Category: Uncategorized

  • Ni ‘Couple’ y’abanyamakuru: Juliet Tumusiime… – #rwanda #RwOT

    Juliet na John bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 5 bamaze bakundana ariko urukundo rwabo bakaba bararugize ibanga cyane dore ko abantu bari bazi ko bakundana ari mbarwa – ahubwo benshi bamenye ko bakundana ubwo Juliet yavugaga YEGO. Tumusiime Juliet akora kuri Televiziyo Rwanda akaba n’umuhanzikazi mu muziki wa Gospel ndetse ni n’umukozi wa Equity Bank, naho umugabo we John Muhereza ni umunyamakuru kuri Televiziyo imwe yo muri Kenya ariko ayikorera aba i Kigali akaba n’umuhanga mu gutunganya amafoto n’amashusho ndetse n’ibiganiro bya Televiziyo.

    Byari ibyishimo bisendereye kuri Juliet na John ku munsi w’ubukwe bwabo

    Ubukwe bwabo bubaye nyuma y’amezi 8 bagaragarije inshuti n’imiryango yabo ko bari mu rukundo dore ko tariki 06/12/2020 ari bwo Juliet yabwiye YEGO umukunzi we John mu birori byabereye mu Kiyovu kuri 5 Swiss Hotel bigategurwa mu buryo bwatunguye cyane Juliet. Kuwa 26 Gicurasi ni bwo basezeranye imbere y’amategeko naho tariki ya 21 Kanama 2021 basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa EPR Kabuga mu birori biryoheje ijisho byitabiriwe n’abantu bacye mu kwirinda Covid-19. 

    John na Juliet bambariwe n’abarimo ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Uwase Delphine wabaye umunyamakuru wa Flash Tv ubu akaba azwi nka Soleil muri filime y’uruhererekane ‘Bamenya’, umunyamakuru Murenzi Emmanuel (Emmalito) wa Isibo Tv, Sharon Kacyeye uririmba muri Kingdom of God Ministries, Umugabekazi Rebecca [Becky Rocsi] ukorana na Juliet mu kiganiro RTV Sunday Live, Pastor Mucyo Diana umuhanzikazi mu muziki wa Gospel wari Marraine wa Juliet, n’abandi.

    Mu muhango wo Gusaba no Gukwa

    Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda.com, Tumusiime Juliet yatangaje ko hari ibintu byinshi yagendeyeho ajya kwemerera urukundo John Muhereza, ku isonga hakaba hari imico ye yamunyuze cyane. Yagize ati “Ibyatumye mubwira YES ni byinshi pe. Icya mbere ni ukubera imico ye, kabisa ku mico ni 100%. Icya kabiri aranyubaha kandi akanyumva cyane, ikindi yubaha Imana n’abantu. Gusa igikomeye ni uburyo ankundamo, uko byagenda kose n’aho namurakaza kuri we nza ku mwanya wa mbere, kandi agira umutima wihangana cyane”. 

    Ati: “Nta bintu byo gufuha cyane agira kuko yizeye ijambo namubwiye. Kuko iyo aza kuba afuha cyane sinzi ko byari kuvamo pe n’uburyo nimereye kubera ko nkunda abantu cyane. Ibyo rero byamuhesheje amanota. Ikindi ni uko muri test (umukoro) namuhaye zose yazitwayemo neza cyane, kuko yubahirije byose kandi abikorana umutima mwiza mu myaka ine, rero nta kindi namwitura uretse kumukunda cyaneeee kandi nkamutetesha cyane, kuko yambereye inkoramutima y’ukuri. Ndasaba Imana kumuha umugisha no kumurinda muri byose kandi izanshoboze kumubera uwo yifuza”.

    Juliet na John bamaze imyaka 5 bari mu munyenga w’urukundo

    Mu muziki akora wo guhimbaza Imana, Juliet Tumusiime amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; ‘Tera intambwe imwe’, ‘Waba usize iki’ na ‘Sinzaceceka’. Kuri ubu Juliet n’umugabo we John bakomeje gusangiza abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’umunsi wabo w’amateka aho bagaragaza ko baryohewe cyane n’intambwe nshya bateye yo kurushinga. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, hari aho Juliet yagize ati “Uyu ni umunsi Imana yaremye, reka tuwishimiremo tuwunezererwemo”. Yongeyeho ko atangiye shapitire nshya (Chapter) y’ubuzima ndetse akaba yinjiye mu migisha mishya hamwe n’umukunzi we.

    REBA ANDI MAFOTO Y’UBUKWE BWA JULIET NA JOHN

    “Uyu ni umunsi Imana yaremye reka tuwishimiremo”

    Basezeranye imbere y’Imana kuzabana ubuziraherezo

    Juliet hamwe n’abakobwa b’ikimero bari bamugaragiye

    Juliet hamwe na Marraine we Pastor Mucyo Diana

    Emmalito (ibumoso) mu basore bambariye John wa Juliet, uko ari batatu bakoranye ku yahoze ari Royal Tv

    Umukwe n’umugeni hamwe na Parrain na Marraine

    John na Juliet barebana akana ko mu jisho

    J&J bakoze ubukwe bubereye ijisho

    Becky Rocsi (ibumoso) yambariye mugenzi we bakorana kuri RTV

    Soleil burya no kubyina ni ibintu bye!

    Ubwo Juliet na John basezeranaga imbere y’amategeko

    Juliet ati “Nta kindi namwitura uretse kumukunda nkamutetesha cyane!”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108907/ni-couple-yabanyamakuru-juliet-tumusiime-wa-rtv-na-john-muhereza-barushinze-mu-birori-bibe-108907.html

  • Padiri Bosco Rwubake yakoze indirimbo ku nshi… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yakoze iyi ndirimbo mu kwifatanya n'Abasaserdoti bari guhabwa iryo Sakramentu muri aya mezi ya Nyakanga na Kanama 2021.

    Ku wa 19 Kanama 2021 Diyosezi ya Gikongoro yungutse umupadiri mushya ari we Padiri Senani Callixte. Ni igikorwa cyabereye muri Paruwasi ya Muganza Kiyobowe na Musenyeri Celestin Hakizimana umwepiskopi wa Gikongoro.

    Padiri Visenti Twizeyimana watorewe n’umwepiskopi wa diyoseze ya Ruhengeri kuba Padiri Mukuru wa paruwasi Katedarali ya Ruhengeri yarahiriye imbere y’ Umwepiskopi n’abakristu b’iyi paruwasi kuzarangiza neza ubutumwa yahawe.

    Ku wa 21 Kanama 2021, muri paruwasi Kitabi diyosezi Gikongoro, habereye umuhango w’itangwa ry’ubupadiri kuri diyakoni Emmanuel Ingabire; n’abafaratiri batatu, Anatole Igirimbabazi wa paruwasi Bishyiga, Emmanuel Ndacyayisaba wa Gahunga na Faustin Nshimyumuremyi wa Cyanika bahabwa ubudiyakoni.

    Ku itariki nk'iyi, Kuri katedarali ya Kibungo habereye umuhango w’Itangwa ry’ubupadiri ku badiyakoni batatu ari bo Janvier Murwanashyaka wa paruwasi Nyarubuye, Mariyamungu Jean wa paruwasi Rukoma, Iryivuze Dieudonne wa Paruwasi Kansana.

    Tariki 22 Kanama 2021, Ikinyamakuru Kinyamateka cya Kiliziya Gatolika cyatangaje ko umuryango wo muri diyosezi ya Nyundo wakoze amateka yo kwibaruka abapadiri batatu bavuka mu rugo rumwe. Abo bapadiri ni Padiri Gilbert, padiri Leandre na Padiri Revocat wabuhawe ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021 i Byumba.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Padiri Bosco Rwubake yavuze ko uretse kwifatanya n'Abahawe ubusaserdoti muri aya mezi, yanakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kubibutsa inshingano bafite zo kureberera inama z'Imana.

    Ati 'Nakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kubibutsa ubwiza bwaryo n’inshingano turihererwamo. Inshingano z'umusaserdoti ni ukwigisha, gutagatifuza no kuyobora imbaga y’Imana.'

    Uyu mu padiri yabwiye urubyiruko biyumvamo umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, ko ari inzira nziza nta gihombo kirimo. Ati 'Nibyiza kuko ni ubuzima, noneho by”umwihariko bikaba ubuzima bw’iteka. Muri make gukorera Imana ni ubuzima ni ibyishimo n’umunezero.'

    Mu busanzwe isakramentu ry’ubusaserdoti urihabwa umaze kunyura mu bihe by’iciro by’amasomo harimo 'Philosophie' na 'Theologie'.

    Padiri Bosco Rwubake yakoze indirimbo ku Isakramentu ry'Ubusaserdoti n’inshingano z’umusaseridotiPadiri Bosco yavuze ko yakoze indirimbo 'Umusaseridoti' mu rwego rwo kwifatanya n'abahawe isakaramentu ry'Ubusaseridoti muri Nyakanga na Kanama 2021

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUSASERIDOTI' YA PADIRI BOSCO RWUBAKE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108921/padiri-bosco-rwubake-yakoze-indirimbo-ku-nshingano-zumusaseridoti-yumve-108921.html

  • Kamonyi-Musambira: Polisi y'u Rwanda yatuje umuryango mu nzu ya Miliyoni 18 #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cy'uyu wa 25 Kanama 2021, Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bamurikiye umuryango wa Sumwiza Sylvan na Nabahweje Agnes, inzu y'agaciro k'amafaranga asaga Miliyoni 18 y'u Rwanda. Iyi nzu, iherereye mu Mudugudu wa Ruvumura, Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira.

    Mu ijwi rito ry'izabukuru n'uburwayi avuga ko afite, Umusaza Sumwiza yashimiye Polisi y'u Rwanda agira ati' Ubu mu mbona mpagaze aha ng'aha maze iminsi ndwaye, nubwo ndwaye kubashimira, utabashima yaba ari muntu ki se!?, yaba atari umuntu'.

    Mu ijambo rishima, yasabye Se wabo ugaragara nk'ugifite agatege kuvuga mu izina rye, yagize ati' Ibyo abantu babona ni byinshi ariko nti babibona kimwe kuko nabyo biba bitameze kimwe. Ibyo twibonera ni byiza kandi ibyiza barabishima. Kugira neza ni ibintu bidatungura Abanyarwanda kuko ntabwo bije nonaha. Byari umuco ushingira mu gukunda, mu gufatikanya, mu gufasha abatishoboye no gushyigikira ibyagezweho. Turabashimiye byimazeyo nka Polisi y'u Rwanda n'abo muhagarariye, uwabatumye'.

    Akomeza ati ' Iyi nkunga muduteye ni inkunga itangwa n'abazi gutanga, itangwa n'abagira neza, kandi Leta yacu igira neza, ikunda abo iyobora. Ntibahungabanya, ahubwo irababungabunga. Dushimiye Polisi y'u Rwanda yatekereje kuri aba bana bacu, imaze kureba imbere n'inyuma uko bameze ikabashakira amasaziro meza. Inkunga muteye uyu muryango wacu turabashimiye twimazeyo, dushimiye na Leta muhagarariye iba yabatumye, muyitubwirire ko inkunga mwaduteye tuyishimye'.

    CP Bruce Munyambo.

    Komiseri muri Polisi y'u Rwanda, Bruce Munyambo wavuze mu izina ry'Umuyobozi mukuru wa  Polisi utabonetse ku bw'impamvu z'akazi, yashimiye ubufatanye buri hagati y'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, Abaturage na Polisi y'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo kubungabunga umutekano w'Abaturage n'ibyabo. Yashimye by'umwihariko ubufatanye bwabayeho mu gikorwa cyo kubakira uyu muryango inzu.

    Yagize kandi ati ' Polisi y'Igihugu irishimye cyane ku bw'iri cumbi muzehe Sumwiza Sylvan na Nabahweje Agnes babonye. Turabasaba kugira ngo uyu muco mwiza wo gufatanya dukura mu muco Nyarwanda ukomeze. Twabizeza yuko igihe cyose muzajya mutwitabaza nkuku, turahari kandi twiteguye gufatanya namwe kugira ngo habeho iterambere ry'abaturage'.

    Umusaza wahawe inzu na Polisi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera wari kumwe n'itsinda rya Polisi ryaje gushyikiriza uyu muryango iyi nzu, yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa byinshi Polisi y'u Rwanda ikora hirya no hino mu gihugu bijyanye no gukorana n'abaturage. Avuga ko agaciro k'inzu yahawe uyu muryango ari amafaranga y'u Rwanda Miliyoni 18. Ashimangira kandi ko byose kugenda neza byavuye mu bufatanye bw'Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage, ko niyo Polisi yatanga amafaranga yose yo kuyubakisha atariyo yazana abafundi, abayedi n'ibindi byakoreshejwe mu kubaka.

    CP Kabera, ashimangira ko iyi nzu isobanuye ikintu gikomeye cyane kubera ko byerekana ko Polisi yegereye abaturage, ko abaturage nabo barushaho kuyizera, ko kandi bishyira isano ya bugufi hagati yabo ituma n'aho Polisi itari baba bahari bagatanga amakuru, bavuga ibitagenda neza aho batuye bityo Polisi ifatanije n'izindi nzego bakaba batabara. Ashimangira ko mu gihugu hose, mu turere twose hari ibikorwa bitandukanye Polisi itegura gukora, byose mu nyungu z'iterambere n'imibereho myiza y'umuturage.

    Uhereye iburyo; CP Kabera, CP Munyambo, Mayor Tuyizere, Umusaza Sylvan wahawe inzu.

    Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi yashimiye Polisi y'u Rwanda ku bw'iki gikorwa cyiza cyo kubakira umuturage ndetse n'ibindi bikorwa ikora mu neza y'ubuzima bwiza n'iterambere ry'umuturage.

    Meya Tuyizere yagize kandi ati' Aka gasozi gafite umugisha kubera ko Polisi y'Igihugu cyacu yahageze.Tutayifite umutekano ntiwashoboka, ariko buriya umutekano uri mu ngeri nyinshi, kuko iyo umuturage adafite aho aba umutekano uba wahungabanye. Turabashimira rero ko twabagejejeho igitekerezo cy'uko uyu muryango tubona udafite imibereho myiza, ishobora kubageza mu mutekano utari mwiza bakemera kudutera inkunga, iyi nzu nziza y'akataraboneka kuri uyu musozi ikahubakwa'.

    Akomeza avuga ko uretse n'iyi nzu yatashywe, hari n'izindi zirimo kubakwa hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Kamonyi. Ati' Turashimira ko ibyo Polisi idufasha ibikora neza cyane ku buryo biba icyitegererezo bikaba binaryoheye ijisho. Mbashimiye umwanya mwafashe mukaza kutumurikira ku mugaragaro iyi nzu y'aba babyeyi bacu, y'umwe mu Besamihigo wari ukeneye aho kuba, ubu ni ikibazo kimwe gikemutse mu bibazo byinshi by'abadafite aho kuba habereye Umunyarwanda. Turizera ko ubu bufatanye buzatuma uyu mwaka n'abaturage bose badafite aho kuba habereye bazaba bahafite kuko twanabishyize mu mihigo. Ubu dufite kubaka inzu 650. Ubufatanye buzatuma twesa Imihigo dufatanije'.

    Inzu yatashywe, ifite ibyumba bitatu n'uruganiriro( Salon), harimo ibikoresho byose nk'intebe, ameza, akabati, ibitanda na Matora n'ibyo kwiyorosa. Ifite kandi ubwiherero n'aho gukarabira, ikagira ububiko, igikoni gifite amashyiga ya kijyambere n'ibindi, byose byakozwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda, Akarere ka Kamonyi n'abaturage.

    Inyuma mu gikari cy'inzu.
    Mu ruganiriro.
    Kimwe mu byumba 3.
    Ikindi cyumba.
    Ifoto rusange.
    Inzu uyirebeye mu gikari uri inyuma yayo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-polisi-yu-rwanda-yatuje-umuryango-mu-nzu-ya-miliyoni-18/

  • Umukecuru ukundana bidasanzwe n'inguge y'ingabo yahawe isomo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho uyu mukecuru witwa Adie Timmermans w'imyaka 86 amaze igihe agirana umubano udasanzwe ningagi y'ingabo kuri ubu yahagaritswe gusura icyanya cy'inyamaswa cya Antwerp mu Bubiligi.

    Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko buri cyumweru Timmermans yasuraga icyo cyanya agiye kureba iyo nguge yiswe Chita, bakagaragarizanya amarangamutima y'urukundo arimo gusomana no gukoranaho ku misatsi.

    Ubuyobozi bw'iyo nzu bwavuze ko bidakwiriye kuko hari impungenge z'uko iyi nyamaswa yahindura imyitwarire ikaba nk'ibana n'abantu cyane kurusha uko yaguma uko iri. Ikindi cyari gihangayikishije ngo ni uko iyo myitwarire ishobora kuyigisha zigenzi zayo.

    Timmermans amaze guhagarikwa kongera kuyisura yasutse amarira, yibaza uko atazongera gusura iki cyanya mu gihe bagenzi be bazakomeza kuyikora, abwira itangazamakuru ko yari imufatiye runini mu buzima bwe.

    Source : https://yegob.rw/umukecuru-ukundana-bidasanzwe-ninguge-yingabo-yahawe-isomo/

  • Real Madrid igiye gutwara PSG rutahizamu Kylian Mbappe yari ikomeyeho cyane #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid itajya ibura umukinnyi yifuza,yamaze gutera intambwe ishimishije mu rugamba rwo kwegukana Kylian Mbappe kuko kubera akayabo yasutse ku meza ya PSG byatumye yemera ko baganira.

    Mu ijoro ryakeye nibwo amakuru yavuze ko Real Madrid yashyize ku meza ya PSG miliyoni 137 z'amapawundi kuri uyu rutahizamu w'imyaka 22 usigaje umwaka w'amasezerano.

    Abayobozi ba PSG barangajwe imbere na Perezida Nasser Al-Khelaifi bagiye batangaza ko Kylian Mbappe ntaho azajya ariko uyu mukinnyi yanze kongera amasezerano nubwo bamwegereye inshuro 3 zose bamuha umushahara mwiza n'agahimbazamusyi gahanitse.

    Mbappe wakuze afana Real Madrid ndetse akaba afite inzozi zo kuzayikinira,yanze byose PSG yamuhaye ndetse agerekaho no kwanga gukinana na Neymar Jr na Messi kugira ngo yigire i Madrid.

    PSG yanze kariya kayabo ka mbere Real Madrid yatanze aho yifuza ko ariya miliyoni 137 bayongeraho izindi 34 hanyuma bakamurekura.

    Mbappe wagiye muri PSG aguzwe miliyoni 166 avuye muri AS Monaco,arifuzwamo miliyoni £171 kandi nta masezerano akanganye afite ibintu byatumye benshi bacika ururondogoro.

    Real Madrid imyaka idashora amafaranga menshi ku isoko,irashaka kugura Mbappe kugira ngo yongere kugira ubusatirizi bukomeye cyane ko Benzema wenyine adahagije.

    Umutoza wa PSG,Mauricio Pochettino yari afite inzozi zo gukoresha Mbappe, Neymar na Lionel Messi ku busatirizi ariko bishobora kutamukundira kuko ikinyamakuru L'Equipe gitangaza ko iyi kipe yo mu Bufaransa yiteguye kurekura Mbappe igihe Real Madrid yaba yishyuye amafaranga ahagije.

    Hari andi makuru avuga ko PSG iri gushaka kuganira bwa nyuma na Mbappe kugira ngo ayigumemo gusa ukuri guhari nuko uyu nta gahunda afite yo kongera amasezerano.

    Real Madrid yazanye umukinnyi umwe David Alaba ku buntu imukuye muri Bayern Munich, hanyuma igurisha Martin Odegaard muri Arsenal na Raphael Varane muri Manchester United bombi kuri miliyoni £72.

    Amakuru aravuga ko umuyobozi wa siporo wa PSG,Leonardo yiteguye kurekura Kylian Mbappe kuko yaberetse ko nta gahunda afite yo gusinya amasezerano.

    Yagize ati “Kylian Mbappé arashaka kujya Real Madrid kandi ntizamubuza.Twanze amafaranga ya mbere ya Real Madrid ariko ibyo dushaka nibigerwaho tuzareba.

    Real madrid yaradusuzuguye,ikora ibidakwiriye,yica amategeko.Ntabwo tuzemera miliyoni 160 z'amayero.Nibiba ngombwa ko agenda bizaba ari uko tubishatse.

    Nta gahunda dufite yo kuvugana na Real Madrid,ese izuzuza ibyo tuyisaba?,ntabwo mbizi.Nzi ibyo ndi kuvuga ku myitwarire mibi ya Real Madrid.Imaze imyaka 2 ishka Mbappe, ivugana na buri wese,umuryango we…Ntabwo twigeze dufungura umuryango wo kurekura Mbappe……..”


    Mbappe ni ingirakamaro kuri PSG ariko yanze kuyongerera amasezerano

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-igiye-gutwara-psg-rutahizamu-kylian-mbappe-yari-ikomeyeho-cyane

  • Ibintu 5 utamenye Yesu aha abamukunda #rwanda #RwOT

    Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n’uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk’uko yikunda.Maze uwo munsi Sawuli ajyana Dawidi iwe, ntiyamukundira gusubira kwa se ukundi.Bukeye Yonatani na Dawidi basezerana isezerano, kuko yari amukunze nk’uko yikunze. (1 Samweli 18:10-4)

    Muri iyi nkuru yo muri Bibiliya dusangamo Dawidi, Yonatani umuhungu we na Dawidi. Reka Dawidi tumugire twebwe, Yonatani tumugire Yesu, Sawuli we ashobora kuba ahagarariye Satani. Urukundo rwa Dawidi na Yonatani ruratangaje rwakabaye rugereranywa n’urwo dukunda Yesu. Akenshi tubwira Yesu ko tumukunda cyane, ariko iyo tugeze mu bikorwa usanga atari ko bimeze.Mubyukuri urukundo si amagambo gusa, urukundo ni amagambo avanze n’ibikorwa.

    Bibiliya iravuga ngo Yonatani yahaye Dawidi ibintu 5 bikurikira:

    1. Umwitero:

    Umwitero usobanuye impano z’Imana. Mugihe cya Eliya na Elisa muribuka ko Eliya yahaye Elisa umwitero Umwuka w’Imana ahita amuzaho. Yesu yaravuze ngo muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira kandi muzaba abagabo bo kumpamya. Ikintu kigaragaza ko wahawe Umwuka Wera ni uko uzaba ukundisha Imana umutima wawe wose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose. Ikindi ni imbaraga ushyira mu kwezwa no kwihana.

    2. Umwambaro

    Umwambaro usobanuye gukiranuka.Yesu iyo umwakiriye akwigisha gukiranuka ku gato no ku kanini, kandi bizakubera umugisha niwiga kubaho ubuzima bwo gukiranuka. Ikintu kikumenyesha ko umuntu ari inshuti ya Yesu uzasanga asigaye akiranuka mu kazi, mu rugo, ku cyacumi, avugisha ukuri n’ibindi.

    3 Inkota

    Inkota isobanura Ijambo ry’Imana. Iyo usomye Abefeso 6 uhita ubona Ijambo ry’Imana icyo rivuze. Abakolosayi 3:16 haranditse ngo Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose. Ijambo ry’Imana rirangiza imanza zananiranye kandi ritanga ubuzima.

    4. Umuheto:

    Umuheto usobanuye amasengesho. Umuheto urasa kure. Inkota yo ushobora kuyitera uwo muri kumwe, ariko umuheto wo urekura umwambi ukagera kure. Amasengesho ni ikintu gikomeye. Ushobora gusengera umuntu uri muri Amerika Imana igasubiza igakora ibintu bitangaje.

    Bill Gharam yaravuze ngo iyo umuntu asenga, ashobora no gukoresha abamalayika kuko mwibuke ko Petero igihe yari yafashwe yafunzwe, ab’itorero bagiye mu cyumba barasenga, aho basengeye haranyeganyega malayika ahita amanuka muri gereza aravuga ati 'Abera bavuze ngo ntupfa, ambara imyenda yawe n’inkweto unkurikire tugende.' Nuko banyura mu nzugi zifunze zose zihita zifungura. Mubyukuri nidusenga imiryango izakinguka ndetse ibyananiranye bizashoboka.

    5. Umukandara

    Umukandara usobanuye kuvugisha ukuri. Abefeso 6 haravuga ngo mukenyere umukandara ari wo kuri. Muri iyi minsi ikinyoma kiyogoje isi, hari ubwo uhamagara umuntu umureba imbere ya we akakubwira ngo yagiye i Bunaka. Nyamara telephone zakagombye kuba zikora umugambi w’Imana atari izo kubeshyeraho. Ibyo twakora byose bitari mu kuri byaba ari ubusa.

    Bibiliya iravuga ngo Yesu ni inzira y’ukuri n’ubugingo. Iyi nzira yitwa Yesu abanyamadini bose bayihururiyemo, ariko ikibazo abayigendamo mu kuri ni bangahe? Abantu bose batagenze muri iyi nzira mu kuri bazahura n’ingorane yo kubura ubugingo buhoraho. Aho kugira ngo ukore byinshi bitari mu kuri, wakora bicye ariko biri mu kuri.

    Muri macye turebye ibintu 5 Yonatani yahaye Dawidi, nyamara uruta Yonatani ari hano ni Yesu umwana w’Imana yiteguye gukora ibiruta ibyo utekereza, azaguha indishyi z’akababaro icyo usabwa ni ukurambura amaboko yo kubyakira.

    Source: Agakiza tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-5-utamenye-Yesu-aha-abamukunda.html

  • Munyakazi Bruce Melodie yasinyiye akayabo ka miliyari muri Food Bundle #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yamaze gushyira umukono kuri aya masezerano yamuhaye akayabp ka miliyari imwe mu mafaranga y'u Rwanda ,aya mafaranga yaje yiyongera kuyandi masezerano yo kwamamazqa uyu muhanzo asanzwe afite akaba ahise amugira umuhanzi w'umuherwe kurusha abandi mu Rwanda.

    Bruce Melodie zahabwa aya amafaranga mu gihe cy'imyaka ibiri.Bagiye gutangirira ku bukangurambaga bwiswe #morefreshlife bugamije kwigisha abantu gusirimuka bagahindura imyumvire mu buzima bujyanye n'uko bahaha bifashishije ikoranabuhanga, abahinzi nabo bakamenya uko bakwiriye gukora ngo ibiribwa bahinga babicuruze mu buryo bugezweho.

    Bavuze ko bari bamaze amezi itandatu baganira ku gusinya aya masezerano.

    Shikama Dioscore watangije iyi sosiyete, mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo Bruce Melodie yasinyaga aya masezerano, yavuze ko bashatse gukora amateka y'ibidasanzwe bikorwa mu ruganda rwa muzika.

    Ati 'Twashatse guhindura ibisanzwe biba mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Ntabwo ibi bintu ari igihuha nibyo.'

    Iyi sosiyete yari isanzwe ikorana n'abahinzi 2000 , ngo ubu bashaka gukuba uwo mubare inshuro 100.

    Muri iki gihe umusaruro wangirika utageze ku isoko ni 40% kuko abahinzi batabona uko bawugezayo cyangwa bakabura abaguzi. Shikama yavuze ko bashaka ko bafashijwe na Bruce Melodie, uyu mubare uzagabanuka ukagera ku 10%. Bifuza Kandi ko Bruce Melodie azafasha nibura bakajya babona abaguzi 10 000 ku munsi.

    Bruce Melodie yatangaje ko yishimiye urwego umuziki we umaze kugeraho.

    Ati 'Nanjye nishimiye kuba ndi aha. Nishimiye kuba nagiriwe kino cyizere. Nari maze igihe nkora umuziki ariko ntabwo ibintu byari byakageze kuri uru rwego. Niteguye gukorana n'iyi sosiyete neza nk'uko nsanzwe mbigenza.'

    Food Bundle ikorera muri Afurika yose ndetse na Dubai na Qatar. Ifasha abantu kugeza umusaruro wabo ku isoko. Ni urubuga rwa Internet rufasha abantu kugura ibiribwa.

    Tariki 4 Gicurasi 2021, nabwo Bruce Melodie na Kigali Arena bashyize umukono ku masezerano y'imikoranire hagati y'impande zombi.

    Aya masezerano agena ko Bruce Melodie yemerewe gukorera ibintu bitandukanye muri Kigali Arena birimo nk'ibitaramo, ibiganiro n'itangazamakuru n'ibindi byose byatuma ahitabaza mu bikorwa bye ibyo aribyo byose.

    Aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 150 Frw. Igihe aya masezerano azamara ntabwo impande zombi zigeze zifuza ko gitangazwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/munyakazi-bruce-melodie-yasinyiye-akayabo-ka-miliyari-muri-food-bundle

  • Harry Kane yahisemo kuguma muri Tottenham bituma Manchester City ishaka rutahizamu w'umunyabigwi #rwanda #RwOT

    Harry Kane yemeye ko agiye kuguma mu ikipe yamuzamuye Tottenham muri uyu mwaka w'imikino ariko afite agahinda kenshi kuko umuyobozi w'iyi kipe Daniel Levy yari yamusezeranyije ko azamurekura niyifuza kugenda.

    Uyu rutahizamu w'imyaka 28 niwe City yari yashoyeho amaso yayo ndetse yatanze miliyoni 100 kuri we ariko Levy uzwiho guhenda cyane avuga ko ashaka 150 z'amapawundi.

    Ibi ntibyoroheye City yaguze Grealish aya mafaranga ariyo mpamvu yazibukiriye ahubwo ikiyemeza gushaka Cristiano Ronaldo w'imyaka 36 udasiba gutsinda ibitego.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter,Harry Kane atunguye abafana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu agira ati “Biratangaje cyane ukuntu abafana ba Spurs banyakiriye neza ku Cyumweru no gusoma ubutumwa banyoherereje bwo kunshyigikira mu cyumweru cyose.

    Ngiye kuguma mu ikipe muri iyi mpeshyi ndetse nzitanga 100% kugira ngo mfashe ikipe kugera ku ntsinzi.”

    Umutoza wa Spurs,Nuno Espirito Santo yasamiye iyi nkuru hejuru n'ibyishimo ahita avuga ati “Inkuru nziza cyane,amakuru meza kuri buri wese kuko Harry kuva yaza mu ikipe yarakoze cyane kandi ibyo nibyo duha agaciro.Imyitwarire ye mu myitozo yari myiza cyane……Ubu birarangiye.”

    Uyu mutoza yahise avuga ko uyu Kane arabanza mu kibuga ku mukino wo kwishyura wa Conference League bazakina na Pacos de Ferreira yo muri Portugal yabatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza.

    Iyi nkuru ihise ituma rutahizamu wa Juventus ukomoka muri Portugal Cristiano Ronaldo w'imyaka 36, abona amahirwe menshi yo kuba yakwerekeza muri Manchester City.

    Iyi kipe ifite igikombe cya Premier League giheruka, irashaka rutahizamu ariyo mpamvu amahirwe menshi ari uko Cristiano Ronaldo ariwe ushobora kugurwa cyane ko ari kuboneka kuri miliyoni 28 z'amapawundi ndetse nawe akaba yifuza kuva mu Butaliyani.

    Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yahoze akinira ikipe ya Manchester United yakoreyemo amateka adasanzwe ndetse bamwe mu bafana bayo bamufata nk'umwami.

    Umushakira amakipe amaze igihe avugana na Manchester City kugira ngo imugure aze kuyishakira ibitego dore ko nta rutahizamu ifite nyuma yo kugenda kwa Kun Aguero.

    Ikinyamakuru L'Equipe kiri mu bivugisha ukuri cyane,cyavuze ko Ronaldo yamaze kwemera ibyo kwimukira muri City gukinana na bagenzi be b'abanye Portugal ari bo Bernardo Silva, Ruben Dias w'imyaka 24, hamwe n'umukinyi w'inyuma Joao Cancelo w'imyaka 27.

    City irashaka guha Ronaldo umushahara yifuza, ariko ntiyiteguye gutanga igiciro cya miliyoni 28 z'amapawundi isabwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/harry-kane-yahisemo-kuguma-muri-tottenham-bituma-manchester-city-ishaka

  • Ibitangaje ku musore wakiniye Ikipe y'Igihugu ya Basketball wakoze ku mutima Shaddyboo #rwanda #RwOT

    Shadyboo yakozwe ku mutima cyane n'umukinnyi w'Amavubi ya Basketball witwa Wiliams Robeyns .Uyu Mukinnyi yakunzwe na benshi bitewe n'uburyo yitwaye neza mu kibuga ndetse akanaba n'umukinnyi w'umukino wo ku munsi w'ejo ubwo Ikipe y'igihugu cy'u Rwanda yakinaga na DRC.

    Williams Robeyns ni umusore wavutse kuya 23 Gashyantare 1996.Se umubyara n'Umubiligi naho nyina akaba ari umuyarwandakazi.Williams akina nk'uwabigize umwuga(Professional) mu ikipe ya Liege Basketball mu gihugu cy'Ububiligi.

    Muri uyu mukino William Robeyns wakiniye u Rwanda umukino bwa mbere, yatsinze amanota 23 mu gihe Maxi Munanga Shamba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatsinze 22.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibitangaje-ku-musore-wakiniye-ikipe-y-igihugu-ya-basketball-wakoze-ku-mutima

  • Bruce Melodie agiye gukorera Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie
    Bruce Melodie

    Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze iminsi bahagaze neza haba mu gukora indirimbo zakunzwe n’abatari bake ndetse no kubona ibiraka byinshi , dore ko amaze iminsi asinya amasezerano n’ibigo by’ubucuruzi bitandukanye.

    Bruce Melodie muri uyu munsi ufite umujyanama mushya mu bikorwa bye bishamikiye kuri muzika, yari aherutse gusinya andi masezerano ya Miliyoni 150 n’ubuyobozi bw’inyubako ya Kigali Arena agamije kuyamamaza.

    Hari abakunze gushidikanya ku kuri kw’ibivugwa n’aba bahanzi mu gihe basinye ayo masezerano kuko hari abumva ko bishobora kuba ari ukubeshya kugira ngo bivugwe cyane. Icyakora Bruce melodie yatangaje ko ibi ari ukuri.

    Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze iminsi bahagaze neza haba mu gukora indirimbo zakunzwe n’abatari bake ndetse no kubona ibiraka byinshi , dore ko amaze iminsi asinya amasezerano n’ibigo by’ubucuruzi bitandukanye.

    Bruce Melodie muri iyi minsi ufite umujyanama mushya mu bikorwa bye bishamikiye kuri muzika, yari aherutse gusinya andi masezerano ya Miliyoni 150 n’ubuyobozi bw’inyubako ya Kigali Arena agamije kuyamamaza.

    Hari abakunze gushidikanya ku kuri kw’ibivugwa n’aba bahanzi mu gihe basinye ayo masezerano kuko hari abumva ko bishobora kuba ari ukubeshya kugira ngo bivugwe cyane. Icyakora Bruce melodie yatangaje ko ibi ari ukuri.

    Kompanyi ya Food Bundles igiye kwishyura Bruce Melodie Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ayamamaze mu myaka ibiri, ivuga ko ayo masezerano ataje atunguranye, kuko impande zombie zari zimaze amezi atandatu zirimo kuyaganiraho.

    Iyo Kompanyi yizera ko gukorana na Bruce Melodie bizatuma igera ku rundi rwego ikava ku bihumbi bitatu by’abahinzi ikorana na bo ikagera ku bihumbi 300.


    source : https://ift.tt/3Ba6Usl