbarutso y'amakuru y'itandukana ryabo aho yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akavuga ko atakiri mu rukundo na Grand P. Icyo gihe amakuru yacicikanye avuga ko Grand P yaba aca inyuma uyu mukobwa ari nabyo byatumye batandukana.

    Nairobian ivuga ko uru rukundo rwabo ruri gufata indi ntera aho Eudoxie yahisemo kureka ububabare bwose yatewe na Grand P agasubirana nawe. Aba bombi ubwo batangiraga gukundana, byavuzwe ko Eudoxie 'akurikiye ifaranga' ry'uyu musore kuko ari ibintu bigaragara ko nta rukundo yamugirara, gusa umukobwa we yavugaga ko abakeka ko akurikiye amafaranga bibeshya ahubwo amukunda cyane.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yibyumweru-bike-batandukanye-grand-p-na-ya-nkumi-yikizungerezi-bongeye-gutungurana/

  • Abasore batatu bavukana babaye abapadiri bituma benshi bacika ururondogoro #rwanda #RwOT

    Umuryango wo muri Diyosezi ya Nyundo wakoze amateka yo kwibaruka abapadiri 3 bavuka mu rugo rumwe.

    Inkuru dukesha Kinyamateka ivuga ko abo ari Padiri Gilbert, Padiri Leandre na Padiri Revocat wabuhawe kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/8 i Byumba.

    Ifoto y'aba bapadiribagaragiye nyina ubabyara yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru.

    Abantu benshi bakomeje gutanga ibitkerezo bonyuranye kuri iyo foto aho bamwe bavuze ko uyu muryango umuryango urangiye,abandi bati iki n'igihombo mu gihe hari abavuga ko bazajya babyara abana hanze.

    Icyakora hari bamwe bavuga ko ari umugisha kubona Abihayimana 3 mu muryango.

    Ubwo Radio Rwanda yashyiraga iyi foto ku rubuga rwayo rwa Facebook,benshi bashimye uyu muryango ndetse bifurije aba bapadiri umugisha.

    Umuryango wa Marondo Andrea na Mukarubibi Verediyana, batuye muri Santarali ya Nyange Paruwasi ya Nyange ni wo umaze kwibaruka abapadiri 3.

    Uyu muryango uvukamo abana 8 barimo abakobwa 3 n'abahungu 5. Muri aba bana
    umukobwa umwe yitabye Imana na Se ubabyara.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abasore-batatu-bavukana-babaye-abapadiri-bituma-benshi-bacika-ururondogoro