Category: Uncategorized

  • Abakobwa biga muri kaminuza barwanye inkundura bapfa umugabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri babiri bo muri kaminuza yigisha ibijyanye na Tekinike mu mujyi wa Accra muri Ghana bafashwe amashusho barwanira umugabo ku karubanda.

    Nk'uko amakuru abitangaza, aba bombi bahuye bagiye kureba uyu mugabo bakunda bose ariko batazi ko abatendeka.

    Ikinyamakuru Atinkanews cyatangaje ko uyu mugabo aba banyeshuri barwaniye yajyaga abaha buri kimwe,bose ababwira ko abakunda nyamara abatendeka.

    Bivugwa ko bari bagiye kureba uyu mugabo maze batangira guterana amagambo, yatumye bahita bafatana batangira kurwana ,ubwo bamenyaga ukuri.

    Mu mashusho agaragaza aba bakobwa barwana inkundura,ngaho imigeri ndetse ningumi. Umwe muri aba bakobwa yagaragaye apfuragura imisatsi ya mugenzi nubwo ntacyo byakemuye aho byasabye abahisi n'abagenzi guhurura bakaza kubakiza.

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-biga-muri-kaminuza-barwanye-inkundura-bapfa-umugabo/

  • Umugore yakoranye ubukwe n'ifoto y'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yavugishije abantu ku mbuga za internet nyuma yuko akoranye ubukwe n'ifoto y'umukunzi kuko uwo mugabo yari yamubwiye ko adashobora kuboneka bitewe n'uko ahugiye kukazi kenshi adashobora gusiga. Uyu mugore ngo yahuriye nuwo mugabo kuri facebook maze bemeranya kubana, bateguye ubukwe ndetse umugabo arabyemera, aranamufasha yohereza amafranga yo kubutegura ariko kumunsi w'ubukwe biza kumenyekana ko atazaba ahari.

    Abantu benshi ntibavuga rumwe kuriyi ngingo, ndetse hari n'abadatinya kuvuga ko amakosa no guhubuka bisigaye bikorwa mu mibanire ya benshi ari kimwe mu bituma, hasigaye hariho na gatanya nyinshi, kuko benshi bishimira gukora ubukwe, ariko si benshi baba bazi inzira bigabije uko ihagaze mu by'ukuri.

    Source : https://yegob.rw/umugore-yakoranye-ubukwe-nifoto-yumukunzi-we/

  • Wa mukobwa wakoranye ubukwe bw'ikinyoma na Rocky asabye abasore bose ikintu gikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Carmene uherutse kugaragara mu mashusho akorana na Rocky Kimomo igisa nkubukwe mu ndirimbo ya Papa Cyangwe na Social Mula yasabye imbabazi abasore ngo bakomeze bamuterete kuko atashyingiwe ahishura ko yahuriye na Rocky mu ndege anashimangira itandukaniro rye n'abandi basore.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, uyu mukobwa yahishuye byinshi byamuvuzweho nyuma y'uko hagiye hanze amafoto agaragaza ko yakoze ubukwe na Rocky Kimomo. Umuntu amanika agati yicaye yajya kukamanura agahaguruka! Kugeza ubu n'ubwo yashyize hanze aya mafoto bibwira ko bari gutwikira indirimbo, Carmene we yabonye ko bishobora kumugiraho ingaruka bikabuza abasore kumutereta bibwira ko yashyingiwe kuko n'ubu hari ababizi gutyo.

    Muri iki kiganiro hari aho yageze asaba imbabazi abasore yivuye inyuma ngo bakomeze bamuterete kuko atashyingiye ati: 'Mwa basore mwe mumbabarire mukomeze munterete ntabwo nashyingiwe hahahahah mumbabarire ndabasabye!'

    Carmene yavuze uko afata Rocky mu buzima bwe ati: 'Rock ni umuntu mwiza kabisa, ikintu cya mbere muziho muri kumwe urishima kandi nta ko bisa kubaho yishimye kuko buri wese aba afite ibibazo bye akuye mu rugo cyangwa hehe ariko iyo uri kumwe n'umuntu agufasha kuruhura mu mutwe akakubwira story akagusetsa iki n'iki, urishima icya kabiri ni umukozi, ikindi niba mwasezeranye ikintu ni cyo akora nyine agerageza kuba inyangamugayo'.

    Asobanura uko yahuriye na Rocky bwa mbere yavuze ko bahuriye mu ndege ati: 'Rocky twari dusanzwe tuziranye twahuriye mu rugendo rijya ku wundi mugabane w'isi [mu ndege] twese turi abagenzi ariko nari nsanzwe nkunda ibintu akora turamenyana dukomeza kuvugana bisanzwe'.

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wakoranye-ubukwe-bwikinyoma-na-rocky-asabye-abasore-bose-ikintu-gikomeye/

  • Miss Bahati Grace yambitswe impeta (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2009, Bahati Grace yambitswe y’urukundo na Murekeze Pacifique, umusore bitegura kurushinga.

    Grace abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto y’uyu muhango yishimiye, ni mbere y’uko ubukwe bwe buzaba tariki ya 4 Nzeri 2021.

    Miss Bahati Grace yambitswe iyi mpeta nyuma y’uko tariki ya 7 Kanama 2021 yari yakorewe ibirori byo gusezera k’ubukumi(Bridal Shower).

    Biteganyijwe ko ubukwe bwa Grace na Pacifique buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho baba mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Lowa mu busitani bwa Double Tree by Hilton.

    Byari ibyishimo bikomeye

    Grace na Pacifique baritegura kurushinga

    Impeta yambitswe Bahati Grace

    Barakora ubukwe mu kwezi gutaha

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-bahati-grace-yambitswe-impeta-amafoto

  • U Rwanda rwasoje imikino y’itsinda A rutsindwa na Cape Verde imbere ya Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Imbere ya Perezida Paul Kagame, ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Basketball yasoje itsinda A rya Afrobesket itsindwa na Cape Verde amanota 82-74.

    Ni umukino u Rwanda rwagiye gukina rusabwa gutsinda kugira ngo ruhite rwizera iteke ya 1/4, ariko byayisabye gutegereza ikazahura n’ikipe ya 3 mu itsinda B.

    Ubundi umukino u Rwanda rwawutakarije mu gace ka mbere k’umukino, Cape Verde yagatsinze ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota 15, karangiye ari 29-14.

    Iki kinyuranyo cyaje kuzamuka kigera ku manota 20, aho amakipe yagiye kuruhuka Cape Verde ifite 46-26 y’u Rwanda.

    U Rwanda rwagowe cyane n’uyu mukino, rwaje kwisanga agace ka 3 karangiye harimo ikinyuranyo cy’amanota 25, agace ka 3 karangiye ari 68-43.

    U Rwanda rwaje kwibuka ibitereko amazi yarenze inkombe aho babifashijwemo n’abafana bari baje kureba uyu mukino, babatije umurindi maze mu gace ka nyuma batitiza Cape Verde, aho banageze ikinyuranyo kiva ku manota 25 kigera kuri 4(67-71), gusa gutsinda uyu mukino byo byaje kunanirana urangira ku ntsinzi ya Cape Verde y’amanota 82-74.

    Cape Verde yahise iyobora itsinda iba ari nayo izamuka muri 1/4, u Rwanda rwa kabiri rutegereje kumenya ikipe ruzahura nayo yo mu itsinda B izaba yabaye iya 3, ni umukino uzaba ku wa Mbere.

    Perezida Kagame yari yaje kureba uyu mukino, ari hagati ya Mugwiza Desire(perezida wa FERWABA) na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa

    Ikipe y’igihugu ya Volleyball mu bagabo n’abagore bari baje gushyigikira bagenzi babo ba Basketball

    William Robeyns ashaka aho amenera

    Ibeh Prince yatanze akazi

    Axel Mpoyo na Kaje Elie bashaka uko babuza Joel gushyira umupira mu nkangara

    Gasana agerageza kuzibira Jeffrey

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwasoje-imikino-y-itsinda-a-rutsindwa-na-cape-verde-imbere-ya-perezida-kagame

  • Urwandiko rwurukundo rugenewe umuntu ufite u… – #rwanda #RwOT

    Babe, Urukundo rwacu nta gatotsi na kamwe kazigera kazamo kuko twahuye bitandukanye n'uko abandi bahura. Urankunda kandi uzi impamvu ya nyayo ituma unkunda cyane, ufite ibihamya by'uko nanjye nkukunda kandi isezerano nihaye ni uko nzakomeza kubyongera mu mutima wawe.

    Ntabwo ukwiriye gushidikanya na gato kuko namaze gufata amahitamo yanjye kandi guhitamo kwanjye nabyerekeje kuri wowe kuva nakubona

    Uri uwo nkeneye gukunda mu byiza no mu bibi ni wowe kuko ni wowe unzi wenyine, ni wowe uzi uko nkunda. Babe, iyi ni inkuru ikwiriye gucishwa mu binyamakuru kugira ngo n'abandi babone isomo rivuye ku rukundo rwacu, mba nifuza ko isi yigira ku rukundo rwacu. 

    Uyu ni wowe wafashe umwanya wanjye kandi iteka ujye usoma uru rwandiko mu gihe uzajya ubona uri wenyine n'ubwo ibyo bihe ntazigera nemera kubibaho.

    Babe! Uri uwa mbere wanjye mu mutima wanjye no mu ntekerezo zanjye. Ese uzi uburyo wampinduye Babe? Babe burya no mu bihe bigoye kandi bikomeye kuri njye njya nisanga nseka nishimye. Iteka nsigaye mbona umucyo gusa. Uri umumarayika mu mutima wanjye, woherejwe n'Imana ngo uze undinde.

    Babe, ndagira ngo umenye ko urukundo ari ikintu kibera imbere mu muntu. Ikintu gihinduka ariko akenshi bitari ngombwa. Urukundo rwawe, nta kibazo na kimwe rwigeze rumbaza ahubwo rumfasha kubaho kugeza n'ubu ndi kwandika mfashijwe na rwo. Binyuze mu rukundo rwawe, mbasha kukwereka ko ukunzwe kandi ko uzahora uri uwa mbere mu mutima wanjye, Ndagukunda.

    Babe urukundo wampaye ntirusanzwe!

    Umunsi wanjye wose uba wuzuye intekerezo zawe, gukundana nawe ni cyo kintu cyiza cyigeze kimbaho mu buzima bwose nagize. Babe, iminsi myinshi irashize, kandi imbere yacu hari iminsi myinshi cyane ntabasha kubara, GUSA HARIHO UMUNSI UMWE GUSA KANDI SINZIGERA NDEKA NGO UWO MUNSI UGENDE NTAKUBWIYE UBURYO NKUKUNDA CYANE, NTAKWERETSE UKO NIYUMVA KURI WOWE, ndagukunda kandi iminsi yose nzahora ngukunda.

    Babe, ntabwo nkeneye izuba kuko ni wowe zuba rimurikira ubuzima bwanjye, uri imirasire irasira mu buzima bwanjye. NZI NEZA KO NGUKUNDA babe (I'm sure of loving you forever too babe). Urukundo rwanjye ni urwawe iteka ryose, imvura yagwa, izuba ryava, nzagufata nka zahabu kandi ntuzigera unjya kure n'isegonda rimwe. Urukundo rwacu ruzahora rucanye kugeza mu minsi ya nyuma yo gupfa kwacu.

    BABE, NTABWO NDI UMUHANGA MU MAGAMBO, ARIKO ITEKA NZAHORA NZIRIKANA AYA MAGAMBO ATATU 'I LOVE YOU'.

    Uzi neza urugero nkukundaho, kandi ndashaka ngo umenye neza ko nta makosa arimo. Urukundo rwanjye kuri wowe, ni urwa nyarwo kandi nzagukunda iteka ryose kuko ni wowe wenyine ubikwiriye. Babe, rimwe na rimwe njya mpura n'ibibazo by'ubuzima, nkatangira guhangayika cyane, nkajya hasi nkamera nk'umwana watawe, nkamera nk'umwana utagira mu rugo iwabo.

    ARIKO URUKUNDO UNKUNDA ruramfata rukankura muri uwo mwijima kandi nawe urabizi cyane ko iteka nzahora nkukeneye. Uri isi kuri njye, kandi mbivuze bimvuye ku mutima. Wanyemeje ko gukunda umuntu nta kintu bisaba, kuko sinibaza icyo naba narakoze kugira ngo ubashe kunkunda kugeza aha. Warakoze gusangiza umutima wawe uwanjye, ndagusezeranya kutazawuyobya.

    Ndagusezeranya kuwubera umuyobozi mwiza, nzagukunda iteka kandi ibyo ntibizigera bihinduka. Byaba vuba cyane kera, ndashaka ko urukundo nkukunda ruva aha rukagera kure, ndashaka ko twitegura no kurera abo tuzakunda, ndashaka abana nzahabwa nawe.

    Mu rukundo, ntabwo iminsi yose iba myiza ariko uko izaba mibi kose, nzakuba iruhande aho uzumva ubabaye nzahaba kandi ibi mvuze nzabihamiriza imbere yawe n'imbere y'Imana yakumpaye ndetse n'imbere y'undi muntu uzifuza kwicara akiga igisobanuro cy'urukundo rwa nyarwo kuko urwacu rwo rukomeye. #OurLoveForever

    Umusoza: Uru rwandiko rwanditswe n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com Kwizera Jean de Dieu, mu rwego rwo gufasha abakundana ariko bashaka ko urukundo rwabo rugera ku rundi rwego. Niba ufite umukunzi wifuza ko mwazabana umuture uru rwandiko. Ufite ikibazo cyangwa ukeneye ko tugufasha twandikire kuri Email yacu ari yo: [email protected]

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108972/urwandiko-rwurukundo-rugenewe-umuntu-ufite-uwo-yihebeye-burundu-uhite-urumutura-umusezeran-108972.html

  • Rwanda: umwarimu yagerageje kwiyahura kubera uwamwimye urukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y'umusore ukora umwuga w'ubwarimu utuye mu Murenge wa Bushekeri wanditse ibaruwa amenyesha ko agiye kwiyahura gusa akaza gutabarwa.

    Byakekwaga ko uyu musore yari agiye kubiterwa no kuba yarabenzwe n'umukobwa bendaga kurushingana ariko bamutabara atariyambura ubuzima.

    Iyi baruwa ya Kwihangana Eric wo mu Mudugudu wa Nyanza, mu Kagari ka Nyarusange muri uriya Murenge wa Bushekeri, yayanditse kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021.

    Uyu usanzwe ari umwarimu wigisha isomo rya Economie na Entrepreneurship ku Rwunge rw'Amashuri rwa Nyanza.

    Yari yatangaje ko agiye kwiyambura ubuzima ariko ngo bamwe mu basanzwe bazi ibye bahise bakeka ko ashaka kubiterwa no kuba yarabenzwe n'umukobwa bendaga kubana nk'umugore n'umugabo.

    Inzego z'ubuyobozi bw'ibanze n'iz'umutekano zimaze kubona iby'ayo makuru yo kwiyahura, zatangiye gushakira hasi hejuru ngo batabare uwo murezi kuko babanje kumubura.

    Nyuma ni bwo baje gusanga uyu musore w'imyaka 29 ku muntu usanzwe ari inshuti ye ukora akazi k'ubuvuzi.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umwarimu-yagerageje-kwiyahura-kubera-uwamwimye-urukundo/

  • Mu ibanga rikomeye, umuhanzi Igor Mabano yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Igor Mabano yasezeranye imbere y'amategeko n'umufasha we, ibirori byari byaragizwe ibanga rikomeye kuko uyu muhanzi atigeze yifuza ko bijya mu itangazamakuru.

    Amakuru avuga ko uyu muhanzi yasezeranye n'umukobwa bari bamaze igihe bakundana icyakora kubera impamvu zitandukanye ngo umukobwa yasabye Igor Mabano ko bitaba ibintu byo mu itangazamakuru.Ni umuhango wabereye ku biro by'Umurenge wa Kimihurura kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021.

    Nta makuru menshi azwi ku mukobwa ugiye kurushinga na Igor Mabano.Uyu muhanzi akimara gusezerana n'umukunzi we yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Ntakosa'

    Source : https://yegob.rw/mu-ibanga-rikomeye-umuhanzi-igor-mabano-yasezeranye-kubana-akaramata-numukunzi-we/

  • Bakoze ibirori bishimira gatanya yabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo n'umugore bo mu gihugu cya Uganda yakoze ibirori byo kwishimira ko babashije kubona gatanya nyuma y'imyaka irindwi babana nk'umugabo n'umugore.

    Immaculate Nantango n'umugabo we utatangajwe amazina, bakoze ibisa nk'ibidasanzwe mu bantu batandukanye, bashyira ku mugaragaro ko ari ibintu bibashimishije cyane, mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga, aba bombi bari bakoze ikirori bise 'Happily Divorced' ugenekereje bivuga ngo 'Twishimiye Gutandukana'.

    Immaculate Nantango yasangije amafoto ye imbuga nkoranyambaga ari kumwe n'uwahoze ari umugabo we, basangira ifunguro, bakata na Keke (Cake) yanditseho ngo: 'Happily Divorced' aho bashakaga kuvuga 'Twishimiye Gutandukana'. Yasobanuye ko ari ngombwa kuko yagombaga 'kwishimira' umubano we na se w'abana be.

    Ati: 'Uyu munsi, nahisemo kwishimira iherezo ry'ikintu cyavuyemo abahungu babiri beza. Nishimiye ubucuti, kurera hamwe, no gukura. Imyaka irindwi ishize, sinari nzi ko tuzaba turi aha twicaye hamwe dusangira ifunguro twishimira itandukana '. Nantango kandi ashinja uwahoze ari umugabo we guhemuka, yongeraho ko kwemera kubabarira amakosa ye bitari byoroshye.

    Source : https://yegob.rw/bakoze-ibirori-bishimira-gatanya-yabo/