Category: Uncategorized

  • Emerera ubushake bw’Imana #rwanda #RwOT

    Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk’uko biba mu ijuru. (Matayo 6:10)

    Bibiliya iduhishurira ko Imana itajya irwanya ubushake bwayo: ihamagarira abantu kubwubahiriza mu mudendezo. Kubw’ibyo, umuntu wese akeneye kubyibwira ubwe, kuruta uko Imana ibimubwira: “Nahisemo gukora ubushake bwawe kugira ngo ibyo ushaka bibeho.”

    Imana itwereka, binyuze mu ngero nyinshi zo muri Bibiliya, ko inzitizi zikomeye zibuza abantu kugera ku bushake bwayo ari ukwikunda, ubwibone, urwikekwe n’inzangano umuntu agaragaza.

    Imana yamenyesheje Adamu na Eva ubushake bwayo, ariko ntibayumvira. Imana yavuganye na Kayini imumenyesha ubushake bwayo: “Kunesha icyaha.” Ariko Kayini ntiyumviye iyi nama. Ni kangahe muri Bibiliya hari aho abantu batumviye ubushake bw’Imana! Kumenya no kwemera ubushake bw’Imana ni ikibazo cya buri munsi kuri twe abizera.

    Amasengesho menshi dusenga ntabwo ari yo kandi ntazigera asubizwa, kuko ari kure y’ubushake bw Imana, nkuko Yakobo abitwibutsa: “Murasaba, ariko ntimuhabwa , kuko musaba nabi, kugira ngo uhaze ibyo ukeneye. Ibyifuzo” (Yakobo) 4.3). Ijambo “irari” rishobora gusimburwa n “ibyifuzo”. Icyo dushaka ntabwo buri gihe aricyo Imana ishaka. Pawulo yasenze asaba gukira, ariko igisubizo cy’Imana cyari kinyuranye na byo: “Ubuntu bwanjye burahagije kuri wowe, kuko imbaraga zanjye zujujwe mu ntege nke” (2 Abakorinto 12: 8-9).

    Kuba twifuza ubuzima, gukira, iyo turwaye, ni bisanzwe. Iki cyifuzo kiremewe. Ariko, ubushake bw’Imana bushobora kuba ahandi hatari gukira. Mu buryo nk’ubwo, Petero yumvise Yesu amubwira ko umunsi umwe agomba kujya aho adashaka. “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko ukiri umusore wikenyezaga ukajya aho ushaka hose, ariko nusaza uzarambura amaboko undi agukenyeze, akujyane aho udashaka.'” (Yohana 21.18).

    Ntawe ukunda imibabaro. Ariko rimwe na rimwe Imana itwemerera gufata inzira nk’iyi. “Ibyo ushaka bibeho” Mu bihe nk’ibi bisobanura kwakira imibabaro. Yesu ubwe avuga ko yasenze avuga ngo byose bibe uko Imana ishaka mu gikombe giteye ubwoba, isengesho rye ryaremewe, icyakora ryibandaga ku bushake bwa Data: Ati 'Aba, Data, byose biragushobokera, undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko jyeweho nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka”(Mariko 14:36).

    Niba Yesu agomba kuba yarahuye n’iki kintu ntabone ibyo yashakaga ni cyo Se yashakaga, tuzarushaho kuba twe ubwacu kandi akenshi tugomba gusubiramo, “Ibyo ushaka bibeho.”

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Emerera-ubushake-bw-Imana.html

  • Umukinnyi wa filime Sandra wakundanye igihe k… – #rwanda #RwOT

    Sandra wamenyekanye muri filime zitandukanye yitabye Imana kuri uyu wa 24 Kanama 2021, aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe muri Kigali, aho yari amaze igihe arwariye.

    Umuhanzi Bahati yanditse kuri 'status' ya WhatsApp ye agaragaza ko ashenguwe n'urupfu rwa Sandra. Ati 'Sandra Umumararungu Perike ntacyo mfite cyo kuvuga Imana iguhe iruhuko ridashira.' Akomeza ati 'Ese nk'ubu Isi iteye ite?'

    Uyu muhanzi yanagaragaje amashusho y'indirimbo itsinda rya Just Family yabagamo [Bahati] ryakoreshejemo uyu mukobwa wamamaye muri sinema.

    Yanagaragaje amashusho Sandra aririmba asubiramo indirimbo z'abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Prosper Nkomezi n'abandi.

    Sandra yagize izina rikomeye muri filime abicyesha filime zirimo nka 'Kaliza', 'Ay'urukundo', 'Ruzagayura' n'izindi. Gusa, yari amaze igihe ashyize ku ruhande ibijyanye na sinema, yiyegurira ibijyanye n'ubucuruzi.

    Sandra na Bahati Makaca bakundanye igihe kinini, biyemeza no kurushinga nk'umugabo n'umugore ariko baje gutandukana buri wese aca inzira ze.

    Umukinnyi wa filime Sandra Umumararungu wamenyekanye muri filime zirimo 'Kaliza' yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri  

    Bahati yashenguwe n'urupfu rwa Sandra bakundanye igihe kinini bagatandukana bitegura kurushinga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108899/umukinnyi-wa-filime-sandra-wakundanye-igihe-kinini-na-bahati-yitabye-imana-108899.html

  • Umurambo bikekwa ko ari uw’Umunyarwanda Steve Nkusi wabonetse mu kiyaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abazi Steve Nkusi bazamwibuka nk
    Abazi Steve Nkusi bazamwibuka nk’umuntu wagiraga urukundo, ugwa neza, uhora yishimye

    Amagana y’abantu bazi Nkusi Steve yaba mu Rwanda cyangwa muri Canada, bahise bajya ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza agahinda n’ubwoba batewe no kubura k’uwo musore, mu gihe inzego zitandukanye zishinzwe ubutabazi muri icyo gihugu, cyane cyane ubwo mu mazi, zakomeje ibikorwa byo gushakisha mu mazi y’icyo kiyaga.

    Nkusi wabaye mu isiganwa ry’amaguru muri Ottawa, yanakoreye Goverinoma ya Canada, akaba yari afite imigambi yo kuzakora ‘business’ nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Kaminuza ya Ottawa.

    Bivugwa ko yasimbukiye mu mazi ubwo yari kumwe n’itsinda ry’inshuti ze zifite mu myaka 20 mu bwato bari bakodesheje, ariko ntiyongera kugaruka.

    Nyuma yo kubona ibyo bibaye, abari kumwe na we mu bwato ngo batabaje Polisi.

    Tariki 22 Kanama 2021, Polisi yo mu gace kitwa Niagara (Niagara Regional Police Service) yatangaje ko ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, Polisi yahamagawe ku nkengero z’ikiyaga ahitwa Sunset Beach muri ‘St Catharines’ nyuma y’uko hari umuntu w’igitsinagabo wari umaze kurohama mu mazi.
    Polisi ngo kuva icyo gihe yatangiye gushakisha ariko ntiyagira icyo ibona.

    Polisi yari imaze iminsi ishakisha mu mazi
    Polisi yari imaze iminsi ishakisha mu mazi

    Ahagana saa saba n’iminota 15 z’amanywa ku wa Kabiri tariki 24 Kanama 2021 nibwo Polisi yo mu gace ka Niagara yahamagawe n’umuntu wari mu bwato mu kiyaga cya Ontario, avuga ko abonye umurambo w’umuntu mu mazi.

    Polisi yihutiye kuhagera, itwara umurambo w’uwo muntu w’igitsina gabo kwa muganga i Toronto kugira ngo ukorerwe isuzuma, ndetse hamenyekane uwo muntu uwo ari we.

    Amakuru atangazwa na CBC News, ni uko umuryango wa Nkusi wari watangiye gutakaza icyizere cyo kuzongera kumubona, ariko ufite icyizere ko za Camera za Polisi zimaze iminsi ine zishyizwe muri ayo mazi ya Sunset Beach ziza kugira icyo zerekana.

    Mugeni Sandrine aganira n’igitangazamakuru CBC News kuri telefoni, yavuze ko kubura Nkusi Steve ari igihombo gikomeye ku muryango.

    Abo mu Muryango wa Nkusi baturutse mu bice bitandukanye bari baje bahurira aho impanuka yabereye kugira ngo bakomeze gukomezanya no kwihanganishanya.

    Nkusi Gilbert, umubyeyi wa Nkusi Steve, ni umucuruzi w’Umunyarwanda watashye mu Rwanda mu 2019, nyuma yo kumara imyaka 18 mu mahanga. Kuri ubu yahise yerekeza aho muri Canada we n’umugore we.

    Nkusi Steve yavukiye i Kigali mu Rwanda, akurira muri Canada, aho yize amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza, aho yarangije mu bijyanye n’icungamari muri Kaminuza ya Ottawa.

    Uretse ibyo kuba Nkusi yari azwi mu gusiganwa ku maguru, yari yaratangiye no gukora mu bijyanye no kumurika imideri, nk’uko bivugwa na mushiki we Mugeni Sandrine.

    Ku mbuga nkoranyambaga, abazi Nkusi Steve, bavuga ko yari umuntu ugira urukundo, ugwa neza kandi uhora yishimye.

    Amakuru avuga ko Nkusi Steve yarohamye ubwo yari yagiye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwe mu nshuti ze.

    Ababonye impanuka iba, bavuga ko babonye Nkusi asa n’urwana n’amazi ubwo yari akimara kuyinjiramo, nyuma gato arabura. Ngo bagerageje kumuhereza umwambaro urinda abantu kurohama (life jacket), ariko ngo ntiyashoboye kuwufata.

    Abanyarwanda batandukanye b’inshuti za Nkusi bakomeje kohereza ubutumwa bw’akababaro ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, bamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

    Ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo gufasha umuryango wa Nkusi (GoFundMe) bumaze gukusanya agera ku 52.602 y’Amadolari, mu gihe intego yari 50.000 by’Amadolari.

    Steve Nkusi yari afite impano yo gusiganwa ku maguru
    Steve Nkusi yari afite impano yo gusiganwa ku maguru


    source : https://ift.tt/3sPvyMe

  • Hamenyekanye igihe umurambo wa Ambasaderi Joseph Habineza uzagerezwa i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa Siporo, Urubyiruko n’Umuco mu Rwanda yitabye Imana ku wa 20 Kanama 2021 azize uburwayi.

    Bitewe n’umuryango munini yari afite muri Kenya biteganyijwe ko hari imwe mu mihango izabera muri iki gihugu. Ku wa kane tariki ya 26 Kanama 2021, habazaho igikorwa cyo gusezera umurambo wa Amb. Habineza mu buruhukiro bwa Montezuma i Nairobi.

    Kuva saa yine n’igice kugeza saa tanu n’igice zo kuri uyu munsi hataganyijwe igikorwa cyo kumusezeraho kizabera muri Invergara club, ahazanatangirwa ubuhamya bw’abantu batandukanye bari bamuzi.

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu hazaba igikorwa cyo gukura umurambo wa Ambasaderi Habineza mu buruhukiro, woherezwe ku Kibuga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta, aho uzakurwa uzanwa mu Rwanda. Biteganyijwe ko uzahagera saa 12h10, hagakurikiraho imihango yo kumusezera.

    Kugeza ubu amakuru agera ku IGIHE ni uko hatarafatwa umwanzuro ku munsi azashyingurwaho.

    Mu rwego rwo gufasha umuryango wa nyakwigendera muri ibi bikorwa byose, hashyizweho uburyo abantu bashobora gutanga inkunga bitewe n’uko bifite. Niba wumva hari umusanzu nawe watanga wanyura aha.

    Habineza Joseph yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. Nubwo yamenyekanye muri Politiki, mbere yaho yabanje gukora mu bigo bitandukanye byigenga.

    Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

    Yatangiye imirimo ya politiki mu Rwanda mu mwaka wa 2004 ubwo yari avuye muri Nigeria, ahita agirwa Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco icyo gihe bikaba byari bigikomatanyijwe.

    Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe Minisiteri ya Siporo n’Umuco kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

    Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe minisiteri y’Umuco na Siporo kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

    Nyuma yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria na Ghana.

    Ku wa 24 Nyakanga 2014 yongeye kugaruka muri Guverinoma yari iyobowe na Anastase Murekezi nka Minisitiri w’Intebe; asubira na none ku kuba Ministeri w’Umuco na Siporo, umwanya yamazeho iminsi 183 kuko ku gicamunsi cyo ku wa 24 Gashyantare 2015 yasimbujwe.

    Umurambo wa Ambasaderi Joseph Habineza uzagezwa mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021

    source : https://ift.tt/3jhQEQg

  • Rwamagana: Umugabo yasanzwe muri lodge yapfuye – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yasanzwe mu icumbi riherereye mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Cyanya, mu Murenge wa Kigabiro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide yabwiye IGIHE, ko uwo mugabo yabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

    Yagize ati “Uwo mugabo yasanzwe mu icumbi yapfuye. Ba nyiri icumbi nibo babibonye, baratumenyesha banamenyesha Polisi, nyuma rero twagiyeyo ariko haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane uko byagenze.”

    Uyu muyobozi yavuze ko hataramenyekana aho yari yaturutse ubwo yazaga kwaka icumbi. Muri icyo cyumba bahasanze ibyangombwa bye birimo telefone.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, (RIB) ruherutse gutangaza ko imibare igaragaza ku mu myaka ibiri ishize abantu 576 biyambuye ubuzima mu Rwanda.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko mu bantu biyahura, 90 % baba bafite ibibazo byo mu mutwe kandi ko abenshi baba barabanje kubigaragaza ariko sosiyete ntibihe agaciro.

    Ifoto igaragaza amarembo y’Umujyi wa Rwamagana ari naho habarizwa umurenge wa Kigabiro

    source : https://ift.tt/3sNQF1u

  • Yatanze ibyishimo, akora ibitazibagirana mu bakunzi b’imikino n’imyidagaduro: Ibyaranze Joe Habineza mu nshingano – #rwanda #RwOT

    Ni byo koko abizera ntibashidikanya ko bazongera guhura na Ambasaderi Habineza Joseph [Joe], wabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo, akanahagararira u Rwanda muri Nigeria. Uyu mugabo yitabye Imana aguye i Nairobi muri Kenya ku wa 20 Kanama 2021, azize indwara.

    Inkuru y’urupfu rwa Joe yaratunguranye ndetse benshi ntibarabyakira, kandi aba si abavandimwe be gusa ahubwo ni Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye kuko abamuzi yabereye umugisha uwamugezeho wese.

    Amb Habineza yinjiye muri politiki mu 2004 ubwo Perezida Paul Kagame yamugiriraga icyizere akamuha inshingano muri Guverinoma, ayobora Minisiteri y’Umuco na Siporo yamazemo imyaka hafi irindwi, aza kwegura mu 2011.

    Yatanze ibyishimo ku bakunzi b’imyidagaduro n’imikino

    Abakunzi b’umuziki bazi neza Joe nk’umuntu wababaga hafi, abagira inama, aho bamwitabaje nk’umuyobozi agakora ibishoboka byose akitabira ndetse n’uwamwitabazaga mu birori nk’umuntu ku giti cye ntiyamurenzaga ingohe.

    Abibuka ibihe by’Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino, FESPAD, mu myaka ya 2005 kugeza muri za 2010 uburyo abakunzi b’umuziki baryitabiraga ndetse bagataha ibyishimo, abenshi bahita batekereza Amb Joe.

    Impamvu ariwe batekereza ni uko ari gake cyane Minisitiri cyangwa undi muyobozi ku rwego nk’urwo yariho yitabira ibirori nk’ibyo cyangwa ngo agire uruhare mu kuzana abahanzi runaka kuririmba mu gihugu.

    Kuri Joe, byari ibisanzwe kuko na we ubwe yageraga aho akajya ku rubyiniro akaririmba, hari abamwibuka mu iserukiramuco ryabereye i Rubavu, ubwo yaririmbaga ‘Buffalo Soldier’ ya Bob Marley.

    Mu bahanzi b’ibyamamare Amb Joe yagize uruhare mu kuzana ku butaka bw’u Rwanda harimo Lucky Philip Dube witabiriye FESPAD mu 2006, Itsinda ryabicaga bigacika rya Brick & Lace ryamamaye muri “Love Is Wicked”, abahanzi nka Oliver N’Goma, Magic System, Red Sun n’abandi babaga bagezweho mu Karere no muri Afurika yose.

    Ni ibihe abakunzi b’imyidagaduro batazigabirwa kuko uretse kubaba hafi, yabagiraga inama, akabafasha ndetse kugeza n’ejo bundi ubwo yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwishingizi cya Radiant Insurance yakomeje gushyigikira umuziki, anatera inkunga Iwacu Muzika Festival.

    -  Abakunzi ba ruhago bamufiteho urwibutso rw’amateka

    Amb Habineza Joe ni we wari Minisitiri wa Siporo n’Umuco mu 2011! Ni umwaka abakunzi ba ruhago batazibagirwa kubera ko aribwo ku nshuro ya mbere ikipe y’igihugu yitabiraga irushanwa ryayo rya mbere rikomeye “Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17”, cyabereye muri Mexique.

    Byari ibihe byiza ndetse bizahora byibukwa n’Abanyarwanda, aho abasore bari baratorejwe umupira mu irerero ryari ryarashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bahesheje ishema igihugu.

    Ni ibintu benshi ariko bahuza n’imiyoborere myiza ndetse na politiki yari igezweho ya Minisiteri ya Siporo icyo gihe yari ikuriwe na Amb Habineza Joe.

    Mu 2014, ku ngoma ya Joe Habineza, Amavubi yari mu makipe ahagaze neza ndetse icyo gihe yari mu mwanya mwiza wo kwitabira Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri nyuma ya 2004 ariko yaje gusezererwa biturutse kuri rutahizamu Etekiama Agiti Tady uzwi nka Daddy Birori.

    Amavubi yasezerewe azira kuba yarakinishije rutahizamu Daddy Birori kuko icyo gihe yakiniraga ku byangombwa biriho amazina ndetse n’igihe yavukiye bitandukanye n’ibyo akoresha mu ikipe ya Vita Club yakinagamo icyo gihe.

    Abakunzi ba ruhago kandi bibuka neza mu myaka Joe Habineza yari ku ntebe ya Minisiteri ifite inshingano za siporo, ari bwo amakipe yo mu Rwanda yitwaye neza ku ruhando mpuzamahanga.

    Muri icyo gihe ni bwo APR FC na Atraco FC zatwaye ibikombe bya CECAFA Kagame Cup. Ni ibikombe byatashye i Kigali mu myaka ya 2004, 2007, 2009 na 2010.

    Mu myaka ya 2007, 2009, 2011 na 2015, u Rwanda rwabonye itike ya Afrobasketball mu bagabo ndetse mu 2007 na 2011, ni zo nshuro zonyine u Rwanda rwakinnye Igikombe cya Afurika cy’abagore muri Volleyball, naho mu bagabo, u Rwanda rwagikinnye mu 2005, 2007 na 2015.

    Mu mukino wo gusiganwa ku magare, Umunyarwanda Ndayisenga Valens yegukanye Tour du Rwanda mu 2014, aba Umunyarwanda wa mbere wegukanye iri rushanwa rizenguruka igihugu kuva ryashyirwa ku rwego mpuzamahanga mu 2009.

    Ikindi kizibukwa n’abakunda ruhago n’uko abanyabigwi Samuel Eto’O Fils na Didier Drogba bageze ku butaka bw’u Rwanda muri Kamena 2009. Icyo gihe aba bombi n’abandi bakinnyi bari batumiwe muri gahunda ya “One Dollar campaign’’ yo gukusanya inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Incamake ku byaranze ubuzima bwa Joe

    Habineza yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, mu Karere ka Kamonyi, ku wa 3 Ukwakira 1968. Ababyeyi be bahise bajya kwiga hanze y’u Rwanda noneho bagarutse bahita bakorera i Kigali mu Kiyovu kuri EPR ari naho bahise batura.

    Icyo gihe yari afite imyaka hagati y’itatu n’ine. Amashuri abanza, imyaka itanu ya mbere yayize ku Ishuri ribanza rya EPA Saint Michel riherereye ku Gitega. Umwaka wa gatandatu ubanza awurangiriza kuri Ste Famille.

    Aha Habineza Joe yari akiri uruhinja, ateruwe n’ababyeyi be

    Icyiciro rusange yagitangiriye i Rubengera ku Kibuye muri Mabanza ubu ni mu Karere ka Karongi. Yaje gukomereza kuri Ecole des Sciences Byimana ari naho yarangirije ayisumbuye.

    Habineza yatangiriye Icyiciro cya mbere cya Kaminuza ahitwa St Fidèle ku Gisenyi, icyo gihe yari Institut Supérieur d’Informatique et de Gestion de Gisenyi; aha yahavuye akomereza ahitwa i Montpellier mu Bufaransa aho yarangirije mu mpera za 1989.

    Ubwo yari arangije amashuri ye mu Bufaransa, yasubiye mu Rwanda, atangira akazi muri Bralirwa aho yagizwe Analyste Programmeur (Mu by’ikoranabuhanga; ICT), nyuma y’umwaka umwe aba Umuyobozi w’Ishami rya Informatique, ari nako kazi yakoze kuva icyo gihe kugeza mu 1994.

    Mu myaka ya 1994, Heineken yashatse guhuza imikorere yayo muri Afurika ndetse uwo mushinga yawukozeho ariko ubwo yari igiye gutangira mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse icyo gihe uyu mugabo wabaga muri Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe rya Volleyball ntiyari yorohewe n’Interahamwe.

    Habineza yakoraga muri Bralirwa anakina Volleyball ku rwego rushimishije ariko aza kugira ibibazo byo mu mavi ahitamo guhagarika gukina uyu mukino ariko ashyirwa muri Komite Nyobozi ya FRVB.

    Muri Mutarama 1994 yaje gufata abakinnyi maze atumiza abakinnyi bo mu Inkotanyi gukina Volleyball na bagenzi babo mu mukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo. Umunsi wakurikiyeho bapanze ko haba undi mukino, ariko Interahamwe zimutera mu rugo iwe ku Kacyiru ziramumenesha bituma yimuka aba muri Milles Colline igihe gitoya, abana abohereza i Goma n’umugore we dore ko ari naho akomoka.

    Muri Jenoside yavuye mu Rwanda asanga umuryango we i Goma, ahageze yasanze Heineken yaravuze ko izahita imwohereza i Kinshasa agasigayo umuryango we maze we agahita ajya gukorera mu Bubiligi no mu Buholandi.

    Aka kazi yagakoze mu mezi ari hagati y’abiri n’atatu, ahita asubira i Kinshasa gufata umuryango we bakomereza mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe yahise asubira gukorera Bralirwa.

    Kubera wa mushinga yari yatangiye gukora, yaje gusabwa na Heineken ko yajya i Kinshasa gukorayo noneho agakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryawo. Yahakoze umwaka wa 1995 n’igice kimwe cya 1996.

    Igihe u Rwanda rwari rutangiye kugirana ibibazo na RDC yasubiye gukorera mu Rwanda ariko icyo gihe akora n’i Burundi.

    Mu 1998 Heineken yamwohereje muri Nigeria, kujya gukora mu ruganda rwayo muri iki gihugu, aho yagiye agomba kumara umwaka umwe ariko agezeyo abayobozi baho baramukunda, basanga ashoboye akazi bituma amarayo imyaka itandatu.

    Mu gihe yahamaze, amakipe yo mu Rwanda yabaga yagiye gukinira muri Nigeria yamugiriyeho umugisha kuko yajyaga ayakira.

    Mu 2004 ni bwo yagarutse mu Rwanda, maze Perezida wa Repubulika Paul Kagame amugirira icyizere cyo kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo yamazemo imyaka hafi irindwi maze mu 2011 afata icyemezo cyo kwegura ku bushake bwe muri iyi minisiteri.

    Muri Kanama 2011 kugeza Nyakanga 2014, Amb. Joseph Habineza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria. Muri Nyakanga 2014 yagizwe Minisitiri wa Siporo n’Umuco amara kuri uwo mwanya iminsi 183 kuko yasimbujwe ku wa 24 Gashyantare 2015.

    Abo mu isiganwa ku magare bazahora bibuka Amb Joe Habineza nk’umuntu wabafashije kandi na nyuma yo kuva mu nshingano yakomeje kubaba hafi. Aha yari kumwe na Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda ya 2014 na 2015

    Aha Amb Joe Habineza yari kumwe na nyakwigendera Jacob Desvarieux wahoze mu itsinda rya Kassav ryakanyujijeho mu muziki wo hambere

    Aha ni mu 2012 ubwo Amb Joe Habineza yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria na Ghana

    Aha ni mu 2014 ubwo Perezida Kagame yakiraga ku meza abakinnyi ba Team Rwanda nyuma ya Tour du Rwanda yegukanywe na Ndayisenga Valens. Icyo gihe bakiririwe muri Serena Hotel ndetse Amb Joe yari Minisitiri wa Siporo n’Umuco

    Icyo gihe Ndayisenga Valens yahaye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame impano y’umupira wasinyweho n’abakinnyi ba Team Rwanda bose

    Aha ni muri Miss Rwanda 2015. Amb Joe Habineza yari yagiye gushyigikira abakobwa bahataniraga ikamba

    Amb Joseph Habineza ubwo yarahiriraga inshingano nka Minisitiri wa Siporo n’Umuco mu 2014

    Aha Ambasaderi Habineza ari kumwe n’umuryango we bari kumwe na Perezida Kagame nyuma yo kurahirira inshingano nshya

    Amb Joe yari aherutse no kugaragara mu ndirimbo yahuriyemo n’ibyamamare birimo Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Haruna Niyonzima

    Ambasaderi Habineza Joseph yasize urwibutso rutazasibangana mu bo yabanye na bo udasize n’abanyamakuru bagiranye ibiganiro bitandukanye. Aha yari muri Village Urugwiro aganira n’itangazamakuru

    Ambasaderi Habineza yitabye Imana nyuma y’igihe gito yizihije isabukuru y’imyaka 33 amaranye n’umugore we

    Habineza n’umugore we bakundaga kugaragara bari kumwe ndetse mu biganiro bye yakunze kuvuga ko akunda cyane umuryango we

    Iyi ni ikipe ya Electrogaz Volleyball club mu 1989 ubwo bari kuri Stade Nyamirambo de Kigali. Habineza Joe yari mu bakinnyi bagenderwaho

    Mu 2013 ubwo Joseph Habineza yaganiraga na Perezida Kagame aho bari bitabiriye umwiherero w’abayobozi bakuru

    Mu 2019, Habineza yagiranye ikiganiro cyihariye na IGIHE agaruka ku ngingo zitandukanye zirimo ibyaranze ubuzima bwe

    Aha ni muri Gashyantare 2021 Amb Joseph Habineza yari yitabiriye Berlin International Film Festival i Berlin mu Budage

    source : https://ift.tt/3jhQMiI

  • Ibitaravuzwe kuri Niyomwungere, ’umunyabitangaza’ wagejeje ’umutama’ Rusesabagina i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ibijyanye na “Operation” byo byaravuzwe cyane, Bishop Niyomwungere Constantin asobanura neza uko “nk’umukozi w’Imana” yemeye kwitandukanya n’ikibi agashyikiriza inzego z’umutekano “umutama” akaba n’inshuti ye “Paul” nyuma yo kubona amarira yateye mu mitima ya benshi.

    Ntabwo ari benshi bari bamuzi mbere ndetse n’izina rye ryandikwaga nabi bamwe bati yitwa Niyomwungeri abandi bati ni Niyomwungere.

    N’ubu hari ibintu byinshi abantu batamumenyeho, byamuvuzweho ndetse bikimuvugwaho. Ikizwi na buri wese ni uko yamenyekaniye cyane mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye ahazwi nko mu Ruvumera, aho afite itorero yashinze rizwi nka Goshen Holy Church.

    Twaganiriye na bamwe mu bamuzi, babanye na we, basenganye na we cyangwa se abo yasengeye. Ubuhamya bwabo kuri we buratangaje.

    Kimwe n’abandi bakozi b’Imana benshi muri iki gihe, Niyomwungere ngo ni umuntu wakundaga kwambara neza, akagira n’abantu bamugenda iruhande bameze nk’abarinzi gusa mu itorero babitaga abashinzwe “protocole” y’umukozi w’Imana.

    Mu baturage, abo bantu ngo bari abarinzi be bacunga ko isaha yambaraga “ihenze” nta muntu uyimwambura nubwo ari ibintu utabonera gihamya.

    Umwe mu bantu bo mu gace karimo uru rusengero rwe yabwiye IGIHE ati “Nigeze kumva bavuga ngo yatwaye umugore w’abandi ariko niba ari inkuru sinzi gusa ni abaturage bakunda kubivuga.” ku rundi ruhande hari undi watwongoreye atubwira ko “uyu mugore w’abana babiri yari yaratandukanye n’umugabo we”, aza kubengukwa n’uyu mukozi w’Imana nyuma.

    Niyomwungere ni mwene Nzubugize François na Iyamuremye Beathe. Yabonye izuba ku wa 17 Kamena 1976. Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, bivugwa ko Niyomwungere kimwe n’abandi Banyarwanda yatashye mu gihugu aturutse i Burundi kuko se yari yarahungiyeyo mu 1959.

    Mu 1994 akigera mu Rwanda ngo yatuye i Gitarama (Muhanga y’uyu munsi). Abamuzi barimo n’umushoferi wamutwaye imyaka irenga ibiri bavuga ko itorero rye ryashinzwe ahagana mu 2002.

    Iri torero ngo ryatangiye nta bayoboke rifite, ku buryo abantu ba mbere bakoraga umurimo w’Imana barimo abari za mayibobo i Muhanga yigishije bagahinduka.

    Hatangwa ingero z’abantu babaye abapasiteri nk’uwitwa Felix uherutse kwitaba Imana n’undi witwa Theo ukiri mu murimo muri iki gihe. Barafatanyije, bakora umurimo ukomeye barigisha muri Muhanga benshi barafashwa.

    Iyo yasengaga, ngo hari abantu bahungabanaga bafashwe n’imyuka mibi, bakajyanwa imbere ariko akabakiza mu buryo budasanzwe. Umwe mu bari mu rusengero Niyomwungere ari kwigisha yagize ati “Icyo gihe nari ndimo, aravuga ngo hari abazimu bicwa n’inkweto. Umuntu umwe ajya imbere, akora ku nkweto ye, niko Pasiteri yamubwiye.”

    Niyongana Gustave wari umushoferi wa Niyomwungere, yabwiye IGIHE ko yahuye n’uyu mugabo mu 2008 amukuye mu kinamba aho yakoraga akazi ko koza imodoka aramwikundira ahitamo kumugira umushoferi.

    Yahoze muri ADEPR

    Niyongana yavuze ko yamenye Niyomwungere asengera muri ADEPR- Gahogo, ariko nyuma aza gushinga itorero rye, ahanini ngo biturutse ku bibazo yagiranye n’abandi bapasiteri.

    Ati “Wenda sinasengeye muri ADEPR ariko nari nturiye aho yasengeraga, yari pasiteri, kugira ngo ajye kwimuka yitandukanyije na yo, nyuma yo kugirana amakimbirane n’abandi bapasiteri kubera ubushobozi bwe bwo kuba yasengera abantu bagakira, baramwanga, baramurwanya, bukeye arabasezerera arimuka. Yari afite abakirisitu bamukunda cyane.”

    Uyu mugabo yemeza ko Niyomwungere afite ubushobozi bwo gukora ibitangaza kuko hari n’ibyo yakoze yirebera.

    Ati “Ikintu muziho yasengeraga abantu, agasengera abafite ubumuga bakagenda, umurwayi agakira n’umuntu ufite ikibazo, iwe nta mahoro, akaba yagenda akamusengera icyo kibazo cye kikarangira […] igitangaza muziho ni uko yasengeye umuntu ufite imbago agahaguruka akazita, akagenda mbirora n’amaso yanjye.”

    Ibitangaza bya Niyomwungere bihamywa kandi n’umwe mu basengera mu idini rye witwa Ugirumurengera Augustin, uvuga ko yamukirije umugore uburwayi yari amaranye igihe ndetse guhera uwo munsi afata umwanzuro wo kwinjira muri iri torero.

    Ati “Nasengeraga mu Bahamya ba Yehova, nza kurwaza umugore imyaka itatu ari CHUK, nza kumva ko muri Goshen Holy Church basenga umuntu agatabarwa, mpageze uko babimbwiye ni ko nabibonye.”

    Ugirumurengera avuga ko umugore we yaje gukira ubu burwayi nyuma yo gusengerwa na Niyomwungere Constantin.

    Akenshi ngo inyigisho ze yazivaganga no gukangurira abakirisitu kwitabira gahunda za Leta zitandukanye zirimo mituweri na Ndi Umunyarwanda.

    Mu baganiriye na IGIHE bose nta n’umwe uzi aho uyu mugabo atuye kuko bamwe bavuga ko urugo rwe ruri mu karere ka Muhanga ahazwi nko ku Kagitarama, mu gihe abandi bavuga ko ruri i Ruli mu Murenge wa Shyogwe na wo ubarizwa muri aka Karere, gusa we yabwiye Urukiko ko aba muri Komini Forest mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi ariko agera mu Rwanda ku mpamvu z’akazi.

    Bigizwemo uruhare na Niyomwungere Constantin, Rusesabagina na bagenzi be bagejejwe imbere y’ubutabera kuri ubu hakaba hategerejwe isomwa ry’urubanza rwabo tariki 20 Nzeri 2021.

    Abazi Niyomwungere Constantin washinje Rusesabagina bavuga ko yahoze muri ADEPR aza kuyivamo

    source : https://ift.tt/3zhWYN7

  • Rubavu: Umugabo akurikiranweho kwica umwana we w’umukobwa amuhoye ko yatinze gutaha – #rwanda #RwOT

    Icyaha uyu mugabo akekwaho cyakozwe ku wa 11 Kanama 2021 mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Bihungwe, Umurenge wa Mudende.

    Abaturanyi be bavuga ko batabaye bagasanga yarangije kwica uwo mwana. Bavuga ko batazi icyo yakoresheje amwica kuko nta gikomere nyakwigendera yari afite.

    Uyu mugabo we avuga ko ari urushyi yamukubise ahita yitura ku kibambasi cy’inzu, yikubita hasi ahita apfa ariko raporo ya muganga igaragaza ko nyakwigendera yishwe anizwe nubwo ukekwaho icyaha abihakana.

    Mu gihe icyaha cyamuhama yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Icyaha cyakorewe mu murenge wa Mudende mu karere ka Rubavu

    source : https://ift.tt/3Bhkg6t

  • Ngoma: Abagabo babiri barakekwaho kwica umwana wari uragiye ihene kugira ngo bazibe – #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 01 Nyakanga 2021 ahagana saa tatu za mu gitondo, bivugwa ko abaregwa bagiye aho ihene zari zahutse basanga ziragiwe n’umusore bamubaza niba ubwo yaragiye mu gitondo na nimugoroba ari we uribuziragire. Uwo mwana yababwiye ko ari murumuna we uri buziragire nimugoroba.

    Mu ma saa cyenda uwo mwana yagiye kuragira izo hene mu kabande , abaregwa bamusangayo, basanga batari butware izo hene uwo mwana ahari baramufata babanza kumuzirika amaboko n’amaguru barangije bamutera ibyuma mu muhogo, ku maguru no ku maboko baramwica .

    Bamaze kumwica, bamujugunye mu gishanga bamurambikaho ibyatsi, bajya gutira telefone bahamagara umukiriya ugura izo hene. Ubwo bari bamushyiriye izo hene nibwo bafashwe bashyikirizwa inzego z’ ubuyobozi.

    Nibaramuka bahamwe n’ icyaha bazahanishwa ingingo ya ingingo ya 107 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.


    source : https://ift.tt/3mEMXG2

  • Nyarugenge: Hari abana bataye ishuri bagana iy’ubazunguzayi – #rwanda #RwOT

    Aba bana bagaragara mu mihanda yo mu Mujyi rwagati, bakaba ngo barushaho kwiyongera nk’uko abahakorera babivuga. Bari mu kigero cy’abana bagombye kuba bari mu ishuri muri iki gihe abo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bari mu masomo asoza umwaka wa 2020/2021.

    Kayitesi Claudine ukorera hafi y’inyubako ya City Plaza yavuze ko atumva uburyo umuntu mukuru yohereza umwana mu buzunguzayi mu gihe yakabaye ari kwiga.

    Ati “Hari igihe mbona aba bana bari gucuruza nkabagirira impuhwe bitewe n’uburyo bangana, uramureba ukibaza aho yakuye igishoro cyangwa ukibaza umuntu umwohereza mu muhanda. Leta rwose yagakwiye guhagurukira iki kibazo.”

    Murenzi Jean Baptiste ati “Ni gute umuntu ufite ubwenge ashora umwana mu muhanda ngo ajye gucuruza? Sinzi niba utu twana ari two twishakira ibishoro.”

    Umwe muri aba bana w’imyaka 8 yabwiye IGIHE ko yahisemo gukora ubuzunguzayi nyuma y’aho nyina bamufunze kugira ngo abashe kubona imibereho.

    Ati “Mama yari umuzunguzayi baramufata baramufunga, ibintu yari yasize mba ari njye ukomeza kubicuruza kugira ngo njye na murumuna wanjye tubone ibyo kurya.”

    Undi mwana ucuruza udupfukamunwa yavuze ko ari nyina wamubwiye ko agomba kujya acuruza kugira ngo babone ibibatunga.

    Ati “Ni mama wankuye mu ishuri arambwira ngo njye mufasha gucuruza kuko ubuzima bwakomeye kugira ngo tujye tubasha kubona ibidutunga kuva aho papa adutaye.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko iki kibazo bakizi ariko ashimangira ko hari gahunda bashyizemo imbaraga kugira ngo gikemuke.

    Ati “Hari gahunda zirimo iyo gusubiza abana mu mashuri kandi twakoze ibishoboka byose basubiramo ku buryo n’uyu ugaragara ni uko aba ari mu biruhuko. Hari no kurwanya ubucuruzi bw’akajagari no kubungabunga umutekano mu Mujyi wa Kigali ndetse no gushyira imbere kurengera uburenganzira bw’umwana.”

    Abana 468 ni bo Akarere ka Nyarugenge kakuye mu mihanda umwaka ushize ariko abagera kuri 248 bayisubiyemo. Ubuyobozi bukomeje gukurikirana iki kibazo bushaka uko bakongera bagasubizwa mu miryango.

    Umwe mu bana bemeza ko ubuzunguzayi yabushowemo na nyina

    Uyu mwana yagombye kuba ari mu ishuri nk’abandi ariko agaragara mu Mujyi azunguza udupfukamunwa

    Mu Mujyi wa Kigali hasigaye hagaragara abana bakora ubuzunguzayi

    source : https://ift.tt/2Wmxi3p