Category: Uncategorized

  • Musanze FC yasinyishije Nshimiyimana Imran wakiniraga Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Imran Nshimiyimana wari umaze imyaka ibiri akinira ikipe ya Rayon Sports,yamaze gusinya amasezerano y'imyaka 2 muri Musanze FC aho yahise anahabwa igitambaro cy'ubukapiteni.

    Nyuma yo kugirana ibiganiro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Kanama 2021, Nshimiyimana yumvikanye n'ubuyobozi bwa Musanze FC, yemera gusinya amasezerano y'imyaka ibiri.

    Kuri uyu wa Gatatu Nshimiyimana Imran yerekanwe nk'umukinnyi mushya wa Musanze FC uzajya wambara nimero eshanu ndetse amafoto yashyizwe hanze yagaragaje ari gusinya amasezerano.

    Nshimiyimana Imran yakiniye amakipe atandukanye nka AS Kigali,Police FC yakiniye imyaka itanu mbere yo kugurwa na APR FC, yavuyemo ajya muri Rayon Sports mu 2019.Yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu mu 2012.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/musanze-fc-yasinyishije-nshimiyimana-imran-wakiniraga-rayon-sports

  • #AfroBasket2021: Cameroun yatewe mpaga mu mukino yari guhuramo na Sudani y’Amajyepfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu muri Kigali Arena harakomeza imikino y’igikombe cya Afurika cya Basketball “FIBA AFROBASKETBALL 2021”, aho umwe mu mikino yari iteganyijwe wamaze gusubikwa.

    Cameroun yatewe mpaga mu mukino wayo wa mbere yari gukina
    Cameroun yatewe mpaga mu mukino wayo wa mbere yari gukina

    Ni umukino wagombaga guhuza ikipe y’igihugu ya Cameroun ndetse na Sudani y’Amajyepfo, aho waje gusubikwa nyuma yo gusanga mu ikipe ya Cameroun harimo abakinnyi banduye icyorezo cya COVID-19.

    Sudani y
    Sudani y’Amajyepfo yahise ihabwa amanota abiri na mpaga y’ibtego 20-0

    Mu mategeko y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball “FIBA” agenga aya marushanwa, nyuma yo kuyasuzuma hafashwe umwanzuro wo gusubika uyu mukino ndetse Cameroun inaterwa mpaga y’amanota 20-0.

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu ya Cameroun yahise yiyambaza Belleck Bell ukinira REG BBC yo mu Rwanda ngo azabafashe muri iyi mikino


    source : https://ift.tt/3jfelIC

  • Huye_ Tumba_ Ngoma: Hafashwe abantu bacuruzaga kanyanga ndetse no munsi y' urugo barahateye urumogi #rwanda #RwOT

    Inzego z' umutekano na Polisi ikorera mu Karere ka Huye bakoze ibikorwa byo gufata abacuruza ibiyobyabwenge , kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kanama 2021, ni ibikorwa byabereye mu Mirenge ya Tumba na Ngoma yose iri mu Karere ka Huye.

    Amakuru avuga ko muri iki gikorwa hafashwe Nimubona Alexis w' imyaka 41na Ndayisaba Emmanuel w' imyaka 29 ndetse na Uwiringiyeyezu Alexis w' imyaka 41.

    Nk' uko urubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha iyi nkuru rubivuga, mu rugo rwa Nimubona Alexis ruherereye mu Murenge wa Tumba hafatiwe litiro 15 z' ikinyobwa cya Kanyanga ndeste no munsi y' ururgo rwe yari yarahateye urumogi aho bivugwa ko habotse ibiti bine (4) by' iki kiyobyabwenge naho mu rugo rwa Ndayisaba Emmanuel hafatiwe litiro 20 za Kanyanga , ni mu gihe mu rugo rwa Uwiringiyeyezu Alexis ruherereye mu Murenge wa Ngoma hafatiwe litiro 13 za Kanyanga na litiro 260 z' ikinyobwa cyizwi ku izina rya Muriture ndetse n' ingunguru bifashisha bakora ibi biyobyabwenge.

    Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo aba bacuruza ibiyobyabwenge bafatwe.

    Yagize ati' Hari abanyarwanda  bamaze kumva ububi bw'ibiyobyabwenge, twari dusanganywe amakuru twahawe n'abaturage y'uko  bariya baturage  bombi bacuruza ibiyobyabwenge cyane cyane Kanyanga, hanyuma dutegura igikorwa cyo kubafata. Ubwo twajyaga gufata Nimubona Alexis twasanze no munsi y'urugo rwe yarahateye urumogi naho uwitwa Uwiringiyeyezu we yari afite ingunguru atekeramo kanyanga mu nzu,  turashima uruhare abaturage bagize kugira ngo aba bagabo babashe gufatwa.'

    Mu rugo rwa Nimubona Alexis basanze hateye ibiti bine by'ikiyobyabwenge cy'urumogi

    SP Theobald Kanamugire akomeza agira inama abishora mu biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu usibye kubakururira ibyago byo kubafunga cyangwa kwangiza ubuzima bwabo, yanabibukije ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y'ibindi byaha n'amakimbirane mu miryango harimo, gukubita no gukomeretsa, ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana.

    SP Kanamugire yagize ati'Nta mpamvu yo gukora ibinyuranyije n'amategeko ni ugushyira ubuzima mu kaga kandi hari ibintu byinshi byemewe n'amategeko umuntu yacuruza cyangwa akanywa kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima by'uwabinyoye. Ntushobora kwigirira akamaro ndetse ukagirire umuryango wawe n'Igihugu muri rusange ubinywa.'

    ICYO AMATEGEKO AVUGA?

    Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.
    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ingingo ya 5 y'Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n'amabwiriza y'ubuziranenge n'andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/25/huye_-tumba_-ngoma-hafashwe-abantu-bacuruzaga-kanyanga-ndetse-no-munsi-y-urugo-barahateye-urumogi/

  • Byagenze bite kugira ngo umworozi witwa Safari arwane na DASSO? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi byabereyemo witwa Twahirwa Gabriel, yatangarije Kigali Today ko ibi byabaye mu byumweru bibiri bishize, ubwo bari mu igenzura ku borozi baragira ku muhanda kugira ngo bagirwe inama zo kubireka.

    Avuga ko ubusanzwe inka zizerera zifatwa zigacibwa amande ari na byo byari bigiye gukorwa Safari George akabarwanya bigera aho atura hasi DASSO aramuniga amukurwaho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi w’agateganyo, Mutware Hercule.

    Gitifu Twahirwa ni byo yasobanuye, ati “Inka ziragirwa ku muhanda ziteza impanuka kenshi z’imodoka rimwe na rimwe hakabonekamo impfu. Twari mu bukangurambaga ku bantu bazerereza amatungo niko gusagarirwa na Safari.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi avuga kuri iki kibazo, yasobanuye ko abayobozi bagombye kuba hari uburyo bakemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi n’abaturage, abasaba kudakoresha imbaraga z’umurengera mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

    Mu kiganiro yahaye TV1, Minisitiri Gatabazi yavuze ko agiye kuvugana n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba kugira ngo bamenye uko bakemura ikibazo.

    Ati “Nta mbaraga z’umurengera zikwiye kuba zikoreshwa, kuri jyewe nanavuga y’uko niba umuturage aragira ahantu hatemewe, aho kugira ngo ugere aho urwana na we, washoboraga kumureka kandi hari uburyo mwakora ‘operation’ (umukwabu), mufatanyije n’izindi nzego, noneho umuturage warenze ku mategeko akaba yabihanirwa aho kugira ngo murinde mwajya kurwana.”

    Yakomeje agira ati “Jye numva umuturage adakwiye guhohoterwa, abayobozi bagomba kumenya ko bafatanyije hari uburyo bagombye gukemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi.”

    Safari George ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karangazi kubera kuniga DASSO.

    source : https://ift.tt/3yiWAwt

  • Nshimiyimana Imran wakiniraga Rayon Sports yerekeje muri Musanze FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka ibiri yari amaze akinira ikipe ya Rayon Sports, Nshimiyimana Imran yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Musanze.

    Yahawe na numero 5 yakunze kwambara mu makipe yanyuzemo
    Yahawe na numero 5 yakunze kwambara mu makipe yanyuzemo

    Nshimiyimana Imran werekeje muri Rayon Sports nyuma y’aho ikipe ya APR FC yari imaze gusezerera abakinnyi 17, ni umukinnyi usanzwe ukina mu kibuga hagati ariko afasha ba myugariro, ni umwe mu bakinnyi ikipe ya Musanze ihereyeho yiyubaka muri uyu mwaka w’imikino.

    Usibye APR FC na Rayon Sports, Nshimiyimana Imran yakiniye amakipe yandi hano mu Rwanda arimo ikipe ya AS Kigali, Police FC, ndetse akaba amaze igihe kinini akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.


    source : https://ift.tt/3mrcGls

  • Nyagatare : Umurwano w’inkundura w’umuturage wanize DASSO akenda kumuheza umwuka #rwanda #RwOT

    Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uwo mugabo usanzwe ari umworozi ari hejuru y’umukozi wa DASSO wambaye impuzankano.

    Ayo mashusho abanza kugaragaza uwo mukozi wa DASSO yafashe mu mashing umushumba w’uriya muturage akamuciraho umupira yari yambaye.

    Uwo mukozi wa DASSO ahita avuga ngo bareke uwo mushumba ahubwo ngo bajye gufata nyirazo ari we Safari George.

    Uwo uwo mukozi wa DASSO yageraga kuri Safari, uyu mworozi yahise amukubita umutego wa rugondihene ubundi amunigira hasi.

    Muri ayo mashusho humvikanamo amajwi y’uwo mu-DASSO watabazaga agira ati 'Aranyishe we aranyishe.'

    Muri ayo mashusho humvikanamo amajwi y’uwo mu-DASSO watabazaga agira ati 'Aranyishe we aranyishe we aranyishe we…'

    Ubwo uwo muturage wari hejuru y’uwo mu-DASSO yamunize, hahise haza bamwe mu bari kumwe mu mukwabo barabakiza bamumukura hejuru.

    Uwo muturage witwa Safari George ubu yamaze gutabwa muri yombi akaba afungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Karangazi.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwagize icyo buvuga kuri aya mashusho yashyizwe kuri Twitter, buti “Nubwo Akarere kari mu bikorwa byo gufata amatungo azerera hanze y’inzuri, uburyo ibi byakozwemo binyuranyijwe n’imyitwarire ikwiye. Abagaragaweho imikorere mibi ku mpande zombi (haba abayobozi na ba nyir’inka) bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera.”

    Ubutumwa bw’Akarere bukomeza bugira buti “Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe ingamba ko imikorere mibi nk’iyi itazongera mu nzego zose ndetse no mu baturage.”

    Twahirwa Gabriel uyobora Akagari ka Musenyi kabereyemo kiriya gikorwa, yatangaje ko ibigaragara muri ariya mashusho byabaye mu byumweru bibiri bishize ubwo ubuyobozi bwari mu bukangurambaga bwo gusaba abaturage kutajyana inka mu gasozi.

    Ngo ubwo uriya mukozi wa DASSO yari muri ibyo bikorwa, ni bwo yakubitanye n’uriya muturage wari wahuye inka mu gasozi ubundi akamuhohotera.

    Iki kibazo cyanagarutsweho mu bitangazamakuru binyuranye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney aganira na TV1 yavuze ko bidakwiye ko umuyobozi cyangwa umukozi w’urwego runaka agera aho arwana n’umuturage nka kuriya.

    Gatabazi yagize ati 'Niba umuturage aragira ahantu hatemewe, aho kugira ngo ugere aho urwana na we, washoboraga kumureka kandi hari uburyo mwakora operation, mufatanyije n’izindi nzego, noneho umuturage warenze ku mategeko akaba yabihanirwa aho kugira ngo murinde mwajya kurwana.'

    Mu Ntara y’Iburasirazuba ni hamwe mu hakunze kuvugwa urugomo rwaba urukorwa n’abaturage hagati yabo kimwe n’urukorwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakorera abaturage.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Nyagatare-Umurwano-w-inkundura-w-umuturage-wanize-DASSO-akenda-kumuheza-umwuka

  • Nshimyimama Amran nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, yasinyiye ikipe nshya(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Nshimiyimana Amran wari usoje amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports, yamaze gusnyira ikipe ya Musanze FC.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021, nibwo ikipe ya Musanze FC yasinyishije Nshimyimana Amran amasezerano y’imyaka 2.

    Nshimiyimana Amran, asinyiye iyi kipe yo mu Majyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Musanze nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports yari yaragiyemo muri 2019.

    Amran kuva 2010-2012 yakiniraga ikipe ya AS Kigali, 2012 yatandukanye nayo yerekeza muri Police FC yakiniye kugeza muri 2016 ubwo yerekezaga muri APR FC yakiniye kugeza 2019 ubwo yatandukanaga nayo yerekeza muri Rayon Sports.

    Nshimiyimana Amran asinyira Musanze FC

    Yasinyishijwe na perezida w’iyi kipe, Trump

    Yahawe nimero 5 yari asanzwe yambara muri Rayon Sports

    Amran ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nshimyimama-amran-nyuma-yo-gutandukana-na-rayon-sports-yasinyiye-ikipe-nshya-amafoto

  • Imran wakiniye APR na Rayon yasinye muri Musanze FC #rwanda #RwOT

    Imran Nshimiyimana usanzwe ari umukinnyi wo hagati, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kanama ni bwo yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Musanze F.

    Imran Nshimiyimana ujya anahamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi, giye muri Musanze FC avuye muri Rayon Sports yari amazemo imyaka ibiri.

    Yari yaragiye muri Rayon Sports muri 2019 ubwo APR FC yasezereraga abakinnyi 16 icya rimwe ubwo iyi kipe yari yitwaye nabi mu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

    Nshimiyimana Imran ugiye muri Musanze FC, yakiniye kandi ikipe ya AS Kigali iri mu makipe ahagaze neza muri iyi minsi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Imran-wakiniye-APR-na-Rayon-yasinye-muri-Musanze-FC

  • Impinduka ku rugendo rw’Amavubi muri Maroc #rwanda #RwOT

    Urugendo rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagombaga guhaguruka mu Rwanda ku wa Gatandatu yerekeza muri Maroc gukina na Mali, rwimuriwe ku Cyumweru.

    Amavubi afite umukino wa mbere w’itsinda E na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, aho umukino uzabera muri Maroc tariki ya 1 Nzeri 2021.

    U Rwanda rukomeje imyitozo rwitegura uyu mukino ndetse n’uw’umunsi wa 2 bazakinamo na Kenya tariki ya 5 Nzeri.

    Iyi kipe ikaba yagombaga guhaguruka mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama ariko urugendo rukaba rwahindutse bakabaza bazahaguruka bukeye bwaho ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021.

    Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bamaze kuhagera nka Buhake Twizere Clement ukina muri Norway, Kalisa Jamil na Nsengiyumva Isaac bakina muri Uganda, Emery Mvuyekure wa Tusker muri Kenya yaraye ahageze.

    Meddie Kagere wa Simba SC ategerejwe mu Rwanda uyu munsi, Nirisarike Salomon we azagera mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Kane.

    Rwatubyaye Abdul ukinira FK Shkupi muri Macedonia y’Amajyaruguru, Manzi Thierry ukinira Dila Gori FC muri Georgia , Mukunzi Yannick ukina muri Sandvikens IF muri Suède na Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat muri Maroc, Rwatubyaye Abdul ukinira FK Shkupi muri Macedonia y’Amajyaruguru, Manzi Thierry ukinira Dila Gori FC muri Georgia , Mukunzi Yannick ukina muri Sandvikens IF muri Suède na Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat muri Maroc, Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon mu Bufaransa bose bazahurira n’Amavubi muri Maroc.

    Urugendo rw’Amavubi rwashyizwe ku Cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-ku-rugendo-rw-amavubi-muri-maroc