Category: Uncategorized

  • Cristiano Ronaldo yahishuye ko amaze iminsi afite impungenge #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Portugal uheruka gusinyira ikipe ya Manchester United yahozemo, Cristiano Ronaldo yahishuye ko yari amaze iminsi afite impungenge ko atazabona nimero 7 amenyereweho yari ifitwe na Edison Cavani waje kuyimuha.

    Nyuma yo gukaruka muri Manchester United yaherukagamo muri 2009, hatangiye kwibazwa niba Cavani azemera kumuha nimero 7 Ronaldo amaze imyaka 18 yambara adahindura, uretse ibyo kandi ikaba yaranabaye ikirango cye (CR7).

    Uyu mukinnyi witezweho kuza gufasha ikipe ya Manchester United, byaje kwemezwa ko azambara nimero 7 muri iyi kipe agarutsemo.

    Iyi kipe ikaba hari amafaranga yishuye kuko rimwe mu mategeko ya Premier League rivuga iyo ikipe yamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi izakoresha na nimero kugira ngo bihinduke umwe yamburwe nimero ihabwe undi, bisaba ko hatangwa impamvu yumvikana cyangwe se uwo mukinnyi wamburwa nimera akaba azatandukana n’iyo kipe.

    Edison Cavani wari ufite iyi nimero akaba yemeye kuyiha Cristiano Ronaldo wamushimiye cyane aho yavuze ko yari afite ubwoba ko atazayibona.

    Ati 'ntabwo nari nizeye ko nzongera kwambara nimero 7, ndashaka kugushimira wa Edi (Cavani) kuri iki gikorwa gitangaje wakoze.'

    Edison Cavani nyuma yo gutanga nimero 7, akaba yahise asubirana nimero ye ya 21 asanzwe amenyereweho, ni nyuma y’uko Daniel James wari uyifite yagurushijwe muri Leeds United.

    Cristiano Ronaldo ngo yari afite impungenge zo atazabona nimero 7

    Cavani yahise afata 21

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-yahishuye-ko-amaze-iminsi-afite-impungenge

  • Kagere Meddie yaba yaraguye mu mutego wa Simba SC? Ibye na APR FC byifashe bite? #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko yongereye amasezerano mu ikipe ya Simba SC muri Tanzania y’umwaka umwe, Kagere Meddie amakuru avuga ko ashobora gusohoka muri iyi kipe nk’intizanyo aho bivugwa ko azatizwa ikipe ya APR FC.

    Meddie Kagere amasezerano ye mu ikipe ya Simba SC yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2020-21, amakuru avuga ko Simba SC yahise imwongerera andi masezerano y’umwaka umwe ariko atari uko yari imukeneye ahubwo kubera ko itashakaga ko ajaya muri mukeba wayo Yanga.

    Uyu rutahizamu ntabwo yigeze yifuza kuvuga cyane mu itangazamakuru aho azerekeza mu mwaka utaha w’imikino wa 2021-22, uretse kuvuga ko mu minsi mike abakunzi be bazamenya niba azakomezanya na Simba SC cyangwa niba azayivamo.

    Muri iyo minsi nibwo ibinyamakuru byo muri Tanzania byanditse ko uyu rutahizamu utarahiwe n’umwaka we wa nyuma muri Simba SC, yamaze kongera amasezerano y’umwaka muri iyi kipe ibarizwa Msimbazi, ni na bwo yahise ajyana n’abandi kwitegura umwaka w’imikino(preseason) muri Maroc.

    Kagere ubu uri mu Rwanda mu ikipe y’igihugu yitegura umukino wa Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, yari yifujwe n’ikipe ya APR FC yo mu Rwanda ariko ntibyakunda uretse kuba uyu mukinnyi yumva atarashakaga kugaruka mu Rwanda, ariko na none ikipe y’ingabo z’igihugu yamuhaga amafaranga make.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Simba SC yafashe umwanzuro wo kumwongerera amasezerano itamukeneye cyane ahubwo kwari ukumubuza kuba yajya muri Yanga, mukeba wabo, kuko bari bazi ko yiteguye guhita imusinyisha mu gihe bamurekura.

    Amakuru avuga ko Simba SC yishuye uyu rutahizamu ibihumbi 40 by’Amadorali, ni mu gihe umushahara we ukabakaba ibihumbi 6 by’amadorali.

    Nyuma yo kumara kumusinyisha bari bamaze kwizera ko atajya muri Yanga, hari hasigaye gufata icyemezo niba azahaguma akarwanira umwanya cyangwa se niba bamutiza, gusa kuba umutoza Didier Gomez atamufite muri gahunda ze bafashe umwanzuro wo kuba bamutiza.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kugeza ubu nta mwanzuro urafatwa w’aho azerekeza ni mu gihe bivugwa ko na APR FC yifuje kuba yamutizwa ariko impande zombi zikaba zitarumvikana, aho Kagere we avuga ko niba aje muri APR FC agomba kubona ibyo yabonaga muri Simba SC biri mu masezerano ye.

    Gusa andi makuru y’inyuma y’amarido avuga ko ari gahunda yateguwe na Simba SC na APR FC ariko umukinnyi ntacyo abiziho, aho we agomba kwisanga yageze muri APR FC nk’intizanyo.

    Kagere Meddie ashobora gutizwa muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-meddie-yaba-yaraguye-mu-mutego-wa-simba-sc-ibye-na-apr-fc-byifashe-bite

  • Perezida wa Guverinoma y'Abatalibani yamaze kumenyekana #rwanda #RwOT

    Umwe mu bashinze umutwe w'Abatalibani Bwana Mullah Abdul Ghani Baradar niwe watorewe kuzayobora guverinoma ya Afghanistan igiye gutangazwa vuba.

    Guverinoma nshya y'Aba-Taliban igiye gushyirwaho nyuma y'iminsi mike bamaze bafashe igihugu cya Afghanistan.

    Uyu mugabo wari mu Batalibani bahiritswe ku butegetsi mu myaka 20 ishize,yongeye kugaruka aho kuri ubu agiye kubayobora.

    Ikintu gikomeye Abatalibani basabwa gukora n'ukuzahura ubukungu bwaguye hasi kubera intambara bashoye kuri Leta yariho no kwikuraho icyashya bishizeho mu myaka 20 ishize ubwo ku butegetsi bwabo bishe abantu barenga 240,000 mbere y'uko Amerika itera igihugu igatabara abaturage.

    Bwana Bardar azategekana muri Politike na Mullah Mohammad Yaqoob, umwana w'undi mugabo washinze Abalibani witwa Mullah Omar na Sher Mohammad Abbas Stanikzai, mu myanya ikomeye mu buyobozi.

    Umwe mu Batalibani yabwiye Reuters ati 'Abayobozi bakuru bamaze kugera I Kabul aho biteguye gutangaza guverinoma nshya vuba.'

    Ku byerekeye idini,umuyobozi mukuru ni Haibatullah Akhundzada.Uyu azibanda kuri buri kintu cyose kijyanye n'idini rya Islam no kuriha imbaraga zidasanzwe.

    Abatalibani bafashe umujyi wa Kabul kuwa 15 Kanama 2021 nyuma y'aho bari bamaze gufata ibindi bice by'igihugu.

    Amakuru avuga ko Guverinoma yose igiye gushyirwaho izaba igizwe n'Abatalibani gusa.Abaminisitiri azaba ari 25 ndetse n'inama ikomeye ya Islam.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-wa-guverinoma-y-abatalibani-yamaze-kumenyekana

  • Hari abarokotse b’i Bugesera batizera ko ababahemukiye bafungurwa baba barahindutse #rwanda #RwOT

    Byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’Umuryango Interpeace uharanira amahoro arambye bwakorewe mu Karere ka Bugesera ku bibazo bifitanye isano n’ingaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’imibanire hagati y’abayikoze n’abayikorewe.

    Akarere ka Bugesera ni kamwe mu dufite amateka yihariye kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi kuko kari gatuwe n’Abatutsi benshi bitewe n’ibikorwa by’itotezwa bakorewe bagacirwa muri kariya Karere.

    Ibi byatumye hari umubare munini w’Abatutsi bishwe muri kariya Karere ndetse bamwe basigaraga iheruheru batagira ababyeyi, inshuti n’abavandimwe abandi barasenyewe n’abandi batwawe imitungo yabo irimo amatungo.

    Ibi byatumye umuryango mpuzamahanga Interpeace uharanira amahoro arambye mu bikorwa byawo wibanda muri kariya Karere mu mishinga igamije kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe n’isanamitima, guhuza abantu no kubaka imibereho yabo.

    Muri ibi bikorwa byo guhuza abantu, Frank Kayitare uyobora uyu muryango Interpeace mu Rwanda no mu Karere, avuga ko habaho ibiganiro bihuza abakorewe Jenoside n’abayikoze ndetse n’abakomoka ku bayikorewe n’abakomoka ku bayikoze.

    Frank Kayitare avuga ko ku bijyanye n’imibanire n’ubumwe n’ubwiyunge, ubushakashatsi bwabo bwahuje n’ubwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge buheruka bwagaragaje ko Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda bugeze kuri 94,7%.

    Ati 'Ariko hakaba hakirimo imbogamizi nk’eshatu ; iya mbere ni uko usanga abantu bacye bakivuga bati 'twebwe kugira ngo dutere intambwe tujye kubana n’umuntu waduhemukiye akavuga ati twakwizera gute ko yahindutse ?’. Ikibazo cyo kwizerana.'

    Abagera kuri 20% ntibizera abafungurwa ko bahindutse

    Frank Kayitare ugendera ku gipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kiri kuri 97% mu Karere ka Bugesera, avuga ko iyi 3% 'isigaye ni ho usangamo abo bantu bavuga bati 'njyewe kugira ngo nizere umuntu wagize uruhare muri Jenoside birangoye’.'

    Indi mbogamizi ihari, ni uko hakirimo kwishisha aho bamwe mu barangije ibihano bari barakatiwe bagaruka mu muryango nyarwanda ariko bakaba bakitinya.

    Frank Kayitare avuga ko hakwiye kongerwa ingufu mu gutegura abagiye gusubira mu muryango mugari ariko n’abo agiye gusanga na bo bakigishwa 'Kugira ngo aho ajya nyine bumve ko yego ni byo yakoze ibyaha yarahanwe, noneho banamufashe kongera gusubira mu buzima bw’aho yigirira icyizere agire n’icyo akorera sosiyete nyarwanda.'

    Avuga ko muri buriya bushakashati, basanze muri kariya Karere, abagera kuri 20% mu barokotse bagira impungenge zo kwizera abafunguwe ndetse n’abafunguwe na bo bakaba barenga uyu mubare ho gato mu basohokana ipfunwe.

    Ati 'Iyo mibare murumva ko atari micye, ni yo mpamvu abantu baba twe n’abafatanyabikorwa babishyiramo ingufu.'

    Ahagikeneye imbaraga zizahashyirwa

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko mbere na mbere bemera ishingiro rya buriya bushakashatsi kuko kariya Karere gafite umwihariko mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ingaruka zako.

    Avuga kandi ko n’ibyavuye muri buriya bushakashatsi bigaragaza ko hakiri abantu bagifite ihungabana rigikomeza kuzitira bamwe kugira imbaduko yo kwiteza imbere ndetse bikanatuma bamwe batabana neza n’ababahemukiye.

    Gusa avuga ko aka Karere gasanzwe gafite ibikorwa bifasha abantu guhura nk’imidugudu y’ubumwe n’ubwiyunge ituwemo n’abarokotse Jenoside ndetse n’abayikoze.

    Ati 'Dusanzwe dufite n’amatsinda afite ibikorwa ahuriyeho nk’ubuhinzi, za Koperative zihije Abanyarwanda bavuye mu bice bitandukanye by’amateka bituma nubundi bajya hamwe.'

    Avuga ko ibyagaragajwe na buriya bushakashatsi na byo bigiye kwitabwaho by’umwihariko ibijyanye n’abantu bagifite ihungabana ariko ntibagire n’imbaraga zo kujya gushaka ubufasha ku buryo ubu ababishinzwe bagiye kujya basanga abaturage aho batuye kugira ngo bamenye ibibazo by’ihungabana bafite.

    Ambasaderi Nicola Bellomo uhagarariye Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda wanateye inkunga buriya bushakashatsi, avuga ko uriya muryango uhora uzirikana ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ndetse no gushyigikira ibikorwa n’imishinga byose bigamije gufasha u Rwanda kwikura mu ngaruka zasizwe na Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Mu by’ukuri nishimara cyane intambwe u Rwanda rumaze gutera muri iyi myaka 27 ishize, kandi ubu bushakashati bwongeye kugaragaza iyo ntambwe yatewe biturutse ku bushake bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda na none kandi hakaba hari n’ahantu hagikenewe gushyira imbaraga mu buryo bwihariye.'

    Src : Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Hari-abarokotse-b-i-Bugesera-batizera-ko-ababahemukiye-bafungurwa-baba-barahindutse

  • Yarambwiye ngo ngiye gutaha – Aline wagaragye mu ndirimbo za Jay Polly yavuze ibyo bavuganye bwa nyuma, amafaranga yishyuwe(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umutoni Aline uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro ubwo yifashishwaga mu mashusho y’indirimbo, cyane mu za Jay Polly, yavuze ko ari mu bantu bavuganye na Jay Poolly bwa nyuma amubwira ko agiye gutaha ariko atari azi ko ari bwo buryo agiye gutahamo.

    Aline wanabaye umujyanama w’umuhanzi P Fla, mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko kuwa Mbere w’iki cyumweru yavuganye na Jay Polly bamaze imyaka 10 baziranye ariko atari azi ko ari bwo bwa nyuma bavuganye kuko yatunguwe no kubyuka ku wa Kane yakirizwa inkuru y’uko yaraye apfuye ku wa Gatatu.

    Jay Polly ngo bavuganaga yifitiye icyizere amubwira ko bigiye gutungana agataha, gusa ngo ntabwo yari azi ko ari bwo buryo agiye gutahamo.

    Ati 'Narabyutse nsanga bambuze ariko sinamenya uwo ari we, bongera kumpamagara numva ni Joshua, arambwira ngo ngiye kuza ibyange ndabona bigeye kugera ku musozo ariko sinari nziko agiye kuza muri buno buryo, yumvaga ko agomba gutaha kuko iminsi 30 yari yararangiye, hanyuma koko yatashye.'

    'Urumva yavugaga ko ngo ubutabera buzakora akazi kabwo, we yumvaga ko arengana wenda kuko yanavuze ko urumogi atari urwe ari urwo bazanye iwe, ko urwo bamusanzemo ari urwa kera, ariko na none ubutabera nicyo bumaze bugomba kubanza gutohoza neza niba ari byo cyangwa atari byo, tuganira bisanzwe ambwira ngo ava muri siporo akanywa icyayi, ubuzima bugakomeza.'

    Avuga ko kimwe mu bintu byamubabaje ari uko kuva Jay Polly yafungwa muri Mata 2021 atigeze agira amahirwe yo kumusura bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, inshuro zose yagerageje byaranze.

    Kimwe mu bintu atazibagirwa kuri uyu muraperi ni uko akibyara imfura ye y’umukobwa, yigeze kumwoherereza amafaranga ibihumbi 35 ngo agure amata.

    Ati 'ndibuka nkibyara umukobwa wanjye w’imfura ndi kwa Nyirinkwaya, mvuye mu cyumba nabyariyemo, yanyoherereje ibihumbi 35 ngo ugure amata.'

    Ikindi ni uko yakundaga kumubwira ko bagomba gukora kugira ngo abana babo bazabeho neza.

    Ibyo kuba barakundanye yavuze ko ntabayeho uretse kuba bari inshuti magara ariko batigeze bakundanaho na rimwe.

    Yakomeje avuga ko Jay Polly abantu bamuzi nk’umunyakosa atari byo ahubwo we yakundaga kugira umwaku.

    Ati 'Hari ukuntu Jay Polly yari ameze bitandukanye n’uko abantu bamufata, yego ushobora kugira umwana uhora agwa mu makosa atari uko yakunaniye ariko kubera amahirwe make agahora mu makosa bitamuturutseho ahubwo ari nk’umwaku, ku bantu bamuzi bazi ko atandukanye n’ukuntu yavugwaga.'

    Ngo yari yaramaze gukura ubu gahunda yari afite hari ejo hazaza he, yateguraga uburyo yazareramo abana be babiri yabyaye.

    Yahishuye ko mu ndirimbo Akanyarirajisho y’uyu muhanzi yagiyemo yamwishuye ibihumbi 300, yumvaga ari amafaranga cyane kuri we wari ufite imyaka 19 icyo gihe.

    Uretse iyi ndirimbo 'Akanyarirajisho’ Aline yagaragayemo, yanagaragaye mu ndirimbo 2 Dream Boys yakoranye na Jay Polly, 'Mpamariza Ukuri’ na 'Mumutashye’.

    Aline Umutoni avuga ko yavuganye na Jay Polly amubwira ko agiye gutaha ariko atari azi ko ari bwo buryo agiye gutahamo

    Jay Polly yitabye Imana ku wa Gatatu w’iki cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yarambwiye-ngo-ngiye-gutaha-aline-wagaragye-mu-ndirimbo-za-jay-polly-yavuze-ibyo-bavuganye-bwa-nyuma-amafaranga-yishyuwe-video

  • Dushyigikiranye twese twatera imbere: Esther avuga ku ndirimbo ye nshya “Ngira nkugire” #rwanda #RwOT

    Umwe mu bari [n’abategarugori] mbarwa mu rw’imisozigihumbi bihebeye ‘Inanga’, Esther Niyifasha ni umukristo wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana mu njyana gakondo, hakiyongeraho n’izo yagiye asubiramo cyangwa se yanditse ubwe zose zigaruka ku kubumbatira umuco nyarwanda. Aha twavuga nka: Tumurikire, Shira iyo ntimba, Kibondo cyanjye n’izindi,…

    Kuri ubu uyu muhanzikazi yasohoye inshyashya yise “Ngira nkugire” ifite umwihariko ugereranyije n’izayibanjirije, ikaba ibumbatiye ubutumwa bukangurira abantu gukundana urukundo rutari urumamo, nk’uko Esther yabitangarije Agakiza.org mu kiganiro twagiranye.

    “…Zana italanto yawe nanjye nzane inanga yanjye dufatanye maze tumurike habone…, Erega na Rurema yaturaze umurage w’urukundo…”, ayo ni amwe mu magambo agize Ngira nkugire.

    Ashimangira ubutumwa bwe yanyujije muri iyi ndirimbo, Esther yatubwiye ko nta ntsinzi yabaho hatariho gutahiriza umugozi umwe. Ati” Dushyigikiranye twese twatera imbere. Iyo umuntu abashije kugira icyo ageraho ntabashe gufasha abari inyuma ye, simbyita ko aba yatsinze byuzuye. Gutsinda byuzuye, wagakwiye no gufasha abandi, wibuke ko hari abababaye niba wagize umugisha wo kurya uyu munsi ukagira n’ibyo usigaza ukibuka ko hari n’abatabashije kubibona ukabafasha. Buri muntu wese akwiye kubaho ariko afite undi yabeshaho, ku kigero umuntu wese ariho hari undi yabeshaho”

    Ngirankugire ifite iminota itatu n’amasegonda cumi n’arindwi(3:17), umwihariko wayo ni uko icuranzwe mu buryo bwa African, bikanagaragazwa kandi n’ibikoresho byayigaragayemo, abayibyinnyemo, yewe n’ubutumwa bwayo bukangurira abantu kugirana ubumwe ni ibintu ubona ko biri mu njyana imwe.

    Abajijwe niba hari ubumwe n’urukundo rugaragara muri bagenzi be b’abahanzi b’izaririmbiwe Imana, dore ko hari n’abatabura kugaragaza ko ngo naho haba hajya humvikanamo urunturuntu, Niyifasha yadusubije muri aya magambo ati” Sinavuga ko ari ijana ku ijana, ariko ubumwe burahari. Nka 70% cyangwa 80% buriho, kubera ko niba usohoye indirimbo bagenzi bawe bakabyishimira, bakayisangiza, bakagushyigikira, ni ubumwe.

    Kandi no gukorera hamwe, mugenzi wanjye tukavuga tuti duterane inkunga dukorane indirimbo iyi n’iyi, mbona ko ari ikintu kiza kandi njye aho bigeze ndabishima, hari aho byavuye hari n’aho bigeze. Navuga ngo birusheho kwaguka cyane!”

    Nyuma y’igihe kinini icyorezo cya Covid 19 gihagaritse ibikorwa byinshi ku isi ndetse no mu Rwanda, ku itariki ya 1 Nzeri nibwo inama y’abaminisitire yayobowe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame yemeje ko ibitaramo nabyo bigiye gufungurwa. Esther yabwiye Agakiza.org ko nubwo nta serukiramuco cyangwa igitaramo aramenyeshwa ko azacurangamo, ariko ngo yiteguye kuzahita yitabira igihe cyose yatumirwa azakora icyo yahamagariwe.

    Ishimwe ku Mana no ku bakurikira ibikorwa bye, n’icyo asaba abakunzi be muri rusange

    “Imana iba yaraduhaye impano ariko na none ikakongereraho umugisha wo kugira abo ubiha. Ni umugisha ukomeye kugira abantu bagukunda bakita ku byo ukora, ndabashimira Imana ibahe umugisha. Abakomeje gukora subscribe, abakomeje kureba indirimo zanjye no kuzumva, ni ukuri ndabashimiye cyane Imana ibahe umugisha. Icyo nabasaba(abakunzi be, n’abakurikirana ibikorwa bye)ni ugukomeza kunshyigikira, impano hari aho igera ari Imana ariko Imana ikorera mu bantu. Abo baterankunga rero ndabakeneye kugira ngo bye kuguma aho biri, ahubwo bizamuke no mu rundi rwego”

    Niyifasha Esther mu gihe gito amaze akora umuziki uhimbaza Imana mu njyana gakondo, byagaragaye ko ibihangano bye byagiye byakirwa neza kandi bikanyura benshi. Bikaba akarusho iyo urebye uko yishimiwe mu birori bitandukanye yagiye agaragaramo nk’ubukwe asubiramo indirimbo z’abandi zagiye zikundwa hambere, ibintu ubona ko bitanga ikizere gikomeye ku hazaza h’uyu mwali ukora ivugabutumwa mu buryo bwo kuririmba cyane mu njyana gakondo. Kuruhembe rw’imbere hakaza igikoresho gakondo kitwa ‘Inanga’.

    Reba hano Ngira nkugire – Esther Niyifasha (Official Video 2021)

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dushyigikiranye-twese-twatera-imbere-Esther-avuga-ku-ndirimbo-ye-nshya-Ngira-8360.html

  • Umunya-Kenya agiye guserukira u Bwongereza mu… – #rwanda #RwOT

    Miss Muthania yahigitse bagenzi be 42 bageranye mu cyiciro cya nyuma, Akanama Nkemurampaka kamwemeza nka Nyampinga w'u Bwongereza 2021, kuva mu ijoro ryo ku wa 27 Kanama 2021 mu birori byabereye ahitwa Mill Hill.

    Ni we uzaserukira iki gihugu mu irushanwa rya Miss World rizahuza abakobwa b'ikimero bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, rizabera mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico, tariki 16 Ukuboza 2021.

    Uyu mukobwa w'imyaka 25 y'amavuko yavukiye mu Bwongereza ku babyeyi b'abanya-Kenya. imyaka yo mu bwana bwe ayimara mu gihugu cya Kenya.

    Ubu abarizwa mu Bwongereza mu Karere ka Luton Bedfordshire aho abana na nyirakuru. Avuga indimi enye, agakunda umuziki wo mu bwoko bwa Salsa.

    Muri Gashyantare 2021, uyu mukobwa yegukanye ikamba rya Miss All Africa Colours England ryateguwe mu rwego rwo kwamagana ivangura rikorerwa Abanyafurika muri Amerika ibizwi nka 'Black Lives Matter'.

    Miss Rehema Muthamia yavuze ko yabaye mu rukundo rw'umuravumba rutuma yitabira irushanwa rya Miss England kugira ngo abone inzira yo gutinyura n'abandi bakobwa banyura mu bikomeretsa umutima.

    Uyu mukobwa wasoje amasomo muri Kaminuza ya Sussex, yambitswe ikamba asimbura Dr Bhassa Mukherjee wari umaze imyaka ibiri afite iri kamba kubera ko mu 2020 iri rushanwa ryasubitswe kubera Covid-19.

    Miss Rehema avuga ko ikamba yambitswe rizamufasha gutinyura abagore n'abakobwa bahohoterwa mu rukundo.

    Ati 'Navuga ko ibihe bigoye nanyuzemo mu buzima bwanjye n'ihohoterwa no kubuzwa amahwemo igihe nari mu rukundo. Iki n'ikibazo abantu badakunda kuvugaho cyane cyane abakobwa. Cyakora byamfashije kurusha kwimenya no kwisobanukirwa.'

    'Urebye no kuba iby'ubuzima bwanjye bw’urukundo n'ihohoterwa byaramenyekanye mu itangazamakuru nabyo byari izindi ngorane kubibamo.'

    Uyu mukobwa yavuze ko nyuma yo guca mu bihe by'umwijima mu rukundo, igihe cyageze arisobanukirwa amenya icyo ashaka mu buzima bwe bituma yitabira iri rushanwa 'kugira ngo azafashe n'abandi bakobwa bari kunyura mu bihe nk'ibyo yanyuzemo'.

    Mu 2019, Miss Rehema yashwanye bikomeye n'umukunzi we Lorenzo. Uyu musore yamutukiye mu ruhame, amwandikira ubutumwa budashira, aramuhamagara kuri telefoni, yifashisha email akomoretsa umutima we koko!

    Kugeza ubwo Police yafashe icyemezo cyo kubuza uyu musore kutazigera yongera guhura n'uyu mukobwa. Ndetse muri Gashyantare 2021, uyu musore yagejejwe mu rukiko akurikiranyweho guhohotera umukunzi we.

    Urukiko rwo muri Brighton rwafashe umwanzuro wo kumuha amezi 12 atagira aho ahurira n'uyu mukobwa, ahabwa amasaha 30 yo kumara mu kigo cyita ku bafite ibibazo byo mu mutwe anacibwa amande y'ama-Pound 500.

    Rehema uvuka ku babyeyi b'abanya-Kenya agiye guserukira u Bwongereza muri Miss World 2021
    Miss Rehema yavuze ko yabaye mu rukundo rusharira bituma yiyemeza guhatanira ikamba kugira ngo azafashe n'abandi banyura mu bihe nk'ibye


    Miss Rehema avuga ko mu 2019 yazengerejwe n'umukunzi we, ku buryo telefoni yasonaga umutima ukenda kumuvamo


    Uyu mukobwa iminsi y'ubwana bwe yayimaze muri Kenya mbere y'uko ajya kubana na Nyirakuru mu Bwongereza

    Rehema yavuze ko yarokotse urukundo rw’ibikomere

    Uyu mukobwa w’imyaka 25 yahembwe ama-Pound 2,000

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109139/umunya-kenya-agiye-guserukira-u-bwongereza-muri-miss-world-109139.html

  • Urubanza rwa Dr Pierre Habumuremyi rwasubukuwe – #rwanda #RwOT

    Dr. Habumuremyi yari yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itatu n’igice no kwishyura ihazabu ya miliyoni 892.200.000 Frw. Uyu mugabo watawe muri yombi muri Nyakanga umwaka ushize, yahise avujirira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yandika inyandiko igizwe na paji 20 asobanura impamvu z’ubujurire bwe.

    Uyu mugabo w’imyaka 60, yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rutari rufite ububasha bwo kumuburanisha, kuko icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, nawe ubwo adahakana, kitaburanishwa mu nkiko zisanzwe, ahubwo kiburanishwa mu rukiko rw’ubucuruzi kandi ntigifatwe nk’icyaha, ahubwo kigafatwa nko kurenga ku masezerano hagati y’impande ebyiri.

    Ubushinjacyaha nabwo bwajuriye busaba Urukiko gutesha agaciro ubujurire bwa Dr. Habumuremyi, bukavuga ko icyo buregera atari impaka ziturutse ku ikoreshwa ry’inyandiko mvunjwafaranga, ahubwo ari icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe kandi cyakozwe abizi, giteganywa mu mategeko ahana ibyaha.

    Buvuga ko icyo gikorwa ubwacyo gihagije kuba yagihanirwa cyane ko na we mu mvugo ze adahakana ko izi sheki yazitanze kandi azi ko nta mafaranga ahagije yari afite kuri konti.

    Dr. Habumuremyi kandi yari yasabye ko imitungo ye itagahujwe n’imitungo ya Christian University kuko atari kaminuza ye, ahubwo ko yari umunyamigabane muri iyo kaminuza, bityo ikwiye gutumizwa ikaburana ku byaha iregwa, icyemezo Urukiko rwubahirije.

    Uyu mugabo kandi yari yavuze ko ibikorwa byo kwishyura ba rwiyemezamirimo iyi kaminuza yari ifitiye imyenda byarimo kugenda neza, kuko yari isigaje miliyoni 25 Frw muri miliyoni 155 Frw ubushinjacyaha bwaregaga Christian University kwambura.

    Ubushinjacyaha bwo buvuga ko kuba hari amafaranga amaze kwishyura ba rwiyemezamirimo, bidakuraho ko izo sheki zatanzwe kandi kuzitanga byonyine bigize icyaha naho kwishyuraho make bikaba bitakibuza kuba icyaha. Icyo kwishyura byafasha ngo ni mu gihe cyo gutanga ibihano bikaba wenda byaherwaho bimubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Ku kuba aburanishwa n’urukiko rutabifitiye ububasha, ubushinjacyaha buvuga ko itegeko rigena ububasha bw’inkiko riteganya ko inkiko z’ibanze ziburanisha ibyaha bihanishwa igihano cy’igifungo kitarengeje imyaka itanu ari naho icyaha Habumuremyi akurikiranyweho kibarizwa.

    Abunganizi ba Dr. Habumuremyi batangaza ko mu ibarura bakoze, basanze umukiliya wabo ashobora kwishyura miliyoni 55 Frw gusa, mu gihe banakomeza gusaba ko uyu mugabo arekurwa kuko afite uburwayi bugera kuri butanu burimo umutima, kandi bubiri mu burwayi butanu abanye nabwo akaba yaraburwaye amaze kugera muri gereza.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rurakomeza kumva impamvu z’abashaka indishyi kubera ingaruka bagizweho n’ibyaha bya Dr. Pierre Damien Habumuremyi.

    Dr. Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe hagati ya tariki 7 Nyakanga 2011 kugeza tariki 24 Nyakanga 2014, mbere yo gusimburwa na Anastase Murekezi kuri uwo mwanya.

    Mbere y’uko aba Minisitiri w’Intebe, Dr. Habumuremyi yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) avamo aba Minisitiri w’Uburezi.

    Nyuma yo kuba Minisitiri w’Intebe, uyu mugabo yaje no kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi.

    Dr. Habumurenyi Pierre Damien yigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye

    source : https://ift.tt/3zHDgus

  • Canal+ yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango Empower Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu masezerano basinyanye kuri uyu wa 2 Nzeli 2021, Canal+ na Empower Rwanda biyemeje gufatanya mu mishinga igamije kwita no guteza imbere abagore n’abakobwa.

    Muri aya masezerano bumvikanye ko Canal+ izajya ifasha ikanatera inkunga yaba mu buryo bw’amafaranga, ibikoresho n’ibindi imishinga itandukanye y’umuryango Empower Rwanda.

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko yishimiye aya masezerano kuko azafasha abana b’abakobwa kwihangira imirimo bityo bikaba byanagabanya ihohoterwa bakunze guhura naryo.

    Yagize ati “Twishimiye kuba tugiye gufatanya n’umuryango wa Empower Rwanda mu mishinga itandukanye yo guteza imbere umwana w’umukobwa n’umugore, tunaharanira uburenganzira bwe. Twizeye ko bizagira ingaruka nziza bikanagaragaza impinduka mu mibereho y’umugore mu buzima bwa buri munsi.”

    Umuyobozi w’Umuryango Empower Rwanda, Olivia Promise Kabatesi, yashimiye Canal+ yabahisemo ngo bakorane.

    Uyu muyobozi yavuze ko imikoranire yabo na Canal+ izabafasha mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo iharanira guteza imbere no guharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana w’umukobwa.

    Ati “Aya masezerano azadufasha gushyira mu bikorwa imishinga myinshi igamije guteza imbere umugore n’umwana w’umukobwa.”

    Yakomeje avuga ko hari umubare munini w’abagore n’abakobwa bari mu bwigunge kubera ibibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hamwe na Canal+ bateganya guhugura abakobwa n’abagore benshi, abataye ishuri bakarisubiramo, abatagishoboye kwiga amashuri asanzwe bakayoboka imyuga kugira ngo bagire ubumenyi bwo kwihangira imirimo.

    Ku ikubitiro Canal+ yahaye uyu muryango ibikoresho byo mu biro, iyi ikaba intangiriro ku rugendo rw’igihe kirekire batangiye.

    Canal + yasinye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango Empower Rwanda uharanira uburenganzira n’iterambere ry’umugore n’abana b’abakobwa

    Umuyobozi w’umuryango Empower Rwanda, Olivia Promise Kabatesi, yashimiye Canal+ yabahisemo ngo bakorane

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko yishimiye aya masezerano kuko azafasha abana b’abakobwa kwihangira imirimo bityo bikaba byanagabanya ihohoterwa bakunze guhura naryo

    Ku ikubitiro Canal+ yahaye uyu muryango ibikoresho byo mu biro, iyi ikaba intangiriro ku rugendo rw’igihe kirekire batangiye

    source : https://ift.tt/3BHCKNk

  • Umutinganyi Lil Nas yashyize hanze ifoto atwite yibasirwa na beshi maze abasubiza ijamabo rikomeye[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amofoto y'uyu muhanzi n'ubwo bitakiriwe neza na bamwe, Lil Nas X yavuze ko aya mafoto ari ateguza album yenda gusohora, ndetse ko iyi album ayifata nk'umwana we ariyo mpamvu avuga ko atwite.

    Montero Lamar Hill wamamaye ku izina rya Lil Nas X, ni umuraperi ugezweho muri Amerika, by'umwihariko azwiho kuba ari umutinganyi wabyemeye kumugaragaro. Lil Nas X ukunze no kugaragara yambaye imyenda y'abakobwa, kuri ubu yongeye gutungura abantu ubwo yerekanaga amafoto atwite. Aya mafoto akaba yayasohoye mu rwego rwo kurarikira abafana be, album azasohora muri uku kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

    Lil Nas X wakoresheje photoshop akerekana atwite nyamara adatwite, yavuze byinshi kucyabimuteye mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru People Magazine. Yagize ati: 'Nari maze kumva igitero cya Megan Thee Stallion ku ndirimbo yacu Dolla Sign Slime, mpita numva ko album ndi gutegura ari nk'umwana wanjye wenda kuvuka, maze mpamagara unyambika (Stylist) mubwira ko tugomba gusohora amafoto yamamaza album yanjye''.

    Yakomeje agira ati''Nkimara kumubwira igitekerezo cy'uko album yanjye ndikuyigereranya n'umwana wenda kuvuka, yahise ambwira ko byoroshye gukora amafoto. Nibwo nahisemo gukora amafoto meze nk'umugore utwite, kuko iyi album ni umwana wanjye ngiye kubyara''. Ibi Lil Nas yabitangaje nyuma y'aho aya mafoto atwite yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko yarengereye abandi bagashima igitekerezo yagize cyo kuyamamaza.

    Mbere y'uko Lil Nas X asohora amafoto atwite, yabanje no gusohora indi foto itaravuzweho rumwe na benshi, igaragaza emoji's z'abahungu batwite, iyi akaba yarayikoze agendeye ku ifoto ya Drake yakoresheje yamamaza album 'Certified Lover Boy' yerekanaga abakobwa batwite. Si ubwa mbere Lil Nas x yakora ibintu bitangaje, dore ko yasohoye amashusho y'indirimbo yitwa 'Call me by Your Name' amugaragaza ari kubyinana na Satani.

    Lil Nas X w'imyaka 22 umaze kumenyerwaho gukora ibintu bitangaje, birimo kwamamaza inkweto zirimo amaraso y'abantu nyuma zigakurwa ku isoko, aherutse no kwerekana umuhungu bahuje igitsina bakundana. Kuri ubu yavuze ko iyi album agereranya n'umwana atwite, ko izasohoka ku itariki 17/09/2021.

    Refe:dailymail.co.uk

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umutinganyi-lil-nas-yashyize-hanze-ifoto-atwite-yibasirwa-na-beshi-maze