Category: Uncategorized

  • The Ben yasabye inama ku izina yakwita Album… – #rwanda #RwOT

    Iminsi ibaye myinshi The Ben bigaragara ko yabuze, kuko nta ndirimbo ku giti cye mu gihe kirenga umwaka arakora, na mbere yaho yasaga nk'uwahinduye imikorere.

    Gusa, icyo kibazo abakunzi b’uyu muhanzi bahoraga bibaza, yaje kukibasubiza mu minsi ishize, avuga ko amaze imyaka 3 ari gukora kuri Album ya 3 agiye gushyira hanze.

    Kuva ubwo, abakunzi b’umuziki nyarwanda bakomeje kugaragaza ko bishimye, nk'uko rero kandi The Ben abigaragaza, iyi Album irajya hanze mu bihe bya vuba.

    Mu masaha macye ashize, akaba yasabye abafana be kumuhitiramo izina yayita, mu butumwa yashyize ku rukuta ruri mu z'imbere akunda gukoresha rwa facebook.

    Anavuga ko kubwe, yumvaga yayita  ‘Black Tiger’ , iri zina rikaba ritajya kure y'iryo basigaye bamuhamagara rya ‘Tiger B’, yasobanuye ko yatangiye kwitwa akiga mu mashuri yisumbuye, hakaba hari n’imyenda bigaragara ko akora yagiye isohoka yanditseho iri zina rya Tiger B. Yagize ati:”Izina ryiza rya Album, njyewe ndashaka kuyita ‘Black Tiger’. Mwese muratecyereza iki?  Mumpe ibitecyerezo byanyu, reka tujye inama.”

    Mu ndirimbo The Ben aheruka gushyira hanze harimo iyitwa ‘I can’t Get Enough’ yishimiwe cyane, yanifashishijemo umuhanzi wo muri Kenya Otile Brown, yanayikurikije izirimo 'Suko'.

    Kimwe n'iyo yakoranye na Fabien yitwa ‘Ibyiringiro’ iya nyuma aheruka gushyira hanze ni iyitwa ‘Kola’.Album ya 3 ya The Ben arifuza kuyita ‘Black Tiger’ ariko na none yagishije inama niba hari irindi zina ryaba ryiza ririho.

    The Ben aherutse gutangaza ko Album ye amaze imyaka 3 ayitunganyaIngofero n’imyenda bya ‘Tiger B’ , izina ritari kure y'iryo The Ben yifuza kwita Album ashaka gushyira hanze rya ‘Black Tiger'

    KANDA HANO WUMVE ‘I CAN’T GET ENOUGH’ YA THE BEN YAFATANIJE NA OTILE BROWN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108994/the-ben-yasabye-inama-ku-izina-yakwita-album-agiye-gushyira-hanze-anahishura-iryo-yatecyer-108994.html

  • Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yagiriye uruzinduko mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko Abiy Ahmed Ali agirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku mugoroba wo kuri iki cyumweru.

    source : https://ift.tt/3mEYKEw

  • Umutoza Ally Bizimungu yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umutoza Ally Bizimungu wamenyekanye nk’umutoza hano mu Rwanda, akaba yapfiriye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), nyuma y’iminsi yari amaze aharwariye.

    Ally Bizimungu yitabye Imana
    Ally Bizimungu yitabye Imana

    Ally Bizimungu yatoje amakipe menshi mu Rwanda arimo nka Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS, ATRACO Fc, Bugesera, atoza no hanze y’u Rwanda mu makipe arimo Inter Star y’i Burundi, Mwadui Fc yo muri Tanzania, mu gihe shampiyona iheruka yatozaga Etincelles.

    Umuryango wa Kiyovu Sports Ubabajwe kandi wifaranyihe N’ Umuryango wa COACH ALLY BIZIMUNG, ALLY yatoje Amakipe menshi na Kiyovu Sports Irimo,Yitabye Imana uyu munsi, Imana imuhe iruhuko ridashira. @FERWAFA @Rwanda_Sports @FAPA_Rwanda pic.twitter.com/D9Wc2Vzzbq

    — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) August 29, 2021


    source : https://ift.tt/2WAkTZL

  • Umutoza Ally Bizimungu yitabye Imana azize uburwayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umutoza Ally Bizimungu wamenyekanye nk’umutoza hano mu Rwanda, akaba yapfiriye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), nyuma y’iminsi yari amaze aharwariye.

    Ally Bizimungu yitabye Imana
    Ally Bizimungu yitabye Imana

    Ally Bizimungu yatoje amakipe menshi mu Rwanda arimo nka Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS, ATRACO Fc, Bugesera, atoza no hanze y’u Rwanda mu makipe arimo Inter Star y’i Burundi, Muaduyi yo muri Tanzania, mu gihe shampiyona iheruka yatozaga Etincelles.

    Umuryango wa Kiyovu Sports Ubabajwe kandi wifaranyihe N’ Umuryango wa COACH ALLY BIZIMUNG, ALLY yatoje Amakipe menshi na Kiyovu Sports Irimo,Yitabye Imana uyu munsi, Imana imuhe iruhuko ridashira. @FERWAFA @Rwanda_Sports @FAPA_Rwanda pic.twitter.com/D9Wc2Vzzbq

    — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) August 29, 2021


    source : https://ift.tt/38kUoKr

  • Safi Madiba agiye gusohora indirimbo I will… – #rwanda #RwOT

    Safi Madiba ni umuhanzi utajya utenguha abafana be, ndetse ni umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite kuva yatangira kariyeri ye y'umuziki atari mu itsinda. Ibi akaba yarabyerekanye kugeza na n'ubu, mu ndirimbo zitandukanye yagiye asohora, zirimo 'Kimwe Kimwe', 'My Hero', 'Nisamehe', 'Kontwari', iyo aheruka ikaba ari 'Remember Me'.

    Uyu muhanzi ugeze kure umushinga wa nyuma wo gusohora umuzingo we wa mbere amaze igihe ategura, wakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 utinda gusohoka, ariko kuri ubu avuga ko byanze bikunze ugomba gusohoka, ibintu byafungura cyangwa bitafungura.

    Safi Madiba ageze kure Album ye ya mbere

    Uyu muzingo uburaho indirimbo eshanu, umuhanzi Safi Madiba yabwiye InyaRwanda ko izibura azazirangiriza mu Rwanda, ndetse ko ari indirimbo zizaryohera abakunzi b'umuziki we n'umuziki nyarwanda, cyane ko ari umuzingo yitayeho cyane.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Safi Madiba yavuze ko imyiteguro ya Album ye igeze kure, ndetse ko ashimira abakunzi be ku bw'urukundo no kumushyigikira bagenda bamugaragariza umunsi ku munsi, kandi nawe yiteguye kubaha umuziki mwiza.

    Reba hano Safi Madiba ari kumwe na Devon ukorera abahanzi b'ibyamamare ku isi

    Yagize ati: 'Album yanjye igeze ku musozo, yitwa 'Back To Life'. Ni imwe muri Album z'amateka kuri njye kuko ni iya mbere, haraburaho indirimbo eshanu nzaza kurangiriza mu Rwanda, ariko mbere ya byose ndashimira cyane abakunzi b'umuziki wanjye bakomeza kunyereka urukundo umunsi ku munsi.''

    Producer Element niwe uri gukora kuri iyi ndirimbo igiye gusohoka yitwa'I will not lie to u' , ndetse akaba ari umwe mu bakoze kuri iyi Album barimo Madebeat ndetse na Devon, umwenjeniyeri w'amajwi wakoreye jay z na Britney Spears, ufatanya na Safi iyo abaproducer bo mu Rwanda bamwohereje amajwi, ubundi akayakora. 

    Devon yakoreye Jay Z




    Devon akorera ibyamamare birimo Jay Z

    REBA HANO INDIRIMBO REMEMBER ME YASAFI MADIBA IHERUTSE GUSOHOKA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108993/safi-madiba-agiye-gusohora-indirimbo-i-will-not-lie-to-u-iri-kuri-album-back-to-life-yakoz-108993.html

  • Ciza Mugabo Hussein wakiniraga Rayon Sports y… – #rwanda #RwOT

    Ciza yageze muri Rayon Sports mu 2019, avuye muri Mukura victory Sport yari yagiriyemo ibihe byiza. Ciza Hussein na Iragire Saidi, bose basinye muri Rayon Sports bari bamaze imyaka ari abakinnyi beza ba Mukura. Gusa kugeza ubu nta n’umwe usigaye muri Rayon Sports, nyuma y'aho Saidi we yatandukanye n’iyi kipe nyuma y’umwaka umwe gusa ayigezemo, asubira muri Mukura, nabwo bikomeza kwanga aho umwaka w’imikino 2020-2021 warangiye atakiba mu mibare y’ikipe.

    Ciza Hussein yahisemo neza kwerekeza muri Etincelles?

    Ciza Hussein ubwo yakiniraga Mukura, yari umukinnyi ukomeye unagoye gufata dore ko yari na Kapiteni w’ikipe, byaje kumuviramo igihembo cyo guhamagarwa mu Mavubi ariko abura ibyangombwa, gusa ageze muri Rayon Sports yaburiwe irengero. Akenshi hari abakinnyi bagera muri Kigali, cyangwa se ugasanga gukinira APR FC na Rayon bikabagora amazina akabaremerera, umwanzuro mwiza ukaba gusubira inyuma.

    Ciza Hussein yari Kapiteni wa Mukura bwo yasohokeraga u Rwanda Ciza ntiyari gusubira aho yagiriye ibihe byiza?

    Ciza afite abakinnyi 2 bavanye muri Mukura, bongera kuyisubiramo ntibyabahira barimo Alex Nkomezi na Saidi twavugaga. Kuri we agendeye kubyo Etincelles yamubwiye n’umuyobozi Mukura victory Sport irimo, uyu musore abona Etincelles FC ariyo kipe yazuriramo umugara.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108996/ciza-mugabo-hussein-wakiniraga-rayon-sports-yerekeje-muri-etincelles-fc-108996.html

  • AfroBasket: U Rwanda mu rugamba rukomeye rwo gusezerera Guinea rukagera muri 1/4 cy'irangiza #rwanda #RwOT

    Ikipe y'u Rwanda ya Basketball mu gikombe cya Africa ku wa mbere izakina n'iya Guinée kugira ngo zishakemo ikomeza muri kimwe cya kane cy'irangiza.

    Ni nyuma y'uko mu ijoro ryo ku wa gatandatu ikipe y'u Rwanda itsinzwe na Cap-Vert (Cape Verde) ku manota 82 kuri 74, igahita iba iya kabiri mu itsinda.

    Mu mukino wagoye cyane ikipe y'u Rwanda mu ntangiriro, Cap-Vert yabarushije mu duce dutatu (quart-temps) twa mbere, u Rwanda rugaruka mu mukino mu gace ka nyuma.

    Nyuma y'umukino, umutoza w'u Rwanda Cheikh Sarr yabwiye abanyamakuru ko yababajwe n'uko “inama nahaye abakinnyi ntibazikurikije”.

    Kigali Arena yari irimo abafana benshi bari biteze gutsinda Cap-Vert. Marie Claire Kanyamibwa yabwiye BBC ko byamubabaje kuba ikipe yatangiye gukina neza umukino uri kurangira.

    Abakinnyi b'u Rwanda batsinze amanota 14 mu gace ka mbere, 12 mu ka kabiri, 17 mu ka gatatu na 31 mu gace ka nyuma.

    Emile Galois Kazeneza watsinze amanota 18, menshi muri uyu mukino, yayatsinze ahanini mu gace ka nyuma k'uyu mukino.

    Cheikh Sarr ati: “Twahushije amanota menshi hakiri kare, Cap-Vert ni ikipe ikomeye yahise ikora akazi kayo neza.”

    Kanyamibwa ati: “Mu mikino izakurikiraho bizabasaba kwinjira mu mukino hakiri kare, kuko nabonye habaye ikibazo cyo gutangira nabi.”

    Guinée ihagaze ite?

    Umwanya wa kabiri inyuma ya Cap-Vert watumye u Rwanda rugomba gukina na Guinée umukino wo gushaka ticket ya 1/4 ku wa mbere saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Ku wa kabiri w'iki cyumweru ku mukino wa mbere w'iri rushanwa, Tunisia yatsinze Guinée amanota 82 kuri 46, ku wa gatatu Guinée yatsinzwe na Centrafrique ku manota 60 – 61, ariko ku wa gatanu Guinée yihagararaho itsinda Misiri kuri 86 – 78.

    Mu gihe mu itsinda A u Rwanda rwatsinze imikino ibiri, Guinée mu itsinda B yatsinze umukino umwe iba iya gatatu.

    Mu mikino itatu aya makipe yakinnye mu matsinda yayo, u Rwanda rwatsinze amanota 227 rutsindwa 218, naho Guinée yatsinze 192 itsindwa 221.

    Izatsinda hagati y'u Rwanda na Guinea muri 1/4 izahura n'iya mbere mu itsinda C, iyo ni iza gutsinda umukino hagati ya Nigeria na Cote d'Ivoire uba kuri iki cyumweru saa cyenda z'amanywa i Kigali.

    Mu mikino yo gushaka umwanya muri 1/4, Misiri nayo izahura na Angola ku wa mbere saa cyenda z'amanywa.

    Anibal Aurelio Manave, Perezida wa FIBA Africa itegura aya marushanwa, yabwiye BBC ko uyu mwaka AfroBasket “irimo gutungurana cyane”, kuko “nta kipe ifite izina rikomeye iri kujya gukina yizeye gutsinda nka kera.”

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afrobasket-u-rwanda-mu-rugamba-rukomeye-rwo-gusezerera-guinea-rukagera-muri-1-4

  • Mesut Ozil yavuze amagambo yafashwe nko kwihimura ku mutoza Arteta #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umukinnyi wa Arsenal,Mesut Ozil,yavugishije benshi nyuma y'umukino iyi kipe yahozemo yanyagiwemo na Manchester City ibitego 5-0 ikuzuza umunsi wa 3 wikurikiranya itsindwa ndetse itinjiza n'igitego.

    Mesut Ozil wavuye muri Arsenal nabi ndetse n'umutoza Arteta yanze kumushyira ku rutonde rw'abakinnyi yagombaga gukoresha yavuze amagambo yatumye benshi bavuga ko agifite inzika Arteta.

    Mesut Ozil abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,yagize ati 'mwizere inzira'.Ugenekereje yashakaga kuvuga ko abafana ba Arsenal bakeneye kwizera uburyo ikipe iri kubakwa nyamara buri wese arabona ko iri kurimbuka.

    Arsenal imaze gutsindwa imikino 3 yikurikiranya ndetse ya mbere muri Premier League 2021/2022 na Brentford,Chelsea na City.Ibi bintu yabiherukaga muri 1954 gusa kuri iyi nshuro ntirabasha kwinjiza igitego.

    Ilkay Gundogan, Ferran Torres watsinze 2,Rodri na Gabriel Jesus nibo batsindiye City kuri uyu wa Gatandatu gusa Arsenal yahawe ikarita itukura yiheshejwe na Granit Xhaka usanzwe uzwiho kugira ubunyamwuga budahambaye.

    Mesut Ozil wari umaze imyaka isaga 8 muri Arsenal,yanditse buriya butumwa ahita ashyiraho akamenyetso [emoji] y'umutima washwanyaguritse byatumye benshi bemeza ko Arsenal yavugaga cyane ko avuga ko ari umufana wayo.

    Arsenal iri kugenda igana habi bitewe n'imitoreze ya Arteta yibazwaho na benshi,uko ikipe isigaye igura abakinnyi ndetse n'urwego rwo hasi rw'abakinnyi bakuze mu ikipe.

    Mesut Ozil wafashaga ba rutahizamu ba Arsenal gutsinda ibitego kubera imipira myiza yabahaga,ubu ari gukina mu ikipe ya Fenerbahce yo muri Turkia.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mesut-ozil-yavuze-amagambo-yafashwe-nko-kwihimura-ku-mutoza-arteta

  • #AfroBasket2021: Mali irasezerewe, Kenya ibona amahirwe yo kuzahatanira itike ya ¼ (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru muri Kigali Arena hakomeje imikino y’umunsi wa gatandatu wa AfroBasket, aho ku i Saa Sita umukino wari utegerejwe cyane wagombaga guhuza ikipe ya Kenya na Mali, aho iyari gutsindwa yagombaga guhita isezererwa.

    Irushanwa rya AfroBasket ni irushanwa rigaragaramo ubuhanga bwinshi
    Irushanwa rya AfroBasket ni irushanwa rigaragaramo ubuhanga bwinshi

    Agace ka mbere k’umukino karangiye ikipe ya Kenya iri imbere n’amanota 22 kuri 18, aka kabiri Kenya ikomeza kuyobora n’amanota 33 kuri 29, aka gatatu yongera ikinuyuranyo karangira irusha Mali amanota 10 (55-45).

    Mu gace ka nyuma k’umukino amakipe yombi yakomeje guhatana aho iyari gutsindwa yagombaga guhita isezererwa, naho itsinda ikabona itike yo kuzahatanira indi tike ya ¼. Umukino waje kurangira ikipe ya Kenya yegukanye intsinzi ku manota 72 kuri 66.

    Amateka mashya kuri Kenya, amateka yandi ku mutoza Elizabeth ‘Liz’ Mills

    Ikipe y’igihugu ya Kenya yaherukaga kubona itike ya AfroBasket mu mwaka wa 1993, aho iyi kipe yaje ku mwanya wa kane mu makipe icyenda.

    Umutoza Liz Mills wa Kenya nawe yakoze amateka muri iyi kipe
    Umutoza Liz Mills wa Kenya nawe yakoze amateka muri iyi kipe

    Ni amateka mashya ku mutoza Elizabeth ‘Liz’ Mills, uyu akaba ari we mutoza wa mbere w’umugore utoje ikipe mu mikino ya AfroBasket, akaba anabashije kuyifasha kuba yakabya inzozi zo kugera muri ¼ igihe yaba itsinze undi mukino umwe ifite.

    source : https://ift.tt/3Bm7IdP

  • Musanze: Ibendera ryari ryabuze ryabonetse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko rikimara kubura mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge n’inzego z’umutekano, barishakishije ngo baribona mu ma saa moya z’umugoroba, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga Kabera Canisius yabitangarije Kigali Today.

    Yagize ati “Twaribonye mu ma saa moya nko muri metero 50 uvuye aho Akagari kubatse, urebye ni umuntu warifashe arirambika ku ibuye, ni umuntu wahanyuze yigendera waribonye aduha amakuru”.

    Arongera ati “Kugeza ubu nta muntu dukeka, n’abo dukeka bari bafitwe na Polisi bagiye kurekurwa, kuko nta gihamya kindi dufite tubashinja”.

    Uwo muyobozi akeka ko ibyo bikorwa bibi byaba biterwa n’amakimbirane yaba aturuka ku muzamu urinda ako kagari n’abaturage, ari na ho ahera asaba abaturage kujya begera ubuyobozi mu gihe bagiranye amakimbirane bagafatanya gushaka igisubizo.

    Inkuru bijyanye:

    Musanze: Ibendera ry’Igihugu ryibwe ku nshuro ya gatanu

    source : https://ift.tt/3yvA6bE