Category: Uncategorized

  • AKARAYIFUMBWE EP#82:Niki cyihishe inyuma y'iyirukanwa rya Avocat wa RUSESABAGINA! Ibivugwa n'ibitavugwa! #rwanda #RwOT

    Avocat umuryango wa Rusesabagina wari wamwoherereje yarahambirijwe! Ni iki cyari kihishe inyuma y'iyi dosiye! Me Gashabana ayifitemo uruhe ruhare? Ese ibivugwa hari aho bihuriye n'ibyabaye muri kiriya cyumweru Avocat Vincent Lurquin yari yajemo akanahambirizwamo? Tubane muri iki kiganiro!

    AKARAYIFUMBWE EP#82: Ikihishe inyuma y'iyirukanwa rya Avocat wa RUSESABAGINA! Ibivugwa n'ibitavugwa!

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/akarayifumbwe-ep-82-niki-cyihishe-inyuma-y-iyirukanwa-rya-avocat-wa

  • Niba wifuza gukundwa dore ibintu 12 ukwiye kwitaho #rwanda #RwOT

    Ibintu 12 ugomba kwitaho niba ushaka gukundwa:

    1.Indoro

    Gerageza kureba mu buryo umuntu atabona ko ufite ubwoba cyangwa igihunga. Irinde guhumbaguza no kureba hirya no hino nk'aho hari ikintu urimo gushaka. Reba neza witonze. Indoro iri mu bintu bikurura abantu benshi yaba abakobwa cyangwa abahungu, abagore cyangwa se abagabo.

    2.Imvugo

    Irinde kuvugira hejuru, kuvuga wiruka cyangwa ucuranwa amagambo. Vuga witonze, ukoreshe ijwi rituje kabone n'iyo waba ugeze mu bintu biteye ubwoba cyangwa byagukuye umutima. Ugomba kugerageza ukiyoroshya, ukavuga neza, kuko ni byo bizatuma abantu bose bashaka kukumva, bakagukunda, bagakunda n'ibyo uvuga; mbese ukagenda ubakurura gahoro gahoro kubera kuryoherwa n'ijwi ryawe.

    3.Kwiyitaho

    Ugomba guhora wita ku isura yawe. Niba uri umukobwa, menya kwisiga amavuta ajyanye n'uruhu rwawe, nawe musore umenye niba mu maso hawe hakeye, niba hatarimo umwera, cyangwa se ngo habe hayagirana. Ikindi, reba imyambaro wambaye niba yatuma abantu bakwitaho. Aha icyo ugomba kumenya ni uko bashobora kukwitaho kubera amabara wambaye, kubera uburyo ikubereye mbese ijyanye n'imiterere yawe cyangwa bakakwitaho kubera uburyo ari imyenda idasanzwe kandi igezweho.

    4.Ingendo cyangwa intambuko

    Ingendo iri mu bintu bikurura abantu ndetse ikanatuma bakwitaho by'umwihariko. Ingendo yawe yigire umwihariko. Ingendo yawe igomba kugendana n'uburyo wambaye. Uburyo utambukamo wambaye ijipo, sibwo buryo uzagendamo wambaye 'i jeans' [ikoboyi].

    5.Kumenya kubana n'abantu

    Burya ubwiza bw'inyuma bushobora kugufasha gukurura abantu ariko ikintu cyiza kurushaho ni ukuba ufite bwa bwiza ariko ukaba uzi no kubana n'abantu, uzi kuganira kandi ukamenya kuganira na buri muntu bitewe n'urwego arimo. Jya usabana n'abantu b'ingeri zose bizagufasha nta kabuza.

    6.Ubwiza

    Bushobora kuba ari ubw'umugabo cyangwa ubw'umugore. Ubwiza bw'umukobwa butuma abantu bamwitaho, wabishaka cyangwa utabishaka. Ugomba rero kumenya ko ubwiza wavukanye budahagije, ahubwo ugashyiraho akawe usiga umubiri ndetse ukanawambika ibintu bituma abantu bakwitaho kurushaho. Ugomba kugerageza gushaka itandukaniro n'abandi bari, niba uri umugore ukagerageza ukisiga mu buryo butandukanye n'ubw'abandi.

    7. Imyambarire

    Imyambarire ni kimwe mu bintu bifasha ingaragu cyangwa abantu batarashaka gutereta cyangwa gukurura abo badahuje igitsina. Icyo usabwa gukora ni uko ugomba kureba imyenda myiza kandi bibaye byiza yaba umwihariko wawe, ugashaka imyenda cyangwa inkweto bidakunda kwambarwa n'abantu benshi. Rimwe na rimwe, hari igihe uzabona umukobwa yambaye ipantaro y'abagabo cyangwa yambaye umwambaro utagendanye n'igihe ukeke ko yibeshye cyangwa yakoze ibyo atazi, nyamara hari ubwo aba yabikoze ku bushake kugira ngo abantu bamwiteho bamwitegereze. Gusa ugomba kwirinda kwambara amabara atagaragara cyangwa yijimye cyane.

    8. Imivugire

    Ijwi ryawe n'uburyo uvuga hamwe n'amagambo ukoresha biri mu bintu bikurura abantu cyane. Aha bishatse kuvuga ko iyo ufite ijwi ukaba uzi no kurikoresha neza bituma ukurura abantu benshi.

    Uburyo umuntu asubiza ibyo bamubajije, ibimenyetso ukoresha ndetse n'izindi ndimi ukoresha mu biganiro, byose bigufasha gukurura abantu benshi.

    9. Gusabana

    Gusabana cyangwa kumenya kubana n'abantu bose bituma umuhungu cyangwa se umukobwa akurura abantu benshi. By'umwihariko ku mukobwa ho ni ikintu cyiza cyane. Niba rero ujya wumva bavuga ngo urasabana ubwo nawe uhite wishyira mu mubare w'abantu bakurura abantu benshi. Uburyo wegera abantu, uko ubaganiriza ubatega amatwi, ubakemurira ibibazo, biri mu bintu bikurura abantu benshi ndetse burya utuma hari n'abagenda bagutekerezaho.

    10. Kuryoshya ibiganiro

    Iyo uri umuntu uryoshya ibiganiro ukurura abantu benshi cyane, kabone n'iyo waba utari mwiza mu buranga. Ibi bituma iyo uvuga, buri wese aba yifuza kugera aho uri, bityo ukigwizaho umubare munini w'abaryoherwa n'ibyo uvuga ariko nako bamwe bagenda barushaho kugutekerezaho.

    Umuntu rero uzi kuryoshya ibiganiro akenshi no gutereta biramworohera kuko bitamuvuna kwiyegereza uwo yakunze, cyane ko benshi baba baza bakurikiye ibiganiro bye nawe akaboneraho.

    11. Kumenya kuvugira kuri telefone

    Telefone ni imwe mu ntwaro zifashishwa mu gukurura abantu. Hariho umuntu uba uzi kuvugira kuri telefone ku buryo atuma uwo bavugana atarambirwa cyangwa abantu bagahora bifuza kumuhamagara kugira ngo biyumvire uburyo avugamo. Ibi rero bisaba kuba uzi kwishyira mu mahoro, ubundi ukavuga witonze.

    12. Kumenya ubwenge

    Iyo uri umuntu w'umuhanga kandi uzi ubwenge ni ibintu bituma ukurura abantu kuko baba bizeye ko ibyo ukora n'ibyo uvuga ubizi kandi byuzuye amagambo y'ubwenge. Ikindi kandi baba bumva ibikorwa byawe birimo ubwenge kandi ari byiza. Ibi bituma bamwe hari abaza kukuvomamo ubwenge, maze ukigirira inshuti utyo.

    Src:www.Wikihow.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/niba-wifuza-gukundwa-dore-ibintu-12-ukwiye-kwitaho

  • Leta y'u Rwanda yemeye kwakira impunzi z'Abanya Afghanistan #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo yabwiye Ikinyamakuru Taarifa dukesha aya makuru ko u Rwanda rwemeye ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za America zikomeje gushakira abaturage bo muri Afghanistan aho bahungishiriwa.

    Madamu Yolande Makolo avuga ko nta myanzuro myinshi irafatwa kuri iki cyemezo cyo kwakira izi mpunzi gusa yemeje gusa ko bemeye ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za America.

    Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko hari ibihugu 13 byemeye kwakira by'igihe gito abantu bari kuvanwa muri Afghanistan. Ni ukuvuga abatujuje ibisabwa bituma bahita batuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ibyo bihugu ni Albania, Canada, Colombia, Costa Rica, Chile, Kosovo, North Macedonia, Mexico, Poland, Qatar, u Rwanda, Ukraine na Uganda.

    Ku wa 15 Kanama 2021 nibwo umurwa mukuru wa Afghanistan, Kabul, waguye mu maboko ya Taliban, ubwo Perezida w'icyo gihugu Ashraf Ghani yari yamaze guhunga.

    Ni amateka yisubiyemo kuko Taliban yafashe ubutegetsi nyuma y'imyaka 20 ibukuweho n'ingabo za Amerika, Abanyamerika batangiye gusubira iwabo ihita ibwisubiza.

    Hari n'ibindi bihugu 12 byemeye ko bazahanyura mbere y'uko bajyanwa ahandi.

    Ibyo ni Bahrain, u Bwongereza, Denmark, u Budage, u Butaliyani, Kazakhstan, Kuwait, Qatar, Tajikistan, Turikiya, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu na Uzbekistan.

    Biheruka gutangazwa ko nibura hari Abanyamerika 15,000 n'abaturage ba Afghanistan babarirwa hagati ya 50,000 na 60,000 bakoranaga bakeneye guhungishwa mu maguru mashya.

    Kugeza ku Cyumweru Amerika yari imaze kuvana muri Afghanistan abaturage 28,000, mu gikorwa mu buryo bw'ibanze byatangajwe ko kizageza ku wa 31 Kanama, ndetse ngo gishobora kongerwa.

    Ingabo za Amerika zifatanyije n'iz'ibindi bihugu nk'u Budage n'u Bwongereza ni zo zirinze ikibuga cy'indege mu murwa mukuru Kabul.

    Itangazo ryasohowe rivuga ko hagomba gukoreshwa indege 18 zirimo enye za United Airlines; eshatu za American Airlines, Atlas Air, Delta Air Lines na Omni Air n'ebyiri za Hawaiian Airlines.

    Kubera ubwoba bwo gutinya Abatalibani,bamwe mu baturage bahisemo kwiyahura bitendeka ku ndege z'Abanyamerika zigiye guhaguruka kugira ngo bahunge gusa bamwe bagiye bahanuka bagahita bapfa.

    Mu bapfuye harimo umusore wakiniraga ikipe y'igihugu y'Afghanistan y'abakiri bato mu mupira w'amaguru.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/leta-y-u-rwanda-yemeye-kwakira-impunzi-z-abanya-afghanistan

  • Itangazo: Uwitwa MUKAGATARE Louise yasabye guhindura amazina akitwa UMUKUNZI Louise #rwanda #RwOT

    Uwitwa MUKAGATARE Louise yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa UMUKUNZI Louise mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ry'irigenurano riteye ipfunwe. 

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-mukagatare-louise-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-umukunzi

  • Bwa mbere ,Marina ahishuye ko afite umukunzi ||Avuze no kuri BadRama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere umuhanzikazi Marina yahishuye ko afite umukunzi ,anashimira cyane abarimo BadRama.Ibi uyu muhanzi yabitangarije Yago Tv Show ikorera kuri Youtube.

    Marina yagize ati: 'Ya njyewe mfite umucopain [umukunzi] what? biragutunguye kubera ko ari ubwa mbere mbyemeye? ntabwo mbyemeye kubera ko uvuze ngo turabihakana, mbyemeye kubera ko mufite. Yakomeje agira ati: 'Ni ukuri mfite umukunzi nkunda cyane'. Yashimangiye ko azakora ubukwe, gusa yemeza ko atazi igihe buzabera ahamya ko yifuza kuzabyara abana batatu, gusa yirinze gutangaza amazina y'uwo bari mu rukundo.

    Agaruka kuri BadRama yagize ati'Muri uyu muziki mba numva mukeneye hafi yanjye kuko kuva natangira umuziki urebye nyine twabaga turi kumwe'.

    Yakomeje abishimangira ati: 'Turaziranye ku buryo hari igihe kigera nkavuga nti 'nkeneye musaza wanjye' nkeneye BadRama iruhande rwanjye. Ariko nta kintu biba bitwaye kuko yansigiye murumuna w'iwe turabikorana'.

    Muri iki kiganiro yabajijwe abantu bane yashimira maze mugusubiza, mu mazina yatanze hagarukamo Bad Rama. Hari aho yagize ati'Nashimira Uncle Austin, nkashimira BadRama cyane na team yose ya The Mane'. Yashimiye kandi abanyamakuru n'abafana be avuga ko buri muntu wese muri aba afite ikintu gikomeye yamukoreye.

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-marina-ahishuye-ko-afite-umukunzi-avuze-no-kuri-badrama/

  • The Ben yahishuye ko Album agiye gusohora ama… – #rwanda #RwOT

    The ben yanyujije ubutumwa butandukanye kuri konti ye ya instagram burimo ubwashimiraga abakunzi be, agaragaza ko yanyuzwe n'ubutumwa butandukanye bamwoherereje bwiza, ndetse aza no gushyiraho ubundi butumwa bwiza bubwira abantu kuba impamvu yo gutuma umuntu aseka uyu munsi.

    Muri ubwo butumwa kandi The Ben umaze iminsi ateguza abakunzi be umuzingo mushya (Album, yavuze ikintu bwa mbere abantu batari bazi, avuga ko Album agiye gusohora amaze imyaka itatu ayikoraho ndetse ko abantu bazanyurwa nayo.

    Yagize ati: '(…) Imyaka itatu yose ndigukora kuri iyi Album nziza mwe muza muzaterwa ishema nayo.''

    Umuhanzi The Ben akimara kuvuga ko uyu muzingo amaze imyaka itatu awukoraho, byadusabye kwibaza ku nkuru ndetse n'ibiganiro bitandukanye yagiye akora avuga ku ndirimbo ye na Souti Sol imaze igihe itegerejwe na benshi, ishobora kuzasohokera kuri uyu muzingo wa The Ben.

    Iyi Album yakabaye iri ku isoko kuva ku wa 02 Mutarama 2020. Mu kiganiro 'Samedi de Tente' cya Radio Rwanda, The Ben, yigeze gutangaza ko urubuga rwa 'iTunes' rwatinze kwemeza ubusabe bwe bwo gushyiraho izi ndirimbo ari nayo mpamvu igihe yari yatangaje cy'uko iyi Album izaba yasohotse cyarenze.

    Yagize ati 'Ndabyibuka navuze ko Album izagera ku mbuga zitandukanye ku itariki 02 Mutarama ntagihindutse. Iyo mvuze gutyo biba bishoboka kuba byahinduka. Ikintu kimwe cyatumye wenda binaba gutyo, gushyira indirimbo kuri 'iTunes' bisa nka 'application'. Ni ikintu wowe wohereza bakacyemeza kigashyirwaho mu gihe runaka.'

    The Ben yavuze ko Album agiye gusohora amaze imyaka itatu ayikoraho

    Muri icyo kiganiro The Ben yavuze ko n'ubwo byatinze atekereza ko guhera ku wa Mbere tariki 06 Mutarama 2020 iyi Album izaba iri ku isoko. Uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda, yavugaga ko iyi Album yariho indirimbo cumi n'ebyiri (12) ariko ko yanongeyeho indirimbo 'Ibyiringiro' yakoranye na Fabien ufite ubumuga bwo kutabona.

    Iyi ndirimbo bombi bayiririmbye mu gitaramo cya East African Party, cyabaye ku wa 01 Mutarama 2020 muri Kigali Arena. Mu buryo bw'amajwi yakozwe na Producer Knoxbeat muri Monster Records.

    Ubutumwa The Ben yageneye abakunzi be

    The Ben yavuze kandi ko Iyi Album yatunganyirijwe muri Nigeria. N'ubwo bimeze gutya, uyu muhanzi yavugaga  ko nta muhanzi waho bakoranye indirimbo, ahubwo ko hariho indirimbo 'Go Low' yakoranye n'itsinda ry'abanyamuziki bari mu ba mbere bakunzwe muri Kenya, Sauti Sol. Muri iyi ndirimbo 'Go Low', bamwe mu bagize Sauti Sol baririmba mu Kinyarwanda bavuga ku bwiza bw'umukobwa.

    Uyu muhanzi kandi yanavugaga ko yashyizeho indirimbo 'Can't Get Enough' yakoranye n'umunya-Kenya, Otile Brown imaze umwaka umwe, yakunzwe bitagereranywa n’abatari bake kugeza ubu imaze kurebwa na miliyoni 3 zirenga.

    The Ben yakomeje avuga ko gukorana indirimbo n'umuhanzi bisaba ko bombi bunga ubumwe kurusha uko bahuzwa n'ubushabitsi. Yavuze ko hari bamwe mu bahanzi 'bagari' bigoranye gukorana indirimbo no kunga ubumwe ku buryo bituma kubageraho kenshi bitorohera buri wese.

    Muri icyo kiganiro yavuze ko itsinda rya Sauti Sol rifite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga 'ariko usanga mu by'ukuri bafite umutima wo kwisanga ku bandi bahanzi'. Yavuze ko iyi ndirimbo ye na Sauti Sol yakorewe mu Rwanda na Bob Pro.

    Akora indirimbo 'Suko (Izabella)' umuhanzi Tekno uri mu bakomeye muri Nigeria yari muri studio kwa Producer Krizbeatz basanzwe ari inshuti ndetse ngo baraturanye.

    Yavuze ko ubu yamaze kubaka umubano mwiza na Producer Krizbeatz. Avuga ko uko iminsi ishira indi igataha ari no kubaka ubushuti hagati ye na Tekno kandi yizeye ko Producer Krizbeatz azabigiramo uruhare akabahuza bagakorana indirimbo.

    Producer Krizbeatz asanzwe ari umuhanzi ndetse ngo hari n'umushinga w'indirimbo bahuriyeho. Yavuze ko muri Nigeria n’ahandi bitoroshye kuba wakorana n'umuhanzi waho indirimbo wiyumva ko ari 'munini' cyane kuko ngo bisaba ko 'umushaka kurusha uko ushaka ibintu byose'.

    Icyo gihe The Ben yavuze ko iyo ashaka gukorana indirimbo n'umuhanzi abanza kurema ikirere cy’ubushuti hagati ye nawe ku buryo bombi bumva ko bari gusenyera umugozi umwe mu kuzamura umuziki wa Afurika.

    Indirimbo 'Fine Girl' The Ben yitiriye Album ye yasohotse, ku wa 27 Ukuboza 2018, imaze kurebwa n'abantu barenga 1, 618, 681. Yaherekejwe n'indirimbo nka 'Naremeye' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni ebyiri, 'Ndaje', 'Vazi' n'izindi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108842/the-ben-yahishuye-ko-album-agiye-gusohora-amaze-imyaka-3-ayikoraho-108842.html

  • Marina yeruye ahishura ko afite umukunzi anav… – #rwanda #RwOT

    Marina wagiranye ikiganiro na YAGO TV SHOW ikorera kuri Youtube nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya 'Brigade', yabajijwe impamvu abahanzi bakunda guhisha ko bari mu rukundo ntibanatangaze abo bakundana, agaragaza impamvu cyakora ahishura ko we amufite anahamya ko azakora ubukwe.

    Marina yahishuye ko afite umukunzi anakomoza ku bukwe bwe

    Yagize ati: 'Ya njyewe mfite umucopain [umukunzi] what? biragutunguye kubera ko ari ubwa mbere mbyemeye? ntabwo mbyemeye kubera ko uvuze ngo turabihakana, mbyemeye kubera ko mufite. Yakomeje agira ati: 'Ni ukuri mfite umukunzi nkunda cyane'. Yashimangiye ko azakora ubukwe, gusa yemeza ko atazi igihe buzabera ahamya ko yifuza kuzabyara abana batatu, gusa yirinze gutangaza amazina y’uwo bari mu rukundo.

    Agaruka kuri BadRama yagize ati'Muri uyu muziki mba numva mukeneye hafi yanjye kuko kuva natangira umuziki urebye nyine twabaga turi kumwe'.

    Yakomeje abishimangira ati: 'Turaziranye ku buryo hari igihe kigera nkavuga nti 'nkeneye musaza wanjye' nkeneye BadRama iruhande rwanjye. Ariko nta kintu biba bitwaye kuko yansigiye murumuna w'iwe turabikorana'.

    Muri iki kiganiro yabajijwe abantu bane yashimira maze mugusubiza, mu mazina yatanze hagarukamo Bad Rama. Hari aho yagize ati'Nashimira Uncle Austin, nkashimira BadRama cyane na team yose ya The Mane'. Yashimiye kandi abanyamakuru n'abafana be avuga ko buri muntu wese muri aba afite ikintu gikomeye yamukoreye.

    'Brigade' ni indirmbo ya kabiri ashyize hanze nyuma yo gusaba imbabazi agasubira muri The Mane. Ni iya mbere ashyize kuri Youtube Channel ye, ibi bikaba bigaragaza ko hari amasezerano atandukanye n'ayo yari afitanye na The Mane yagiranye n'iyi nzu. Mbere, indirimbo ze kuri Youtube zabaga zashyizwe kuri channel ya The Mane. Iyi ndirimbo ye nshye izagaragara kuri Album nshya ari gukoraho atarabonera izina kuguza ubu.

    REBA HANO IKIGANIRO CYA MARINA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108846/marina-yeruye-ahishura-ko-afite-umukunzi-anavuga-ku-bukwe-bwe-108846.html

  • Mutsinzi Ange wakiniraga APR FC yerekeje muri… – #rwanda #RwOT

    Mutsinzi Ange yatanzweho ibihumbi 150 by'amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi Miliyoni 150 z'amanyarwanda.

    Mutsinzi yerekeje muri Portugal nyuma yo gutsindwa igeragezwa yari yagiyemo mu ikipe ya Oud-Heverlee Leuven yo mu Bubiligi.

    Tariki ya 27 Nyakanga 2021, ni bwo myugariro Mutsinzi Ange yerekeje mu gihugu cy'u Bubiligi mu igeragezwa ryagombaga kumara Ibyumweru bibiri.

    Ntabwo iri geragezwa ryagenze neza nk'uko Mutsinzi yabyifuzaga kuko byarangiye atsinzwe, ahita yerekeza muri Portugal mu ikipe ya CD Trofense, aho yasinye amasezerano y'umwaka umwe ushobora kongerwa bigendanye n'uko azitwara.

    Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano muri iyi kipe yo muri Portugal, Mutsinzi yagize ati “Nje mfite intego nyinshi, nzibanda ku gufasha ikipe yanjye kugera ku ntego zayo. Kuri njye ni ibintu bishya ariko ndizera ko mu minsi micye mba namaze kumenyerana na bagenzi banjye”.

    Uyu mukinnyi yageze muri APR FC muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports FC na yo yari amazemo imyaka ibiri nyuma yo kuva muri AS Muhanga yamenyekaniyemo.

    Mutsinzi ari mu bakinnyi 39 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent mu ikipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022.


    Ange Mutsinzi wakiniraga APR FC yerekeje muri Portugal

    Mutsinzi yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri CD Trofense

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108863/mutsinzi-ange-wakiniraga-apr-fc-yerekeje-muri-cdtrofense-yo-muri-portugal-108863.html

  • Christopher ari gukorera indirimbo umubyeyi w… – #rwanda #RwOT

    Nawe, avuga ko urupfu rw'umubyeyi Gahongayire Marie Mativitas ari kimwe mu byatumye amara umwaka wose adasohoye indirimbo. Aheruka gusohora indirimbo yise 'Mi Casa' iri kuri Album ye nshya yamaze kurangiza.

    Ni Album iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo n'abo mu mahanga nk'uko abivuga. Kugeza ubu, ntaremeza uko azayimurika ariko yihaye gahunda yo kugenda asohora zimwe mu ndirimbo.

    Tariki 21 Mutarama 2021, ni bwo Christopher yabuze Mama we, witabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

    Uyu muhanzi aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram avuga ko yizera neza ko umubyeyi we ari mu ijuru kuko yanabimwibwiriye mu nzozi.

    Mu rwego rwo kuzirikana umubyeyi we, uyu muhanzi ari kumukorera indirimbo. Ni indirimbo avuga ko atajya yandika, kuko iyo atangiye kuririmba afatwa n'ikiniga ntakomeze kuririmba.

    Mu kiganiro 'Sunday Night' cya Isango Star, Christopher yavuze ko iyo asubiye muri studio akomereza aho yari ageze.

    Ati '…Hari ukuntu njya kuyikora bikarangira binaniye atari ukuyishyira hanze kuyiririmba. Ntabwo njya nyandika nyine ndagenda nkakomereza aho nari ngarukirije ubushize nkarira tugakwepa Madebeats akihangana.'

    Uyu muhanzi wavuze ko atazi igihe azasohorera iyi ndirimbo yakoreye umubyeyi we, yavuze ko akomeje ibiganiro by'ibitaramo yagombaga gukorera i Burayi, Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo ya Christopher iri gukorwa na Producer Madebeats.

    Muri muzika, Christopher aherutse gusohora amashusho y'indirimbo yise 'Mi Casa'. Yavuze ko yatunguwe n'urukundo abantu bamugaragarije nyuma y'umwaka yari amaze adasohora indirimbo.

    Christopher yatangiye umuziki akiri ku intebe y'ishuri, aho yinjiye mu inzu ifasha abahanzi ya Kina Music afite imyaka 16 y'amavuko.

    Uyu muhanzi yagize indirimbo zamuhaye igikundiro cyihariye, ndetse Primus Guma Guma Super Stars za mbere yitabiriye yazitabiriye anafite ibizamini ku Ishuri.

    Mu gihe yamaze akorana na Producer Ishimwe Karake Clement, avuga ko ari Producer umuzi neza kurusha abandi 'wamukoreye ijwi nk'uko yabyifuzaga'.

    Kuva yava muri Kina Music nta ndirimbo arongera kuhakorera, ariko hari Album yamuritse yakorewe muri iyi studio.

    Christopher yavuze ko ari gukora indirimbo yo kuzirikana umubyeyi we witabye Imana Christopher yavuze ko indirimbo ari gukorera umubyeyi we atayandika

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MI CASA' YA CHRISTOPHER

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108848/christopher-ari-gukorera-indirimbo-umubyeyi-we-witabye-imana-108848.html

  • Chameleone umaze icyumweru mu bitaro akomeje… – #rwanda #RwOT

    Chameleone , amakuru avuga ko amaze mu bitaro  icyumweru nk'uko blizz ibitangaza, mu nkuru bavuga ko amasengesho n’imbabazi birakenewe kuri uyu muhanzi  kugira ngo umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba urusheho kuba mwiza, Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Jose Chameleone,  arimo ararwana n’indwara y’umwijima na pancreas hafi icyumweru cyose  nyuma yo kwisuzumisha umwaka ushize  agasanga afite ubu burwayi bukomeje kumuzahaza.

    Blizz snoops yerekanye uburyo  Chameleone  aryamye muri kimwe mu bigo nderabuzima byigenga hafi y'aho atuye i Seguku. Amakuru aturuka imbere  mu binyamakuru avuga ko Chameleone ashobora  kuba yarahuye n'ubu burwayi bw'umwijima  na pancreas kubera kunywa cyane ibisindisha bivanze n'itabi.

     N’ubwo umufasha we  ,  Daniel Atim , ataramenyesha rubanda ubuzima bw'umugabo we  , Chameleone kuri ubu arimo kwitabwaho na Nyina .

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108844/chameleone-umaze-icyumweru-mu-bitaro-akomeje-kuremba-cyane-aho-bivugwa-ko-inzoga-nyinshi-n-108844.html