Category: Uncategorized

  • Abayoboye Rayon Sports n'abayifite bahuje imbaraga mu kuyisubiza igitinyiro #rwanda #RwOT

    Uyu munsi Komite ya Rayon Sports yongeye guhuriza hamwe abayiyoboye batangira urugendo rwo kwiyunga no guhuriza hamwe imbaraga mu kubaka Rayon Sports ikomeye kandi itwara ibikombe.

    Mu guhamya intambwe ikomeye igana ku bwiyunge, bamwe mu bayoboye Rayon Sports batacanaga uwaka mu minsi ishize bemeye kwicarana baganira ku mishinga yo kubaka iyi kipe ibahuza.

    Aya makuru dukesha umunyamakuru wa B&B FM UMWEZI aravuga ko abarimo Martin Rutagambwa, Prosper Muhirwa, Sadate Munyakazi n'abandi batandukanyebayoboye iyi kipe bari muri iyi nama yayobowe n'umuyobozi wa Rayon Sports Jean Fidèle Uwayezu.

    Abari mu nama bateranyije agera kuri Miliyoni 10, hanaboneka umwe wemera kugurira ikipe umukinnyi 1.

    Aba bihaye gahunda yo gukomeza kuganira no kwegera abandi bakunzi b'ikipe ya Rayon Sports bakaba bayifasha.

    Rayon Sports iteganya kongeramo abakinnyi 6 byibura bakomeye (Ubu ifite muri rusange abakinnyi 19).

    Umutoza Djuma Masoud wari warwaye yarorohewe ubu vuba barateganya gusubukura imyitozo.

    Nyuma yo kugarura umutoza Masudi Juma,Rayon Sports yaguze abakinnyi barimo Muvandimwe JMV,Byumvuhore Tresor na Mugisha Francois uzwi nka Master.Kugeza ubu iri gushaka abakinnyi bakomeye bo hanze y'u Rwanda ihereye kuri Muzamiru Mutyaba ukinira Express FC.

    Muri iyi minsi,abafana ba Rayon Sports bari kwikusanya ngo bafashe ikipe kugura abakinnyi nyuma yo gukusanya hafi Miliyoni eshatu (2.850.000 Frw) mu minsi ibiri ngo hishyurwe umwenda ikipe yabo yari ibereyemo Nishimwe Blaise (1.420.000 Frw).



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abayoboye-rayon-sports-n-abayifite-bahuje-imbaraga-mu-kuyisubiza-igitinyiro

  • Nyarugenge: Hafunzwe Poste de santé abaturage bashingaga umwanda na serivisi mbi – #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize nibwo abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima n’ab’Akarere ka Nyarugenge bakoze ubugenzuzi muri iyi Poste de santé basanga hari ibyo itujuje bahita bayifunga

    Bamwe muri bo babwiye IGIHE ko bishimiye ko iri vuriro rifungwa bitewe n’uko ryari rito ndetse rikaba ryarabahaga serivisi mbi.

    Mukabatesi Chantal, yagize ati “Twumvise ko ryafunzwe biradushimisha. None se koko wowe uko wabibonye wabonye ari ivuriro rikwiye kubarizwa mu Mujyi wa Kigali? Ibaze ni ivuriro mudashobora kwicaramo muri abantu batanu ngo muhumeke naho iby’umwanda uribamo nta wawuvuga ngo awuvemo.”

    Byukusenge Emmanuel, we yavuze ko yatunguwe n’ingano y’ibyumba by’iri vuriro ubwo yari agiye kuryivurizamo.

    Ati “Njye nigeze kurwara njyayo kwivuza ariko ndakubwiye ko nari ngiye kuburira umwuka mu kumba bantereyemo urushinge bitewe n’uburyo ari gato.”

    Nyiri iri vuriro, Théophile Munyaneza Nduwayezu yabwiye IGIHE, ko ahantu koko bakoreraga ari hato ariko ahakana ibyo gutanga serivisi mbi.

    Ati “Serivisi dutanga tuzitanga 100% gusa ikibazo cy’iriya nzu ni nto. Ndimo ndashaka indi, ubundi hari inzu nakoreragamo haza ikibazo cyo kuhashyira kaburimbo barayisenya. Nashatse inzu nakoreramo ndayibura pe ariko ubu hari inzu nari nabonye.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze bahisemo gufunga iri vuriro mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.

    Ati “Tukibimenya twagiyeyo turarigenzura dusanga ari rito n’utwumba ari duto mbese hari ibyo ritujuje turarifunga.”

    Iyi Poste de santé yashinjwaga n’abaturage kugira umwanda ukabije

    Hamwe mu habikwaga imiti ni uko hasa

    Yari ifite ibyumba bifunganye kandi birimo umwanda

    source : https://ift.tt/3mHw9OK

  • Nyaruguru: Kwegerezwa amazi n’ibindi bikorwa byatumye baca ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda – #rwanda #RwOT

    Abo baturage bahawe umuyoboro w’amazi wa kilometero 3,8 ugeza amazi ku ngo zisaga 100 zituwe n’abaturage bagera ku bihumbi 15 no ku Kigo Nderabuzima cya Nyamyumba ndetse no ku mashuri ahari.

    Bamwe muri abo baturage bavuga ko amazi ari kimwe mu by’ibanze bari bakeneye.

    Mukahigiro Césarie ati “Aya mazi twayabonye tubabaye kuko twavomaga amazi y’ibinamba, n’amatungo akajyamo ugasanga amazi asa nabi imvura yaba yaguye ugasanga tuvomye ibyondo. Ndashima leta y’ubumwe ituzanira abaterankunga nka MABAWA bikaba byarahinduye byinshi ku isuku ntabwo tukirwara indwara zituruka ku isuku nke.”

    Mugenzi we witwa Nkurunziza Geoffrey avuga ko yari amaze imyaka irenga 70 iwe mu rugo bakoresha amazi mabi y’ibinamba.

    Ati “Ibintu ndabona bigenda biba byiza, tumaze imyaka 72 dukoresha amazi atari meza y’ibinamba. Leta yazanye abaterankunga badushyiriraho ivomero bashyiraho umuyoboro uyatwara mu giturage ababishoboye bakayakurura bayashyira mu nzu. Muri rusange turashima ubuyobozi.”

    Uwo muyoboro w’amazi n’iriba rusange abo baturage babyubakiwe n’Umuryango MABAWA ukaba ari umufatanyabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru.

    Umuyobozi wa MABAWA mu Rwanda, Gashagaza Léon, avuga ko hari impinduka zigaragara muri aka gace nyuma y’uko ibi bikorwa bihageze.

    Ati “Byatumye abaturage bazamura imibereho, twazanye amazi, ubuyobozi bubazanira umuriro. Hari inzu twabubakiye tubaha inka, kuri ubu umuturage arahinga akihaza mu biribwa agasagurira n’amasoko.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Kayitesi Colette, yavuze ko uwo muryango ukomeje kubafasha mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Muri ibyo bikorwa harimo koroza inka imiryango itishoboye, kubabumbira hamwe mu matsinda no kububakira amacumbi. Mu bubakiwe ku ikubitiro harimo n’abasigajwe inyuma n’amateka.

    Ati “Uyu muryango waradufashije cyane kuko imibereho y’abaturage muri uyu murenge yateye imbere. Abahawe amazi n’ibindi bikorwa bibateza imbere turabasaba kubifata neza no kubibyaza umusaruro kugira ngo bakomeza kubaho neza.”

    Mu bindi bikorwa byegerejwe abaturage muri uwo murenge harimo kuborohereza ingendo bakoraga bajya kwivuza kuko ku Kigo Nderabuzima cya Nyamyumba bahashyize imashini ifasha mu buvuzi bw’amenyo n’iyifashishwa mu gupima ababyeyi batwite.

    Ibyo byatumye nk’abajyaga mu Karere ka Nyamagabe kuhashakira izo serivisi z’ubuzima bahinira bugufi.

    Umuryango MABAWA umaze imyaka 12 ufatanya na leta mu guhindura ubuzima bw’abatuye mu Murenge wa Mata, aho uri ubu nibura imiryango 1200 yamaze gutera intambwe mu iterambere binyuze muri mishinga yabegerejwe.

    Nyuma yo kwegerezwa amazi meza bamwe bayagejeje mu ngo zabo

    Rimwe mu mavomero rusange ribagezaho amazi meza bubakiwe mu Kagari ka Murambi

    Inka bahawe na zo ziri mu byabafashije mu iterambere ry’imibereho

    Inyubako za Laboratwari bubakiwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyamyumba

    Abahawe inka bemeza ko imibereho yabo yahindutse myiza

    Bateye inkunga na serivisi z’ubuzima ku Kigo Nderabuzima cya Nyamyumba mu Murenge wa Mata

    Imwe mu mashini batanze ku Kigo Nderabuzima cya Nyamyumba

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3yp74ud

  • Perezida Kagame yakiriye ku meza Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yakiriye ku meza Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed Ali, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 29 Kanama 2021.

    Uyu musangiro wabaye nyuma y’uko aba bombi bari bamaze kugirana ibiganiro byibanze ku ngingo zireba imibanire n’ubufatanye bw’ibihugu byombi, akarere, n’ibibazo byugarije Isi yose muri rusange.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed n’itsinda ry’abamuherekeje bageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2021, aho yahise yakirwa na Perezida Kagame mu biro bye, Village Urugwiro.

    U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.

    Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco n’ayandi.

    U Rwanda na Ethiopia kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari benshi bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.

    Uruzundiko rwa Dr Abiy Ahmed agiriye i Kigali ruje mu gihe igihugu cye kirimo intambara zikomeje kuba urudaca zashojwe n’Umutwe wa TPLF urwanira mu Ntara ya Tigray iri mu Majyaruguru ya Ethiopia.

    Kuva mu Ugushyingo 2020, ubwo intambara hagati y’ingabo za Leta n’Umutwe w’Aba-Tigray (TPLF) yanzikaga, ibintu bikomeje kujya habi kuko ikomeje kwaguka, ari nako abaturage benshi b’abasivili bahasiga ubuzima abandi babarirwa mu bihumbi bamaze kuva mu byabo.

    Iyi ntambara yahinduye isura ubwo yatangiraga kwagukira mu bindi bice bitari Tigray, nubwo ariho yiganje. Mu minsi ishize kandi, ni bwo undi mutwe uzwi nka OLA, watangaje ko winjiye mu bufatanye na TPLF mu guhangana n’ingabo za Leta no gukuraho ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed.

    Perezida Kagame yakiriye ku meza Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed

    source : https://ift.tt/3h2dqdp

  • Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed n’itsinda ryamuherekeje mu biro bye ku Kacyiru.

    Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda, Village Urugwiro, byatangaje bibinyujije kuri Twitter ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed bagiranye “ibiganiro byihariye.’’

    Nta makuru arambuye yatangajwe ku bishobora kuba bikubiye mu ngingo aba bombi bibanzeho.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed n’itsinda ry’abamuherekeje bageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2021; bakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yasuye u Rwanda mu gihe yaruherukagamo mu 2019, icyo gihe yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urugendo rwe ruje mu gihe igihugu cye kirimo umutekano muke watejwe n’Umutwe wa TPLF mu Ntara ya Tigray.

    Imvururu zo muri Tigray zaguyemo abaturage benshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

    Tigray ituwe n’abaturage miliyoni esheshatu yugarijwe n’inzara n’ubukene kuko imfashanyo zitabageraho kubera imvururu ziri muri aka gace aho abasaga 400.000 bashonje bikabije.

    Politiki n’ubuyobozi bwa Ethiopia bwajemo agatotsi mu 2019, ubwo Dr Abey Ahmed, Umunya-Oromo wabaye uwa mbere wageze ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, agerageje guhindura byinshi muri politiki y’iki gihugu cyari kimaze imyaka irenga 30 kiyobowe n’Abanya-Trigay ariko bakwanga kwemera impinduka, bagatangira kwigumura ku butegetsi.

    Perezida Kagame we yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Ethiopia ku wa 25 Gicurasi 2018, yari akubutse mu nama ya VivaTech mu Bufaransa. Hari nyuma y’uko Dr. Abiy Ahmed atorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu asimbuye Hailemariam Desalegn weguye.

    U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.

    Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco n’ayandi.

    U Rwanda na Ethiopia kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari benshi bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.

    Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda

    Bagiranye ibiganiro byihariye

    Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed

    Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, banafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto ya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, agera i Kigali

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yakiriwe mu cyubahiro gikwiye umunyacyubahiro nka we

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, asanzwe ari inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3kxNJ57

  • Kigali_ Gikondo: Ubwo bari mu bukwe mu rusengero umugabo ari kwishimira uburyo azagupfumbata uwo yari agiye kurongora byahindutse amarira bagwa gitumo n' undi mugore yatanye abana 5 bose #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga , niyo mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gikondo, aho ubukwe bwapfiriye mu rusengero aho umugabo yarajyiye kurongora umukobwa basezerana imbere y'Imana kuzabana akaramata, umugore watanywe abana 5 n'uyu mugabo abagwa gitumo ubukwe burasubikwa.

    Ibi byabereye igikondo ku rusengero rwa Eglise Anglican du Rwanda(EAR), aho Pasiteri yarajyiye gusezeranya umukwe n'umugeni undi mugore uteruye abana babiri bimpanga n'undi umwe amufashe akaboko aba yinjiye mu rusengero avuga ko atemera isezerano kuko umukwe ari umugabo we wamutanye abana.

    Uyu mubyeyi watanywe abana witwa Dukuzumuremyi Janvière  yavuze ko mbere y'uko uyu mugabo afatwa ari gukora ubukwe babanaga nk'umugore n'umugabo ndetse babyarana inshuro eshatu aho ebyiri murizo babyaye impanga.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko ibyabaye ari impamo ndetse atari kera kuko 'byabaye ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatandatu'.  Ndetse, anavuga ko icyo akeneye ku mugabo we ari abana babiri b'impanga yamutwaye ndetse bakanakemura uburyo bwo kubaho kw'aba bana babyaranye.

    Yagize ati: 'Yego iyo nkuru yabaye nimugoroba nta n'ubwo ari kera, byarangiye batabasezeranyije barabirukana mu rusengero, bababwira yuko tuzabanza gukemura ibibazo dufitanye ubwo nyine birangira bupfuye nange ndataha'.

    Yakomeje agira ati: 'Njyewe icyo narinkeneye si isezerano. Njyewe umugabo twarabanye ariko tubana mu buryo butemewe n'amategeko, ariko mu gihe ashaka gushaka undi njyewe ntarasezeranye nawe ni uburenganzira bwe, ariko yagombaga kubanza kubahiriza uburenganzira bw'abana yabyaye. Kuko abana batanu ni umuzigo ni umuryango ukomeye ku buryo atansigira inshingano zabo njyenyine ngo nzishobore'.

    Ati: 'Ikintu njyewe namushakagaho ni uko ampa abana batanu banjye afite kuko bose bavuka munda imwe ya se na nyina,  yamara kubampa ubundi bakangenera n'uko bagomba kubaho n'aho kuba, n'ikizabatunga. Bakamenya niba bagomba kubishyurira ishuri, ibigenerwa umwana byose bakabikora.'

    Uyu mubyeyi yavuze ko hashize imyaka ibiri uyu mugabo abataye, ndetse amujyanye abana b'impanga yari yaribarutse ku nshuro ya mbere kuko yibarutse impanga inshuro ebyiri.

    Umupasiteri wasezeranyaga aba bantu yabajijwe umwanzuro yabafatiye, avuga ko ntamwanzuro yafashe kuko nubwo yabasezeranyaga ari ubufasha yarari guha Anglican diyosezi ya Gahini kuko ariho bari busezeranire, avuga ko diyosezi ya Gahini ariyo izafata umwanzuro w'ikizakorwa cyangwa Leta kuko ngo nubwo idini ritasezeranije aba bantu bari baramaze gusezeranywa mu Murenge.

    Ivomo: Inyarwanda.com

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/29/kigali_-gikondo-ubwo-bari-mu-bukwe-mu-rusengero-umugabo-ari-kwishimira-uburyo-azagupfumbata-uwo-yari-agiye-kurongora-byahindutse-amarira-bagwa-gitumo-n-undi-mugore-yatanye-abana-5-bose/

  • Nyuma yo kuva muri gereza, Nsengiyumva Igisupusupu agiye gutungurana(VIDEO). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu yaciye amarenga ku ndirimbo ye nshya ashobora gushyira hanze yumvikanamo gushima Imana nyuma yo kuva muri gereza.

    Nk'uko bigaragara mu mashusho ari kuri page ya Facebook ya Alain Mukurarinda ufasha uyu muhanzi yumvikana aririmba ,indirimbo irimo amagambo ngo 'Imana isubiriza Igihe' ninyuma yaho asohokeye muri gereza aho yarafunzwe ashinjwa gusambana umwana wimyaka 13 gusa urukiko rukaza kumugira umwere.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kuva-muri-gereza-nsengiyumva-igisupusupu-agiye-gutunguranavideo/