Category: Uncategorized

  • Urupfu rwa Jay Polly rwatumye umuhanzi Christopher agira icyo abaza Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Jay Polly yitabye Imana maze Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rugatangaza ko yari yanyweye Alcool yifashishwa mu kogosha, umuhanzi Muneza Christopher yibajije icyo uru rwego rukora kugira ngo rwite ku bagororwa bafite ibibazo by’umuzima bwo mu mutwe.

    Ku wa Kane w’iki Cyumweru tariki ya 2 Nzeri 2021 nibwo inkuru mbi yatashye mu muryango w’imyidagaduro ivuga ko umuraperi Jay Polly yitabye Imana.

    Ni nyuma y’uko yari akuwe muri gereza ya Mageragere aho yari afungiwe arembye, yagera ku bitaro bya Muhima agahita apfa.

    Nyuma y’amasaha make yitabye Imana, Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwatangaje ko uyu muraperi yaba yishwe na Alcool yifashishwa mu kogosha muri gereza ya Mageragere ndetse ko yayisangiye n’abandi babiri.

    Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Muneza Christopher yabajije uru ruwego uburyo bacungamo ubuzima bw’abantu bafite ikibazo cyo mu mutwe.

    Yagize ati 'ariko ubundi ni ubuhe buryo RCS (Rwanda Correctional Service) ikoresha mu kwita ku bibazo byo mu mutwe by’abagororwa?'

    Muneza Christopher kandi yakomeje anasaba ko abo bireba bakwiye gushaka uburyo iki kibazo gikurikiranwa, abagororwa bakajya bitabwaho ku baba bafite icyo kibazo.

    Ariko ubundi ni ubuhe buryo #RCS ikoresha mu kwita kuri mental health y’abagororwa? Please tag people in charge🙏🏾

    — Christopher Muneza (@TopherMuneza) September 3, 2021

    Muneza Christopher yibajije uko RCS yitaba ku imfungwa zifite ibibazo byo mu mutwe

    Jay Polly yapfuye bitunguranye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/urupfu-rwa-jay-polly-rwatumye-umuhanzi-christopher-agira-icyo-abaza-urwego-rushinzwe-imfungwa-n-abagororwa

  • Dore imodoka ihenze izahembwa uzegukana ikamba rya Miss East Africa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly yavuze ko uzegukana iryo kamba azahabwa imodoka nshya ya Nissan xtrail yakozwe muri uyu mwaka wa 2021.

    Iyo modoka izahabwa uzegukana iryo kamba ifite agaciro kagera ku bihumbi 44 by’Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 44 z’Amafaranga y’u Rwanda). Ikindi kandi, uwo mukobwa uzaba yegukanye iryo kamba azajya ahembwa Amadolari 1500 buri kwezi.

    Umukobwa uzaba igisonga cya mbere cya Miss East Africa(1st runner up) we azahembwa agera ku bihumbi bitanu by’ Amadolari, naho uzaba igisonga cya kabiri (2nd runner up) we azahembwa agera ku bihumbi bitatu by’Amadolari .

    Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, aherutse kugirwa Visi Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa, akaba ari muri Tanzania kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2021 mu bikorwa bijyanye no kuritegura.

    Biteganyijwe ko iri rushanwa ribera muri Tanzania muri uku kwezi kwa Nzeri rikitabirwa n’ibihugu 16 byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

    source : https://ift.tt/3DFOyBT

  • Miss Ingabire Grace yoroje ingurube abajyanama b’ubuzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Miss Ingabire Grace yoroje ingurube abajyanama b
    Miss Ingabire Grace yoroje ingurube abajyanama b’ubuzima b’i Rwamagana

    Abo bajyanama bibumbiye mu makoperative atatu, abarizwa mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana.

    Uwo mushinga watangijwe n’icyo kigo cya ‘Africa Improved Food’, gisanzwe gitunganya ibiribwa, kikaba cyahisemo koroza abajyanama b’ubuzima kuko basanzwe bafatanya muri gahunda yo kurwanya imirire mibi bifashishije ‘shisha kibondo’.

    Biteganyijwe ko uwo mushinga uzagera no mu tundi turere tw’igihugu, ariko aho watangiriye mu Karere ka Rwamagana, buri Koperative muri eshatu zorojwe yahawe ingurube ebyiri (2).

    Izo ngurube ngo zizabanza gutanga umusaruro muri Koperative zazihawe, ariko nyuma na buri munyamuryango ngo azagenda abona ingurube ku giti cye.

    Inkunga yatanzwe ngo ifite agaciro ka Miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, harimo ayaguzwe izo ngurube zatanzwe ndetse n’ibijyanye no kuzitaho mu gihe cy’amezi atandatu.

    Miss Ingabire Grace yavuze ko bahisemo koroza abajyanama kubera uko bahora ku isonga mu kurwanya imirire mibi.

    Yagize ati “Africa Improved Food ishinzwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana. Twashatse gukora igikorwa kizamura sosiyete, tubona ko abajyanama b’ubuzima ari bo bari ku isonga mu kurwanya imirire mibi kuko badufasha gutanga Shisha kibondo kugeza ku mudugudu”.

    Na ho uhagarariye Africa Improved Food, Prosper Ndayiragije, we yavuze ko batekereje koroza abajyanama b’ubuzima kubera ko basanzwe bakorana mu kurwanya imirire mibi.

    Yagize ati “Twatekereje abajyanama b’ubuzima kubera ko dukorana na bo cyane cyane mu gutanga Shisha kibondo dukora y’abana n’abagore batwite. Bamaze imyaka bakora iki gikorwa kandi ubona ko bifitiye akamaro igihugu, ni uko twabatekerejeho”.

    Musoni William, Umuyobozi w’abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Rwamagana, yashimiye Miss Rwanda 2021 na Africa Improved Food kuko baboroje.

    Yagize ati “Turashimira abatworoje, kuko iyo umuntu agutekereje aba agukunda, turabashimira kandi tubizeza ko ubushobozi bashyize muri iyo gahunda butazapfa ubusa”.

    source : https://ift.tt/3BCyYEZ

  • Nyuma y’urupfu rwa Jay Polly Christopher yagi… – #rwanda #RwOT

    Jay Polly yatabarutse tariki  Nzeri 2021 mu buryo butunguranye. Yavanywe muri gereza yari afungiyemo, agezwa ku bitaro bya Muhima ariko yahise ashiramo umwuka. Mu itangazo rwa Rwanda Correctional Servise (RCS), Bahise batangaza ko amakuru y’ibanze bafite, ari uko Jay Polly yaba yazize kuvanga Alcool yifashishwa mu kogosha akayivanga n’amazi n’isukari, ubundi akabinywa bikaba aribyo byamuhitanye.

    Christopher yagize icyo asaba RCS

    Mu butumwa, umuhanzi uri mu bashegeshwe n’urupfu rwa Jay Polly, Christopher, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter na Instagram, yibabije uburyo buhari RCS ikoresha mu kwita ku bantu bafite ibibazo bya hato na hato. Mu butumwa bwe yagize ati: 'Ariko ubundi ni ubuhe buryo RCS ikoresha mu kwita kuri mental health y’abagororwa? Please tag people in charge.” Ni ikibazo bigaragara ko Christopher yibajije ashaka igisubizo giturutse ku babishinzwe.

    Ubutumwa bw’umuhanzi Christopher Muneza kuri RCS

    Urupfu rwa jay Pollly rwashenguye abatari bake

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109151/nyuma-yurupfu-rwa-jay-polly-christopher-yagize-icyo-asaba-urwego-rushinzwe-imfungwa-nabago-109151.html

  • Sobanukirwa ko uri uw’agaciro ku Mana. Ndi umuhamya w’ibi! #rwanda #RwOT

    Abantu baravuga ngo'Ntacyo ubashije, ntitugukeneye, ntan’icyo watumarira.'Ariko Imana ikavuga ko, 'Waremwe mu buryo bw’ibitangaza, uri umunyempano, ufite ikerekezo warasizwe,…

    “Nakuze nkunda gukina umupira wa baseball mu ikipe y’abana ngenda nzamuka ngera muyo mu cyiciro cya mbere, kandi rwose nari umuntu wubashywe mu ikipe, nibwiraga ko nzakina no mu ikipe yo mu irushanwa rikomeye. Ariko ngeze mu mashuri yisumbuye, cyari ikindi cyiciro kandi cyo kwerekana impano yanjye. Ubwo nageragezaga kujya mu ikipe, twari abantu 150 bagombaga gutoranywamo 20 gusa bo kujya mu ikipe.

    Ntabwo nzibagirwa umunsi umutoza yahamagaraga ubwo twari mu cyumba cy’ imyitozo (gym) ashaka abagomba kujya mu ikipe. Yatangiye guhamagara amazina umwe kuri umwe. Sinigeze numva iryange, gusa nari mfite ikizere rwose ko ndi ku rutonde, numvaga ari njye ugiye gukurikiraho, uko yahamagaraga amazina menshi niko numvaga ncika intege. Hanyuma aravuga,'Aha, hari izina risigaye.'

    Yahamagaye iryo zina, ntabwo yari njye. Naratunguwe cyane rwose. Yarambwiye, ati' Joel, nifuzaga kuba nagushyira mu ikipe, gusa uracyari umwana, ntabwo uri mukuru bihagije.' Ariko icyo gihe nari muto mu gikuriro ku buryo niyongeyeho nka inch esheshatu (Ni ukuvuga nka cm 15.240) ndangije amashuri yisumbuye.

    Nyuma y’ ibyumweru n’ amezi make, ayo magambo yongeye kunkomanga ku mutima na none.'wumvise ibyo umutoza yavuze? Uracyari muto cyane! Ni ukuvuga ko ubwo hari ikitagenda neza,ntabwo wabibasha rwose.” Mwumvise ukuntu ijwi ritari ryiza rifata umwanya munini? Nutita ku byo gucunga ubuzima mu mitekerereze yawe, buri gukomereka kose, kunengwa, kuvugwa nabi kose bizajya byongera kandi bigaruke mu buzima bwawe. Nakomeje kugeragezwa no kudatekana, kumva ko ntacyo nshoboye, ntakaza kwigirira icyizere.

    Ariko kandi nagombaga gukomeza kwibuka ko 'Ashobora kuba yavuze ko ndi muto, gusa ndazi ko Imana yandemye gutya kubw’ intego. Ashobora kuba yaravuze ko ntakwiriye (Ntashoboye) ariko ku Mana ndi uw’agaciro. Bashobora kuba banyigijeyo (Bantaye), ariko Imana ikavuga ko inyemeye.' Burya abantu bashobora kuguhahana ariko Imana ikwemera.

    Muri 1Petero 2:9 'Mwatoranijwe n’ Imana ubwayo.' Abantu bagusiga, abantu bakwima agaciro. Ariko wibuke ufite uruhare runini mu ku kwitaho(Imana) ari yo yagutoranije. Ibyo bivuze ko utari impanuka. Imana, ku mpamvu yarakurebye iravuga iti 'Ndamutoranije, ni umwana wanjye, uyu ni we nshaka mu muryango w’abana banjye'

    Abantu bashobora kukubwira ngo, ' Ntukwiriye.' Ariko Imana ikavuga ' uri urugero rukwiye kuri njye'Abantu bavuga ,'Ntacyo ubashije, ntitugukeneye, ntan’icyo watumarira.' Ariko Imana ikavuga,'Waremwe mu buryo bw’ibitangaza, uri umunyempano, ufite ikerekezo warasizwe, umeze, neza umuhanga, mbese uratangaje.'

    Igihe cyose twumvise ikiyumviro cyo gutabwa Kandi birababaza, ariko ntidukwiye kumva rwose ducitse intege ngo dutakaze ibyiyumviro byacu by’ agaciro, imyitwarire yacu, kwirenganya ngo hari ikitagenda neza kuri njye, hoya ngombye kumenya ko ugenzura isanzure ari we unyitaho. Nshobora kudatoranywa n’umutoza, umukoresha, cyangwa inshuti, ariko nkatoranywa n’Imana Isumba byose. Kandi yavuze ko umugambi wayo kuri njye ari ibyiza atari ibibi, kugira ngo antegurire ahazaza ndetse n’ikizere.'

    Ndazi ko bamwe muri mwe mwanyuze mu bitandukanye mu buzima bugoye, ariko hari icyo nize. N’ubwo ubuzima budaca mu mucyo, Imana yo ni inyakuri. Utazagenda wibwira ko nta cyiza cyaturuka kuri wowe, ahubwo noneho tangira wibone nk’usindagijwe n’Imana, uwagaciro, uwo gukundwa, ufite byinshi yafashisha abandi, hanyuma Imana yavuze ko izagukubira. Bivuze ko izahindura ubuzima bwawe ishuro ebyiri bwiza kuruta uko bwari kumera iyo utaza kuba waranyuze mu bihe nk’ibyo wanyuzemo.

    Ariko none mwirinde, ntimwemere ibyo ari byo byose byatuma munyagwa ahazaza hanyu ndetse byatuma mwumva ubuzima bushaririye, ko ntacyo mushoboye. Oya, mumenye ko muri abana b’ Imana isumba byose, agaciro kanyu ntikava mu bantu cyangwa mu byagezweho; ahubwo kava ku Muremyi. Ngaho noneho ongera utuze, witekerezeho, wigirire icyizere. Imana yavuze ko izafata ibyari imibabaro yawe ikabihindura ibitwenge. Nugumana uyu murage wo kwizera, Imana izongera kandi nanone igushimishe, izagushyira aho wakabaye uri. Oya ntabwo natoranyijwe nk’ umukinnyi mu ikipe uwo mwaka, inzozi zanjye zo gukina mu ikipe y’ikigo ntabwo zagezweho.

    Ariko urabizi, nyuma y’imyaka 30 nari mpagaze muri stade I Yankee! Ntabwo nakinaga umupira, Imana yari yafunguye andi marembo ya minisiteri yacu nibwo twari dufunguye 'Night of Hope event' (Igikorwa cy’ijoro ry’ibyiringiro), kandi rwose nari nshoboye guhagarara nkomeye nkabwira abantu ibihumbi by’ abantu kugira neza kw’Imana, ndetse n’ umugambi mwiza ifite ku buzima bwabo. Cyari igihe ntazibagirwa kandi koko cyari kimwe mu bihe bikomeye by’ubuzima bwanjye.

    Nshuti, abantu bashobora kuguta, ariko Imana ikakwakira. Yaragutoranyije kandi niyo yita cyane kuri wowe. Ifite inzira zo gukoresha kugira ngo ubone ibyiza! Kandi rwose ni byiza kuruta cyane uko twabitekereza!

    Source: Cepurnyarugenge.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-ko-uri-uw-agaciro-ku-Mana-Ndi-umuhamya-w-ibi.html

  • Urupfu rwa Jay Polly rwashenguye abahanzi bagenzi be: Umva ibyo batangaje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kur wa Kane tariki 02 Nzeri 2021 nibwo inkuru yamenyekanye ko uyu muhanzi yitabye Imana, akaba yari amaze iminsi afungiye muri Gereza ya Mageragere akurikiranyweho ibyaha birimo ibyerekeranye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

    Mu masaha ya nijoro ngo nibwo yarembye, ajyanwa kwa muganga ariko aza guhita ashiramo umwuka.

    Twaganiriye na bamwe mu bahanzi babanye na Jay Polly bya hafi batubwira uko bakiriye urupfu rwe, uko bamufataga n’icyuho asize muri muzika nyarwanda.

    Bikurikire muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/2Vb4cDG

  • Muhanga: Hari abarenganaga ntibajye kurega kuko serivisi za RIB ziri kure #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nirenganya avuga ko kwegereza abaturage Sitasiyo zigendanwa bibaha umwanya wo gutanga ibibazo no kubaganiriza ku buryo bwo gukumira ibyaha
    Nirenganya avuga ko kwegereza abaturage Sitasiyo zigendanwa bibaha umwanya wo gutanga ibibazo no kubaganiriza ku buryo bwo gukumira ibyaha

    Abaturage bavuga ko kuba urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwabegereje serivisi hafi byatumye babohoka batanga ibibazo byabo, birimo n’akarengane n’ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Imirenge ya Rongi na Nyabinoni iherereye mu mizosi ya Ndiza, ariko yose nta sitasiyo za RIB zihari, bigasaba ko abakeneye gutanga ibirego bagana sitasoyo ya RIB ya Kiyumba, aho na ho hakaba ari kure kuri bamwe byanatumaga hari abarengana cyangwa bahohoterwa bagahitamo kwicecekera, kuko bagowe no gukora urugendo rurerure.

    RIB itangaza ko ahari abantu haba n’ibyaha ku buryo kutagira uko bikurikiranwa bishobora kwangiza umuryango Nyarwanda, cyangwa kwimakaza akarengane.

    Nzabarantumye Servilien avuga ko kujya kuri sitasiyo ya RIB ya Kiyumba byari imvune ndende ku buryo hari abahitagamo kureka kurega kandi barakorewe ihohoterwa, cyangwa barenganyijwe na bagenzi babo.

    Agira ati, “Twakorerwaga akarengane ariko kujya i Nyabikenke ugasanga bigoranye. Kuva aho dutuye ujya Nyabikenke ni kure twaburaga aho turegera twishimiye kuba RIB yatwegereye tukaba twagaragaje akarengane kacu ka Kompanyi icukura ambuye y’agaciro yaturenganyije”.

    Inzego za RIB zegereye abaturage
    Inzego za RIB zegereye abaturage

    RIB irimo kwegereza abaturage Serivisi zayo zimukanwa

    Mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi zibafasha kurwanya ibyaha, akarengane n’ihohoterwa ndetse hakanatahurwa ibyaha bishobora kuba, urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruramara iminsi ine mu Karere ka Muhanga rwakira ibibazo by’abaturage, hakanatangwa ibiganiro bigamije gukumira ibyaha.

    Umuyobozi ushinzwe gukumira ibyaha muri RIB, Jean Claude Ntirenganya, avuga ko urwo rwego rufite inshingano zo gukumira ibyaha, aho abaturage basobanurirwa ibyaha n’amategeko abihana kugira ngo babyirinde, gutahura ibyaha igihe hari amakuru agaragaza ko birimo gutegurwa, no kugenza ibyaha igihe byakozwe kugira ngo bategure dosiye zifasha uwakorewe icyaha kugana ubutabera.

    Agira ati “Nk’ubu hari ibyaha bikomeye birimo n’ihohoterwa rikorerwa abana n’irishingiye ku gitsina, kandi buriya ushaka kutwicira u Rwanda ahera ku bana, bikomeje gutyo ushaka kutwicira u Rwanda aba abonye uburyo bwo kubikora. Ni yo mpamvu twabegereje serivisi ngo mubaze ibibazo byanyu ku batabasha kugera kuri sitasiyo za RIB ziri kure”.

    Abaturage bari mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze na bo bagaragaza ko bishimiye kuba RIB irimo kubasobanurira amategeko n’ibyaha ku buryo bagiye kurushaho gukiranura abaturage mu bibazo by’imbonezamubano, mu gihe habayeho ibyaha byo bigashyikirizwa ubugenzacyaha kuko hari igihe babikemuraga kandi batabifitiye ubushobozi.

    Ibiro bya RIB byimukanwa biramara iminsi ine mu Karere ka Muhanga
    Ibiro bya RIB byimukanwa biramara iminsi ine mu Karere ka Muhanga

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi avuga ko hari igihe abaka serivisi n’abazikeneye muri RIB bacibwaga intege no kujya kubishakira kure, abatagiyeyo bakagumana ibyo bibazo ariko kwegereza abaturage ubugenzacyaha biri mu bituma basobanukirwa kurushaho.


    source : https://ift.tt/3kNMcIw

  • Ababyeyi bakorera Umujyi wa Kigali bashyiriweho Urugo Mbonezamikurire rw’abana bato (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka uru rugo mbonezamikurire kuri ubu iri kugera ku musozo ndetse rukazatangira gukora vuba nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku wa 2 Nzeli 2021.

    Ni urugo mbonezamikurire rufite ubushobozi bwo kwakira abana 25 bafite guhera ku mezi atatu kugeza ku myaka itatu.

    Politiki ishyiraho Urugo Mbonezamikurire rw’Abana bato rw’aho abantu bakorera igaragaza ko bifasha cyane ababyeyi baba bakorera aho mu bijyanye n’umusaruro batanga no gukora bizeye umutekano w’abana babo ariko bikanagira ingaruka nziza ku mikurire y’abo bana.

    Uru rugo rufite ibyumba by’amashuri, uburyamo, aho ababyeyi bonsa bicara, igikoni gitegurirwamo amafunguro, ibibuga byo gukiniramo, ubwiherero, n’ibindi bigamije gutuma abana bakura bafite imibereho myiza.

    Uretse imibereho myiza y’abana, ababyeyi bazajya bakora akazi biringiye umutekano w’abana kandi ababyeyi bonsa bazajya bonsa abana badakoze ingendo zo gusubira mu rugo, birusheho no gutanga umusaruro mu kazi.

    Mu 2014, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda y’Urugo Mbonezamikurire y’abana bato, bari munsi y’imyaka itandatu [Early Childhood Development: ECD], imwe mu zigamije gukumira no guhangana n’ibibazo by’igwingira n’imirire mibi mu bana.

    Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda DHS (2014-2015), rigaragaza ko abana bafite amezi 36-59 babasha gutera imbere mu gusoma, kubara, mu gihagararo, imyitwarire ari 63%.

    Bivuze ko umwana umwe muri batatu mu Rwanda yari akeneye kwitabwaho byihariye. Icyo gihe 38% by’abari munsi y’imyaka itanu bari bagwingiye. Ibyo bituma Isi ihomba abakozi bafite ubumenyi bwayifasha guhangana n’ibibazo biyugarije

    Inzobere mu by’ubuzima n’imikurire y’umwana zigaragaza ko gukura mu bwenge no mu gihagararo bikorwa kuva umwana agisamwa kugera nibura ku myaka itatu. Icyo gihe cyihariye nibura 80% y’iterambere ry’ubwonko.

    Hari n’aho abana bazajya baryama mu gihe bananiwe cyangwa bashatse gusinzira

    Imikino ikundwa n’abana yose irahari muri uru rugo

    Imikino ikundwa n’abana yose irahari muri uru rugo

    Abana bazajya babasha kwiga binyuze mu bishushanyo

    Amasomo azajya ahabwa abana barererwa muri uru rugo mbonezamikurire

    Ibikoni bigezweho bizajya bitekerwamo ibiryo bihabwa aba bana

    source : https://ift.tt/3BDtoCl

  • Cristiano Ronaldo atsinze icy'umutwe Leo Messi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo Dos Santos Aveiro yaciye agahigo gakomeye ahabwa igihembo cya Guiness World Records kubera ko abaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego byinshi ku mugabane w'i Burayi hagati y'umwaka wa 2003 na 2021. Cristiano Ronaldo akaba atsinze icy'umutwe Leo Messi bahora bahatanira umwanya wa mbere mu mupira w'amaguru ku isi.

    Cristiano abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto afite certificat ya Guiness World Records maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Thank you to the Guiness World Records. Always good to be recognized as a world record breaker. Let's keep trying to set the numbers even higher! 💪🏽 “.

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-atsinze-icyumutwe-leo-messi/