Category: Uncategorized

  • Igor Mabano yasohoye indirimbo Nta kosa iri… – #rwanda #RwOT

    Igor Mabano ashobora kuba ari we muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ukoze indirimbo muri iyi njyana. Ndetse, birashoboka ko atari benshi bazi iyi njyana yamamaye kuva mu 1957.

    Ikoreshwa cyane n'abahanzi bo mu mu Bufaransa, Portugal, Cape Verde, Canada, Amajyepfo n'Amajyarugu y'Amerika n'ahandi. Ni injyana benshi bitiranya na Zouk bitewe n'uko zifite imisurire imwe. Benshi bavuga ko Kompa ari mubyara wa Zouk.

    Iyi njyana irangwa no kugenda gacye ariko umuntu akayisangamo akabyina. Mabano yabwiye INYARWANDA, ko yahisemo gukora iyi ndirimbo ye muri iyi njyana kubera ko ari injyana nziza ikunze kwizihira abasanzwe bakunda indirimbo ziri mu njyana ya Kizomba na Zouk.

    Ikindi ngo ni uko yashakaga gukora indirimbo iri mu njyana itandukanye n'izindi ndirimbo ziri kumvikana ku isoko muri iki gihe. Ati 'Hari hamaze igihe hasohoka indirimbo zisa. Wumva ziri mu njyana imwe. Abantu bari bakumbuye kongera kumva ibintu bitandukanye.'

    Iyi ndirimbo 'Nta kosa' yatangiye gukorwa kuva muri Gicurasi 2021. Mabano avuga ko yatinze kubera ko hari abacuranzi bagombaga kuyicurangamo, ku buryo n'umuntu uzayumva ari muri Haiti azumva ko iri mu murongo w'iyi njyana koko!

    Uyu muhanzi avuga ko yakoze iyi ndirimbo no mu rwego rwo kwagura umuziki we. Muri iyi ndirimbo, yaririmbye ku gitekerezo cy'umuntu uba ufite umukunzi ntamuboneho inenge, ku buryo n'iyo abantu babimweretse abyirengangiza.

    Iyi ndirimbo yabaye iya kabiri kuri Album ya Igor Mabano nyuma ya 'For real' yakoranye na The Ben. Ni Album avuga ko ufite umwihariko w'injyana zitandukanye, ndetse ngo izaba iriho indirimbo n'abahanzi Mpuzamahanga.

    Iyi ndirimbo 'Nta kosa' yumvikanamo ibicurangisho birimo piano na gitari byacuranzwe na Shami Nehemie na Solopyves.

    Ni mu gihe mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Producer Ishimwe Karake Clement n'aho amashusho yakozwe na Meddy Saleh.

    Igor Mabano yasohoye amashusho y'indirimbo 'Nta kosa' iri mu njyana yitwa Kompa yabiciye bigacika muri Haiti 

    Mabano yavuze ko ari gutegura Album ya kabiri yitezeho kurenza umuziki we imipaka, ndetse ngo iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi Mpuzamahanga

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTA KOSA' YA IGOR MABANO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108968/igor-mabano-yasohoye-indirimbo-nta-kosa-iri-mu-njyana-ikomoka-muri-haiti-video-108968.html

  • Mashami yatangaje abakinnyi 23 bAmavubi baza… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, nibwo Umutoza w'Ikipe y'Igihugu Mashami Vincent yatangaje urutonde rw'abakinnyi 23 azifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022, u Rwanda ruzakina mu ntangiriro z'ukwezi gutaha kwa Nzeri.

    Mu bakinnyi bashya bagaragaye kuri uru rutonde bazaba bakina umukino wa mbere w'irushanwa bambaye umwambaro w'Amavubi, barimo Rafael York, Ngwabije Clovis, Umunyezamu Buhake Clement na myugariro Rukundo Denis.

    Abakinnyi babiri bakina muri Uganda, Nsengiyumva Isaac na Kalisa Jamil bazakinira Amavubi ubwo u Rwanda ruzaba ruhura na Kenya ku mukino wa kabiri wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022.

    Abakinnyi barimo Ngwabije Bryan Clovis, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Rafael York, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad baturuka ku mugabane w'i Burayi bazifashishwa harimo abazahurira n'Ikipe y'Igihugu muri Maroc kuko bafite imikino mu makipe basanzwe bakinira, bakiyongeraho Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukina muri Maroc.

    Mu ijoro ryo ku itariki ya 29 Kanama 2021, nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi izerekeza mu mujyi wa Agadir aho izakinira umukino wa mbere n'Ikipe y'Igihugu ya Mali mu majonjora yo gushaka itike y'Igikombe cy'isi kizabera muri Qatar 2022.

    Amavubi Stars azakina na Mali ku wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 I saa mbiri za Kigali. FERWAFA izabamenyesha niba uyu mukino uzaca kuri televiziyo mu gihe kidatinze.
    Nyuma y'uwo mukino Ikipe y'Igihugu izakira Kenya mu mukino w'umunsi wa kabiri mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.

    ABAKINNYI 23 BAZIFASHISHWA KU MUKINO WA MALI

    Abanyezamu: Mvuyekure Emery, Buhake Twizere Clément, Ndayishimiye Eric

    Ubwugarizi: Fitina Omborenga, Rukundo Denis, Rutanga Eric, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Nirisarike Salomon, Ngwabije Bryan Clovis, Bayisenge Emery

    Mu kibuga hagati: Bizimana Djihad, Twizerimana Martin Fabrice, Muhire Kévin, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier, Niyonzima Haruna, Rafael York

    Ubusatirizi: Kagere Medie, Tuyisenge Jacques, Byiringiro Lague, Twizerimana Onesme, Hakizimana Muhadjiri

    Abakinnyi 23 b’Amavubi bazakoreshwa ku mukino wa Mali

    Amavubi amaze iminsi mu myitozo yitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022 izakinwa mu ntangiriro za Nzeri 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108967/mashami-yatangaje-abakinnyi-23-bamavubi-bazatangiza-urugamba-rwo-gushaka-itike-yigikombe-c-108967.html

  • IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#34: Byinshi kuri Gen Innocent KABANDANA ukuriye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambike #rwanda #RwOT

    IKIGANIRO IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#34 kigaruka kuri Gen Innocent KABANDANA ukuriye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambike mu ntambara ya Cabo Delgado! Ese ko bishoboka cyane ko RDF izatsinda Urugamba, Mozambike yo izabasha gutsinda Intambara, hari gukorwa iki ngo abaturage ba Delgado batazasigara nk'abanya Afganisitani bari bariringiye Amerika yaje igatsinda urugamba ariko Abatalibani ubu akaba aribo batsinze Intambara?

    IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#35: Gen Innocent KABANDANA uyoboye ingabo za RDF muri Mozambike ni muntu ki?

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyakozwe-n-intumwa-ep-34-byinshi-kuri-gen-innocent-kabandana-ukuriye-ingabo-z

  • VISIT RWANDA igiye kugaragara mu makipe yo mu Butaliyani vuba #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruri kuvugana n'amakipe atandukanye mu Butaliyani kugira ngo yamamaze “VISIT RWANDA”nkuko rusanzwe rukorana na PSG yo mu Bufaransa na Arsenal yo mu Bwongereza.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu,Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rushyira hanze gahunda iteganyijwe yo Kwita Izina abana b'ingagi 24,nibwo hanatangajwe ko hari amakipe yo mu Butaliyani yifuza gukorana n'u Rwanda mu kwamamaza “VISIT RWANDA”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier,Yatangaje ko hari ibiganiro biri kuba hagati yarwo n'amakipe yo mu Butaliyani atatangajwe ayo ariyo, nayo yifuza kwamamaza Visit Rwanda.

    Ati 'Hari amakipe ari kuvugana n'u Rwanda arimo ayo mu Butaliyani nayo ashaka kwamamaza u Rwanda. Birerekana ko Visit Rwanda igenda itanga umusaruro.'

    'Hari amakipe yandi ashaka ko twagirana ubufatanye bwo kwamamaza u Rwanda. Nabivuze ntanga urugero rw'uburyo abantu bamaze kubona imikoranire yacu na Arsenal na PSG. Agaseke karapfundikiye, tuzagafungura igihe kigeze.''

    yatangaje ko kuba u Rwanda rushyira amafaranga mu makipe yo hanze narwo rubyungukiramo kuko rubona ba mukerarugendo benshi.

    RDB iherutse gutangaza ko mu mwaka wa mbere w'imikoranire na Arsenal, umusaruro w'ubukerarugendo bw'u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018. Ba mukerarugendo baturutse mu Burayi biyongereyeho 22% na 17% by'umwihariko abaturutse mu Bwongereza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/visit-rwanda-igiye-kugaragara-mu-makipe-yo-mu-butaliyani-vuba

  • Nyagatare: Wa mu Dasso wanizwe n'uwitwa Safari na Gitifu w'akagari bahagaritswe #rwanda #RwOT

    Ni inkuru imaze iminsi irikoroza ku mbuga nkoranyambaga aho hakwirakwijwe amashusho y'umukozi w'Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano Dasso wo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi warwanye n'umusaza witwa Safari George.

    Ibi byabaye ubwo aba bayobozi bari muri gahunda yo kugenzura abaturage baragira ku muhanda kandi bibujijwe; muri iryo genzura baje guhura n'inka z'umuturage barashyamirana Dasso aza kwiruka ajya gufata umusaza witwa Safari ari nawe nyir'izo nka, mu kugundagurana birangira uwo musaza anize Dasso, aratabaza.

    Aya mashusho yakurikiwe n'abayateyemo urwenya ku mbuga nkoranyambaga abandi bagasaba ko abagaragaye muri iyi mirwano babihanirwa ngo kuko bari gusebya imiyoborere myiza y'u Rwanda.

    Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko bamwe mu bayobozi bagize uruhare muri iyi mirwano bose bahagaritswe mu kazi mu gihe Safari we ngo agikurikiranwa n'inzego z'umutekano.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yahamirije IGIHE amakuru avuga ko abo bayobozi bahagaritswe ari impamo.

    Yavuze ko mu bahagaritswe harimo Dasso wagaragaye mu mashusho ndetse n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Musenyi na we wayagaragayemo.

    Yagize ati 'Bahagaritswe mu kazi nyuma yo gukoresha imbaraga z'umurengera. Gitifu w'Akagari ni we wahagaritswe hamwe na Dasso wagaragaye mu mashusho arwana na we bose bahagaritswe.'

    Meya Mushabe yasabye abayobozi bo mu nzego z'ibanze kwirinda gukoresha imbaraga z'umurengera ahubwo bagakora akazi kabo kinyamwuga.

    Ati 'Abayobozi ntibakwiriye gukoresha imbaraga z'umurengera, bakwiriye gukora inshingano zabo kinyamwuga, birashoboka ko ikibazo cyari kinahari kuko bari bagiye mu gukemura ikibazo ariko iyo hajemo abantu kutumva neza ikibazo hari izindi nzego babwira zikabafasha.'

    Yavuze ko abaturage na bo bitabaha uburenganzira bwo kwigomeka kuri gahunda za Leta ngo kuko ibyabaye byose byatewe n'umuturage wari uragiye mu muhanda.

    Meya Mushabe abajijwe ku bivugwa ko Safari yaba yarahise atabwa muri yombi agafungwa, yavuze ko 'inzego zibishinzwe ziri kumukurikirana'

    Meya Mushabe yasabye abaturage kwitwararika bagakurikiza amategeko bakirinda kuyangiza.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/nyagatare-wa-mu-dasso-wanizwe-n-uwitwa-safari-na-gitifu-w-akagari-bahagaritswe

  • Kigali: Gutanga urukingo rwa mbere rwa Covid-9 byasubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo RBC yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu, riravuga ko guhera ejo ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, mu Mujyi wa Kigali hazakingirwa gusa abafata urukingo rwa kabiri, mu gihe hagitegerejwe ko haboneka izindi nkingo, bityo gukingira abatarabona urukingo na rumwe bisubukurwe.

    Iyo mpinduka ngo itewe n’uko ibyiciro by’abaturage b’Umujyi wa Kigali byari biteganyijwe gukingirwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri bitabiriye cyane, ku buryo imibare yateganywaga gukingirwa buri munsi yikubye inshuro zirenga ebyiri.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abafata urukingo rwa kabiri bazakomeza kujya ku bigo nderabuzima, uretse abasheshe akanguhe n’abafite impamvu zigaragara zituma batabasha kugera aho bakingirirwa.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko iyo gahunda yasubitswe mu Mujyi wa Kigali gusa, ko ahandi abakingirwa bwa mbere bikomeza.

    Yakomeje avuga ko abagombaga gukingirwa, ni ukuvuga mu cyiciro cyo guhera ku myaka 18 batagezweho, ko uko inkingo zizagenda ziboneka bazamenyesherezwa igihe bazakingirirwa kuko gahunda ikomeje.

    source : https://ift.tt/3mFApOI

  • Kaminuza y'u Rwanda yahaye impamyabumenyi abanyeshuri ibihumbi bisaga umunani #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yitabiriye uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 7 muri kaminuza y'u Rwanda, aho abanyeshuri 8,908.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yasabye abasoje amasomo kuzaharanira gukomeza kuba ab'ingirakamaro ku miryango yabo, igihugu cyabo ndetse bakibuka ko Kaminuza y'u Rwanda ikibakeneye.

    Abanyeshuri barangije ni abo mu koleji 6 agize kaminuza arimo:College of Arts & Social Sciences, College of Agriculture, Animal Science & Veterinary Medicine, College of Business & Economics, College of Medicine & Health Science, College of Education, College of Science & Technology.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yashimye abarangije amashuri umuhate bagiye bagaragaza nubwo bize mu bihe bigoye byo guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Turi hano uyu munsi nubwo twakabaye twarabikoze umwaka umwe mbere. Bamwe bashobora kubyita ko ari igihe cyatakaye, abandi bakabyita igihe cyashize. U Rwanda rwahisemo kubyita igihe cyo kwiga no kubona imbaraga zikenewe kugira ngo tubeho mu isi idateguza.

    Yanashimiye ababyeyi, abibutsa ko igihugu kibakeneye mu gukomeza kuba hafi y'aba bana.

    Ati 'Tubashimiye ko mwabyaye neza, mukarerera igihugu neza none umusaruro ukaba ugaragaye, ariko nanone turacyabakeneye. Iyi ni intangiriro.'

    Dr Uwamariya yakomeje ashimangira ko Guverinoma izakomeza kuba hafi UR mu gutanga uburezi bufite ireme.

    Ati ” Guverinoma y'u Rwanda irashaka gutanga inkunga ikenewe. Dufite ibyiringiro byinshi kimwe n'ubuyobozi bwa UR. Guverinoma izakomeza guha imbaraga kaminuza yu Rwanda mu buryo bwose bufite ireme kandi bufite akamaro.

    Abanyeshuri bahagarariye abandi babashije kwitabira uyu muhango mu gihe abandi bawukurikiye hifashishijwe ikoranabuhanga.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/kaminuza-y-u-rwanda-yahaye-impamyabumenyi-abanyeshuri-ibihumbi-bisaga-umunani

  • RDB yatangaje igihe izakorera umuhango wo “Kwita Izina” #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), rwatangaje ko Umuhango wo kwita izina ku nshuro ya 17 uzaba ku wa 24 Nzeri 2021. Ni umuhango uzahurirana n'Umunsi Mpuzamahanga wo kubungabunga Ingagi.

    Uyu mwaka uyu muhango uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19. Abana b'ingagi 24 nibo bazitwa amazina.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB,Ariella Kageruka,yavuze ko abazita amazina batoranyijwe mu nzego zitandukanye, mu byamamare muri siporo, abahanzi, abanyamahanga b'inshuti z'u Rwanda ndetse n'abakora mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.

    Yagize ati: 'Nk'uko byagenze mu mwaka ushize, umuhango wo Kwita Izina w'uyu mwaka uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19… Mu gihe tukiri mu bihe bikomeye, turashimira abakora mu rwego rw'ubuzima ku kazi gakomeye bakoze mu guhangana n'iki cyorezo. Hashize umwaka ubukerarugendo bwacu bwongeye gufungura, iyo hatabaho ubufatanye bwabo n'Urwego rw'Abikorera mu bukerarugendo ibyo ntibyari gushoboka.'

    '[…] Mu bazita amazina y'ingagi harimo abantu batandukanye, harimo ibyamamare muri siporo, harimo abafatanyabikorwa batandukanye, abakora mu kubungabunga ibidukikije, mu rwego rw'ubuzima, abanyacyubahiro batandukanye, inshuti z'u Rwanda, abakora mu nzego zitandukanye ari iz'abikorera, ari iz'ubuzima, n'izindi.'

    Uyu muhano ugiye kuba ku nshuro ya 17 ni wo wa kabiri uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga ritanga amahirwe yo gukurikiranwa n'abantu benshi mu Rwanda ndetse no ku Isi yose bitewe n'uko uzaba uca kuri Televiziyo y'Igihugu, unyura kuri murandasi ndetse no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye.

    Kuva igikorwa cyo “Kwita Izina” abana b'Ingagi cyatangira muri 2005, hamaze kwitwa abana 328 barimo 24 bari bahawe amazina umwaka ushize wa 2020.

    Mu mwaka ushize nabwo,uyu muhango wakozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi nubu kigihari.

    Iki cyorezo cyahungabanyije ibirori byari bisanzwe bikorwa mu Kwita Ingagi amazina kuko hazaga ibyamamare bitandukanye bikazita.

    Mu bibukwa baheruka harimo uwahoze ari umutoza wa Manchester United Louis Van Gaal,ubu utoza ikipe y'igihugu y'Ubuholandi,umunyamideli Naomi Campbell,n'abandi.

    Mu mwaka ushize,abakinnyi ba Arsenal barimo n'abakomeye nka kapiteni wayo Pierre-Emerick Aubameyang bise ingagi amazina

    Hector Bellerin yise umwana w'ingagi IRIZA bivuga umwana wavutse ari uwa mbere, Pierre-Emerick Aubameyang yise umwana w'ingagi IGITEGO, na Bernd Leno wise umwana w'ingagi MYUGARIRO.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/rdb-yatangaje-igihe-izakorera-umuhango-wo-kwita-izina

  • Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 23 azakoresha ahangana na Mali na kenya #rwanda #RwOT

    Amavubi yatangajwe azahaguruka I Kigali mu gicuku cyo ku wa 29 Kanama 2021 I saa saba z'ijoro. Ikipe y'Igihugu izakinira na Mali mu gihugu cya Maroc kubera ko nta kibuga na kimwe cyo muri Mali cyahawe uburenganzira bwo gukinirwaho imikino ya ''FIFA World Cup Qatar 2022 Qualifiers.''

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu bwana MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw'abakinnyi 23 azifashisha muri uwo mukino kimwe n'umukino u Rwanda ruzakiramo igihugu cya Kenya ku wa 5 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali.

    Abakinnyi barimo NGWABIJE Bryan Clovis, MANZI Thierry, RWATUBYAYE Abdul, RAFAEL York, MUKUNZI Yannick, BIZIMANA Djihad baturuka ku mugabane w'iburayi bazifashishwa harimo abazahurira n'Ikipe y'Igihugu muri Maroc kuko bafite imikino mu makipe basanzwe bakinira. Aba biyongeraho IMANISHIMWE Emmanuel usanzwe akina muri icyo gihugu cya Maroc.

    Amavubi Stars azakina na Mali ku wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 I saa mbiri za Kigali. FERWAFA izabamenyesha niba uyu mukino uzaca kuri televiziyo mu gihe kidatinze.

    Nyuma y'uwo mukino Ikipe y'Igihugu izakira Kenya mu mukino w'umunsi wa kabiri mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.

    Urutonde rwavuzwe hasi ruziyongeraho NSENGIYUMVA Isaac na KALISA Jamil ubwo u Rwanda ruzaba ruhura na Kenya.

    ABAKINNYI BAZIFASHISHWA KU MUKINO WA MALI

    ABANYEZAMU

    MVUYEKURE Emery
    BUHAKE Twizere Clément
    NDAYISHIMIYE Eric

    AB'INYUMA

    FITINA Omborenga
    RUKUNDO Denis
    RUTANGA Eric
    IMANISHIMWE Emmanuel
    RWATUBYAYE Abdul
    MANZI Thierry
    NIRISARIKE Salomon
    NGWABIJE Bryan Clovis
    BAYISENGE Emery

    ABO HAGATI

    BIZIMANA Djihad
    TWIZERIMANA Martin Fabrice
    MUHIRE Kévin
    MUKUNZI Yannick
    NIYONZIMA Olivier
    NIYONZIMA Haruna
    RAFAEL York

    AB'IMBERE

    KAGERE Medie
    TUYISENGE Jacques
    BYIRINGIRO Lague
    TWIZERIMANA Onesme
    HAKIZIMANA Muhadjiri

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mashami-vincent-yatangaje-abakinnyi-23-azakoresha-ahangamuramali-na-kenya