Category: Uncategorized

  • “Nakwishimira kubona umuhanda witwa Paul Kaga… – #rwanda #RwOT

    Biramenyerewe cyane ko ahantu runaka, ku mihanda ndetse no mu ma karitsiye  harangwa n'imibare runaka nyamara umuhanzi akaba n'umunyamakuru Auncle Austin we asanga iyo mibare ikwiye gusimbuzwa abantu bafite byinshi bagejeje kuri sosiyete.

    Mu butumwa Uncle Austin yanyujije kuri konti ye ya instagram yabwiye umujyi wa Kigali ko yakwifuza kubona imihanda yitiriwe abantu bafite ibyo bagejeje kuri sosiyete bikabafasha mu buryo butandukanye.

    Yagize ati''Aho kugira ngo duhe imihanda imibare, twagira imihanda muri Kigali yitiriwe abantu bakoze ibihagije ku bwa sosiyete yacu. City of Kigali mubitekerezeho, nakwifuje kubona umuhanda witwa Paul Kagame, cyangwa uwitwa Jay Polly.''

    Ni ubutumwa bwakurikiwe n'ibitekerezo by'abakunzi ba Uncle Austin batandukanye bagiye bamushimira ku bw'igitekerezo cyiza abagejejeho ndetse bamwe banamubwira ko bari bari kubitekerezaho ari nako banamwunganira mu bitekerezo. Uwitwa Jeff Educator yagize ati: ''Cyangwa tuzashake ahantu tuhamwitirire, icya mbere ni uko itangangazamakuru ribyamamaza. Ko tuvuga kwa Gakire, kwa Nayinzira ,…”

    Uncle Austin yasabye Umujyi wa Kigali ko aho gushyira ku mihanda imibare wajya uhashyira amazina y’abanyabigwi

    Ni abantu b'ingeri zitandukanye ndetse n'abafite aho bahuriye n'imyidagaduro yo mu Rwanda bashyigikiye icyo cyifuzo cy'umuhanzi akaba n'umunyamakuru Uncle Austin bamubwira ko rwose igihe kigeze kugira ngo bibe.

    REBA HANO INDIRIMBO DUPFA IKI YA UNCLE AUSTIN AHERUTSE GUSOHORA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109163/nakwishimira-kubona-umuhanda-witwa-paul-kagame-nuwitwa-jay-polly-uncle-austin-abwira-umujy-109163.html

  • Umuryango w’abanyeshuri biga ubuzima bwo mu m… – #rwanda #RwOT

    CPSAR, ni umuryango w'abanyeshuri biga ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe, imitekerereze n'imyitwarire muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye. Uyu muryango watangijwe mu kwezi kwa munani mu 2002. Ufite intego nyamukuru yo kuzamura imyumvire ku buzima bwo mu mutwe, harimo indwara zo mu mutwe, ikizitera, ibimenyetso, uko zakwirindwa, ndetse n'aho wasaba ubufasha mu gihe waba ucyeka ko wowe, umwe mu muryango wawe cyangwa inshuti afite ubu burwayi.

    Uburwayi bwo mu mutwe ni ingingo itamenyerewe kuvugwaho cyane mu Rwanda nk'izindi ndwara zisanzwe zibasira umubiri, ariko kandi ni uburwayi buhangayikishije cyane kuko ubuzima bwo mu mutwe buhatse ubundi mu mibereho ya muntu, kububungabunga ni ishingiro ry'imibereho myiza. Ni muri urwo rwego, uyu muryango wa CPSAR watangijwe kugira ngo utange umusanzu mu gusigasira ubuzima bwo mu mutwe nk'umusingi w'imibereho myiza n'iterambere rirambye rya muntu.

    Prof. Vincent Sezibera (niwe uhagarariye Center for mental health)

    Kwiyahura ni igikorwa umuntu akora agamije kwiyambura ubuzima. Bishobora guterwa n'impamvu nyinshi zitandukanye ariko icyo zihuriraho zose ni uko ubuzima bwo mu mutwe bw'uwiyahura buba bwahungabanye bidaturutse ku mpamvu y'umunsi umwe ahubwo byatewe n'urugendo rwiganjemo gukomeretswa n'ibintu bitandukanye.

    Zimwe mu mpamvu ziganisha ku kwiyahura harimo, uburwayi bwo mu mutwe nk'agahinda gakabije, ububata bw'ibiyobyabwenge n'inzoga, amakimbirane mu miryango ashingiye ku mitungo ndetse n'imibanire nko gutandukana ku bashakanye, ubukene, indwara zidakira n'ibindi.

    Mu Rwanda hashize iminsi humvikana ibikorwa byo kwiyahura bigenda byiyongera urugero nk'abantu baherutse kwiyahurira ku igorofa ry'isoko ry'inkundamahoro. Nk'uko kwiyahura ari igikorwa kibabaje, gihangayikishije kandi gishobora gutwara ubuzima bw'umuntu, gufatira hamwe ingamba zigamije kugabanya umubare w'abantu biyahura ni kimwe mu biraje ishinga imiryango ifite aho ihuriye n'ubuzima bwo mu mutwe, polisi y'u Rwanda ndetse n'abanyarwanda muri rusange.

    Miss Amanda Akaliza igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021 ni umwe mu bazaba bari kuri panel

    Kugana ibigo bitanga ubufasha mu gihe cyose wumva ufite ibitekerezo biganisha ku kwiyahura  ndetse no mu gihe ugaragaje bimwe mu bimenyetso by'uburwayi bwo mu mutwe (nk'agahinda cyangwa ibyishimo bikabije, kugira ubwoba budasanzwe, umujinya udasanze, n'ibindi kandi bikaba bibangamira ubuzima bwawe bwa buri munsi) ni imwe mu ngamba zafasha mu kugabanya umubare w'abantu biyahura.

    Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kwiyahura uba taliki ya 10 nzeri buri mwaka, kuri iyi nshuro CPSAR ifatanyije n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye yateguye igikorwa cyo kwizihiza uwo munsi uzabera muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, akarere ka Huye mu ntara y'amajyepfo. Icyo gikorwa kizaba ku wa Gatanu wa taliki 10 Nzeri 2021. 

    Uwo munsi uzabanzirizwa n’ubukangurambaga bwatangiye uyu munsi ku wa 03 Nzeri 2021 ku mbuga nkoranyambaga kugeza ku munsi nyirizina. Umunsi nyirizina ukaba uzitabirwa n'abatumirwa harimo, igisonga cya mbere cya miss Rwanda 2021 AKALIZA Amanda, Prof. SEZIBERA Vincent, Dr. NTETE Jeanne Marrie na Mr. KALISA Joseph. Bazaganiriza abazaba bitabiriye ku bijyanye n'uburyo hakumirwa kwiyahura. 

    Umunyarwenya Rusine Patrick ukuriye Public Relations muri CPSAR

    Bamwe mu nzobere mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe bazitabira icyo gikorwa bazahugura abitabiriye ku mpamvu zitera kwiyahura ndetse n'uburyo byakwirindwa hifashishijwe ibyavuye mu bushakashatsi bw'abahanga batandukanye. Muri icyo cyumweru kandi hateguwe ibindi bikorwa bitandukanye byo kurwanya kwiyahura harimo ibiganiro kuri Radio zitandukanye ndetse no ku mbuga zihuza abantu mu buryo bw'iyakure.

    CPSAR kandi, inejejwe no gutumira buri munyarwanda wese by'umwihariko urubyiruko rubarizwa muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya huye kwitabira icyo gikorwa. Abazitabira bazagira amahirwe yo kungukiramo byinshi ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe n''indwara zibushamikiyeho, uko zakirindwa n'uko zivurwa. Urubyiruko byumwihariko ruzarebera hamwe ingamba ndetse n'uruhare rwabo mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe ndetse no kwirinda kwiyahura nka bamwe mu bagize u Rwanda rw'ejo hazaza.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109159/umuryango-wabanyeshuri-biga-ubuzima-bwo-mu-mutwe-ku-bufatanye-na-center-for-mental-health–109159.html

  • Afrobasket2021: U Rwanda rwishyuriye Uganda a… – #rwanda #RwOT

    Afrobasket2021 ikomeje kubera muri Kigali Arena, yatangiye gukinwa tariki ya 24 Kanama ikazasozwa tariki ya 5 Nzeri 2021 hamenyekana uwegukanye igikombe.

    Ntabwo byabaye byiza ku ruhande rw'ikipe y'igihugu ya Uganda yaje guhura n'ikibazo gikomeye cy'amikoro, ikabura amafaranga yo kwishyura Hoteli yari iyicumbikiye.

    Nyuma yuko urugendo rw'iyi kipe rusojwe mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 02 Nzeri 2021, nyuma yo gutsindwa na Cape Verde amanota 79-71, yagombaga gusubira iwabo ariko nta mafaranga y'ubwishyu bari bafite, kuko bitabaje inzego zitandukanye muri Uganda zirimo n'umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni ariko birangira nta bufasha bahawe.

    Mbere y'Icyumweru kimwe ngo irushanwa rya Afrobasket2021 ritangire, habuze gato ngo Uganda yivane mu irushanwa kubera ibibazo by'amikoro, ariko Guverinoma ya Uganda iza kwemera gutanga miliyoni za 340 z'ama-shilling ya Uganda ngo ibashe kwitabira irushanwa.

    Ayo mafaranga bahawe nta byinshi yabafashijemo kubera ko yasanze iyi kipe yarafashe andi madeni ubwo yari mo gushaka itike yo kwitabira imikino ya nyuma ya Afrobasket irimo kubera mu Rwanda, icyo gihe bakiniraga muri Morocco.

    Baje mu Rwanda bizeye kuzabona andi mafaranga nk'inkunga ya leta yo kubafasha muri iri rushanwa, barategereza baraheba.

    Mu ibaruwa yaje kwandikira Minisitiri w'Uburezi na Siporo akaba n'umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni, bari i Kigali, Sserunjogi yamubwiraga ko hari ibyago ko amadeni yashoboraga gutuma basezererwa irushanwa ritarangiye.

    Yagize ati 'Magingo aya iyi kipe yacu icumbikiwe i Kigali ku ideni, kuko twijeje FIBA n'abatwakiriye ko amafaranga azaza. FIBA yaduhaye ku Cyumweru tariki 29 kugira ngo tube twishyuye ibirarane byose, bitabaye ibyo tugakurwa mu irushanwa'.

    Icyo gihe byavugwaga ko Uganda ikeneye kwishyura nibura miliyoni 360 z'ama-shilling ya Uganda ($104,000) mu madeni.

    Icyo gihe u Rwanda rwitambitse mu kibazo, Uganda yemererwa kuguma mu marushanwa.

    Iyi kipe ya Uganda mu gihe cy'amarushanwa yari icumbitse muri hotel ya Park Inn ishamikiye kuri  Radisson mu Kiyovu.

    Nyuma yo gusezererwa mu irushanwa, ku mbuga nkoranyambaga hazindukiye amakuru avuga ko ikipe ya Uganda yangiwe gusohoka muri hotel kubera amadeni iyifitiye.

    Mu butumwa Radisson Hotels yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko igihe bahamaze cyose cyishyuwe kandi ikipe yishimiye aho imaze iminsi icumbikiwe.

    Radisson Hotels, yasubije ku byanditswe na Daniel Lutaaya, ivuga ko FERWABA ari yo yishyuye amadeni y'ikipe ya Uganda ndetse iyi kipe yishimiye uko yafashwe.

    Yagize iti 'Mu kubishimangira, ni FERWABA (Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda) yishyuye fagitire'.

    U Rwanda rwakoze iki gikorwa cy'Indashyikirwa, mu gihe mu bijyanye na politiki ibihugu byombi bitabanye neza muri iki gihe.


    Ubutumwa bwa Radisson Hotels bwemeza ko FERWABA ariyo yishyuriye Uganda amadeni yari irimo

    Uganda yasezerewe na Cape Vert muri 1/4

    U Rwanda rwishyuriye Uganda amadeni yari ifitiye Hoteli yashoboraga gutuma ifatirwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109160/afrobasket2021-u-rwanda-rwishyuriye-uganda-amadeni-yashoboraga-gutuma-ikipe-yigihugu-ifati-109160.html

  • Cristiano yaciye agahigo mu mupira wamaguru… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 01 Nzeri 2021, Cristiano yatsindiye Portugal ibitego bibiri byaje bikenewe cyane mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi bahura na Ireland, yuzuza ibitego 111, bituma ahita aba umukinnyi wa mbere ku Isi utsindiye igihugu cye ibitego byinshi akuyeho agahigo ka Ali Daei ukomoka muri Iran banganyaga ibitego 109.

    Uyu mukino wabereye kuri Algarve Stadium wabaye uw'amateka akomeye kuri uyu rutahizamu ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago, kubera ko ibitego 111 amaze gutsindira Portugal, ari we wenyine ku Isi umaze gutsindira igihugu cye ibitego byinshi.

    Gukora aya mateka akomeye muri ruhago, byatumye ashyirwa mu gitabo cy'abanyabigwi ku Isi (Guinness World Record) ndetse anahabwa Certificat.

    Cristiano kandi niwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri Champions League, aho amaze gutsinda 134, ndetse akaba ari nawe watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa mu mwaka umwe w'imikino aho yatsinze 17, akaba anayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi i Burayi mu mikino Y'ibihugu itegurwa na UEFA, aho amaze gutsinda 23.

    Uyu mukinnyi ufatwa nk'igitangaza mu mupira w'amaguru, yibitseho uduhigo twinshi, ndetse akaba ari nawe cyamamare gikurikirwa n'abarenga miliyoni 200 kuri Instagram.

    Cristiano watangiriye umwuga wo gukina umupira w'amaguru muri Sporting CP ku myaka 12 y'amavuko, ubu niwe uyoboye abandi bakinnyi ku Isi mu gutsinda ibitego byinshi.

    Mbere yo gushyirwa mu gitabo cy'abanyabigwi ku Isi, uyu mukinnyi wegukanye imipira itanu ya zahabu yaherukaga gutangazwa nk'umukinnyi w'ikinyejana.

    Cristiano ayoboye urutonde rw'abakinnyi bamaze gutsindira amakipe y'ibihugu byabo:

    111 CRISTIANO Ronaldo

    109 Ali Daei

    89 Mokhtar Dahari

    84 Ferenc Puskas

    79 Godfrey Chitalu

    78 Hussein Saeed

    77 Pelé

    76 Lionel Messi


    Cristiano yahawe Certificat ya Guiness World Record

    Cristiano yanditswe mu gitabo cy’abanyabigwi ku Isi

    Cristiano niwe uyoboye abandi gutsinda ibitego byinshi ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109153/cristiano-yaciye-agahigo-mu-mupira-wamaguru-ku-isi-yandikwa-muri-guinness-world-record-ama-109153.html

  • Igihano wa mushinwa wagaragaye akubita umunyarwanda ashobora guhabwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, ruratangaza ko umugabo ufte ubwenegehugu bw'Ubushinwa, Sun Shu Jun, uheruka kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ashyira Umunyarwanda ku ngoyi azakurikiranwa hazakurikizwa  amategeko y'u Rwanda, aho koherezwa iwabo nkuko bamwe babikekaga.

    Sun Shu Jun ni umuyobozi w'ikigo Ali Group Holding Limited gicukura amabuye y'agaciro mu karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi, dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha, hamwe n'abandi batanu bakurikirwanyweho ubufatanyacyaha.

    Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry Murangira yasubije abibazaga niba uyu mushinwa atazoherezwa iwabo nk'uko mu bindi bihugu bajya babigenza.

    Murangira yabwiye VOA ngo ' Ingingo ya 10 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko icyaha cyose gikorewe ku ifasi y'igihugu cy' u Rwanda cyaba gikozwe n'munyamahanga cyangwa Umunyarwanda gihanishwa itegeko ry' u Rwanda.

    Akomeza agira ati ' Cyakora ibivugwa muri iki gika cy'iyi ngingo ntibikurikizwa ku bantu bafite ubudahangarwa burengerwa n'amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu cyangwa umuco amahanga ahuriyeho''

    Uyu muvugizi wa RIB yavuze ko Sun Shu Jun nta budahangarwa bwavuzwe haruguru afite bityo ko azakurikiranwa nk'umunyamahanga uri mu Rwanda'.

    Hagati aho, bamwe mu Banyarwanda bakoresha Twitter bari basabye ko Sun Shu Jun yakatirwa, akarangiza igihano cye ahita yurizwa indege bikabera abandi banyamahanga bafata abenegihugu nabi.

    Source : https://yegob.rw/igihano-wa-mushinwa-wagaragaye-akubita-umunyarwanda-ashobora-guhabwa/

  • Wari uziko abakobwa b'iki gihe basigaye bakunda guteretwa n'abasore bafite ubwanwa?menya impamvu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe mu myaka yakera, abantu babonaga umuntu ufite ubwanwa, nk'umunyamwanda; byarahindutse rero,ubu abakobwa biki gihe basigaye bakunda umusore wizigamiye ubwanwa cyane, akanabwitaho.

    Muri iyi myaka, umugabo cyangwa umusore ufite ubwanwa, asigaye agaragara nk'umwe mu bamurika imideri, akenshi aba anakundwa cyane kuko aba yarashatse uko abukora neza maze akabwambika isura ashaka, ku buryo bizinjira mu ntekerezo z'igitsina gore kizamureba atambuka. Ubwanwa ubu bwabaye nk'igikoresho abasore bamwe bakoresha, kugira ngo biyegereze abakobwa b'uburanga.

    Fata umwanya muto witegereze mu nshuti zawe z'abagabo cyangwa z'abasore, abenshi urasanga ubwanwa barabugize iturufu rwose, urasanga barabuteretse ku buryo wagira ngo hari amarushanwa ategerejwe imbere. Jya kumbuga nkoranyambaga zawe, urebe amafoto y'abo ukurikira, urasanga ab'igitsina gabo benshi barateretse ubwanwa.

    Ubusanzwe, bamwe ntabwo babutereka kuko babushaka, babutereka bagambiriye kubona abakobwa bifuza, ba bandi bazi neza ko bakururwa nabwo. Ubyange cyangwa ubyemere, umusore ufite ubwanwa abakobwa bamwe bamukundira uko agaragara batitaye ku kiri imbere mu mutwe. Abakobwa batarisobanukirwa, bafata ubwanwa nk'iturufu ibageza ku gitanda cy'umusore, kugira ngo babone uburyo babukoraho babukinisha. Ubushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko abasore badafite ubwanwa bwinshi cyangwa badafite na duke, bakunda kwirengagizwa cyane n'ab'igitsina gore, nk'uko byemejwe n'ubwo bushakashatsi bwakozwe muri 2016, bugasohokera mu nkuru yiswe ngo 'Evolutionary Biology'.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abakobwa bakunda cyane umusore ufite ubwanwa, kuruta wa wundi utabufite.

    Igitangaje ni uko ab'igitsina gore, bakunda abo badahuje igitsina kuko baba bafite ibitandukanye kuri bo kandi bakeneye cyane, kuko bibavaho bikabajyaho nk'ikimenyetso cy'uko umuntu yuzuye.

    Itsinda ry'abadamu ibihumbi umunane na magana tanu (8,500 Women), ryashyizwe hamwe maze rikorwaho ubushakashatsi. Aba badamu babajijwe niba bakwemera kujya mu rukundo rw'igihe kirekire n'abagabo bogoshe bameze neza, badafite akantu na kamwe kagaragaza ko bigeze ubwanwa, cyangwa ba bandi byibura bigaragara ko bazabugira (Buri gutangira kuza).

    Aba bagore ntabwo bazuyaje, bagaragaje ko badashobora gukundana n'umugabo udafite ubwanwa, gusa bagaragaza ko byibura, abagaragaza ko buzaza bo bagerageza. Aba badamu bemeje ko umugabo udafite ubwanwa aberewe n'urukundo rw'akanya gato, mu gihe umugabo ufite ubwanwa akwiriye umugore igihe cyose.

    Ubwanwa ni ibintu umuntu atikururira, ntabwo buhamagarwa burizana. N'ubwo muri iyi nkuru twagaragaje ko abakobwa bakunda abafite ubwanwa, ariko ntibivuze ko ubu bushakashatsi bwujuje 100%, kuko nawe ufite ingero z'uko uwo ukunda ashobora kuba nta bwanwa afite kandi umukunda cyane. Yego! umugabo ni umugabo, ubwanwa sibwo bugaragaza umugabo. Abantu benshi bakuraho ubwanwa kubwo kwifuza kugira isuku ku mubiri wabo kandi ni byiza.

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-abakobwa-biki-gihe-basigaye-bakunda-guteretwa-nabasore-bafite-ubwanwamenya-impamvu/

  • Gisenyi : Mu kigo cy’ishuri habonetse ibisasu birenga 40 #rwanda #RwOT

    Muri kariya gace ka Gisenyi ni kamwe mu twazahajwe n’intambara y’abacengezi bagiye basiga bateze ibisasu ngo bizahitane abaturage aho ndetse bimwe byagiye binabaturikana koko.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021 ubwo abakozi bacukuraga ubwiherero muri ririya shuri cya TTC Gacuba, baje kugwa ku bisasu 46 bigaragara ko bimaze igihe kinini mu butaka.

    Tuyishime Jean Bosco uyobora Umurenge wa Gisenyi, avuga ko biriya bisasu byabonywe n’abakozi bariho bacukura.

    Yagize ati 'Twatumije inzego zibishinzwe kugira ngo bakomeze gukurikirana uko bimeze.'

    Yatangaje kandi ko hahise hakorwa ibikorwa byo gushakisha niba ntabindi bisasu byaba biri muri kiriya kigo kugira ngo bitazahungabanya umutekano w’abanyeshuri mu gihe bazaba bagarutse ku mashuri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Gisenyi-Mu-kigo-cy-ishuri-habonetse-ibisasu-birenga-40

  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi mu Nama y’ubutegetsi ya Banki y’Isi – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byabereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 Nzeri 2021, byitabirwa n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel.

    Dr Nyamadzabo uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kandi yaganiriye na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver, uw’Uburezi, Dr Uwamaliya Valentine n’abandi.

    Ibiganiro bye n’aba bayobozi byagarutse ku kurebera hamwe ingaruka icyorezo cya Covid-19, ikoreshwa ry’amafaranga Banki y’Isi iguriza u Rwanda mu gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere, ibikorwaremezo, ingufu, itumanaho n’ibindi.

    Muri rusange Banki y’Isi isanzwe itera inkunga inzego zitandukanye mu bikorwaremezo, ubuhinzi, uburezi n’iterambere ry’ubumenyingiro, imibereho myiza, ubucuruzi, imiturire ndetse n’iterambere ry’imijyi.

    Dr Nyamadzabo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuganira na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yagize ati “Twaganiriye ibintu byinshi, icya mbere n’icyorezo cya Covid-19 n’uburyo cyagize ingaruka ku bukungu bwacu mu bijyanye no kugabanuka ku buryo ubukungu bwazamukaga, ikindi ni ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye u Rwanda ruba rwaherewe inguzanyo na Banki y’Isi.”

    Yakomeje ati “U Rwanda rukoresha neza inguzanyo n’inkunga ruhabwa na Banki y’Isi. Mperuka hano mu 2014 ariko impinduka ziragaragara iyo urebye ibikorwaremezo, imihanda n’ibindi. Ibi ni byo tuba twiteze ku Banyarwanda bose.”

    U Rwanda rushimirwa na Banki y’Isi nk’igihugu cyihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ruba rwatanze igahabwa inguzanyo ndetse nk’umwaka ushize amafaranga u Rwanda rwari rugenewe rwarayakoresheje arashira ku buryo rwahawe n’andi agera kuri miliyoni $500.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko by’umwihariko mu bihe bidasanzwe bya Covid-19, Banki y’Isi yafashije u Rwanda mu guhangana nayo ndetse no kuzahura ibikorwa byashegeshwe n’iki cyorezo.

    Ati “Wari n’umwanya wo gusuzuma ibikorwa dukorana na Banki y’Isi birimo ibikorwaremezo, ariko muri Covid-19, yaduhaye inkunga idasanzwe yo kudufasha mu bijyanye n’ubuzima, cyane cyane amafaranga yo kugura inkingo cyangwa se n’ibindi bikorwa bijyanye no guhangana na Covid-19.”

    Yakomeje agira ati “Banadufasha muri gahunda zo gufasha ibyiciro bikiri mu bukene, kugira ngo abantu bagende bazamuka bava mu byiciro byo hasi bajya mubyo hejuru ariko bari no mu buhinzi ndetse ubu twongeyeho ikoranabuhanga kugira ngo turyihutishe cyane muri ibi bihe bya Covid-19.”

    Imwe mu mishinga iyi banki yafashije u Rwanda harimo inguzanyo ya miliyoni 200$ yayihaye mu 2019 yo guteza imbere ireme ry’uburezi bw’ibanze, ibikorwaremezo no kongera ubushobozi bwa mwarimu azishyurwa mu myaka 38, ariko rugasonerwa imyaka itandatu rukishyura inyungu ya 0.75%.

    Undi n’uwo yatanzemo miliyoni 225$ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi, aho igice cya mbere cy’aya mafaranga rwayakiriye mu 2017 nayo azishyurwa mu myaka 38 rugasonerwa imyaka itandatu rwishyura inyungu ya 0.75%.

    Hari kandi n’umushinga wo guteza imbere ubumenyi [Priority Skills for Growth] yatanzemo miliyoni 270$, uwo kubaka amacumbi aciriritse [Rwanda Housing Finance Project] yatanzemo miliyoni 150$, ndetse n’umushinga wo guteza imbere imiturire igezweho mu gihugu [Rwanda Urban Development Project-RUDP) iyi banki yahayemo u Rwanda miliyoni 150$.

    Banki y’Isi kandi yatanze inguzanyo mu mushinga wa VUP [Vision 2020 Umurenge Program] watangiye mu 2008 ugamije gufasha abatishoboye.

    Muri iki gihe cya Covid-19 kandi yagiye igenera u Rwanda izindi nguzanyo zitandukanye zizarufasha guhangana n’ingaruka zayo, aho yaruhaye miliyoni 30$ yo kwifashisha mu bikorwa byo kurwanya Covid-19, irwemerera inguzanyo ya miliyoni 157.5$ yo kuzahura u bukungu, ndetse hari n’ibindi bikorwa byinshi yagiye irufasha.

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yakiriye mu biro bye Umuyobozi ushinzwe Ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo mu Nama y’Ubutegetsi ya Banki y’Isi, Dr Taufila Nyamadzabo baganira ku kuzahura ubukungu nyuma ya Covid-19

    Ibiganiro byahuje Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard na Dr Taufila Nyamadzabo byanitabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel

    Nyuma y’ibiganiro by’aba bombi ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye bafashe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/3n3dVYi

  • Wairimu Nderitu ushinzwe kurwanya Jenoside muri Loni yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Wairimu Nderitu wasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, yasuye uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa 3 Nzeri 2021.

    Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Wairimu Nderitu, yasuye ibice bitandukanye birugize, asobanuriwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, uburyo yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, ingaruka zayo n’uko yahagaritswe.

    Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi yagaragaje ko Umuryango w’Abibumbye utazigera wibagirwa ubugome Jenoside yakoranywe.

    Yagize ati “Kuri iyi tariki ya 3 Nzeri, njye ubwanjye ndetse nk’uhagarariye Umuryango w’Abibumbye twunamiye izi nzirakarengane n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

    “Ntituzigera iteka twibagirwa abayizize, ntituzigera twibagirwa ubu bugome ndengakamere bwakorewe ikiremwamuntu mu Rwanda.’’

    Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru amaze gusura uru rwibutso yavuze ko ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bikwiye kubatanga, bakagezwa imbere y’ubutabera.

    Ati “Ndagira ngo mpamagarire ibihugu byose ku Isi bifatwa nk’ibinyamuryango bya Loni, niba umwe muri mwe acumbikiye uwakoze Jenoside reka nkwibutse ko bitoroshye no gucumbikira n’umuntu umwe ucyekwa kuba yarishe umuntu umwe. Biragoye cyane kumva ko hari ushobora gucumbikira uwishe ibihumbi n’ibihumbi cyangwa miliyoni y’abantu.”

    Yakomeje agira ati “Nzakora uko bishoboka ngere kuri buri wese nganira n’ibihugu by’ibinyamuryango bicumbikiye aba bantu kuko bose bagomba gushyikirizwa ubutabera.”

    Mu kiganiro cyihariye yahaye RBA, Alice Wairimu Nderitu ho yagarutse no ku cyifuzo cy’u Rwanda cyo guhabwa amadosiye n’ububiko bw’ibirebana n’imanza zaciriwe mu rwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga muri Arusha-Tanzania.

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Wairimu yasoje uruzinduko rw’iminsi itandatu yagiriraga mu Rwanda, aho yabonanye n’inzego zitandukanye, ndetse ku wa Kane yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

    Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagize uyu Munya-Kenya, Alice Wairimu Nderitu Umujyanama we mu gukumira Jenoside asimbuye kuri uwo mwanya Umunya-Sénégal Adama Dieng.

    Alice Wairamu Nderitu aherekejwe n’Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye na Dr Bideri Diogène wa CNLG bunamiye Abatutsi bazize Jenoside

    Aba bayobozi beretswe filime mbarankuru igaragaza uko Jenoside yateguwe, inashyirwa mu bikorwa

    Aba bayobozi basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko umugambi wayo wacuzwe kuva ku ngoma y’Abakoloni

    Aha Alice Wairamu Nderitu yagendaga yitegereza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubukana yagize ubwo hicwaga abana bato

    Alice Wairimu Nderitu yari kumwe na Dr Bideri Diogène ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Umujyanama Mukuru mu by’Amategeko muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bideri Diogène yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ziruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali

    Umujyanama wihariye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurwanya Jenoside, Ibyaha by’Intambara n’Ibyibasiye Inyokomuntu [UNOSAPG], Alice Wairimu Nderitu, yashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside

    Umujyanama wihariye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurwanya Jenoside, Ibyaha by’Intambara n’Ibyibasiye Inyokomuntu [UNOSAPG], Alice Wairimu Nderitu, yari akurikiye filime y’amateka kuri Jenoside

    Wairimu Nderitu yaburiye ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Wairimu Nderitu yagaragaje ko Umuryango w’Abibumbye utazigera wibagirwa ubugome Jenoside yakoranywe

    Amafoto: Irakiza Yuhi Musinga


    source : https://ift.tt/2WS5nZm

  • Yanyoye inzoga nyinshi ziramuhitana ubwo yarimo arushanwa n' abo bari bateze i Gicumbi #rwanda #RwOT

    Mu rugo rw' umuturage rwari rwarahinduwe akabari rwo mu Kagari ka Bikumba mu Murenge wa Rutare wo mu Karere ka Gicumbi , haravugwa inkuru y' umusore w' imyaka 29 y' amavuko yapfuye ubwo bikekwa ko yaba yazize inzoga yanyoye arushanwa n' abo bari kumwe mu ntego bari bateze

    Nk' uko amakuru abivuga , uyu musore yapfuye ku wa 02 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Bikumba muri uriye Murenge wa Rutare.

    Nk' uko amakuru akomeza abivuga , bivugwa ko uyu musore yasanzwe yapfiriye mu rugo rw'uwitwa Ntirenganya alias Serunaga ushinjwa n'ubuyobozi kuba yari yarahinduye akabari mu rugo.

    Bamwe mu baturage bo muri kariya gace, bavuga ko uriya musore yazize inzoga y'inkorano izwi nk'icyuma aho yayinyoye ari mu marushanwa yari yateze ba bagenzi be.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rutare bwemeje aya makuru, buvuga ko uriya musore yazize izo nzoga yanyoye mu ntego.

    Umukozi ushinzwe Imari n'Ubutegetsi muri uriya Murenge witwa, Nzagirukwayo Tuyizere yagize ati 'Birababaje kubona umuturage abura ubuzima kubera kunywa inzoga.

    Uyu muyobozi avuga ko abantu batanu bri kumwe na nyakwigendera, bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ubu rwanatangiye iperereza.

    Ifoto yakoreshejwe yakuwe ku rubuga rwa internet

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/03/yanyoye-inzoga-nyinshi-ziramuhitana-ubwo-yarimo-arushanwa-n-abo-bari-bateze-i-gicumbi/