Category: Uncategorized

  • FERWAFA yatangaje impamvu Rafael York atazakina umukino wa Mali #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Rafael York uvuka kuri nyina w'umunyarwandakazi na se ukomoka muri Angola,ukinira ikipe ya Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri muri Sweden,ntabwo azakina umukino w'amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cy'isi cya 2022 kubera ikibazo cy'ibyangombwa nkuko FERWAFA yabitangaje.

    Uyu mukinnyi benshi mu bakunzi ba ruhago bari bategereje kubona bwa mbere mu ikipe y'igihugu “AMAVUBI”,ntiyabonetse mu rutonde Mashami Vincent rw'abakinnyi 23 azifashisha ku mikino ya Mali na Kenya mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    Icyakora,Umuvugizi wa FERWAFA wungirije, Jules Karangwa yatangaje ko uyu mukinnyi azaza ariko atazakina umukino wa Mali kubera ko atarabona ibyangombwa byuzuye bimwemerera gukinira Amavubi birimo na Passport y'u Rwanda.

    Ati “Rafael York arahari gusa bitewe n'uko ku mukino wa Mali ibyangombwa bisabwa kugira ngo umukinnyi akine umukino(eligible to play) bizaba bitaraboneka nka passport yatanzwe n'urwego rubishinzwe mu gihugu atayifite, birasaba ko ahura n'abandi muri Maroc hanyuma bakamufotora ndetse bakanafata n'ibikumwe bye nk'uko bisanzwe, hanyuma agahita akina umukino wa Kenya.”

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru nibwo Mashami Vincent n'abakinnyi yatoranyije bahaguruka mu Rwanda berekeza Agadir muri Maroc ahazakinirwa umukino wa Mali tariki ya 1 Nzeri, ni mu gihe umukino wa Kenya uzaba tariki ya 5 Nzeri mu Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ferwafa-yatangaje-impamvu-rafael-york-atazakina-umukino-wa-mali

  • COVID : Ubwitabire bw’abakingirwa i Kigali bwikubye inshuro zirenga 2 bituma inkingo ziba nke #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima aho yatangaje impinduka zabaye muri iki gikorwa cyo gukingira icyiciro cya gatatu.

    Iki gikorwa cyatangiye ku wa Mbere tariki 23 Kanama 2021, cyari giteganyijwe kigomba kumara ibyumeru bibiri aho cyari kigenewe abafite guhera ku myaka 18 mu Mujyi wa Kigali.

    Nyuma y’iminsi itanu gusa, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje impinduka zabaye muri iyi gagunda yagombaga kumara ibyumweru bibiri.

    Iri tangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Gatan tariki 27 Kanama 2021, rivuga ko Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kana 2021, mu Mujyi wa Kigali hazakomeza gukingirwa gusa abafata doze ya 2 y’urukingo rwa Covid-19 'mu gihe duetereje izinzi nkingo ngo dusubukure igikorwa cyo gukingira abatarabona urukingo na rumwe.'

    Iri tangazo rikomeza rigaragaza impamvu yatumye habaho izi mpinduka ko ari uko 'Ibyiciro by’Abaturage b’Umujyi wa Kigali byari biteganyijwe gukingirwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri bitabiriye cyane ku buryo imibare yateganywaga gukingirwa buri munsi yikubye inshuro zirenze ebyiri.'

    U Rwanda ruherutse kwakira inkingo zikabakaba ibihumbi 700 rwahawe n’ibihugu bibiri ari byo Leta Zunze Ubumwe za America n’u Bushinwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-Ubwitabire-bw-abakingirwa-i-Kigali-bwikubye-inshuro-zirenga-2-bituma-inkingo-ziba-nke

  • Ntibisanzwe , Umugabo yataye umugore we yasabye kwica umwana babyaranye wavukanye ubumuga buteye ubwoba , ati' Mwohereze kwa Satani aho wamukuye'_ Reba Video #rwanda #RwOT

          

    Umugore witwa Bajeneza Liberata, wabyaye umwana ufite ubumuga budasanzwe, yatawe n'umugabo we wamusabye kwica uwo mwana no kumusubiza kwa satani aho yamukuye.

    Uyu mugore n'umugabo we basangiye urukundo rwinshi kugeza yibarutse uyu mwana wihariye, aho umugabo we n'abandi bavuze ko atari umwana ko ahubwo ari igisimba.

    Bajeneza Liberata wabyaye abandi bana mbere, yizeraga ko kuri iyi nshuro nabwo bizagenda neza nka mbere.

    Ntakibazo cyabaye mu gihe cyo gutwita, yagumye mu rugo kugeza igihe cye cyo kubyara ubwo umugabo we yamujyanaga mu bitaro kubyara.

    Ariko, kimwe n'umugabo we, abaganga batunguwe no kubona icyo Bajeneza Liberata yibarutse.

    Umugabo we yararakaye cyane ahakana ko atari umwana abaye kandi ko atari we wamuteye iyo nda, maze ava mu bitaro yiruka, umugore wari wahahamutse atungurwa nuko umugabo we atigeze agaruka.

    Yagize amahirwe yo kubona Umusamaritani mwiza amujyana iwe aho yasanze abandi bana be ariko umugabo we yari yarazimiye mu kirere.

    Yari afite umutwaro wo kwita ku mwana mushya hamwe n'abandi bana — kugaburira, amafaranga y'ishuri mu zindi nshingano mu gihe nta kazi yari afite.

    Ubuzima bwo mu mujyi bwaramugoye cyane adashyigikiwe n'umugabo we, byatumye ahitamo gusubira mu mucyaro we n'uruhinja, asiga abandi bana be inyuma aho bagombaga kwirwanaho no kwikenura mu mujyi kubera ko atashoboraga kwishyura amafaranga yo kwishyura imodoka ibajyana bose.

    Ageze mu cyaro, umuryango we nta kindi wakoze usibye kurira gusa kuko nta buryo bari bafite bwo kumufasha.

    Abantu bamugiriye inama yo kwica uwo mwana, ariko ntashobora gusa kubikora kuko nubwo umwana yaba adasanzwe gute, yamuzanye mw'isi kandi ntashobora kumwica.

    Buri gihe ahora nta ahwemo kubera ko umwana ahora arira kandi ntazi ikibazo yaba afite cyangwa ikibitera.

    Afrimax yakoze documentaire ivuga kuri Bajeneza Liberata n'umwana we yafunguye konti ya GoFundMe kugira ngo ifashe uyu mugore kuvuza umwana we.

    nyandikira kuri Email: [email protected]

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/28/ntibisanzwe-umugabo-yataye-umugore-we-yasabye-kwica-umwana-babyaranye-wavukanye-ubumuga-buteye-ubwoba-ati-mwohereze-kwa-satani-aho-wamukuye_-reba-video/

  • #AfroBasket2021: Senegal yabaye ikipe ya mbere itsinze amanota 100 (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Arena hakomezaga imikino ya AfroBasket 2021 yari igeze ku munsi wayo wa kane, aho mu mikino ine yakinwe uwahuje Senegal na Sudani y’Amajepfo ari wow a mbere ubonetsemo intsinzi y’amanota 100.

    Uko imikino yagenze

    Uganda yihereranye Cameroun yugarijwe na COVID-19

    Ni umukino watangiye utinzeho iminota 30, aho wagombaga gutangira ariko utangira Saa SIta zuzuye ariko utangira Saa Sita n’igice, ibi bikaba byatewe n’uko iyi kipe baheruka gusangamo abakinnyi banduye COVID-19, uyu munsi nyuma yo kongera gupimwa hakaba hari hagitegerejwe ibisubizo.

    Ibi byatumye Cameroun ikina ifite abakinnyi icyenda gusa mu gihe ubusanzwe andi makipe aba afite abakinnyi 12. Umukino waje kurangira Uganda ari yo yegukanye intsinzi ku manota 80 kuri 66.

    Umukino wa kabiri wakurikiyeho wahuje ikipe ya Nigeria na Kenya, umukino warangiye Kenya itsinzwe na Nigeria ku manota 71 kuri 55. Umukino wa gatatu, ikipe ya Cote d’Ivoire yihereranye Mali iyitsinda amanota 90 kuri 67.

    Umukino wasoje iyo kuri uyu wa Gatanu, ni uwatangiye Saa tatu z’ijor wahuje Sudani y’Amajyepfo yakinaga na Senegal yari ifite abafana benshi. Uyu mukino waje kurangira Senegal itsinze ku manota 104 kuri 75 ya Sudani y’Amajyepfo.

    Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu

    12h00: Egypt vs Guinea

    15h00: Congo DR vs Angola

    18h00: Rwanda vs Cape Verde

    21h00: Tunisia vs Central African Rep.

    source : https://ift.tt/3mGE4My

  • Musanze : Uwishe wa musore wari urangije ayisumbuye yavuze ko bakoresheje inyundo imena amabuye #rwanda #RwOT

    Aba bantu batanu bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa MUSANZE bwashyikirijwe dosiye iregwamo bariya bantu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi cyakorewe umusore w’imyaka 21.

    Ku itariki 13 Kanama 2021 umusore witwa Habimana Gad wari umaze igihe gito arangije amashuli yisumbuye yahamagawe n’umuntu kuri telefoni amubwira ko yamuboneye Laptop yo kugura mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera hafi ya Centre ya Kidaho.

    Inkuru dukesha Ubushinjacyaha ivuga ko uyu Habimana Gad yahise ahaguruka mu Karere ka Musanze yerekeza aho uwamuhagaye aherereye ariko kuva icyo gihe ntiyongera kuboneka.

    Nyuma y’uko ababyeyi bamubuze batanze ikirego kuri RIB hatangira iperereza. Ku italiki 16 Kanama 2021 ni bwo haje kuboneka umwe mu bakekwa kwica uyu musore afite telephone ya nyakwigendera aje gukurishamo password ku muntu ukora amatelefoni muri centre ya Kidaho.

    Akimara gufatwa yasobanuye uburyo yishe Habimana Gad ndetse avuga n’abo bafatanyije.

    Umurambo wa nyakwigendera waje gusangwa mu musarani aho bawuhishe umazemo iminsi itatu, ndetse avuga ko mu kumwica bakoresheje inyundo imena amabuye.

    Iki cyaha abo bantu batanu bakurikiranyweho kikaba gihanwa n’ingingo za 107 ; 243 na 248, z’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Uwishe-wa-musore-wari-urangije-ayisumbuye-yavuze-ko-bakoresheje-inyundo-imena-amabuye

  • Ubwiza bwe busaza abasore benshi kandi atagira igitsina. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa witwa Julian Peter, akomeje gusaza abasore kubera uburanga bwe ariko adafite igitsina nk'abandi bakobwa.Uyu yavukanye ikibazo gikomeye nk'uko yabitanzemo ubuhamya. Uyu mukobwa w'imyaka 29, yavutse adafite igitsina na nyababyeyi yatuma abyara. Avuga ko yavukanye indwara idasanzwe yitwa Mayer-Rokitansky-Küster-Hauser (MRKH).

    N'ubwo nta gitsina agira, aho cyari kuza hari akamenyetso kamufasha gusohora imyanda. Afite imyaka 17, yizeraga ko wenda azabona imihango y'abakobwa iciye muri ako kamenyetso ariko ntabyo yigeze abona. Yagize ati: 'Mfite imyaka 17, nasuye umuganga kugira ngo ansuzume. Sinigeze ngira ibihe byanjye nk'abandi, numvaga wenda nzabona n'imihango ariko byaranze'.

    Mu nkuru ya Nairobiwire, ivuga ko Julian Peter akiri umwana atigeze abiha agaciro kuko yumvaga nakura azagira igitsina nk'abandi. Amaze gukura yatangiye kubona ko bidashoboka. Yagize ati 'Nkiri muto, ntabwo byambabaje cyane kuba nta gitsina, ariko natangiye gukura ngira ipfunwe kubera ko ndi umukobwa mwiza ariko utajya mu mihango nakuranye agahinda'.

    Julian Peter uvuga ko abasore bakunda cyane kumutereta, yatangaje ko yifuzaga ko yabona imihango, atangira kujya yisuzumisha ku baganga batandukanye ngo barebe ko hari icyo bakora ariko birananirana kuko basanze atanagira nyababyeyi yewe afite n'impyiko imwe gusa.

    Source : https://yegob.rw/ubwiza-bwe-busaza-abasore-benshi-kandi-atagira-igitsina/

  • DASSO na Gitifu w’Akagari bagiranye amakimbirane n’umworozi Safari bahagaritswe mu kazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko umuyobozi uri mu nshingano akwiye kubikora kinyamwuga kandi bidakwiye ko ajya mu kibazo akacyitwaramo uko abonye.

    Ati “Ntabwo byaba ari byo umuyobozi kujya mu kibazo akacyitwaramo uko abonye aho kuba kinyamwuga kuko ibibazo byose tubamo bigira n’amabwiriza abigenga, iyo umuntu ahuye n’ikibazo agira uko acyitwaramo n’abantu yitabaza, ntajya mu kibazo ngo akibemo wenyine ubwe.”

    Avuga ko iyo abayobozi bagiye mu kibazo bakabona barwanywa cyangwa bahohoterwa biyambaza izindi nzego ariko ibikorwa bigakorwa neza.

    Mushabe yibutsa ariko abaturage ko na bo bafite inshingano zo kubaha abayobozi bari mu nshingano.

    Agira ati “Abaturage bakwiye kumenya ko badakwiye guteza ibibazo ubuyobozi bushinzwe kubarinda, abantu bose bakwiye kubahana kandi iyo bubahana baba bubaha inshingano buri wese afite ahabwa n’amategeko.”

    Twahirwa Gabriel na DASSO bahagaritswe mu gihe kitazwi ngo ubuyobozi buzajya busuzuma kikaba cyaba kinini cyangwa gito.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko ku bijyanye na Safari George wanize DASSO, ngo ntacyo yabivugaho kuko arimo gukurikiranwa n’amategeko.

    Twahirwa Gabriel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari uhagaritswe by’agateganyo mu Murenge wa Karangazi, nyuma ya Rutayisire Sam wayoboraga Akagari ka Mbare, wahagaritswe amezi abiri kubera Abagorozi bari bamaze igihe basengera mu Kagari ke ntabimenyeshe.

    Na we akaba yarahagaritswe nyuma y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi Ndamage Andrew na we wahagaritswe amezi abiri kubera ikibazo cy’Abagorozi.

    source : https://ift.tt/3jo879J

  • Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yasuye imipaka ihuza u Rwanda na Congo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CSP Kalisa yabanje kwereka abashyitsi imiterere y’iyi Ntara, uburyo ihana imbibi n’Igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Yaberetse ishusho rusange ya Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba n’ibyaha biza ku isonga muri iyi Ntara n’uko abapolisi bategura ibikorwa (Operations), uko bakora amarondo ya n’ijoro (Patrol) n’uko bacunga umutekano ku mipaka mu rwego rwo guhangana n’ibyo byaha.

    CSP Kalisa yagize ati “Iyi Ntara ifite uturere dukora ku gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo twinshi. Aho hose usanga hari abantu bashaka kuhanyuza ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bya magendu bashaka kubyinjiza mu Rwanda ndetse hari n’ubwo abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bahifashisha bashaka kwinjira mu Rwanda. Kubera izo mpamvu abapolisi bacu bafatanije n’inzindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage bahora bari maso amanywa n’ijoro.”

    Yakomeje agaragariza abashyitsi uko Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kuzamura imibereho myiza y’abapolisi kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo. Yaberetse amafunguro ahabwa abapolisi, isuku iri aho ategurirwa, aho barira, aho barara (amacumbi) ndetse n’inyubako bakoreramo (offices).

    Nyuma y’ibi, abashyitsi basuye ku mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Deomokarasi ya Congo noneho bajya kwirebera n’amaso yabo ibyo umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yari amaze kubabwira. Basuye umupaka munini unyurwaho n’ibinyabiziga, umupaka uzwi ku izina rya La Corniche One Stop Boarder Post. Banasuye n’umupaka mutoya unyurwaho n’abanyamaguru, uzwi ku izina rya La Petite Barriere.

    Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho n’intumwa ayoboye banyuzwe n’uburyo abapolisi baba biteguye neza mu kazi kandi bari maso mu kugenzura urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga biba birimo kwambuka imipaka yombi.

    Yagize ati” Mwatubwiye ko kubera icyorezo cya COVID-19 urujya n’uruza rusa nk’urwaganutse kuri iyi mipaka yombi ariko n’ubundi turabona hari urujya n’uruza rw’abantu benshi. Dushimishijwe n’ukuntu ku ruhande rw’u Rwanda abapolisi bahacunga umutekano n’ubushishozi bwinshi, basaka buri muntu wese winjiye, mwanateye imbere mu ikoranabuhanga kuko twabonye ukuntu nta muntu ushobora kwijira mu Rwanda mutarebye ibyangombwa bye binyuze mu ikoranabuhanga.”

    Commissioner of Police Holomo Molibeli n’intumwa ayoboye banyuzwe kandi n’uko Polisi y’u Rwanda yita ku mibereho myiza y’abapolisi avuga ko bitandukanye cyane n’iwabo.

    Ati “Ukuntu abapolisi ba hano mu Rwanda mwabubakiye amacumbi babamo kandi meza ndetse bakanagenerwa amafunguro ku manywa na n’ijoro. Bitandukanye n’iwacu kuko twebwe ntibihaba, buri mupolisi yimenyera aho ataha n’uko ari burye, ni ibintu byiza natwe dukwiye kubyigana tukabikorera abapolisi bacu.”

    Nyuma yo gusura Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yavuze ko akurikije ibyo yiboneye nta gushidikanya ko muri aka Karere Polisi y’u Rwanda yaba iri ku isonga mu gucunga umutekano kandi byose ibikora kinyamwuga n’ikinyabupfura.

    Ku gicamunsi aba bashyitsi banasuye ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi birebera urwego Polisi y’u Rwanda igezeho mu gucunga umutekano wo mu mazi. Bakiriwe n’umuyobozi w’iri shami, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye.

    Ku wa Gatatu tariki ya 25 Kanama aba bashyitsi bari basuye ishuri rya Polisi ritanga amahugurwa riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni mu ruzinduko rw’iminsi itanu aba bashyitsi barimo kugirira mu Rwanda.

    source : https://ift.tt/38huvLz

  • Musanze: Batawe muri yombi bazira kwicisha umusore inyundo imena amabuye #rwanda #RwOT

    Ku itariki 13 Kanama 2021 umusore witwa Habimana Gad wari umaze igihe gito arangije amashuri yisumbuwe yahamagawe n'umuntu kuri telefoni amubwira ko yamuboneye Laptop yo kugura mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera hafi ya santere ya Kidaho.

    Uyu Habimana Gad yahise ahaguruka mu Karere ka Musanze yerekeza aho uwamuhagaye aherereye ariko kuva icyo gihe ntiyongera kuboneka.

    Nyuma y'uko ababyeyi bamubuze batanze ikirego kuri RIB hatangira iperereza. Ku italiki 16 Kanama 2021 ni bwo haje kuboneka umwe mu bakekwa kwica uyu musore afite telefone ya nyakwigendera agiye gukurishamo ijambobanga ku muntu ukora telefoni mu isantere ya Kidaho.

    Akimara gufatwa yasobanuye uburyo yishe Habimana Gad ndetse avuga n'abo bafatanyije.

    Umurambo wa nyakwigendera waje gusangwa mu musarani aho bawuhishe umazemo iminsi itatu, ndetse avuga ko mu kumwica bakoresheje inyundo imena amabuye.

    Iki cyaha abo bantu batanu bakurikiranweho kikaba gihanwa n'ingingo za 107; 243 na 248, z'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/musanze-batawe-muri-yombi-bazira-kwicisha-umusore-inyundo-imena-amabuye

  • Nyamasheke : Urumogi rufite agaciro ka Miliyoni zirenga 70Frw rwatwitswe #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama aho cyakorewe mu Murenge wa Ruharambuga, Akagari ka Ntendezi, Umudugudu wa Kacyiru.

    Biriya biro 188 byafatanwe abantu 3 aribo Karangwa Olivier wafatanwe imifuka 7, Niyomugabo Gideon yafatanwe udupfunyika 300 na Bizimama Silas yafatanwe udupfunyika 23. Bose bafashwe mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2021, inkiko zabakatiye igifungo cy’imyaka 25 uko ari 3.

    Igikorwa cyo gutwika uru rumogi cyari kiyobowe n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamasheke, Superintendent of Police (SP) Roger Muhodari yari kumwe n’ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Nyamasheke, Kanamugire Adolphe hari kandi n’uhagarariye ubushinjacyaha mu Karere ka Nyamasheke, Kamarade Gilbert.

    Mu ijambo rya SP Muhodari yashimiye abaturage bagiye bagira uruhare mu gutuma biriya biyobyabwenge bifatwa bitaragera mu baturage. Yabibukije ko bagomba gukomeza ubwo bufatanye kuko biri mu rwego rwo kwicungira umutekano.

    Yagize ati' Uwitwa Karangwa Olivier yafatanwe imifuka 7, gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari barimo gupakira imifuka y’amakara mu modoka igiye kujya i Kigali nyuma baza kumenya amakuru ko muri iyo modoka munsi harimo imifuka irimo urumogi. Bahise batanga amakuru hafatwa Karangwa kuko niwe wari nyirarwo ariko shoferi w’imodoka yahise acika ata imodoka. Abandi bagiye bafatanwa udupfunyika ariko nabo byaturukaga ku makuru y’abaturage.'

    Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Nyamasheke, Kanamugire Adolphe yagaragarije abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge ku mutekano w’Igihugu no ku mibereho y’abaturage abakangurira gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge.

    Yagize ati' Murabizi ko uwanyoye ibiyobyabwenge akora ibyaha bitandukanye nk’ubujura, kurwana, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa n’ibindi byaha. Byangiza ubuzima bw’ubikoresha agahora ameze nk’umurwayi, hari igihe usanga hari utunze umuryango yabifatirwamo agafungwa. Ibi byose bidindiza umuryango nyarwanda ndetse n’Igihugu muri rusange.'

    Kamarade Gilbert wari uhagarariye Urwego rw’ubushinjacyaha mu Karere ka Nyamasheke yagaragarije abaturage ko amategeko y’u Rwanda atihanganira umuntu wijandika mu biyobyabwenge ariyo mpamvu uwo icyo cyaha gihamye abihanirwa by’intanga rugero. Yasabye abaturage bagifite ibitekerezo byo kujya mu biyobyabwenge kubireka bakareba indi mirimo yemewe n’amategeko bakora.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyamasheke-Urumogi-rufite-agaciro-ka-Miliyoni-zirenga-70Frw-rwatwitswe