Category: Uncategorized

  • U Bugereki bwahaye u Rwanda inkingo 200.000 za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Izi nkingo zageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu zitwawe n’Indege y’Igisirikare cy’u Bugereki.

    Zakiriwe hashize amasaha make u Rwanda rwakiriye dose 108.000 za Johnson & Johnson rwaguze binyuze muri gahunda ya AVAT.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko zatanzwe kubera umubano ibihugu byombi bifitanye binyuze mu gisirikare.

    Yavuze ko zigiye koherezwa mu bice by’icyaro kugira ngo naho umubare w’abakingiwe uzamuke nk’uko muri Kigali bimeze.

    Abagera kuri 50% muri Kigali bamaze gukingirwa byuzuye, naho 80% bahawe dose imwe.

    Intego ni uko umwaka wa 2021 uzarangira 30% by’Abaturarwanda bakingiwe, bakazagera kuri 60% mu 2022.

    Muri Nyakanga 2021, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yari yagiriye uruzinduko mu Bugereki rugamije gushimangira umubano mwiza uri hagati y’inzego za gisirikare z’ibihugu byombi.

    Icyo gihe yakiriwe na mugenzi we w’u Bugereki, Gen Konstantinos Floros, wavuze ko uruzinduko rwa Gen Kazura rufungura amarembo mashya mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

    U Rwanda rugiye kwifashisha izi nkingo mu kwihutisha ibikorwa byo gukingira

    Umubano mwiza hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Bugereki niwo watumye izi nkingo zitangwa

    source : https://ift.tt/38B1haH

  • Ubukwe bwa Miss Bahati Grace n’umuhungu wa Fatikaramu bwashyushye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa babaye ba Miss berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagiye muri ubu bukwe.

    Ibi birori biba muri izi mpera z’icyumweru birashimangira urukundo rw’aba bombi bamaze imyaka itatu bakundana nk’uko Miss Bahati yabitangaje.

    Miss Bahati amaze iminsi ashyira amafoto agaragaza umunyenga w’urukundo amazemo iminsi na Murekezi Pacifique ndetse mu minsi ishize abakobwa batandukanye bakaba baramukoreye ibirori byo kwitegura gukora ubukwe bizwi nka ‘bridal shower’.

    Miss Bahati aherutse gukorerwa ibirori bya Bridal Shower
    Miss Bahati aherutse gukorerwa ibirori bya Bridal Shower

    Miss Bahati ni umwe mu ba miss bavuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo yatwaraga inda agifite ikamba rya Miss Rwanda akaza kubyarana n’umuhanzi K8 Kavuyo waje no kumureka, Miss Bahati ntiyacitse intege akomeza kwirwanaho muri Amerika kugeza akundanye na Murekezi bagiye kwibanira.

    Ubu bukwe buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Nzeri 2021, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Iowa, bikaba bivugwa ko ari na ho bahuriye bwa mbere bateratana.

    Biravugwa ko abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda imyiteguro bayigeze kure bitegura kuzasusurutsa ubu bukwe, ku isonga hakazaba hari umuhanzi The Ben ndetse na Meddy.

    source : https://ift.tt/3tdMVq7

  • Bifuza gusanirwa ikiraro gifite icyuma gitobora amapine #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya mabati yegutse atema amapine y
    Aya mabati yegutse atema amapine y’ibinyabiziga

    Ubundi icyo kiraro gikozwe n’ibyuma bishasheho amabati akomeye cyane. Abakinyuraho bavuga ko hashize imyaka irenga ibiri amabati amwe yaregutse, none ngo uretse kuba bakinyuraho kigasakuza cyane bigatuma bagira ubwoba ko bagiye kugwa muri Mwogo, n’ibinyabiziga bihatobokera amapine, nyamara nta handi byabona binyura.

    Uwitwa Kamana agira ati “Iyo uturuka muri ibi bice bya Rwaniro werekeza Kamwambi, iyo unyuze aho amabati yatanye amapine birayatema ukagira ngo ni umuhoro banyujijeho. Nta pine tumarana igihe”.

    Mugenzi we na we ati “Hari igihe nahageze moto irangirika ndinda guhamagara umukanishi”.

    Umugenzi utega moto na we ati “Iri bati rwose barisudiriye wasanga iteme ribaye uburyohe, tugacaho ari umunyerezo”.

    Abanyura kuri iki kiraro banavuga ko kubera ukuntu gisakuza, abahanyura nijoro baba bafite ubwoba ko cyabateza abajura kuko ugikandagiyeho baba bamwumva bakamenya n’aho ageze.

    Iki kiraro hagati ya Kamwambi na Gatwaro bifuza ko cyasanwa
    Iki kiraro hagati ya Kamwambi na Gatwaro bifuza ko cyasanwa

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Laurent Nshimiyumuremyi, avuga ko mu bushobozi bwabo bagerageje gushaka abasudira ngo bagisane ariko ntibigire icyo bitanga, agakeka ko ibati ryegutse ryasudirwa n’ibikoresho bidasanwe kuko rikomeye cyane rikaba rinafite umubyimba munini.

    Na ho umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, we avuga ko batari bazi ko hari abo icyo kiraro cyangiriza, ko baza gushaka ukuntu cyasanwa.


    source : https://ift.tt/2WJbjUT

  • ACP Rugwizangoza yarangije ishingano yari afite muri Sudani y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Abapolisi bari mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Amajyepfo, Unaisi Lutu Vuniwaqa (uri ibumoso) yashimiye ACP Rugwizangoga ku mirimo yakoze

    Ni imirimo yari amazemo imyaka ibiri n’igice. Uyu mwanya yari ariho ni uwa Gatatu mu miyoborere y’abakozi bakuru nyuma y’umuyobozi mukuru n’umuyobozi wungirije.

    Umuyobozi w’Abapolisi bari mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye muri iki gihugu, Unaisi Lutu Vuniwaqa yashimiye ACP Rugwizangoga ku mirimo y’indashyikirwa yakoraga n’umusanzu we mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu cya Sudani y’epfo.

    Mu ibaruwa yashyikirije ACP Rugwizangoga, Vuniwaqa yagaragaje uko yari umukozi ukora kinyamwuga kandi w’indashyikirwa.

    Yagize ati “Ni ishimwe ry’ukuntu wari intangarugero mu mirimo wakoraga muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo nk ‘ushinzwe abakozi mu bapolisi b’umuryango w’abibumbye. Wakoze ubutumwa neza kandi wagaragaje ubunyamwuga ndetse n’ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru.”

    Vuniwaqa yakomeje avuga ko yishimira umusanzu wa ACP Rugwizangoga mu nshingano z’abapolisi bashinzwe kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo. Yamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo ye iri imbere.

    Ibaruwa y’ishimwe ni igihembo cyo hejuru gihabwa uwabaye intangarugero mu mirimo yo kubungabunga amahoro.

    ACP Rugwizangoga mu butumwa bwe yashimiye umuyobozi w’abapolisi b’umuryango w’abibumbye ku nama n’ubufasha bamuhaga. Yanashimiye Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda by ‘umwihariko kuba baramwohereje gutanga umusanzu we mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo.

    ACP Rugwizangoga yanashimiye abakozi bakoranaga mu biro bye ndetse n’abandi bapolisi muri rusange bari mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo. Yabashimiye uburyo bakorana umurava, gukora nk ‘ikipe bagamije gufasha abaturage ba Sudani y’Epfo.

    Yagize ati “Twakoraga nk’umuryango aho buri muntu yabaga afite ishyaka ryo kugera ku ntego imwe nk ‘umuryango umwe. Ni iby ‘agaciro kumenyana namwe no gukorana namwe, ndabashishikariza gukomeza gukora cyane kugira ngo musohoze ubutumwa bwanyu kandi munageze ku yindi ntera intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri muri iki gihugu kugira ngo abaturage b’iki gihugu bagere ku mahoro arambye.”

    Yabasabye kuzashaka umwanya bagasura u Rwanda.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda


    source : https://ift.tt/3zKGAVv

  • Abakinnyi b'Ubwongereza banyoye inzoga bajugunyiwe n'abafana ba Hongria babatuka ku ruhu [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'Ubwongereza baraye batsinze ibitego 4-0 Hongrie ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane mu mikino yo gushako itike y'igikombe cy'isi 2022 bituma abafana b'iki gihugu gito mu mupira w'amaguru bagira umujinya batangira kubatera inzoga banywaga ari nako babatuka ibitutsi bishingiye ku ivangura.

    Aba bakinnyi b'Ubwongereza n'umutima mwiza bahise bagenda bafata za nzoga aba bafana babateye barazinywa mu rwego rwo kubarakaza.

    Iyi myitwarire mibi y'abafana ba Hongria yatangiye umukino ugitangira ubwo abakinnyi b'Ubwongereza bapfukamaga mbere y'umukino nk'ikimenyetso cyo kubaha abirabura ariko aba bafana babavugiriza induru.

    Perezida wa Hungarian FA witwa Sandor Csanyi yari yasabye abafana kutaririmba indirimbo z'ivangura no kwibasira abakinnyi b'Ubwongereza ariko byarangiye aba bananiwe guhisha ingeso batuka aba bakinnyi karahava by'umwihariko Raheem Sterling.

    Ubwo ibitego bya Raheem Sterling, Harry Kane, Harry Maguire na Declan Rice byafashaga ikipe ya Gareth Southgate kuyobora umukino,aba bafana barakaye cyane batangira gutera inzoga abakinnyi byatumye Rice na Grealish bagaragara bari nk'abari kuzinywa.

    Umunyamakuru wa ITV witwa Gabriel Clarke yavuze ko abatukwaga ari Sterling na Bellingham ndetse yavuze ko ubwo yari inyuma y'izamu rya Hongira yumvise abafana baririmba indirimbo zo kwita abakinnyi inkende n'ibindi bibi.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-b-ubwongereza-banyoye-inzoga-bajugunyiwe-n-abafana-ba-hongria

  • Intambwe ukwiye gutera ukagera ku busabane n’Imana #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi abantu benshi barasenga ariko amasengesho yabo ntabazanira ubusane, hari igihe nsoma Bibiliya nkumva ndatangaye! Abantu twakomotseho nka Yesaya bagiraga iyerekwa risigaje nk’imyaka nka 700. Noneho ukibaza ni iki tuzaraga abana bacu niba dufite iyerekwa ringana n’ibirayi byo mu ruhengeri, n’igihumbi, no kuzamuka mu ntera,…?Amashimwe menshi ni agararuka kuri: Nararongoye, nararongowe, nubatse inzu, nazamutse mu ntera! Ibyo bintu ni byiza cyane, ariko ikibazo ni uwuhe murage tuzasigira abana bacu?

    Umurage uzava mu busabane bwacu n’Imana, ni bwo tuzabasha kugira iyerekwa nk’irya Yesaya, tukavuga ngo 'N’ubwo dupfuye tutarabibona ariko bizaba!’ Kugira ngo umuntu rero agere ku rwego rw’ubusabane, hari izindi ntambwe za ngombwa umuntu agomba gutera. Mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Luka hagira hati' Aramusubiza ati 'Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.' Luka 10:27

    Kugira ngo umuntu agere ku busabane n’Imana akwiye gutera intambwe zikurikra

    Kuvuka

    Ntabwo abantu bose bavutse, ntabwo umuntu yagera ku rwego asabana n’Imana ataravutse. Gukizwa bwa mbere tubigereranya no kuvuka, Bibiliya muri Yohana iravuga ngo ' Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.” Yohana 1: 12. Muri Kristo Yesu harimo imbaraga zibuza umuntu gusambana atabuze uwo basambana, muri Kristo Yesu harimo imbaraga zitera umuntu kubabarira utamusabye imbabazi. Muri Kristo Yesu harimo imbaraga zihindura umuntu zikamuha kamere atari afite, akagira imimerere n’imitekerereze ya Kristo Yesu. Iyo umuntu yakiriye Kristo Yesu neza, akuraho gukiranirwa akiga gukiranuka ku gato n’akanini.

    Tugeze mu gihe abantu guhinduka bigenda bibagora, bagahimba sisiteme, bakavuga ngo 'Abacuruzi bose bajya Dubai hari ukuntu babigenza, no muri iyi domene hari ukuntu babiyenza, ariko gukiranuka biracyashoboka. Birashoboka ko umuntu akiranuka akaba umwana w’Imana bikemera. Iyo umuntu yahindutse kuba umwana w’Imana, ajyenda yemye, abyiyumvamo, ajyenda mu muhanda yemye yumva ko ari umwana w’Imana, yakora impanuka, impanda yavuga, aba yumva nta mutima umucira urubanza kuko yavutse agahinduka kuba umwana w’Imana.

    Gukundisha Imana umutima wose, n’ubwenge bwose, n’imbaraga zose.

    Hari igihe tubeshya Imana ko tuyikunda bitari byo! Uzi ko kureba filime ya Seburikoko bitatugora, ariko gusoma Bibliya isaha imwe bikatunanira? Uzi ko hari abantu bareba filime z’amaseri bakazireba, ariko batabasha kuririmba indirimbo ebyiri zo mu gitabo? Uzi ko kumara isaha imwe umuntu apfukamye bimugora, ariko kuvuga izuba ryavuye, ibirayi byo mu ruhengeri byazamuye igiciro bikaba bitatugora? Uzi ko umupira umara iminota 90, n’iyo bongeyeho 15 y’amapenalite ntacyo bidutwara, ariko utamara isaha yose usenga?

    Hanyuma rimwe na rimwe tukabwira Imana ngo turayikunda, ariko tutayikundisha umutima wose! Abakristo twakagombye kuba dufite umutima wabaye amakara kubera gukunda Imana. [Ndibuka muri fiyansaye Madamu yajyaga anyandikira utumesaje, hashize imyaka 12 ndacyadufite n’imivugo yanyandikiye nayibitse mu buryo bwizewe n’umwuzukuru nzayimwereka. Pst Desire] Hanyuma mwemera ko Kristo ari umukwe natwe tukaba abageni? Mwari muzi ko Bibiliya ari akandiko ka fiyanse(Yesu)? Ako kandiko mumaze kukarangiza kangahe? Nyamara tubwizanye ukuri, ubwo fiyanse yakwandikira akandiko ukavuga ng ndananiwe nzagasoma ejo, murumva byashoboka?

    None se ko fiyanse yatwandikiye, tugasoma kangahe? Ukundishe Uwiteka umutima wawe wose! Ikintu cyose ukunda kuruta Imana ni ikigirwamana. Ni ukuvuga ko Imana igomba kubanza mu rugo rwawe, muri businesi yawe, kuba uri boss mu cyubahiro cyawe, wakennye cyangwa wakize, Imana igomba gufata umwanya wa mbere.

    Kugira itegeko ry’umwuka ritsinda itegeko rya kamere

    Ba Mukristo bagiye kugera mu isoko-mburamumaro, Mubwirizabutumwa yaje aho bari ababwira ko bagiye kugera mu isoko mbi ahantu hatari heza, ati 'Mugiye kugera mu isoko mbura-mumaro, mutaragera muri ya si y’indi mwe kuzagira icyo mukunda.”

    Ni gute umuntu yagira iby’isi byose ariko atabikunda? Yarongeye arababwira ngo ' Mwizerane umwete ibitagaragara', arabwira ngo 'Ubwami bw’Imana buhore imbere yanyu'. Dukwiye guhindura imyumvire ku birebana n’ubwami bw’Imana, tukaba abantu Imana ishobora kugirira ikizere. Ni wowe muhesha w’umugisha mu muryango wanyu, niba warakijijwe iwanyu bakaba batarakizwa ukwiye kumenya ko ari wowe watoranyijwe kugira ngo uzane ubwami bw’Imana mu muryango wanyu.

    Yesu ntiyapfuye ngo tugire ibirayi, tujye muri Amerika,… ibyo byose ni umugisha w’inyongera, ukurikira kuba ufite ubusabane n’ubumwe bwawe n’Imana. Ikibazo kibaho ni ukubihindura akaba ari byo ugira ibya mbere, ubusabane n’Imana bukaza nyuma mu buzima bwawe! Nitwubaha Imana izakora ibirenze ibyo tubasha gusaba, n’ibyo tubasha gutekereza. Inyota Imana ifite ni abantu bahagararira ubwami bwayo. Akabazo gato, uzana abantu bangahe kuri Kristo buri mwaka?

    Kubaho ubuzima bushima Imana

    Kubaho ubuzima bushima Imana byirukana umwuka wo kuganya. Abantu benshi batewe ubwoba n’ejo hazaza! Muri iki gihe umuntu yiga afite ubwoba bw’aho azavaana akazi, umuntu abaho afite impungenge z’ejo hazaza. Ariko nagira ngo mbibutse ko ejo hazaza hacu hafitwe mu maboko n’Imana, ntacyatubuza gushima Imana no mu gihe bitagenda neza tuzakomeza tuyishime. Ntabwo dufite ubwoba bw’iminsi izaza, ahubwo tuziranye n’utegeka iminsi nta mpamvu yo guhangayika nk’abandi bose, dukwiye kubaho ubuzima bushima Imana.

    Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv. Wareba hano iyi nyigisho yose.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Intambwe-ukwiye-gutera-ukagera-ku-busabane-n-Imana.html

  • Busingye yumvaga ko uko ibyaha byiyongereye yazamura ibihano ariko sibyo-Mugabe #rwanda #RwOT

    Robert Mugabe yagarutse ku mirongo migari yagiye ishyirwaho ubwo Busingye Johnston yari akiri Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda.

    Avuga ko nubwo benshi bagarutse ku kuba Johnston Busingye yarakuwe kuri uriya mwanya yari amazemo imyaka umunani, ariko ari ibisanzwe kuko 'ntamuntu utasimburwa, yego yakoze akazi ke.'

    Robert Mugabe udatinya kugaragaza ibitekerezo yumva, avuga ko n’ubundi hari bimwe mu byagiye bishyirwaho na Busingye atemeranyaga nabyo.

    Ati 'Njye nubundi Busingye ntabwo twumvikanaga ku kibazo cyo kurwanya ibyaha. His school of thought cyangwa se tewori ye yo kurwanya ibyaha na tewori yanjye nemera biratandukanye. Si ukuvuga ko ari njye uri mu kuri cyangwa ari we uri mu kuri.'

    Avuga ko uburyo bwa Busingye ari ugukaza ibihano mu gihe ibyaha byabaye byinshi 'kugira ngo abantu batinye icyaha ari ukubera ko batinya ibihano.'

    Akomeza agira ati 'Njyewe nkagira uburyo bwanjye ngira ngo 'niba ibyaha byiyongereye, twigishe abaturage. Dukore ubukangurambaga zihariye kuri icyo cyaha’ kuko kuzamura igihano ntabwo bituma uwagikoze agafungwa akaba ari i Mageragere azavayo yarahindutse kubera ko yirirwa ryamye i Mageragere arya imvungure, oya.'

    Robert Mugabe avuga ko ubusanzwe kugorora bitari bihari ahubwo ko hariho guhana gusa nyamara uwakoze icyaha aba akwiye no kwigishwa akamenya ububi bw’icyaha yakoze.

    IKIGANIRO KIRAMBUYE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Busingye-yumvaga-ko-uko-ibyaha-byiyongereye-yazamura-ibihano-ariko-sibyo-Mugabe

  • Hatangajwe abantu bazahabwa inkingo za Johnson&Johnson bwa mbere #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere,u Rwanda rwakiriye bwa mbere inkingo za Johnson & Johnson zitandukanye n'izisanzwe zitangwa mu Rwanda kuko uru rukingo umuntu ahabwa dose imwe gusa,akaba akingiwe byuzuye.

    U Rwanda rwakiriye dose 108.000 z'inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson; mu cyiciro cya mbere cy'izirenga miliyoni ebyiri rwaguze.

    Izi nkingo zigiye gukoreshwa bwa mbere mu Rwanda,zirabanza guhabwa abatuye mu turere tugifite umubare muto w'abakingiwe.

    Zikimara kugera mu Rwanda,ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Nzeri 2021,Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima,RBC,Dr.Sabin Nsanzimana yavuze ko ku ikubitiro izi nkingo zigenewe uturere tugifite abantu bake bakingiwe.

    Dr Nsanzimana yavuze ko inkingo za Johnson&Johnson u Rwanda rwakiriye zizatangwa mu turere tugifite umubare muke w'abakingiwe.

    Ati 'Abantu benshi bazi ko uru rukingo rutangwaho dose imwe. Ni nayo mpamvu aho ruri buze gutangwa ruraba rwunganira n'ahandi abantu batarabona inkingo, cyane cyane mu turere tugifite imibare mike y'abakingiwe.'

    Dr Nsanzimana yashimye ubufatanye bw'ibihugu bya Afurika bitangiye gushyira ingufu mu gushaka inkingo cyane ko byasigaye inyuma mu bikorwa by'ikingira.

    Izazanywe mu Rwanda ni cyo cyiciro cya mbere cy'iziri gukwirakwizwa muri AVAT, ibindi bihugu nabyo bikaba bitegereje kwakira izabyo.

    Dose miliyoni 400 ni zo zizatangwa zose hamwe mu bihugu bya Afurika binyuze muri iyo gahunda.

    Leta y'u Rwanda yiyemeje gukingira abantu 30 ku ijana by'abantu bakuru kugeza mu mpera za 2021, na 60% by'abaturarwanda bose mbere y'uko umwaka wa 2022 urangira.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/hatangajwe-abantu-bazahabwa-inkingo-za-johnson-johnson-bwa-mbere

  • J.Kagame, Mushikiwabo, M. Nsanzabaganwa, A.Binagwabo na A.Kalibata baje mu bagore 100 bakomeye muri Africa #rwanda #RwOT

    Ni urutonde rwakozwe n’Ibiro Ntaramakuru n’inozamubano Avance Media byibanda ku nkuru zigamije kwihutisha iteramber ku Isi.

    Ubu ibi biro ntaramakuru byatangaje urutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana (Infruantial Women in Africa) mu gushimira abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bakomeje kubera urugero abari n’abategarugori bakiri bato.

    Uru rutonde rw’abagore 100 bakomoka mu bihuru 28 bagiye bakora ibikorwa binyuranye ku rwego rw’ubuyobozi, mu burezi, muri dipolomasi, mu myidagaduro no mu Itangazamakuru.

    Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bunararibonye mu miyoborere yabo, ku kuzuza inshingano zabo bwite, umuhate ubaranga ndetse no gusangiza abandi ubumenyi.

    Muri abo bagore barimo Abanyarwandakazi bane ari bo Madamu Jeannette Kagame washinze Umuryango Imbuto Foundation ukomeje kugira uruhare mu iterambere ry’abari n’abategarugori mu Rwanda.

    Harimo Kandi Louise Mushikiwabo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa wanagaragaje impinduka nziza muri uyu muryango kuva yajya kuri uyu mwanya.

    Hari kandi Dr Monique Nsanzabaganwa watorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, hakaba Dr Agnes Kalibata usanzwe ari Umuyobozi w’umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA).

    Nanone kandi hariho Umunyarwandakazi Dr Agnes Binagwaho usanzwe ari Umuyobozi wa Kaminuza mpuzamahanga yigisha ibijyanye n’ubuzima rusange kuri bose (University of Global Health Equity-UGHE).

    Kuri ruriya rutonde kandi hariho abagore bafite imyanya ikomeye mu bihugu byabo ku mugabane wa Africa nka Madamu Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/J-Kagame-Mushikiwabo-M-Nsanzabaganwa-A-Binagwabo-na-A-Kalibata-baje-mu-bagore-100-bakomeye-muri-Africa

  • Isezerano Kimenyi Yves yahaye Muyango nyuma yo kumubyarira umuhungu, bahishuye amazina ye #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Kiyovu Sports n’Amvubi, Kimenyi Yves yasezeranyije umukunzi we Muyango Claudine uherutse kwibaruka imfura ye ko bazamukunda iteka ryose.

    Ku wa 29 Kanama 2021 nibwo uyu muryango nyuma y’imyaka 2 bakundana bibarutse imfura yabo y’umuhungu.

    Uyu musore watumye ababyeyi be bagaragaza amarangamutima yabo, akaba yarahise ahabwa izina rya Kimenyi Miguel Yanis.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Muyango yashyizeho amafoto yo mu bihe bye atwite, avuga ko azabikumbura.

    Ati “nzakumbura buri bihe nagize ntwite. Kimenyi Yves warakoze cyane papa KMY ndagukunda.”

    Kimenyi Yves akaba yaje kuvuga kuri iyo post, aho yamusezeranyije ko we n’umuhungu we bazamukunda iteka.

    Ati “warakoze cyane kuzana umuhungu mwiza gutya ndakwishimiye cyane, kandi njyewe na bebe tuzagukunda cyane ndetse Imana yacu ikomeze ibihagararemo neza.”

    Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango rwamenyekanye mu mpeshyi ya 2019, kuva icyo gihe bagiye bakunda kugaragarizanya urukundo binyuze mu mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.

    Kimenyi Yves yasezeranyije Muyango ko we n’imfura ye bazamukunda cyane

    Imfura ya Kimenyi Yves na Muyango Claudine, yitwa Kimenyi Miguel Yanis

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/isezerano-kimenyi-yves-yahaye-muyango-nyuma-yo-kumubyarira-umuhungu-bahishuye-amazina-ye