Category: Uncategorized

  • Nyagatare: Abaturage barenga 400 bagizwe abarinzi b’ibyambu basabwa gukumira magendu n’ibiyobyabwenge – #rwanda #RwOT

    Aba barinzi b’ibyambu bazakorera mu nzira zirenga 70 ziherutse kuvumburwa zikoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge na magendu babikura mu gihugu cya Uganda babizana mu Rwanda. Biteganyijwe ko bazafatanya n’izindi nzego z’umutekano mu kurandura burundu abinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021 nibwo abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara bagiriye uruzinduko muri iyi mirenge itandatu hagamijwe gushimira abayobozi mu byiciro bitandukanye bagira mu kurwanya ibyaha no kubasaba gukomeza ubufatanye mu gukumira ibyaha.

    Banaganiriye kandi n’aba barinzi b’ibyambu batoranyijwe mu baturage basanzwe kugira ngo bakumira ibi byaha mu mirenge yabo.

    Abaturage n’abayobozi beretswe bamwe mu baturage bafatiwe mu byaha by’ubufutuzi ( gucuruza magendu) n’uburyo nta byiza byabagejejeho ahubwo byatumye bakena, basabwa gufatanya n’abarinzi b’ibyambu mu kurwanya ibi byaha.

    Habimana Jean Claude, umwe mu baturage bafatiwe muri ibi bikorwa bitemewe watanze ubuhamya imbere y’abaturage, yavuze k0 hari abandi bakoranaga basa n’aho aribo bari babakuriye ariko ngo iyo bamenyaga amakuru y’uko bafashwe bahitaga babura.

    Yavuze ko gucuruza magendu nta byiza bibibamo uretse gufungwa no guhomba gusa.

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Hatari Emmanuel yashimiye abayobozi bagira mu gukumira ibyaha, avuga ko muri iki gihe ibyaha byagabanutse kandi ko abayobozi bakomeje uwo murava n’ubwitange byatuma ibyaha bicika burundu.

    CP Hatari kandi yabasobanuriye amategeko atandukanye ahana ibyaha ndetse n’ibihano biteganyijwe ku bakoze ibyaha, basabwa kurushaho kwegera abaturage bakabasobanurira kubahiriza amategeko no kwitabira gahunda zitandukanye za Leta aho kwishora mu gucuruza ibiyobyabwenge.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye aba bayobozi n’abaturage biyemeje gusinyana imihigo n’ubuyobozi bwabo hagamijwe ubufatanye mu kugira umudugudu utarangwamo icyaha, avuga ko ubu bukangurambaga bwatanze umusaruro ufatika mu gukumira no kugabanya ibyaha muri iyi mirenge ikora ku mupaka.

    Aba bayobozi banasuye Radio y’Umudugudu nka kamwe mu dushya tw’abaturage b’Umurenge wa Karama bikoreye. Iyi radiyo ikaba ifasha abayobozi kugeza ubutumwa ku batuye uyu Murenge hifashishijwe indangururajwi zashyizwe mu midugudu. Iyi gahunda ikaba yaratangiye kugezwa no mu yindi Mirenge igize aka Karere.

    Akarere ka Nyagatare gafite imirenge itandatu ihana imbibi n’igihugu cya Uganda. Iyo Mirenge irimo Umurenge wa Karama, Kiyombe, Tabagwe, Rwempasha, Musheri na Matimba.

    Guverineri Gasana yasabye abaturage gufatanya n’abayibozi mu gukumira ibyaha

    CP Hatari Emmanuel yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwegera abaturage bakabasobanurira ko gucuruza ibiyobyabwenge na magendu bihanwa n’amategeko

    Abaturage bahoze bacuruza ibiyobyabwenge batanze ubuhamya bw’ukuntu byabasize mu bukene

    source : https://ift.tt/3zvvNyB

  • Kayonza: Uwarindaga icyuzi ngo kitagwamo abantu yasanzwemo yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Macuba mu Kagari ka Murundi mu Murenge wa Murundi; uyu mugabo akaba ari we wari usanzwe arinda iki cyuzi kugira ngo kitagwamo abantu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo waguyemo ari we usanzwe aharinda akaba yasanzwemo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

    Ati “Ni umugabo usanzwe aharinda, ni icyuzi cya Gacaca gitanga amazi mu mirima y’umuceri rero yari avuye mu Kagari kamwe ajya mu kandi aho kiri, hari ikiraro kigabanya Akagari ka Ryamanyoni na Murundi haramanuka cyane rero ubwo rero yahaciye nijoro ngo kuko yari yanasomye ku gacupa ashobora kuba yahise agwamo.”

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abamubonye mu gitondo ari abaturage ngo basanze igare ryamuguye hejuru, afite telefone mu mufuka n’amafaranga ibihumbi 30 000 Frw.

    Gashayija yavuze ko kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Yavuze ko kandi RIB iri gukora iperereza kugira ngo koko yemeze niba ari impanuka cyangwa niba ari ibindi bibazo yagize.

    Uyu mugabo yasanzwe yaguye mu cyuzi yari ashinzwe kurinda

    source : https://ift.tt/3yi1cmC

  • Gahunda yo gusezera bwa nyuma nyakwigendera Joseph Habineza yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri mu Rwanda akanagira indi myanya ikomeye, yitabye Imana mu cyumweru gishize aho yari arwariye muri Kenya.

    Muri Kenya aho asanzwe anafite abo mu muryango we benshi, biteganyijwe ko na ho hazabera umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama.

    Iki gikorwa cyo kumusezeraho bwa nyuma kizabera i Nairobi muri Kenya mu buruhukiro bwa Montezuma.

    Kuri uwo munsi kandi biteganyijwe ko azasezerwaho bwa nyuma ahitwa muri Invergara Club ndetse hanabeho umwanya wo kumva ubuhamya bw’abo mu muryango we ndetse n’abandi babanye na we.

    Bucyeye bwaho ubwo hazaba ari ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021, umurambo wa nyakwigendera ni bwo uzoherezwa mu Rwanda ukazahagera ahagana saa saba z’amanywa aho hazahita na bwo hakorwa imihango yo kumusezeraho bwa nyuma.

    Gusa itariki yo gushyingura nyakwigendera Joseph Habineza ntiramenyekana dore ko n’umuryango we utarayemeza.

    Mu kiganiro kihariye yagiranye na UKWEZI TV, Umunyamakuru Robert Mugabe wakusanyije amakuru ajyanye n’uburwayi bwa nyakwigendera, yavuze ko mu minsi yashize yari aherutse gukomereka ku kaguru ubwo yariho akina umukino wa Volleyball.

    Ngo icyo gikomere cyaje gisanga yari asanzwe arwaye indwara ya Diabetes bituma kidakira ahubwo gikomeza kumuzahaza ndetse ngo gituma indwara ya Diabetes ikara cyane ari na byo byatumye ajya kwivuriza muri Nigeria.

    Robert Mugabe yavuze ko muri Nigeria bafashe icyemezo cyo guca akaguru ariko avuga ko avuga ko azabikoreshereza i Buraya.

    Ngo yahise ajya muri Kenya ari na ho yaje kongera kurembera ajyanwa mu bitaro baramuvura ndetse ngo aroroherwa mu gihe bariho bategura kumusezerera ni bwo yahise yitaba Imana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gahunda-yo-gusezera-bwa-nyuma-nyakwigendera-Joseph-Habineza-yamenyekanye

  • Kanye West yasabye guhindura izina akitwa Ye – #rwanda #RwOT

    Mu mpapuro yatanze mu rukiko rwo mu Mujyi wa Los Angeles, uyu muraperi yavuze ko ashaka guhindura izina 'ku mpamvu ze bwite'.

    Ibi bibaye nyuma y'igihe gito, uyu muhanzi akaba n'umunyamideli wigeze no gushaka kuba Perezida, yanditse kuri Twitter ko ashaka guhindura izinda akitwa Ye. Icyo gihe yanditse agira ati 'Nzwi ku izina rya Kanye West. Ubu ndi Ye.”

    Iri zina yanarikoresheje kuri Album ye ya munani yasohoye muri Kamena 2018.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio imwe yo muri Amerika mu 2018, uyu muraperi w'imyaka 44 y'amavuko, yavuze ko izina 'Ye' rifite igisobanuro mu by'idini na Bibiliya.

    Ati 'Nemera ko 'Ye' ari rimwe mu magambo avugwa cyane muri Bibiliya bisobanura ‘ wowe’.'

    Uyu muraperi aritegura gushyira ku isoko Album ya cumi yitiriye Nyina 'Donda'.

    Amaze iminsi avugwa ubutitsa mu itangazamakuru kubera inkuru zishamikiyee ku itandukana rye n'umugore we w'umunyamideli Kim Kardashian.

    Kanye West anaherutse gutangaza ko aziyamamariza kuyobora Amerika, mu matora ateganyijwe mu 2024. Ni nyuma y'uko atsinzwe amatora yo mu 2020 aho yagize amajwi 60, 000.

    Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Good Morning', yavutse tariki 8 Kamena 1977, avukira muri Atlanta mu Mujyi wa Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yigwijeho imirimo ifite aho ihuriye n'umuziki. Ni umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo, 'Producer', umushabitsi akaba n'umunyamideli ubimazemo igihe.

    Forbes ivuga ko Kanye West usanzwe uririmba umudiho wa Rap atunze miliyari 1.8 z'amadorali y'Amerika.

    We n'umugore we bashakanye mu 2014, bafitanye abana bane. Bavuzwe na mbere y'uko barushinga kugeza n'ubu. Ni abantu bakunzwe kandi bavugwa ubutitsa mu itangazamakuru. Barushinze hashize igihe bacuditse.

    Kanye West witegura gusohora Album nshya yatanze impapuro mu nkiko asaba guhindura izina akitwa Ye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108912/kanye-west-yasabye-guhindura-izina-akitwa-ye-108912.html

  • Ibyari imyanda bigiye kuba imari ishyushye muri Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko mu bihe biri imbere imwe mu myanda iva mu baturage, izajya igurwa n’amasosiyete ayibyaza umusaruro. Ibyo ngo bizatuma abaturage bishyuraga amafaranga kugira ngo babatwarire imyanda, ari bo bazajya bishyurwa kuko bazaba batanze imari.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Prudence Rubingisa avuga ko n’ubwo hari ibigenda bikorwa mu rwego rwo kunoza uburyo bwo gukusanya imyanda mu Mujyi wa Kigali, mu kuyitwara ndetse no mu kuyibyaza umusaruro, ariko ngo ntibiragera ku rwego rushimishije, akavuga ko umushinga w’igerageza w’imyaka itatu ugiye gutangira uzafasha kubona igisubizo ku buryo burambye kuko uzatunganya ibyo abantu bafataga nk’imyanda, bigakorwamo ibindi bintu bifite akamaro.

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yagize ati “Twifuza ko n’abaturage bacu baba bamwe mu bikorera, bakajya batandukanya imyanda iva mu ngo zabo, tuzagera n’aho, aho kwishyura ngo badutwarire imyanda, ahubwo bazajya batwishyura kugira ngo badutwarire imyanda, kuko tuzajya tuba tubahaye imari, utanze imari rero ugomba kuyibyaza umusaruro ugaruka mu rugo”.

    Uwo mushinga watangijwe uzibanda ku bijyanye no gukusanya, gutwara no gutunganya ibifatwa nk’imyanda uzafasha u Rwanda muri gahunda rwihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Kugeza mu 2030, u Rwanda rwizeye kuba rwagabanyije 38% by’ imyuka ihumanya ikirere nk’uko bikubiye mu masezerano ya Paris yasinywe mu 2015.

    Uwo mushinga watangijwe uzita ku bijyanye no gutunganya imyanda uzatwara agera kuri Miliyoni 4 z’Amayero, ni ukuvuga asaga Miliyari 4 z’ amafaranga y’u Rwanda, ukaba uzanatanga akazi ku bantu bakora mu bijyanye no gukusanya, gutwara no gutunganya imyanda.

    source : https://ift.tt/3DhUwZ9

  • Menya byinshi kuri Munyakazi Sadate wabyaye afite imyaka 17 (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sadate Munyakazi
    Sadate Munyakazi

    Munyakazi Sadate yavutse iwabo ari umwana w’imfura akaba yarakuriye mu muryango w’abana 4, babiri hamwe n’ababyeyi be bahitanwa na Jenoside yakorewe abatutsi 1994 asigarana na murumuna we. Yavukiye mu Karere ka Nyanza ahahoze ari muri Komine ya Ntongwe i Busoro, akaba afite abana 5.

    Uyu mugabo yaje kwiga ibijyanye n’ubukungu abiminuza mu bwubatsi akaba apiganirwa amasoko ya Leta mu bwubatsi nka rwiyemezamirimo.

    Munyakazi Sadate yaje kwisanga yateye inda umukobwa bakundanaga ku myaka 17 biza kurangira banabanye, umugore yemeza ko yari mwiza kandi yujuje ibyo yakundaga, cyane ko yikundira umugore w’igikara, ufite imisatsi miremire kandi witonda.

    Kimwe mu byo atajya yibagirwa ni uburyo uwo mugore yamushyigikiye, ntamutezukeho ubwo induru zari zabaye nyinshi abantu bamutuka ku mbuga nkoranyambaga mu bitangazamakuru bitandukanye n’ahandi henshi, ariko akagumya kumuba hafi.

    Yagize ati “Sinigeze ncika intege ndetse n’umugore wanjye n’umuryango wanjye wose bakomeje kumba hafi cyane ko nagiye ku buyobozi bwa Rayon hashize iminsi mbitegura n’ubwo atabanje kubyumva, ariko yagezeho arabyemera ko niba abantu bambonyemo ubushobozi nabafasha”.

    Sadate avuga ko n’ubwo yatukwaga hirya no hino atigeze acika intege na rimwe kuko yari azi ko gahunda yari yarihaye yo gushyira Rayon ku murongo no gukorera mu mucyo, byari ukuri kabone n’iyo yabonaga bamurwanya.

    Yagize ati “Iyo undwanyiriza mu kuri kwanjye ngira ingufu zo kugukomeraho kandi inzego za Leta zanyerekanga ko zinshyigikiye ndetse zanabonaga ko ndi mu kuri. Mu nama twagize cyangwa n’ibindi bikorwa twahuriyemo nta muntu wambwiye ko ntari mu kuri”.

    Ifungwa rya Sadate n’ibyamubabaje mu buzima bwe

    Munyakazi Sadate avuga ko yigeze gufungwa azira gahunda ya Girinka ubwo baguze inka zimwe zikaza gupfa, abantu bakamutemeraho itaka agafungwa ariko akaza gufungurwa.

    Yagize ati “Nafunzwe iminsi 29 harimo imwe namaze muri gereza ya Muhanga, inzego za Leta zaje gushishoza barandekura ndataha mburana ndi hanze ndetse nza no gutsinda urubanza”.

    Sadate avuga ko yananiwe kurya muri gereza bisaba ko umugore azajya amugemurira inyama (Steak), ikaranze yumutse akunda, kugira ngo abashe kubaho, iyi nyama ngo akaba ari na byo biryo bye akunda, ndetse akaba iyo yasohotse ari yo yikundira.

    Munyakazi ntateze kwibagirwa Jenoside yamwiciye umuryango, ikamuhekura ndetse ikabasiga iheruheru.

    Yagize ati “Umuntu utarahura na Jenoside sinamwifuriza ko yamubaho, uzi kubyuka mu gitondo ukabura byose, abavandimwe inshuti ibintu byose bikagenda, bigakorwa n’abaturanyi mwabanaga muri byose mwakamiye, biteye ubwoba. Kugeza na n’ubu nananiwe kubyakira, wumve ko n’amatongo y’iwacu nabuze imbaraga zijya kuyasana kandi ntabuze ubushobozi”.

    Ikindi atazibagirwa ngo ni uko yabyaye afite imyaka 17, akaba afite umwana mukuru kandi bangana, byaratumye akora cyane akiri muto ndetse akaba yifuza kuzakora ibikorwa by’urukundo ageze mu myaka 45, dore ko ubu afite imyaka 40 kubera ko yakoze akiri muto.

    Ikindi Sadate yishimira ni uburyo hari abantu, cyane abize bamushimira uburyo yahaye icyerecyezo ikipe ya Rayonsport.

    Munyakazi Sadate yahoze yitwa David

    Munyakazi Sadate avuga ko yavukiye mu muryango w’abakristu gaturika ndetse akaba yarasomaga agacupa ariko akaza kuba umuyoboke w’idini ya Islam, ndetse izina yakuranye rya David aza kurisimbuza irya Sadate, ibi ni byo byatumye atanywa inzoga ndetse akaba adashobora no kuzisengera.

    Munyakazi akunda gusohoka akajya gusura ahantu hatandukanye ari kumwe n’umuryango we, akaba umufana ukomeye w’ikipe ya Liverpool, agakunda imiziki ituje, mu Rwanda akaba umufana w’imena w’umuhanzi Social Mula.

    Umuntu afataho icyitegererezo ni Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, akavuga ko buri umwe amufasheho urugero yagera aho ashaka hose.

    Munyakazi avuga kandi ko yiyiziho inenge anengwa na bose, y’uko akunda kuvuga ibintu uko biri, ikindi ngo nta kunda guhita abona utuntu tudasanzwe ku buryo yabipfuye kenshi n’umugore we.

    Yagize ati “Hari ubwo yabaga yambaye nk’agakanzu keza simbibone nkazabimubwira hashize iminsi nk’ibiri, ukabona arababaye gusa uko iminsi igenda ishira nagiye mbimenyera nkabyitaho”.

    Munyakazi avuga ko bikwiye ko abantu badashimishwa n’ibibi biba ku bandi, ahubwo bakishimira kubazamura no kubafasha, agasaba urubyiruko kubyaza amahirwe igihugu cyabahaye yo kwiga no kwisanzura nta vangura iryo ari ryo ryose.

    Kurikira ikiganiro cyose muri iyi Video:

    source : https://ift.tt/2UMNiv3

  • Yagiye kukodesha icumbi ryo kuraramo , basanga amanitse mu mugozi , bitera benshi urujijo i Rwamagana, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Rwamagana , haravugwa inkuru y' umugabo wari wakodesheje icumbi ryo kuraramo , none yarisanzwemo amanitse mu mugozi yapfuye , bigakekwa ko yaba yiyahuye.

    Nk' uko Igihe.com dukesha iyi nkuru kibivuga , uyu mugabo yasanzwe mu icumbi riherereye mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Cyanya , mu Murenge wa Kigabiro wo muri ako Karere ka Rwamagama.

    Hanyurwimfura Egide , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Umurenge wa Kigabiro , yavuze ko uwo mugabo yabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021. Ati' Uwo mugabo yasanzwe mu icumbi yapfuye. Ba nyiri icumbi nibo babibonye, baratumenyesha banamenyesha Polisi, nyuma rero twagiyeyo ariko haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane uko byagenze.'

    Egide yakomeje avuga ko hataramenyekana aho yari yaturutse ubwo yazaga kwaka icumbi. Muri icyo cyumba bahasanze ibyangombwa bye birimo telefone.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/25/yagiye-kukodesha-icumbi-ryo-kuraramo-basanga-amanitse-mu-mugozi-bitera-benshi-urujijo-i-rwamagana-inkuru-irambuye/

  • Bruce Melodie yasinyiye akayabo ka miliyari mu gihe cy’imyaka 2 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie yasinye amasezerano afite agaciro ka miliyari y’amafaranga y’u Rwanda na Sosiyete icuruza ibiribwa yitwa Food Bundle.

    Itahiwacu bruce wamamaye nka Bruce Meledie mu muziki, ni amasezerano y’imyaka 2 yasinye aho agiye gutangira afasha iyi kompanyi mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu guhaha hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’abahinzi bakamenye uko bacuruza ibihingwa byabo mu buryo bugezweho, ni ubukangurambaga bwiswe #morefreslife.

    Shikama Dioscore yavuze ko aya masezerano yari amaze amezi 6 aganirwaho, ngo abantu bashobora kumva ayo mafaranga bageka ko atari byo ari ibihuha ariko ngo bashatse gukora ibitamenyerewe muri muzika nyarwanda.

    Ati 'Twashatse guhindura ibisanzwe biba mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Ntabwo ibi bintu ari igihuha nibyo.'

    Bruce Melodie uheruka gusinya amasezerano ya miliyoni 150 na Kigali Arena, yavuze ko yiteguye gukorera iyi sosiyete neza, akaba yishimira urwego umuziki we umaze kumugezaho.

    Ati 'Nanjye nishimiye kuba ndi aha. Nishimiye kuba nagiriwe kino cyizere. Nari maze igihe nkora umuziki ariko ntabwo ibintu byari byakageze kuri uru rwego. Niteguye gukorana n’iyi sosiyete neza nk’uko nsanzwe mbigenza.'

    Food Bundle ikorera muri Afurika yose ndetse na Dubai na Qatar. Ifasha abantu kugeza umusaruro wabo ku isoko. Ni urubuga rwa Internet rufasha abantu kugura ibiribwa.

    Mu Rwanda ikaba ikorana n’abahanzi ibihumbi 2, ngo yiteguye gukaba uyu mubare inshuro 100.

    Bruce Melodie yasinye amasezerano ya miliyari y’amafaranga y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yasinyiye-akayabo-ka-miliyari-mu-gihe-cy-imyaka-2

  • MINAGRI n’abo bafatanya basanze inkeri ari imari ishyushye mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    MINAGRI igiye kwagura umushinga wo guhinga inkeri
    MINAGRI igiye kwagura umushinga wo guhinga inkeri

    Mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka wa 2021, MINAGRI ku bufatanye n’Umuryango w’Abahinzi-borozi bo mu Buholandi witwa Agriterra (uteza imbere umushinga HortInvest), batangiye kugerageza imbuto z’inkeri kugira ngo Leta iruhuke gutumiza izo mbuto hanze y’igihugu.

    Icyo gihe u Rwanda rwatumizaga buri mwaka inkeri zipima toni 200 zo gukoramo ibintu bitandukanye nk’umutobe (jus na divayi), ibirungo nka ‘confiture, magi’ n’ibindi, yawurute n’amafu ahesha ibintu bitandukanye kugira ibara n’impumuro byihariye.

    Tariki 03 Gashyantare 2021 ni bwo Umuryango Agriterra wagejeje mu Rwanda ingemwe 70,000 z’inkeri zo mu bwoko bwitwa ‘Bravura’ ziturutse mu Buholandi.

    Inkeri zahinzwe muri Gashyantare zareze neza
    Inkeri zahinzwe muri Gashyantare zareze neza

    Umushinga ‘HortInvest’ wifashishije amakoperative y’abahinzi mu turere twa Rwamagana, Rulindo, Muhanga, Rutsiro na Karongi, bahinga izo nkeri ku buso buto buto (umurima utarengeje hegitare imwe n’igice), kugira ngo babanze barebe ko zibasha kwera mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Inkeri zareze batangira kuzikoramo ibintu bitandukanye, izindi ziragurishwa ku masoko yo mu Rwanda atandukanye ndetse no mu mahanga (cyane cyane muri Kongo Kinshasa), aho ikirogarama kimwe ubu kigurwa kuva ku mafaranga 500Frw-6000Frw bitewe n’ubwiza ndetse n’aho zirimo kugurishirizwa.

    Ku wa Kabiri tariki 24 Kanama 2021, MINAGRI hamwe n’abafatanyabikorwa bahuye bakora isuzuma ry’umusaruro urimo kuva mu nkeri muri iki gihe, basanga zimaze kugabanya icyuho cy’izari zisanzwe zitumizwa mu mahanga kuva kuri toni 200 kugera kuri toni 63.5 ku mwaka.

    Ubutaka bw
    Ubutaka bw’u Rwanda buberanye n’inkeri

    Abahinzi b’inkeri hamwe n’abazitunganyamo ibintu bitandukanye, nka Sina Gérard(ufite ikigo cyitwa Urwibutso muri Rulindo), bari babukereye baje kumurika ibyo bakora muri imwe mu mahoteli yakorewemo inama i Kigali.

    Sina usanzwe akora umutobe mu nkeri, avuga ko arimo kubaka n’uruganda ruzazikenera mu gukora amasabune, kuko zitanga ikinyabutabire cyitwa arome gitera isabune guhumura.

    Sina agira ati “Nizeza abahinzi ko isoko ry’inkeri nta na rimwe rizigera ribura, kuko iyo tugura n’ubundi ntabwo ziba zihagije”.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze avuga ko ubwoko bw’inkeri burimo guhingwa ubu ari bushya, kuko izari zisanzwe mu Rwanda ari inyagasozi.

    Dr Ngabitsinze yakomeje agira ati “Ubutaka bw’u Rwanda buberanye n’ubuhinzi bw’inkeri, zishobora gukoreshwa mu gihugu ndetse hagasaguka n’izoherezwa mu mahanga kandi zatunganyijwe(zongerewe agaciro)”.

    Ashimira Ambasade y’Abaholandi mu Rwanda yiyemeje guteza imbere ishoramari ry’inkeri ndetse n’abahinzi ubu bamaze kwerekana ubushake bwo kuzihinga.

    Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI
    Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe ubutwererane(SNV) mu Rwanda akaba ari na we ukuriye HortInvest, Bernie Chaves avuga ko mu ishoramari ry’inkeri zituruka mu Buholandi harimo amahirwe cyane, kandi akaba ari ubundi buryo bwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

    MINAGRI hamwe n’abafatanyabikorwa bahise biha intego y’uko u Rwanda ruzatangira kubona umusaruro w’inkeri ugera kuri toni 379 ku mwaka muri 2024(ubwo gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi izaba irangira).


    source : https://ift.tt/3kqIMuL

  • Christopher yarijijwe n'ibyo abafana be bamubwiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Muneza Christophe uzwi nka Christopher abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje ko yasazwe n'amarangamutima ndetse akanarira bitewe n'amagambo yabwiwe n'abafana be nyuma yuko indirimbo ye ” Mi Casa ” igiye hanze. Christopher yerekanye bimwe mu byo abafana be bamubwiye byiganjemo kumusaba kutazongera kubasiga ndetse no gukomeza kubakorera indirimbo.

    Bimwe mu byo abafana be bamubwiye ni ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/christopher-yarijijwe-nibyo-abafana-be-bamubwiye/