Category: Uncategorized

  • Abantu 6 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 496 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere,Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu 6 bahitanwe na Covid-19 batuma umubare w'abamaze gupfa ugera kuri 1,027.Abapfuye n'abagore 5 n'umugabo 1.

    Abarwayi bashya b'icyorezo cya COVID-19 babonetse ni 496 bangana na 6% y'ibipimo byafashwe.Abantu 43,826 ni bo bahawe doze ya mbere y'urukingo rwa COVID19 mu Rwanda batumye abamaze gukingirwa bose bagera kuri 1,092,466.

    Abari mu bitaro bashya ni 15 mu gihe abarembye ari 43.Abasezerewe mu bitaro ni 11.

    Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda ivuga ko abo mu cyiciro c'imyaka 18 ari bo bafite ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza dore ko ari bo birirwa mu mirimo itandukanye kandi bagahura na benshi.

    Umujyi wa Kigali ni wo watangiriweho muri iyi gahunda yo gukingira Covid-19 haherewe ku bujuje imyaka 18 y'amavuko.

    Abashinzwe ubuzima mu Rwanda bavuga ko ingamba zo kwirinda zishobora kugabanywa cyane ubwo hazaba hamaze gukingirwa nibura 60% by'abaturage bose.

    Minisiteri y'ubuzima ivuga ko iki ari icyiciro cya 3 cy'ikingira igihugu cyinjiyemo nyuma y'icy'abari hejuru y'imyaka 60 bakurikiwe n'abari hejuru y'imyaka 50 na 40.

    Kuva gahunda yo gukingira yatangira mu kwezi kwa gatatu, abakiri bato bari bakomeje gusa n'abashyirwa ku ruhande bivugwa ko bo bafite ubwirinzi bukomeye.

    Minisiteri y'ubuzima ivuga ko abakuze ari bo bibasirwa cyane ariko benshi ngo bakaba banduzwa n'abakiri bato. Ni yo mpamvu bahawe umwihariko.

    Tharcisse Mpunga, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubuzima, agira ati: “Bariya bantu bakuze banduzwa n'aba batoya. Kuko ni bo baba bari muri ibi byose tubona, n'abo polisi ifata benshi ni urubyiruko, ni bo bagenda bakayirwara”.

    Bwana Mpunga avuga ko benshi bari mu mijyi.

    Ati: ''Kubakingira bifite ingaruka ebyiri. Iya mbere ni ukugabanya ubwandu buri muri iki cyiciro, icya kabiri ni ukugabanya n'uko bajya kuyanduza na ba bandi b'abasaza n'abakecuru bibereye mu ngo zabo.”

    Uyu muyobozi avuga ko atari umwihariko w'umujyi wa Kigali gusa, uretse ko hari abantu benshi bakora ubucuruzi n'iyindi mirimo, “ariko n'intara zose ni ko zimeze”.

    Nyuma y'umujyi wa Kigali biteganijwe ko inkingo zimanurwa no mu ntara zindi guhera ku wa kabiri.

    Abashinzwe ubuzima bavuga ko bafite inzozi z'uko ubuzima bwazongera kwegera uko bwahoze mbere y'icyorezo cya Covid-19.

    Icyo gihe ngo abagera kuri 60% bakazaba bamaze guhabwa inshinge zombi z'urukingo.

    Kuri ubu ibikorwa byo gukingira birakomeza ku buryo budahagarara mu gihugu cyose, ndetse abasaga gato miliyoni bakaba bamaze guhabwa nibura urukingo rwa mbere, mu gihe abakabakaba ibihumbi 500 bamaze guhabwa inkingo zombi.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-6-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-496-barayandura

  • Ikiryabarezi cyatumye umusore wiga muri Kaminuza yiyahura. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wigaga muri Kaminuza yiyahuye nyuma yo gushora amamiliyoni mu kiryabarezi bikarangira ayahombye.

    Mu nkuru ibabaje y'ibitangazamakuru bitandukanye birimo citinewsroom , ivuga ko uyu munyeshuri wigaga muri kaminuza y'ubumenyi n'ikoranabuhanga ya Kwame (KNUST),yashatse kugera Ku butunzi bw'ibihumbi 200,000GHC,asaga Miliyoni 330 mu manyarwanda nk'ayo yari gutsindira yashoye 60,000GHC( byama Cedi),yagize amahirwe make arayabura.

    Uyu musore utatangajwe amazina, amakuru akomeza avuga ko akimara kubura ayo mafaranga ,igitutu cy'abantu nicyo cyatumye yiyahura kuko ayo mafaranga harimo ayo yari yagujije, abona ko kuzabona inyishyu bizaba ingorabahizi ahitamo kwiyahura.

    Source : https://yegob.rw/ikiryabarezi-cyatumye-umusore-wiga-muri-kaminuza-yiyahura/

  • Wabyifatamo ute ushatse guterera umukobwa ivi akagutera utwatsi? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muriki gihe imico itandukanye ikwira ku isi hose, umuco wo gutera ivi ku basore bashaka gusaba abakobwa ko bazabana nawo umaze gukwiragira ku isi no mu Rwanda hadasigaye nubwo ntawuzi uwabizanye mu Rwanda.
    Ariko nubwo biri uko umuntu wese uteye ivi siko bahita bamwemerera ahubwo hari nabo bakoza isoni ku karubanda bakabahakanira.

    Iyo bigenze gutyo umusore bahakaniye ahita agwa mu gahinda gakomeye ndetse abenshi bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye, hari abahura n'ihahamuka abandi bakamera nk'abasazi. Nyamara ndashaka kubwira abasore bose biyemeje gutera ivi ko mukwiye kumenya ko nibabahakanira atariho ubuzima burangirira kuko n'ubundi abenshi muba mwaratandukanye n'abandi bakobwa.

    Mu gihe rero uzatera ivi bakagutera utwatsi uzubahirize bimwe muribi tugiye kukubwira bizagufasha kwikomereza ubuzima nkaho ntacyabaye:

    1. Tuziko iyo utera ivi ukoresha ivi rimwe, nuramuka usabye uwo mukobwa ko mwabana akaguhakanira uzahite ukubita ivi rya kabiri hasi wambaze Imana rurema ishobora byose, maze uyisabe kugukomereza umutima, kugira ngo ubone imbaraga zo guhangana n'agahinda uwo mukobwa aguteye. Bitewe nuko wowe ku giti cyawe utakwishoboza kwihanganira agahinda waba uhuye nako ningombwa kwiyambaza Imana, bizagufasha kujya mu bindi bitekerezo bishya ndetse no kwisuzuma ngo urebe igikurikiyeho.

    2. Nuramuka uteye ivi umukobwa akaguhakanira ntuzigere wongere kumwiginga ngo ukomeze kumusaba kukugirira impuhwe. Ibi ni ukubera ko ajya kugutera utwatsi abikuye ku ndiba y'umutima ndetse harukuntu aba yarasanzwe muburyo utazi. Nukomeza kumwinginga rero uzaba uri guta igihe no kwibabariza umutima, kuko we aba yakoze ikintu yagambiriye ndetse ntanubwo yakwisubiraho burya. Niyo mpamvu rero nibaguhakanira uzahite uhaguruka ugende ntakundi kubitekerezaho ndetse niba yanabikoze ahubutse we ubwe ashobora kuzagaruka akakwisabira imbabazi nubwo bigoranye, ariko ntuzigere wiyongerera akababaro kuko kumusaba imbabazi ninko kuzisaba umushinjacyaha ntacyo yakumarira.

    3. Mu gihe baguhakaniye ntuzihutere kujya mu kabari ngo wiyahuze inzoga, mu gihe utekereza uku bizatuma ugumana igikomere ku mutima mu gihe kinini kuko za nzoga zibikwibagiza ako kanya uri kuzinywa ariko iyo bukeye nihahandi urongera ukabyibuka. Ahubwo mu gihe uteye ivi bakaguhakanira uzagerageze kujya ahantu hatuje witekerezeho, ushobora kujya mu nshuti zawe za hafi zikakuganiriza, ushobora kujya mu masengesho ugaturisha umutima, ndetse n'ibindi… ibyo bizagufasha komora bya bikomere watewe na wa mukobwa

    4. Mu gihe aguhakaniye ntuzigere umutekerezaho umugambi mubi, nko kumwica cyangwa wowe kwiyahura. Wowe uziyumvishe ko nta gikuba cyacitse ndetse wishyiremo ko atariwe ubuzima bugarukiraho. Uzahite wishyiramo ko nyine atari uwawe ndetse ko igihe nikigera uwawe azagusanga utagombye gutera ivi.

    Izi nama enye nuzikurikiza bizagufasha mubihe nk'ibi bidasanzwe byo guterwa indobo.

    Source : https://yegob.rw/wabyifatamo-ute-ushatse-guterera-umukobwa-ivi-akagutera-utwatsi/

  • FERWAFA yemereye amakipe gukora imyitozo abakinnyi bataha mu rugo #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ryavuguruye amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19, kuri ubu ryemerera amakipe gukora imyitozo n'amarushanwa abakinnyi bataha mu ngo zabo, ariko bakazakomeza gupimwa mbere ya buri mukino.

    Amabwiriza avuguruye yo kwirinda iki cyorezo, yemejwe na FERWAFA mbere y'itangira ry'umwaka w'imikino wa 2021/22, yemerera buri kipe gukora imyitozo cyangwa kwitabira amarushanwa abakinnyi bataha mu ngo zabo.

    Ingingo yayo ya 2.3 igira iti 'Gushyira ikipe mu mwiherero ikaba hamwe ntabwo ari itegeko. Icyakora, ikipe yifuza gushyira abakinnyi na 'staff' hamwe mu mwiherero izajya ibanza imenyeshe FERWAFA aho iteganya gukorera uwo mwiherero habanze hemezwe n'Akanama kabishinzwe.'

    Muri iyi ngingo havuga ko abipimishije bakabona ibisubizo biboneka mu gihe gito (bya rapid test) bigaragaza ko ari bazima ni bo bazahita bajya mu mwiherero ariko buri wese abanze kwishyira mu kato kugeza igihe ibisubizo bya PCR bizabonekera.

    Havuga kandi ko ibipimo bya Rapid Test na PCR byose bizajya bifatirwa igihe kimwe kandi byishyurwe n'ikipe.

    Muri aya mabwiriza avuguruye ya FERWAFA, amakipe afite inshingano zo gupimisha abakinnyi n'abandi bakozi bayo mu buryo bwa 'rapid test' mu gihe cy'iminsi itatu mbere yo gutangira imyitozo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ferwafa-yemereye-amakipe-gukora-imyitozo-abakinnyi-bataha-mu-rugo

  • Kanyarira: Uko abahaturiye bateye ibuye rimwe rikica inyoni ebyiri! #rwanda #RwOT

    Umusozi wa kanyarira ni umusozi uherereye mu karere ka Ruhango, umurenge wa Byimana, akagari ka Mpanda. Ukunze kuvugwa cyane ko habera imirimo n’ibitangaza by’Imana ndetse bakavuga ko abafite ibibazo byananiranye byose ariho bijyanwa gusengerwa bikarangira, ndetse abava impande zose, abakomeye n’aboroheje bajya gusengera yo. Si ibyo gusa ngo kuko abaturiye aho kuba hari abaza kuri uwo musozi byabateje imbere abandi bibavana mu bukene, abubakiwe amazu, abacuruzi ngo barunguka!

    Ibi bivugwa byatumye ikinyamakuru Urugero.rw dukesha iyi nkuru kigira amatsiko yo kumenya niba koko ibyo abantu bavuga kuri uwo musozi ari byo, gisura abaturage baturiye uyu musozi wa Kanyarira.

    Abaturage batuye kumpande z’uyu musozi bahamya ko ibivugwa kuri uyu musozi ari byo, kubera ko bo batabyumva ahubwo babyiboneye.

    Bamwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru bavuga ko uyu musozi uberaho ibitangaza, ko nabo bajya gusengera yo Imana igasubiza ibyifuzo byabo kandi ko nk’abantu bahatuye, uyu musozi ubafatiye runini kubera ko byabazaniye iterambere.

    Bamwe muri bo, bavuga ko bahaboneye imirimo y’Imana harimo kuba barakize indwara zikomeye bari bafite, kuba hari abari barabuze ubwishyu bakabubona,…..,

    Bavuga ko kandi abantu baza kuhasengera bagirira akamaro abahatuye kuko hari abo bubakiye amazu yo kubamo, abo bahaye imyambaro, abo bahaye amafaranga,n’ ibindi bitandukanye.

    Nitegeka Losette ni umwe mubaturage batuye muri uyu mudugudu wa Kanyarira avuga ko nawe yahaboneye ibitangaza.

    Ati” Nanjye njya njyayo gusengerayo hari icyifuzo najyanyeyo umwana wanjye ashaka perime ariko narasubijwe yarayibonye, hari abaza bafite ibyifuzo bitandukanye bakabona ubwishyu bwo kwishyura, n’abarundi barahaje. Kanyarira ni bitangaza birakoreka, abize n’abakomeye baraza. Nuko muri iyi Covid-19 batakiza kuhasengera kubera iki cyorezo, ariko ahubwo nk’igihe iki cyorezo cyaba cyarangiye leta yahashyira abashinzwe umutekano benshi, umusozi ugakomeza ugasengerwaho.”

    Nitegeka akomeza avuga ko uretse no kuba uyu musozi usubirizwaho ibyifuzo, abaza kuhasengera nabo bafite umumaro munini ku baturage bahatuye, ndetse avuga ko abantu basenga bagomba kujya bubaha leta igihe gusengera ahantu bitemewe ntibabikore.

    Ati” kubantu tuhatuye, hari abaza bakadufasha, nanjye nagiye yo mpura n’abaje gusenga bampa amafaranga kubera babonaga meze nabi, hari n’abandi bagiye bafasha. Inama naha abantu baza gusengera hano nukujya babanza kubaza niba kuhasengera byemewe byaba bitemewe ntibaze kubera icyambere bagomba kubaha leta cyane cyane muri iki gihe icyorezo gikomeye.”

    Sebera Theoneste nawe ni umugabo utuye muri uyu mudugudu wa kanyarira, avuga ko yavukiye muri uyu mudugudu wa kanyarira ndetse watumye abatuye muri ako gace babona iterambere.

    Ati” uyu musozi watumye abacuruzi b’inaha batera imbere kubera abaza kuhasengera babagurira, aha mbere ntihagendwaga ariko hamaze kuba nyabagendwa. Iyo abantu baje mu modoka, baha abana bacu ikiraka cyo kuzirinda bakabaha amafaranga, ndetse nanjye nagiye gusengera yo ikibazo nari mfite kirakemuka! Kandi twabigiriyemo n’amahirwe iyo abamotari bazanye abaje gusenga natwe tubona ari iterambere natwe hari igihe uba ukeneye kujya i Muhanga iyo moto igahita ikujyana kuri make.” Akomeza avuga ko abaza kuhasengera babagirira akamaro, baza bakabafasha.

    Ati “Hari umugabo waha hirya baje gusenga babonye uko ababaye baramusura bamuha amafaranga, abaturage b’inaha uwashaka kubafasha yabaha nk’ubufasha bwo kubasukurira amazu, kubera inzu zaho zimeze nabi.”

    Niragire Alexia nawe avuga ko ari umusozi ukomeye w’ Imana ndetse ko nawe yahakiriye uburwayi bwari bwarananiranye, ndetse ko abaza kuhasengera nabo bajya bafasha abahatuye.

    Ati ” Nagiye yo mfite ikibazo cy’uburwayi abaganga bari barananiwe, ariko ubwo burwayi bwarakize! Nigeze no kurwara impyiko njya gusengera yo nabwo zirakira, ubu igihe cyose ngize ikibazo njya yo ibibazo bigasubizwa, umusozi wa Kanyarira ni umusozi Imana yiteganyirije. Kubantu bahatuye bidufitiye akamaro kuko abantu baza kuhasengera baradufasha, dore aha ruguru hari umukecuru bubakiye inzu yo kubamo bari babayeho nabi yari afite inzu igiye kumugwaho.”

    Byukusenge Aliane ni umucuruzi hafi y’umusozi wa Kanyarira, avuga ko uyu musozi ubafatiye runini.

    Ati” Iyo abantu bagiye gusengera i Kanyarira, baraduhahira, kuruhande rw’abacuruzi baduteza imbere muri byinshi.”

    Aba bantu twaganiriye nabo bose ni abaturiye uyu musozi wa Kanyarira bahuriza ku kuba uyu musozi ari umusozi ukomeye cyane mu buryo bwo kuhasengera ndetse ko ubafasha mu iterambere ryaho binyuze mu bajya kuhasengera.

    Aba bantu bose bakomeza bavuga ko n’ubwo bababajwe no kuba covid-19 yaratumye gusengera kuri uyu musozi bidashoboka, ariko bibutsa abantu ko mu igihe gusengera ku misozi biba bitemewe nta mpamvu yo kurenga ku mategeko kuko icyambere ari ukubaha ubuyobozi bwa leta, ahubwo ko bajya baza mu gihe leta ibibemerera gusa.

    Source: Urugero. rw

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kanyarira-Uko-abahaturiye-bateye-ibuye-rimwe-rikica-inyoni-ebyiri.html

  • Israel Mbonyi na Serge Iyamuremye baciye amar… – #rwanda #RwOT

    Muri aya mashusho hagaragaramo Mbonyi na Serge bonyine bicaye muri studio. Mbonyi agaragara ari kuri mudasobwa itunganya indirimbo maze agakina amajwi ari muri iyo mudasobwa – bishoboke ko ari indirimbo bakoranye – ariko hakumvikana gusa umudiho wayo (Beat). Ahita yegama ku ntebe yicayeho agakora ikimenyetso n’intoki agaragaza ko ayo majwi ari kumva ameze neza cyane. Serge nawe aba arimo gufata amashusho mu buryo bwa Selfie y’ibyo Mbonyi arimo gukora. Amashusho y’aba bombi yasamiwe hejuru n’abakunzi b’umuziki wa Gospel bayishimiye cyane bayasangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane amatsinda ya WhatsApp.

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA MBONYI NA SERGE BACA AMARENGA Y’INDIRIMBO BARI GUKORANA

    Ubwo Serge Iyamuremye yashyiraga aya mashusho kuri Story ye ya Instagram nta kintu yigeze yandikaho usibye ko yamenyesheje (yakoze Tag) Mbonyi ndetse na we ubwe. Israel Mbonyi nawe akoresheje kuri Story ye ya Instagram, nta magambo yigeze yandikaho, gusa yayiherekesheje udushushanyo dutatu; gitari, ubwonko ndetse n’umutima. Ni nk’aho yashatse kuvuga ko ashyize umutima we n’ubwonko bwe ndetse na gitari ye kuri uyu mushinga ashobora kuba afitanye na Serge n’ubwo nta n’umwe wigeze agira icyo atangaza mu buryo bweruye ngo ahamye ko baba bafitanye indirimbo.

    Israel Mbonyi akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Baho’

    Ntibyadukundiye kugira amakuru dukura kuri aba bombi y’umushinga baba bafitanye, gusa InyaRwanda.com ifite amakuru avuga ko bari gukorana indirimbo ndetse ikaba izajya hanze mu minsi ya vuba. Amakuru yizewe twahawe avuga ko ari indirimbo bari gukorana, ikazajya hanze mu kwa Cyenda cyangwa nyuma yaho gato. Serge na Mbonyi baramutse bakoranye indirimbo, yaba ari amateka avuguruye kuko bitamenyerewe muri Gospel muri iyi minsi kubona abahanzi bakunzwe cyane muri Gospel bakorana indirimbo. Ikindi ni uko Serge yaba abaye umuhanzi wa kabiri ukoranye indirimbo na Mbonyi nyuma ya Aime Uwimana bakoranye ‘Indahiro’ mu 2018.

    Aba bahanzi bombi Serge na Mbonyi muri iyi minsi bari ku gasongero k’abahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel bityo baramutse bakoranye indirimbo yaba ari iy’amateka. Ni indirimbo izakundwa cyane bitewe n’uburyo aba bahanzi bombi bahagaze neza muri iyi minsi aho bari muri bacye baticishije irungu abakunzi babo muri ibi bihe bya Covid-19. Uwaduhaye amakuru yashimangiye ko gukorana indirimbo kw’aba bahanzi ari ibintu bishoboka rwose na cyane ko basanzwe ari n’inshuti. Mu ntangiriro za 2020 banahuriye mu gitaramo cyasize amateka akomeye i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba ari igitaramo cyari cyateguwe na Israel Mbonyi agitumiramo Serge Iyamuremye ndetse na Prosper Nkomezi.

    Serge Iyamuremye arambye mu muziki wa Gospel dore ko awumazemo imyaka irenga 10, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Arampangige’, ‘Biramvura’, n’izindi yakoze mu bihe bitadukanye zigehembura imitima ya benshi. Afite umwihariko wo gukora indirimbo zituje n’izihuta zigasamirwa hejuru n’abiganjemo urubyiruko. Muri iyi minsi akunzwe cyane mu ndirimbo ivuguruye ‘Yesu agarutse’ yaririmbanye na James & Daniella bamamaye muri ‘Mpa amavuta’. Israel Mbonyi afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Kuri ubu akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo izo aherutse gushyira hanze nka: ‘Baho’, ‘Urwandiko’ n’izindi.

    Serge Iyamuremye akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Yesu agarutse’

    REBA HANO INDIRIMBO ‘YESU AGARUTSE’ YA SERGE FT JAMES & DANIELLA

    REBA HANO INDIRIMBO ‘BAHO’ YA ISRAEL MBONYI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108866/israel-mbonyi-na-serge-iyamuremye-baciye-amarenga-ko-bari-gukorana-indirimbo-yaba-ari-amat-108866.html

  • Sobanukirwa amazina 15 y’Imana #rwanda #RwOT

    Nkuko tubimenyereye, benshi muri twe cyangwa twese dukoresha kandi twumva amazina atandukanye y`Imana mugihe dushaka kwerekana ahanini imiterere y`Imana cyangwa se biturutse ku marangamutima y`Ibitubayeho.

    Muri ayo mazina twavuga nk`umubyeyi, umuremyi, Nyagasani, Uhoraho, Gitare, n’ayandi menshi.

    Icyakora uretse amazina abantu bashobora kwita Imana kubwabo ndetse abahanga mubya Bibiliya bakanavugako amazina y`Imana ashobora kuba ari menshi cyane, muri iyi nkuru turarebera hamwe amazina makuru amwe mu mazina y’Imana agera kuri 15 ndetse n`Ibisobanuro byayo nkuko tubisanga mu bitabo binyuranye byo muri Bibliya.

    Izina rya mbere: YAHWEH/JEHOVAH

    Ni izina risobanura ngo Uwiteka/Imana iriho nkuko tubisanga mugitabo cyo Kuva.3.14

    Izina rya kabili: ADONAI

    ADONAI ni izina ry`Imana rigaragaza icyubahiro, ubutware, igitinyiro ndetse n`imbaraga by`Imana rikaba rigaragara mu bitabo binyuranye bya Bibliya birimo Gut.10.17 n’ibindi.

    Izina rya gatatu: ELOHIM

    Izina ELOHIM ryerekana imbaraga n’ubushobozi by’Imana mu iremwa ry’ibintu ndetse n’igitinyiro cyayo nkuko tubisanga mu bitabo Itangiriro.1.1-23 ndetse na Zab.68.2

    Izina rya kane: EL SHADAI

    Imana Ishobora byose rikaba riboneka mu mirongo myinshi ya Bibiliya irimo ibyah: 1,8; Itang 17, 1;..

    Izina rya Gatanu: EL ELYON

    Iri ni izina ry’Imana risobanura Imana Isumba byose rikaba riboneka mu gitabo cy’Itangiriro.14.18 ndetse na Zab 9, 2

    Izina rya Gatandatu: EL ROI

    Iri zina risobanurwa ngo ni Imana Imbona Izina rya Karindwi: JEHOVAH JIREH

    Iri i izina risobanurwa ngo Imana yibonera igitambo mugihe cyacyo. Rikaba riboneka mugitabo Cy’Itangiriro.22.14

    Izina rya Munani: JEHOVAH SABBAOTH

    Iri zina risobanura ngo Uwiteka Nyiringabo nk’uko biboneka mu bitabo bitandukanye nka Yosuwa 5,14 na 1Samweli.1.3

    Izina rya cyenda: JEHOVAH ROPH/RAPHA

    Izina JEHOVAH ROPH/RAPHA ni izina risobanura ngo Imana ikiza indwara bikaba biboneka mu gitabo cyo Kuva 15.26.

    Izina rya cumi: JEHOVAH SHALOM

    JEHOVAH SHALOM risobanura ngo Uwiteka ni we mahoro yacu nkuko bigaragara mugitabo cy` Abac.6.24

    Izina rya cumi na rimwe: JEHOVAH NISSI

    JEHOVAH NISSI risobanuira ngo Uwiteka ni we bendera ryacu cyangwa se Uwiteka niwe uturwanira intambara rikaba riboneka mugitabo cyo Kuv.17.15

    Izina rya cumi na kabili: JEHOVAH TSIDKENU

    Uwiteka Imana Itabera,Imana Ikiranuka: Yer.23.6

    Izina rya cumi na kabili:JEHOVAH MACCADDESCHCEM

    Izina MACCADDESCHCEM risobanura ngo Uwiteka ni we utweza, kuv.31.13; Abalewi .20.8

    Izina rya cumi na GAtatu: JEHOVAH RAAH/ROHI

    Aya mazina yombi asobanura ngo Uwiteka ni we mwungeri wacu: Zab.23.1

    Izina rya cumi na Gatanu: JEHOVAH SHAMMA

    Izina risobanura ngo Uwiteka arahari bikaba biboneka muri Ezek.48.35.

    Source: amarebe.com

    Amarebe.com

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-amazina-15-y-Imana.html

  • Ni iki gitera kwishimagura nyuma yo koga? #rwanda #RwOT

    Bishobora kuba byarakubayeho cyangwa nubu bikajya bkubaho. Wamara kwiyuhagira ukumva utuntu tukurya umubiri wose ndetse ukanishimagura.cyangwa waba uri kugenda mu mbeho, ukumva ku maguru umeze nk’aho hari utuntu turi kugutondagira.

    Bamwe bibabaho akanya gato bikarangira ariko hari abo bibaho bikamara amasaha menshi ndetse bikanabaryaryata cyane ku buryo bakenera ibayabafasha kurwanya ubwo buryaryate no kwishimagura.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibitera uko kwishimagura ndetse n’uko ushobora kubyirinda no kubirwanya.

    Ni iki gitera kwishimagura umaze koga

    Nubwo ibibitera bishobora kuba byinshi ariko hari ibibigiramo uruhare kurenza ibindi.

    1.Amazi: amazi ubwayo siyo abitera ahubwo kudahita wihanagura ukimara koga nibyo bibitera. Ndetse no kuva muri sauna cyangwa ahandi ahtuma ubira ibyuya ntuhite wiyumutsa bishobora gutera kwishimagura

    2.Ubushyuhe: nkuko twari tubibonye hejuru ubushyuhe nabwo buhsobora gutuma wishimagura umaze koga. Amazi ashyushye cyane atuma uruhu rwumagara vuba nuko agatera kuryaryatwa ndetse n’ubwivumbure.

    3.Ibikoreshwa woga: amasabune yo koga na za shampoo nabyo bishobora gutera uruhu kuryaryatwa. Ndetse n’imiti yoza amenyo iyo ikuguyeho ishobora kugutera kuryaryatwa. Niba bikubaho rero bitewe nuko wahinduye isabune wogaga, impamvu ni iyo.

    4.Kwikuba: hari abantu boga ukagirango hari icyo bapfa n’uruhu rwabo akikuba hafi yo kwikobora. Ibi rero bishobora kwangiza uruhu bikarutera kuryaryatwa no kokera bikaviramo kwishimagura.

    5.Uruhu rwumagaye: hari abantu bagira uruhu ku buryo iyo akimara koga uruhu rwe ruhita rukanyarara cyane. Ibi nabyo bishobora kuviramo kwishimagura.

    6.Indwara z’uruhu: zimwe mu ndwara z’uruhu nazo zishobora gutuma uruhu ruryaryatwa nyuma yo koga. Nk’ise n’ibihushi ni zimwe mu ngero.

    Ni gute wakirinda kwishimagura

    Kugirango wirinde uku kwishimagura biza nyuma yo koga ushobora kugerageza ibi bikurikira:

    •Oga amazi y’akazuyazi kandi ugerageze koga igihe gito ndetse unirinde amazi ashyushye cyane.

    •Koresha isabune yo koga isanzwe. Niba ushaka koga amasabune yagenewe koga twaguhitiramo ayitiriwe ko yakorewe abana kuko yo akorwa hagendewe ko uruhu rwabo ruba rutarakomera. Naho ushatse wakoga isabune isanzwe niyo yaba iyo gufura, uretse ko utagomba koga isabune isa n’irimo utubuye kuko ishobora nayo kwangiza uruhu kandi wibuke kwiyunyuguza neza isabune igushireho.

    •Mu koga ikube buhoro. Ntabwo umwanda ukurwaho no kwikuba cyane. Niba ukora akazi gatuma ubira ibyuya cyane koga amazi ashushye no kwipyipyinyura n’intoki birahagije ubundi ukikuba buhoro.

    •Ibuka kwiyumutsa neza ukimara koga. Abantu benshi iyo bamaze koga bagatinda kwiyumutsa niho bagerwaho no kwishimagura. Bishobotse nyuma yo kwihanagura n’igitambaro ushobora no kujya ku kazuba cyangwa akayaga mbere yo kwambara. Wibuke ko hari ahantu uruhu ruba ruhiniye mu rundi nko mu kwaha no mu mayasha, aho uhahanagure witonze kandi neza.

    •Ibuka guhita wisiga amavuta ukimara koga cyane cyane niba ugira ikibazo cy’uruhu rwumagaye. Byiza ni ugukoresha amavuta atarimo ibintu byinshi biyavanzemo. Vaseline, amavuta ya elayo cyangwa amavuta ya amande ni zimwe mu ngero z’amavuta aba atavanzemo ibintu byinshi.

    Source: umuti health.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-iki-gitera-kwishimagura-nyuma-yo-koga.html

  • Mose atwigishe iki nk’abakristo? -Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    Yesu ashimwe mukunzi wa Agakiza.org, mu ruhererekane rw’inyigisho twabateguriye ku guhuza urugendo rw’Abisiraheli no gucungurwa kw’itorero, nyuma y’uko kandi tubabwiye kuri Aburahamu ubu tugiye kureba icyo Mose umucunguzi ubihuje na Yesu twamwigiraho nk’abakristo.

    Iyo tuvuze Mose, ntabwo abantu babyumva: Ntitwumva kandi Egiputa icyo bivuze, ntabwo twumva ubutayu Mose yabayemo imyaka 40 aragiye intama, nta n’ubwo twumva gutumwa kwe icyo bivuze!

    Egiputa y’icyo gihe yari ampire (Empire, ubwami buhuriweho n’ibihugu byinshi), yari nka Amerika y’ubu. Mose yari umuntu mukuru mu ngabo (ni nk’umuntu utegurwa gutwara Amerika y’ubu), Mose yize amashuri meza yose ya Egiputa y’icyo gihe, nk’uwo bategura kuzaba umwami. Ikindi yari Farawo w’ubutaha, kandi yari umukire ntiyari umukene!

    Tekereza ngo “Umunsi yamenye ko ari Umwisiraheli yabirutishije ubutunzi bwose bw’Abanyegiputa, n’ubundi bwahishwe!” Bijya bimbabaza iyo umukristo yatakaje ubukristo! Yesu yaravuze ngo “Byakumarira iki gutunga iby’isi byose ukabura ubugingo buhoraho?” bivuze ko agaciro k’ubugingo karuta iby’isi byose.

    Kuko abantu batasobanukiwe agaciro k’ubugingo, ntabwo bumva ubutunzi bwa Egiputa icyo bivuze, ariko ubugingo burabiruta byose. Ibyo byose Mose arabisiga ngo ajya gusuzuguranwa n’ingabo z’Imana, igihe bamuhigaga ngo apfe ahungira mu butayu amarayo imyaka 40!

    Nagira ngo mumpurize Mose w’inyuma y’Intama zitari ize, n’uzaba Farawo. Mumpurize n’uwabaye umuyibozi w’ingabo kuko Mose icyo gihe yigeze gutsinda Etiyopiya ayoboye ingabo, yari umuntu uteye ubwoba. Mose uwo mumuhuze n’uri inyuma y’intama zitari ize imyaka 40: Igifaransa cyarashize, icyongereza kirakama!

    Iyo umuntu ahuye na Yesu neza, hari ibintu bihinduka. Yesu aragukuba imyumvire yo muri Egiputa n’uko abantu bafata ibintu byose bigashira ukaba umwana w’Imana! Ukabona umuntu ni umugwaneza kandi kera yaragiraga amahane, ati “Uko mundeba uku nagiraga irari ariko Yesu yampaye kuritsinda, nari mfite abantu nanga ariko nashoboye kubababarira” Ukabona yarahindutse by’ukuri (Uwari Sawuli yarahindutse Pawulo)

    Mose amaze imyaka 40 mu butayu inyuma y’intama zitari ize, imbere y’igihuru cyaka umuriro ntigikongoke ijwi ryamutegetse gukuramo inkweto kuko aho yari ahagaze hari ahera!

    Iyo uhuye n’Imana bwa mbere no mu buzima bukurikiyeho, icya mbere ikwereka ni intege nke zawe. Ntiguha umugisha ako kanya ibanza kukwereka inkweto wambaye. Ese wowe uhura na Yesu byagenze gute? Mose Imana yamutoranyirije aho kujya gukura ubwoko bw’Abisiraheli muri Egiputa, byumvikane ko kugeragezwa mu butayu byari bifitanye isano n’umuhamagaro uri ku buzima bwe.

    Muribuka ko Mose Imana yamubwiye kurambika inkoni yari aragije imyaka 40 hasi ihinduka inzoka: Aha ubyumve neza! Ntabwo ari inkoni nshyashya Imana yamuhaye. Ni inkoni ya Mose Imana yongereye imbaraga ijya kuzana Abisiraheli muri Egiputa.

    Nta wundi Desire Imana izarema, izamufata imwuzuze Umwuka Wera asobanukirwe icyo yaremewe, hanyuma agikore.

    Ikiganza cya Mose, mwibuke ko kishe Umunyegiputa kikamushyira mu mucanga! IMANA yaramubwiye ngo nafate ikiganza cye agishyire mu gituza kizana ibibembe, agisubije yo kiba kizima! Bibiliya iravuga ngo “Muzarambika ibiganza ku barwayi bakire, muzirukana abadayimoni mu izina rya Yesu, muzafata inzoka. Nidusenga tujye turambura ibiganza byera.”(Hari ibiganza byinshi bitera bifite imiziro!), ariko ibiganza by’abantu b’Imana biba ari farumasi, biba byuzuye imiti, biba byuzuye imigisha.

    Ubugingo bubonerwa muri Kristo Yesu wakiriye, ntukwiye kubuhwanisha n’ikintu icyo ari cyo cyose mu isi, niyo byaba iby’isi byose. Niba utarakira kandi Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wawe, uyu munsi ni wo wawe.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mose-atwigishe-iki-nk-abakristo-Pst-Desire-Habyarimana.html

  • Kimenyi Yves na bagenzi be barekuwe nyuma y'iminsi 3 muri Kasho #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu nibwo Polisi y'Igihugu yerekanye abantu bane mu munani bagaragaye bari mu birori bya 'Baby shower' byabereye mu rugo kwa Kimenyi Yves na Muyango Claudine.

    Kimenyi Yves yatawe muri yombi nyuma y'aho ku wa 17 Kanama 2021 hasohotse amashusho agaragaza ibirori we n'umukunzi we Muyango Claudine bakorewe byo kwitegura kwakira imfura yabo.

    Kimenyi Yves na we uri mu batawe muri yombi yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe no kubona iwe habereye ibirori kuko batari babiteguje, icyakora yemeza ko ari amakosa bakoze kandi ayicuza.

    Yavuze ko ababajwe cyane no kuba aya makosa yarabayeho bikaba bitumye amaze iminsi afunze ndetse hakiyongeraho kugaragara imbere ya camera yambaye amapingu.

    Ati 'Birababaje, ndicuza kuba ndi hano gutya mumbona nakabaye hari ubundi butumwa ndi gutanga bwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.'

    Kimenyi Yves yasabye imbabazi Abanyarwanda n'abakunzi be by'umwihariko abizeza ko amakosa nk'ayo yaguyemo atazongera.

    Aba barekuwe nyuma yo gutanga amande baciwe ndetse abandi 3 bari kumwe na Kimenyi muri ibi birori polisi yavuze ko bagishakishwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/kimenyi-yves-na-bagenzi-be-barekuwe-nyuma-y-iminsi-3-muri-kasho