Category: Uncategorized

  • RDB yashyizeho amabwiriza agomba kubahirizwa n’abitabiriye ibitaramo – #rwanda #RwOT

    Kuva muri Werurwe 2020, nta gitaramo na kimwe kirabera mu Rwanda kuko byose byahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19.

    Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 1 Nzeri, yanzuye ko “ Ibindi birori n’amakoraniro rusange (ibitaramo by’abahanzi, festival, imurikabikorwa n’ibindi) bizafungura mu byiciro. Abemerewe kwitabira ibyo birori bagomba kuba barakingiwe COVID-19 kandi babanje kwipimisha. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.”

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, risobanura ko abantu bose bitabira ibitaramo harimo ababitegura n’abatanga serivisi zitandukanye, bagomba kuba bafite icyangombwa kigaragaza ko bipimishije Covid-19 kandi bakaba batanduye.

    Kwipimisha bigomba kuba byakozwe mbere y’amasaha 72 y’igikorwa hifashishijwe uburyo bwa PCR cyangwa se ubuzwi nka Rapid Test.

    Ku bikorwa bibera ahantu hafunganye, abantu bemewe ni 30% by’ubushobozi bw’aho hantu mu gihe ahantu hafunguye ho hemewe abantu 50% by’ubushobozi bwaho.

    Ikindi ni uko abitabira bose bagomba kuba bahanye intera ya metero hanyuma abategura ibyo bikorwa, bakabisabira uburenganzira nibura iminsi 10 mbere y’igikorwa nyir’izina.

    Ku rundi ruhande, abantu bacuranga mu buryo bwa live bemerewe gukora mu nyubako zakirirwamo abantu nka hotel ariko na bo bagomba kuba bipimishishije mbere y’amasaha 72, bahanye intera ya metero, kandi bambaye udupfukamunwa.

    Ayo mabwiriza azajya akurikizwa kandi ahantu habera inama, aho abazajya bemererwa kwitabira ari 30% by’ubushobozi bw’icyumba mu gihe gifunganye na 50% mu gihe ari ahantu hanze hatanga umwuka.

    Hotel na zo zizajya zakira 30% by’ubushobozi bwazo mu gihe ahakirirwa abantu hafunganye na 50% mu gihe ari hanze. Gusa abakiliya bagirwa inama yo kwikingiza Covid-19 nk’uburyo bumwe bubafasha ntibandure iki cyorezo.

    Ba mukerarugendo basura Pariki za Nyungwe, iy’Iburanga, Gishwati-Mukura na bo bagomba kuba bipimishije mbere y’amasaha 72 bakoresheje uburyo bwa PCR mu gihe muri Pariki ya Akagera ho hemewe Rapid Test.

    PUBLIC NOTICE: Updated COVID-19 guidelines for the Tourism and Hospitality Industry from 2-22 September 2021.#VisitRwanda pic.twitter.com/2KFKvN2DNz

    — Rwanda Development Board (@RDBrwanda) September 3, 2021


    source : https://ift.tt/3kTR5zB

  • Biteye agahinda, yamaze imyaka igera kuri 15 yishyurira imisoro undi bitiranywa_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Biteye agahinda umugabo wo mu gihugu cy' u Bufaransa utuye ahitwa i Montpellier, yahuye nuruva gusenya ubwo yasangaga yari amaze imyaka 15 yose yishyurira uwo bitiranywa amafaranga y' umusoro mu buryo butigeze butekerezwaho na buri wese.

    Uyu mugabo witwa Francis Lopez w' imyaka 83 y' amavuko bivugwa ko yatangiye kwishyura umusore kuva muri 2006, amafaranga y'umusoro agomba kwishyura ya pansiyo akatwa ku muntu bahuje amazina yombi.

    Umuntu umaze imyaka 15 yishyura imisoro itari yagize ati: 'Navukiye mu mujyi umwe, umunsi umwe, dufite izina rimwe. Twitwa Francis Lopez, twembi twavukiye Oran ku ya 6 Ukwakira 1938. Dufite nimero imwe y'ubwiteganyirize usibye imibare itatu ya nyuma'.

    'Natangiye kugira ibibazo muri 2006 none ninjye utanga imisoro. Ikibazo nuko niba nta kintu gikozwe nzishyuzwa mu myaka mike iri imbere niba bakomeje kwica amatwi, niba badashaka gukemura iki kibazo'.

    Uyu mugabo akomeza avuga ko yagiye inshuro zigera kuri 6 muri serivisi zishinzwe imisoro ariko ikibazo cye batagikemura.

    Ikigo gishinzwe gukurikirana za pansiyo kitwa AG2R mu magambo ahinnye, agishinja imikorere mibi no kumusiragiza.

    Iki kigo ariko kimwe n'Ubuyobozi Bukuru bw'Imari ya Leta bivugana na Radio RMC yo mu Bufaransa, 7sur7.be ikesha iyi nkuru, byijeje ko iki kibazo kigomba gukemuka mu minsi mikeya.

    Hagati aho ariko Francis avuga ko agomba no gukurikirana amafaranga amaze imyaka 15 yishyura mu izina ry'undi muntu utari we.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/04/biteye-agahinda-yamaze-imyaka-igera-kuri-15-yishyurira-imisoro-undi-bitiranywa_-inkuru-irambuye/

  • Reba amwe mu mafoto yaranze umuhango wo gusaba no gukwa wa Miss Bahati Grace[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ibirori b'ubukwe bwa Nyampinga w'u Rwanda 2009, Grace Bahati bwamaze gutangira nk'uko byari biteganijwe ko bugomba kuba mu mpera z'iki cyumweru. Butegerejwemo ibyamamare by'ingeri zitandukanye mu kibuga cy'imyidagaduro cy'u Rwanda.

    Imihango y'ubukwe bwa kinyarwanda (gusaba no gukwa) ikaba yamaze kugera ku musozo, hakaba hasigaye gusezerana imbere y'Imana nabyo bitegerejwe mu masaha macye.

    Abitabira ubu bukwe barimo Meddy na The Ben baza gususurutsa imbaga y'urungano yitabira ubu bukwe dore ko Miss Grace Bahati ari nka mushiki wabo muto banagereye mu bihe bimwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Harimo kandi ba Nyampinga b'u Rwanda, Iradukunda Elsa wo mu mwakana wa 2017 na Nimwiza Meghan wo mu mwaka wa 2019 bahagurutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali kuwa 01 Nzeri 2021 aho bari berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basanzeyo Kayibanda Mutesi Aurore Miss Rwanda 2012.

    Aba uko ari batatu bakaba aribo baza guhagararira umuryango mugari wa Miss Rwanda mu bukwe bwa mukuru wabo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/reba-amwe-mu-mafoto-yaranze-umuhango-wo-gusaba-no-gukwa-wa-miss-bahati-grace

  • Cristiano Ronaldo yasabye ikintu gikomeye bagenzi be bagiye gukinana muri Manchester United #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi Cristiano Ronaldo wagarutse mu ikipe ya Manchester United yabwiye bagenzi be ko yaje gutwara ibikombe ndetse ko ashaka ko bafatanya kwigarurira ruhago y'Ubwongereza.

    Uyu munyabigwi umaze gutwara Ballon d'Or 5 yavuze ko yifuza kongera gutwara Premier League ari kumwe n'ikipe yise nziza.

    Ronaldo w'imyaka 36 yageze I Manchester kuwa Kane nyuma yo gukora agahigo k'umukinnyi urusha abandi gutsindira ikipe y'igihugu ibitego byinshi ndetse byitezwe ko azitoreza Carrington kuwa Gatatu nyuma yo kurangiza iminsi 5 yahawe y'akato.

    Bruno Fernandes yatangaje ati 'Abantu bose bishimiye kugaruka kwa Ronaldo.Babonye imbaraga kandi bafite icyizere.Abakinnyi n'abatoza bizeye ko bafite ikipe nziza muri shampiyona ndetse ko uyu mwaka bayitwara.'

    Ronaldo yasabye Bruno Fernandes kubwira abakinnyi ba United ko yifuza ko batwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

    Yavuze ko ashaka ko bakora cyane bakiyizera ndetse ngo kuva uyu rutahizamu yasinyira United ntabwo basiba kumuvugaho.

    United yishyuye miliyoni 12.85 z'amapawundi ziyongera kuri 6.85 zizatangwa bitewe nuko azitwara.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yasabye-ikintu-gikomeye-bagenzi-be-bagiye-gukinana-muri

  • RIB yataye muri yombi abakekwaho gukubita Meya wa Bugesera #rwanda #RwOT

    umusore w'imyaka 23 ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, gukubita no gukomeretsa ku bushake no kwigomeka ku buyobozi ndetse n'Umukuru w'Umudugudu w'Ikoni mu Karere ka Bugesera ukurikiranyweho ubufatanyacyaha.

    Aba bombi bafashwe mu bihe bitandukanye, ku wa 29 Kanama no ku wa 1 Nzeri 2021.

    Uyu musore watawe muri yombi akekwaho gukubita inkoni Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ubwo yari aciye mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umududugu w'Ikoni agasanga abantu benshi bari kunywera inzoga mu rugo rw'Umukuru w'Umudugudu waho.

    Ibi byabereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umudugudu w'Ikoni tariki ya 29 Kanama 2021.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE aya makuru, anashimangira ko abatawe muri yombi bakomeje gukorwaho iperereza.

    Yagize ati “Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhuha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.''

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwibukije Abaturarwanda ko bakwiye kubaha abayobozi babo.

    Dr. Murangira yagize ati “Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi kandi na bo bakubaha abayoborwa. Kirazira gukubita umuyobozi. RIB ntizihanganira umuntu wese uzishora mu bikorwa nkibyo byo gusagarira abayobozi. Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi bari mu nshingano zabo zo gukurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza atandukanye.''

    Umusore watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu mu gihe Mudugudu wa Ikoni we akekwaho ubufatanyacyaha.

    Igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uyu musore aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, yahanishwa ingingo ya 234 y'Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, riteganya igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze itanu.

    Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, itegeko mu ngingo yaryo ya 121 riteganya igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze itanu n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw. Aramutse ahamijwe icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi yahanishwa ingingo ya 230 iteganya igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

    Umukuru w'Umudugudu w'Ikoni we ukekwaho ubufatanyacyaha, aramutse ahamijwe icyaha yahanishwa ingingo ya 84 ivuga ko umufatanyacyaha ahanwa nk'uwakoze icyaha.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yataye-muri-yombi-abakekwaho-gukubita-meya-wa-bugesera

  • RDC igiye kwaka Angola indishyi kubera abantu bayo 12 bapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ngo ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ibidukikije wa RDC, Eve Bazaiba, n’ubwo atavuze ingano y’indishyi bazasaba Angola.

    Yabitangaje ku wa Kane tariki 2 Nzeri 2021, ubwo Minisitiri Eve Bazaiba yasuraga Intara ya Kasai, aho amazi y’umugezi wa Tshikapa yahindutse umutuku ndetse n’amafi menshi agapfa bitewe n’iyo myanda yaturutse ahatunganyirizwa amabuye y’agaciro ya Diyama (Diamond) muri Angola.

    Minisitiri Bazaiba yavuze ko abantu 12 bapfuye mu Majyepfo ya RDC, abandi 4.400 bakarwara bitewe n’icyo kibazo cyatangiye muri Nyakanga 2021. Avuga ko igihugu cye kizasaba indishyi ijyanye n’ibyangiritse, n’ubwo ngo atigeze asobanura neza uko abo bantu 12 bapfuye.

    Guverineri w’Intara ya Kasai, Dieudonné Pieme, yabujije abaturage kunywa amazi y’umugezi wa Tshikapa cyangwa se kurya amafi aturuka muri uwo mugezi muri iki gihe.

    Sociedade Mineira de catoca, ari yo Sosiyete icunga 75% bya diyama ya Angola, ntiyigeze yemera guhita igira icyo ivuga kuri izo mpfu, nk’uko byatangajwe n’ikinyamukuru Aljaazira dukesha iyi nkuru.

    Iyo Sosiyete mbere yari yatangaje ko ikibazo kikimara kuba, yahise ifata ingamba zituma iyo myanda idakomeza gutembera muri uwo mugezi ndetse yongeraho ko yanatanze n’ibiribwa ku baturage bari bagizweho ingaruka n’icyo kibazo.

    source : https://ift.tt/3BEJATY

  • Abakobwa batewe inda zitateganyijwe bahamya ko batazongera kugira isoni zo kugura udukingirizo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahawe ibikoresho by
    Bahawe ibikoresho by’isuku ndetse n’udukingirizo

    Abagenerwabikorwa b’uwo mushinga bagabanyije mu byiciro birimo abari mu ishuri, abacikirije amashuri, abatewe inda zitateganyijwe n’abakora uburaya bahabwa inyigisho zirimo ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, kubongerera ubushobozi no gutuma babaho batekanye, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’izindi.

    Abagenerwabikorwa b’umushinga ACHIEVE/DREAMS, benshi batewe inda ari bato kandi batiteguye kurera, bahamya ko uyu mushinga wabagiriye umumaro kuko watumye bava mu bwigunge, basobanurirwa ubuzima bw’imyororokere, kwitinyuka ndetse bashaka n’ibikorwa bibateza imbere.

    Abenshi muri bo bahamya ko batagira isoni zo kugura udukingirizo igihe bibaye ngombwa, abandi bagahamya ko bazinutswe bitewe n’uko bahemukiwe bakiri bato.

    Uwitwa Mukamwiza Adelphine, avuga ko yabyaye afite imyaka 23, akaba abana na nyina umubyara. Asobanura ko umusore wamuteye inda yahise amwanga ndetse ubu ntazi aho aherereye, byamuteye kwiheba kugeza ubwo yifuje no kwiyahura mbere y’uko ahura n’uyu mushinga, umwereka ejo hazaza ko hashoboka.

    Mushimiyimana Valentine na we ni umugenerwabikorwa w’uwo mushinga, avuga ko uyu ubafasha kwiteza imbere, aho kuva yawugeramo umwaka ushize wa 2020, yegereye n’abandi bagore yiga kudoda ku buryo abasha kubona ikimutunga we n’umwana we.

    Ati “Mfite ababyeyi ariko burya iyo wabyariye iwanyu, mu muryango witwa icyomanzi. Nagize agahinda kenshi cyane ntagira uwo ngisha inama cyangwa ngo muganyire kuko nabyaye mfite imyaka 17 abantu bose bakampa akato, nkagira n’ipfunwe ryo kujya mu bandi. Nagira inama abandi bameze nkanjye wa kera ntaritinyuka, kwisobanukirwa bagahagurikira gukorera ejo hazaza habo kuko ejo harategurwa”.

    Yongeraho ko we n’umwana we ubu bameze neza nyuma yo kugera muri uyu mushinga, ku buryo nta muntu n’umwe wamushukisha amafaranga ngo baryamane batikingiye kuko yabonye ingaruka zabyo.

    Umushinga ACHIEVE/DREAMS uha abagenerwabikorwa ibikoresho bitandukanye birimo iby’isuku (Cotex) n’udukingirizo mu gihe bibaye ngombwa ko kwifata byanga.

    Abenshi mu bagenerwabikorwa baganiriye na Kigali Today usanga barabyaye ari bato, kandi batabana n’ababateye inda. Bemeza ko byabasigiye igikomere n’isomo rikomeye bagenderaho buri munsi rituma badashobora gutezuka, kuko ngo bakwisanga mu buzima bubi banyuzemo.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’umushinga ACHIEVE/DREAMS, Gihana Donald

    Bahamya ko kuri ubu bavomye ubumenyi butandukanye butuma batitinya cyangwa ngo bagire isoni mu gihe bahuye n’umugabo runaka kuko bashobora kugura udukingirizo bakirinda.

    Bagira inama bagenzi babo ko mu gihe ushatse kuryamana n’umugabo mutabana, kwambara agakingirizo neza kuko karinda byinshi. Babashishikariza kandi kwegera bagenzi babo mu matsinda yo kwizigamira kuko yabafasha gukora imishinga iciriritse kandi yabateza imbere.

    Umuhuzabikorwa w’umushinga ACHIEVE/DREAMS Gihana Donald, avuga ko uwo mushinga umaze umwaka umwe watanze umusaruro mu buryo bufatika mu ntego zawo zitandukanye.

    Ati Mu bagenerwabikorwa 14,455 dukorana nabo, abagera ku 1,385 twafashije barabyaye, kugeza uyu munsi nta n’umwe urongera gutwita, basobanukiwe ubuzima bw’imyororokere bwabo harimo kuvuga oya kandi bakayitsimbararaho”.

    Avuga ko bigishijwe byinshi birimo no kwizigamira bagakora imishinga mito ibateza imbere, noneho umushinga ugahera kuri iyo mito babafasha.

    Ubuyobozi bw’Akagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro busobanura ko ibikorwa nk’ibi bikenewe mu Banyarwanda by’umwihariko ku bana baba batewe inda bakiri bato, kuko bituma bongera kwisanga mu bandi bagategura ejo hazaza, igihugu kikunguka ndetse na bo ubwabo bakiteza imbere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo, Niyonkuru Patrick, avuga ko kubyarira mu rugo n’ubwo bidindiza ejo hazaza h’umwana n’iterambere ry’igihugu, ntibikwiye ko indoto zabo zizima burundu ahubwo bakwiye kubifata nko gutsikira, ariko nyuma yaho ukabyuka ugakorana imbaraga zirenze iza mbere kugira ngo ugere ku byo wiyemeje.

    Ati “Ugereranyije abagenerwabikorwa b’uyu mushinga barenga 1000. Ni abakobwa babyariye mu rugo bakiri bato, abakora umwuga wo kwicuruza, abana bafite ibibazo bitandukanye bose baraganirijwe kandi bifite umusaruro kuko bafasha gahunda zisanzweho zo gukumira umubare munini w’abana baterwa inda ari bato kandi na bo ubwabo bakeneye kurerwa”.

    Yongeraho ko buri wese akwiye kumva neza ko umwana w’umukobwa ashoboye, bityo babafashe mu iterambere ryose bifuza, cyane ko bashobora no kugana amashuri atandukanye yigisha ubumenyingiro.

    Umushinga ACHIEVE/DREAMS uterwa inkunga na USAID ukaba ushyirwa mu bikorwa na Pact Rwanda ku bufatanye n’umuryango nyarwanda w’abakobwa n’abagore bakiri bato utegamiye kuri Leta (YWCA Rwanda) mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro, ahabarurwa abagerwabikorwa 14,455 bafashwa n’uyu mushinga mu bikorwa bitandukanye bigamije kubafasha kwirinda no gukumira ubwandu bwa virusi itera Sida n’inda zitateganyijwe, ndetse no kububakira ubushobozi mu rwego rw’ubukungu.

    Muri uyu mwaka uyu mushinga wishyuriye abanyeshuri b’abakobwa 730 barimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bahabwa ibikoresho by’ishuri bibafasha kwiga batekanye. Abagera kuri 65 barihiwe amashuri y’imyuga.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w
    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo, Niyonkuru Patrick

    Ni ibikorwa bigamije iterambere ry’ubukungu ku bakobwa n’abagore basaga ibihumbi 6,500 bahurijwe mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya agera ku 188, ubu bakaba bamaze kwizigamira amafaranga akabakaba 1,500,000RWF mu gihe abangana na 818 bahawe amafaranga 65,000RWF buri wese yo gutangiza umushinga uciriritse w’iterambere.

    Buri kwezi kandi umugenerwabikorwa wese ahabwa ibikoresho by’isuku (sanitary pads) n’izindi seriviseizigamije kubungabunga ubuzima bw’abana b’abakobwa n’abagore zirimo kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera sida.


    source : https://ift.tt/3mX3BRE

  • Amagambo 50 akomeye Jay Polly yavuze akiriho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Jay Polly ntazibagirana mu mitima ya benshi bamumenye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda.Urupfu rwuýu muhanzi rwazamuye amarangamutima yabatari bake bakoranye,abahuye na we ,abamukunze mu muziki ndetse nabo babanye.

    Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe amagambo 50 yakunze kugaruka mu ndirimbo za Jay Polly zitandukanye, twafata n'ubutumwa bukomeye ku bantu muri rusange.

    Amagambo 50 yavuzwe na Jay Polly yabera benshi akabando k'iminsi: (Amagambo hafi 20 ari mu ndirimbo 'Umwami uganje')

    1. Njya numva abivugisha ngo Rap ni iy'abarara ngo ni ba bahungu b'i Nyamirambo banze gukora, njye mvuka i Gikondo nkorera NY

    2. Nta mugabo umwe yewe nta n'umutwe, ahari umugabo ntihagakwiye gupfa abandi

    3. Kana ka Mama njye utamenye njya nkuririra nshavuzwa cyane n'uko utamenye icyo so yasize avuze

    4. Ntukiri mutoya ntiwayoberwa ugukunda, ngaho ubura amaso tuyahuze umbwire icyo ubona, nta kindi my sister ni amarira atemba ndarizwa n'abakwibasira

    5. Sinita cyane kuri gitera nita ku kibimutera

    6. Biteye nka Siyansi na tekinoloji, ni ubufindo bumbwira ko wenda ejo imvura izagwa. Ni umupfumu uzwi, ni ubushobozi

    7. Uzabona inkangu zaciwe n'amarira za Joshua arimo aririra imfubyi asengera abapfakazi bandagaye hirya hino mu bisagara ntuzibaze kubera iki isi nta mpinduka

    8. Hari ihame ntakuka, bamwe barye abandi bapfe!

    9. Kuvukira Dobandi sinari nanze Polyclinique, wenda byahereye aho ari ubushake bw'uwandemye

    10. Uyu mubumbe wikagara utya uzana n'ibyawo ntacyagize itangiriro cyabuze iherezo, umuntu ni nk'ivu serwakira iza igahuha. Wagenza bucyeya umenye y'uko uri mu mataha

    11. Twubatse ahakomeye, bubatse ku musenyi ni nayo mpamvu ubona buri gihe bajegajega

    12. Njye sinjya mvuga story z'ubwana nk'aba bana, ndapowa nkumva ibyo bavuga tukanabana

    13. Naciye akenge ndeba isi no munda yayo nta mugabo wageze ku yo yashatse nta kuya

    14. Ndaseta ibirenge naho abandi bafite ibya mirenge

    15. Njye nkora ikindi ku mutima mbanje kugisha Rurema inama

    16. Sinzigera ntinya umuntu nkiri munsi y'ijuru

    17. Nzarya ducye ndyame kare hanyuma nshimire Imana

    18. Nyagasani niwe ugena umunsi aguhamagara

    19. Ndabizi nzataha wita umwanya untega iminsi ntuzi itariki Ruremabintu azanjyana

    20. Nk'umwikorezi w'amaganya ya rubanda mvugira abakene bamwe bahoze mu mwanda

    21. Umugisha ube ku bakunda urukundo mu bantu

    22. Umwijuto ni mubi cyane utera benshi guta umutwe

    23. Iminsi ni imitindi burya iby'isi birashira wa mugani wa wundi binagenda tubireba

    24. Bamfata nk'umuginga, ku mutima ndi muganga ni nayo mpamvu ugomba kumpa kuri ayo mafaranga

    25. Ndabizi hari abatwanga njye sindi cyabakanga, uzavuga nzakora

    26. Ujye ubaho uko ushaka gusa twese turataha

    27. Kwambaga ikote buri munsi sibyo biguha, twe n'abacu gukora bizaduha

    28. Mwana w'umuntu dore igihe ni iki subiza umutima munda ufite uwagukunze bisaba gukomanga agakingura agutegeye amaboko ngo umusabe icyo ushaka

    29. Byaba bimaze iki kuba ufite ubutunzi ubuzima bwawe ukabuharira iby'isi?

    30. Iby'ubu turabisiga tugataha, njyewe nsisunga Yehova niwe utunze

    31. Reka twinywere amazi ikuzimu ntayo

    32. Abadapfuye barabonana, Amina

    33. Jya urwana n'umusaraba wawe nta muvandimwe mu murwa

    34. Nzi neza ko uteza imidugararo mu rugo rwe ni koko umurage we nta kindi ni imiyaga

    35. Nihashimwe Imana ipangira umuntu ibikwiriye

    36. Tuzi neza ko iyi si turiho yamyeho ko akenshi abadakenga batayirambyeho ko abanambye ku kubana bayitinzeho kuko kuyibaho ari intambara zihoraho

    37. Mu bigeragezo akenshi biduturukaho tukarema udukundi twa ba nyamwigendaho tubuzanya amahoro, imyiryane ihoraho tuti tuzabaho ari uko bamwe bavuyemo

    38. Duhorana stress duterwa no kwihugiraho tuti ejo nzaba he, nzanywa iki, nzambara iki, ariko Umuremyi wa byose si icyo adushakaho adusaba kenshi kwita ku mategeko ye

    39. Mubanze mukunde bagenzi banyu nk'uko mwikunda kuko ataboneka ahubwo uboneka ari nka we.

    40. Nabanye na benshi sinari kumwe nabo babonye nagarutse ngo mbonane nabo

    41. Sindi mayibobo I am a classic man, ibi byose kubigeraho bisaba inshuti nyazo

    42. Ibaze nkawe nk'umuntu mwakoranaga akaba ari we ukugambanira ukajatirwa, wenda arabeshya ku bw'inyugu z'indamu. Ntabwo mvuga ibyambayeho munyumve neza.

    43. Hariya ni mu nkuta enye zikubuza kuba free, mu ishene nta kujenjeka kuryama twurira ingazi, ikigori kingana inkoko

    44. Abenshi tubyumva nabi ntitubyuvikaneho ariko muri uru rugendo mbona ukwiriye ari inshuti, ya nshuti nyanshuti musangira mudacuranwa imwe y'akadasohoka mugendana mudasiganwa.

    45. Ku Isi ni gatebe gatoki uramenye wiba umuhemu

    46. Ubyemere cyangwa ubyange nta si yigeze ibaho itagira abahanuzi

    47. Ireberera imfubyi ntijya ihumbya, ingorofani ihunduka indege

    48. Nabonye aho umusaza arwanira isambu n'umwuzukuru, abakobwa aho bashikisha abasore ngo babatware, buzima warabahabuye!

    49. Ni wowe wanzanye ku Isi mu kuyivaho uzampa agatike, nta bwoba ntewe n'ibyo mbona

    50. Nzakunda Mama iteka wambwiye iri jambo ngo 'Iby'isi birashira kandi nta gahora gahanze,..'

    Source : https://yegob.rw/amagambo-50-akomeye-jay-polly-yavuze-akiriho/

  • Ibyamamare birimo ba Miss batatu byitabiriye ibirori byo gusaba no gukwa Miss Bahati muri USA #rwanda #RwOT

    Muri ibi birori, byari birimo Miss Aurore Kayibanda, Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Elsa.

    Harimo kandi abakanyujijeho mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nka Ally Soudi, Murenzi Kamatari wamamaye nka MC Nzi kuri Contact FM.

    Ibi birori kandi birakurikirwa n’umuhango wo gusezerana mu rusengero uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu na wo utegerejwemo ibindi byamamare bikomeye mu Rwanda nka Meddy ndetse na The Ben.

    Miss Bahati Grace yasabwe n’umukunzi we Murekezi Pacifique bagiye kurushinga nyuma y’iminsi bagaragaza ko urukundo rabo rugeze aharyoshye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Ibyamamare-birimo-ba-Miss-batatu-byitabiriye-ibirori-byo-gusaba-no-gukwa-Miss-Bahati-muri-USA

  • Nari nanyoye akarahure 1 k’urwagwa, Sinatekerega ko bigera kuri uru rwego-Uwafatiwe gutwara yasinze #rwanda #RwOT

    Aba bantu berekanywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nzeri ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

    Bose bafashwe barengeje igipimo cya 0.8 cya Alukolo ariko bo bakavuga ko bari basomye gakeya cyane katakagombye kugaragara.

    Zihabake Potien w’imyaka 40 yavuze ko yafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri ubwo yari avuye mu bukwe. Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo aho bakunze kwita kuri RP.

    Zihabake yavuze ko ubundi muganga yari yaramubujije inzoga ariko kuri uyu wa Kane yatashye ubukwe bamuha akayoga ka Kinyarwanda kavuye mu cyaro anywa akarahure kamwe gusa.

    Ati 'Hari saa tatu z’ijoro ngeze kuri RP ntwaye imodoka mpasanga abapolisi barampagarika bampimye basanga mfite igipimo cya 1.31 by’umusemburo wa Alukolo. Nari nanyoye akarahure kamwe gusa k’inzoga ya Kinyarwanda sinatekerezaga ko biri bugere kuri biriya bipimo, byarantunguye.'

    Zihabake yavuze ko abikuyemo isomo rikomeye atazongera gukoza ikitwa inzoga mu kanwa ari butware ikinyabiziga. Yagiriye inama n’abandi bashoferi kwirinda gusoma ku musemburo kandi bazi ko bari butware ikinyabiziga.

    Harerimana Jean yavuze ko nawe yafashwe kuwa Kane tariki ya 2 Nzeri, afatirwa mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata. Harerimana ariyemerera ko mbere yo gutwara imodoka yari yanyoye uducupa tubiri dutoya tw’ikinyobwa gisembuye.

    Yagize ati 'Nari nanyoye uducupa dutoya (udupetit) tubiri gusa tw’ikinyobwa gisembuye gikorerwa hano mu Rwanda, sinatekerezaga ko abapolisi nibamfata baza kunsangamo igipimo cya 2.51 by’alukolo. Numvaga ko kuba nari nariye ibiryo nta kibazo biri buteze.'

    Ari Zihabake na Harerimana na bagenzi babo 40 baremera ko bari basanzwe babizi ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe kandi bishobora guteza impanuka mu muhanda cyangwa ukabangamira abandi barimo kuwukoresha. Basabye imbabazi Polisi bavuga ko bacitswe batazabisubira banakangurira n’abandi kubyirinda.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, Chief Superintendent of Police(CSP) Africa Apollo Sendahangarwa yibukije abafatwa bagatanga impamvu ko bari basomye gakeya ko ibipimo bitagaragaza ingano y’inzoga yanyowe ahubwo ibipimo bigaragaza ingano y’umusemburo wa Alukolo.

    Yagize ati 'Abantu bamenye ko iyo wasomye ku bisindisha ibipimo birabigaragaza, ntabwo bigaragaza umubare w’amacupa cyangwa umubare w’amalitiro wanyoye ahubwo bigaragaza ingano ya Alukolo wanyoye. Niyo mpamvu ushobora kunywa ako wita gakeya ariko bagupima bikagaragaza ko warengeje igipimo cya 0.8.'

    Yakomeje yongera kugira inama abantu kujya birinda gusoma ku bisindisha habe na gake igihe cyose bazi ko bari butware ikinyabiziga. Aberetswe itangazamakuru uyu munsi uko ari 40 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafashwe kuva mu ijoro rya tariki ya 30 Kanama kugeza taliki ya 2 Nzeri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nari-nanyoye-akarahure-1-k-urwagwa-Sinatekerega-ko-bigera-kuri-uru-rwego-Uwafatiwe-gutwara-yasinze