Category: Uncategorized

  • Imihanda mishya ya kaburimbo ifite urumuri yirukanye abajura mu mujyi wa Musanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage barishimira imihanda ya kaburimbo
    Abaturage barishimira imihanda ya kaburimbo

    Abo baturage bavuga ko mbere y’uko Akarere kubaka imihanda hirya no hino mu ma karitsiye agize umujyi wa Musanze, ngo baruhutse urugomo bajyaga bakorerwa n’insoresore zibambura telefoni, amafaranga n’ibindi, kubera imihanda mibi kandi itagira urumuri.

    Ni nyuma y’uko muri uyu mwaka, Akarere ka Musanze kubatse imihanda ya kaburimbo ireshya na Kilometero 6 na metero 400 muri uwo mujyi no mu nkengero zawo, inashyirwaho amatara manini ayimurikira, aho abaturage bemeza ko ayo matara abaha umutekano bari barabuze mu myaka ishize.

    Imihanda inyuranye mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo
    Imihanda inyuranye mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo

    Ndayambaje JMV, umwe muri abo baturage ati “Iyi mihanda ya kaburimbo, icyo itumariye n’uko yaciye abajura mu muhanda badufataga ku gakanu bakatwambura, urabona ko aya matara arara yaka, ariko mbere byamaraga kugera saa kumi n’ebyiri umuntu akagenda afite ubwoba aho abajura bazaga bakagutera kaci bakakwambura byose”.

    Arongera ati “Iyi mihanda bashyizemo kaburimbo n’aya matara amurika, umuntu akaba ameze nk’ugenda ku manywa, yaduhaye umutekano usesuye rwose ntawe ugitaha ahangayitse. Gusa hari utundi duce tutarakorwa iyo ruguru mu byaro, na ho bahadukoreye byadufasha kuko ni ho ibisambo byimukiye”.

    Ibyo byishimo arabihurizaho n’uwitwa Hakizimana Jean Damascène ugira ati “Mbere y’uko uyu muhanda ukorwa kuwunyuramo byari ikibazo, byari ibinogo gusa, icya kabiri nta matara twari dufite kuri uyu muhanda, ntako tutari twaragize tuyasaba ariko aho bayaduhereye ni uburyohe”.

    Bavuga ko amafaranga bakoreraga ku munsi yiyongereye
    Bavuga ko amafaranga bakoreraga ku munsi yiyongereye

    Arongera ati “Nta muntu watinyukaga kunyura muri uyu muhanda ari umwe, amabandi yose y’umujyi yarazamukaga akaza kuhategera abantu, cyane cyane abagore bakamburwa amasakoshi, amatelefoni, ariko aho hakorewe hagashyirwa amatara ibintu ni amahoro, umujura iyo aje kukwambura aturuka imbere wamubonye”.

    Ntaganda Théoneste ati “Ak’abajura kamaze gushoboka pe! N’ubigerageje arafatwa kuko aya matara uburyo atumurikira, murabobona namwe wagira ngo ni ku manywa y’ihangu, kandi n’imigenderanire yarushijeho kugenda neza. Ubuhahirane mu mujyi buroroha ndetse n’akavumbi kabaye amateka, ibyiza by’iyi mihanda ntiwabivuga ngo ubirangize, ni byinshi cyane”.

    Hirya no hino no mu ma karitsiye hamaze gushyirwa imihanda ya kaburimbo
    Hirya no hino no mu ma karitsiye hamaze gushyirwa imihanda ya kaburimbo

    Uretse icyo kibazo iyo mihanda yakemuye cy’urumuri, abakoresha iyo mihanda umunsi ku wundi, cyane cyane abanyonzi n’abamotari, baremeza ko byarushijeho kunoza akazi kabo aho n’amafaranga bakoreraga atandukanye na yo babona nyuma y’uko imihanda yubatswe igashyirwamo kaburimbo.

    Habumuremyi Céléstin ukora akazi ko gutwara abantu yifashishije igare, ati “Iyi mihanda iratworohereza cyane, kunyuza igare mu bitaka ntibyari byoroshye n’ibinogo ndetse n’ivumbi. Turashimira Leta yashyizemo kaburimbo, ku munsi nakoreraga amafaranga atarenze 2000, ariko ubu nkorera 4000, hari n’ubwo ntahanye ibihumbi bitanu”.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko kubaka iyo mihanda bikomeje kuzamura iterambere ry’akarere, aho byorohereje ubukerarugendo, binarushaho gushyira igishushanyo mbonera cy’umujyi mu ngiro, nk’uko Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe yabitangarije Kigali Today.

    Yagize ati “Ibilometero bitandatu n’ibice bine by’imihanda ya kaburimbi byubatswe mu myaka hafi ibiri ishize, byahinduye ibintu byinshi cyane, birimo ukoroshya imigendekere n’imihahiranire hagati mu ma karitsiye, no kongera uburyo tugomba gushyira mu ngiro igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze”.

    Arongera ati “Iyo mihanda ituma n’abaturage bagira icyizere cy’uko ibyo bakora birushaho kugira agaciro, hari byinshi tuyitezeho cyane cyane guteza imbere abashoramari na ba mukerarugendo. Nk’umujyi ubereye ba mukerarugendo bashobora kugenda amasaha 24, murabona ko imihanda yose yakozwe yagiye ishyirwaho amatara, ku buryo ugenda mu mujyi wa Musanze, bimuha umutekano ku buryo yawugendamo amasaha 24/24”.

    Abo baturage baravuga ko n’ubwo byatangiye hari ibibazo by’ingurane ku hubatswe iyo mihanda, ubu ngo byamaze gukemuka, ndetse ngo hari n’abashatse kwimurwa kubera ko begereye umuhanda cyane, basaba ko icyo kibazo cyo kuba begereye imihanda kitababangamiye, hafatwa icyemezo cyo kubareka bakomeza gutura.

    source : https://ift.tt/2XQff6j

  • Volleyball: U Rwanda rwashimwe aho rugeze rwitegura kwakira igikombe cya Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 22 Kanama 2021 muri Kigali Arena habaye umuhango wo gusinya amasezerano yo kwakira igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda, amasezerano yasinywe hagati y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ndetse n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB).

    Aya masezerano kandi yasinyiwe imbere y’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, iyi Minisiteri ikaba ari na yo muterankunga mukuru w’iri rushanwa.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier.
    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier.
    Visi-Perezida wa CAVB Kioni Waithaka
    Visi-Perezida wa CAVB Kioni Waithaka

    Visi Perezida wa CAVB Kioni Waithaka unamaze iminsi mu Rwanda, yashimye aho u Rwanda rugeze rwitegura aya marushanwa, ariko avuga ko bitamutunguye kuko asanzwe azi ko u Rwanda ari igihugu kiyobowe neza.

    Yagize ati “Aho imyiteguro igeze urabona ko ari ibintu bishimishije, urebye ingamba zashyizweho zo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus ubona bishimishije, uko bakwakira ukigera ku kibuga cy’indege ukabanza ugapimwa, ukajya mu kato, ubona ko bashyizeho ingamba zifatika.”

    Perezida wa FRVB Ngarambe Raphaël, yatangaje ko kugeza ubu imyiteguro iri kugenda neza ku mpande zose, ariko avuga ko batagomba kwirara kuko mu Cyumweru gitaha baza gukora inama zigomba guhuza inzego zose zirebwa n’iri rushanwa

    Ati “Icyo twavuga ni uko imyiteguro iri kugenda neza ku mpande zose, Visi-Perezida wa CAVB na we uri aha ngira ngo yanabyivugiye ko yabonye ibisabwa byose biri ku murongo kandi kugeza ubu ntacyo baranenga, ariko natwe ntitugomba kwirara iminsi isigaye turayibyaza umusaruro kugira ngo irushanwa rizagende neza.”

    Hafashwe ifoto y
    Hafashwe ifoto y’urwibutso nyuma y’uyu muhango

    Nyuma yo gusinya aya masezerano, hakurikiyeho umuhango wo kumurika ikirango cy’irushanwa (Logo) cy’iri rushanwa rya 2021, aho hagaragaramo inyubako ya Kigali Convention Centre, umugabane wa Afurika ndetse n’umuntu uri gukina umupira wa Volleyball.

    Ikirango cy
    Ikirango cy’irushanwa ku bagabo kigaragaza n’amatariki y’irushanwa
    Ikirango cy
    Ikirango cy’irushanwa ku bagore kigaragaza n’amatariki y’irushanwa


    source : https://ift.tt/3kjSoYa

  • Kigali : Abajene babukereye…Ubu abujuje imyaka 18 bari gukungirwa #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko iki cyiciro cya gatatu cyo gukingira COVID-19 mu buryo bwagutse gitagirira mu Mujyi wa Kigali aho abafite imyaka 18 kuzamura ari bo bagomba guhabwa urukingo.

    Itangaza ko iki cyiciro cyatangiriye mu Mujyi wa Kigali kuko ari wo utuwe n’abantu benshi kandi ukaba ari wo wakunze kugaragaramo ubwandu ku kigero cyo hejuru.

    Gusa ngo iki cyiciro kizakomereza mu bindi bice by’Igihugu aho abafite iriya myaka 18 kuzamura bo mu bice bindi na bo bazahabwa urukingo rwa COVID-19.

    Ni igikorwa kiri kubera ku masite 37 anyuranye yo mu Turere twose tugize Umujyi wa Kigari ; Gasabo, Kicukiro nya Nyarugenge.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi itangaza ko hari n’amatsinda y’abaganga batanga izi nkingo baza kujya mu bice binyuranye bagasanga abikingiza aho batuye mu gihe baba bafite imbogamizi zo kuba bava aho bari nko kuba bafite ubumuga, abatwite cyangwa ababyeyi bonsa.

    Umujyi wa Kigali ubu uri kugera ku kigero cya 50% y’abamaze gukingirwa, ni kamwe mu duce twazahajwe n’icyorezo cya COVID-19 aho kagiye kanashyirwaho umwihariko ku ngamba zagiye zifatwa mu guhangana n’iki cyorezo aho kashyiriweho gahunda ya guma mu rugo ubugiragatatu.

    Aba basore n’inkumi batangiye gukingirwa mu gihe u Rwanda rwamaze kugeza muri Miliyoni 1 y’abaturage bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kigali-Abajene-babukereye-Ubu-abujuje-imyaka-18-bari-gukungirwa

  • DR Congo: Gushinja umugore wa Perezida kunyereza imfashanyo byatumye atabwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Umuntu wa kabiri wo mu muryango urwanya ruswa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatawe muri yombi i Goma nyuma yuko uyu muryango ugize ibyo ushinja umugore wa Perezida, bifitanye isano no kunyereza inkunga yagenewe abakuwe mu byabo n'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo.

    Umuryango 'Lutte Pour Le Changement' (LUCHA), washinje umuryango uyobowe na Denise Tshisekedi, Madamu wa Perezida Félix Tshisekedi, kunyereza imfashanyo igenewe abagizweho ingaruka n'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo mu kwezi kwa gatanu. Uwo muryango uyobowe na Madamu Denise wahakanye ibyo birego.

    Ghislain Muhiwa yatawe muri yombi ku cyumweru mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw'igihugu, mu ntara ya Kivu ya ruguru ubu itegekwa n'igisirikare.

    Mugenzi we Parfait Muhani nkuko BBC ibitangaza, yatawe muri yombi mu kwezi kwa karindwi na we kubera iyo mpamvu, akaba ategereje kuburanishwa n'urukiko rwa gisirikare.

    Umuryango LUCHA uvuga ko Bwana Muhiwa yatawe muri yombi ku busabe bw'umwunganizi mu mategeko wa Madamu Denise, nkuko bitangazwa na radio RFI.

    Ariko hari abakora mu rwego rw'ubucamanza bavuze ko yafunzwe kuko mu kwezi kwa gatandatu atitabye ubucamanza bwa gisirikare — bwafashe inshingano z'ubucamanza bwa gisivile muri iki gihe, bigatuma ubu yari yarashyiriweho urupapuro rwo kumuta muri yombi.

    Mu gihe ubucamanza bwa gisirikare bwari bwarabuze Ghislain Muhiwa, mu kwezi gushize bwari bwataye muri yombi mugenzi we Muhani, wamaze gushinjwa guharabikana no kuba mu itsinda ry'abagizi ba nabi.

    Umuryango LUCHA wamaganye icyo uvuga ko ari ukwibasira bikomeye impirimbanyi n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi birangwa muri iki gihugu kuva mu mezi macye ashize, nkuko bitangazwa na RFI.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/dr-congo-gushinja-umugore-wa-perezida-kunyereza-imfashanyo-byatumye-atabwa-muri-yombi/

  • MTN Rwanda ishobora gufatirwa ibihano bikakaye kubera servise mbi iri gutanga mu banyarwanda #rwanda #RwOT

    Urwego rw'igihugu ngenzuramikorere, RURA, rwamenyesheje ikigo cy'itumanaho cya MTN Rwanda ko ishobora gufatirwa ibihano mu gihe yaba itubahiriza ibyo isabwa.

    Mu itangazo RURA yasohoye tariki ya 19 Kanama 2021, yagaraje zimwe muri serivisi zitanoze MTN Rwanda iha abakiriya bayo, zirimo: amarezo make, guhamagara telefone zikikupa no guhamagara amajwi ntiyumvikane ibintu abantu bakoresha uyu murongo batahwemye kwinubira ubudatuza.

    Ishingiye ku itegeko N° 006/R/STD-QoS/ICT/RURA/2019 ryo ku wa 30/01/2019 rigenga imitangire ya serivisi nziza za telefone, RURA yasabye MTN Rwanda kuba yakemuye ibi bibazo mu mujyi wa Kigali bitarenze tariki ya 29 Ukwakira 2021 no mu bindi bice by'igihugu bitarenze tariki ya 30 Ugushyingo 2021.

    MTN Rwanda nirenza aya matariki itarakemura ibi bibazo, RURA yavuze ko: 'Iki gihe nikirenga, ibihano birimo ibijyanye n'amafaranga bizahita bifatwa ako kanya.'

    Ibi bihano bizatangarizwa ku rubuga rw'uru rwego nk'uko itangazo ribivuga ku musozo waryo.

     

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/23/mtn-rwanda-ishobora-gufatirwa-ibihano-bikakaye-kubera-servise-mbi-iri-gutanga-mu-banyarwanda/

  • Muyango Claudine yatakagije Kimenyi Yves uheruka gufungwa #rwanda #RwOT

    Uwase Muyango Claudine, akaba umukunzi wa Kimenyi Yves bitegura no kwibaruka imfura yabo, yabwiye uyu musore ko ari we mugabo yahoze arota, ni nyuma y’iminsi afunzwe.

    Tariki ya 19 Kanama 2021 nibwo Polisi yemeje ko yafunze Kimenyi Yves, ni nyuma y’uko iwe mu rugo habereye ibirori byo kwitegura umwana we na Muyango(Baby Shower), bakaba bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Tariki ya 21 Kanama, Polisi yeretse itangazamakuru Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa Kiyovu Sports n’abandi bantu 4 bari kumwe muri ibyo birori, ikaba yaratangaje ko yafashe 5 hasigaye3.

    Icyo gihe Kimenyi Yves yavuze ko yicuza kuba ari imbere y’itangazamakuru yambaye amapingu avuga ko yananiranye kandi yakabaye atanga ubundi butumwa bwubaka.

    mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Muyango yashyizeho ifito ya Kimenyi Yves yumvikana mu ndirimbo ‘Medecine’ ya Jay Willz, iherekezwa n’amagambo ashimagiza uyu mugabo we ko ari we yahoze arota.

    Ati “nahoze ndota kuzahura n’umugabo umeze nkawe. Warakoze.”

    Muyango na Kimenyi Yves bahamije ko bakundana muri 2019, ubu bakaba bitegura kubyara imfura yabo aho amakuru avuga ko ari mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2021.

    Muyango yavuze ko Kimenyi ari we mugabo yahoze arota

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/muyango-claudine-yatakagije-kimenyi-yves-uheruka-gufungwa

  • Dore uburanga bwa Shalon ukomeje kubera ikigusha ibyamamare by' i Kigali birimo Davis-D,Kevin Kade,Kwizera na gafotozi, udafunzwe, yirukanwa mu bimuha umugati. #rwanda #RwOT

    Kayesu Shalon w'imyaka 18 y'amavuko, umukobwa ukiri muto wiga mu mwaka waa kane w'amashuri yisumbuye akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga kubera udutendo akomeje gukorera ibyamamare byo mu Rwanda, udafunzwe, yirukanwa mubimuha umugati.

    Nyuma yo gufungisha abasore batatu barimo Davis-D, Kevin Kade na gafotozi uzwi nka Thierry bose bashinjwaga icyaha gifite aho gihuriye ni igikorwa cyo gusambanya umukobwa utaruzuza imyaka y'ubukure, gusa byaje kurangira aba basore bose urukiko rwemje ko barekurwa kuko nta bimenyetso simusiga byatumaga bakomeza kuburana bafunzwe.

    Uyu mukobwa aherutse kunywesha amazi Umunyezamu w'ikipe y'Igihugu Amavubi amuta muri rwagakoco abari bamurwaye inzika bamubona urwuho bamwirukana mu mwiherero w'ikipe y'igihugu.

    Intandaro yo kwirukanwa kwa Kwizera Olvier uzwi nka Gishweka mu mwiherero w'Amavubi yabaye ikiganiro uyu musore benshi bafata nk'indashoboka yagiranye n'uyu mukobwa kuri Instagram cyabaye mu masaha akuze ubwo abandi bakinnyi ngo barimo bagona bimara umunaniro ngo batazatenguha Mashami Vincent.

    Iyirukanwa rya Kwizera Olvier hari ababifashe nk'ihohoterwa yakorewe, abandi bavuga ko bari barabuze aho bamutegera, hari n'abatambukije ubutumwa buha pole uyu musore wahuye na Derila w'I Kigali.

    Ku mbuga nkoranyambaga hari abatanze ibitekerezo bavuga ko uyu mukobwa wagira ngo ari kuri Mishoni ! hari uwagize ati ' Abasore nibatitonda uyu mukobwa arabakoramo akazi !'

    Hari n'abatebya bakabaza ku mbuga nkoranyambaga ukurikiyeho kugira ngo agwe mu kamashu ka Akayesu Shalon, umukobwa ukiri muto ariko ukomeje kuba ikimenyabose.

    Uko gukurikiranwa cyane, byatumye uyu mukobwa w'ikimero ajya acishamo agakora ikiganiro imbona nkubone kuri konte ye ya instagram, aho aganira n'abamukurikira ndetse n'ababa bashaka kumubaza byinshi kubyerekeye ubuzima bwe ndetse no kuba barushaho kumumenya byimbitse.

    Kuwa Gatatu w'iki cyumweru turi gusoza, nkuko bisanzwe uyu mukobwa yakoze ikiganiro imbonankubone(Live) kuri instagram, hanyuma umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Kwizera Olivier aza kumwisunga bakomeza kunezeza ababakurikira.

    Muri iki kiganiro, mu gihe abandi bakinnyi b'ikipe y'Igihugu bari bari kuruhuka dore ko byari nko mu ma saa tanu z'ijoro, uyu munyezamu wari wagiriwe ikizere n'Umutoza Mashami Vincent we yari arimo aririmbira Umukobwa Shalon ndetse n'abari babakurikiye imbonankubone.

    Ku rundi ruhande, Kayesu Shalon nawe yanyuzagamo agatwarwa n'akajwi ka Kwizera akawuceka buhoro buhoro. abari babakurikiye mu byukuri bumva ibyo bari barimo bararyohewe biratinda, nyamara Kwizera ubanza ataribukaga ko ari mu mwiherero w'ikipe y'Igihugu y' u Rwanda bwakeye azinga utwangushye.

    Kayesu Shalon Manzi, yavukiye Kibagabaga kuwa 23 Ukuboza 2002, akaba amaze kuba kimenyabose ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi b'abanyarwanda.

    Mu minsi ishize ubwo Jules Sentore yasohoraga indirimbo yise 'Iyizire' yifashishije mu mashusho Shalon, yabwiye itangazamakuru ko yegereye ababyeyi ba Shalon bamwemerera ko ajya mu mashusho ye, ibi yabivuze kubera abavugaga ko kamubayeho agiye kurya isheni cyangwa agahura n'akandi gatendo none kasimbukanye Gishweka !

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/23/dore-uburanga-bwa-shalon-ukomeje-kubera-ikigusha-ibyamamare-by-i-kigali-birimo-davis-dkevin-kadekwizera-na-gafotozi-udafunzwe-yirukanwa-mu-bimuha-umugati/

  • Umugore wo muri Afghanistan yabyariye mu ndege y' Amerika ubwo yari imuhungishije #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Afghanistan yabyariye mu ndege mu gice gitwarwamo imizigo cy'indege, bageze ku kibuga cy'indege cya gisirikare cy'Amerika cya Ramstein Air Base mu Budage.

    Nk' uko BBC dukesha aya makuru ibivuga , uyu mugore wari urimo guhungishwa mu ndege akuwe muri Afghanistan muri iki gihe cy'akavuyo gikomeje muri icyo gihugu, yabyaye umwana w'umukobwa ari muri iyo ndege.

    Ingabo z'Amerika zirwanira mu kirere zavuze ko uwo mugore w'Umunya-Afghanistan yagiye ku bise berekeza ku kibuga cy'indege cya gisirikare cy'Amerika cya Ramstein Air Base kiri mu Budage.

    Abaganga binjiye mu ndege ubwo yari imaze kugera ku kibuga bamufasha kubyara uwo mwana bari mu gice gitwarwamo imizigo cy'indege.Umwana na nyina bivugwa ko bameze neza aho bari kwitabwaho ku ivuriro riri hafi aho.

    Abanya-Afghanistan babarirwa mu bihumbi bari hanze y'ikibuga cy'indege mpuzamahanga cyo mu murwa mukuru Kabul, nyuma y'iminsi ishize aba Taliban bigaruriye igihugu.

    Kugeza ubu abasirikare b'Amerika ni bo bagenzura ikibuga cy'indege cya Kabul.

    Abantu bagera hafi ku 17,000 ni bo bamaze guhungishwa mu ndege n'igisirikare cy'Amerika bakuwe kuri icyo kibuga, nkuko ibiro bya perezida bya White House byabitangaje ku wa gatandatu.

    Joe Biden Perezida wa Amerika yashyizeho igihe ntarengwa cy'itariki ya 31 y'uku kwezi kwa munani ngo ingabo z'Amerika zose zibe zavuye muri Afghanistan.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/23/umugore-wo-muri-afghanistan-yabyariye-mu-ndege-y-amerika-ubwo-yari-imuhungishije/

  • Tony Blair avuga ko ari 'Ubucucu' gukura ingabo za Amerika muri Afghanistan #rwanda #RwOT

    Tony Blair wahoze ari Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza avuga ko ingingo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gukura ingabo zayo muri Afghanistan ari iy’'ubucucu', ibi yabivuze mu ijambo yashyikirije ubwa mbere kuva Kabul yigaruriwe n'aba Taliban mu cyumweru gishize.

    Abinyujije ku rubuga rwe nkuko BBC ibitangza, Tony Blair yavuze ko guta Afghanistan n'abanyagihugu bayo 'biteye agahinda, ni akaga kandi ntibyari bikenewe'.

    Blair ni we wari Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza igihe iki gihugu gitera Afghanistan, kiri kumwe na Amerika mu 2001, inyuma y'ibitero byo ku wa 11 Nzeri 2001. Avuga ko imitwe y'abarwanyi yose yiyitirira idini rya Islam izaryoherwa cyane kubona ingabo mpuzamahanga zivuye muri Afghanistan.

    Blair avuga ko ari 'nkenerwa ko ingabo z'Ubwongereza ziguma muri Afghanistan 'gushyika abo bose bifuza guhunga bavanywe muri icyo gihugu'.

    Tony Blair ari kumwe n'ingabo z'Ubwongereza mu ntara ya Helmand mu 2006.

    Uyu wahoze ayoboye ishyaka ry'Abakozi (Labour) avuga ati : 'Dutegerezwa guhungisha kandi tugaha indaro/Tugacumbikira abo bose dufiteho ububasha, abo banya Afghanistan badufashije kandi twakoranye, kandi bafite uburenganzira bwo gukingirwa/kurindwa'.

    Blair, avuga ko ingingo yo kuva muri Afghanistan yatewe n'impamvu za Poritike, akayifata ko yafashwe 'hisunzwe icyivugo cya Poritike cy'ubucucu cyo kurangiza 'intambara zidashira'' — icyivugo cyakoreshwaga na Perezida Joe Biden wa Amerika mu gihe yari mu kwiyamamaza mu matora.

    Amerika ifite umushinga wo kugeza ku wa 31 Kanama 2021 igikorwa cyo kuva ingabo zayo muri Afghanistan, ariko Perezida Biden avuga ko ingabo za Amerika zishobora kuguma muri icyo gihugu inyuma y'icyo gihe kugira ngo zifashe guhungisha abantu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

     

    Source : https://www.intyoza.com/tony-blair-avuga-ko-ari-ubucucu-gukura-ingabo-za-amerika-muri-afghanistan/

  • BK yashyizeho uburyo bwo kwiyandikisha kuri Internet Banking hakoreshejwe ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri ubu, Banki ya Kigali ikaba yarorohereje abayigana kwiyandikisha kuri serivisi ya Internet Banking binyuze m’uburyo bw’iyakure, aho umukiliya ashobora gusaba gukoresha iyi serivisi atarinze agera kuri banki ngo yuzuze impapuro zisaba guhabwa iyi serivisi, ahubwo ubwe ku giti cye akaba yakoresha telefoni cyangwa mudasobwa mu kwiyandikisha kuri iyi serivisi.

    Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Banki ya Kigali, Audrey Kazera yasobanuriye Kigali Today ibijyanye n’ubushobozi abakiliya bahawe bwo kwiyandikisha kuri serivisi ya Internet Banking. “Ivugurura rya serivisi ya Internet Banking rikubiyemo no guhesha abakiliya ubushobozi bwo kwiyandikisha kuri iyi serivisi batarinze batugana ku amashami yacu twizera ko rizafasha abakiliya kugera kuri serivisi za banki bakenera bitabagoye. Ubu abakiliya basanzwe ndetse nab’ibigo binini bashobora kunyura ku urubuga rwacu kuri https://bk.rw/online-services/apply-for-internet-banking bakabasha kwiyandikisha mu gihe gito cyane”.

    Uretse aka gashya ko kwiyandikisha kuri serivisi ya Internet Banking mu buryo bw’iyakure, Banki ya Kigali kandi yavuguruye iyi serivisi hongerwamo izindi serivisi zitezwe kuzafasha abayikoresha.

    Asobanura ku ivugurura ry’iyi serivisi, Audrey Kazera yagize ati “Urubuga rwacu ruvuguruye rwa Internet Banking rwazanye izindi serivisi zirimo ubushobozi ku abakiliya bwo kugura amadovize no kwishyura abantu benshi icyarimwe. Twongereye kandi umutekano w’ibikorwa byose abakiliya bakorera kuri iyi serivisi binyuze ku bushobozi bwa “TOTP (Time-based One-Time Password). Abakiliya bacu b’ibigo binini nabo ntibahejwe kuko bashobora gukoresha iyi serivisi ya Internet Banking nshya. Mu gihe kitarambiranye, tuzongeraho serivisi yo kohereza amafaranga mu mahanga.”

    Yakomeje asobanura bimwe mu byiza byiyongereye kuri iyi serivisi avuga ko ifasha abayobozi b’ibigo kwishyura imishahara y’abakozi icyarimwe hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Ku bafite ibigo cyangwa amasosiyete, ubu buryo buha uburenganzira ubuyobozi bw’ikigo runaka kwemeza amafaranga ava kuri konti, kandi bakagira n’uburenganzira bwo kubona ibikorerwa kuri konti z’ikigo bayobora.

    Abakiliya bifuza gukoresha iyi serivisi, barakangurirwa kwiyandikisha banyuze kuri https://bk.rw/online-services/apply-for-internet-banking, uburyo bashyiriweho bwo kwiyandikisha batarinze bagana amashami ya BK, bityo bakagera kuri serivisi za banki bifuza badatakaje igihe.

    source : https://ift.tt/3B4tcfm