Category: Uncategorized

  • Umugabo yishe umwana we amuhoye kwiba igice cy'ifi y'umukiriya #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Savior Aniefok wo mu gihugu cya Nigeria yakoze amahano akubita umwana we w'umuhungu w'imyaka 7 witwa Nathaniel, kugeza amwishe amuziza ko yibye ifi ye.

    Uyu mugabo wiciye umwana ahitwa Shangisha mu mu mujyi wa Lagos, yahise ahunga nyuma yo kwica umwana we muto.

    Bwana Aniefok yakubise umwana we cyane amuziza ko yibye igice cy'ifi yari yateguriye umwe mu bakiriya be.

    Nkuko Punch yabitangaje,uyu mugabo usanzwe ari umunyabugeni yari yakoze ifuru ikora nka micro-ondes anamuha igce cy'ifi kugira ngo aze kugisuzumiraho narangiza kuyikora.

    Uyu mwana yacunze se ku jisho arangije yiba iyi fi birakaza se cyane kugeza ubwo amukubise birangira amwishe.

    Umwe mu baturanyi ba Aniefok yagize ati 'Nabonye Nathaniel ku cyumweru nyuma ya saa sita muha ibyokurya.Saa 22h twumvise Nathaniel ari kurira asaba ubufasha.Twumvise ibintu biri gusakuza biri kwitura ku gikuta tumenya ko ari gukubitwa.

    Ubwo yariraga,se yarimo kumubwira ngo aceceke.Twari tuzi ko nyina mwiza ari hafi ngo amutabare gusa twaje kumenya ko atari mu rugo.Ku munsi ukurikiyeho twumvise ngo yapfuye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yishe-umwana-we-amuhoye-kwiba-igice-cy-ifi-y-umukiriya

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubuzima w’u Budage – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro bibaye nyuma y’umunsi umwe bitangajwe ko u Rwanda na Sénégal bigiye gutangira gukora inkingo zirimo iza Covid-19 bifashijwe n’Ikigo cy’Abadage gikora imiti, BioNTech.

    Minisitiri w’Ubuzima w’u Budage, Jens Spahn, yashimye BioNTech na Pfizer bemeye gukorana n’u Rwanda, kugira ngo muri Afurika hakorerwe inkingo.

    Byitezwe ko umwaka wa 2022 uzarangira mu Rwanda hakorerwa inkingo by’umwihariko iza Covid-19. Izizakorwa ni izo mu bwoko bwa Pfizer/BioNTech zikazakoreshwa imbere mu gihugu ndetse zitangwe no hanze yacyo.

    BioNTech izafasha u Rwanda kubaka uruganda, itange abakozi bo gukora inkingo bazajya bakorana n’abanyarwanda mu buryo bwo kubaha amahugurwa.

    Izatanga ikoranabuhanga n’uburyo bwifashishwa mu ikorwa ry’inkingo ku buryo zizajya ku isoko zizewe.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, Dr. Emile Bienvenu, yabwiye IGIHE ko nta muntu ukwiriye kugira impungenge ku nkingo zizakorerwa mu Rwanda.

    Ati “Bishatse kuvuga ngo nta tandukaniro rizaba rihari mu rukingo rukorewe muri BionTech n’urukingo rukorewe mu Rwanda.”

    Kugeza ubu mu Rwanda nta nkingo ziratangira kuhakorerwa gusa hari imiti imwe n’imwe ihakorerwa irimo nka selumu zifashishwa kwa muganga nubwo zikorwa ku kigero gito cyane ugereranyije n’izikenewe.

    Mu Rwanda kandi haherutse gufungura uruganda rw’Abanya-Bangladesh rukora imiti, rukorera muri Kigali Special Economic Zone. Rukora imiti yifashishwa mu kugabanya uburibwe.

    Inkingo zizakorerwa mu Rwanda zifashisha uburyo bugezweho buzwi nka mRNA butuma uwahawe urukingo umubiri ugira ubushobozi bwo kurema ubudahangarwa bugizwe n’abasirikare barwanya agakoko kakingiwe.

    Inkingo za Covid-19 nicyo kintu kiri kugurwa n’ibihugu muri iki gihe kurusha ibindi byose. Kugeza muri Nyakanga uyu mwaka, ibigo bya Pfizer/BioNTech na Moderna byari bimaze kugurisha 90% by’inkingo zabyo ku bihugu bikize, kandi ku giciro cyo hejuru cyikubye nibura 24% by’agaciro k’ikorwa ry’urukingo rumwe.

    Amafaranga u Rwanda ruzakoresha mu gukora inkingo ntaratangazwa gusa mu bigaragara ni menshi nubwo bizarworohereza kubona inkingo rube rwabasha no kuziha abandi.

    Uburyo bwa mRNA buzifashishwa bwakozwe na Pfizer/BioNTech na Moderna. Icyo gihe byaturutse kuri miliyari 8.3 $ yakusanyijwe ku Isi hose.

    Iyo u Rwanda ruguze inkingo binyuze mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, dose imwe ya Pfizer/BioNTech ruyigura 6.75$ (asaga 6700 Frw).

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubuzima w’u Budage, Jens Spahn

    source : https://ift.tt/3Bo6z5p

  • Musanze: Ubushinjacyaha bwashyikirijwe dosiye y’abakurikiranyweho kwica umusore bakamujugunya mu musarani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habimana Gad
    Habimana Gad

    Ku itariki 13/08/2021 umusore witwa Habimana Gad wari umaze igihe gito arangije amashuli yisumbuwe yahamagawe n’umuntu kuri telefoni amubwira ko yamuboneye LAPTOP yo kugura mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera hafi ya Centre ya Kidaho. Uyu HABIMANA Gad yahise ahaguruka mu Karere ka Musanze yerekeza aho uwamuhagaye aherereye ariko kuva icyo gihe ntiyongera kuboneka.

    Nyuma y’uko ababyeyi bamubuze batanze ikirego kuri RIB hatangira iperereza. Ku italiki 16/08/2021 nibwo haje kuboneka umwe mu bakekwa kwica uyu musore afite telephone ya nyakwigendera aje gukurishamo password ku muntu ukora amatelefoni muri centre ya Kidaho. Akimara gufatwa yasobanuye uburyo yishe HABIMANA Gad ndetse avuga n’abo bafatanyije.

    Umurambo wa nyakwigendera waje gusangwa mu musarani aho bawuhishe umazemo iminsi itatu, ndetse avuga ko mu kumwica bakoresheje inyundo imena amabuye.

    Iyi nkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko iki cyaha abo bantu batanu bakurikiranyweho kikaba gihanwa n’ingingo za 107; 243 na 248, z’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


    source : https://ift.tt/3t2DGJm

  • Burera: Ubuyobozi bwahagurukiye abanyarugomo biyise Abajangweri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu aheruka gukubitwa anakomeretswa n
    Uyu aheruka gukubitwa anakomeretswa n’insoresore z’abanyarugomo zinamwambura ibyo yari afite

    Abatuye mu Mirenge ya Kagogo na Cyanika, ni bo bavuga ko izo nsoresore zigize agatsiko k’abiyita Abajangweri, zabazengereje, aho zibatega, zikambura uwo zihuye na we wese, cyane cyane mu masaha ya nijoro.

    Uwitwa Manirafasha Stanislas yagize ati: “Zibyukira mu mihanda cyangwa mu ma centre y’ubucuruzi, zifashe mu mifuka cyangwa zikina urusimbi, bacunganwa n’abavuye ku murimo, bakabakorera urugomo, bakabambura utwabo. Mu masaha y’umugoroba bwo, abaturage tuba dufite ubwoba kuko baba batangiye gutegera abantu mu mayira, uwo bahuye afite telefoni, amafaranga, isakoshi cyangwa ibindi bintu, bakamukubita, bakamugira intere, barangiza bakabimwambura”.

    Abajangweri, ngo baba banitwaje ibikoresho bikomeretsa, ku buryo n’iyo hagize uwo basagararira, kumutabara bitorohere abaturage, bitewe no gutinya ko izo nsoresore, zabadukira zikabasagararira, dore ko ziba zananyweye kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, ahanini biba byaturutse muri Uganda, cyane ko n’aka gace byegeranye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko bamaze iminsi bafatanya n’inzego zishinzwe umutekano gushakisha izi nsoresore, aho bamaze gutahura batanu muri zo, kandi igikorwa kikaba gikomeje, kugira ngo n’abasigaye bazafatwe.

    Yagize ati: “Baba ari urubyiruko rwigize intashoboka, b’urubyiruko bihora no mu biyobyabwenge, ari na byo bibatera iyo myitwarire idahwitse. Icyo twakoze mbere na mbere ni ugushaka amakuru aberekeyeho no kumenya inkomoko ya buri wese. Ubu tumaze gufata abagera kuri batanu, kandi ndatekereza ko ubu bacitse intege. Gushakisha n’abandi bakihishahisha birakomeje kandi twizeye kuzabafata vuba bishoboka kuko ubu nta bwinyagamburiro bagifite”.

    Ati: “Ingamba zihari, akaba ari ugufatanya tugakumira ko udutsiko nk’utwo tubaho no kutuburizamo, mu rwego rwo guca ibikorwa by’urugomo no guhohotera abaturage. Twiyemeje ko abakekwaho ibikorwa nk’ibyo n’ababifatirwamo; mbere na mbere ni ukubigisha no kubashishikariza kubireka hakiri kare. Cyane ko twese tuzi ingaruka zibaho iyo urubyiruko, rwishoye mu dutsiko nka turiya, ko bigera ubwo rwishora no mu mitwe ihungabanya umutekano w’abaturage”.

    Akomeza asaba urubyiruko, gukura amaboko mu mifuka, rukitabira umurimo ubateza imbere; dore ko hari n’amahirwe menshi arufunguriwe, kugira ngo rubashe kwikura mu bukene, aho kubatwa n’ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bigayitse.


    source : https://ift.tt/3sSwSOl

  • Manchester City yandagaje Arsenal ihita iba iya nyuma muri Premier League #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yatsinzwe umukino wa 3 wikurikiranya muri Premier League y'uyu mwaka na Manchester City ibitego 5-0 bituma iba iya nyuma ku rutonde n'umwenda w'ibitego 8 cyane ko nta nota n'igitego irabona.

    Ibitego bya Ilkay Gundogan, Gabriel Jesus, Rodri n'ibindi 2 bya Ferran Torres nibyo byahaye intsinzi City mu gihe Arsenal yarangije umukino ari abakinnyi 10 nyuma y'aho Granit Xhaka aherewe ikarita y'umutuku ku munota wa 35.

    Gundogan niwe wafunguye amazamu ku munota wa 7 w'umukino bituma Arsenal yari yabanje mu kibuga ba myugariro 5 ifungura barayinyagira karahava.

    Ferran Torres yahise ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 12 hanyuma kuwa 43 Gabriel Jesus umaze gutanga imipira 3 ivamo ibitego atsinda igitego cya 3,kikaba icya kabiri muri shampiyona.

    Mu gice cya kabiri,City yashyizemo igitego cya 4 ku munota wa 53 gitsinzwe na Rodrigo hanyuma kuwa 84 Ferran Torres ashyiramo icya 5.

    Arsenal ntiyigeze itera mu izamu ndetse kuva umukino utangiye kugeza urangiye yarushwaga bigaragara na Manchester City.

    Umukino warangiye City ifite 81 mu kuyobora umupira mu gihe Arsenal yari ifite 19.Arsenal ntiyabashije gutera mu izamu ndetse umupira yagerageje ugaca hanze n'umwe.

    Abafana ba Arsenal bari ku kibuga Etihad Stadium bisohokeye n'igice cya 1 kitararangira bagaragaza agahinda batewe n'uyu mukino.Iyi ni inshuro ya 9 yikurikiranya City itsinze Arsenal muri Premier League..

    Benshi mu bakunzi ba ruhago bavuga ko kuba Arsenal itaratsinda umukino n'umwe muri 3 imaze gukinwa muri Premier League ari urwego ruri hasi rw'umutoza Arteta ndetse no kugura abakinnyi bari ku rwego rwo hasi ugereranyije nabo ikipe ikeneye.

    Arsenal niyo kipe imaze gutanga amafaranga menshi ku isoko ryo kugura abakinnyi ariko nta mukinnyi n'umwe wayizamurira urwego yaguze.

    Arsenal yri 19 mbere y'uyu mukino ibanjirije Norwich yari yaratsinzwe ibitego byinshi kuyirusha ariko kugeza ubu iri ku mwanya wa nyuma ndetse shampiyona ihagaze yahita imanuka.

    Kuva Arsenal yabaho nibwo yamara imikino 3 ibanza itsindwa ndetse itabashije kwinjiza igitego.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-yandagaje-arsenal-ihita-iba-iya-nyuma-muri-premier-league

  • Umuhanzi Igor Mabano yasezeranye imbere y’amategeko #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize nibwo Igor Mabano yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bari bamaze igihe bakundana.

    Uyu muhango w’ubukwe bwa Igor Mabano bwo gusezerana imbere y’amategeko, wakurikiranye n’indirimbo ye ‘Nta Kosa’ yahise asohora.

    Igor Mabano akaba atarigeze yumvikana cyane mu nkuru z’urukundo n’uyu mukobwa bagiye kubana aho amakuru avuga ko bahise kubigira ibanga.

    No gusezerana kwabo imbere y’amategeko kwagizwe ibanga rikomeye.

    Igor Mabano yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-igor-mabano-yasezeranye-imbere-y-amategeko

  • Umugore yaguwe gitumo afurisha isabuni imboga acuruza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wo mu gihugu cya Ghana yafotowe arimo gufurisha isabuni imboga yari agiye gucùruza nkuko byagaragaye mu mashusho yasakaye kuri Twitter.

    Mu byukuri icyavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga ni uko uyu atigeze ahangayikishwa n'ingaruka abantu bagira nyuma yo kurya izi mboga afurisha isabuni yagenewe kuza ibikoresho.

    Iki gihugu cya Ghana kirangwamo abantu bakora ibintu bitandukanye bishakira amafaranga nyamara batareba ingaruka bigira kubuzima bwabandi nkuko ikinyamakuru Atinkanews kibivuga.

    Source : https://yegob.rw/umugore-yaguwe-gitumo-afurisha-isabuni-imboga-acuruza/

  • Inzoka yabujije abantu gutandukanya umugabo n'umugore bari bamatanye batera akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho y'umugabo numugore bari bananiwe gutandukana, nyuma yo gutera akabariro ,yasakaye hirya no hino ku mbugankoranyambaga aho byagaragaraga ko n'abaje kubaha ubufasha inzoka ya cobra yababuzaga kubegera.

    Bivugwa ko uyu mugabo yari yaje mu rugo rwumugore ufite umugabo, aho bahise bamatana bari muri icyo gikorwa. Muri videwo ndende y'amasegonda 60, yasangijwe kuri Twitter, abantu bihutira gufata amashusho n'amafoto by'aba bombi bari biyoroshe amashuka batabaza ngo babafashe.

    Igitangaje kurushaho, inzoka ya Cobra yahise iza mu buryo bw'igitangaza iruhande rwaho bari baryamye ndetse itangira gukumira uwari we wese washakaga gutandukanya uyu mugabo n'umugore.

    Gusa ntihamenyekanye igihugu ibi byabereyemo ,ndetse n'aho umugabo w'uyu mugore wamatanye numugabo utari we aho yari yagiye.

    Source : https://yegob.rw/inzoka-yabujije-abantu-gutandukanya-umugabo-numugore-bari-bamatanye-batera-akabariro/

  • Amafoto ya bamwe mu bastar barangije amashuri yabo muri Kaminuza y'U Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Kaminuza y'U Rwanda yatangaje ko abanyeshuri basaga ibihumbi 8900 barangije amasomo yabo ya Kaminuza mu cyiciro cya mbere. Muri aba banyeshuri harimo n'abastar nyarwanda bazwi. Bamwe muri abo twabakusanyirije amafoto yabo akurikira.

    1. Kadaffi Pro (Umukamezi wakamejeje akaba n'umwe mu bagize Rocky Entertainment)

    2. Miss Vanessa Irakoze (Witabiriye Miss Rwanda 2018)

    3. Dj Virus (Umu Dj uzwi akaba na murumuna wa Dj Pius)

    4. Irebe Amanda (Umubyinnyi mu Inyamibwa Cultural Troupe)

    5. Rugemana Amen Babu (Wahoze ari manager wa Rocky Entertainment)

    Source : https://yegob.rw/amafoto-ya-bamwe-mu-bastar-barangije-amashuri-yabo-muri-kaminuza-yu-rwanda/

  • Abitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi ba FDLR barashe inka eshanu i Rubavu #rwanda #RwOT

    Ahagana saa yine z'ijoro mu Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu, mu Murenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu, niho byabereye.

    Inka eshanu z'umuturage witwa Twagirayezu Jean De Dieu zarashwe ababikoze banahata ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu na Grenade.

    Mutuyimana Fabien umuturage uturiye aho byabereye, akeka ko bari baje bateye bakikanga Ingabo z'u Rwanda bagahita basubira muri RDC ariko babanje kurasa inka.

    Ati 'Hari mu masaha ya saa yine z'ijoro turyamye twumva amasasu menshi cyane mu gitondo ni bwo tubonye amakuru y'uko ari abanzi bari bateye baje kwangiza igihugu bikanga Ingabo z'u Rwanda bahita basubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo noneho babonye inka ibyutse bahita barasa, muri eshanu zarashwe imwe yapfuye.''

    Amakuru avuga ko nta muturage wahaguye cyangwa ngo akomereke.

    Muri iki gitondo inzego z'ubuyobozi zirimo iz'ibanze n'iz'umutekano zigiye kugirana inama n'abatuye mu gace ibi byabereyemo.

    Colonel Nyamvumba Andrew ushinzwe ibikorwa muri Division ya 3 y'ingabo z'u Rwanda, yahumurije abaturage avuga ko umwanzi wateye nta ngufu afite.

    Ati ''Yahunze ingabo ahitamo gutera inka z'umuturage; ingabo zanyu murazizi, aho ari turahazi yashakaga kutwereka ko ahari. Ndabahumuriza ntabwo azongera, dufite ubushobozi n'ubushake''.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Nzabonimpa Deogratias yijeje umuturage warasiwe inka ko ubuyobozi bumushumbusha, izakomerekejwe na zo zikavuzwa.

    Yasabye abaturage gutanga amakuru y'ibyahungabanya umutekano ndetse abizeza ko Akarere kazakorana n'ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo ababikoze bakurikiranwe.

    Nyuma y'inama umuturage warasiwe inka yemerewe izindi eshatu imwe y'akarere ka Rubavu, indi y'abaturage ba Bugeshi n'indi yemerewe n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Busasamana azabona mu byumweru bibiri.

    Ku itariki 10 Ukuboza 2018 ni bwo abarwanyi bivugwa ko ari aba FDLR baheruka kugaba igitero mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Busasamana, icyo gihe bakomwe imbere n'ingabo z'u Rwanda ndetse barindwi muri bo bahasize ubuzima.

    INKURU YA IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abitwaje-intwaro-bikekwa-ko-ari-abarwanyi-ba-fdlr-barashe-inka-eshanu-i-rubavu