Category: Uncategorized

  • Rusizi: Polisi yafashe magendu y’imyenda ya caguwa amabalo 18 n’inkweto imiguru 30 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko byafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Amabalo 8 yafatiwe mu nzu kwa Niyogushima Elysee w’imyaka 23 utuye mu mudugudu wa Ngoma andi mabalo 10 n’inkweto biteshwa abantu bari babyikoreye ku mutwe bari mu Mudugudu wa Muhari.

    Yagize ati” Abapolisi bashinzwe kurwanya abanyereza imisoro bari bafite amakuru ko Niyogushima asanzwe acuruza imyenda ya caguwa kandi ayibona mu buryo bwa magendu. Bari banafite amakuru ko hari imyenda batumije muri Congo we n’abandi bacuruzi, hateguwe igikorwa cyo kubafata. Ahagana saa saba z’ijoro Kwa Niyogushima hafatiwe amabalo 8 andi mabalo 10 n’inkweto imiguru 30 abari babyikoreye bikanze abapolisi babikubita hasi bariruka.”

    Niyogushima amaze gufatwa yemeye ko iyo myenda ari iye anemera ko hari abandi bantu bari bafatanije kuyitumiza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakayibazanira mu bwato banyuze mu kiyaga cya Kivu. Niyogushima yanavuze ko ise umubyara ariwe uyimwoherereza kuko we afite iduka muri kiriya gihugu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya abanyereza imisoro. Yakanguriye abacuruzi kujya basora mu rwego rwo kwirinda ibihombo bazajya bahura nabyo kandi biri no mu rwego rwo kwiyubakira Igihugu.

    Ati” Dukangurira abacuruzi cyane cyane abacuruza imyenda n’inkweto bya caguwa kujya bemera bagatanga imisoro mu rwego rwo kwirinda ibihano bazajya bahura nabyo igihe bafashwe babyinjije mu buryo bwa magendu. Hari abantu barimo gufatwa bagahomba kubera kunyereza imisoro mu buryo bw’ubucuruzi bwa magendu turabakangurira kubicikaho.”

    Niyogushima yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo hakorwe iperereza. Ibicuruza bya magendu byo byahise bijyanwa mu bubiko bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA) ishami rya Rusizi.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

    Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3Bj2LT6

  • Gasabo: Maniriho wari watorewe kuyobora COPCOM arashinja RCA kumukura kuri uwo mwanya mu karengane #rwanda #RwOT

    Kuwa 22 Kanama 2021 hari hateganijwe amatora muri Koperative COPCOM, ku mwanya wa Perezida. Abanyamuryango, bari batoye uwitwa Maniriho Blaise ariko RCA yahise isesa amatora ivuga ko Maniriho Blaise ataba Perezida wa COPCOM kuko yari yarabaye muri komite ngenzuzi icyuye igihe.RCA icyo gihe yavuze ko mu gihe Maniriho yaba atorewe kuyobora COPCOM byaba bihabanye n'amategeko agenga amakoperative mu Rwanda.

    Amatora yahise aseswa abanyamuryango bataha badatoye amatora yimurirwa igihe kitazwi.

    Nyuma Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda,Prof. Harerimana Jean Bosco,yaje kumenyesha uwahoze ari Perezida wa COPCOM Nzamwita Samson kwitegura gukora ihererekanyabubasha muri COPCOM ikayoborwa n'uwari wabaye V/P wa COPCOM kandi iryo hererekanyabubasha rigakorwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri.

    Bamwe mu banyamuryango ba COPCOM bahise bandikira Minisitiri w'inganda bamusaba kwinjira mu kibazo cya COPCOM akabarenganura kuko RCA yabarenganije ikanga perezida bari bitoreye .

    Mu kiganiro Maniriho Blaise yahaye Umuryango yavuze ko ibyakozwe na RCA bitabaho.

    Yagize ati “kuwa 22 kanama habaye amatora nge niyamamariza ku mwanya wa Perezida ndatorwa nyuma yo kuntora RCA yavuze ko mu gutorwa kwange hari itegeko ritubahirijwe amatora ahita aseswa aho bavugaga ko ingingo ya 44 agaka ka 11 havuga ko nta muntu uva mu rwego ngo ajye mu rundi muri Koperative.

    Maniriho avuga ko ibyakozwe na RCA yabikoze nkana kuko ngenzuzi yari yararangije igihe kandi iryo tegeko RCA ivuga ritubahirijwe ryagombaga kubahirizwa nyuma y'imyaka itatu ku makoperative asanzwe akora nk'uko ingingo ya 153 ibiteganya.

    Maniriho Blaise ati “RCA yarandenganyije ariko nizeye ko Minisitiri w'inganda ufite mu inshingano amakoperative azandenganura kandi ndabyizeye Leta yacu yanga akarengane gakorerwa uwariwe wese”

    Urugaga Nyarwanda rw'amakoperative ruvuga ko ubundi uwatowe n'abanyamuryango ba COPCOM ariwe ukwiye kubabera Perezida.

    Mu kiganiro yagiranye na Umuryango cy'umwihariko, Madanu Mutezinka Thacienne yavuze ko ubundi uwatowe n'abanyamuryango ariwe ukwiye kubabera Perezida.

    Madamu Mutezinka yavuze ko RCA yabwiye abanyamuryango ba COPCOM ko Maniriho afite imiziro ko atabayobora kuko yari yarabaye muri ngenzuzi bikaba bitashoboka ko aba muri Nyobozi kuko amategeko agenga amakoperative atabyemera.

    Abanyamuryango ba COPCOM bavuze ko ibyo RCA yakoze bitabaho kuko mbere y'uko Maniriho yimamamariza uwo mwanya abanyamuryango bari babanje kubaza RCA niba umuntu wabaye muri ngenzuzi ashobora kwiyamamariza kuba muri nyobozi ibabwira ko ntakibazo.

    Mutezinka avuga ko nyuma abanyamuryango batunguwe no kumva RCA ivuga ko Maniriho agomba kuva ku mwanya wa Perezida kandi itari yarigeze imutambamira ubwo yiyamamarizaga kuyobora COPCOM.

    Nyuma yo gukuraho Maniriho Blaise, abanyamuryango ba COPCOM bahise batangira kutumvikana na Madamu Mutezinka Thacienne uyobora Urugaga Nyarwanda rw'amakoperative,avuga ko niba abanyamuryango bashaka Maniriho Blaise baranamwitoreye nta kabuza yakagombye kuyobora COPCOM.

    Prof. Harerima Jean Bosco umuyobozi mukuru wa RCA mu kiganiro yagiranye na Umuryango cy'umwihariko yavuze ko Koperative COPCOM ifite amateka maremare cyane ku bijyanye n'imiyoborere yayo.

    Prof. Harerimana ati “manda za bariya bayobozi twasabye gukora ihererekanayabubasha zararangiye n'amatora yabaye agaseswa.Byatewe n'uko
    uwatowe yari yarabaye muri komite ngenzuzi bituma amatora tuyasesa.”

    Prof. Harerimana avuga ko impamvu RCA yanze ko aba Perezida ari uko iyo aramuka ayoboye COPCOM yari gukingira ikibaba amakosa yakozwe na komite icyuye igihe.

    Prof. Harerimana Jean Bosco avuga ko itegeko ryemerera RCA kwemeza abatowe ko ari nayo mpamvu ariyo yemeje komite yatowe hakuwemo Perezida,gusa ati “twemeje V/P umwanditsi ndetse n'abajyanama babiri abo barahagije kuba bayobora koperative kandi barahagije kuba baba bafite ubushobozi bwo kuyobora koperative.”

    Prof. Harerimana yavuze ko bahaye igihe cy'ukwezi Komite iyoboye COPCOM kuba yatoye Perezida na ngenzuzi.

    Koperative COPCOM imaze imyaka 11 ifite abanyamuryango basaga 321 Umugabanye shingiro w'umunyamuryango ni Miliyoni 6Frw.Kugeza ubu COPCOM ifite umutungo urenga Miliyari 8Frw.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/gasabo-maniriho-wari-watorewe-kuyobora-copcom-arashinja-rca-kumukura-kuri-uwo

  • Umukobwa ufite amabere manini ku isi yahishuye ibimunezeza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa wo mu gihugu cya Ghana yavuze ko mubuzima bwe anezezwa cyane no kuba afite amabere manini cyane,ndetse ko bimuteye ishema kuba ayafite.

    Uyu mukobwa umurika imideli ubwe yatangaje ko atigeze ajya guhinduza umubiri we ngo bamuhe ibice binini by'umubiri we ugereranyije n'ibyo yari afite. BustyGh, avuga ko uko ateye bimushimishije cyane ngo dore ko umutungo afite udafitwe n'abandi bose kandi ngo ntacyo yakoze ngo umugereho.

    Mu kiganiro yagiranye na KofiTv, uyu mukobwa yabajijwe uko byaje ngo yisange yabaye ikimenyabose, avuga ko byaje ubwo yatangiraga gukora umwuga wo kumurika imideri.Ati

    'Njye natangiye kumenyekana ubwo natangiraga gukora umwuga wo kumurika imideri, uyu mwuga ni wo watumye abantu benshi bamenya kuko nk'ubu nkurikirwa cyane kumbuga nkoranya mbaga zanjye. Ntabwo ntewe isoni n'ubunini bw'amabereye yanjye, ahubwo ntewe ishema no kuba mfite ibintu bidafitwe n'abandi bakobwa'.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-ufite-amabere-manini-ku-isi-yahishuye-ibimunezeza/

  • Perezida Kagame yavuye mu Budage ahita ajya kureba Umukino w’u Rwanda na Cap-Vert #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame warebye uyu mukino u Rwanda rwatsinzwemo amanota 82 kuri 74, mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu yari ari mu Budage aho yari yahuye na Minisitiri w’Ubuzima w’u Budage, Jens Spahn.

    Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Jens Spahn byagarutse ku mikoranire ku mpande zombi mu bijyanye n’ikorwa ry’inkingo za Covid-19.

    Perezida Kagame usanzwe akunda umukino wa Basketball ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu yari yaje kureba umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Cap-Vert mu mikino ya Afrobasket.

    Ni umukino utahiriye abakinnyi b’Ikipe y’u Rwanda mu gihe imikino ibiri yose yabanje iyi kipe yari yayitwayemo neza kuko yombi yari yayitsinze.

    Perezida Kagame kandi yarebye umukino wa Mbere aho u Rwanda rwatsindaga ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/Perezida-Kagame-yavuye-mu-Budage-ahita-ajya-kureba-Umukino-w-u-Rwanda-na-Cap-Vert

  • Musanze : Mu Kagari kamwe ibendera ryibwe ku nshuro ya gatanu…Ubwo ryabonetse ni kabiri gusa #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius yatangaje ko muri kariya Kagari ari ku nshuro ya gatanu hibwe ibendera.

    Ati 'Mu nshuro eshanu ibendera rimaze kwibwa muri ako kagari, ryabonetse inshuro ebyiri, ubwo urumva inshuro eshatu zose ntiryabonetse.'

    Uyu muyobozi avuga ko uwibye ririya bendera ry’Igihugu ataraboneka ariko ko inzego zatangiye gushakisha ndetse ko n’umuzamu warindaga ibiro by’Akagari kimwe n’abagombaga kurara irondo na bo babuze.

    Yagize ati 'Umuzamu na we twamubuze kuko ntiyaharaye, ubwo wenda yasanze ryabuze na we arabura simbizi, ariko Police n’izindi nzego z’umutekano dukomeje gufatanya gushakisha irondo ryari gufatanya n’uwo mukozi usanzwe ahemberwa kuharara, na bo bihishe twabashakishije twababuze.'

    Icyakora ngo umugozi usanzwe ufata ibendera wo baje kuwubona mu murima w’umuturage ku buryo bishobora guherwaho hashakishwa ibendera nyirizina.

    Bamwe mu baturage bo muri Kariya Kagari, bavuga ko kwiba ririya bendera bituruka ku kagambane kaba kagamije gushyirishamo urinda ibiro by’Akagari.

    Umwe yagize ati 'Bimaze kuba inshuro nyinshi kandi impamvu y’ibura ryaryo twarayimenye, ni urwangano gusa ruba mu bantu, umuntu akaza akaryiba agamije kugusha umuzamu w’akagari mu makosa bitewe n’amakimbirane bafitanye.'

    Undi na we avuga ko umuzamu hari ibyo akunze kubuza abaturage ku buryo hari abamurwarira inzika bakiba ririya bendera kugira ngo bamwihimureho bibe byamukoraho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Musanze-Mu-Kagari-kamwe-ibendera-ryibwe-ku-nshuro-ya-gatanu-Ubwo-ryabonetse-ni-kabiri-gusa

  • Gen James Kabarebe yarebye imyitozo ya APR FC… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Kanama 2021, umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC Gen James Kabarebe, yitabiriye imyitozo ndetse aganira na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe. APR FC ikomeje imyiteguro yo guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League aho muri Nzeri izakina na Mogadishu City yo muri Somalia.

    Gen Kabarebe aganira n’abatoza

    Gen Kabarebe ari kureba uko abakinnyi bahagaze

    Gen Kabarebe aganira na Adil

    Gen Kabarebe ari kumwe na Eto ushinzwe kugurira APR FC abakinnyi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108995/gen-james-kabarebe-yarebye-imyitozo-ya-apr-fc-yitegura-gusohokera-igihugu-108995.html

  • AMAFOTO : Abo muri Kina Music baje gushyigikira Igor Mabano mu gusaba no gukwa #rwanda #RwOT

    Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021 nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki 27 Kanama yari yasezeranye mu Murenge wa Kimihurura.

    Mu birori byo gusaba no gukwa, byagaragayemo ibyamamare bitandukanye byiganjemo abahanzi basanzwe babarizwa muri Kina Music na we asanzwe abamo.

    Muri bo harimo umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Clement ndetse na Nel Ngabo na we usanzwe afashwa n’iyi nzu ifasha abahanzi.

    Muri ibi birori kandi harimo abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Yvan Buravan na Any Bumuntu bombi bari mu bakunzwe na benshi muri iki gihe.

    Igor Mabano wagize ibanga iby’ubu bukwe bwe, mu minsi ishize ubwo byanugwanugwaga ko agiye kurushinga, we yabiteye utwatsi avuga ko nta gahunda afite vuba aha.

    Ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021 ubwo yari amaze gusezerana mu mategeko, yahise anashyira hanze indirimbo ye nshya yise Ntakosa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Abo-muri-Kina-Music-baje-gushyigikira-Igor-Mabano-mu-gusaba-no-gukwa

  • #COVID19: Abantu 9 bitabye Imana, abanduye bashya ni 519 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 9 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1074. Abitabye Imana ni abagore 5 n’abagabo 4.

    source : https://ift.tt/2UZNpUa