Category: Uncategorized

  • Niba ukunda guhora ugenzura telefoni y'umukunzi wawe, itegure izi ngaruka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe aho iterambere mu ikoranabuhanga ryaziye usanga hari ingaruka nyinshi rifite no mu bashakanye cyane cyane mu gihe hari ubwo umwe mu bashakanye abikoresha mu rwego rwo gucunga uwo bashakanye ngo amenye ibyo yirirwamo.Ibi akenshi bivamo ingaruka nyinshi mbi zituma babana nabi.

    Ingaruka zo guhora ugenzura telefoni y'uwo mwashakanye:

    1.Guhora mutongana mupfa ubusa

    Akenshi iyo uhora ucunga telefoni y'uwo mwashakanye ushobora no kwibeshya ku bamuhamagara, cyangwa se ku bamwandikira ukaba wabitiranya n'abafite gahunda yo kuguca inyuma bigatuma uhubuka ukabibaza uwo mwashakanye, hari n'abahubuka bagahita bahamagara izo nimero babonye kugira ngo bakurikirane bamenye ukuri.

    2.Nawe ubwawe ubura amahoro

    Iyo mu mutwe wawe harimo guhora ucunga uwo mwashakanye nawe ubwawe bikubuza amahoro kandi uko ukomeza kubura amahoro kuko utizera uwo mwashakanye niko n'uwo mwashakanye abura amahoro ugasanga nawe akugabanirije icyizere bikazabageza no ku rwego rwo gucana inyuma kandi byaravuye kukutizerana. Igitangaje nuko uwo mwashakanye ashobora no kuguca inyuma kuko yamenye ko umucunga cyane ntunabimenye nawe akakwigira imitwe.

    3.Bibuza amahoro uwo mwashakanye

    Nubwo uwo mwashakanye mwasezeranye kubana akaramata ariko ukwiye kumenya ko akeneye ubwisanzure bw'ibanze ku buzima bwe bwite. Kuba ataratumye umenya umubare we w'ibanga cyangwa se akayiguha kubera mpamvu runaka ngo wenda uze kumurebera kuri email, ntabwo bikwiye gutuma uhora uyikoresha nkaho ari iyawe. Igihe uwo mwashakanye amenye ko umucunga bigeze aho bituma abura amahoro. Ugasanga amaze kuvugana n'umuntu agahita asiba nimero no mu gihe ntacyo yikeka kuko aba aziko uri buze kubicunga

    4.Gutuma uwo mwashakanye agushidikanyaho

    Niba uhora ureba muri telefoni y'uwo mwashakanye cyangwa se email ze mu ibanga iyo atangiye kubimenya nawe bituma agushidikanyaho. Urugero niba uwo mwashakanye ashyira telefone hasi cyangwa se ubutumwa bwaza ukihutira kubusoma nk'aho ari ubwawe, uko akomeza kukubona bizamutera kugushidikanyaho kandi abone ko utamwizera.

    Source : https://yegob.rw/niba-ukunda-guhora-ugenzura-telefoni-yumukunzi-wawe-itegure-izi-ngaruka/

  • Afghanistan: Umugore yabyariye mu ndege y'Ingabo za America ahungishwa #rwanda #RwOT

    Umugore wari urimo guhungishwa mu ndege akuwe muri Afghanistan muri iki gihe cy'akavuyo gikomeje muri icyo gihugu, yabyaye umwana w'umukobwa ari muri iyo ndege.

    Ingabo z'Amerika zirwanira mu kirere zavuze ko uwo mugore w'Umunya-Afghanistan yagiye ku bise berekeza ku kibuga cy'indege cya gisirikare cy'Amerika cya Ramstein Air Base kiri mu Budage.

    Abaganga binjiye mu ndege ubwo yari imaze kugera ku kibuga bamufasha kubyara uwo mwana bari mu gice gitwarwamo imizigo cy'indege. Umwana na nyina bivugwa ko bameze neza aho bari kwitabwaho ku ivuriro riri hafi aho.

    Hari aho byageze muri urwo rugendo uwo mugore wari utwite atangira kugira 'ibibazo', nkuko bikubiye mu rukurikirane rw'ubutumwa bwo kuri Twitter. Byasabye ko umupilote amanura indege kugira ngo umuyaga wiyongere mu ndege, 'bifasha kugumisha ibintu hamwe no kurokora ubuzima bw'umubyeyi'.

    Abanya-Afghanistan babarirwa mu bihumbi bari hanze y'ikibuga cy'indege mpuzamahanga cyo mu murwa mukuru Kabul, nyuma y'iminsi ishize aba Taliban bigaruriye igihugu, bategerereje mu bushyuhe bw'umurengera no mu kivunge ngo babe bagira amahirwe yo guhunga igihugu.

    Abantu bagera hafi ku 17,000 nkuko BBC ibitangaza, ni bo bamaze guhungishwa mu ndege n'igisirikare cy'Amerika bakuwe kuri icyo kibuga, nkuko ibiro bya perezida bya White House byabitangaje ku wa gatandatu.

    Perezida w'Amerika Joe Biden yashyizeho igihe ntarengwa cy'itariki ya 31 y'uku kwezi kwa munani ngo ingabo z'Amerika zose zibe zavuye muri Afghanistan. Ariko ibihugu byinshi birimo gushaka ko icyo gihe cyongerwa mu gufasha guhungisha abaturage babyo n'Abanya-Afghanistan bakoreye ibigo by'i Burayi n'Amerika. Hari ubwoba ko aba Taliban bashobora kubihimuraho.

    Josep Borrell ukuriye ububanyi n'amahanga mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE), ku wa gatandatu yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: 'Barashaka guhungisha abantu 60,000 hagati y'ubu no mu mpera y'uku kwezi'.

    'Mu mibare ntibishoboka'.

    Aba Taliban bavuze ko Amerika ari yo nyirabayazana y'akavuyo ko ku kibuga cy'indege. Amakuru avuga ko umutegetsi wo mu ba Taliban Amir Khan Muttaqi yagize ati: Amerika, n'ubuhangange bwayo bwose n'ibikoresho… yananiwe gushyira ibintu ku murongo ku kibuga cy'indege'.

    'Hari amahoro n'ituze mu gihugu hose, ariko hari akavuyo ku kibuga cy'indege cya Kabul honyine'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/afghanistan-umugore-yabyariye-mu-ndege-yingabo-za-america-ahungishwa/

  • Ubufaransa: Abafana binjiye mu kibuga gukubita abakinnyi b'ikipe bari bahanganye umukino urasubikwa #rwanda #RwOT

    Abafana b'ikipe ya OGC Nice yo mu Bufaransa bakoze amahano batera amacupa menshi umukinnyi wa Olympique de Marseille witwa Dimitri Payet ubwo yari agiye gutera koloneri undi arayafata arayabasubiza niko gusohoka muri stade baza mu kibuga kumukubita na bagenzi be.

    Ubwo Nice yari imaze gutsinda igitego 1-0 cya Kasper Dolberg,abakinnyi ba Marseille bagerageje gukoresha imbaraga ngo bishyure aribwo uyu Dimitri Payet yajyaga gufata umupira ngo atere koloneri igikundi cy'abafana ba Nice gifata amacupa gitangira kuyamutera nawe arayafata arabasubiza benshi bahita baza mu kibuga kumukubita we na bagenzi be.

    Aba bafana bo ku kibuga cya Allianz Riviera bateje aka kavuyo ku munota wa 74 w'umukino byatumye unasubikwa bakimara kwinjira mu kibuga basunitse ibyapa bakanasunika abashinzwe umutekano.

    Umutoza Jorge Sampaoli yagaragaye ari gushaka kurwana ndetse we na bagenzi be bakubise abafana aho hari amakuru ko umwungirije yafashe umufana aramukubita bikomeye.

    Mu byumweru 2 bishize nabwo,umukino wa Marseille na Montpellier warahagaze gato nyuma y'aho abafana bateye amacupa ikipe ya Marseille birangira umukinnyi wayo Valentin Rongier yangiritse umunwa.

    Nyuma y'ubu bushyamirane abashinzwe uyu mukino basabye ko usubukurwa ariko abakinnyi ba Marseille banga gukina baterwa mpaga.

    Umusifuzi yahamagaye abakinnyi mu kibuga haza aba Nice gusa ariko aba Marseille banga kugaruka byatumye iterwa mpaga.

    Abakinnyi ba Marseille barimo Luan Peres, Matteo Guendouzi na Dimitri Payet bakomerekejwe n'aba bafana.

    Perezida wa Marseille, Pablo Longoria yavuze impamvu banze gukina ati 'Twanze gusubira gukina kubera umutekano w'abakinnyi bacu.Iyi ni inshuro ya 2 bibaye kuko no kuri Montpellier byabaye twemera gukina.Umusifuzi yatubwiye njye na Sampaoli ko umutekano utizewe.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ubufaransa-abafana-binjiye-mu-kibuga-gukubita-abakinnyi-b-ikipe-bari-bahanganye

  • Abantu 11 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 393 barayandura #rwanda #RwOT

    Abarwayi bashya babonetse ni 393 bangana na 3% by'ibipimo byafashwe.Abasezerewe mu bitaro ni 11 mu gihe ababyinjiyemo ari 13.Hakingiwe abashya 36,609.

    Kuva tariki ya 23 Kanama 2021, u Rwanda ruzatangira icyiciro cya gatatu cyo gutanga inkingo za COVID-19 mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali hibandwa by'umwihariko ku bafite hejuru y'imyaka 18 y'amavuko.

    Iyi gahunda igiye gutangira nyuma y'uko u Rwanda rwageze ku bantu miliyoni bamaze guhabwa nibura dose imwe y'urukingo.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima yo ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kanama 2021, yerekana ko abamaze guhabwa dose ya mbere y'urukingo rwa COVID-19 mu Rwanda ari 1.012.031. Ku rundi ruhande, abamaze guhabwa dose ebyiri, ni ukuvuga ko bakingiwe ku buryo bwuzuye ni 422.925.

    Gahunda nshya yo gutanga inkingo yitezweho gufasha Umujyi wa Kigali kugera ku kigero cya 90% y'abazaba bamaze guhabwa inkingo ku bafite imyaka 18 no hejuru yayo nibura mu gihe cy'ibyumweru bibiri.

    Usibye site 37 ziri mu nzego za Leta mu turere tugize Umujyi wa Kigali twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, hazanashyirwaho amatsinda azagenda kuri buri rugo agenzura itangwa ry'inkingo ku bantu bakuze, abafite ubumuga, abagore batwite ndetse n'abonsa.

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu bahawe dose ya mbere y'urukingo mu ntangiriro z'uku kwezi na bo bashishikarijwe kujya aho barufatiye mu bice bitandukanye bya Kigali ngo bahabwe urukingo rwa kabiri.

    Umujyi wa Kigali wibanzweho cyane ahanini kubera uruhare ufite mu ngengo y'imari y'igihugu [ingana na miliyari 10.63$ mu 2021], aho wihariye 50% yayo.

    Minisante ivuga ko Kigali 'yagizweho ingaruka by'umwihariko kubera gushyirwa muri Guma mu rugo inshuro eshatu kuva icyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.''

    Leta y'u Rwanda irateganya gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo gukingira COVID-19 ku buryo nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30% by'abaturarwanda.

    Ubusanzwe abantu bakuze n'abarwaye indwara zidakira, ni bo bari bemerewe guhabwa urukingo rwa COVID-19 na cyane ko ibyo byiciro byombi biri mu bifite ibyago byo kuzahazwa n'icyorezo cya Covid-19.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse gutangaza ko kugeza ubu mu Rwanda 60% by'abafite hagati y'imyaka 40 kuzamura bamaze gukingirwa.

    Yashimangiye ko gukingira abantu bari mu mirimo itandukanye biri mu nzira nziza yo guhashya ikwirakwira rya Covid-19.

    Yagize ati 'Ni ibituma twirinda ko habaho ukwiyongera k'ubwandu mu minsi iri imbere kuko abenshi bafite imirimo itandukanye bahura n'urujya n'uruza mu kazi kabo, iyo bakingiwe tuba twongereye amahirwe yo kugira ngo twirinde ikindi cyorezo cyaza gikaze nk'uko twari tugifite mu kwezi gushize.'

    Guverinoma y'u Rwanda iherutse gutangaza ko muri ibi bihe nibura buri cyumweru hakirwa inkingo zisaga 20.000 za Covid-19 ari na zo zikomeje gusaranganywa abaturage.

    U Rwanda rufite intego yo gukingira 60% by'abaturage barwo bitarenze Kamena umwaka utaha, ku buryo ibi bizaruha ubwirinzi bwo guhashya icyorezo cya Covid-19 burundu.

    Kugeza ubu u Rwanda rukoresha inkingo za AstraZeneca zikorerwa mu Bwongereza, Urukingo rwa Pfizer rukorerwa muri Amerika, Sinopharm zo mu Bushinwa ndetse na Johnson & Johnson nayo iri mu nkingo zemewe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-11-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-393-barayandura

  • Shaddyboo yahurijwe mu ndirimbo nibyamamare… – #rwanda #RwOT

    Shaddyboo ni nimero ya kabiri mu bo uyu muhanzi yashimye bagaragaye muri iyi ndirimbo nyuma ya Guchi wo mu gihugu cya Nigeria, ndetse harimo kandi n'umunye Congo Innoss B, Bahati wo muri Kenya, Ay, Mbosso, Juma Jux n'abandi.

    Uyu munyamideli ufatwa nka 'nimero ya mbere' mu bakurikirwa kuri instagram mu Rwanda, yavuzwe mu rukundo na Diamond Platnumz  mbere agifasha mu bijyanye n'umuziki umuhanzi Rayvanny, ariko kuri ubu akaba nawe yarashinze inzu ye ifasha abahanzi ya Next Level Music.


    Rayvanny ari mu bahanzi muri Afurika bakomeje kwigwizaho igikundiro. Umubano we na Shaddyboo nturasobanuka kugeza ubu, n'ubwo uyu muhanzi afite umukunzi ndetse bari kwerekana uburyohe bw'urukundo rwabo umunsi ku munsi.

    Umuhanzi Rayvanny wanyuzwe n'ibyo inshuti ze zirimo Shaddyboo n'abahanzi batandukanye zamukoreye, yashyize amashusho kuri konti ye ya instagram bari kuririmba indirimbo imwifuriza isabukuru nziza, maze ababwira ko ari umuryango we.

    A.Y ni umwe mu bahanzi bagaragara muri aya mashusho

    Yagize ati: 'Ibi birenze impano y'umunsi w'amavuko guturuka ku nshuti zanjye, njye nzita umuryango.''

    Umunyamideli Shaddyboo aherutse gutangaza ko agiye gusohora indirimbo, mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya instagram, yandika ashaka abakobwa bateye neza (sexy) bazagaragara mu mashusho y'indirimbo ye.


    Innoss’b ni umwe mu bagaragaye mu mashusho

    Icyo gihe yagize ati: 'Nkeneye abakobwa bari 'sexy' bazi no kubyina muri video y'indirimbo yanjye'. Yakomeje asaba ababishoboye kumwandikira. Uyu mubyeyi w'abana babiri, asanzwe ayoboye mu bakurikirwa n'abantu benshi kuri Instagram mu Rwanda, bikaba byaramuhaye kwamamara, asinya amakontaro n'ibigo bitandukanye nka Ambasaderi wabyo.

    Juma Jux ni umwe mu bahanzi bagaragaye muri aya mashusho

    Shaddyoo agiye gusohora indirimbo


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108833/shaddyboo-yahurijwe-mu-ndirimbo-nibyamamare-birimo-zuchuguchi-ay-mbosso-nabandi-bifuriza-i-108833.html

  • Umuzamu wAmavubi Emery Mvuyekure yegukanye i… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi muri Kenya hakinwaga umunsi wa nyuma wa shampiyona aho ikipe ya Tusker FC yari ihanganiye igikombe cya Shampiyona na KCB ariko birangira Tusker FC yegukanye igikombe. Tusker FC yakinnye na Bidco United iyitsinda ibitego 2-1 naho KCB itsindwa na City Stars ibitego, Tusker FC itwara igikombe cya Shampiyona ifite amanota 65, KCB iba iya kabiri n’amanota 62. Bandari FC itozwa n’umunyarwanda Cassa Mbungo, yaje ku mwanya wa Gatatu n’amanota 53. Cassa yageze muri Kenya mu ntangiriro za shampiyona aho yari avuye mu ikipe ya Gasogi United.


    Mvuyekure Emery, umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba n’umuzamu wa mbere wa Tusker FC, yegukanye igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka 3 amaze muri iyi kipe. Tusker FC igikombe itwaye kibaye icya 12 cya Shampiyona kuko yaherukaga gutwara iki gikombe mu 2016.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108830/umuzamu-wamavubi-emery-mvuyekure-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-muri-kenya-cassa-aba-uw-108830.html

  • Arsenal yongeye kwitandukanya namanota 3 its… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino Arsenal yari yakiriye, amatsiko yari menshi hibazwa niba iri buze guhagarika ikipe ya Chelsea FC ariko intero iguma kuba ya yindi Arsenal ibura amanota atatu. Umukino watangiye ikipe zombi zikinira mu kibuga hagati, ariko ikipe ya Chelsea ikiganza Lukaku ashaka gutsinda igitego cye cya mbere muri iyi Shampiyona.


    Lukaku yabonye igitego nyuma yo kugaruka mu Bwongereza 

    Abakinnyi babanjye mu kibuga: Arsenal, Leno,  Tierney, Mari, Holding, Cedric, Sambi, Xhaka (c), Saka, Smith Rowe, Pepe na Martinelli.

    Chelsea: Mendy, Rüdiger, Christensen, Azpilicueta (c), Alonso, Kovačić, Jorginho, James, Havertz, Lukaku, Mount.

    Uruhande rw’ibumoso ku ikipe ya Arsenal hakinaga Tierney,  yagumye kugorwa na Mason Mount ndetse Ree James wakinaga azamuka cyane byaje gutuma ku munota wa 15 Lukaku atsinda igitego cya mbere ku mupira yari aherejwe na James, ndetse ku munota wa 35 Reece James atsinda igitego cya kabiri. Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri ku busa bwa Arsenal itabonye uburyo bufatika bw’igitego.


    Mu gice cya  Kabiri ikipe zombi zaje zishaka kwiganza ndetse no kwiharira umukino, Arsenal yakoze impinduka ikuramo Tierney ishyiramo Nuno Tavares naho Pierre Emerick Aubameyang asimbira Martinelli, Saka asimburwa na Folarin Balogun. Ku munota wa 76 Mount yakatiye umupira  Lukaku ashyiraho umutwe umupira ukorwaho na Leno ugonga igiti cy’izamu ugaruka mu kibuga.


    Arsenal byongeye biranga

    Chelsea nayo yaje gukora impinduka Ngolo Kante asimbura Kovacic naho Mount asimburwa na Hakim Ziyech. Umukino bongeyeho imino 3 ariko amakipe yombi asoza nta mpinduka zibaye ari ibitego bibiri bya Chelsea ku busa bwa Arsenal.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108831/arsenal-yongeye-kwitandukanya-namatona-3-itsindwa-na-chelsea-fc-ibitego-2-ku-busa-108831.html

  • Umunyamakuru ukunzwe kuri televiziyo y'u Rwanda yakoze ubukwe(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru ukunzwe cyane kuri Televiziyo y'igihugu Nadia Mutoni yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we, Malik,

    Ku wa gatandatu taliki 21/8/2021 nibwo Nadia Umutoni ukunzwe cyane kuri tereviziyo y'U Rwanda yakoze ubukwe (gusaba) ndetse n'indi muhango y'ubukwe.

    Mu mpera y'umwaka ushize wa 2021 nibwo Nadia na Malik bagiye gusezerana imbere y'amategeko bemeranya kubana akaramata.
    Nadia Umutoni azwi mu kiganiro gica kuri Tereviziyo Rwanda cyitwa 'zoom in' kibanda Ku makuru y'ibyamamare aho akorana na Gerard Mbabazi.

    Aba bombi bakunze kugaragara ubuzima bw'urukundo rwabo, banyuza amafoto atandukanye kuri instagram, aho bafite urubuga bise Nadia&Malik bagaragazaho kenshi ibihe byiza byurukundo baba bagirana.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-ukunzwe-kuri-televiziyo-yu-rwanda-yakoze-ubukweamafoto/

  • Menya ubuzima bwa Bizimungu Dieudonné waririmbye udusozi twose tw’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bizimungu Dieudonnée n
    Bizimungu Dieudonnée n’umugore we Uwimbabazi Agnès

    Bizimbungu ni mwene Mbendegezi Kabeja na nyina witwaga Nyiragakera, umuryango avukamo ukaba wari utunzwe n’Ubworozi, bakaba baraje kwimuka bava ku Mukamira baza gutura mu yahoze ari komini Ramba ubu ni mu Karere ka Ngororeroaho, ababyei be bari bakurikiye urwuri rwa Gishwati ngo bagure ubworozi bw’inka.

    Bizimungu avukana n’abavandimwe benshi, abagera ku 10 bakaba bakiriho, ngo yaba inganzo ye ayikomora ku muco Nyarwanda mu bitaramo aho yasusurutsaga abashyitsi mu bitaramo by’iwabo akoresheje inanga.

    Murindahabi Joseph w’imyaka 58, avuga ko Bizimungu ari mukuru we kwa se wabo, akaba amuzi neza kuko bareranwe bakanabana ahantu hatandukanye.

    Avuga ko Bizimungu yize amashuri abanza i Gatovu muri Komini Ramba y’icyo gihe, icyiciro cya mbere cy’amashuri y’ubumenyi rusange ayiga i Rubengera mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye ubu ni mu Karere ka Karongi, amashuri yisumbuye ayasoreza i Nyanza muri Christ Roi.

    Yakoze akazi k’ubwarimu iwabo aho yaje kwimuka yerekeza mu Mujyi wa Kigali ku Muhima ari na ho yatangiriye urugendo rwe mu muziki wo ku rwego rwisumbuye, waje kumenyekana mu Rwanda hose.

    Icyo gihe ngo yitabiraye amarushanwa y’umuco mu kigo ndangamuco Centre Cultural Franco-Rwandais aza ku mwanya wa gatanu n’indirimbo ye ‘Tunyoni tw’iwacu ntunyonere amajyeri niyera nzaguha’.

    Ayo marushanwa ngo yatumye atangira kwinjira mu nganzo maze ahimba indirimbo zitandukanye zirimbo Araje munini, n’izindi zatumye amenyekana cyane.

    Yakoze akazi k’ubwarimu anakora mu kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe kubaka inyubako za Leta, yashinze urugo mu 1984 na Uwimbabazi Agnès uvuka i Rubengera mu Karere ka Karongi, babyaranye umwana umwe witwa Noella.

    Ni iki cy’umwihariko abantu bakwiye kumenyera kuri Bizimngu Dieudonné?

    Murindahabi avuga ko Bizimungu Dieudonné yakundaga u Rwanda nk’uko byumvikana mu ndirimbo ye ‘Urujeje rw’imisozi 1000′, irimo udusozi hafi ya twose tw’u Rwanda, ibitaramo bye akaba atarabyishyuzaga usibye kwishyura abagize uruhare mu gucuranga.

    Agira ati “Yakundaga u Rwanda agakunda umuco nyarwanda, ndibuka ko agiye guhimba Urujeje rw’imisozi 1000 yakoze ku rungano rwe rwose adusaba gukwira hose mu gihugu twandika amazina y’udusozi tw’Igihugu, bamwe bajya mu Buganza, Nduga, Gisaka, Bugoyi, Murera, Karongi Nduga za Butare, maze ayo mazina yose ayakoramo indirimbo iba ndende bisaba ko ayikoramo ebyiri”.

    Muri iyo ndirimbi humvikanamo ataka u Rwanda ko ruteye neza, akikirizwa n’umugore we Uwimbazi aho gira ati irebere u Rwanda rutengamaye mu misozi myiza 1000, isobetse imirambi n’ibibaya mu runyuranyurane rw’imigezi n’ibiyaga.

    Indirimbo Ryangombe kandi na yo igaragaza ko Bizimungu yakundaga u Rwanda aho ngo yaba yarayihimbye agamije gukebura abari batangiye gutwarwa n’ibyo hanze maze ayihimba agamije gusaba Imana ko yarengera abari batangiye guta umurongo, dore ko ngo n’abakuze bari batangiye kudohoka ku muco.

    Murindahabi avuga ko indirimbo ya Bizimungu yaririmbye mu marushanwa y’agaseke k’amahoro yise ‘Akanyange’ yahawe ibihembo ariko yari igamije kurata umwana we w’umukobwa wari ukiri muto.

    Bizimungu asobanura ko indirimbo Inzovu y’imirindi nta kindi kiyihishe inyuma kuko mukuru we yayihanze abitewe no gukunda umuco n’Abanyarwanda, agamije guca akarengane n’ubuhemu, mu gihe hari abavugaga ko iyo ndirimbo yaba yari ifite aho ihuriye n’urugamba Inkotanyi zateguraga rwo kubohora u Rwanda.

    Murindahabi avuga ko uwashaka gusubiramo indirimbo za Bizimungu Dieudonné, umuryango wamuha rugari, akaba Ashima abahanzi babyiruka bita cyane ku muco, akaba asaba abakunze Bizimungu gukunda umwana yasize kandi bagakunda n’ubutumwa yatangaga mu ndirimbo ze.


    source : https://ift.tt/2UGFXgw