Category: Uncategorized

  • Afrobasket 2021: Perezida Kagame yakomeye amashyi ikipe y'u Rwanda yabaye iya kabiri mu itsinda #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakomeye amashyi ikipe y'u Rwanda nyuma y'umukino wayihuje na Cape Verde nubwo yawutsinzwe ku manota 82 kuri 74 bikayibuza kugera muri 1/4 cy'irangiza nubwo izategereza imikino ya kamarampaka.

    U Rwanda rwasabwaga gutsinda umukino wa Cape Verde kugira ngo rukomeze muri ¼ rutanyuze mu mikino ya kamarampaka ariko ntibyarukundiye kuko aba basore bo ku kirwa bafite ubuhanga cyane mu gutsinda amanota 3 barutsinze rukarangiza ari urwa kabiri mu itsinda A.

    Abakinnyi barimo Walter Edy Tavares ,Almeida,Fidel Mendonça bashegeshe bikomeye u Rwanda by'umwihariko mu gutsinda amanota 3 cyane ko mu minota ya mbere y'agace kabanza bateye mu nkangara amanota 3 inshuro 6 zose.

    Umukino wakomereye u Rwanda kuva utangiye kugeza urangiye gusa mu gace ka 4 byabaye nk'ibihinduka kubera umurindi w'abafana waje gukomwa mu nkokora n'amanota 3 y'abanya Cape Verde yaje kwisukiranya umukino ugiye kurangira.

    Gutsinda uyu mukino bivuze ko Cap-Vert izamutse ari iya mbere ndetse ibonye itike ya ¼ mu gihe u Rwanda ruzahura n'ikipe ya gatatu mu itsinda B (hagati ya Misiri, Guinea na Centrafrique) mu mukino uzaba ku wa Mbere, zombi zikishakamo ikipe ikomeza.

    Angola yabaye iya gatatu mu itsinda A nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 73-58, yo izahura n'ikipe iba iya kabiri mu itsinda B.





    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afrobasket-2021-perezida-kagame-yakomeye-amashyi-ikipe-y-u-rwanda-yabaye-iya

  • Miss Grace Bahati yambitswe impeta y’urukundo… – #rwanda #RwOT

    Grace Bahati nyuma y’uko akorewe ibirori n’inshuti ze bibanziriza ubukwe (Bridal shower), yamaze no kwambikwa impeta y’urukundo n’umukunzi we w’igihe kirekire Murekezi Pacifique. Ibi byamenyekanye mu masaha y’igicamunsi cya none aho abarimo barumuna ba Miss Grace muri Miss Rwanda nka Mutesi Jolly, Meghan Nimwiza na Iradukunda Elsa kimwe n’umugore wa Meddy, Mimi Mehfira bagaragaje ko bishimiye intambwe Miss Bahati n’umukunzi we bateye. Amakuru ahari kugeza ubuavuga ko ubukwe bw’aba bombi buri mu ntangiriro Nzeri ntagihindutse.

    Miss Grace Bahati yari yishimye mu nseko idasanzwe ubwo yari ahagaze imbere y’umukunzi we wari wateye ivi amusaba ko bazibanira iteka

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO MAGUFI MISS BAHATI YEREKANYE AMUGARAGAZA YAMBAYE IMPETA

    Incamake y’amateka ya Miss Rwanda 2009, Grace Bahati

    Grace Bahati yavukiye mu gihugu cya Uganda kuwa 15 Werurwe 1991, we n'umuryango we bimukiye mu Rwanda afite imyaka itatu mu mwaka 1994. Yavukiye mu muryango mugari, inshuti zikaba aricyo kintu gikomeye mu buzima bwe. Ubwo yari afite imyaka 16 yafatiranye amahirwe yari ahari yinjira mu kibuga cyo kwerekana imideli. Inshuti ye magara kandi y'igihe kirekire niyo yatumye abyisangamo maze umuryango uramushyigikira bituma arushaho kubikunda.

    Mu mwaka wa 2009 yinjiye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda yaje no kwegukana. Yegukanye amakamba abiri; irya Nyampinga uberwa n'amafoto n'irya Nyampinga w'u Rwanda, yose yabonye mu mwaka wa 2009. Mu gihe yari yambaye ikamba yagiye akora ibikorwa byo gufasha kandi by'urukundo bitandukanye maze binyuze muri we, urubyiruko rwinshi ruyoboka uyu mujyo.

    Grace yaje gukomeza inzozi ze yerecyeza mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomereje kaminuza akabona impabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Grace afite umwana w'umuhungu yabyaranye na K8 Kavuyo witwa Ethan uherutse kwizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 9.  Grace akunda gusabana kandi n'ubwo ari kure y'u Rwanda, ntibimubuza gukomeza gusangira ibyishimo n'abanyarwanda.

    Nyampinga w’u Rwanda yambitswe impeta y’urukundo na Murekezi Pacifique bitegura kurushingaBenshi bagaragaje kwishimira intambwe bateye mu rukundo bombi Grace na Pacifique barimo Mimi, Jolly, Meghan na Elsa Barebanaga akana ko mu jisho bishimye nyuma y’uko Grace yemereye Pacifique ko bazabana iteka

    Ikiganza cya Grace Bahati yambaye impeta n’ubutumwa bwa Mimi na bamwe muri barumuna be muri Miss Rwanda bamurata amashimwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108989/miss-grace-bahati-yambitswe-impeta-yurukundo-numukunzi-we-pacifique-bitegura-kurushinga-am-108989.html

  • Platini P yagizwe ‘Brand Ambassador’ wikigo… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, kuri THE LYS HOTEL ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi. Mu kiganiro n'itangazamakuru, Platini yavuze ko ashimira cyane itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse yongeraho ko mbere byari bigoye kubona umuhanzi nyarwanda asinyira ibigo bikomeye.

    Platini yagize ati: ''Ndashimira mbere na mbere itangazamakuru ryacu mu Rwanda mwakoze kwitabira muri benshi, ndashimira kompanyi Belgium Legacy bangiriye icyizere bangira Brand Ambassador w'ibinyobwa bibiri birimo Mertens na Kristoffer”.

    Platini yagizwe Bland Ambassador wa Belgian Legacy

    Ati “Aba gatatu nshimira ni ikipe yanjye mporana n'ababyini situjya dutana. Ijambo rya mbere ni uko umuziki nyarwanda uri kugenda ugera ku rwego rukomeye byari bigoye ko mu myaka itanu ishize twari kubona umuhanzi yamamaza ibigo bikomeye gutya”.

    Platini yavuze ko uyu munsi ataje gushyira umukono ku masezerano ahubwo ko aje kumurikira abanyarwanda amasezerano kuko bashyize umukono ku masezerano mu kwezi kumwe gushyize.

    Irene Uwase wari uhagarariye umugabo we ufite imigabane muro Belgian Legacy yavuze ko bishimiye gukorana na Platini P

    Platini P yagize ati: ''Ntago uyu munsi nasinye amasezerano kuko amasezerano narayasinye uyu munsi ni ukumurikira abanyarwanda ko ibikorwa bigiye ku mugaragaro”. Bamwe mu bahagarariye iki kigo cya Belgian Legacy bafashe ijambo bavuze ko impamvu bahisemo umuhanzi Platin P ari uko ari umuntu w'indahemuka ndetse ko ari umuhanzi ukomeye mu Rwanda unakunzwe kandi ko ari indakemwa.

    Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana wa RBA niwe wari umusangiza w’amagambo

    Belgian Leagacy ni ikigo cyashinzwe mu 1758 gifite ibisekuruza birenga umunani

    Ku bijyanye n'amasezerano yasinyanye n'iki kigo, Platini yavuze ko ari umwaka umwe ushobora kongerwa. Gusa ntiyashatse kuvuga amafaranga bamwishyuye ariko yongeyeho ko amafaranga bamuhaye ari amwe mu mafaranga meza yakiriye.

    Platini ugezweho mu ndirimbo zirimo Atansiyo, Helena, Veronika n'izindi asinye aya masezerano nyuma yo kuva mu gihugu cya Nigeria, i Lagos ku wa 2 Kanama 2021, aho yavuye asinye amasezerano y'imikoranire mu bya muzika na Sosiyete bagiye gukorana. Iyi Sosiyete ikaba nayo yageneye ubutumwa iki kigo ndetse n’umuhanzi babereye abajyanama Platini muri uyu muhango.

    Umuyobozi wa Ishusho akaba n’umujyanama w’abahanzi Alex Muyoboke yari ari muri uyu muhango

    Ku wa 3 Kanama 2021, ni bwo byamenyekanye ko uyu muhanzi yasinyanye amasezerano na sosiyete yo muri iki gihugu ireberera inyungu ze yitwa 'One Percent Managers'.

    Jean Paul Nsanzabarinda uhagarariye Belgian Legacy yavuze ko banyuzwe no gukorana na Platini P kuko ari indakemwa

    Robert Gasana (Gaga) ‘Sales Marketing Manager’ hamwe na Albertine Uwimana ‘Sales and Operations Manager’

    Ikipe y’ababyinnyi ba Platini P nayo yari ihari

    AMAFOTO: La Fotolia

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108990/platini-p-yagizwe-brand-ambassador-wikigo-gicuruza-inzoga-cyitwa-belgian-legacy-kimaze-imy-108990.html

  • Mu birori byitabiriwe n’ibyamamare Igor Maban… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi kandi yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Hashize amezi abiri amwambitse impeta y’icyizere amuteguza kurushinga. Akoze ubukwe nyuma y’uko ajugutiye imijugujugu inyaRwanda.com yari yatagaje mbere y’abandi ko afite ubukwe mu minsi ya vuba. Icyo gihe yahamije ko nta bukwe afite.

    Igor Mabano umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse waraye anashyize hanze indirimbo yitwa ‘Nta Kosa’, ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu ni bwo yasabye anakwa umukunzi we mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo; Yvan Buravani na Producer Ishimwe Clement na Andy Bumuntu.

    Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we mu birori byitabiriwe n’ibyamamareYvan Mpano, Nel Ngabo na Ishimwe Clement ni bamwe mu byamamare byitabiriye uyu muhangoYvan Buravan na Andy Bumuntu nabo bari babucyereyeIgor Mabano (ibumoso) mu muhango wo gusaba no gukwaEjo hashize kuwa 27 Kanama 2021 ni bwo Igor Mabano yasezeranye mu mategeko mu murenge wa Kimihurura

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NTA KOSA’ NSHYA YA IGOR MABANO


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108991/mu-birori-byitabiriwe-nibyamamare-igor-mabano-yasabye-anakwa-umukunzi-we-amafoto-108991.html

  • Ibihembo ni ishimwe si amafaranga – Uncle Aus… – #rwanda #RwOT

    Intego y'ibi bihembo bya 'Kiss Summer Awards' ni ugushimira umuhanzi uba warakoze neza kugira ngo yaguke mu bikorwa bye ndetse anakomeze gukora cyane anazi ko hari abashimira ibikorwa bye ntacike intege mu muziki we wa buri munsi.

    Gusa abantu benshi ntibakundaga kubivugaho rumwe ahubwo bakumva ibihembo byaba biherekejwe n'amafaranga ahabwa umuhanzi mu rwego n'ubundi rwo kumwubaha atari ukumva ngo yatwaye igihembo gusa.

    Mu kiganiro kirambuye ndetse gisobanura buri kimwe, harimo intego z'ibi bihembo Uncle Austin yagiranye na InyaRwanda.com yasobanuye ko mu busanzwe ibihembo byose atari amafaranga ahubwo aba ari ishimwe wageneye umuntu umwereka ko yakoze neza ndetse unamubwira gukomereza aho.

    Yagize ati “Ikintu abantu mugomba kumenya mu Rwanda ni uko ibihembo atari amafaranga, ibihembo ntabwo ari irushanwa, ahubwo ibihembo ni ishimwe ku muhanzi uba warakoze neza na BET na Grammy ntabwo ziba kubera amafaranga ahubwo ni Platform zifasha umuhanzi gukomeza gutera imbere no kumushimira kubera akazi akora na ‘courage’ zo gukomeza gukora.

    Yakomeje ati “Rero ntidukomeze gutiza abantu umurindi wo kubabeshya ko Awards ari amafaranga, Awards ni ugushima. N’iyo hajemo amafaranga bakayahabwa biba ari byiza, biba ari byiza kuyabaha ariko ntabwo ari ikintu kiza imbere mu bihembo by'umuziki. Wenda mu Rwanda habayeho Guma Guma bakagira ngo ibintu byose bimeze nka Guma Guma. Rero Music Awards ntabwo ari amafaranga ahubwo Music Awards ni ishimwe no gushima akazi k'abantu baba barakoze mu muziki”.  

    Yongeyeho ati “Hari igihe umuntu akora ntibanabigaragaze ko yakoze, rero twebwe turashaka gutuma bamenya ko hari abahanzi baba bakoze neza bakwiye gushimwa rero nihazaba hajemo igihembo runaka  gishobora kubamo ariko ntanubwo kizatangazwa. Niharamuka hanabonetse amafaranga ahabwa umuhanzi nta n’ubwo twebwe twifuza ko na rubanda rumenya ko umuhanzi watsinze yahawe amafaranga runaka”.

    Yasoje agira ati “Icyo tugamije ni ugushimira abahanzi noneho ibindi byakwiyongeraho bijyanye n'amafaranga bikaba ari akarusho gusa.''

    Abahanzi 15 n’aba 'Producer' batanu nibo batangajwe bidasubirwaho kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021 bahataniye ibihembo 'Kiss Summer Awards 2021' bitangwa na Radio Kiss Fm.

    Icyiciro cy'indirimbo y'impeshyi (Best Summer Song) gihatanyemo indirimbo eshanu harimo eshatu zihuriweho n'abahanzi babiri. Harimo indirimbo 'Amata' ya Dj Phil Peter na Social Mula, 'Igikwe' ya Gabiro Guitar na Confy, 'My Vow' ya Meddy, 'Katapila' ya Bruce Melody ndetse na 'Away' ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza.

    Mu cyiciro cya Producer w'impeshyi (Best Summer Producer) harimo Bob Pro wa The Sound Studio, Producer Ishimwe Karake Clement wa Kina Music, Ayoo Rash wo muri The Mane, Madebeats na Element wo muri Country Records.

    Mu cyiciro cy'umuhanzi wakoze neza kurusha abandi muri iyi mpeshyi ya 2021 (Best Summer Artist) harimo Butera Knowless, Social Mula, Bruce Melodie, Juno Kizigenza na Meddy.

    Icyiciro cy'umuhanzi mushya wigaragaje (Best New Summer Artist) harimo itsinda ry'abanyamuziki rya Symphony Band, Niyo Bosco, abahanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas na Papa Cyangwe.

    Meddy, Social Mula, Bruce Melodie na Juno Kizigenza bahataniye ibihembo mu byiciro bibiri. Meddy ahatanye mu cyiciro ‘Best Summer Artist’ no mu cyiciro ‘Best Summer Song’ abicyesha indirimbo ye ‘My Vow’.

    Bruce Melodie ahatanye mu cyiciro ‘Best Summer Artist’ no mu cyiciro ‘Best Summer Song’ abicyesha indirimbo ye ‘Katapila’. Social Mula ahatanye mu cyiciro ‘Best Summer Artist’ no mu cyiciro ‘Best Summer Song’ abicyesha indirimbo ‘Amata’ yakoranye na Phil Peter. Juno Kizigenza ari mu cyiciro ‘Best Summer Artist’ no mu cyiciro ‘Best Summer Song’ abicyesha indirimbo ‘Away’ yakoranye na Ariel Wayz.

    Muri ibi bihembo kandi, hazatangwa icy'umuntu wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki Nyarwanda (Life Time Achievement). Uwegukana iki gihembo atangazwa ku munsi w'itangwa ry'ibi bihembo. Mu cyumweru kiri imbere, abahanzi na ba Producer bazatangira guhatana mu matora yo kuri internet. Bitenganyijwe ko ibi bihembo bizatangwa tariki 26 Nzeri 2021.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108980/ibihembo-ni-ishimwe-si-amafaranga-uncle-austin-yasobanuye-byinshi-byibajijwe-ku-muhanzi-ur-108980.html

  • Igor Mabano yasezeranye numukunzi we nyuma y… – #rwanda #RwOT

    Umukobwa wasezeranye na Igor Mabano, nta makuru menshi amuzwiho, gusa bivugwa ko ari umuhindekazi ufite inkomoko mu Rwanda. Igor Mabano yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we nyuma y’uko ubukwe bwabo bwari bwaragizwe ibanga rikomeye dore ko uyu muhanzi atigeze yifuza ko bijya mu itangazamakuru ndetse n'igihe byamenyekaniye binyuze mu nkuru yanditswe na Inyarwanda.com, uyu muhanzi yabyamaganiye kure avuga ko nta bukwe ateganya vuba aha.

    Umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko ku muhanzi Igor Mabano n'umukunzi we, wabereye ku biro by'Umurenge wa Kimihurura kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021. Uyu musore akiva gusezerana imbere y'amategeko yahise asohora indirimbo ye nshya yise 'Nta kosa' yasohokanye n'amashusho yayo.

    Uyu mukunzi we, Igor Mabano akaba yaramwambitse impeta mu kwezi gushize amusaba ko yamubera umugore by'iteka ndetse umukobwa akaba yarahise abyemera atazuyaje cyane ko ngo bari bamaze igihe bakundana n'ubwo urukundo rw'aba bombi barugize ibanga rikomeye.

    InyaRwanda yamenye aya makuru mbere ariko mu kubaza nyir’ubwite yayamaganiye kure ndetse avuga ko atari ukuri ahubwo n'uwatanze amakuru avuga ko yabeshye, yongeraho ko nta bukwe ateganya vuba ariko anabiteganyije yabivuga. Icyo gihe yagiye kuri Instagram ye avuga ko inkuru inyarwanda.com yamwanditseho ko ari kwitegura ubukwe ari igihuha.

    Igor Mabano yari yavuze ko inkuru InyaRwanda yanditse ari igihuha

    Igor Mababo yagize ati: 'Ayo makuru ntabwo ariyo rwose umusa, aribyo urumva naba ntarabitangaza? Kandi nimugira rwose muzabimenya ariko abo bantu babahaye amakuru ntabwo ari byo kabisa kandi n'ubwo byaba byo byaba ari byiza ariko ntabwo aribyo.''

    Igor Mabano ari mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi

    INKURU WASOMA: Biravugwa ko Igor Mabano agiye gukora ubukwe n’umuhindekazi yamaze kwambika impeta

    REBA HANO INDIRIMBO ‘NTA KOSA’ IGOR MABANO AHERUTSE GUSOHORA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108987/igor-mabano-yasezeranye-numukunzi-we-nyuma-yo-gutera-imijugujugu-inkuru-ya-inyarwanda-yavu-108987.html

  • Nyarugenge: Abakarani bahuriye mu muganda biyemeza kurushaho gutanga umusanzu mu kubaka igihugu – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Koperative y’abakarani yitwa ‘Ukwezi’, Nsengiyumva Emmanuel,yabwiye IGIHE ko bakoze umuganda muri aka gace kugira ngo birinde ibiza kuko iyo imvura iguye umuhanda wose urengerwa n’amazi.

    Ati “Twahisemo gukorera aha umuganda kuko iyo imvura iguye usanga hano biba bigoye kuhanyura kuko amazi yose yuzura mu muhanda naho ibijyanye n’ibiyobyabwenge twiyemeje kubirwanya nk’uko ubuyobozi buhora bubirwanya kugira ngo tugire abanywaranda beza batabaye imbata z’ibiyobyabwenge.”

    Yongeyeho ko bifuza ko ubuyobozi bwabafasha bukaganira n’abafatanyabikorwa babo bakareba uburyo babongerera ibiciro kuko amafaranga bahabwagwa mu 1996 batwaye umuzigo ari yo kugeza n’ubu bagihabwa.

    Muri uyu muganda abakarani biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge no gutangira amakuru ku gihe y’ahantu hose hashobora kugaragara ikintu cyahungabanya umutekano mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

    Uwitwa Bugingo Philbert yagize ati “Twahisemo kurwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza ndetse binadindiza iterambere ry’igihugu, ikindi nkatwe tuzi ububi by’ibiyobyabwenge kuko hari ubwo bamwe muri twe banywa inzoga bakirirwa badutesheje umutwe mbese ubona ko bateje umutekano muke ku buryo biba bikwiriye ko tubyirinda.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yavuze ko uyu muganda bakoze ufite agaciro akagera ku bihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Yasobanuye ko basabye aba bakarani kwirinda ibiyobyabwenge kubera ko iyo babinyoye bateza umutekano muke.

    Ati “Twari tugamije kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge nk’abantu bari mu cyiciro cy’urubyiruko nk’abakorera ahantu bahurirwa na benshi banabona ibintu byinshi, rero nk’abantu boroherwa no kubona ibyo biyobyabwenge twabakanguriraga ko bagomba kumenya ko akazi kabo gakwiye gukorwa n’umuntu muzima kandi bananywa inzoga bakazinywa mu rugero.”

    Aba bakarani kuri ubu ngo barimo kwisuganya kugira ngo bishyurire imwe mu miryango itishoboye mituweli.

    Abakarani mu biganiro nyuma yo gusoza umuganda

    Umuyobozi wa Koperative y’Abakarani yitwa ‘Ukwezi’, Nsengiyumva Emmanuel,yavuze ko bakoze umuganda muri aka gace kugira ngo birinde ibiza

    Uhagarariye Polisi mu Murenge wa Nyarugenge, CIP Kariwabo Theogene,na we yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge no kujya batangira amakuru ku gihe

    source : https://ift.tt/3ysYdI1

  • Umuhanzi Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusezerana n'umukunzi we imbere y'amategeko, umuhanzi Igor Mabano yasabye anakwa uyu mukobwa bitegura kurushinga mu birori byitabiriwe n'ibyamamare nyarwanda nka Producer Ishimwe Clement wa Kina Music, abahanzi Andy Bumuntu, Yvan Buravan na Nel Ngabo. Uyu muhango ukaba wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 28 Kanama 2021.

     

    Igor Mabano umuhanzi uri mu bakunzwe mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse waraye anashyize hanze indirimbo yitwa 'Nta Kosa', ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu ni bwo yasabye anakwa umukunzi we mu birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo; Yvan Buravani na Producer Ishimwe Clement na Andy Bumuntu.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-igor-mabano-yasabye-anakwa-umukunzi-weamafoto/

  • Niba umaze gufata amafunguro ya nijoro irinde gukora ibi bintu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amakosa atanu ukwiriye kwirinda gukora mu gihe umaze kurya amafunguro ya nijoro.

    1.Kunywa amazi akonje nyuma yo kurya

    Amazi akonje akamura imyunyungugu mu biryo bigatuma bigorana kubikorera igogora. Niba ushaka kuza kuryama kare, shyiramo umwanya munini ubone unywe amazi.

    2.Kurya imbuto nyuma yo kurya

    Hari umuhanga wigeze avuga ngo 'Uburyohe nyuma y'amafunguro'. Ubwo uhise utekereza iki? Bavuga ko ari byiza gufata imbuto nyuma yo kurya mu masaha asanzwe ariko se kuki ku mafunguro ya nijoro ari bibi? Imbuto zifata amasaha make kugira ngo zikorerwe igogorwa ugereranyije n'andi mafunguro. Kuzifata rero nijoro bishobora kubera akazi gakomeye igifu cyawe.

    3.Kujya kuryama ako kanya urangije kurya

    Uyu muco si mwiza, gusa ni ikintu gikorwa n'abatari bake kuri iyi si. Ntabwo ari byiza kujya kuryama ukirangiza gufata amafunguro yawe ya nijoro.

    4.Kunywa icyayi

    Kunywa icyayi mu mafunguro ya nijoro bituma ubutare buri mu mubiri wawe bugabanuka. Ubutare ni ingenzi cyane ku mubiri.

    5.Ntukwiriye guhita ujya mu bwogero

    Iyo umaze kurya ukwiriye kwicara, ukaruhuka ugafata akanya kawe ukabanza wareka igogorwa rigakorwa neza cyane. Igogora ni ryo rigeza amafunguro mu mubiri kandi iki gikorwa gisaba ngo amaraso abe atembera neza. Kuba warangiza kurya rero ugahita ujya mu bwogero, byangiza iki gikorwa cyane.

    Source : https://yegob.rw/niba-umaze-gufata-amafunguro-ya-nijoro-irinde-gukora-ibi-bintu/

  • Miss Grace Bahati ari mu byishimo bikomeye (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Bahati Grace ari mu byishimo bikomeye nyuma yuko umukunzi we, Pacifique Murekezi amwambitse impeta. Bahati Grace abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ari kumwe n'umukunzi we ndetse n'amashusho agaragaza urutoki ruriho impeta yambitswe n'umukunzi we.

    Biteganyijwe ko Miss Bahati Grace n'umukunzi we bazarushinga mu minsi mike iri imbere.

    Miss Grace Bahati na Pacifique

    Source : https://yegob.rw/miss-grace-bahati-ari-mu-byishimo-bikomeye-amafoto/