Category: Uncategorized

  • Karongi: Umusore yishe se wabo bapfuye 380 Frw – #rwanda #RwOT

    Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko yabanje kurwana na nyakwigendera Ngoga w’imyaka 25 y’amavuko unamubereye se wabo, bapfa amafaranga yamwishyuzaga, hanyuma aza kuva aho barwaniye agarukana icyuma, ari na cyo yaje kumwicisha bongeye guhura mu nzira.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Birambo Nkundunkundiye Daniel yavuze ko ubu bwicanyi bwabereye mu mudugudu wa Birambo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021.

    Ati “Babanje kugirana amakimbirane bapfa amafaranga 380 frw, yishyuzaga Ngoga akayamwima nyuma baje kwikiranura basabana n’imbabazi birarangira. Baraturanye cyane muri metero nka 50, gusa yaje kugarukana icyuma akimutera mu irugu ahita apfa.”

    Nkundunkundiye yavuze ko uwo musore nta rugomo bari basanzwe bamuziho.

    Nkundunkundiye yibukije abaturage ko nta muntu ukwiye kwihanira ko ahubwo umuturage ugize ikibazo kuri mugenzi we agomba kukimenyesha ubuyobozi bumwegereye bukamufasha kugikemura hatabayeho gushyamirana.

    Uyu musore ukekwaho icyaha yafashwe, afungiye kuri RIB sitasiyo ya Gashari mu gihe iperereza rikomeje ngo dosiye ye ikorwe ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Iki cyaha cyabereye mu murenge wa Gashali mu karere ka Karongi

    source : https://ift.tt/2Y7SsDb

  • Gisagara:Abakoze Jenoside n’abayirokotse 450 basoje urugendo rw’isanamutima mu bumwe n’ubwiyunge – #rwanda #RwOT

    Harimo abagera kuri 242 bakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na 210 bayirokotse. Bose bamaze amezi atandatu bigishirizwa muri Paruwasi ya Magi iherereye mu Murenge wa Mukindo.

    Barimo abari basanzwe basengera muri Kiliziya Gatolika n’abandi bayoboke b’andi madini.

    Kuri iki Cyumweru ni bwo basoje urugendo rw’isabamitima ku bumwe n’ubwiyunge, igikorwa cyayobowe na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Philippe Rukamba, hamwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, NURC.

    Nyirabizimana Anne Marie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko yajyaga agenda mu nzira yahura n’abamwiciye, umwe agahunga undi ariko nyuma yo guhuzwa bakabasaba imbabazi batangiye kubana neza.

    Ati “Badusabye imbabazi turazibaha ku buryo dusigaye tubanye neza kandi turasabana. Dusigaye dufatanye imirimo kuko baza no kuduha imibyizi mu ishyirahamwe dufite rihinga urutoki.”

    Niyigaba François wakoze Jenoside yavuze ko akimara kurangiza igihano yaterwaga isoni no guturana n’imiryango yahemukiye irimo n’uwa Nyirabizimana, ariko inyigisho z’isanamitima zamufashije kuruhuka ku mutima.

    Ati “Ntarabasaba imbabazi numvaga mfite isoni kuko icyaha kiraryana. Bamaze kuduhuza nabasabye imbabazi barazimpa numva nduhutse ku mutima. Ubu turagenderana kandi dusangiye ibikorwa dukorera hamwe by’iterambere.”

    Baritunga Joseph wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko akimara kurangiza igihano yumvaga ku mutima agifite ikibazo cy’uko azabana n’umuryango wa Ngamije Narcisse yahemukiye, akifuza kujya kuwusaba imbabazi.

    Yagiyeyo abasaba imbabazi barazimuha ndetse bamutera n’inkunga yo gusakara inzu yari yaramunaniye. Avuga ko urugendo rw’isanamitima yakoranye nabo rwabafashije gushimangira imibanire myiza.

    Ati “Wasangaga aho turi bamwe biremye igikundi cyabo natwe tukirema icyacu, twabona baganira tukagira ngo ni twebwe barimo kuvuga, ariko aho isanamitima riziye twabaye aba mbere mu kujya kwiga batwigisha amateka kugeza kuri Jenoside. Nyuma yo kwiga tubanye neza kuko twakoze amatsinda dukoreramo ibikorwa biduteza imbere.”

    Ngamije Narcisse na we avuga ko kuba abamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi baramusabye imbabazi, byatumye abana nabo neza.

    Ati “Tubana neza ntakwishishanya kuko tubana no mu matsinda akora ibikorwa by’ubuhinzi bw’urutoki n’imboga. Njyewe numva nishimye kuba nsigaye mbana neza nabo.”

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge muri NURC, Mukayiranga Laurence, yashimiye Diyosezi Gatolika ya Butare uruhare igira mu bumwe n’ubwiyunge w’Abanyarwanda.

    Ati “Turashimira Abakristu bameye kujya muri uru rugendo baba ari abasabye imbabazi ndetse n’abazitanze. Hari igihe tuvuga ngo ni umuhango wo gusoza urugendo rw’isanamitima, mu by’ukuri ntabwo rushobora gusozwa ahubwo tuba turutangiye cyangwa se tumurika intambwe tumaze kugeraho.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yavuze ko gutanga imbabazi no kuzihabwa ari ikintu gikomeye kandi kiruhura, asaba abasoje urugendo rw’isanamitima kutazabyibagirwa.

    Ati “Mu by’ukuri gutanga imbabazi ni ikintu gikomeye ariko kandi ni ikintu kiruhura ugikoze. Imana ibibafashemo kuko muri runo rugendo umuntu ashobora kongera agatsitara akagukomeretsa. Ndashimira buri wese wagize uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ariko ndashima cyane aba bavandimwe bagize ubutwari bwo gusaba imbabazi kuko hari abo bibanira.”

    Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Philippe Rukamba, yavuze ko gusaba imbabazi no kuzitanga ari ubuzima, asaba abasoje urugendo rw’isanamitima kwirinda ibishobora gutuma basubira inyuma.

    Ati “Gusaba no gutanga imbabazi ni ubuzima bwa buri munsi, ababasha kubigeraho ni ikintu gikomeye. Izi nyigisho dutanga zifasha abantu kubabarirana no gukundana. Ejo hazaza ntihashoboka hatabayeho kubabarira, tugomba kwiga kubabarira kuko tuzi neza ko bitoroshye.”

    Yavuze ko kugeza ubu muri diyosezi ya Butare bamaze kugira Paruwasi zirindwi zakozwemo ibyo bikorwa by’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge kandi bazakomeza kubikora n’ahandi kuko byatangiye.

    Ibikorwa by’urugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge byatangijwe mu Rwanda na nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga muri Diyoseze ya Cyangugu, aho kugeza ubu Paruwasi nyinshi hirya no hino mu gihugu zabiyobotse zikaba zikomeje kubikora zihuza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse.

    Bibiliya bahawe zatanzwe na Bible sosiety in Rwanda nk’inkunga bagenewe yo gusoma ijambo ry’Imana.

    Abakoze Jenoside bapfukamye hasi bongera gusaba imbabazi abo bahemukiye

    Abasoje urugendo rw’isanamitima bacanye urumuri rugaragaza ko batazasubira mu bikorwa bibi byo kwangana

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo gusoza urugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Gisagara

    Bahawe Bibiliya kugira ngo bajye basoma ijambo ry’Imana

    Basabwe kutazasubira inyuma ahubwo bagaharanira gukomeza kubana neza birinda icyabatanya

    Musenyeri Rukamba yabasabye gukomeza kubana neza birinda ibikorwa bibi

    Umuhango wo gusoza urugendo rw’isanamitima wayobowe na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare Philippe Rukamba

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3sUufLK

  • Perezida Kagame agiye kwakira Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed n’itsinda ry’abamuherekeje bageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2021; bakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed mu Rwanda, ruzamara iminsi ibiri.

    Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda, Village Urugwiro, byatangaje bibinyujije kuri Twitter ko Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed ari “buhure na Perezida Kagame kuri uyu mugoroba.’’

    PM @AbiyAhmedAli and his delegation arrived in Kigali, Rwanda for a working visit during which the Prime Minister will be meeting with President Paul Kagame @PaulKagame.

    — Office of the Prime Minister – Ethiopia (@PMEthiopia) August 29, 2021

    Nta makuru arambuye yakomojweho ku bikubiye mu biganiro biza kwibandwaho hagati y’impande zombi.

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yasuye u Rwanda mu gihe yaruherukagamo mu 2019, icyo gihe yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urugendo rwe ruje mu gihe igihugu cye kirimo umutekano muke watejwe n’Umutwe wa TPLF mu Ntara ya Tigray.

    Imvururu zo muri Tigray zaguyemo abaturage benshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

    Tigray ituwe n’abaturage miliyoni esheshatu yugarijwe n’inzara n’ubukene kuko imfashanyo zitabageraho kubera imvururu ziri muri aka gace aho abasaga 400.000 bashonje bikabije.

    Politiki n’ubuyobozi bwa Ethiopia bwajemo agatotsi mu 2019, ubwo Dr Abey Ahmed, Umunya-Oromo wabaye uwa mbere wageze ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, agerageje guhindura byinshi muri politiki y’iki gihugu cyari kimaze imyaka irenga 30 kiyobowe n’Abanya-Trigay ariko bakwanga kwemera impinduka, bagatangira kwigumura ku butegetsi.

    Perezida Kagame we yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Ethiopia ku wa 25 Gicurasi 2018, yari akubutse mu nama ya VivaTech mu Bufaransa. Hari nyuma y’uko Dr. Abiy Ahmed atorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu asimbuye Hailemariam Desalegn weguye.

    U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.

    Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco n’ayandi.

    U Rwanda na Ethiopia kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari benshi bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yakiriwe mu cyubahiro gikwiye umunyacyubahiro nka we

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda ndetse biteganyijwe ko agirana ibiganiro byihariye na Perezida Paul Kagame

    source : https://ift.tt/3BqhnQu

  • PM wa Ethiopia aje mu Rwanda kubonana na Kagame avuye muri Uganda kuganira na Museveni #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed wageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ku gicamunci cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byahise bitangaza ko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr Abiy Ahmed aje mu Rwanda mu ruzindiko rw’akazi rw’Iminsi ibiri aho biteganyijwe 'Ahura na Perezida Kagame kuri uyu mugoroba.

    Dr Abiy aje mu Rwanda avuye muri Uganda aho kuri uyu wa Gatandatu yahuye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni bakagirana ibiganiro.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje kuri Twitter ko yakiriye Dr Abiy mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye muri Uganda.

    Yagize ati 'Ibiganiro nagiranye na Abiy Ahmed byabaye ingirakamaro. Twumvikanye gukomeza gukorana ku ngingo zirebana no kongera ingufu mu mikoranire haba hagati y’ibihugu byombi, mu karere ndetse no ku rwego mpuzahanga mu birebana n’inyungu rusange.'

    Muri ubu butumwa Perezida Museveni yashyize kuri Twitter, buherekejwe n’amafoto ari kuganira na mugenzi we Dr Abiy bombi ari babiri.

    Dr Abiy asuye ibi bihugu byombi mu gihe cy’umunsi umwe, bimaze igihe bifitanye ibibazo aho byanageragejwe gushakirwa umuti ariko bikaba bitarawubonerwa kugeza ubu.

    Ibi bihugu byombi byagiye bigirana ibiganiro bigamije kuvugutira hamwe umuti w’ibyo bibazo aho hagiye hazamo n’abahuza ari bo abakuru b’Ibihugu nk’uwa DRC, Felix Tshisekedi ndetse n’uwa Angola, João Lourenço.

    UBWO YARI MURI UGANDA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/PM-wa-Ethiopia-aje-mu-Rwanda-kubonana-na-Kagame-avuye-muri-Uganda-kuganira-na-Museveni

  • Mu rwego rwo kwiteza imbere, Marlon Muhizi na Kamanda Promesse bamenyerewe mu gufata amafoto n'amashusho bishyize hamwe bashinga kompanyi yitwa Elevatix Studio #rwanda #RwOT

    Ni kenshi urubyiruko rugirwa inama yo kwiteza imbere bihangira imirimo kugirango bahangane n'ikitwa ubukene cyangwa ibura ry'imirimo hirya no hino ku isi, kugeza ubu mu Rwanda rumwe mu rubyiruko rwatangiye kumvira izo nama zo kwiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo.

    Urubyiruko rugizwe na Marlon Muhizi Serge afatanyije na Isimbi Promesse Kamanda bashinze kompanyi ishinzwe gufata amashusho ndetse n'amafoto nkuko abo basanzwe babikora umunsi ku munsi by'umwihariko bikaba ari nk'akazi gahoraho.

    Aba bagafotozi nk'uko bakunze kwitwa, mu rwegi rwo kwiteza imbere bishyize hamwe bashinga kompanyi yitwa Elevatix Studio izabafasha kwiteza imbere nk'uko babyiyemeje.

    Mu kiganiro RUSHYASHYA yagiranye n'umwe mubashinze Elevatix yatubwiye uko batangije iyi kompanyi ndetse n'uko bahuye muri uyu mwuga bigeze naho biyemeza guyishinga.

    Kamanda yagize ati 'Ubundi Muhizi twahuye kera nari muzi afotora ariko ni umuntu nubaha cyane niwe muntu wambere wantunganyirije camera mfotora muri seka fest 2018.'

    'Kompanyi ni iyanjye na Marlon Serge Muhizi, igitekerezo ni Serge wakizanye kugirango twishyire hamwe kuko ibi twakoze ni ugushyira imbaraga hamwe kugirango duhuze imbaraga izatubyarira inyungu, tuzaboneraho no gufasha abandi ba photographes kuko izatanga akazi.'

    Promesse Kamanda yavuze ko akunda uburyo Muhizi yitanga ndetse akunda akazi byatumye gushyira hamwe byoroha, yagize ati'Mufata nk'umukozi ukunda akazi rero yaje kuba inshuti yanjye kuburyo ambwira umushinga ntigeze nzuyaza nahise numva ari igitekerezo cyiza.'

    Mu gusoza uyu mwali usanzwe ariwe ufotora umuhanzi Bruce Melodie yasabye urubyiruko kwitabira kwihangira imirimo, ati ' urubyiruko twarushikariza kwikorera no kwihangira imirimo naho abakuba Photography bo ikibuga ni kinini ni karibu.'

    Iri tsinda ry'aba bafotozi busanzwe bafotora ibirori bitandukanye byaba iby'umuntu ku giti cye, iby'umuryango cyangwa se n'aabdni bishyize hamwe, kubakenera kuba nabo bafashwa bna Elevatix Studio nimero wababonaho ni +250788989952, cyangwa ukabandikira kuri Instagram ushakishije elevatix_studio.

    The post Mu rwego rwo kwiteza imbere, Marlon Muhizi na Kamanda Promesse bamenyerewe mu gufata amafoto n'amashusho bishyize hamwe bashinga kompanyi yitwa Elevatix Studio appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-rwego-rwo-kwiteza-imbere-marlon-muhizi-na-kamanda-promesse-bamenyerewe-mu-gufata-amafoto-namashusho-bishyize-hamwe-bashinga-kompanyi-yitwa-elevatix-studio/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-rwego-rwo-kwiteza-imbere-marlon-muhizi-na-kamanda-promesse-bamenyerewe-mu-gufata-amafoto-namashusho-bishyize-hamwe-bashinga-kompanyi-yitwa-elevatix-studio

  • Umutoza Ally watoje amakipe akomeye arimo Rayon yitabye Imana azize uburwayi #rwanda #RwOT

    Ally Bizimungu yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi aho yari anarwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

    Ikipe ya Kiyovu Sports yanyuzemo yanditse ubutumwa yihanganisha umuryango wa nyakwigendera nyuma y’inkuru y’inshamugongo yamenyekanye kuri iki Cyumweru.

    Kiyovu banditse ngo 'Umuryango wa Kiyovu Sports ubabajwe kandi wifatanyije n’umuryango wa COACH ALLY BIZIMUNGU. Ally yatoje amakipe menshi na Kiyovu Sports irimo, yitabye Imana uyu munsi, Imana imuhe iruhuko ridashira.'

    Ally Bizimungu yari amaze imyaka isaga ibiri atoza muri Tanzania, kuva mu 2017 ubwo yerekezaga muri Mwadui FC yo mu cyiciro cya Mbere muri kiriya gihugu, mu Ukuboza 2019 kandi yanatoje ikipe ya Alliance FC yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Bizimungu kandi yatoje amakipe atandukanye yo mu Rwanda, arimo Kiyovu Sports yatoje inshuro eshatu, Mukura Victory Sports yatoje imyaka ibiri Rayon Sports na ATRACO FC imyaka ibiri, AS Muhanga na Bugesera FC yabereye umutoza nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Umutoza-Ally-watoje-amakipe-akomeye-arimo-Rayon-yitabye-Imana-azize-uburwayi

  • Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia,Abiy Ahmed,yasuye u Rwanda [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri, bikaba biteganyijwe ko ari bubonane na Perezida wa Repubulika,Paul Kagame.

    Yageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2021, aho yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta.

    Minisitiri Abiy asanzwe ari inshuti y'u Rwanda ndetse si ubwa mbere arugendereye kuko no mu myaka ishize yabikoze ndetse na Perezida Kagame asura Ethiopia.

    Byitezwe ko mu biganiro agirana na Perezida Kagame haravugwa ku kibazo cy'intambara ya Tigray ikomeje gukara ndetse hakaba hari impungenge ko ishobora guhinduka iy'amoko.

    Leta ya Ethiopia yakomeje kuvuga ko idashaka kugirana ibiganiro n'umutwe wa TPLF, ivuga ko ari uw'iterabwoba, ariko TPLF yo ivuga ko ari yo leta y'akarere ka Tigray yemewe n'amategeko.

    Imirwano yahuje ingabo za Leta n'inyeshyamba za Tigray,ndetse yakajije umurego kuva mu kwezi kwa gatandatu ubwo inyeshyamba – zibumbiye mu mutwe wa Tigray Defence Forces (TDF) uhuriwemo na TPLF n'indi mitwe yitwaje intwaro yaho – zisubizaga igice kinini cya Tigray harimo n'umurwa mukuru wayo Mekelle.

    Ishyaka rya TPLF ni ryo ryari ku butegetsi mu karere ka Tigray mbere yuko rihirikwa n'ingabo za leta ya Ethiopia mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.

    Abakuru ba TPLF bashwanye na Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ku bijyanye n'amavugurura muri politiki, nubwo kuba TPLF yarafashe ibigo bya gisirikare by'ingabo za leta byo muri Tigray ari yo yabaye imbarutso y'igitero leta yayigabyeho.

    Minisitiri Abiy utari mushya muri politiki ya Ethiopia yabaye mu gisirikare cy'iki gihugu ndetse yoherezwa mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bugamije kugarura amahoro.

    Dr Abiy winjiye mu gisirikare mu 1993, akaba yarakoraga cyane mu bijyanye n'ubutasi n'itumanaho; mu 1995 yoherejwe mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR).

    Ni umwe mu barwanye intambara ishingiye ku kutumvikana ku mbibi z'imipaka hagati ya Ethiopia na Eritrea kuva mu 1998-2010, yavuye mu gisirikare mu 2010 afite ipeti rya Colonel.

    Uretse igisirikare, Abey wavukiye mu Mujyi wa Agaro muri Leta ya Oromia kuri se wo mu bwoko bwa Oromo, niwe washinze ndetse ayobora Ikigo gishinzwe Umutekano w'ibijyanye na Internet (INSA), aho yavuye mu 2010 agatangira urugendo rwe rwa politiki.

    Muri 2019,Minisitiri w'intebe,Abiy Ahmed yahawe igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel gitangwa na komite yo muri Norvege itanga ibi bihembo.

    Muri Ethiopia nubwo haba Perezida,uwo n'umwanya w'icyubahiro gusa kuko Minisitiri w'intebe niwe uba ufite ububasha bukomeye mu bikorwa na Leta.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minisitiri-w-intebe-wa-ethiopia-abiy-ahmed-yasuye-u-rwanda-amafoto

  • Imbamutima z’umubyeyi wabyaye Abapadiri batatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abapadiri batatu n
    Abapadiri batatu n’umubyeyi wabo

    Ni mu muryango wa Marondo André na Mukarubibi Verediyana, babyaye abana umunani aho mu bahungu batanu, batatu muri bo biyeguriye Imana baba Abapadiri, mu gihe mu bakobwa batatu umwe muri bo yitabye Imana ndetse na se ubabyara.

    Byari ibyishimo muri uwo muryango ubwo umwana wabo Revocat Habiyaremye uherutse guhererwa Isakaramentu ry’Ubupadiri muri Diyosezi Gatolika ya Byumba tariki 21 Kanama 2021, kuri iki cyumweru tariki 29 Kanama 2021 yari yaje ku ivuko muri Paruwasi ya Nyange ahasomera Misa y’Umuganura.

    Ibyishimo bya Padiri Revocat Habiyaremye byagaragaraga ku maso, ubwo yarebaga umubyeyi we imbere ya Alitari yicaranye n’imbaga y’abakirisitu, na we ku meza matagatifu agaragiwe na bakuru be babiri mu mwambaro mwiza w’Abasaseridoti bakikijwe n’imbaga y’Abapadiri, bamufashije gutura igitambo cya Misa, mu ivanjiri yatanzemo inyigisho yimbitse asobanura “Ijambo”.

    Nyuma y’igitambo cya Misa, imbere ya Alitari umwe mu bahungu be witwa Padiri Gilbert yegereje umukecuru wabo micro, dore ko abakirisitu bose bari bacecetse bategereje kumva ijambo ry’umubyeyi wibarutse Abapadiri batatu.

    Umukecuru Mukarubibi Verediana mu nseko yuje akanyamuneza ati “Ndashimira cyane Nyagasani n’umubyeyi Bikiramariya, kuko ni we watangiye kudutoza isengesho cyane cyane yibanda ku ishapule”.

    Yagarutse kuri se w’abo bana, aho yavuze ko yakuze ari umukirisitu kandi atoza abo mu muryango bose gusenga, amushimira cyane avuga ko yagize uruhare rukomeye mu kuba abana be batatu bageze kuri rwego rw’Ubusaseridoti.

    Ati “Ndamushimira cyane, aba bana, ntibigeze bangora ubwo ise yari amaze kwitaba Imana akabansigira, yari yarabatoje gusenga, kandi yakundaga kutwigisha ibyerekeranye n’urukundo ati mujye mukunda abandi, ni yo mpamvu hari indirimbo yakundaga kuturirimbira ikubiyemo byinshi, mumfashe tuyiririmbe iratangira iti Twe abayoboke ba Yezu Kristu dukundane nk’uko yadukunze biturange(…)”.

    Yagarutse ku mwana we muto uherutse guhabwa ubupadiri, ari we Padiri Revocat Habiyaremye, amushimira cyane uburyo yitwaye kuva akiri umwana kugeza abaye Padiri, agaruka ku tubazo dusekeje ngo yajyaga amubaza akiri umwana.

    Ati “Reka nshimire Revocat, eh nako Padiri Revocat (aseka), nari ngiye kwibagirwa ngo mvuge Padiri Revocat Cyabitama, ni ukwihangana.

    Ndibuka ukiri muto utazi ibyo ari byo, wajyaga umbaza uti ariko mama iyo uvuga ko Papa yari umuntu mwiza, umuntu wagiye atanansuhuje ra?”.

    Arongera ati “Ntabwo yagusize uri imfubyi mwana wanjye, aba bantu bose ubona ni abo yagusigiye n’abandi benshi batashoboye kuboneka, Yezu yaravuze ngo dore nyoko, nawe rero dore abavandimwe dore ababyeyi, uzakomeze ubabanire nk’uko batubaniye, ugire ubutumwa bwiza, Bikiramariya akomeze akuragire aguheke azakugeze ku nzira y’ubutungane, ugire amahoro mwana wanjye”.

    Padiri Revocat yashimiye abakecuru batatu bamwigishije mu mashuri abanza barimo na nyina

    Nyuma y’uko umubyeyi we amwifurije kuzagera mu nzira y’ubutungane, Padiri Revocat Habiyaremye, na we yahawe ijambo, mu byishimo byinshi ashimira ababyeyi be n’umuryango we bamutoje inzira ya Gikirisitu, ashimira n’Abepisikopi bamureze barimo Alexis Habiyambere uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Anaclet Mwumvaneza Umushumba wa Diyosezi Gatolika wa Nyundo, Musenyeri Servilien Nzakamwita Umushumba wa Diyosezi ya Byumba agiye gukoreramo ubutumwa, anashimira Abihayimana mu bihugu by’amahanga aho yigiye Seminari nkuru, anashimira abakirisitu bose ba Paruwasi ya Nyange.

    Padiri Revocat Habiyaremye
    Padiri Revocat Habiyaremye

    Nyuma y’abo, yashimiye by’umwihariko ababyeyi batatu bamwigishije mu mwaka wa mbere uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza, aho yabageneye n’impano.

    Ati “Nahisemo gushimira ku musozo abantu bose bandeze, ndashimira umukecuru Berenadeta wanyigishije mu mwaka wa mbere, yari umuntu mwiza wita ku bana akadukunda, twe twamumenye tutaratangira ishuri yanyura hafi y’iwacu tuti dore mwarimu.

    Umwana yabaga yananiwe asinzira akamushyira mu cyumba inyuma akamuryamisha, akamusasira ibitenge bye, ndabyibuka ubwo Musenyeri Karibushi Wenceslas yaje kudusura bwa mbere baratubwiye ngo tujye kureba Musenyeri kubera ko twari bato twiga mu wa mbere tutabasha kumureba neza abakuru badukingirije, yagendaga aterura umwe umwe akamushyira ku rutugu ati Murebe Musenyeri ni uriya wambaye ingofero isongoye, yaranyubatse cyane mu bukirisitu bwanjye”.

    Mu mwaka wa kabiri ngo yigishijwe n’umubyeyi we (nyina), avuga ko yamukundiye umuhate yagiraga abana bose akabigisha kandi bagafata amasomo yabaga atoroshye arimo Mara, ibihekane n’ibindi, ngo hari aho byabaga na ngombwa akabigisha akoresheje amashusho yashushanyije kugira ngo bafate, ageze mu wa gatatu yigishwa n’umubyeyi nanone witwa Berenadeta abigisha yitanga cyane.

    Ati “Aba babyeyi rero ndabashimira cyane ku bw’ubumenyi baduhaye mu bwitange, ni yo mpamvu nabateguriye impano uko ari batatu, mu kubereka ko ibyiza bankoreye mbizirikana”.

    Padiri Revocat Habiyaremye yasabye imbaga y’abakirisitu bari bitabiriye igitambo cya misa y’umuganura, inkunga y’isengesho kugira ngo azabashe gusohoza neza ubutumwa yashinzwe.

    Abapadiri batatu bava inda imwe, umukuru yitwa Padiri Gilbert Ntirandekura, akurikirwa na Padiri Léandre, umuto akaba Padiri Revocat Habiyaremye wahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki 21 Kanama 2021 muri Diyosezi Gatolika ya Byumba.


    source : https://ift.tt/3mF5iD6

  • Nyagatare: Abasore babiri bahaye abaturage amazi meza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kayitare Fred ni umunyeshuri muri kaminuza muri Leta zunze ubumwe za Amerika naho Mwesige Thomas nibwo agisoza kaminuza, bombi bakaba bari mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko.

    Mwesige Thomas avuga ko kuva kera bari bafite igitekerezo cyo kugeza amazi meza mu gace bakomokamo ariko bakomeza kubura ubushobozi.

    Ati “Ni ahantu twavukiye, dukoresha amazi y’amadamu (Valley dams), twagize igitekerezo kuva kera ariko nyine amikoro arabura turabyihorera gusa mu mitwe yacu igitekerezo kigumamo kuko aka gace amazi yaho ni ingume.”

    Avuga ko Kayitare Fred aho yiga muri Amerika bakomeje kujya babiganiraho, yiyemeza kukigeza ku nshuti ze aho yiga na bo bemera gutera inkunga igitekerezo cye.

    Mwesige ngo yagishije inama ubuyobozi bumuhuza na WASAC, bakora inyigo ndetse bemera no kubafasha.

    Agira ati “Yaje kumpamagara ambwira ko yabonye abadutera inkunga ansaba gukora ibishoboka amazi meza akagera mu mudugudu wacu, WASAC yaradufashije cyane, intego tuyigezeho.”

    Kugira ngo amazi abashe kugera mu midugudu ya Akayange ka mbere na Akayange ka kabiri, habanje kubakwa ikigega i Nyamirama cya meterokibe 30.

    Kuri uwo muyoboro bakoze wa metero 2,680 hashyizweho amavomo abiri, rimwe mu mudugudu wa Akayange ka mbere irindi muri Akayange ka kabiri.

    Umusaza Mudasinda Appolinaire avuga ko yanejejwe cyane n’igikorwa aba basore bakoze ndetse yemeza ko biteguye gufata neza amazi babahaye.

    Kayitare Fred aracyari ku ishuri muri Amerika, Mwesige Thomas ni uyu uhagaze i bumoso wenyine
    Kayitare Fred aracyari ku ishuri muri Amerika, Mwesige Thomas ni uyu uhagaze i bumoso wenyine

    Ati “Hashize amezi atandatu bafunze nayikondo twari dufite ngo amazi yayo arashyushye, ubu twakoreshaga ayo mu madamu. Rwose igikorwa cy’aba bana bacu babitekereje, ntitwabona ibintu biturutse ku bana bacu na Leta yacu ngo tubifate nabi, ntidushobora, twaba dukoze icyaha kandi turi abakirisitu, turi abantu bashima ababakoreye ibyiza.”

    Ibikorwa bijyanye no guha abaturage b’imidugudu ya Akayange ka mbere n’aka kabiri ku ntera ya metero 2,680 n’ikigega cya meterokibe 30 byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 29.


    source : https://ift.tt/2WyMASZ

  • Messi arakinira umukino wa mbere PSG imwitezeho byinshi,Real Madrid iha ntarengwa PSG #rwanda #RwOT

    Messi ntabwo arakinira iyi kipe kuva yayigeramo muri uku kwezi, nyuma yo kuva muri Barcelona kontaro ye imaze kurangira.

    Uyu rutahizamu w'Umunya-Argentina aheruka gukina ku itariki ya 11 y'ukwezi kwa karindwi ubwo yafashaga ikipe y'igihugu cye gutsinda Brazil ku mukino wa nyuma wa Copa America.

    Uwo mukino ni na wo rutahizamu Neymar Jr w'Umunya-Brazil aheruka gukina.

    Avuga kuri Messi w'imyaka 34, ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru cya mbere y'umukino, umutoza wa PSG Mauricio Pochettino yagize ati:

    “Afite umurava [ishyaka] mwinshi”.

    “Ni umunyamwuga ukomeye urimo kumenyerana byihuse cyane na bagenzi be bashya bakinana n'imikorere mishya”.

    Rutahizamu Mbappé w'Umufaransa na we ari mu ikipe yo ku mukino wo kuri iki cyumweru, nubwo hari ibyavuzwe kuri ejo hazaza h'uyu mukinnyi w'imyaka 22.

    Real Madrid irimo irashaka kugura Mbappé mbere yuko igihe cy'igura n'igurishwa ry'abakinnyi kirangira ku wa kabiri, tariki 31 y'uku kwezi kwa munani, saa sita z'ijoro zo ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

    Real Madrid yabwiye PSG ko idashaka gukomeza gutegereza imyanzuro yayo bityo ko nibigera kuri uyu wa Mbere itarafata umwanzuro irahita ifunga dosiye yo gushaka Mbappe.

    Real Madrid yahaye PSG miliyoni 170 z'amayero yongeraho izindi 10 nk'inyongera igihe azaba yitwaye neza ariko ntabwo yasubije.

    Real Madrid iracyarwana no kwegukana Mbappe ariko irabizi ko PSG nibyanga izategereza mu mpeshyi itaha ikazamubona ku buntu cyane ko amasezerano ye azaba arangiye.

    Mbappe arifuza gukinira Real Madrid ndetse yanabimenyesheje PSG ariko ubuyobozi buvuga ko butifuza kumurekura.

    Ikinyamakuru Le Parisien cyavuze ko Real Madrid yabwiye PSG ko nibirenga kuri uyu wa mbere nta gisubizo ihawe irahita ihagarika gushaka uyu mukinnyi ikoreshe abo ifite.

    Mbappe nawe ngo yasabye ko umwanzuro uba wafashwe bitarenze kuri uyu wa mbere saa saba z'amanywa kugira ngo ajye mu ikipe y'igihugu azi uko gahunda zimeze.

    Perezida Florentino Perez arashaka ko amakipe yombi yumvikana vuba cyangwa azategereze mu kwezi kwa mbere kugira ngo yumvikane na Mbappe imbanzirizamasezerano.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-arakinira-umukino-wa-mbere-psg-imwitezeho-byinshi-real-madrid-iha