Category: Uncategorized

  • Hakuzimana Abdul Rashid Uzahemba abahembera inzangano n'Amacakubiri mu Banyarwanda Nawe Arakifitemo Ibisigisigi by'Ubupawa bwa MDR na MRND #rwanda #RwOT

    HAKUZIMANA Abdul Rashid ni umugabo umaze gukura wavutse muw'1968, Arubatse kandi ni se w'abana bane (abahungu batatu n'umukobwa umwe), hamwe n'umuryango we, kuri ubu (2021) atuye mu mudugudu witwa Ingenzi, mu kagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarungege

    Yafunzwe imyaka umunani muri gereza enye zitandukanye (2006-2014) akaba avuga ko yashakaga kwunga Perezida Kagame Paul n'uwahoze ari Perezida Bizimungu Pasteur

    Nkuko byagaragaye mu mivugire ye ndetse no mu miteganyirize y'imishinga ye yo gukomeza kubiba inzangano, Ubu noneho ngo arateganya guhemba Agnes Uwimana Nkusi nk'umugore w'intwari mbese ubasha gutuka no gusebya imiyoborere ya Leta y'Ubumwe, akaba arimo kwamamaza ko agiye gukora umuyoboro wa YouTube nk'itiyo azajya anyuzamo ibihuha n'amateshwa yo guhungabanya ubumwe bw'abanyarwanda binyuze mu biganiro yita ko byubaka kandi bisenya.

    Bimwe mubyo agenda abiba twavugamo imitwe y'inkuru yuje uburozi igira iti 'Urwikekwe mu Banyarwanda Ruterwa na FPR-Inkotanyi ihora ibanekaneka, FPR-Inkotanyi ifitiye Ubwoba MRND, Na Perezida arafungwa bityo Leta nidohore abafunze babonane nabo bashakanye, Abanyarwanda turijijisha buri wese azi ubwoko bwe, Paul Kagame niwe wa mbere utavuga rumwe na leta abari muri system barisanzuye? N'ibindi byinshi,
    Ese mu by'ukuri dushyize mu gaciro aya magambo ya Rashid aho yubaka nihe uretse guhahira abakeneye abakeneye indonko mumacakubiri? Duhereye ku kibazo cyo kwunga abo atazi aho bahuriye buriya umuntu ntiyagishyira mu gika cyo gushyanuka no kwinjirira Ubutabera?

    Ni gute se yavuga ko Perezida Kagame atavuga rumwe na Leta kandi ayiyoboye uko abanyarwanda twifuza….ubu se akeneye ko tumuha ingero cyangwa arashaka ko tumugereranyiriza na Leta atangaho ingero ya Kinani n'iya Kambanda na Sindikubwabo ibyo ndumva byaba ari ugusomeza amata amaganga, kuko aho abiyise abatabazi bagejeje igihugu harazwi ni kuri zero kandi naho tugeze twiyubaka haragaragara n'ubwo kidobya nk'izi zitabura.

    Igihe kirageze rero ngo umuyaga uhuha utwereke ubwambure bw'ababangamiye urugendo rwo kubaka igihugu n'ubumwe bw'abanyarwanda, igihe kirageze ngo tubone uruhande Rashid abogamiyeho. Umunyamakuru ubirambyemo witwa Nshimiyimana Sam Goddy yigeze kubwira Gatanazi Etienne ngo 'Bose ni abasinzi b'amata ya Demokarasi' naho Nyakubahwa Perezida Kagame we ayita Politike ya Mudomo, kuzungumuza tuu, amagambo, iyo aba yagiraga inyungu amagambo twakayateye inkunga tukayashakira inyubako…naho Rashid wifuza ko abagororwa bakomeza inshingano zo mu ngo zabo ubwo umuntu yakwibaza icyo bafunzwe cyikakuyobera.

    Mu kuri rero urwo ni uruhande umunwa wa Rashid werekezamo ni ugukomeza kurangaza abaturage no kubatesha umwanya murugendo rwo kwiteza imbere. Ibi bisobanuye ko Rashid n'abandi duhora tugarukaho bananiwe kwiyakira kubera intsinzwi ya Gipawa bagakwiye kugarura agatima impembero cyangwa se n'ubundi ntaho badahamba bazihe umuti kuko ntaho bahejwe bazakomeza bavuge hanyuma natwe dukore tuzareba uzatsinda mbere.
    Ikibazo ni uko dukora bo bagakomeza kugwira inda za benewabo bari ikantarange nka Marcel Sebatware na Mukobwa we, Rene Mugenzi, Gatebuke Kolode, ndetse n'abandi ntarondoye barimo Singirankabo.

    Ahaaa Reka Rashid tumureke akomeze asimbure Idamange Yvonne Iryamugwiza, buriya umunsi uzaba umwe Ubutabera bumukubite Intahe mu gahanga kuko amaherezo y'icyaha burya ni ukurimbukana na nyiracyo, Kari agaciyemo.

    The post Hakuzimana Abdul Rashid Uzahemba abahembera inzangano n'Amacakubiri mu Banyarwanda Nawe Arakifitemo Ibisigisigi by'Ubupawa bwa MDR na MRND appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/hakuzimana-abdul-rashid-uzahemba-abahembera-inzangano-namacakubiri-mu-banyarwanda-nawe-arakifitemo-ibisigisigi-byubupawa-bwa-mdr-na-mrnd/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hakuzimana-abdul-rashid-uzahemba-abahembera-inzangano-namacakubiri-mu-banyarwanda-nawe-arakifitemo-ibisigisigi-byubupawa-bwa-mdr-na-mrnd

  • Cally wize umuziki ku Nyundo yasohoye indirim… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa 20 y'amavuko ni imfura mu muryango w'abana bane. Gukura akunda umuziki byamuhesheje amahirwe yo kujya kuwiga ku ishuri rya muzika rya Nyundo, bituma arushaho kuwukunda no kuwukurikirana.

    Uyu mukobwa ashaka gukora umuziki, kuko umuryango we umushyigikiye. 'Reka' n'iyo ndirimbo asohoye, ariko agaragara mu ndirimbo 'Mata' yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'REKA' YA CALLY

    Cally yabwiye INYARWANDA, ko yinjiye mu muziki kubera ko ari ibintu akunda kandi akaba ashaka gutinyura 'abakobwa bagenzi be bafite impano'.

    Ati 'Nize umuziki ku Nyundo ariko impamvu ninjiye mu muziki akenshi twiga amashuri ugasanga ibyo twize ni nabyo turi gukora. Kuba ndi gukora umuziki, ni uko nyine ari n'ikintu nize, ari n'ikintu nkunda.'

    Uyu mukobwa yavuze ko indirimbo ye ya mbere yise 'Reka' yasohoye ishingiye ku biganiro yagiranye n'abakobwa b'inshuti be bamubwiye ku bahungu batabasha kubwira abakunzi babo ikibarimo, nyamara baba baganirira ku mbuga nkoranyambaga bakabica bigacika.

    Ati 'Ni inkuru mpamo kubera ko ni ikiganiro nagiranye n'inshuti zanjye bavuga ku bahungu batinya. Bakunda kuvuga ibintu mu biganiro bagiranye kuri WhatsApp no ku izindi mbuga ariko bahura ntibatinyuke ngo bavuge. Niho havuze igitekerezo cy'iyi ndirimbo harimo n'ibindi navanzemo.'

    Yavuze ko iyi ndirimbo 'yakiriwe neza wenda nubwo atari rwo rwego nabyifuzagaho, ariko nanone nabwo ari rwo natekerezaga.'

    Cally avuga ko mu myaka itanu iri imbere ashaka kuzaba ari umuhanzikazi w'ikitegererezo kubo bangana n'abo aruta. by'umwihariko abakobwa.

    Umuziki we arashaka ko uzaba wumvwa n'abantu b'ingeri zinyuranye, yaba abumva Kinyarwanda n'abanyamahanga.

    Mu 2017 no mu 2018 uyu mukobwa yize ku ishuri rya Muzika rya Nyundo, aho yize umuziki. Ni nyuma y'uko atsinze amarushanwa yatumye ajya kwiga muri iri shuri.

    Avuga ko kwiga umuziki byamufashije ibintu byinshi by'umwihariko kumenya umuziki, kuwukunda, kuwukora mu buryo bw'ubushabitsi. Kandi, umuziki bamutoje ko ari ubuzima bwe bwa buri munsi.

    Muri iki gihe, uyu mukobwa ari gufashwa na Label Sia-Prince gutunganya ibihangano bye.

    Amajwi y'iyi ndirimbo 'Reka' yatunganyijwe na Mokvybz inononsorwa na Producer Holly Beat n'aho amashusho yakozwe na Gerard Kingsley.

    Umuhanzikazi Cally wize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, yinjiye mu muziki  

    Cally yasohoye indirimbo ye ya mbere yise 'Reka' yubakiye ku bakobwa baganiriye ku basore batinya gutereta imbona nkubone

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'REKA' YA CALLY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108865/cally-wize-umuziki-ku-nyundo-yasohoye-indirimbo-ye-ya-mbere-video-108865.html

  • Ijambo Mutsinzi Ange yavuze asezera APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha make ashize nibwo inkuru imaze kuba Kimomo ko Mutsinzi Ange Jimmy wakiniraga ikipe ya APR FC kuri ubu yamaze kubona ikipe nshya akaba ari ikipe ya CD Trofense yo mu kiciro cya kabiri mu gihugu cya Portugal.

    Mutsinzi Ange abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanditse amagambo yuzuyemo amarangamutima menshi no gushima by'umwihariko Ubuyobozi bwa APR FC.

    Yatangaje ibi bikurikira:

    Amafoto ya Mutsinzi mu mwambaro wa CD Trofense yo muri Portugal:

    Source : https://yegob.rw/ijambo-mutsinzi-ange-yavuze-asezera-apr-fc/

  • Amakosa ukwiye kwirinda gukora mu gihe umaze gufata amafunguro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyo ukora nyuma yo kurya, bigira uruhare mu kwinjiza intungamubiri, umubiri ukoresha. Niyo mpamvu ari ngombwa kumenya ibyo ugomba kwirinda nyuma yo kurya mu rwego rwo kwirinda ibyakubuza kugira ubuzima bwiza.

    Ibyo ugomba kwirinda nyuma yo kurya

    1.Kurya imbuto ukimara kurya

    Bimenyerewe mu mico itandukanye, ko barya imbuto bakimara kurya. Nyamara nubwo bikorwa na benshi, ntibikuraho ko ari ikosa. Imbuto zikenera enzymes (ibi ni ibinyabutabire byitabazwa mu igogorwa) zazo zihariye, iyo uziriye ukimara kurya, bitera igifu kutabasha gukamura neza intungamubiri mubyo uba wariye

    2.Irinde kunywa icyayi gishyushye

    Icyayi kibonekamo ibinyabutabire byitwa tannin, bishobora kubuza proteyine wariye kwinjira mu mubiri. Iyo unyweye icyayi nyuma yo kurya, bishobora kubuza kandi umubiri kwinjiza ubutare (iron/fer) bityo ukaba wagira ikibazo cyo kugira ubutare bucye mu maraso (anemia).

    3.Gukora sport

    Umubiri ukenera umwanya uhagije wo gukora igogorwa ry'ibyo wariye mbere yo gukora imyitozo ngorora mubiri kabone naho byaba ari ukugenda (walking). Iyo ukoze sport ukimara kurya, igogorwa rigenda nabi, bikaba byatera gutumba inda, kugaruka kw'aside yo mu gifu, kuruka ndetse no kubuza umubiri kwinjiza intungamubiri.
    Ni ngombwa gutegereza byibuze amasaha macye nyuma yo kurya, ukabona gukora sport.

    4.Kunywa itabi

    Hari abantu bakunda itabi, yamara kurya akumva ashatse kurenzaho itabi. Ibi ni amakosa akomeye, kuko iyo unyweye itabi ukimara kurya, nicotine iboneka mu itabi ihura n'umwuka wa oxygen uba ukenewe ari mwinshi nyuma yo kurya. Bikaba byakora uburozi bukomeye kurusha mu bihe bisanzwe, ari nabwo buvamo kanseri zitandukanye.

    5.Kuryama ukimara kurya.

    Kuryama ukimara kurya bishobora gutera ibibazo bitandukanye mu gifu. Ibikunze kugaragara ni ugutumba, kumva ibintu bivuga mu nda cg se no gusinzira nabi.
    Ni byiza gutegereza byibuze amasaha 2 nyuma yo kurya, ukabona kuryama.

    6.Kwirinda kunywa amazi akonje

    Amazi akonje abangamira bikomeye ndetse agacamo hagati igogorwa cg se icagagurwa ry'ibyo uba wariye, bihinduka uduce duto dushobora kwinjira mu maraso (intungamubiri) kugira ngo bijye gutunga ingirangingo n'uturemangingo dutandukanye.Niba ufite inyota mu gihe uri kurya, wanywa amazi ashyushye (y'akazuyazi) kuko yo afasha mu igogorwa.

    7.Irinde koga nyuma yo kurya

    Iyo ukimara kurya, igogorwa rikenera imbaraga zihagije ndetse n'amaraso aba atembera mu bice by'urwungano ngogozi.
    Iyo woze, cyane cyane amazi ashyushye, amaraso atemberera mu bice by'inyuma (ahagana ku ruhu) mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe, bityo igogorwa rikagenda nabi.Ugomba gutegereza byibuze iminota 30 nyuma yo kurya, ukabona koga.

    Source : https://yegob.rw/amakosa-ukwiye-kwirinda-gukora-mu-gihe-umaze-gufata-amafunguro/

  • Nyabihu: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’umuturage wambuwe inka yahawe muri Girinka – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 32 yavuze ko yahawe iyo nka muri Girinka ayorora imyaka itatu ariko ikagira ikibazo cy’uko bayimisha ntifate bityo abona nta musaruro ugaragara itanga.

    Niyitegeka yasabye ubuyobozi ko yayiguranisha ngo burabimwemerera ndetse bigeza aho abona uwo bagurana.

    Nyuma yo kugurana inka n’umuturanyi we avuga ko yatunguwe nuko ubuyobozi bw’umudugudu n’ubw’umurenge bwaje kumwambura iyo bari baguranye na mugenzi we bakayiha undi muturage.

    Yavuze ko yari yiteze ko igiye gutangira kumufasha gutera imbere kandi n’abana be bakanywa amata ariko ntibyamuhiriye.

    Ati “Inka ndwanye nayo imyaka itatu ntitwari twanywa n’amata njye n’umugore n’abana banjye. Bayimpa numvaga ko ngomba kwiteza imbere nkanakunda n’igihugu kurushaho, buriya iyo igihugu kiguhaye intangiriro nawe ugomba kugikunda kurushaho. Numvaga ko nizajya ibyara nanjye iyo ibyaye nkagura ubutaka cyane ko ndi umukene.”

    Yavuze ko icyo yifuza ari ugusubizwa inka ye yambuwe hanyuma uwo bayihaye agashyirwa ku rutonde rw’abagomba kuzihabwa nkuko bamwizeza ko azahabwa indi.

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Muremure, Nyirambabazi Odette, yavuze ko ikibazo cye bakizi kandi ko yashyizwe ku rutonde rw’abazahabwa inka muri uyu mwaka gusa yemeza ko inka yayatswe nyuma y’uko bigaragaye ko ashatse kuyigurisha.

    Ati “Icyo kibazo ndakizi cyane. Uwo mugabo yafashe iyo nka yahawe muri Girinka ayigurisha tutabizi ngo ntibyara. Amaze kuyigurisha ubuyobozi bw’umurenge buhita bumpamagara bumbaza niba mbizi, mpamagara mutekano wanjye mubwira ko bagomba kumuhagarika. Twayifashe imaze kurenga imidugudu itatu turayigarura.” Ubwo twahise dufata iyo yari yaguranishije tuyisubiza nyirayo.”

    Yavuze ko nyuma yo kuyigarura ubuyobozi bw’Umurenge bwahise butanga amabwiriza ko iyo nka yari yagurishijwe ihabwa undi muturage kubera ko amabwiriza agenga uwahawe inka muri Girinka atamwemerera kuyigurisha.

    Ibyo kugurisha yasobanuye ko Niyitegeka yashatse abagura iyo nka yahawe na we ahita agura akandi gato kandi ibyo bitemewe kuko bigira inzira binyuramo, bikanemezwa na komite ya Girinka ku rwego rw’umudugudu ko inka yagize ikibazo.

    Umuyobozi w’Umurenge wa Karago, Muhirwa Robert, yabwiye IGIHE ko umwanzuro wo kwambura Niyitegeka inka igahabwa Twizeyimana washingiye ku kuba yarakoze amakosa yo gutanga inka atabimenyesheje ubuyobozi gusa ngo bitewe nuko ari umukene yashyizwe ku rutonde rw’abazayihabwa uyu mwaka.

    Ati “Twaricaye mu nteko y’abaturage turavuga tuti iriya nka yari ayiragiye igihe kirekire, mbese yaravunitse. Twanzura ko na we kuko ari umukene basi mu nka tuzatanga uyu mwaka azayihabwe. Twamweretse amakosa yakoze na we arayemera. Twebwe twamuha amahirwe yo kuzahabwa inka izahita ibyara. Kandi iyo inka agomba kuyibona vuba.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yabwiye IGIHE ko ikibazo bakizi kandi ko bari kugikurikirana kugira ngo mu gihe cya vuba kibe cyamaze gukemuka.

    Niyitegeka Jean de Dieu wo mu Karere ka Nyabihu avuga ko yambuwe inka n’ubuyobozi buvuga ko yashatse kuyigurisha

    source : https://ift.tt/3yeRxNz

  • Amagare ya Guraride azatangira gukoreshwa mu ntangiriro za Nzeri – #rwanda #RwOT

    Aya magare azatangirira mu duce tubiri twa Kigali turimo mu Mujyi rwagati no mu bice by’i Remera, mu gihe hazaba hari sitasiyo 13 zayo zitandukanye zizajya zifashishwa n’abayakoresha kubona umuriro.

    Izi sitasiyo zizajya ziba ziri mu duce dutandukanye ziriho umukozi ushinzwe kwakira ndetse no gusobanurira abashaka gutwara aya magare, hari izifite ubushobozi bwo kwakira amagare atanu n’izakira 10.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, Mazimpaka Vedaste, yasobanuye ko utu duce aritwo twahereweho kuko dufite imihanda yagenewe amagare ariko n’utundi izashyirwamo tukagerwaho.

    Yagize ati “Hariya ni ho hari inzira z’abanyamaguru n’abanyamagare zigaragara kandi zirimo ibimenyetso by’amagare hagomba gukoresha amagare.”

    Yakomeje avuga ko igishushanyombonera gishya cy’Umujyi wa Kigali giteganya kubaka imihanda ifite inzira z’amagare ibizatuma abasha kugera hirya no hino.

    Ubu hari amagare 80 azajya atwara abantu, mu rwego rwo kuyamenyereza abayakoresha, mu ntangiriro nta kiguzi abayakoresha bazajya basabwa.

    Umukozi muri Guraride, Ndayishimiye Jerry, yagize ati “Turashaka kureba uburyo izi ngendo z’amagare zitazahenda abaturarwanda nk’uko izisanzwe bimeze. Mu gihe cya mbere cyo gutangira gukoresha amagare yacu bizaba ari ubuntu mu gihe cy’amezi atandatu ashobora kongerwa.”

    Umuntu ushaka gukoresha iri gare asabwa gukoresha application ya telefoni abashe kubona sitasiyo imwegereye ashobora kujya kurahuraho umuriro, buri wese ushaka kuyakoresha azajya yiyandikisha, binyuze kuri telefoni, ahitemo bumwe mu buryo bune bwo kwiyandikisha.

    Kuri ubu aya magare agiye gutangirira mu Mujyi wa Kigali ariko azagezwa no mu yindi mijyi y’igihugu nka Huye, Bugesera, Rusizi na Rubavu.

    Umushinga wa Guraride washowemo agera kuri miliyoni 13$, hateganyijwe ko izakoresha amagare agera ku 3000 akoresha amashanyarazi, 2500 akoresha uburyo bukomatanyije (smart bikes) ndetse na “scooter” zigera ku 1500 zikoresha amashanyarazi.

    Guraride ifite gahunda yo gushyiraho sitasiyo zigera ku 1000 hirya no hino mu gihugu, zizajya zifashishwa mu kongera umuriro muri ayo magare.

    Inkuru bifitanye isano: Byinshi ku mushinga w’amagare agiye gushyirwa muri Kigali, umuntu azajya atwara akayasiga ahabugenewe

    Amagare ya Guraride azatangira gukoreshwa mu ntangiriro za Nzeri

    Mu mezi atandatu ya mbere aya magare azajya akoreshwa ku buntu

    Hashyizweho sitasiyo 13 hirya no hino mu Mujyi wa Kigali

    source : https://ift.tt/3zeEooT

  • Kimenyi Yves na bagenzi be barekuwe – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 19 Kanama 2021 ni bwo Kimenyi Yves yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 kubera ibirori bya ‘Baby shower’ byabereye mu rugo rw’uyu munyezamu na Muyango Claudine.

    Kimenyi n‘abo abari bafatanywe, beretswe itangazamakuru ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kanama 2021, ndetse biyemerera ko bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Kanama 2021, ni bwo Kimenyi Yves n’abandi batatu muri bane bari bafunganywe, barekuwe nyuma yo gucibwa amande.

    Kimenyi yemereye IGIHE ko we na bagenzi be batatu barekuwe nyuma yo gucibwa amande.

    Yakomeje ati “Ni byo baturekuye mu ma Saa kumi z’amanywa. Muri bane twari dufuganywe harekuwe batatu undi baramusigarana kuko agomba kuzuza iminsi itanu nkuko natwe byagenze. Njye banciye ibihumbi 150 Frw abandi buri umwe bamuca ibihumbi 25 Frw.”

    Polisi y’Igihugu ikomeje gushaka abandi bantu batatu bari muri ibi birori nk’uko Umuvugizi wayo, CP John Bosco Kabera aheruka kubibwira itangazamakuru.

    Kimenyi wakiniye Isonga FC, APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports we n’umukunzi we, Muyango Claudine, baritegura kwibaruka umwana wabo w’imfura.

    Kimenyi Yves yarekuwe nyuma yo kwishyura amande no gufungwa iminsi itanu

    Batatu mu bari bafatanywe na Kimenyi Yves barekuwe. Undi umwe azabanza kuzuza iminsi itanu mu gihe Polisi y’Igihugu ikomeje gushaka abandi batatu bari bitabiriye ibirori bakoze

    source : https://ift.tt/3sILGyX

  • Tube intangarugero ku bana bacu #rwanda #RwOT

    Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo. Abefeso 4:32

    Umubyeyi umwe (maman) arimo kubara iyi nkuru ababyeyi bose bagomba gusoma no gutekerezaho:

    “Umunsi umwe, habayeho intonganya hagati yanjye n’umugabo wanjye birangira mbabaye ndasakuza. Nahungiye ahantu runaka ndicara, nubika umutwe wanjye mu biganza, ndarira. Umukobwa wacu w’imyaka 2 yumvise induru maze ntiyazuyaza. Yaraje yicara iruhande rwanjye, arampobera ati: “Ndagukunda, mama!”Naramusubije nti: “Nanjye ndagukunda.” Yashyize umutwe ku rutugu rwanjye yungamo ati: “Byaba byiza iyaba nawe wakundaga papa”.

    Ni nk’aho umutima wanjye unsimbutse! Ndarira, icyakora nihagararaho ndavuga nti”Ariko nkunda papa wawe, nubwo twagize ibyo tutumvikanaho. Umukobwa wanjye rero aramwenyura, arahaguruka, ariruka, atera hejuru ati: “Nzahita mbwira papa ko umukunda.”

    Niba abana bawe ari abahamya b’uburakari bwawe, menya neza ko hari byinshi ushobora gukora ugahindura imyitwarire bityo ugaragarize abantu imbabazi.

    Mubigishe gukemura amakimbirane hatabayeho kwanduranya. Ubereke ko itandukaniro ry’ibitekerezo rishobora kuganisha ku cyemezo cyiza ku bandi bantu, ko ushobora kwibeshya kandi ugakomeza kubahwa no gukundwa.

    Inshuro nyinshi, ugomba kubigisha ibyo utigeze wigishwa. Niba ari uko bimeze, wigire ku makosa y’ababyeyi bawe kandi uhe isomo abana bawe.

    Babarira igihe wababajwe cyangwa wakomerekejwe kandi ntukaryame ufite uburakari mu mutima wawe (Abefeso 4:26). Yesu adusaba kubabarira “Kugira ngo So uri mu ijuru na we akubabarire amakosa yawe” (Mariko 11:25).

    Babyeyi, mwibuke ko abana banyu ari mwe bagomba kwigiraho ingeso n’imigirire bizabaranga mugihe kizaza. Muri macye icyo mubababibamo ni cyo muzabasaruramo. Bibiliya itugira inama yo gutoza abana inzira nziza bagomba kunyuramo kuko bazarinda basaza batarayivamo (Imigani 22:6)

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mugirirane-neza-mugirirane-imbabazi.html