Category: Uncategorized

  • Umunyarwanda utwara imodoka adafite amaboko aratangaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Emmanuel ni umuhanga cyane ,aho ashobora gutwara imodoka nyamara nta maboko agira.

    Emmanuel ufite abana bane avuga ko umugore we yamutaye,bikamugora kubitaho ,aho ari we wafashe inshingano zo kurera abo bana.Emmanuel aganira na Afrimax Tv yavuze ko yamenye ubwenge asanga afite ubu bumuga ,nyuma yaje gutangira ishuri.Ariko akagorwa no kwandika kuko byamusabaga kwandikisha amano.

    Emmanuel avuga ko yaje gukomeza amashuri ye kugeza ubwo yagiye kwiga mu Butaliyani ariko anivuza.

    Kuri ubu uyu mugabo w'imyaka 40,avuga ko abana be aribo bamwitaho bakamwambika ,bakamutamika, gusa na we hari ibyo abasha gukora,imirimo benshi bakoresha amaboko we ayikoresha ibirenge.Ashobora gutwara imodoka, kwandikisha amano, n'indi mirimo itandukanye.

    Emmanuel afite abana bane

    Source : https://yegob.rw/umunyarwanda-utwara-imodoka-adafite-amaboko-aratangaje/

  • Imitoma umuhanzi Igor Mabano yateye umukobwa bagiye kurushingana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo kuwa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021 nibwo umuhanzi Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we bitegura kurushinga. Uyu muhanzi yari agaragiwe n'ibyamamare nyarwanda barimo Producer Ishimwe Clement.

    Kuri iki Cyumweru, Igor Mabano yifashishije urukura rwe rwa Instagram yatomoye umukunzi we avuga ko yari yaramutegereje igihe kitari gito ndetse ko atsinze icyumutwe.

    Yagize ati:'Mbonye umwamikazi nakunze ndatsinze negukanye umuringa,Ni igihe kitari gito nkutegereje.Nyamibwa yanjye none wamunsi narotaga urageze.Mbonye urubavu rwanjye nari narabuze.Ubu nduzuye ndanyuzwe,Ntazindi mpaka.Maze rero Rukundo nkuhaye ubuzima Bwose nsigaje.'

    Source : https://yegob.rw/imitoma-umuhanzi-igor-mabano-yateye-umukobwa-bagiye-kurushingana/

  • Ibituma umugabo adasiga umugore we kubera ihabara. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba wajyaga wibaza impamvu umugabo wubatse ajya mu bandi bagore ariko agakomeza kubana n' umugore wa mbere iyi nkuru iraguha ibisubizo.

    1.Kumva uburyohe bw' ahandi

    Ntabwo umugabo aca inyuma umugore we kuko ashaka gutandukana nawe ahubwo akenshi abikora kugira ngo yumve uko abandi bagore bamera. Ntabwo aba ashaka gukundana n' uwo mugore wa kabiri.

    2.Abana be

    N' ubwo ingeso imunanira agaca inyuma umugore we wa mbere aba akunda abana be ku buryo atakwemera gutandukana na nyina w' abana be ngo babeho batari kumwe.

    3.Amahitamo ya kabiri

    Umugabo aba asanzwe afite umugore we umuha akabariro hafi yari buri uko abishatse ariko hari ubwo ashaka undi ku ruhande wo kwitabaza igihe umugore wa mbere amugoye akanga ko batera akabariro. Ibi rero ntabwo byatuma areka umugore we wa mbere kuko aba abakeneye bombi. Niyo mpamvu abeshya umugore wa kabiri ko amukunda ariko ntiyemere gusesa amasezerano afitanye n' uwa mbere.

    4.Akunda umugore we

    Impamvu yemera gushyingiranwa n' umugore wa mbere ni uko aba yaramukunze. Kuba agera aho amuca inyuma bishobora guterwa n' ibibazo bitandukanye ariko ntabwo bisobanuye ko aba yamwanze niyo mpamvu ihabara cyangwa ibiro bya kabiri bitegereza ko areka umugore wa mbere ngo ashyingiranwe naryo rigaheba. Niba uri umukobwa ukaba ukundana n' umugabo wubatse wizeye ko azareka umugore we mugashyingiranwa urata igihe cyawe kuko ntibikunze kubaho.

    Source : https://yegob.rw/ibituma-umugabo-adasiga-umugore-we-kubera-ihabara/

  • Agahinda ka Jacqueline udafite amaboko wishuye abasore ngo bamutere inda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi witwa Jacqueline watemwe n'abicanyi amaboko nyuma yo guhitana ababyeyi be n'abandi bavandimwe, ubumuga bamusigiye bwatumye abengwa n'abasore, abaho ntawe umubaza akazina ahitamo kwishyura amafaranga umugabo umutera inda.

    Uyu mubyeyi aganira na Afrimax English kuri Youtube yagarutse ku gahinda aterwa no kuba afite ubumuga bwo kutagira amaboko yatewe n'abagizi ba nabi.

    Ngo abicanyi bamugezeho bamutemye amaboko yose, bamukuramo ijisho, baramukubita bamusiga ari intere, ari hafi gushiramo umwuka. Ngo nyuma yaho, haje uwitwa Grace maze amujyana kwa muganga. Nyuma yo gutangira gukira, ngo Grace niwe wakomeje kumwitaho, cyakora nawe akagerageza kwikorera byose kuko rimwe na rimwe Grace yabaga adahari kandi n'ababyeyi barabishe ndetse n'abavandimwe be! Ibi ngo byatumye abaho mu buzima bubi nta mubyeyi, mbese arahangayika bikomeye.

    Aho amariye gukura, ngo ntiyagize amahirwe yo kubona abasore bamutereta cyangwa byibuza ngo banamubaze akazina! Ibi byatumye abona agiye gusaza atabyaye, maze ahitamo gushaka umugabo amwishyura amafaranga, ngo amutere inda kuko abasore yabonaga baramubenze kubera ubumuga bwo kutagira amaboko.

    Jacqueline avuga ko byose yabitewe nuko yifuzaga byibura kugira uwo yakwita uwo mu muryango we, bituma afata umwanzuro wo gushaka uburyo yabyara akagira n'uwo yakwita umugabo.

    Source : https://yegob.rw/agahinda-ka-jacqueline-udafite-amaboko-wishuye-abasore-ngo-bamutere-inda/

  • Reba Amafoto y' Ubukwe bw' Umunyamakuru Gatera Edmond na Genevieve _ AMAFOTO #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Gatera Edmond wamenyekanye cyane mu byegeranyo by'imikino mu kiganiro Urubuga rw'Imikino cya Radio Rwanda, kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021, yarushinze na Genevieve Mukarugamba bamaze igihe bakundana. Reba amafoto yaranze ubukwe bwabo.

    Amafoto yose yakoreshejwe yakuwe ku rubuga rwa Inyarwanda.com

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/29/reba-amafoto-y-ubukwe-bw-umunyamakuru-gatera-edmond-na-genevieve-_-amafoto/

  • Ibyo umufana yasabiye abatazi gutandukanya Vestine na Dorcas – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari abafana benshi b'abahanzikazi Vestine na Dorcas gusa bakaba batazi gutandukanya aba bakobwa ngo bavuge ngo Vestine ni uyu naho Dorcas ni uyu. Umwe mu bafana ba Vestine na Dorcas witwa Rwibutso abinyujije kuri Twitter yatanze igitekerezo cy'uko aba bakobwa bazajya bambara étiquettes (udupapuro) zanditseho amazina yabo ku buryo buri wese uzajya ubabona azajya amenya ngo Vestine ni uyu naho Dorcas ni uyu.

    Vestine na Dorcas

    Source : https://yegob.rw/ibyo-umufana-yasabiye-abatazi-gutandukanya-vestine-na-dorcas/

  • Bizimungu Ally watoje amakipe menshi mu Rwanda yahitanwe n'uburwayi #rwanda #RwOT

    Umutoza Ally Bizimungu watoje amakipe atandukanye mu Rwanda nka Kiyovu Sports, Rayon Sports na Etincelles FC yatabarutse uyu munsi azize uburwayi.

    Bizimungu wari umaze iminsi arwariye muri CHUK, yahitanwe n'uburwayi yari amaranye iminsi cyane ko yatangiye kuremba muri Kamena.

    Bizimungu Ally yatoje amakipe arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS,ATRACO FC, AS Muhanga, Bugesera mu Rwanda, i Burundi yatoje ikipe ya Inter Star no muri Tanzania yatoje mu ikipe ya Mwadui na Alliance. Ally Bizimungu yanatoje mu gihugu cya Uganda.

    Ally yapfuye yari aherutse gutoza Etincelles FC ndetse ayifashije kutamanuka.

    Kiyovu Sports ibinyujije kuri Twitter yanditse ubutumwa bwo gusezera kuri uyu mutoza.Yagize ati Umuryango wa Kiyovu Sports Ubabajwe kandi wifaranyihe n' Umuryango wa COACH ALLY BIZIMUNGU, ALLY yatoje Amakipe menshi na Kiyovu Sports Irimo,Yitabye Imana uyu munsi, Imana imuhe iruhuko ridashira.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bizimungu-ally-watoje-amakipe-menshi-mu-rwanda-yahitanwe-n-uburwayi

  • Umugabo yatunguye benshi ubwo yaturumbukaga mu buvumo yari amazemo imyaka 20 agasanga ku isi hari icyorezo cya Covid #rwanda #RwOT

    Isi imaze igihe kirekire ihanganga n'icyorezo cya Coronavirus, ariko byatunguye benshi kumva ko hari umuntu mukuru yewe w'umuzungu utarigeze amenya ibyacyo kuko amaze imyaka 20 mu buvumo.

    Akimara kugera ahabonwa no kumenyeshwa iby'icyo cyorezo yahise aterwa urukingo rwa COVID19.

    Yitwa Panta Petrovic akaba amaze imyaka 20 yose yibera munsi y'urutare rwo mu musozi wa Stara Planina muri Serbia y'amajyepfo.

    Uyu mugabo yabonetse ubwo yari asohotse agiye guhaha amafunguro amutunga iminsi myinshi mu isoko rya Supermarket hafia aho maze agasanga isi iri mw'ihangana na coronavirus agatungurwa.

    Uyu mwami wo gushyiramo intera wari usanzwe yituriye mu rutare adahura n'abantu yahise atangaza ko byanga byakunda nawe icyorezo cyamugeraho. yagize ati 'cyari no kuza hano mu buvumo bwanjye.'

    Akimara kumenya ibya kino cyorezo yahise asaba guterwa inkingo zuzuye uko ari ebyiri, byaba ari na ngombwa agaterwa urw'inyongera rwa 3

    Abajijwe impamvu yahisemo kwishyira mu kato akajya gutura muri urwo rutare aho yamaze imyaka 20 yose yasubije ati 'Ntago nari ntuje mu mugi, hari umuntu ushobora kukugendaho mu nzira zawe akaba yaba umugore wawe, abaturanyi cyangwa yewe na Police. Nta mutuzo uba ufite mu mugi.' ubu hano nti nta untesha umutwe.

    Uyu mugabo wavumbutse mu buvumo agasanga isi yaratewe n'icyorezo afite imyaka igera kuri 70 harimo 20 yamaze mu buvumo.

    Mu buvumo bwe yari afite aho kuryama n'aho kwicara ndetse naho yari yaragize ubwiherero.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/29/umugabo-yatunguye-benshi-ubwo-yaturumbukaga-mu-buvumo-yari-amazemo-imyaka-20-agasanga-ku-isi-hari-icyorezo-cya-covid/

  • Musanze: Mu Kagali kamwe, ibendera ry’igihugu rimaze kwibwa inshuro esheshatu – #rwanda #RwOT

    Amakuru y’iyibwa ry’iri Bendera ryo ku Kagali ka Rungu, yamenyekanye mu ijoro ryo kuwa 27 Kanama 2021 batangira kurishakisha kuko n’umuzamu waharindaga yahise atoroka.

    Nyuma ryaje kuboneka hafi y’Ibiro by’ako kagali mu masaha ya nimugoroba kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, aho ryari ryahishwe rirambitseho ibuye.

    Ni inshuro ya gatandatu iri Bendera ry’Igihugu riri mu Kagari ka Rungu ko mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ryibwa ariko muri zo, inshuro eshatu ryarabonetse izindi riburirwa irengero.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius yavuze ko icyo bakeka, ari uko abaryiba baba bagamije guhima umuzamu uharinda.

    Yasabye abaturage kubyirinda kuko gukinisha ibirango by’igihugu bitemewe kandi bihanirwa n’amategeko.

    Yagize ati ” Nibyo ryari ryibwe riboneka ejo nimugoroba aho bari barishyize hafi n’Akagari. Ryari rimaze kubura inshuro esheshatu, ribonetse inshuro eshatu, ryabuze izindi eshatu, ntabwo twari twamenya uwaba yarabikoze, umuzamu yabuze n’ubu ntabwo twari twamubona.”

    Yavuze ko n’iyo abaturage baba bafitanye ibibazo ari byiza kwitabaza ubuyobozi aho guhimana bakora ibinyuranyije n’amategeko.

    Ati “Amakuru dufite ni uko umuzamu yaba yarahavuye gato yagaruka agasanga ryabuze agahitamo guhunga akeka ko bashobora kubimubaza avuga ko byaba ari umuco mubi kuko atari ubwa mbere bibayeho.”

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko umuzamu usanzwe arinda ku Kagari ka Rungu, yajyaga ashyamirana n’urubyiruko rwajyaga ruza gukinira hafi y’aho ibendera riri, akababuza.

    Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kivuga ko umuntu wese utwara, ushwanyaguza, wangiza cyangwa usuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubutegetsi bw’ikindi gihugu, bizamuwe cyangwa bishyizwe ahagaragara, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

    Ibendera ryo ku Kagali ka Rungu rimaze kwibwa inshuro esheshatu

    source : https://ift.tt/38qSLed

  • Rubavu: Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko basabwe gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘EBM kuri bose’ – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku wa 28 Kanama ubwo Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yagiranaga ibiganiro na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bo mu Ntara y’Iburengerazuba biganjemo abo mu Karere ka Rubavu.

    Ibi biganiro byibanze cyane kuri gahunda ya EBM kuri bose ndetse no kurwanya magendu.

    Bizimana Ruganintwali Pascal yasabye inzego zitandukanye ubufatanye mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda no gushyira imbaraga mu kurwanya magendu bahereye mu rubyiruko kuko ari rwo mbaraga z’igihugu. Yashimye urubyiruko rufite ubushake bwo kubahiriza inshingano zo gusora.

    Nyuma yo kumva ibyiza byinshi EBM izabafasha mu bucuruzi bwabo, uru rubyiruko ruri mu bucuruzi rwaretse Komiseri Mukuru wa RRA ko hari imbogamizi zitandukanye zirubuza gukoresha neza rugifite.

    Bagaragaje ko bakigorwa no kuba hari ubwo barangura ku bantu batagira EBM bo bagacuruza batanze fagitire za EBM bikabagora kuba babasha gusora imisoro ku nyungu kuko baba batagaragaza ibyo bacuruje aho byaguriwe.

    Urimubenshi Aimable ufite Supermarket i Karongi yagize ati “Turifuza ko EBM yaba kuri bose, kubera ko iyo itari kuri bose tugorwa no gusora.”

    Munyemana Etienne yavuze ko we na bagenzi be bakorana muri koperative icuruza imyaka iyikuye muri Repubulika Iharanira Demokaras ya Congo, bagorwa no kuba babona fagitire ya EBM muri iki gihugu, bigatuma nabo batabasha kugaragaza uko baranguye.

    Ati “Twebwe ducuruza imyaka tuyivanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo, biratugora cyane kubona fagitire ya EBM turangura kuko ibicuruzwa byambuka bisorewe mu izina rya Koperative, ubundi buri wese akajya acuruza ibye.”

    Ni ikibazo bose bahuriyeho na Niyomugabo Jean de Dieu utunganya ibikomoka ku byuma, ariko akemeza ko ikoreshwa rya EBM nabo bagiye kurikangurira abo barangura nabo.

    Ati “Twebwe dutunganya ibikomoka ku byuma bitagikoreshwa ariko twagorwaga no kuba abo tugurira batagira EBM ariko kuri ubu tugiye gukangurira ni abandi kuzikoresha kugira ngo tworoherwe no gusora.”

    Komiseri Wungirije akaba n’Umuvugizi muri RRA, Uwitonze Jean Paulin yavuze ko bagiye gukemura ibibazo byagaragajwe n’abacuruzi birimo n’uko bamwe batarabona EBM.

    Ati “Twasabye abacuruzi kubona za nyemezabwishyu za EBM bose n’abatari muri TVA kandi twazanye gahunda nyinshi ariko batubwiye imbogamizi nyinshi nk’abavuze ko bavana ibicuruzwa muri Congo bagakora imenyekanisha ariko hari n’abavuze ko batigeze bazibona kuva mu kwezi kwa mbere ariko twabasabye ko bakomeza kubika inyemezabwishyu z’impapuro.”

    Mu ntara y’Iburengerazuba habarurwa abacuruzi basaga 3,434 bafite Imashini za EBM ariko abazikoresha uko bikwiriye ni 2,744 bivuze ko bakiri ku kigero cya 80%.

    Urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rwikorera rwasabye Komiseri Mukuru wa RRA gufashwa guhabwa EBM

    Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yasabye uru rubyiruko kumva ko gukoresha EBM mu bucuruzi bwarwo ari inshingano

    Urubyiruko rwihangiye imirimo ruvuga ko rugiye kugira uruhare mu bukangurambaga bw’Imikoreshereze ya EBM

    Nkubito Malki ni umwe muri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bagaragaje ko bagifite imbogamizi mu ikoreshwa rya EBM

    source : https://ift.tt/3Bn9lYW