Category: Uncategorized

  • Muhadjiri Hakizimana yaba yarabeshye CS Sfaxien imwifuza? #rwanda #RwOT

    Kuba Hakizimana Muhadjiri yakwerekeza mu ikipe ya CS Sfaxien muri Tunisia, umunsi ku munsi amahirwe agenda ayoyoka, ni nyuma y’uko ibiganiro hagati y’iyi kipe na Police FC bikomeje kogorana kandi yo yaratangiye kuvugana n’uyu mukinnyi izi ko ari umukinnyi udafite ikipe(Free agent).

    CS Sfaxien yo mu gihugu cya Tunisia, irufuza gusinyisha umukinnyi w’umunyarwanda ukina inyuma ya barutahizamu, Hakizimana Muhadjiri, ni nyuma y’uko bamushimye mu mikino Nyafurika y’umwaka ushize iyi kipe yakinnyemo na AS Kigali yakiniraga.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yatangiye ibiganiro na Muhadjiri Hakizimana atarasoza amasezerano ye muri AS Kigali ariko ababwira ko muri Kamena 2021 azaba ari umukinnyi udafite ikipe aho azaba yamerewe gusinyira ikipe yifuza.

    Ibiganiro hagati y’impande zombie byaje gusa n’ibihagarara ari nabwo Hakizimana Muhadjiri yaje gusinyira ikipe ya Police FC amasezerano y’umwaka umwe kuri miliyoni 15, ariko ashyiramo ingingo ko habonetse ikipe imwifuza niyo yaba atarabakinira umukino n’umwe bazavugana nayo bakamureka akagenda.

    CS Sfaxien yongeye gusubukura ibiganiro na Muhadjiri nyuma y’uko asinyira Police FC, ndetse bavugana bazi ko akiri umukinnyi wigenga(free agent), na we yari azi ko azavugana na Police FC akaba yayishyura bakamurekura akagenda.

    Ibi binakuraho urujijo ko Muhadjiri yaba yarabeshye iyi kipe ko nta kipe afite, ahubwo bongeye kumuvugisha yaramaze gusinyira Police FC kandi akaba yari yizeye ko navugana na Police FC itazamugora kumurekura.

    Ibi byaje gusa n’ibyanga ubwo Police FC yahawe amakuru ko AS Kigali ari yo igiye kumugurisha, isaba uyu mukinnyi ko ari yo igomba kwivuganira na CS Sfaxien, yabaha ibyo bifuza bakamurekura.

    CS Sfaxien yifuzaga uyu mukinnyi yemeye gutangira ibiganiro na Police FC, ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko Police FC itifuza gutakaza Muhadjiri nk’ikipe ishaka igikombe, ikaba yarahisemo kunaniza Sfaxien iyaka ibihumbi 80 by’amadorali(miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda) ubundi bakaniyumvikanira ayo bazaha Muhadjiri, aho bivugwa ko we ari ibumbi 50 by’amadorali(miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda).

    Uyu mukinnyi uba waragiye muri Tunisia mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’umunyamabanga w’iyi kipe kuri gahunda za Muhadjiri, yavuze ko ntacyo yatangaza kuko amakipe yombi akiri mu biganiro. Amakuru akaba avuga ko kugeza uyu munsi ibi biganiro ntacyo biratanga.

    Muhadjiri ashobora kuterekeza muri Tunisia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhadjiri-hakizimana-yaba-yarabeshye-cs-sfaxien-imwifuza

  • Afghanistan: US iri kotswa igitutu ku gihe ntarengwa cyo guhungisha abavayo #rwanda #RwOT

    Bijyanye n'amasezerano yagiranye n'aba Taliban, Amerika igomba kuhava bitarenze ku itariki ya 31 y'uku kwezi kwa munani.

    Ariko Ubufaransa, Ubwongereza n'Ubudage byazamuye ijwi bivuga ko bishoboka kongeraho ikindi gihe, mbere y'inama ibihuza kuri uyu wa kabiri.

    Byitezwe ko Perezida w'Amerika Joe Biden afata umwanzuro mu masaha 24 ari imbere niba yongera icyo gihe cyo kuhakura ingabo, nkuko umutegetsi yabibwiye ibiro ntaramakuru Reuters.

    Ariko aba Taliban babwiye BBC ko kongera icyo gihe uko ari ko kose byaba ari ukurenga ku masezerano bagiranye n'Amerika, baburira ko hari ingaruka zabaho mu gihe ingabo z'Amerika zaba zihagumye.

    Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bamaze guhungishwa bakuwe mu murwa mukuru Kabul wa Afghanistan, ariko abandi bashaka guhunga baracyuzuye mu kibuga cy'indege cyo muri uwo mujyi cyangwa hafi yacyo, kikaba kirinzwe n'ingabo z'Amerika n'iz'ibihugu by'inshuti zayo.

    Abantu benshi barimo guhunga, by'umwihariko abakoreye ingabo z'amahanga, babayeho mu bwoba bwuko bakwihimurwaho n'aba Taliban.

    Ubwo bari ku butegetsi hagati ya 1996 na 2001, aba Taliban bagenderaga ku bwoko bw'amategeko atyaye yiyitirira Islam.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa Jean-Yves Le Drian yabwiye abanyamakuru muri Emira Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) ati: “Duhangayikishijwe n'igihe ntarengwa cyashyizweho n'Amerika cy'itariki ya 31 y'ukwezi kwa munani”.

    “Igihe cy'inyongera kiracyenewe ngo hasozwe ibikorwa bikomeje”.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubudage Heiko Maas yavuze ko yaganiriye n'inshuti zo mu muryango w'ubwirinzi bw'Uburayi n'Amerika wa OTAN/NATO, ndetse n'aba Taliban, ku gutuma ikibuga cy'indege cy'i Kabul gikomeza gufungurwa na nyuma y'igihe ntarengwa.

    Inama ya G7

    Kuri uyu wa kabiri, byitezwe ko Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson asaba Amerika kongera icyo gihe ntarengwa, mu nama yo ku ikoranabuhanga ry'iyakure ihuza abategetsi bo mu itsinda ry'ibihugu birindwi bikize ku isi rya G7.

    Minisitiri w'ingabo w'Ubwongereza Ben Wallace yavuze ko Bwana Johnson “agiye kugerageza kuzamura ingingo yo kureba niba Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika] zizongera” igihe ntarengwa cyo gukura ingabo muri Afghanistan.

    Ubwongereza bwavuze ko kuba ingabo izo ari zo zose z'amahanga zaguma ku kibuga cy'indege cy'i Kabul, bidashobora gukomeza ingabo z'Amerika zidahari.

    Abajyanama mu bya gisirikare babwiye ibiro bya perezida w'Amerika bya White House ko icyemezo kigomba gufatwa kuri uyu wa kabiri kugira ngo ingabo, n'ibikoresho byazo n'intwaro, zibe zashobora kuhava ku gihe ntarengwa, nkuko bitangazwa na CNN.

    Umutegetsi wo mu gisirikare yabwiye CNN ko niba Bwana Biden yemeje kuhakura ingabo mbere y'igihe ntarengwa, habaho iminsi “micye yindi” yo guhungisha abantu, mbere yuko kugabanya ingabo bitangira, bishoboka ko byabaho mu mpera y'iki cyumweru.

    Kuri ubu, i Kabul hari abasirikare 5,800 b'Amerika.

    Nkuko White House ibitangaza, abantu hafi 10,900 ku wa mbere bahungishijwe bakurwa i Kabul, hagati ya saa tanu n'igice z'amanywa (11h30) na saa tanu n'igice z'ijoro (23h30) zo ku isaha yo muri Afghanistan.

    Amerika yahungishije, inafasha guhungisha, abantu bagera hafi ku 48,000 kuva hatangira guhungisha abantu n'indege ku bwinshi ku itariki ya 14 y'uku kwezi kwa munani, nkuko White House ibivuga.

    Amafoto yo ku kibuga cy'indege cya Dulles cy'i Washington, yerekana Abanya-Afghanistan bagera muri Amerika.

    Aba Taliba bagerageje kugaragaza isura yo gutanga ihumure ku Banya-Afghanistan bahisemo kuguma mu gihugu, babasaba gufasha mu kongera kubaka igihugu.

    Umuvugizi w'aba Taliban Suhail Shaheen yabwiye BBC ko abantu bafite inzandiko z'inzira (passports) bazakomeza kwemererwa kuva mu gihugu mu ndege z'ubucuruzi nyuma y'igihe ntarengwa cyo kuhava kw'ingabo z'amahanga.

    Yagize ati: “Turashaka ko baguma mu gihugu ariko niba bashaka kugenda, bashobora kugenda”.

    Guhungisha abantu mu ndege byatangiye ubwo aba Taliban bageraga i Kabul nyuma yo kwigarurira ibice hafi ya byose bya Afghanistan mu kanya nk'ako guhumbya, Amerika imaze gufata icyemezo cyo kuhakura ingabo.

    Agace kamwe konyine mu gihugu gasa nk'akatarigarurirwa n'aba Taliban ni akarere ka Panjshir kari mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kabul. Ni indiri y'abatavuga rumwe n'aba Taliban bavuga ko bafite abantu babarirwa mu bihumbi biteguye gukomeza imirwano.

    Aba Taliban bari bahiritswe ku butegetsi n'ingabo z'amahanga zirangajwe imbere n'iz'Amerika, nyuma y'ibitero muri Amerika by'umutwe wa al-Qaeda byo ku itariki ya 11 y'ukwezi kwa cyenda mu 2001. Hakurikiyeho intambara yamaze imyaka 20.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/afghanistan-us-iri-kotswa-igitutu-ku-gihe-ntarengwa-cyo-guhungisha-abavayo

  • Abavugaga ko mfunze ubabwire ko twakoranye ikiganiro- Ukuri ku byavuzwe ko Kabera afunze #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo imyitwarire y’Abapolisi n’ibyerekeye ibuhuha bikomeje gutangazwa hifashishijwe Imbuga Nkoranyambaga, CP John Bosco Kabera yagarutse ku makuru yari amaze iminsi acicikana ko yaba yaratawe muri yombi.

    Muri iki kiganiro, CP John Bosco Kabera wifuje guhera kuri ariya makuru anyunye n’ukuri yavugwaga ko afunzwe, yagize ati 'Abavugaga ko mfunze nawe ubabwire ko uyu muns twakoranye ikiganiro [abwira Umunyamakuru]. Ndumva ntakindi narenzaho.'

    Yakomeje agira ati 'Barabibona twakoranye ikiganiro, unsanze ku biro, wansabye ko dukorana ikiganiro ndakwemerera, ubu nawe urabagezaho ubutumwa ko twakoranye ikiganiro, bakikuriramo niba mfunze cyangwa nkora akazi nk’uko ubibona…
    Nambaye imyenda y’akazi, tugaragara ahantu hatandukanye dutanga ibiganiro cyangwa twerekana abaranze ku mabwiriza cyangwa abakoze ibyaha. Nyuma y’uko ibyo bivugwa igishya kiri bugaragare ni uko uri bubereke ikiganiro twakoranye cyangwa ukabibabwira.'

    Mu cyumweru gishize Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu babibiri bakekwaho gukwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga barimo uwari washyize ubutumwa kuri Twitter ko hari mugenzi we warenganyijwe n’umupolisi.

    Ku bijyanye n’ibihuha bikomeje gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga, CP John Bosco Kabera yibukije abaturarwanda ko hari itegeko rikumira rikanahana ibyaha byakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Avuga ko mu ngingo ya 39 y’iri tegeko, ivuga ko umunyu ukwirakwiza ibihuha cyangwa inkuru zitari ukuri, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse agacibwa n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 3 Frw.

    Yagarutse ku ngero zagiye zinabaho za bamwe batangaza ayo makuru batanayihagarariyeho kuko nk’umuntu uri mu Ruhango ashobora guha amakuru uri i Musanze undi na we agahita ayashyira ku mbuga Nkoranyambaga nka Twitter.

    Ati 'Aho rero harimo iki ? Harimo ko ibyo utangaza ntabwo wabihagazeho, wabishingiye ku bucuti ku marangamutima…'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abavugaga-ko-mfunze-ubabwire-ko-twakoranye-ikiganiro-Ukuri-ku-byavuzwe-ko-Kabera-afunze

  • I Rubavu hatwikiwe ibiro 627 by’urumogi – #rwanda #RwOT

    Ibi byose byafashwe kuva muri Gashyantare kugeza Kanama 2021 mu bikorwa bya Polisi byakorewe mu Karere ka Rubavu mu mirenge itandukanye. Byatwikiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Gikombe, Umudugudu wa Nyabibuye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Kanama 2021.

    Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, yagaragarije abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge haba ku muntu ku giti cye, ku muryango we no ku gihugu muri rusange.

    Ati” Mbere na mbere mugomba kumenya ko kwijandika mu biyobyabwenge uba ukoze icyaha iyo ubihamijwe n’amategeko urabihanirwa, byangiza ubuzima bw’ubikoresha.”

    “Ni igihombo ku muryango w’uwo muntu kuko hari igihe usanga afunzwe ariwe wawufashaga ndetse udafunzwe ugasanga byamuhinduye umurwayi ntacyo akora, bangiza amafaranga yagafashije umuryango bakajya kuyagura ibiyobyabwenge.”

    Visi Meya Nzabonimpa yakanguriye urubyiruko n’abaturage muri rusange kwitandukanya n’ibiyobyabwenge mu buryo bwose, bagira uwo babona abikoresha cyangwa abikwirakwiza bakihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi zimwegereye cyangwa Polisi.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, SSP Aphrodise Gashumba, yagaragaje ko ibyinshi mu biyobyabwenge bifatirwa mu Karere ka Rubavu bituruka muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bikinjizwa mu Rwanda binyujijwe mu nzira zitemewe (Panya).

    Yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare mu gutahura amayeri akoreshwa n’ababikwirakwiza.

    Ati “Hari abo twafashe babihetse mu mugongo nk’abahetse abana, ababyambarira mu myenda y’imbere, ababishyira mu majerikani basa nk’abatwaye amata, ababipakira mu modoka zipakira imicanga, mu mifuka y’ibirayi na za Karoti n’ahandi. Aya mayeri yose tuyatahura kubera abaturage baduha amakuru, turabashimira kandi tunakangurira n’abandi kujya baduha amakuru.”

    Yakomeje agaragaza ko imirenge ya Busasama na Bugeshi ariyo ikunze kugaragaramo ibiyobyabwenge kuko ari naho bikunze kwinjirizwa. Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu kurandura ibiyobyabwenge ku butaka bw’u Rwanda.

    Uwari uhagarariye ubushinjacyaha mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero, Sibomana Theogene, yavuze ko abantu 48 amadosiye yabo yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo baburanishwe ku byaha bijyanye n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

    Iteka rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Ni mu gihe itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 263 rivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ingingo ya gatanu y’Iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Naho itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Ibiyobyabwenge byatwitswe birimo urumogi n’inzoga z’inkorano

    Urumogi rwatwitswe ni ibilo 627, rwafashwe rwinjijwe mu gihugu runyujijwe mu nzira zitemewe

    source : https://ift.tt/3ydCfJ5

  • Nta kipe yemerewe kuba mu mwiherero nta ruhushya, icyo bisaba #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryamaze gutangaza ibisabwa kugira ngo amakipe y’icyiciro cya mbere atangire imyitozo, ni mu gihe nta kipe yemerewe kuba mu mwiherero nta ruhushya babiherewe na FERWAFA kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Mu ibaruwa yasinyweho n’umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yamenyesheje amakipe ko ikipe yifuza gutangira imyitozo igomba kugaragaza abakinnyi, staff technique n’itariki yifuza gutangiriraho imyitozo. Urwo rutonde kandi rugomba kuba ruherekejwe n’ibisubizo by’uko abagiye gutangira imyitozo bapimwe icyorezo cya Coronavirus byafashwe mu minsi 3 mbere yo gutangira imyitozo.

    Ikipe igomba kugaragaza ikibuga izajya ikoreraho imyitozo n’aho ikipe izajya yakirira imikino, aha kandi bakagaragaza n’ingengabihe igaragaza igihe bazajya bakorera imyitozo.

    Ikipe yifuza gushyira abakinnyi mu mwiherero igomba kwandikira FERWAFA ibisaba kandi ikubahiriza ibikubiye mu ngingo ya 2.3 y’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus( aha amakipe agomba kubaho nk’uko yari abayeho mu mwaka ushize w’imikino, aho bose baba mu mwiherero hagira usohoka akagarukamo ari uko yamaze kongera gupimwa, n’ibindi).

    Bivuze ko uyu mwaka w’imikino wa 2021-22 amakipe azajya akora imyitozo bataha mu ngo zabo.

    Iyi baruwa kandi ivuga ko mu minsi iri imbere batangaza ingengabihe ya shampiyona, ni mu gihe shampiyona biteganyijwe ko izatangira tariki ya 16 Kanama 2021.

    Abakinnyi bazajya bakina bataha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-kipe-yemerewe-kuba-mu-mwiherero-nta-ruhushya-icyo-bisaba

  • Uwafatanywe 8.000Frw y’amiganano yavuze ko hari uwayamuhaye ari 10.000 ngo ayacuruze #rwanda #RwOT

    Uyu muturage yafashwe na Polisi y’u Rwanda tariki ya 22 Kanama ubwo yari amaze kubitsa amafaranga kuri umwe mu bakozi wa kimwe mu bigo by’itumanaho (Agent) utanga serivisi zo kubitsa, kubikuriza no koherereza abantu amafaranga kuri telefoni ukorera mu Mujyi wa Musanze.

    Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Musanze, Chief Inspector of Police (CIP) Speciose Kayitesi yavuze ko gufatwa kwa Ntirenganya byaturutse ku

    CIP Kayitesi yagize ati 'Ntirenganya yagiye kuri uriya mukozi (Agent) amusaba kumubikira amafaranga kuri telefoni. Undi yarabikoze ariko akimara kwakira ayo mafaranga abona ni amiganano, yahise yitabaza abayobozi mu nzego z’ibanze nabo bahamagara Polisi ihageze isanga koko ya mafaranga ni amiganano baramufata.'

    Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Musanze akomeza avuga ko Ntirenganya amaze gufatwa yemeye ko ayo mafaranga ari amiganano yahawe n’uwitwa Ntakirutimana uba mu Mujyi wa Kigali.

    Ntirenganya yavuze ko Ntakirutimana yayamuzaniye ari ibihumbi 10 ngo ayakwirakwize, yafashwe amaze gutanga ibihumbi Umunani.

    CIP Kayitesi yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kujya bagenzura amafaranga bahabwa kuko hari bamwe mu bantu bagenda bakwirakwiza amafaranga y’amiganano. Yaboneyeho no gukangurira abantu kwirinda ibyaha harimo n’ibi byo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.

    Ati 'Turashimira uriya muturage wagize amacyenga ku mafaranga yari amaze guhabwa na Ntirenganya, turanakangurira n’abandi cyane cyane abacuruzi kujya babanza kugenzura amafaranga bakira. Basanga ari amiganano bakihutira kuduha amakuru, ariko tunibutsa abantu ko gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ari icyaha gihanirwa n’amategeko.'

    Ntirenganya yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Cyuve kugira ngo hakorwe iperereza harimo no gushakisha Ntakirutimana.

    ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uwafatanywe-8-000Frw-y-amiganano-yavuze-ko-hari-uwayamuhaye-ari-10-000-ngo-ayacuruze

  • Mutsinzi Ange Jimmy yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Clube Desportivo Trofense yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, aboneraho gushimira ubuyobozi bwa APR FC #rwanda #RwOT

    Myugariro wakiniraga ikipe y'ingabo z'igihugu z'u Rwanda ya APR FC, yaraye yerekeje mu ikipe ya Clube Desportivo Trofense yo mu gihugu cya Portugal, ni ikipe ibarizwa mu kiciro cya kabiri.

    Kwerekeza mu ikipe ya Clube Desportivo Trofense bibaye nyuma yaho uyu mukinnyi yavuye mu Rwanda ku itariki ya Oud — Heverlee Leuven yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy'u Bubiligi, gusa uyu mukinnyi ntabwo igeragezwa yari yerekejemo atabashije gutsinda bituma yerekeza mu gihugu cya Portugal.

    Amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu myugariro wari wanahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi kizakinwa umwaka utaha, ngo ni uko Mutsinzi yerekeje i Burayi afite amakipe menshi atandukanye yamwifuzaga bikaba aribyo byatumye yerekeza mu gihugu cya Portugal nyuma yo kwanga mu gihugu cy'u Bubiligi.

    Ange Mutsinzi Jimmy werekanywe nk'umukinnyi mushya wa Clube Desportivo Trofense ashobora kutazitabira umwiherero w'Amavubi kubera ko aribwo agihabwa amasezerano y'imyaka ibiri ari mu gihugu cya Portugal.

    Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano kwa Mutsinzi w'imyaka 23 y'amavuko, yashimye ubuyobozi bwa APR FC bwamufashije kwitwara neza muri iyi myaka ibiri yari ayimazemo nyuma yo kuva mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2019.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati ' Mfashe umwanya wo gushimira amahirwe adasanzwe n'umwanya nahawe n'ikipe ya APR FC mu myaka ibiri ishize ndi umukinyi wayo. By'umwihariko ndashimira ubuyobozi bw'ikipe ku bw'urukundo mwangararagarije mu gihe tumaranye.'

    'Ndashimira cyane abatoza bamfashije umunsi ku wundi bakangirira icyizere cyo gukina, Ndashimira cyane abakinnyi bagenzi banjye twabanye mu gihe narimaze muri APR FC tukayihesha ibikombe, Ndangije nshimira byimazeyo abafana ba APR FCurukundo mwanyeretse nkaba nagira ngo menyeshe abakunzi banjye bose ko ngiye gukomereza akazi muri Clube Desportivo Trofense'

    Clube Desportivo Trofense ni ikipe yo mu kiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, yashinzwe tariki ya 28 Nzeri 1930, kuri ubu iyi kipe mu bakinnyi ifite hari umukinnyi wo hagati ukomoka muri Angola witwa Beni Mukendi.

    The post Mutsinzi Ange Jimmy yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Clube Desportivo Trofense yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, aboneraho gushimira ubuyobozi bwa APR FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mutsinzi-ange-jimmy-yerekanywe-nkumukinnyi-mushya-wa-clube-desportivo-trofense-yo-mu-cyiciro-cya-kabiri-mu-gihugu-cya-portugal-aboneraho-gushimira-ubuyobozi-bwa-apr-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mutsinzi-ange-jimmy-yerekanywe-nkumukinnyi-mushya-wa-clube-desportivo-trofense-yo-mu-cyiciro-cya-kabiri-mu-gihugu-cya-portugal-aboneraho-gushimira-ubuyobozi-bwa-apr-fc

  • Rubavu : Hatwitswe ibiyobyabwenge byafashwe mu mezi 6 hagarukwa ku mayeri y’ababizanaga arimo kubiheka nk’abana #rwanda #RwOT

    Ibi biyobyabwenge byatwitswe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 birimo ibiro 627 by’urumogi, litiro 11 za Kanyanga n’amacupa 523 y’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge kitwa Simba.

    Ibi biyobyabwenge byafatiwe mu bikorwa bya Polisi byakorewe mu Karere ka Rubavu mu mirenge itandukanye. Byatwikiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Gikombe, Umudugudu wa Nyabibuye.

    Igikorwa cyo gutwika ibi biyobyabwenge kitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, Senior Superintendent of Police (SSP) Aphrodise Gashumba n’uhagarariye ubushinjacyaha mu turere twa Rubavu- Nyabihu na Ngororero, Sibomana Theogene.

    Aganiriza abaturage bari baje muri icyo gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yagaragarije abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge haba ku muntu ku giti cye, ku muryango we ndetse no ku gihugu muri rusange.

    Yagize ati 'Mbere na mbere mugomba kumenya ko kwijandika mu biyobyabwenge uba ukoze icyaha iyo ubihamijwe n’amategeko urabihanirwa, byangiza ubuzima bw’ubikoresha. Ni igihombo ku muryango w’uwo muntu kuko hari igihe usanga afunzwe ariwe wafashaga umuryango we ndetse udafunzwe ugasanga byamuhinduye umurwayi ntacyo akora, usanga bangiza amafaranga yagafashije umuryango bakajya kuyagura ibiyobyabwenge. Ibi byose bigaruka ku gihugu kuko kibura amaboko y’abakagikoreye ngo gitere imbere ndetse ugasanga hari imiryango iri mu bukene bukabije, umutekano mucye n’ibindi bitandukanye.'

    Visi Meya Nzabonimpa yakanguriye urubyiruko n’abaturage muri rusange kwitandukanya n’ibiyobyabwenge mu buryo bwose bagira uwo babona abikoresha cyangwa abikwirakwiza bakihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi zimwegereye cyangwa Polisi.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, SSP Aphrodise Gashumba yagaragaje ko ibyinshi mu biyobyabwenge bifatirwa mu Karere ka Rubavu harimo ibyangijwe uyu munsi bituruka mu gihugu cya Repubukika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bikinjizwa mu Rwanda babinyujije mu nzira zitazwi (Panya). Yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare mu gutahura amayeri akoreshwa n’ababikwirakwiza.

    Ati 'Hari abo twafashe babihetse mu mugongo nk’abahetse abana, ababyambarira mu myenda y’imbere, ababishyira mu majerikani basa nk’abatwaye amata, ababipakira mu modoka zipakira imicanga, abarutwara mu mifuka y’ibirayi na za Karoti n’ahandi hatandukanye. Aya mayeri yose tuyatahura kubera abaturage baduha amakuru, turabashimira kandi tunakangurira n’abandi kujya baduha amakuru.'

    Yakomeje agaragaza ko imirenge ya Busasama na Bugeshi ariyo ikunze kugaragaramo biriya biyobyabwenge kuko ari naho bikunze kwinjirizwa. Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu kurandura ibiyobyabwenge ku butaka bw’u Rwanda.

    Uwaje ahagarariye ubushinjacyaha mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero, Sibomana Theogene yavuze ko abantu 48 amadosiye yabo yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo baburanishwe ku byaha by’ibiyobyabwenge. Yavuze ko hari ibihano bihanitse ku cyaha cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge akangurira abaturage kubyirinda.

    Ati 'Ibi biyobyabwenge bingana gutya byafashwe tukaba tubitwitse bifite igisobanuro gikomeye mu kubirwanya. Byonyine kuba Polisi y’u Rwanda ibifatanyamo n’abaturage ni ikimenyetso cyo guca intege n’abandi bose batekerezaga kwishora mu ngeso z’ibiyobyabwenge, ubu ni uburyo bwiza bwo guca uruhererekane rwose ruba mu kubikwirakwiza ariko bifite igisobanuro gikomeye cyane hano mu Karere ka Rubavu nk’ahantu bikunze kwinjirira bivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo.'

    ICYO AMATEGEKO AVUGA

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Hatwitswe-ibiyobyabwenge-byafashwe-mu-mezi-6-hagarukwa-ku-mayeri-y-ababizanaga-arimo-kubiheka-nk-abana

  • Abandi bakinnyi 6 basezerewe mu ikipe y’igihugu yitegura igikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    Umunya-Brésil Paulo De Tarso Milagres utoza ikipe y’Igihugu ya Volleyball mu bagabo n’abagore yafashe umwanzuro wo gusezerera abandi bakinnyi batandatu mu ikipe y’igihugu irimo kwitegura igikombe cty’Afurika kizabera mu Rwanda.

    Hari hahamagawe abakinnyi 36 mu bagabo na 28 mu bagore aho batangiye umwiherero tariki ya 8 Kanama 2021.

    Tariki ya 15 Kanama akaba yarafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi 26 barimo 16 mu bagabo n’10 mu bagore, asigarana 20 mu bagabo na 18 mu bagore.

    Nyuma nibwo Mukunzi Christophe yahise asohoka mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, ni nabwo baje kongeramo Musoni Fred.

    Ku munsi w’ejo akaba yarafashe umwanzuro wo gusezerera abandi batatu mu ikipe y’igihugu y’abagabo barimo Muvara Ronald, Gisubizo Merci na Musoni Fred.

    Mu bagore yasezereye Niyomukesha Euphrance, Uwamariya Jacqueline na Hakizimana Judith.

    Asigaranye 17 mu bagabo na 15 mu bagore bazatoranywamo(14 buri ruhande) abazakina igikombe cy’Afurika kizaba kuva tariki ya 5 n’iya 20 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.

    Abakinnyo bose basigaye

    Ikipe y’igihugu y’abagore: Akimanizanye Ernestine, Dusabe Flavia, Igihozo Cyuzuzo Yvette, Mukandayisenga Benitha, Musaniwabo Hope, Mukantambara Séraphine, Ndagijimana Iris, Nyirahabimana Divine, Nzamukosha Olive, Nzayisenga Charlotte, Uwamahoro Béatrice, Uwiringiyimana Albertine, Munezero Valentine, Nyirarukundo Christine na Yankurije Françoise.

    Ikipe y’igihugu y’abagabo: Nsabimana Mahoro Yvan, Dusabimana Vincent, Dusenge Wickliff, Kanamugire Prince, Mukunziza John, Mutabazi Yves, Murangwa Nelson, Karera Emile, Ndahayo Dieu Est Là, Rwigema Simon, Ndamukunda Flavien, Ndayisaba Sylvestre, Ngaboyintwari Cédric, Niyogisubizo Samuel, Sibomana Placide, Yakan Guma Lawrence na Akumuntu Kavalo Patrick.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abandi-bakinnyi-6-basezerewe-mu-ikipe-y-igihugu-yitegura-igikombe-cy-afurika

  • Nigeria: Ibyamamare byahuriye mu gikorwa cyo… – #rwanda #RwOT

    Album nshya ya Sarkodie yitwa No Pressure ikaba iya gatandatu mu mateka y’umuziki w’uyu mugabo ni Album iriho indirimbo nyinshi kandi yagiye afashwamo n’abahanzi banyuranye bo mu bihugu bitandukanye byo muri Africa, Uburayi na Amerika.

    Mu gikorwa gisa nk’agashya cyabereye muri Lagos umurwa mukuru wa Nigeria, Sarkodie yahurije hamwe ibyamamare bitandukanye bumvira hamwe iyi Album nshya. Ni igikorwa cyatewe inkunga na kompanyi zinyuranye nk’uko bigaragara mu butumwa bw’ishimwe bw’uyu mugabo.

    Sarkodie yagize ati: “Igikorwa cyo kumva Album No Pressure muri Naija sinabona uko mbashima mwese ariko ishimwe rikomeye kuri ziiki riddimz, mtvbaseafrica, soundcityafrica” Ati: “Ni mwe mukurikira Kenya-Nairobi ndaba ndi mu mujyi wanyu guhera none.”

    Sarkodie kandi uretse Album No Pressure mu minsi micye ishize yinjiye mu muryango mugari wa Sony Music aho yasanzemo Beyonce n’abandi barimo Davido wari wanitabiriye ibi birori.

    Davido na Sarkodie mu gikorwa cy’ibyamamare cyo kumva Album nshya yitwa No PressureJim Iyike umukinnyi wa filimi muri Nigeria, Phyno, Sarkodie na RudeboyHari hitabiriye ibyamamare byinshi muri iki gikorwa cya SarkodieSarkodie yatangaje ko akomereje ibikorwa muri Kenya-Nairobi byo kumvisha abantu Album ye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108867/byari-agashya-ubwo-ibyamamare-byahuriraga-mu-gikorwa-cyo-kumva-no-pressure-album-nshya-ya–108867.html