Category: Uncategorized

  • Platini P yararitse abakunzi be ngo abasusuru… – #rwanda #RwOT

    Platini P muri iyi minsi ufite indirimbo yitwa 'Shimuleta' , benshi bafitiye amatsiko amashusho yayo nyuma yo kumva amajwi yayo, dore ko ariyo ya mbere azaba ashyize hanze nyuma yo gushyira umukono ku masezerano n'ikompanyi yo muri Nigeria izamufasha mu kwagura ibikorwa bye.

    Abinyujije kuri Instagram (ku munsi w'ejo hashize), yagaragaje ko ariwe urasusurutsa abaritabira umukino w'uyu munsi ku isaha yo hagati ya saa kumi na saa kumi n'ebyiri, aho ruraba rwambikanye mu marushanwa y'imikino ya Baskeball, 'Afrobasketball',  hagati y'u Rwanda na Guinee mu nzu ngali y'imikino n'imyidagaduro ya Kigali Arena.

    Platini P yagize ati: 'Ese nabona abantu banjye ejo? Vuga uti yego nzaba mpari, niba uhari vuga uti yego tuzakarage imbavu.' Benshi bakaba bagaragaje ko bazabana n'uyu muhanzi kugeza ubu kubufatanye na One Percent Manager watangiye gusohoka mu bitangazamakuru binyuranye byo muri Nigeria kimwe na ba Burna Boy, WizKid, Patoranking n'abandi.

    Platini yasabye abakunzi be ko barahurira uyu munsi kuri Kigali Arena bakagorora imbavuPlatini mu kinyamakuru kimwe cyo muri Nigeria na WizkidPlatini mu kinyamakuru cya Nigeria bagaruka ku ndirimbo ye 'Shimuleta' batangaza ko yageze hanzePlatini ku rupapuro rumwe na Patoranking

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109007/platini-p-yararitse-abakunzi-be-ngo-abasusurutse-uyu-munsi-mu-mukino-wu-rwanda-na-guinee-m-109007.html

  • Perezida Kagame yageneye ubutumwa Ikipe y’Igihugu mbere yo gukina umukino w’ishiraniro muri Afrobasket #rwanda #RwOT

    Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju yagejeje ubutumwa ku ikipe y’Igihugu ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021.

    Ni ikiganiro aba bakinnyi b’u Rwanda bagiranye na Minisitiri mbere y’umunsi umwe ngo bahure n’ikipe y’Igihugu cya Guinea mu mukino w’ishiraniro ushobora gutuma u Rwanda rusezererwa cyangwa rugakomeza muri 1/4 cy’iri rushanwa.

    Minisitiri Aurore yabwiye aba bakinnyi b’u Rwanda ko Perezida Paul Kagame 'abashimira uburyo bakomeje kwitanga bashimisha Abanyarwanda.'

    Ubu butumwa kandi bwibanze ku kamaro ko gukinana icyizere bafite ishyaka ryo guhesha ishema Igihugu cyabo.

    Perezida Paul Kagame usanzwe akunda umukino wa Basketball, nibura 75% by’imikino u Rwanda rwakinnye muri FIBA Afrobasket, yarayirebye dore ko yarebye umukino wa Mbere u Rwanda rwatsinze iya DRC.

    Perezida Kagame kandi yarebye umukinono u Rwanda rwatsinzwemo na Cap Vert mu gihe uwo rwatsinzemo Angola atawurebye dore ko wanabaye ari ku mugabane w’u Burayi mu ihuriro ryiga ku ishoramari rya Africa.

    Biteganyijwe ko umukino wa kamarampaka uhuza u Rwanda na Guinea uza kuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021 aho u Rwanda ruza kurara rumenye niba rukomeza cyangwa rusezererwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Perezida-Kagame-yageneye-ubutumwa-Ikipe-y-Igihugu-mbere-yo-gukina-umukino-w-ishiraniro-muri-Afrobasket

  • Rubavu: Abasabwe umusoro ku butaka butagombye gusorerwa bahumurijwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, yabwiye Kigali Today ko abafite ibyo byangombwa by’ubutaka bagomba kubikosoza kandi imisoro baciwe ntibazayitanga.

    Yagize “Abahinze icyayi mu gishanga nta misoro y’ubutaka bishyura, na cyane ko ibishanga ari ibya Leta. uwaba yarahawe icyangombwa muri icyo gishanga mu ibarura rusange iryo ni ikosa, arasabwa kugarura icyangombwa kugira ngo iyo misoro ihanagurwe”.

    Uretse abaturage bahinga icyayi mu mirenge ya Nyundo na Nyamyumba mu Karere ka Rubavu babigaragaje, hari abandi baturage na bo bafite ikibazo cy’ibyangombwa by’ubutaka bifite inyito itandukanye n’imikoreshereze y’igishushanyombonera, basabwa kubikosoza.

    Nzabonimpa avuga ko abaturage bafite ibyo byangombwa batazacibwa amafaranga yo kubihindura cyangwa kwishyura serivisi mu guhinduza, kuko amakosa yakozwe n’ibiro by’ubutaka.

    Abaturage bahinga icyayi mu Mirenge ya Nyundo na Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bari bagaragarije ikibazo cyabo Kigali Today mu nkuru yatambutse tariki 27 Kanama 2021.

    Abaturage bavugaga ko basabwe kwishyura imisoro y’ubutaka bwa Leta buhinzeho icyayi mu bishanga, bakifuza ko iyo misoro yakurwaho kuko igihe icyo ari cyo cyose Leta yashaka ubwo butaka bayibusubiza.

    Kuva umwaka wa 2021 watangira, abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu batangiye guhamagarwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, kibasaba kwishyura ibirarane by’imisoro y’ubutaka bafite.

    Bamwe bari babwiwe ko bafite umwenda w’umusoro urenga miliyoni ebyiri, abandi eshatu, mu gihe hari n’abavuga ko imisoro basabwa iruta kure imitungo batunze.

    Hitimana Gregoire ni umuhinzi w’icyayi mu Murenge wa Nyundo, akaba yarasabwe kwishyura umusoro wa miliyoni n’igice, ariko hajyaho ubukererwe umwenda ukaba miliyoni ebyiri zirenga.

    Hitimana yabwiye Kigali Today ko harimo abo byagizeho ingaruka harimo n’indwara ziterwa no guhangayika nk’imitima.

    Iki kibazo cy’umusoro wakwa abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu, abahinzi bafite icyayi mu karere ka Rutsiro bo bavuga ko ntacyo bafite, Hitimana avuga ko nyirabayazana ari ababaruye ubutaka.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abaturage bafite ibyangombwa by’ubutaka birimo amakosa kubijyana ku karere cyangwa ku mirenge kugira ngo bizakosorwe, na ho abadafite ibyangombwa by’ubutaka buri mu gishanga bamenyeshwa ko ntabyo bakeneye kuko ibishanga ari ibya Leta.

    Gusa bamwe mu baturage bavuga ko icyayi cyatewe hagati ya 1964 na 1972 nta tegeko rigenga imikorehereze y’ibishanga ryari rihari. Bamwe bavuga ko ubutaka Leta yita ubwayo babukomora ku murage w’ababyeyi babo abandi bakaba barabuguze.

    source : https://ift.tt/38m00Ej

  • Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed wa Ethiopia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ubwo yari akigera mu Rwanda ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta.

    Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda (Village Urugwiro) igaragaza ko Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bari kumwe (tête-à-tête) ku ngingo zitandukanye ariko zitahise zitangazwa mu buryo burambuye.

    Itangazo ryo kuri Twitter y’Urugwiro rigira iti “Baganiriye ku ngingo zitandukanye z’ingirakamaro zirimo ibijyanye n’umwihariko w’ibihugu byombi, ibirebana n’Akarere ndetse n’ibirebana n’aho isi igeze kugeza ubu.”

    Nyuma y’uwo mubonano Perezida Kagame yakiriye Abiy Ahmed Ali wa Ethiopia ku meza basangira ifunguro rya nimugoroba.

    Kuva mu mwaka wa 2019 Leta ya Ethiopia ihanganye n’Umutwe w’Inyeshyamba witwa TPLF wavukiye mu ntara yitwa Tigray iri mu Majyaruguru y’Igihugu, bakaba batumvikana ku bijyanye n’uburyo bw’imiyoborere y’icyo gihugu ndetse n’ububanyi n’amahanga cyane cyane Eritrea baturanye.

    Ethiopia kandi ikaba ihora ihanganye n’igihugu cya Misiri na Sudan kuva mu myaka myinshi bishingiye ku mikoreshereze y’Uruzi rwa Nil, kuko ibyo bihugu bitifuza ko Ethiopia ihagarika amazi bikoresha mu buhinzi ikubaka urugomero rwa rutura rutanga amashanyarazi.

    source : https://ift.tt/3t5wV9G

  • Ibya Rayon byaba bigiye kujya ku murungo ?…Sadate yahuye na Komite yamusimbuye n’abandi bayoboye #rwanda #RwOT

    Ni umwiherero w’umunsi umwe wabaye kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021 aho komite y’iyi kipe iyobowe na Uwayezu Fidele bahuriye mu nama imwe na bamwe mu bayoboye iyi kiepe barimo Munyakazi Sadate, Murenzi Abdallah, Ntampaka Theogene na Martin Rutagambwa.

    Umuvugizi wa Rayons Sports, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko iriya nama ari 'Ubumwe bw’Aba-Rayon', yabaye kugira ngo bashyire hasi ukudahuza ubundi bimakaze gusenyera umugozi umwe.

    Yagize ati 'Kubera ibintu byagiye biba muri Rayon Sports byo kutumvikana, bakagenda bashyamirana baganiraga uko bakomeza kugira ubumwe, bakagandukira ikipe bakanayifasha bakanafasha n’ubuyobozi, kimwe mu byabaye banakusanyije ubushobozi bwagura abakinnyi, bwakunganira komite.'

    Yavuze ko buri umwe yatangaje ko azagura umukinnyi umwe kandi mwiza kugira ngo ashyigikire iyi kipe yari imaze gusigara inyuma mu kugura abakinnyi.

    Nkurunziza Jean Paul yatangaje ko hari n’abakusanyije miliyoni 10Frw.

    Ati 'Ni igikorwa gitangiye, ababonetse barageza ku bandi batabonetse ibyavuye mu biganiro ku buryo tuzatangira shampiyona turi hamwe.'

    Rayon Sports ifite abakinnyi 13 bafite amasezerano, yaguze abandi bakinnyi 6 iracyashakisha abandi bakinnyi 8.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ibya-Rayon-byaba-bigiye-kujya-ku-murungo-Sadate-yahuye-na-Komite-yamusimbuye-n-abandi-bayoboye

  • Kigali: Umugore yishe ubukwe bw'uwari umugabo we wamutanye abana 3 agashaka kwishakira undi mugore #rwanda #RwOT

    Ubukwe bwabereye mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gikondo buri kuvugwa cyane hirya no hino nyuma y'aho umukwe yatanye umugore wa mbere abana batanu hanyuma uyu mugore wareraga abana wenyine yiyemeza kugera aho bwabereye arabuzambya.

    Ubwo Dukuzumuremyi Janvière yamenyaga amakuru ko umugabo we babyaranye abana batanu maze akamuta agiye gusezerana n'undi mugore mu rusengero,yahise ava mu murima aho yari ari guhinga vuba na bwangu, ahita yitegura ndetse ategura n'abana be kugira ngo ajye kureba niba inkuru yari amaze kwakira ari impamo.

    Umugore akinjira mu rusengero, yasanze pasiteri amaze guhagurutsa abageni ndetse igikorwa cyo kubashyingira kigiye gutangira.

    Acyinjira,yahise ajya imbere aho umukwe n'umugeni bari bahagaze bitegura gusezerana ahita afata amashingu uyu mugabo wamutaye,umudiyakoni aje kumubuza avugira hejuru “Mumbabarire dufitanye ikibazo ntacyo mvugana namwe.”

    Bagerageje kumusohora no kumwinginga ngo bakemura ikibazo gihari arabyanga,yicara hasi ararira ndetse n'abana be yazanye bararira,ibyari ugusezerana birazamba.

    Mu marira n'agahinda kenshi,uyu mugore yagaragaje uko umugabo we yaramutanye abana akaba agiye kubaka urundi rugo nyamara abo yabyaranye n'uyu mugore atamenya uko biriwe n'uko baramutse.

    Nkuko amashusho ya Afrimax TV yari ihari yabyerekanye,Janvière yavugaga ko atari bwemere ko umugabo we asezerana badakemuye ikibazo n'abapasiteri bakamusaba ko yaza bakagikemura ariko akavuga ati “Nawe naze.”

    Byabaye ngombwa ko iki gikorwa kiba gisubitswe, abapasiteri bafata umukwe n'umugeni we ndetse n'uyu mubyeyi wari wazanye n'abana be, bajya kwiherera bonyine kugira ngo iki kibazo bagihe umurongo.

    Byahinduye isura ubwo uyu mugore n'abana batatu binjiraga mu cyumba cy'umwiherero ariko mu kanya gato,uyu mubyeyi uvuga ko yareraga abana wenyine asohoka ndetse arira cyane, agaragaza ko atari kunyurwa n'uburyo ikibazo cye bari kugikemuramo.

    Yashimangiye ko icyo ashaka atari isezerano ry'umugabo wamutanye abana batanu, ahubwo akeneye kubona abana be babiri umugabo yatwaye ndetse akabamwimaho uburenganzira, hanyuma agafata inshingano z'abana be nka papa wabo wababyaye.

    Bitewe n'uburyo uyu mubyeyi yagaragazaga uburyo iki kibazo kiri gukemurwamo, hitabajwe inzego z'umutekano ndetse bidatinze zihita zihasesekara, zigerageza guhuza impande zombi.

    N'ubwo bitari byoroshye, basabye umuryango w'umugabo kubahiriza uburenganzira bw'umubyeyi ku bana be, ndetse akajya ababona igihe cyose abashakiye.

    Mu marira menshi, uyu mubyeyi agaragaza ko ikifuzo cye gikomeye ari ukubona uburenganzira ku bana be umugabo we yatwaye iwabo, ndetse bakabamuha akabirerera kuko abana be batagomba kurerwa nk'imfubyi kandi bagifite ababyeyi bose.

    Mu kiganiro yagiranye n'Ikinyamakuru InyaRwanda,uyu mugore yemeje ko ibyabaye ari impamo ndetse atari kera kuko 'byabaye kuwa gatandatu w'icyumweru gishize,ndetse, anavuga ko icyo akeneye ku mugabo we ari abana babiri b'impanga yamutwaye ndetse bakanashaka uburyo aba bana babyaranye bazabaho.

    Yagize ati: 'Yego iyo nkuru yabaye nimugoroba nta n'ubwo ari kera, byarangiye batabasezeranyije barabirukana mu rusengero, bababwira yuko tuzabanza gukemura ibibazo dufitanye ubwo nyine birangira bupfuye nange ndataha.

    Njyewe icyo nari nkeneye si isezerano. Njyewe umugabo twarabanye ariko tubana mu buryo butemewe n'amategeko, ariko mu gihe ashaka gushaka undi njyewe ntarasezeranye nawe ni uburenganzira bwe, ariko yagombaga kubanza kubahiriza uburenganzira bw'abana yabyaye. Kuko abana batanu ni umuzigo ni umuryango ukomeye ku buryo atansigira inshingano zabo njyenyine ngo nzishobore'.

    Yakomeje ati: 'Ikintu njyewe namushakagaho ni uko ampa abana batanu banjye afite kuko bose bavuka munda imwe ya se na nyina, yamara kubampa ubundi bakangenera n'uko bagomba kubaho n'aho kuba, n'ikizabatunga. Bakamenya niba bagomba kubishyurira ishuri, ibigenerwa umwana byose bakabikora.''

    Uyu mubyeyi yavuze ko hashize imyaka ibiri uyu mugabo amutaye, ndetse amujyanye abana b'impanga yari yaribarutse ku nshuro ya mbere kuko yibarutse impanga inshuro ebyiri.

    Yagize ati: 'Hashize imyaka ibiri antaye, yajyanye bariya bana b'impanga ambwira ko bagiye gusura iwabo ubwo rero inda yansiganye nayo yavuyemo impanga zikurikira izindi yajyanye.''

    Uyu mugore yabwiye InyaRwanda ko abana kugeza na n'ubu atarababona ariko akibategereje, ndetse yakorerwa ubuvugizi kugira ngo ababone ndetse amenyerwe n'uko babaho, naho ubundi ngo ibyo kujya kubana n'undi mugore ni uburenganzira bwe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/kigali-umugore-yishe-ubukwe-bw-uwari-umugabo-we-wamutanye-abana-5-agashaka

  • Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasinywe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli riragira riti “Ubufatanye mu bijyanye n’umutekano ni ikintu cy’ingenzi mu mibanire y’ibihugu byombi. Ni ku nyungu rusange kandi bigira uruhare mu mahoro n’umutekano ku bihugu byombi.”

    Muri iri tangazo kandi abayobozi bombi bagaragaza ugushimangira ubushake mu mikoranire mu kwimakaza umutekano urambye.

    Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Homolo Molibeli n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva tariki ya 23 Kanama, akaba yaraje ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda IGP Dan Munyuza.

    Commissioner of Police Molibeli yavuze ko impamvu y’uru ruzinduko ari ugushyiraho ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Lesotho hashingiwe ku bintu byafasha impande zombi.

    Tariki ya 24 Kanama ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru aba bayobozi bombi bagiranye inama yaje gusozwa hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu bintu bitandukanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

    Aya masezerano akubiyemo ibijyanye n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha, twavuga nko kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka harimo ibijyanye no kubaka ubushobozi bwa Polisi zombi no gusangira amakuru n’ubundi bunararibonye mu by’umutekano.

    Muri aya masezerano harimo ibijyanye no guhanahana amahugurwa, gufatanya mu bikorwa bya za Polisi , gusangira porogaramu zijyanye no kugenza ibyaha n’uburyo bwo kubika amakuru ajyanye nabyo,kurwanya ikwirakwira ry’intwaro no guhanahana amakuru ku gihe ajyanye n’ibyaha n’abanyabyaha. Izi nzego zombi zanemeranijwe gushyiraho ihuriro rihoraho aho hazajya habaho inama kenshi bakaganira ku bibazo by’umutekano n’imbogamizi zawo ku bihugu byombi ndetse no mu karere muri rusange.

    Muri iyi nama yabaye tariki ya 24 Kanama umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko iyi nama iziye igihe kuko akarere gahanganye n’ibikorwa bibi birimo gukorwa n’intagondwa zigendera ku mahame y’idini ya ki Islam harimo nk’ibikorwa by’iterabwoba bibera mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru y’igihugu cya Mozambique.

    Yagize ati” Uruzinduko rwanyu rubereye igihe kuko muri iyi minsi turimo gufatanya kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ki Islam uri mu Majyaruguru y’Igihugu cya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado. Tuzajya duhanahana amakuru kuko ibihugu byacu byombi u Rwanda na Lesotho turimo gufatanya kurwanya iriya mitwe y’iterabwoba muri kiriya gihugu.”

    Ku ruhande rwa Commissioner of Police, Holomo Molibeli yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza umuntu yagira icyo yigiraho ndetse akaba yatera imbere avuga ubufatanye bagiranye na Polisi y’u Rwanda bushingiye ku guhuza inshingano kugira ngo abantu babe mu Isi nziza kandi itekanye

    Yagize ati” Ikoranabuhanga ryahinduye Isi nk’umudugudu ku buryo kubona amakuru no kuyasangira bisigaye byoroshye cyane, ubu bufatanye bukubiyemo ibijyanye no gusangira ibikorwa bimaze kugerwaho, guhererekanya gahunda z’amahugurwa, guhuza ibikorwa by’umutekano no guhanahana amakuru. Ndizera ntashidikanya ko tuzagera kuri byinshi byiza mu rwego rwo kubaka umutekano w’aho dutuye.”

    Muri uru ruzinduko mu Rwanda, umuyobozi wa Polisi ya Lesotho n’intumwa ayoboye basuye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda. Twavuga ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC-Musanze), Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS-Gishari), yasuye abapolisi bakorere mu Ntara y’Iburengerazuba nahandi hatandukanye.

    Aba bashyitsi banasuye ikigo cya Isange One Stop Center, ubwo basozaga uruzinduko rwabo uyu munsi ku Cyumweru taliki ya 29 Kanama Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Lesotho n’intumwa ayoboye basuye ingoro y’amateka n’urugamba rwo kubohora igihugu iherere ku nteko ishinga amategeko. Banasuye urwibutso rwa genoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi bunamira imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri genoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3zGUXKJ

  • Busingye yizeje ubutabera umugore waburijemo ubukwe bw’umugabo babyaranye bwapfiriye mu rusengero #rwanda #RwOT

    Ni amashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaza umugore yinjira mu rusengero afashe umwana mu ntoki mu gihe inyuma ye hari undi mwana na we acigatiye undi bose yabyaranye n’uwo mugabo nk’uko byaje gutangazwa.

    Umwe mu bakunze kugaragaza ko baharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori, Sylvie Nsanga, yifashishije aya mashusho agira icyo asaba inzego.

    Mu mubutumwa Sylvie Nsanga yanyijije kuri Twitter, yavuze ko yishimiye kuba abagore bakomeje gusobanukirwa n’uburenganzira bwabo n’ubw’abana babo.

    Muri ubu butumwa yasangije inzego zirimo, RIB, Polisi y’u Rwanda n’Ubushinjacyaha, Sylvie Nsanga yakomeje agira ati 'Nk’uko mubikora mutabare uyu mubyeyi ari no kubasaba…Icyaha cya mbere ni ukwiba abana akabatandukanya na nyina, akabahisha nta rukiko rwabimuhereye uburenganzira.'

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye wasubiye ubutumwa bwa Sylvie Nsanga, yamwizeje ko uriya mubyeyi azahabwa ubutabera.

    Yagize ati 'Turi gukurikirana iki kibazo kandi ubutabera buzatangwa.'

    Uko byagenze ngo ubukwe bupfire mu rusengero

    Uriya mugore witwa Dukuzumuremyi Janviere usanzwe atuye mu Karere ka Kicukiro, yatangaje ko hari umuntu wamumenyesheje ko umugabo we babyaranye abana batanu agiye gusezerana n’undi mugore.

    Uyu mugore atangaza ko mu bana batanu babyaranye, yamutanye batatu mu gihe abandi babiri b’impanga yabatwaye akajya kubareresha kwa nyirakuru.

    Akimara kumva iyo nkuru y’uko umugabo we agiye gusezerana n’undi mugore, ngo yari mu murima ahita awuvamo yitera utuzi ubundi yerecyeza ku rusengero rw’Itorera EAR i Gikondo.

    Muri ariya mashusho, uriya mugore yinjira mu rusengero agahita yerecyeza aho umugabo babyaranye ahagaze n’uwo bari bagiye gusezerana agahita amufata mu ikoti mu gihe hahita haza abandi bantu bagakomakoma.

    Uyu mubyeyi wavuganaga amarira ko uyu mugabo yamwibye abana babo b’impanga, yahise ahumurizwa n’uwari ugiye gusezeranya umuryango mushya ko atari bubasezeranye ahubwo ko bagomba kubanza gukemura icyo kibazo.

    Uyu mubyeyi we avuga ko yifuza gusubizwa abana be b’impanga kandi uriya mugabo bababyaranye akiyemeza kuzajya amufasha mu kubarera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Busingye-yizeje-ubutabera-umugore-waburijemo-ubukwe-bw-umugabo-babyaranye-bwapfiriye-mu-rusengero

  • Ubutumwa bwa nyina wa Cristiano Ronaldo kuri Manchester United bwazamuye amarangamutima ya benshi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Manchester United yemeje ko Cristiano Ronaldo agiye gusubira muri iyi kipe, nyina w’uyu rutahizamu yayifurije amahirwe ku mukino yaraye itsinzemo Wolves 1-0, bizamura amarangamutima ya benshi.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 27 Kanama 2021, ikipe ya Manchester United yatangaje ko yamaze kumvikana na rutahizamu ukomoka muri Portugal wakiniraga ikipe ya Juventus mu Butaliyani, Cristano Ronaldo ngo abe yagaruka muri iyi kipe.

    Ni inkuru yahsimishije abantu benshi, cyane abakunzi b’ikipe ya Manchester United kuko ari umwe mu bakinnyi babafashije kuryoherwa n’intsinzi Old Trafford.

    Benshi bari bategereranyije amatsiko menshi kumenya ikintu nyina w’uyu mukinnyi azatangaza, cyane ko yari yavuze ko azumvisha umuhungu we umwaka w’imikino wa 2021-2022 akazawukina mu ikipe yamureze ya Sporting CP.

    Ku munsi w’ejo ku Cyumweru abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Maria Dolores Dos Santos Aveiro, yashyizeho ifoto ari ahantu ku mazi, maze iherekezwa n’amagambo yifuriza amahirwe masa Manchester United yari igiye gukina na Wolves.

    Ati 'icyumweru cyiza kuri buri wese. Amahirwe masa kuri Manchester United.'

    Ni ubutumwa bwavuzweho n’abantu barenga 640, bose bagenda bagaragaza amarangamutima yabo kuba kuba uyu rutahizamu yasubiye mu ikipe ya Manchester United.

    Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azerekanwa nyuma yo kuva mu mikino y’ikipe y’igihugu arimo kwitegura kuri ubu.

    Cristiano Ronaldo yinjiye muri Manchester United 2003 avuye muri Sporting CP, 2009 yahise ajya muri Real Madrid yavuyemo muri 2018 ajya muri Juventus yakiniraga.

    Nyina wa Cristiano Ronaldo yazamuye amarangamutima ya benshi kubera ubutumwa yatanze kuri Manchester United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-nyina-wa-cristiano-ronaldo-kuri-manchester-united-bwazamuye-amarangamutima-ya-benshi

  • Mutebi Rashid nyuma yimyitwarire mibi yakomeje kumuvugwaho yasinye imyaka 2 muri Etincelles fc #rwanda #RwOT

    Mutebi rashid umusore ukomoka mu igihugu cyabaturanyi babagande umaze igihe kinini mu rwanda kurubu ugikina nkumunyamahanga wanyuze mumakipe atandukanye gusa ikibazo cyimyitwarire kimugonga. Mugitondo cyo kuruyu wambere amakuru kigalinews24.com yakuye muri bamwe bahafi biwe nuko yamaze gusingira ikipe ya Etincelles fc imyaka ibiri ayikinira nkumwataka wayo. gusa kubakunzi bayo bakomeje kwibaza niba haricyo azabamarira nyuma […]

    The post Mutebi Rashid nyuma yimyitwarire mibi yakomeje kumuvugwaho yasinye imyaka 2 muri Etincelles fc appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/30/mutebi-rashid-nyuma-yimyitwarire-mibi-yakomeje-kumuvugwaho-yasinye-imyaka-2-muri-etincelles-fc/