Category: Uncategorized

  • Ibyiciro bishya by’ubudehe bigiye gutangazwa – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yahaye The New Times yasobanuye ko ibisabwa byose ngo Abaturarwanda bashyirwe mu byiciro bitanu (A,B,C,D,E) byarangiye, hakaba hari kugenzurwa ko nta makosa yaba arimo mbere y’uko bimurikwa bigatangira kugenderwaho.

    Yagize ati “Uburyo bwo kubashyira mu byiciro bwararangiye. Ndatekereza ko igihe cy’Umushyikirano mu Ukuboza uyu mwaka, ibi byiciro bizaba bihari hitegurwa ko bigenderwaho. Turimo kugenzura ko bitunganye kandi biboneye kurusha ibisanzweho gusa. ”

    Huss yasobanuye ko ibikigenzurwa ari amabwiriza agena ibyo buri cyiciro kizemererwa n’igihe kizaba kibyemerewe. Azahita ashyikirizwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu abe ari we uyashyiraho umukono.

    Icyo ibyiciro bishya byitezweho

    Ibyiciro by’ubudehe bigenderwaho kugeza ubu ni bine. Icya mbere n’icya kabiri bifatwa nk’iby’abatishoboye, mu cya gatatu hari abishoboye ariko batari ku rwego ruhanitse, mu gihe icya kane ari icy’abakire bafite amikoro ahambaye.

    Byashyirwagaho n’inteko z’abaturage, aho babazaga abaturanyi bakavuga icyiciro runaka ashyirwamo bijyanye n’uko bamuzi.

    Ibyo ariko byakunze kunengwa kutanyura mu mucyo bitewe n’uko hari abatangaga ruswa bagashyirwa mu byiciro badakwiriye. Nk’urugero uwagombaga kujya mu cya kane agashyirwa mu cya gatatu, uwo mu cya gatatu agashyirwa mu cya mbere.

    Byabuzaga amahirwe abakwiriye kujya muri iyo myanya hakabaho akarengane gashingiye ku byo bagenerwa bitabageragaho.

    Mu ikorwa ry’ibyiciro bishya hashyizweho amabwiriza ngenderwaho ashingiye ku ngano y’umutungo Umuturarwanda afite n’ayo yinjiza.

    Icyiciro A

    Kizabamo ingo zirimo umukuru w’umuryango cyangwa umufasha we winjiza 600.000 Frw kuzamura buri kwezi cyangwa afite ubutaka bugeze kuri hegitari 10 mu cyaro na hegitari imwe mu mujyi.

    Ashobora kuba ari umukozi uhembwa cyangwa ari uwikorera ariko ibikorwa bye bishobora kumwinjiriza ayo mafaranga.

    Umushahara cyangwa umutungo w’urugo uherwaho ni igiteranyo cy’uw’umukuru w’urugo n’uwo bashakanye. Urugo rwujuje kimwe muri ibyo ruzisanga muri iki.

    Icyiciro B

    Kizabarizwamo ingo zinjiza hagati ya 65.000 Frw na 600.000 Frw buri kwezi, binyuze mu buryo bumwe n’ubwasobanuwe hejuru.

    Hazanashyirwamo izifite ubutaka kuva kuri hegitari imwe ariko zitageze ku 10 mu cyaro, na metero kare kuva kuri 300 ariko zitarengeje hegitari imwe mu mujyi.

    Icyiciro C

    Iki kizabamo ingo zinjiza hagati ya 45.000 Frw na 65.000 Frw ku kwezi mu buryo bumwe n’ubwavuzwe hejuru.

    Hazanabarizwamo izifite ubutaka kuva ku gice cya hegitari ariko butagera kuri hegitari imwe mu cyaro, n’uburi hagati ya metero kare 100 na metero kare 300 mu mujyi.

    Icyiciro D

    Cyashyizwemo ingo zinjiza munsi ya 45.000 Frw ku kwezi, binyuze mu buryo bumwe n’ubwasobanuwe hejuru.

    Izifite ubutaka butagera ku gice cya hegitari cyangwa ntabwo zigira mu cyaro, n’izifite uburi munsi ya metero kare 100 n’izitagira na buke mu mujyi zizabarizwamo.

    Icyiciro E

    Ni umwihariko w’ingo z’abatabasha gukora kubera imyaka, ubumuga bukabije cyangwa indwara zidakira, bakaba nta n’imitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakenera mu mibereho yabo.

    Hazashyirwamo urugo rukuriwe n’urengeje imyaka 65 cyangwa uwo bashakanye ayifite.

    Harimo urukuriwe n’ufite ubumuga bukabije cyangwa uwo bashakanye abufite, hakabamo n’urukuriwe n’ufite uburwayi bwo mu mutwe.

    Hazaba hanarimo uruyobowe n’abana bakiri mu ishuri badafite ikindi bakuraho ikibatunga. Aba ari uwiga kandi adafite akandi kazi cyangwa ibiraka ndetse ntihitabwa ku myaka.

    Kurihira umunyeshuri kaminuza hashingiwe ku cyiciro bizahagarara

    Mu byiciro byari bisanzweho umunyeshuri wo mu muryango ubarizwa mu cya mbere n’icya kabiri yahabwaga amahirwe menshi yo kwishyurirwa Kaminuza na Leta kurusha uwo mu cya gatatu, uwo mu cya kane we bikaba bidashoboka.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Nyinawagaga Claudine Marie Solange, yatangaje ko ibyo bizahagarara ibyiciro bishya nibitangira kugenderwaho.

    Ati “Serivisi zirimo kwishyurirwa kaminuza, kwivuza indwara zihenze cyane nko kuvoma amazi uwarwaye impyiko ntibizagendera ku byiciro by’ubudehe.”

    Kwishyurirwa kaminuza na Leta bizajya bishingira ku manota umunyeshuri yagize aho kuba icyiciro abarizwamo, ibyo benshi bashimangira ko bizatuma iyo serivisi ihabwa abayikwiye.

    Ubwo ibi byiciro byatangiraga gushyirwaho mu mpera za 2020, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko “bitabereyeho gufasha abakene ahubwo ari ugufasha igenamigambi”.

    Nyinawagaga yakomeje asobanura ko bizajya bigenderwaho muri gahunda za Leta zifasha abaturage guhindura imibereho yabo bigobotora ubukene. Izo zirimo Girinka, VUP ifasha abatishoboye kwinjiza amafaranga buri kwezi ndetse n’ubufasha bw’ako kanya ku bageze mu za bukuru.

    Byari biteganyijwe ko guhera muri Mutarama 2021, Abanyarwanda baba bari muri ibyo byiciro bishya bisimbura ibyashyizweho mu 2016/2017.

    Nyinawagaga yavuze ko iyo ntego yakomwe mu nkokora na COVID-19 aho mu bihe bitandukanye hashyizweho za Guma mu Rugo bigatuma mu Ukuboza hagera ingo zimaze gushyirwamo ari 40% gusa.

    Yavuze ko ubu 99% zashyizwemo, izitarimo akaba ari inshya zigenda zishingwa ubu.

    Mu ntangiriro z’umwaka utaha ni bwo ibyo byiciro bizatangira kugenderwaho. Byitezweho kuzakemura ibibazo by’akarengane kabonekaga mu ikorwa ry’ibyabanje kubera ahanini ruswa yatangirwagamo benshi bashaka kuzabona serivisi byabazitiraga guhabwa.

    Imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamadini ndetse n’abikorera na bo bagomba kuzajya bagendera ku mabwiriza azaba abigenga mu gihe batanga ubufasha.

    Gahunda ya Girinka na VUP zizagendera ku byiciro by’ubudehe bishya

    source : https://ift.tt/3gJ5r4P

  • Kigali: Ibibazo muri koperative y’abacuruza ibikoresho by’ubwubatsi bikomeje kuba agatereranzamba – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Kanama 2021, abanyamuryango ba COPCOM bari babukereye mu matora yo guhindura ubuyobozi bwari bumaze imyaka itanu buyobora kuko hashakwaga amaraso mashya yo guhangana n’ibibazo biyirimo.

    Ni amatora yabanjirijwe no gusomerwa raporo y’ubugenzuzi yakozwe n’IKigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA), igaragaza ko hari inenge zabonetse mu mikorere ya komite icyuye igihe zijyanye n’iyubakwa n’itangwa ry’ibibanza byo gukoreramo (hangard).

    Raporo yagaragaje ko hangard zubatswe zigatangwa na komite nyobozi ariko bitagiweho inama n’abanyamuryango cyane ko hari n’abazifuzaga ariko ntibazibona. Ibi ni byo byabaye intandaro yo kutumvikana kuko zahawe abatari abanyamuryango.

    Abari bahagarariye RCA, basabye ko itangwa ry’izo hangard ryakongera kwigwaho neza kandi mu buryo bwumvikanyweho ariko umunyamuryango akaba ari we ubona amahirwe ya mbere.

    Nk’uko byari biteganyijwe hagomba gukorwa amatora yo gusimbuza ubuyobozi bwari buriho kuko manda yabwo yarangiye. Iki gikorwa cyayobowe n’Umukozi w’Akarere ka Gasabo ushinzwe iterambere ry’amakoperative, Hakizimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence ndetse n’abakozi ba RCA babiri barimo Kayiranga Edouard na Nyirandagirwa Francine.

    Nyuma yo gutora abayobozi batatu barimo Perezida, Visi Perezida na Umwanditsi, byaje kugaragara ko mu matora habayeho uburiganya ku watorewe kuba Perezida, Maniriho Blaise kuko yari yarabaye muri komite ngenzuzi icyuye igihe bituma abakozi ba RCA bavuga ko bihabanye n’itegeko rigenga amakoperative rivuguruye, amatora barayasesa.

    Abari baje gutora bari bizeye kubona ubuyobozi bushya bugiye guhangana n’ibibazo bikiri muri iyi koperative yigeze kugwa mu gihombo cy’amafaranga asaga miliyari, ntabwo banyuzwe n’ibikorwa byabaye aho bamwe batungaga agatoki abakozi ba RCA.

    Ruzamba Oden yavuze ko akurikije uko amatora yari ari kugenda yabonaga ko hari abifuza kuyobora kandi bashobora kwica imigendekere y’amatora.

    Ati “Hari abantu bari bari mu buyobozi bwa mbere bwanadushyize mu bibazo, uko bigaragara ni uko na bo bongeye kugaruka bameze nk’aho bari gukora gushaka amajwi ku bantu babo bazanye. Bamwe mu bakozi ba RCA hari igihe ubona ko bagira amarangamutima. Icyo twifuza ni ugukomeza kubaka koperative. ”

    Kabera Rachel we yagaragaje ko Umuyobozi mukuru wa RCA, yari akwiye kuza kwifatanya na bo mu matora kugira ngo ibyo bibazo bikemuke kandi bari bamwitezeho byinshi.

    Ati “Twagize ikibazo ko inama ebyiri zose zasubitswe Umuyobozi mukuru atagaragaye aha hantu, iyi ya gatatu na yo ntiyagaragaye kandi twari tumuteze amaso tuzi ko atakwemera ko COPCOM yakongera kujya mu cyerekezo kibi. Ntabwo tuzi hagati aho igihari cyatumye ataza kugaragara mu kibazo cya COPCOM kandi ifite ibibazo bigaragara n’amaso by’imicungire mibi yabayeho.”

    Umuyobozi Mukuru wa RCA, Prof. Harerimana Jean Bosco utari witabiriye aya matora gusa wahabwaga amakuru y’uburyo ari kugenda, yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose koperative ikabona ubuyobozi bushya.

    Ati “Icyaje kugarara muri ayo matora ni uko hari bamwe mu bayobozi bari bamaze gutorwa ariko batemerewe kubera itegeko tugenderaho nk’amakoperative. Basaba rero ko dutora abandi ngira ngo ni cyo cyateye ikibazo bituma amatora asa n’aho atarangiye. Nka RCA tuzatumiza andi amatora ashyira iherezo kuri icyo kibazo.”

    Yavuze ko ahanini kutumvikana biterwa n’imicungire mibi yaranzwe muri Koperative COPCOM bitewe na bamwe bifuza gukingira ikibaba abandi ku makosa bakoze ariko yemeza ko bazakomeza kubikurikirana.

    Abagize Koperative bamaze kubona amatora asheshwe bahise basohokera rimwe aho amatora yaberaga bajujura ko bitanyuze mu mucyo banga kongera gutora abandi abayobozi.

    Koperative COPCOM igizwe n’abanyamuryango 321, umugabane shingiro ni miliyoni 6 Frw ikaba ifite umutungo ungana na miliyari hafi 8 Frw.

    Abanyamuryango ba Koperative basohotse amatora atarangiye nyuma yo kubwirwa ko asheshwe

    Kayiranga Edouard, umwe mu bakozi ba RCA bari bayiharagariye muri aya matora

    Izi hangard ni zo zatangije umwuka utari mwiza hagati y’abanyamuryango n’abayobozi

    source : https://ift.tt/3gqpyV8

  • Ibitaravuzwe ku gitero cya FLN muri Nyungwe: Umunsi Sankara yigamba gufata mpiri abasirikare ba RDF – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari asoje ibirori byabereye mu Karere ka Rusizi, yakije imodoka ye y’ivatiri yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Icyo gihe, yari kumwe n’abantu batatu.

    Urugendo rwabo ntirwabahiriye kuko bageze mu Ishyamba rya Nyungwe bagwa mu gico cy’abarwanyi ba FLN bakurwa mu modoka bamburwa ibyo bafite byose ndetse imodoka barimo icanirwaho ikibiriti, iratwikwa.

    Icyo gihe ngo hashize umwanya batabarwa n’Ingabo z’u Rwanda, ariko ngo hari abari bamaze kwicwa no gukomereka kuko umuhanda watembagamo umuvu w’amaraso.

    Me Ndutiye Yussuf iyo abara inkuru ayivuga nk’ibintu byamubayeho ejo hashize. Yabwiye IGIHE ko kuri uwo munsi bafashwe bari hafi gusohoka muri Nyungwe.

    Ati “Nari ndi muri taxi voiture yanjye ntwayemo abantu batatu tuvuye i Rusizi, turaza tugiye kurangiza ishyamba hasigaye nk’ibilometero 10 twageze ahantu ngiye kubona mbona abantu bafite imbunda bagera muri 15. Mbabonye bari mu muhanda mbona bari gutanga ibimenyetso ngo duhagarare ariko bari no kurasa mu kirere mpita mpagarara, baraza badukura mu modoka tuvamo.’’

    Yavuze ko muri ako kanya yahise abona inyuma yabo hari indi modoka ya coaster yavaga i Rusizi iri gushya.

    Yakomeje ati “Nta wundi muturage wari uri aho hafi, numvaga umwana w’umukobwa arimo gutaka, ati ‘muntabare ndi gushya’; nkabona abo bantu ntacyo bibabwiye.’’

    Icyo gihe yahise abona ko abo barwanyi nta mpuhwe bafite. Akiri muri icyo gihirahiro, we na bagenzi be bahise bakurwa mu modoka, bananyagwa ibyo bari bafite byose.

    Me Ndutiye na bagenzi be bategetswe kumanuka mu ishyamba ariko we ageze imbere abacunga ku jisho anyura mu nzira inyuranye n’iyo banyuzemo.

    Ati “Burya hari ukuntu ureba umuntu ukuntu afashe imbunda, ukuntu ahagaze, uko ari gutanga amabwiriza byose ubishyira hamwe ukareba igisubizo cyagufasha ako kanya. Nahise manuka muri Nyungwe ariko uruhande bambwiye ncamo, nca ku rundi ruhande, manutse mbona nguye mu kintu kimeze nk’icyobo; yari indi manga, hari hanini hari n’ibyatsi byinshi cyane.’’

    Avuga ko yageze epfo mu ishyamba ahagana saa kumi n’imwe butangiye kwira, akebutse inyuma ye asanga nta muntu umureba n’imbere abona nta we ukoma.

    We yafashe indi nzira ngo adahura n’abandi bari babwiwe ko bari imbere; yaje kugera ahantu hari igiti gisa n’icyariwe acyinjiramo kuko yahabonaga ubwihisho.

    Mu byo Me Ndutiye yibuka icyo gihe ni uko abo barwanyi banyuze hafi y’aho yari yihishe batuka Leta, bacunaguza abo bafashe.

    Ati “Bagendaga bababwira ngo bahora bababeshya ngo ntitwagera aha none twahageze. Bavugaga ko bashaka gukuraho Leta bagashyiraho indi.’’

    Amakuru Me Ndutiye yamenye ni uko inyeshyamba za FLN zarwanaga n’ingabo z’u Rwanda, zanyuze aho ku muhanda ziri gucunga umutekano zikazisanga aho, bakazirasa.

    -  Intandaro yo kwigamba kwica abasirikare b’u Rwanda kwa FLN

    Igitero cyo muri Nyungwe cyagabwe hashize igihe, FLN binyuze mu wari Umuvugizi wayo, Nsabimana Callixte wiyise Sankara [waje gutabwa muri yombi, ndetse akaba akurikiranyweho ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba] yigamba ko uyu mutwe watangije intambara yeruye ku Rwanda.

    Sankara yavugaga ko Ishyamba rya Nyungwe ririmo imitwe itatu ari yo Ingabo za FLN, Ingabo za Kagame n’ingabo z’Abarundi zirwanya ubutegetsi bwa Gen. Evariste Ndayishimiye.

    Mu biganiro yanyuzaga kuri YouTube yagize ati “Kuva twabinjirana mu Ishyamba rya Nyungwe, turabarasa tukongera tukigendera.’’

    Me Ndutiye avuga ko iki gitero bagabweho kikiba haciyeho umunsi umwe Sankara atangira kwigamba ko bafashe n’abasirikare b’u Rwanda.

    Uyu mugabo ubusanzwe yabaye mu gisirikare cy’u Rwanda, yanakimazemo imyaka 15 mbere yo gusezera mu 2008. Umunsi afatwa rero yari afite amakarita arimo iy’umwuga we w’umwavoka ariko mu modoka ye harimo ikarita yakoreshaga akiri umusirikare.

    Iyo karita ni yo Sankara yagize iturufu yo kuvuga ko abarwanyi ba FLN banafashe ingabo z’u Rwanda muri Nyungwe.

    Me Ndutiye ati “Hari akandi kantu ntavuze Sankara ni we wakavuze, nigeze kuba umusirikare mvamo, kumwe uba ufite ubukarita bwagiye busaza sinzi ako bafashe. Sankara yavuze ko bamubwiye ko bafashe umusirikare akababaza ati ‘ese uwo mwafashe ari hehe mumufotore’, bakamwereka ikarita gusa ariko njye nari nabacitse ntibabashije kumbona.’’

    Aba barwanyi babajije abantu bari mu kamodoka k’ubururu, ariko uwasubije mu bari bafashwe asubizwa ko bashaka “umuntu witwa Ndutiye wari uyirimo.”

    Me Ndutiye yakomeje ati “Na we [uwabajijwe] yahise agira ngo hari indi gahunda mfitanye na bo ikomeye ariko bari bibeshye. Ni bwo bahise batangaza ko bafashe abasirikare, ubwo ninjye bavugaga.’’

    Ahagana saa Moya ni bwo Me Ndutiye yumvise amajwi ya moteri z’imodoka ku muhanda ruguru, agerageje kureba asanga n’ingabo za RDF zahageze zitabaye.

    Ubwo yageraga ku muhanda ni bwo yasanze hari inkomere nyinshi, abandi bapfuye n’imodoka ye yahiye. Mu bantu batatu bari kumwe, umwe na we yarabacitse, abandi babiri barabajyana ariko na bo baza kubarekura nyuma yo kwanga kwiyunga na bo.

    Me Ndutiye ndetse n’inkomere zose bahise bajyanwa mu bitaro bya Kaduha ari naho baraye bitabwaho, abagize ikibazo bahabwa ubuvuzi.

    Tariki ya 15 Ukuboza 2018 ni bwo Me Ndutiye Yussuf n’abandi bantu bari kumwe bakuwe mu modoka igeze mu Nyungwe, iratwikwa

    source : https://ift.tt/2WgpSyR

  • Icuruzwa ry’abantu mu isura nshya; Icukumbura ku rikorwa n’abakobwa b’ikimero mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, nahuye n’umugabo w’Umunyaburayi. Akorera mu Rwanda no mu bindi bihugu bihana imbibi. Aho atuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge abana n’abakobwa gusa, bose baba bamukurikiyeho ikintu kimwe. Amafaranga!

    Ntabwo ari amafaranga baba bamubikije, ni amafaranga baba bamukuramo ku mayeri, gusa ubona menshi ni uwo bamenyanye mbere, abandi bagenda babona ayo uwo yagennye.

    Ibyo tubivemo, turaza kubigarukaho nyuma. Jama [izina twahinduye], ni iry’umusore turi mu kigero kimwe mu myaka. Aba mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, hari Hotel agenzura umunsi ku wundi, ngira ngo ejo bundi iherutse no guhabwa inyenyeri.

    Akazi ke gatangira mu masaha y’ijoro, gusa muri iyi minsi ya Covid-19 yangije ubukerarugendo, ntabwo ikibona abantu. Twaganiriye mu mwaka ushize, ansobanurira mu buryo bwimbitse uburyo hotel igiye kuzamukiza mu gihe nzi ko umushahara we ari nk’umwe wacu twese uringaniye.

    Muri telefone ye, harimo nimero z’abantu n’abandi b’ubusa. Gusa umubare munini ni abakobwa, icyo abatungiye ntabwo ari ubundi bushuti, ahubwo ni uko ari bo bamubeshejeho.

    Iyi ni inkuru mpamo. Umugabo uba hanze y’u Rwanda, akoze reservation ya hotel yifashishije internet, asabye icyumba muri hotel Jama agenzura.

    Jama ku wa Gatanu nimugoroba yihutiye kujya kumufata ku Kibuga cy’Indege, amugeza kuri hotel ahagana saa tatu z’ijoro. Muri ako kanya, yiteye utuzi, araruhutse hanyuma ahamagara Jama amubwira ko akeneye “G”.

    Mbere y’uko dukomeza, niba waragiye hanze y’u Rwanda, ukaganira n’abanyamahanga mu buryo bwo gutebya, hari ibintu benshi bazi ku Rwanda. Birumvikana Umuyobozi warwo ni ntagereranywa uzasanga hafi ya bose bamuvuga imyato, ariko hari ibindi.

    “3Gs”. Ni ijambo numvise bwa mbere ndi kuganira n’umugabo twahuriye mu kabari kamwe ko muri Afurika y’Iburengerazuba. Abenshi bazi ko mu Rwanda habaye “Genocide” [Jenoside] yakorewe Abatutsi, bazi ko u Rwanda ari igihugu gikomeye mu bukerarugendo kandi ko gifite na “Gorillas” [ingagi]. Ikindi bazi ni uko gifite “Girls” [abakobwa] beza.

    Iyi ngingo ya “G” ya gatatu niyo tugiye kugarukaho, n’uburyo isura yayo ikomeje guhindanywa, iteshwa agaciro kubera ubucuruzi bw’abantu mu yindi sura noneho aho bibera akandare bukorwa n’abakobwa bacuruza bagenzi babo.

    Igitangaje ni uko ababukora, ni abantu mwe mwese mukoresha za Smartphone mukunda gukanda “like” ku mafoto yabo kuri Instagram. Muri iyi nkuru, ntabwo turi bushyire amazina yabo hanze.

    Tugaruke kuri Jama, wa mugabo yamubwiye ko ashaka umukobwa bararana muri iryo joro. Undi na we akora ku rusinga areba muri nimero ze, iryo joro Jama yacyuye amadolari 200 ya komisiyo.

    Ni we wagiye mu biciro yumvikana n’uwo mugabo amafaranga aza kwishyura “Sister”, hanyuma kandi asaturaho 100$ ayakubita ku mufuka kuko yari yamushakiye umukiliya na wa mugabo amuha andi 100$ yo kuba anywa ka Mützig aho ku ibaraza.

    Abakobwa bakiri bato bararurwa n’ubuzima babonamo bakuru babo baba batembereye mu bice bitandukanye by’Isi. Dubai ni hamwe muho Abanyarwandakazi benshi basigaye batemberera

    Abakobwa b’ikimero bakijijwe no gucuruza bagenzi babo

    Inkuru mbarirano iratuba, ni ko umunyarwanda yabivuze neza. Gusa hano ndagerageza kuyibara ku buryo idatuba, ni iy’umukobwa umwe mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda.

    Ni umwe mu birahirwa na benshi, ba bagabo bafite irari iyo babonye ifoto ye bihutira gukurura ngo barebe neza itako rye ku buryo hari n’abo usanga bashaka gusatura telefoni ngo barebe hagati y’amaguru ye kandi ibyo bidashoboka.

    Ahagana mu 2017 yari afite igikundi cy’abandi b’urungano rwe, bose baryoshya amafoto kakahava, barigaruriye imbuga nkoranyambaga mu gihugu. Ni bamwe batambuka abanyerari bagasigara bacira inkonda wa mugani wa KGB.

    Icyo gihe yari mukuru muri abo bose, kandi aziranye n’abagabo bo mu mahanga batabarika. Umunsi ku wundi yahinduranyaga imodoka, inzu na yo ayitaka bidasanzwe ariko wareba akazi akora, ugasanga bidahura.

    Abo bagabo ni bo bari bamubeshejeho, bakamumenyera buri kimwe. Ubwo yari ari kuganira n’a bo “bashuti” be, aza kuberurira ibanga, ababwira ko azi abagabo babonye amafoto yabo bakabakunda kandi ko biteguye “kurekura agatubutse”.

    Yabahuje n’abo bagabo, umwe muri Nigeria n’undi i Dubai. Uko buri mukobwa yagendaga, babaga bamwishyuriye itike y’indege hari n’igihembo aza kubona, gusa uwamurangiye “akazi” yakuragamo aya komisiyo.

    Mu nshuro nyinshi yagiye hanze, iyarurangiza yabaye ejo bundi mu gihugu kimwe cyo muri Afurika Iburasirazuba. Bwo ngo yari yeretswe amafoto y’umugabo baza guhura, ahageze asanga uwo yari yabwiwe atari we ari undi w’“igikanapfu” ariko kuko yari yamaze kwakira amafaranga, amahitamo “yari ukurarana na we iryo joro”.

    Mu itohoza IGIHE yakoze, yabonye ibihamya by’uburyo ubu bucuruzi bukorwa. Abakobwa bamwe, bifata amashusho bari kwikinisha, bakayahereza abakuru “mu gakino” ubundi na bo bakayashyikiriza abagabo.

    Hari ibiganiro twabonye by’umwe mu bavuye muri ibi bikorwa, wemeje uburyo baciririkanwaga n’abagabo.

    Ati “Hari n’ubwo akubaza ati ese ura …. [wa mugenzo wa kinyarwanda ugaragaza ibyishimo by’umugore mu mibonano mpuzabitsina]. Ibyo bibaho iyo muri kumvikana amafaranga, akakubaza ati nyereka ndebe uko bimeze. Ukamwoherereza video kugira ngo ubone ko koko ari byo.”

    Mu minsi ishize, hari inkuru yamenyekanye cyane ya bamwe mu bahanzikazi bivugwa ko bapfuye amafaranga y’umugabo, umwe agashwana na mugenzi we kuko yanze kumuha “komisiyo”.

    Icyaje kubaturisha, ni uko wa wundi wari warangiwe akazi, yatewe ubwoba ko nadatanga “komisiyo” amashusho ye yambaye ubusa ari bushyirwe ku karubanda.

    Bamwe mu bakobwa bacuruzwa ku bagabo bakuze, bakabasambanya hanyuma bakabaha amafaranga. Uba wabahuje n’abo bagabo, ahabwa umufuragiro ku bw’akazi aba yakoze

    Yangirijwe imyanya ndangagitsina muri Nigeria

    Abakobwa muri iki gihe basigaye banyura muri byinshi bigoye kandi biruhije. Ariya mafoto meza mubona ya bamwe, aba yavuye mu byuya, amarira n’agahinda gakomeye.

    Mu 2018 Miss Mutesi Jolly yabwiye IGIHE uburyo hari umugabo wamwandikiye kuri Instagram, akamubwira uburyo yamukunze, ko ndetse yifuza ko bahura bakaganira.

    Uwo mugabo ngo yamubwiye ko azamwoherereza itike n’ibindi byose hanyuma akamusanga mu mahanga aho aba. Uyu mukobwa yarabyanze, amubera ibamba burundu.

    Ibyabaye kuri Jolly si umwihariko we, hari n’abandi benshi byabayeho ariko gushikama ngo bavuge ngo “OYA” bikanga, agatima kagakomeza kurehareha.

    Urugero ni urw’umukobwa w’imyaka 28 wakuriye mu Mujyi wa Kigali. Yamenyaniye n’umugabo kuri Instagram nyuma y’uko amubengutse amaze kureba amafoto ye.

    Urukundo rwabaye rwose, umugabo amusaba ko yazamusanga muri Nigeria bagakanira. Umukobwa yabaye incakura, ntiyahita yereka umugabo ko yashidukiye ubuzima bwiza yamubonanaga.

    Umugabo yabanje kumubwira uburyo amukunda, ko afite itako ryiza rwose rimwe riteye ubusambo, ariko akamugaragariza ko ari ryo yabonye gusa, ko za gahunda zindi ntazo we akeneye.

    Byageze aho amusaba ko yajya kumusura, amwizeza ko azamwoherereza amafaranga yose akeneye. Umukobwa yaranze aratsemba.

    Nyamugabo na we ku ikofi yari yiyizeye, akuramo amadolari ayoherereza umukobwa, ati aya uzatege indege, aya uzatege taxis ikugeza ku Kibuga cy’Indege, aya uzaguremo utuvuta duhumura nurangiza inshuti zawe uzisaranganye aya magana angahe.

    Bidatinze umukobwa yabonye amafaranga aradagadwa, ati uyu muntu unyizeye gutya, turamutse duhuye ntiyangirira nabi. Bitewe n’ukuntu bavuganaga, yumvaga ari umuntu muzima, aramwizera.

    Yahagurutse i Kigali ku manywa ari ku wa Gatatu, ageze i Lagos yakirwa n’umusore neza rwose. Amujyana iwe, barasangira, barishimana, barabyina, barangije baranaryamana.

    Ibyo byose byabaga umukobwa yasinze, maze umugabo aza kurabura bagenzi be ati hano niguriye agakoko muze mushikuzeho itako, na bo baraza banashingamo umuheha bashishikaye.

    Umukobwa yakangutse atazi iyo ari, yirebye ariyibagirwa, ararira biratinda ahita ashaka uko ataha. Yageze i Kigali aruhukira kwa muganga arivuza kuko yari yangiritse bikomeye mu myanya y’ibanga.

    Hari n’abafatiwe muri ubu bucuruzi

    Momo ni umuhanzikazi nyarwanda. Yitwa Mbabazi Maureen, yamenyekanye cyane mu 2012 akora injyana ya Dancehall.

    Mu 2018, uyu muhanzikazi yafunzwe umwaka urenga akurikiranyweho gucuruza abakobwa. Ibikorwa yafatiwemo ni bimwe nk’ibyo turi kuvuga hano.

    Amakuru avuga ko uyu muhanzikazi, hari umwana w’umukobwa [witabiriye Miss Rwanda] yarangiye umugabo, maze kuko na we yari afite gahunda muri icyo gihugu, afata umwanzuro wo kumuherekeza.

    Nubwo bari bajyanye, bivugwa ko ‘komisiyo’ yari kuyifata nta kabuza. Uko bapangaga gahunda zabo ni ko byaje kugera ku babyeyi b’umukobwa, bamenyesha inzego zishinzwe umutekano ziburizamo icyo gikorwa, Momo yisanga muri gereza atyo.

    Uyu mukobwa yafatiwe ku kibuga cy’indege mu 2018 ashyikirizwa ubutabera, muri Mata 2019 aza gufungurwa nyuma y’umwaka mu gihome.

    Ni kimwe kandi n’uwitwa Dabijou na we uheruka gufungwa akurikiranyweho ibyaha nk’ibi, na we yamaze igihe muri gereza nyuma aza kurekurwa.

    Hari n’abasore bacuruza abakobwa b’ikimero

    Mu minsi ishinze, Kid Gaju, wa muhanzi mwakunze mu ndirimbo zirimo nk’iyo yise Tornado yakoranye na Goodlife, yari imbere y’urukiko ashinjwa gucuruza abakobwa b’abanyarwandakazi.

    Ubushinjacyaha bwavugaga ko amafoto yabo ayaha umuherwe wo muri Kenya witwa Jeff, ababwira ko azabaha igishoro cyo gutangira ubucuruzi, uwungutse akazasubira muri Kenya kumushimira.

    Gaju ngo yarebaga amafoto y’abakobwa beza kuri Instagram, uwo ashimye akomwoherereza Jeff nawe yashima bagatangira kumureshya, yakwemera akohererezwa itike y’indege n’amafaranga yo kwitegura.

    Uyu musore we ngo yahabwaga amadorali 300$ kuri buri mukobwa yoherezaga.

    Yaregwaga ko yashatse kugurisha umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2021, byakwanga agashaka kumufata ku ngufu umukobwa akamucika. Imbere y’urukiko, Gaju yahakanye ibyaha byose.

    Ikiri ukuri, ni uko benshi bamaze kwangirikira muri ubu bucuruzi, abakobwa bamwe banze kuvirira bati “ukena ufite itungo rikakugoboka”, abandi banga gukorera ayo bita “intica ntikize” mu gihe hari menshi babona nta muntu ubasaba raporo ya buri munsi.

    Birakwiye ko hashyirwa imbaraga mu gukumira ubu bucuruzi kuko bukomeje koreka benshi, ubukangurambaga ku bakiri bato mu kwirinda ibishuko nk’ibi nabwo bugashyirwamo imbaraga kandi n’ababyeyi bakagaruka ku nshingano zo gukurikirana abana babo, babagira inama, babereka ko iraha n’ubuzima bworoshye nta kindi byabagezaho kitari ukubicira ejo hazaza.

    Ibyo Kid Gaju yakurikiranyweho n’inkiko ni urugero rw’ibisigaye bikorwa muri iki gihe mu bucuruzi bw’abantu ariko bwahinduye isura

    Mbabazi Maureen wamamaye nka Momo yigeze gufungwa akurikiranyweho ibyaha nk’ibi byo gucuruza abakobwa bagenzi be

    source : https://ift.tt/3j8IU2M

  • Umugore yabyariye mu ndege ahunga Abatalibani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubyarira mu ndege yahise ajyanwa mu bitaro
    Nyuma yo kubyarira mu ndege yahise ajyanwa mu bitaro

    Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere, babinyujije kuri Twitter ku Cyumweru Tariki 22 Kanama 2021, uwo mubyeyi ngo yafashwe n’ibise ubwo yari muri urwo rugendo rwo guhunga Abatalibani yerekeza mu Budage.

    Bakomeza bavuga ko, umubyeyi yatangiye kugira ibibazo ubwo indege yari ku butumburuke bwo hejuru cyane mu kirere, bitewe n’umwuka utari uhagije mu ndege.

    Nyuma ngo “utwaye indege yafashe icyemezo cyo kuyimanura gato ku butumburuke yari iriho, kugira ngo yongere ubwuka, kandi ibyo byarafashije ndetse birengera ubuzima bw’uwo mubyeyi”, nk’uko Us Air Force yakomeje ibisobanura kuri Twitter.

    Ubwo indege yari imanutse ijya guhagarara ahitwa Ramstein mu Budage, abashinzwe iby’ubuvuzi mu ndege bahise bajya kubyaza uwo mubyeyi mu gice cyagenewe gutwaramo imizigo, ngo abyara umwana w’umukobwa muzima, birangiye umubyeyi n’umwana bajyanwa ku bitaro biri hafi aho, kugira ngo bakomeze kwitabwaho, kandi ubu ngo bombi bameze neza nta kibazo.

    Aho i Ramstein ngo ni ahantu hari ibirindiro ‘base’ by’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere, kubw’amasezerano yasinywe hagati ya Amerika n’u Budage, ubu hakoreshwa nk’ahantu haruhukira abahungishijwe baturuka muri Afghanistani.

    Biteganyijwe ko ngo abo bahungishwa baba bagomba kuhamara amasaha ari hagati ya 48 na 72 nyuma bakajyanwa ahandi, kuko ngo ntibemerewe kuhaguma iminsi irenze icumi.

    Nk’uko Gen Hank Taylor wo mu Ngabo za Amerika yabitangarije ikinyamakuru ‘CNN’ dukesha iyi nkuru, guhera ibikorwa byo guhungisha abantu muri Afghanistan byatangira tariki 14 Kanama 2021, ubu ngo hamaze guhungishwa abagera ku 17.000 kandi ngo ibikorwa birakomeje.


    source : https://ift.tt/3y9wdcq

  • Amakipe azakina icyiciro cya kabiri yamenyeshejwe ibyo asabwa ngo yemererwe gukina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryamaze gutangaza ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira taliki 18/09/2021 ikazasozwa taliki 11/10/2021, aho ubu amakipe yahise anamenyeshwa ibyo asabwa ngo yemererrwe gukina.

    Vision FC yatsindiwe muri 1/2 umwaka ushize, ntiyabona amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere
    Vision FC yatsindiwe muri 1/2 umwaka ushize, ntiyabona amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere

    Bimwe mu byo aya makipe asabwa, harimo kwishyura ibihumbi 100 Frws byo kwiyandikisha, amafaranga ibihumbi bitanu kuri buri mukinnyi, ndetse no kugaragaza gahunda y’imyitozo ya buri kipe.

    Ibyo amakipe asabwa ngo yemererwe kwitabira shampiyona y’icyiciro cya kabiri

    source : https://ift.tt/3B2bSrc

  • Nyuma ya Lague watsinzwe igerageza, na Ange Mutsinzi ntiyahiriwe mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    Uyu musore yari yahagurutse mu Rwanda tariki 27 Nyakanga 2021 agiye mu igerageza mu Ikipe ya Oud— Heverlee Leuven yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi ku mugabane w’u Burayi..

    Bamwe mu nshuti za hafi z’uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko, bavuga ko atahiriwe n’urugendo yatsinzwe igerageza.

    Gusa ngo ntabwo ahita agaruka mu Rwanda kuko hari andi makipe amwifuza arimo ayo mu Bufaransa no muri Maroc.

    Ange Mutsinzi uri mu bakinnyi bato batanga icyizere mu Rwanda, yari yerekeje mu Bubiligi gushaka ikipe nyuma y’uko arangije amasezerano ye muri APR FC yafashije kwegukana shampiyona ebyiri idatsinzwe.

    Mu minsi ishize kandi, Byiringiro Lague bakinanye muri APR FC na we yatsinzwe igerageza mu ikipe ya FC Zurich yo mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi yamwifuzaga.

    Uyu rutahizamu na we uri mu bakomeye mu Rwanda, anaherutse kugaruka mu Rwanda aho ubu ari kumwe na bagenzi be b’Amavubi mu mwiherero wo kwitegura imikino iyi kipe ifite mu kwezi gutaha.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Nyuma-ya-Lague-watsinzwe-igerageza-na-Ange-Mutsinzi-ntiyahiriwe-mu-Bubiligi

  • Ibyo wamenya ku munyafurika wabaye uwambere mu mateka wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2021 #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo kuwa 22 Kanama 2021 mu gihugu cya Poland mu Mujyi wa Malopolska mu nyubako yitwa Strzelecki Park Ampitheater, aho Chanique yegukanye ikamba ahigitse abandi bakobwa 57 bakomoka mu bihugu bitandukanye byo Ku Isi.


    Mu byishimo byinshi Chanique , Yabwiye itangazamakuru ko atabasha kubona uburyo asobanura umunezero yagize nyuma yo gutangazwa ko ari we wegukanye; ikamba rya Miss Supranational aba umukobwa wa mbere wo muri Afurika uryambitswe.

    Uyu mukobwa yavuze ko atigeze arota yambikwa ikamba rya Miss Supranational ariko 'Imana yambashishije kubigeraho'. Avuga ko yari ahatanye n'abakobwa beza b'abahanga, ku buryo ubwo yari asigaranye ku rubyiniro n'umunya-Puerto Rico yumvaga ko ari we ugiye kwegukana ikamba.

    Chanique Rabe yashimye abamushyigikiye muri uru rugendo, asezeranya kuzakoresha neza iri kamba yambitswe. Yabaye umukobwa wa mbere mu bihugu 57 byo muri Afurika byitabira Miss Supranational, ubashije kwegukana iri kamba aturuka kuri uyu mugabane.

    Nyina w'uyu mukobwa, Natasha Rabe wari witabiriye ibirori umukobwa we yambikiwe ikamba, yabwiye itangazamakuru ko atewe ishema n'umwana we.

    Avuga ko atari afite icyizere cy'uko atsinda. Yavuze ko umwana we atumye Namibia yongera kwisanga ku ikarita y'ibihugu bikomeye mu marushanwa y'ubwiza.

    Uyu mubyeyi yavuze ko, aho yari yicaye, yari yegeranye na Nyina wa Anntonia wari umaze umwaka urenga yambaye ikamba rya Miss Supranational 2019.

    Avuga ko abantu bakwiye kumenya ko amarushanwa y'ubwiza atandukanye n'uko abantu bayatekereza.

    Miss Chanique yagaragiwe na Karla Acevedo wo muri Puerto Rico wabaye igisonga cya Mbere, Thato Mosehle wo muri Afurika y'Epfo wabaye igisonga cya kabiri, Valentina Sanchez wo muri Venezuela wabaye igisonga cya Gatatu na Eoanna Constanz wo muri Dominican Republic wabaye igisonga cya kane.

    Mu cyiciro cyo kugaragaza umwambaro w'Igihugu [National Costume], Jihanne Almira Chedid wo muri Indonesia ni we wegukanye ikamba naho Louise-Marie Losfeld wo mu Bubiligi yegukanye ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photogenic].

    Jihanne Almira Chedid wo muri Indonesia yegukanye ikamba rya Supra Fan Vote; Darelys Santos wo muri Panama yabaye Top Model, Verónica Sarfo Adu Nti wo muri Ghana yabaye Miss Talent, Karla Guilfú Acevedo wo muri Puerto Rico naho Phidelia Mutunga wo muri Kenya yabaye Supra Influencer.

    Chanique Rabe wabaye Miss Supranational 2021 yavukiye mu Mujyi wa Windhoek muri Namibia. Ni Ambasaderi w'Umuryango witwa Village Orphanage.

    Abinyujije mu muryango udaharanira inyungu witwa The Mending yigisha abana kudoda. Guhera 2003 kugeza 2005 yigaga muri Windhoek Afrikaanse Privateskool aho yanambitswe ikamba ry'icyo kigo.

    Uyu mukobwa ureshya na 1.75m mu 2013, yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusura ahantu nyaburanga, ahera ku kiyaga Buena Vista, akomereza mu Mujyi Florida, ajya i Los Angeles ndetse no muri California.

    Yigwijeho amakamba! Yambitswe ikamba rya Miss Teen Namibia 2014; Yegukanye Queen Spark 2015, muri 2015 kandi yongera kwegukana Miss Teen Continents mu birori byabereye mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu 2016 no mu 2017, uyu mukobwa yagendereye mu bihe bitandukanye Afurika y'Epfo. Mu 2018 avugwa mu rukundo n'umusore witwa Kyle Honeyborne.

    Mu 2018 kugeza 2019 yakurikiranye amasomo muri Fedisa yo muri Capetown ahakura impamyabumenyi.

    Tariki 14 Ukwakira 2020, uyu mukobwa yambitswe ikamba rya Miss Supranational Namibia 2020 mu birori byabereye ahitwa Droombos muri Windhoek, aho yahigitse abakobwa 12 bageranye mu cyiciro cya nyuma.

    Uyu mukobwa afite impamyabumemyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye no guhanga no kumurika imideli. Afite 'Brand' ye y'imyambaro ku isoko, ndetse afite mu biganza ishuri ryitwa Junior Sewing School.

    Miss Supranational ni ngaruka mwaka, ryabaga ku nshuro ya 12. Iri rushanwa ryatangiye mu 2009, mu 2020 ryarasubitswe kubera Covid-19.

    Chanique Rabe yavuze ko yumvaga muri we Umunya-Puerto Rico ari we wegukana Ikamba rya Miss Supranational

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibyo-wamenya-ku-munyafurika-wabaye-uwambere-mu-mateka-wegukanye-ikamba-rya-miss

  • Arteta yavuze ko Arsenal iri mu bihe bibi itigeze ibamo ariko ko ntakwiheba #rwanda #RwOT

    Umutoza w’iyi kipe, Mikel Arteta nyuma yo gutsindwa uriya mukino, yavuze ko Arsenal itigeze igira ibihe bibi nk’ibyo irimo muri iki gihe.

    Aganira na BBC Sport yagize ati 'Sintekereza ko ikipe mu mateka yayo yigeze ihura n’ikintu nk’iki.'

    Gusa ngo ntarirarenga. Ati 'Shampiyona cyangwa umwanya ntabwo birangira mu kwezi kwa munani. Ikintu kibi cyane ushobora gukora ni ukwiheba. Birumvikana ko ibyo tutagiye kubikora.'

    Yagarutse ku ngorane iriya kipe ifite aho yagize ati 'Turimo kubura abakinnyi icyenda, kandi biragoye. Ntabwo ari abakinnyi icyenda babonetse basanzwe, ni abakinnyi bakomeye cyane.'

    Kubera Covid, ku mukino na Brentford, Arsenal ntiyari ifite ba rutahizamu babiri bayo bakomeye Pierre-Emerick Aubameyang na Alexandre Lacazette, kongeraho Willian n’umunyezamu w’umusimbura Alex Runarsson.

    Aubameyang yari ku ntebe y’abasimbura ku mukino na Chelsea, ariko myugariro Ben White waguzwe miliyoni 50 z’amapawundi ntabwo yakinnye nyuma yuko bamusanzemo Covid.

    Thomas Partey, Gabriel na Eddie Nketiah na bo bose bafite imvune.

    Arteta yagize ati “Hari ibintu byiza byinshi. Abakinnyi batanu bafite imyaka 19 cyangwa 20 bakinnye kuri uru rwego ku nshuro ya mbere, ibyo bizagira ingaruka nziza ariko kuri ubu biragoye.'

    Perezida Paul Kagame usanzwe ari umukunzi wa Arsenal, ubwo iyi kipe yatsindwaga umukino wayo wa mbere wa Shampiyona igatsindwa n’ikipe yari ikizamuka mu cyiciro cya mbere, yavuze ko abakunzi b’iriya kipe badakwiye gukomeza kubona uriya musaruro.

    Icyo gihe Perezida Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati 'Ntabwo tugomba kwihanganira cyangwa kwemera umusaruro mubi cyane. Ikipe igomba kubakwa ifite intego yo gutsinda gutsinda gutsinda. Kugira ngo niba dutsinzwe….bibe bitari byitezwe.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Arteta-yavuze-ko-Arsenal-iri-mu-bihe-bibi-itigeze-ibamo-ariko-ko-ntakwiheba

  • Abafite imyaka 18 kuzamura batangiye gukingirwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubuzima yatangiye gutanga urukingo rwa covid-19 ku cyiciro cy'abari hejuru y'imyaka 18 mu mujyi wa Kigali.

     Ni igikorwa kitezweho kuzamura umubare w'ababonye urukingo mu mujyi wa Kigali.

    Minisiteri y'ubuzima igaragaza ko abarenga 90% bakingirwa mu gihe cy'ibyumweru bibiri mu Mujyi wa Kigali.

    Iki gikorwa kibaye mu gihe u Rwanda rumaze kurenza miliyoni y'abantu bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19. 

    Inkingo ziri gutangirwa kuri site 37 zo gukingiriraho ziri ahanini ku biro by'imirenge yo mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali.

    U Rwanda rufite gahunda yo kuba rwakingiye nibura 30% by'abarutuye mu mpera z'uyu mwaka wa 2021 bityo rukaba rukomeje  gushyira imbaraga mu kubona inkingo zihagije binyuze mu kuzigura, ndetse n'ubundi buryo bwose bwatuma abaturarwanda benshi bashoboka babona inkingo.

    AMAFOTO

    The post Abafite imyaka 18 kuzamura batangiye gukingirwa Covid-19 appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/23/abafite-imyaka-18-kuzamura-batangiye-gukingirwa-covid-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abafite-imyaka-18-kuzamura-batangiye-gukingirwa-covid-19